Wiringire Yehova
“Wiringir’Uwiteka [Yehova, MN], ukor’ibyiza; . . . Kandi wishimir’Uwiteka [Yehova, MN].—ZABURI 37:3, 4.
1, 2. (a) Mu kinyajana cya mbere, ni iki cyabaye ku bantu batiringiraga Yehova, kandi ni iki cyageze ku bamwiringiraga? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza kubihereranye n’amadini muri iki gihe cyacu?
MU KINYAJANA cya mbere cy’igihe cyacu, abayobozi ba kidini b’Abayuda bibwiraga ko basenga Imana, ariko ntabwo bayiringiraga. Bicaga amategeko yayo bakanatoteza abayihagarariye. (Matayo 15:3; Yohana 15:20) Kubw’ibyo Yehova yatereranye ‘inzu yabo isigara ar’umusaka.’ (Matayo 23:38) Mu mwaka wa 70, ingabo z’Abaromani zasenye Yerusalemu n’urusengero rwabo bituma umubare munini w’abayobozi ba kidini n’abayoboke babo bapfa. Nyamara ariko, abantu biringiraga Yehova bagize uburinzi, kuko bari barakurikije amabwiriza y’abavugizi ba Yehova kandi bakaba bari barahungiye ahantu hakwiye.—Matayo 24:15-22; Luka 21:20-24.
2 Ese muri iyi minsi y’imperuka ya gahunda y’ibintu, amadini y’isi yiringira Yehova, Imana y’ukuri? Ese yubaha amategeko ya Yehova? Akanakora ubushake bwe, cyangwa yigana abayobozi ba kidini bo mu kinyajana cya mbere, Imana yetereranye? Muri iki gihe cyacu, ni iyihe dini ishobora kwiringira kubona uburinzi bw’Imana kubera ko yiringira Yehova ikanakora ibyiza? —Zaburi 37:3.
Ni nde ukunda urukundo rwa kivandimwe?
3. Kuki Imana itahaye imigisha imihati y’amadini y’isi igamije kuzana amahoro?
3 Hashize igihe gito, Papa Yohana Paulo wa kabiri avuze ko “imibereho y’isi yose iri mu kaga gakomeye cyane.” Yatsindagirije cyane “imyanzuro igerwaho n’amashyirahamwe anyuranye y’amadini mu kugerageza kwirinda ako kaga.” Yunzemo avuga ko ari ubushake bw’Imana ko abayobozi b’amadini “bakorera hamwe mu gushaka amahoro n’ubwumvikane.” Ariko se, niba ari ubushake bwayo, ni kuki Imana itahaye imigisha imihati yakozwe muri ubwo buryo mu binyajana byahise? Ni uko ayo madini atiringira by’ukuri uburyo bwashyizweho n’Imana bwo kuzana amahoro; Ubwami bw’ijuru bwayo. (Matayo 6:9, 10) Mu mwanya wabyo, bashyigikira politiki n’intambara z’amashyanga. Bityo mu gihe cy’intambara, abayoboke bo mu gihugu kimwe bagiye bica abayoboke b’ikindi gihugu, ndetse bakanica bamwe mu bo mu karere kabo. Bityo Abagatolika bagiye bica abandi Bagatolika, Abaporoso bica abandi Baporoso, kandi niko byagiye bigenda no mu yandi madini. Ariko se nyamara abavandimwe nyakuri b’umwaka bashobora kwicana bibwira ko bakorera Imana?
4. Dukurikije ibyo Yesu yavuze, ni iyihe ngingo iranga idini y’ukuri kandi ni kuki ryari “itegeko”?
4 Yesu yerekanye ingingo iranga idini y’ukuri ubwo yabwiraga abigishwa be ati: “Ndabah’itegeko rishya ngo, Mukundane; nk’uko nabakunze, mub’ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko mur’abigishwa banjye, ni mukundana.” (Yohana 13:34, 35) Kubw’ ibyo, abantu bari mw’idini y’ukuri bagomba gukundana. Ryari “itegeko rishya” kuko Yesu yagize ati: “Nk’uko nabakunze, mub’ari ko namwe mukundana.” Yesu yari yiteguye gutanga ubuzima bwe kubw’abigishwa be, nabo rero bagomba kuba biteguye kubigenza batyo bitari ukwangiza ubuzima bwa bagenzi babo basangiye ukwizera, ahubwo mu gutanga ubwabo bibaye ngombwa. Ni muri ubwo buryo iryo tegeko ryari rishya kuko Itegeko rya Mose ritasesenguraga ibyo byose.
5. Imana igaragaza gute mw’ijambo ryayo ko abayisenga by’ukuri bagomba kunga ubumwe mu rukundo?
5 Dore uko byanditswe mu ijambo ry’Imana ngo: “Umuntu n’avug’ ati: Nkund’Imana; akanga mwene Se, ab’ar’umunyabinyoma; kuko udakunda mwene Se yabonye, atabasha gukund’Imana atabonye. Kandi dufit’ iri tegeko ryavuye kuri yo, ng’ukund’Imana, akunde na mwene Se.” (1 Yohana 4:20, 21) Bitewe n’urwo rukundo, abiringira Yehova bafite ubumwe kw’isi hose. Koko rero mu 1 Abakorinto 1:10, Paulo aragira ati: “Ariko bene Data, ndabingingira mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kugira ugo mwese muvuge kumwe; kandi he kugir’ibice biremwa muri mwe, abubgo muhurize hamwe rwose, muhuj’imitima n’inama.”—Reba 1 Yohana 3:10-12.
6. Ni kuki Abahamya ba Yebova bashobora kuvuga ko amaraso ya bose atabaribo?
6 Nk’uko igitabo “enclyciopedie” (The World Book Encyclopedia) kivuga, miliyoni 55 z’abantu bishwe mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Uretse Abahamya ba Yehova, abayoboke b’amadini akomeye bifatanije muri ubwo bwicanyi. Nta muntu n’umwe wishwe n’umuhamya wa Yehova, kuko abahamya ba Yehova bumviye itegeko ryo gukundana banga kwivanga mu ntambara z’isi. Benshi muri bo barishwe bazira ukutivanga kwabo, ariko bashoboye gusubira mu magambo ya Paulo ngo: ‘Amaraso ya bose ntaturibo.’—Ibyakozwe 20:26.
7, 8. Ni iki abanyamadini bamwe bavuze, bigaragaza ko bemera kuba bariho umwenda w’amaraso?
7 Umupadiri w’Umugatolika wari mu ngabo zajugunye ibisasu bya kirimbuzi “bombe atomike” kubu Yapani muwa 1945 aherutse kugira ati: “Hashize ibinyajana 17 kiriziya igaragaza ko intambara ari ikintu cy’icyubahiro. Yizeza abantu ko ari umurimo wa Gikristo w’ikuzo. Si ko biri. Batuyobesheje inyigisho zabo. . . . Yesu ntiyigeze yigisha amahame y’intambara ikiranuka. . . . Nta hantu na hamwe mu mibereho ya Kristo cyangwa mu myigishirize ye hatuma twibwira ko niba bibujijwe gukoresha ibombi mu guhindura ivu abantu byaba bitabujijwe kuyikoresha imbunda zicira umurimo.”
8 Dore ibyo abantu bashoboraga gusoma mu kanyamakuru gasohoka buri munsi k’iLondres (Catholic Herald): “Abakristo ba mbere . . . bumviraga cyane amagambo ya Yesu kandi bakanga kurwana mu ngabo z’Abaromani n’ubwo ibyo byashoboraga gutuma batakaza ubuzima bwabo. Ese amateka y’isi yari kunyurana iyo Kiriziya ikomeza ayo mahame? .. . Yiba, ubu kiriziya zose hamwe zamaganaga intambara . . . , bityo n’abayoboke bazo bakumva ko bagomba gukurikiza umutima nama nk’Abakristo ba mbere, amahoro yagwiriye ku isi. Cyakora tuzi ko ibyo bitazigera bibaho.”
9. Ni kuki dushobora kuvuga ko Yehova yatereranye amadini y’isi?
9 Ni ukuvuga ko amadini y’isi yanyuranije bikabije n’amategeko y’Imana. Ntabwo yerekanye ukwizera kuruta ukw’Abafarizayo. “Bavuga yuko baz’Imana, ariko bayihakanish’ibyo bakora; bene abo ni abo kwangw’urunuka, n’abatumvir’Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze. (Tito 1:16) Kubera iyo mpamvu, nk’uko Imana yari yaratereranye idini y’uburyarya y’Abayuda mu kinyajana cya mbere, niko yatereranye n’aya madini.—Matayo 15:9, 14.
Abiringira Yehova bazarokoka
10, 11. Ni iki Hezekia yakoze ubwo (Igihugu) cy’Ashuri cyateraga i Yerusalemu kandi ni nde umuvugizi wa Senakeribu yashoboraga?
10 Ntukiringire ibyemezo by’abantu bihereranye n’ugukemura ingorane z’isi. Ahubwo iyegurire Ushobora gukomeza amasezerano ye. (Yosua 23:14) Urugero, reba ibyabayeho mu kinyajana cya 8 mbere y’igihe cyacu, mu minsi y’Umwami Hezekia w’i Yuda. Ku bihereranye nawe, Bibiliya iragira iti “Uw’akor’ibishimwa imbere y’Uwiteka [Yehova, MN]” (2 Abami 18:3) Mu gihe cya Hezekia, ubwami bwa Ashuri bwari bukomeye ku isi hose bwahagurukiye kurwanya i Yerusalemu. Umuvugizi wa Senakeribu, Umwami wa Ashuri, aza kuvuga ibyo guterwa kw’i Yerusalemu. Yagize ati: “Uwo mwami arantumye ngo: Hezekia ntabashuke; kuko atazabasha kubakiz’amaboko ye. Hezekia ntabiringize Uwiteka [Yehova, MN].—2 Abami 18:29, 30.
11 Ni iki Hezekia yakoze? Bibiliya iratubwira iti: “Maze Hezekia aseng’Uwiteka [Yehova, MN], amuri imbere ati: Uwiteka [Yehova,MN] Mana y’Isiraeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mw’isi bose, ni wowe waremy’ijuru n’isi. Teg’ugutwi kwawe, Uwiteka [Yehova, MN], wumve; hwejesha amaso yawe, Uwiteka [Yehova, MN], urebe; wumv’amagambo ya Sena- keribu yatumye gutuk’Imana ihoraho. Icyakora Uwiteka [Yehova, MN], abami ba Ashuri barimbur’ayo mahanga n’ibihugu byayo, bajuguny’imana zabo mu muriro, kuko zitar’imana nyamana, ahubgo zaremwe n’intoke z’abantu mu biti no mu mabuye; ni cyo cyatumye bazirimbura. Nuko none, Uwiteka [Yehova, MN] Mana yacu, ndakwinginze udukiz’amaboko ye, kugira ngw’abami bo mw’isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka [Yehova, MN] Imana.—2 Abami 19:15-19.
12. Ni gute Yehova yumviye isengesho rya Hezekia?
12 Yehova yumvise iryo sengesho kandi yohereje Umuhanuzi Yesaya kubwira Hezekia ngo: “Ni cyo cyatumy’Uwiteka [Yehova, MN] avug’ iby’umwami wa Ashuri ngo: Nta bg’azagera kur’uyu murwa, kandi ntazaharas’ umwambi we, haba no kuhiyerekanira n’ingabo ye; kandi ntazaharund’ikirundo cyo kuririraho.” Ese Hezekia yagombaga gukorakoranya ingabo zo kurwanya Ashuri? Oya, yagombaga kwiringira Yehova, kandi nibyo yakoze. Byagenze bite? “Maraika w’Uwiteka [Yehova, MN] arasohoka, ater’urugerero rw’Abashuri, yic’ingabo zabo agahumbi n’inzovu-munani n’ibihumbi bitanu.” Byongeye kandi, Senakeribu yaje guhanwa azira kuba yarashotoye Yehova n’abakozi be; koko rero, nyuma yaho yaje kwicwa n’abana be bwite. Bityo nk’uko Yehova yari yavuze, nta mwambi n’umwe warashwe kuri Yerusalemu.—2 Abami 19:32-37.
13, 14. Ni iki abantu b’amahanga yose bagomba gukora ngo barokoke iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu?
13 Ibintu nk’ibyo bizongera kubaho muri iki gihe cyacu. Abiringira Yehova bazarokoka ibitero n’irimbuka by’isi. “Abazi izina ryawe bazakwiringira; kuko wowe,Uwiteka [Yehova, MN], utarek’abagushaka.” (Zaburi 9:10) Cyakora, mbere yo kurimbura iyi si yuzuyemo ubwicanyi, Yehova arahamagara abantu bose batari indyarya kugira ngo bamwegere babone umutekano. Abitaba uko guhamagarwa bagize ‘umukumbi munini’ w’abantu ‘bazava mur’urya mubabaro mwinshi,’ kandi bo mu mahanga yose. Abo bantu bazarokoka ku iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu iriho ubu kubera ko biringira Yehova kandi bakamukorera “ku manywa na nijoro”.—Ibyahishuwe 7:9-15.
14 Umukumbi munini uritaba kuriya guhamagarwa kurushaho kugenda kumvikana cyane mu isi yose, nk’uko bigaragara mu buhanuzi bwa Yesaya 2:2, 3 ngo: “Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsehw’inzu y’Uwiteka [Yehova, MN] uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, . . . amahanga mensh’ azahaguruka, avug’ ati: Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka [Yehova, MN], ku nzu y’Imana ya Yakobo, kugira ngw’ ituyobor’ inzira zayo,‘ tuzigenderemo.”. .Umurongo wa 4 uragira uti: “Inkota, zabo bazazicuramw’ amasuka, n’amacumu bazayacuramw’ impabuzo: nta shyanga rizabangurir’ irindi shyanga inkota, kandi nta bgo bazongera kwiga kurwana.
15. Ni abahe bantu basohoje ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:2-4, kandi bakora iki kubw’ibyo?
15 Muri iki gihe cyacu, ‘ni abahe bantu bacura inkota zabo mo amasuka?’ ‘Batacyiga kurwana?’ Bifatanije mu rukundo nyakuri n’abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’Umwuka bw’isi yose? Biringira Yehova bakanatumira abandi kubigenza batyo? Amateka ariho ubu agaragaza ko nta bandi uretse Abahamya ba Yehova, bo biyeguriye Yehova n’umutima wabo wose bakanerekana ukwizera kwabo mu kumvira amategeko ye nka Hezekia.
Igihe kizaza cyiza
16, 17. Ni ikihe gihe cyiza kizaza Yehova ashyira imbere y’abamwiringira?
16 Yehova ashyira imbere y’abamwiringira, igihe cyiza cyane kizaza kirenze uko Umuntu ashobora kubyiyumvisha. Igihe azasimbuza amategeko ashaje y’abantu andi mategeko mashya, abantu bazaba bari mu isi ntibazongera kugerwaho n’ubwoba, ukutizerana, Umubabaro, ugukiranirwa n’urugomo. Ntihazongera kubaho intambara cyangwa se gukuramo inda bibuza abantu kubaho. Ibyahishuwe 21:4 hanatanga isezerano ngo: “Urupfu ntiruzabah’ ukundi, kandi’ umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ntibizabah’ukundi.”
17 Nk’uko Yesu yabisezeranije, uko ibihe bizagenda bihita, isi izahinduka paradizo. (Luka 23:43) Abiringira Yehova bazashobora kubaho iteka muri iyo Paradizo kuko urupfu ruzavanwaho. Amagambo ya Mika 4:4 azasohozwa: “Arik’umuntu wes’ azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta uzabakangisha.” Ese uriyumvisha guturana n’abantu ushobora kwizera bose? Ni kuki bizamera gutyo? Ni uko, nk’uko Yesaya 54:13 havuga ngo: “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka [Yehova, MN], kandi bazagira amahoro menshi.”
18. Ni iyihe migisha abantu biringira Yehova babona?
18 Cyakora na none, uburyo amamiliyoni y’abahamya ba Yehova biringira Imana bibazanira ibyiza uhereye ubu. Urugero, abakozi ba Yehova bafite amahirwe yo kutagerwaho na Kanseri y’ibihaha kuko bumvira amategeko y’Imana n’amabwiriza yayo ahereranye n’itabi. Kuba imibereho yabo itarangwa n’ubusambanyi, bituma ba- tagerwaho cyane n’icyorezo cy’isi cy’indwara zituruka ku myanya y’ibitsina nka SIDA. Kubera ko badakoresha ibiyobyabwenge, barindwa indwara nyinshi zigera ku bantu benshi babaswe n’ibiyobyabwenge bicishwa mu mitsi, ari nazo ndwara zishobora konona ubwenge kandi zikica. Ubwo batemera guterwa amaraso, abakozi ba Yehova bafite uburinzi bukomeye cyane ku bihereranye n’indwara zikomoka ku maraso. Buri mwaka, muri Leta zune ubumwe z’Amerika, imwe muri izo ndwara, ariyo mburugu irica, ikonona mu buryo budasubirwaho abantu barenze ibihumbi cumi batewe amaraso
19. Ni gute Yehova azatabara abamukorera n’ubwo muri iki gihe bapfa?
19 N’ubwo bamwe mu biringira Yehova bapfa bitewe n’imyaka bamaze, uburwayi cyangwa se impanuka, Yehova azabatabara. Azabasubiza ubuzima bwabo binyuriye mu muzuko. Niyo mpamvu intumwa Paulo idutera inkunga ngo: “Tutiyiringira, ahubgo twiringir’ Imana izur’ abapfuye.”—2 Abakorinto 1:9.
Yehova arinda abakozi be
20, 21. (a) Dukurikije ibyabaye kuri Yesu, ni ukuhe kurwanywa tugomba kwitegura? (b) Yehova yemeza ate ko abantu be ari ab’ukuri nkuko yagiriye Yesu?
20 Wibuke yuko “ab’isi bose bari mu Mubi,” Satani Umwanzi. (1 Yohana 5:19) Kubw’iyo mpamvu, niba wiyeguriye Imana, Satani n’isi ategeka bazakurwanya, bazagerageza gukerensa ukwizera kwawe, bagukoba cyangwa se bagutoteza nk’uko babigenjeje kuri Yesu. Amaze kumanikwa ku giti cy’ibibabarisho. “abahisi baramutuka, bamuzunguriz’ imitwe baravuga bati: . . . nib’ ur’ Umwana w’Imana, manuk’uve ku musaraba [ku giti cy’ibibabarisho]. Abatambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru na bo bashinyagura batyo bati: yakijij’ abandi, ntabasha kwikiza. . . Yiringiy’Imana, ngaho nimukize nonaha, nib’imukunda.”—Matayo 27:39-43.
21 Hashize iminsi itatu ibyo bibaye, Imana yakijije Yesu mu kumuzura mu bapfuye. Naho abakobanyi bo mu rubyiruko rw’icyo gihe, barishwe abandi bajyanwa mu buretwa n’ingabo z’Abaromani. Kubera ko, muri kamere ye y’Umwami w’ubwami bwo mw’ijuru, Kristo azategeka umuzuko, abo bantu babaye bazutse, bizabasaba kumvira uwo bazaba barakobye mu myaka 2,000 mbere. Yego Yehova, arwanirira abakozi be bavuga bati: “Imana ni yo niringiye, sinzatinya; abantu babasha kuntwar’ iki?”—Zaburi 56:11.
22. Ni iki Yehova avuga kubyerekeye abamwiringira, kandi ni iki avuga kubyerekeye abatamwiringira?
22 Dore uko Yehova avuga ku bihereranye n’abakozi be:“Hahirw’ umuntu wizer’ Uwiteka [Yehova, MN]. Uwiteka [Yehova, MN] akamuber’ibyiringiro. Kukw’ azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi, gishorer’imizi mu mugezi, ntikizatiny’ amapfa nacana, ahubg’ ikibabi cyacyo kizahoran’ itoto; ntikizita ku mwaka wacanyemw’ amapfa, kandi ntikizareka kwer’ imbuto zacyo.” “Arongera ati: “Havumw’ umuntu wiringir’ undi muntu, akishim’ amaboko ye, mu mutima we akimur’ Uwiteka [Yehova, MN]. Azab’ ameze nk’inkokore yo mu butayu, kand’ icyiza ni kiza, ntazakibona.”—Yeremia 17:5-8.
23. Ni iki tugomba gukora niba dushaka kubona ubuzima bw’iteka?
23 Muri ibi bihe biruhije rero, “Wiringir’Uwiteka [Yehova MN], ukor’ibyiza; Guma mu gihugu, ukurikiz’umurava. Kandi wishimire Uwiteka [Yehova MN], Na w’azaguh’iby’ umutima wawe usaba.” (Zaburi 37:3, 4) Amasengesho muzasenga azumvirwa, ni ukuvuga amwe ahereranye no gusogongera ingororano y’ubuzima bw’iteka mu isi nshya kandi ikiranuka yasezeranijwe n’Imana ari nayo Mana dushobora kwiringira.
Isubiramo
◻ Ni izihe ngingo abiringira Yehova bagomba kubahiriza?
◻ Ese amadini y’isi yiringira Yehova?
◻ Kuba Hezekia yariringiye Yehova, byamuzaniye izihe nyungu?
◻ Ni gute ubuhanuzi bwa Yesaya 2:2-4 busohora muri iki gihe?
◻ Abiringira Yehova bazagira igihe kizaza kimeze gite?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Umuvugizi w’umwami wa Ashuri yashotoye Yehova kandi asaba ko Yerusalemu yishyira mu maboko yabo
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Mu isi nshya, abantu biringira Yehova bazabaho mu mahoro n’umutekanyo byuzuye