Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Azura Lazaro
UBWO Yesu ari hamwe n’abari bamuherekeje bose, yari ageze ku mva ya Lazaro. Yari isenga ifungishije ibuye rinini. Yesu ubwo yahise avuga ati. “Nimukurehw’igitare.”
Ubwo Marita wari utaramenya icyo Yesu ashaka gukora, yahise avuga ati: “Data-buja non’aranuka, kukw’amaz’imins’ine’.
Ariko Yesu yaramushubije ati: “Sinakubgiye nti: Ni wizera uri bubon’ubgiza bw’Imana”?
Ubwo bahise bavanaho igitare. Yesu yarararamye maze arasenga avuga ati: “Data, ndagushimye kuk’unyumvise. Ubganjye nari nzi yak’unyumv’iteka: ariko mbivugiye kubg’abantu bangose, ngo bizere yukw’ari wowe wantumye. Amaze kuvug’ibyo, arangurur’ijwi rirenga ati: Lazaro, sohoka.”
Ubwo Lazaro yahise asohoka mu mva. Yari azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko bihambiriye mu gitambaro, kandi igitambaro “Nimumuhambure, mumurek’agende.”
Benshi mu Bayuda bari baje kwa Maria babonye igitangaza yari amaze gukora bizeye Yesu. Ariko abandi muri bo bagiye ku Bafarisayo bababwira ibyabaye. Abo Bafarisayo hamwe n’abatambyi bakuru bahise bateranya urukiko.
Urukiko rukuru rwari rurimo Abafarisayo hamwe n’Abasadukayo, abatambyi bakuru, Kayafa, hamwe n’abandi batambyi bakuru ba kera. Barabazanyije bati: “Tugire dute, k’uwo munt’akora ibimenyetso byinshi? Ni tumurekera dutya, bose bazamwizera, kand’Abaroma bazaza barimbur’umurwa wacu n’ubgoko bgacu.”
N’ubwo abakuru mu by’idini bari bazi ko Yesu “akora ibimenyetso byinshi” bo bumvaga bahagaritswe umutima n’umwanya wabo n’ubutegetsi bwabo. Ukuzuka kwa Lazaro byo byateye akantu Abasadukayo kubera ko batemeraga umuzuko.
Ubwo Kayafa ugomba kuba yari umusadukayo yafashe ijambo agira ati: “Nta cyo muzi. Mbese ntimutekereza yukw’ari byiza kubgacu, k’umunt’umwe yapfir’abantu, kuruta k’ubgoko bgose bgarimbuka?”
Ni Imana yatumye Kayafa avuga ayo magambo. Ni koko muri iyo nkuru ya Yohana kure haranditse ngo: “Ibyo [Kayafaj ntiyabivuze kubge.” Mu by’ukuri Kayafa we yashakaga ko Yesu yapfa aho kugira ngo ubutegetsi bwabo buhungabane batakaze umwanya wabo. Ibyo ari byo byose nkuko Yohana abivuga ‘Kayafa yahanuye yuko Yesu yenda gupfir’ubgo bgoko ariko si ubgo bgonyine, ahubgo n’ukugira ngo abana b’Imana batatanye abateranirize hamwe.’ Ni koko ko imigambi y’Imana yari uko Umwana wayo apfa akabera incungu benshi.
Kayafa yasabye urukiko rukuru ko bagambanira Yesu bakamwica. Ariko Yesu we ushobora kuba yaraburiwe na Nikodemu, umwe mu bari bagize urukiko rukuru ariko wamukundaga, yahise ava aho. Yohana 11:38-54.
◆ Ni kuki Yesu yasenze mu ruhame mbere yo kuzura Lazaro?
◆ Abiboneye icyo gitangaza bakoze iki?
◆ Ni iki gihishura ubugome bw’abagize urukiko rukuru?
◆ Ni ibiki Kayafa yashakaga gukora, ariko se ni iki Imana yatumye ahanura?