Mbese, Gushyingirwa ni rwo Rufunguzo Rwonyine rwo Kubona Ibyishimo?
“Nta kimubuza gucyurwa n’uw’ ashaka; icyakor’ iy’ ar’ ūri mu Mwami wacu. Ariko n’ agum’ ukw ari, ni hw azarushaho guhirwa [kugira ibyishimo, MN].”—1 ABAKORINTO 7:39, 40.
1. Ni gute Ibyanditswe bivuga Yehova, kandi ni iki yakoreye ibiremwa bye?
YEHOVA ni “Imana ihimbazwa [igira ibyishimo, MN]” (1 Timoteo 1:11). Kubera ko ari Umunyabuntu mu “gutanga kose kwiza n’impano yos’ itunganye,” aha ibiremwa bye byose bifite ubwenge—ari abantu ari n’ibiremwa by’umwuka—ibikenewe byose kugira ngo bimukorere binezerewe (Yakobo 1:17). Kuba inyoni ziririmba, utubwana tw’imbwa tugakina dutera imbabazi, amafi na yo akaba agira udukino twayo, ibyo byose ni ibihamya bigaragaza ko Yehova yaremye inyamaswa ku buryo na zo zishimira ubuzima mu buturo yazigeneye. Umwanditsi wa Zaburi yageze n’aho avuga mu buryo bw’ibisigo ngo “Ibiti by’Uwiteka [Yehova, MN] birahaga, imyerezi y’i Lebanoni yateye.”—Zaburi 104:16.
2. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu abonera ibyishimo mu gukora ibyo Se ashaka? (b) Ni izihe mpamvu zo kugira ibyishimo abigishwa ba Kristo bari bafite?
2 Yesu Kristo ni ‘ukurabigirana k’ubwiza bw’[Imana] n’ishusho ya kamere ye’ (Abaheburayo 1:3). Ntibitangaje rero kuba Yesu avugwaho kuba ‘ufite ubutware wenyine, uhiriwe [ufite ibyishimo]’ (1 Timoteo 6:15). Aduha urugero ruhebuje rw’ukuntu gukora ibyo Yehova ashaka bishobora gushimisha kuruta ibyo kurya, bigatera umunezero mwinshi. Nanone kandi, Yesu atugaragariza ko dushobora kubonera ibyishimo mu gukorera Imana dutinya, ari byo bivuga kuyubaha mu buryo bwimbitse, no gutinya kuyibabaza, ugutinya guhesha agakiza (Zaburi 40:8; Yesaya 11:3; Yohana 4:34). Ubwo abigishwa 70 “bagaruka[ga] bīshīma” bavuye mu murimo wo kubwiriza Ubwami, Yesu ubwe na we ‘yarishimye cyane mu mwuka wera.’ Amaze kubwira Se ibihereranye n’ibyo byisihimo bye mu isengesho, yahindukiriye abigishwa be, maze aravuga ati “Hahirw’ amas’ areb’ ibyo mureba; kandi ndababgira yukw abahanuzi benshi n’abami bīfujije kureb’ ibyo mureba, ntibabireba, no kumv’ ibyo mwumva, ntibabyumva.”—Luka 10:17-24.
Impamvu Zituma Tugira Ibyishimo
3. Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe dufite zo kugira ibyishimo?
3 Mbese, amaso yacu ntiyagombye kwishimira kureba ibyo tubona bisohoza ubuhanuzi bw’Ijambo rya Yehova n’imigambi ye muri iki gihe cy’imperuka? Mbese, ntitwagombye gusabwa n’ibyishimo byo kuba dusobanukirwa ubuhanuzi, ubwo abahanuzi n’abami b’indahemuka, nka Yesaya Danieli na Dawidi batashoboraga gusobanukirwa? Kandi se, ntitwagombye gushimishwa no kuba dukorera Imana igira ibyishimo, Yehova, tuyobowe n’Umutware w’ikirenga, Umwami wacu Yesu Kristo? Yego rwose!
4, 5. (a) Ni iki tugomba kwirinda kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova? (b) Ni ibihe bintu bimwe bituma tugira ibyishimo kandi ibyo bizamura ikihe kibazo?
4 Ariko kandi, niba dushaka gukomeza kugira ibyishimo mu murimo w’Imana, ntitugomba kugena ibyaduhesha ibyishimo duhereye ku bitekerezo by’isi. Ibyo rwose bishobora gutuma ibitekerezo byacu bipfukiranwa, kuko mu ruhande rw’isi ho, ibyishimo bishingiye ku butunzi, kugira imibereho ihambaye, n’ibindi n’ibindi. ‘Ibyishimo’ byose bishingiye ku rufatiro nk’urwo ni iby’akanya gato, kuko iyi si ishira.—1 Yohana 2:15-17.
5 Abenshi mu bagaragu ba Yehova bitanze bazi ko kugera ku ntego z’iby’isi atari byo bihesha ibyishimo nyakuri. Data wo mu ijuru ni we wenyine utanga ibintu by’umwuka n’iby’umubiri bihesha abagaragu be ibyishimo nya byishimo. Mbega ukuntu tumushimira ku bw’ibyo kurya by’umwuka aduha binyuriye ku “mugarag’ ukiranuka w’ubgenge”! (Matayo 24:45-47). Nanone kandi, twakirana ishimye ibyo kurya hamwe n’ibindi bintu by’umubiri tubona biturutse mu kuboko kw’Imana yacu idukunda. Hanyuma kandi, hari n’impano ihebuje yo gushyingirwa hamwe n’ibyishimo bijyana na byo bibonerwa mu mibereho yo mu muryango. Ntibitangaje rero kuba Naomi yaravuganye umutima utaryarya icyo yifurizaga abakazana be bari bamaze gupfakara agira ati “Yehova abahe impano, kandi buri wese muri mwe abone uburuhukiro mu nzu y’umugabo we” (Rusi 1:9, MN). Ku bw’ibyo rero, gushyingirwa ni urufunguzo rushobora gufungura umuryango ugana ku munezero mwinshi. Ariko se, gushyingirwa ni ryo rufunguzo rwonyine rushobora gufungura urugi rugana ku mibereho irangwamo ibyishimo? Mu buryo bw’umwihariko, urubyiruko rugomba gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo kugira ngo rurebe niba koko ari ko biri.
6. Dukurikije uko igitabo cy’Itangiriro kibivuga, umugambi w’ibanze wo gushyiraho ugushyingirwa wari uwuhe?
6 Mu kuvuga iby’inkomoko yo gushyingirwa, Bibiliya igira iti “Imana irem’ umuntu, ngw agir’ ishusho yayo, afit’ ishusho y’Imana ni ko yamuremye; umugabo n’umugore ni ko yabaremye. Imana ibah’ umugisha, Imana irababgir’ iti: Mwororoke, mugwire, mwuzur’ isi, mwimenyerez’ ibiyirimo” (Itangiriro 1:27, 28). Binyuriye ku gushyingirwa kwashyizweho na Yehova, Adamu yarakoreshejwe kugira ngo habeho ibindi biremwa bya kimuntu, bityo bituma ikiremwamuntu cyororoka. Ariko kandi, mu gushyingirwa hakubiyemo ibirenze ibyo.
“Mu Mwami [Gusa]”
7. Ni iki gisabwa ku bihereranye no gushyingirwa umukambwe w’indahemuka yihatiye gusohoza?
7 Ubwo Yehova ari we Nyir’uguhanga umuryango, dufite impamvu nziza zo kwiyumvisha ko yagombaga no gushyiraho amahame ayobora uwo muryango kugira ngo biheshe abagaragu be ibyishimo. Mu gihe cy’ubuyobozi bw’abatware b’imiryango, gushakana n’umuntu udasenga Yehova byaramaganwaga cyane. Aburahamu yarahije umugaragu we Eliezeri kuri Yehova ko atari gushakira umuhungu we Isaka umugore mu Banyakanaani. Eliezeri yaje gukora urugendo rurerure maze yubahiriza neza amabwiriza ya Aburahamu kugira ngo abone ‘uba umugeni Uwiteka [Yehova, MN] yatoranirije mwene shebuja’ (Itangiriro 24:3, 44). Ni yo mpamvu Isaka yaje kurongora Rebeka. Ubwo umuhungu wabo Esau yashakaga abagore mu bapagani b’Abahiti, abo bagore ‘bababaje imitima ya Isaka na Rebeka.’—Itangiriro 26:34, 35; 27:46; 28:1, 8.
8. Ni iki cyari kibuzanyijwe mu isezerano ry’Amategeko cyerekeye ugushyingirwa, kandi kuki?
8 Mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, gushakana n’umugabo cyangwa umugore wo mu bihugu bimwe na bimwe by’Abanyakanaani byari bibuzanyijwe. Yehova yahaye ubwoko bwe itegeko rigira riti “Ntuzashyingirane na bo, ng’ umukobga waw’ umushyingir’ umuhungu wabo, n’umukobga wabo ng’ umusabir’ umuhungu wawe. Kuko bahindur’ umuhungu wawe, ntayoborwe nanjye, ahubg’ agakorer’ izindi mana; ibyo bigatuma wikongerez’ uburakari bg’Uwiteka [Yehova, MN], akakurimbura vuba.”—Gutegeka kwa kabiri 7:3, 4.
9. Ni iyihe nama Bibiliya igira Abakristo ku bihereranye no gushyingirwa?
9 Ntibitangaje rero kuba amabwiriza nk’ayo arebana n’ibyo gushakana n’abadasenga Yehova yaragombaga gukurikizwa no mu itorero rya Gikristo. Intumwa Paulo yihanangirije bagenzi be bari basangiye ukwizera agira ati “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangw’ umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliali; cyangw’ uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?” (2 Abakorinto 6:14, 15). Iyo nama irebana n’imimerere inyuranye, harimo no gushyingirwa. Ayo mabwiriza ataziguye Paulo yahaye abagaragu ba Yehova bose bamwiyeguriye arumvikanisha ko bagomba kugambirira gushakana n’ “ūri mu Mwami [gusa].”—1 Abakorinto 7:39.
Mu Gihe Gushaka “mu Mwami” Biramutse Bidashobotse
10. Ni iki Abakristo benshi batashatse bakora, kandi ni ikihe kibazo kivuka?
10 Abakristo benshi b’abaseribateri bahisemo gukurikiza urugero rwa Yesu Kristo bihingamo impano y’ubuseribateri. Nanone kandi, Abakristo benshi b’indahemuka batarabona abo babana “mu Mwami,” ubu bashyize ibyiringiro byabo kuri Yehova maze bakomeza kwibera abaseribateri aho kubana n’utizera. Umwuka w’Imana ubahingamo imbuto z’ibyishimo, amahoro, ukwizera no kwirinda, ugatuma bashobora gukomeza kuba abaseribateri batarangwaho ubwiyandarike (Abagalatia 5:22, 23). Mu bashobora guhangana n’icyo kigeragezo cy’ukwiyegurira Imana kwabo, harimo n’umubare utari muto w’Abakristokazi bashiki bacu dukunda cyane. Mu bihugu bimwe na bimwe, usanga ari bo benshi kuruta abavandimwe, bityo bakaba ari na bo bafite uruhare runini mu murimo wo kubwiriza. Ni koko, “Umwam’ Imana [Yehova, MN] yatanz’ itegeko: abagore bamamaz’ inkuru baba benshi” (Zaburi 68:11). Mu by’ukuri, abagaragu b’Imana benshi b’abaseribateri b’ibitsina byombi bakomeza gushikama kubera ko ‘biringira Uwiteka [Yehova, MN] n’umutima wabo wose, na we akajya abayobora inzira banyuramo’ (Imigani 3:5, 6). Noneho se, ni ukuvuga ko abadashobora gushaka “mu Mwami” ubu badashobora rwose kugira ibyishimo?
11. Ni iki Abakristo baguma mu buseribateri bitewe no kubahiriza amahame ya Bibiliya bashobora kwiringira badashidikanya?
11 Twibuke ko turi Abahamya b’Imana igira ibyishimo, Yehova, kandi ko tuyoborwa n’Umutware w’ikirenga ugira ibyishimo, ari we Yesu Kristo. Niba rero kubahiriza ibyo tubuzwa na Bibiliya mu buryo bwumvikana neza bidusunikiye gukomeza kwibera abaseribateri bitewe n’uko tudashobora kubona uwo tubana “mu Mwami,” mbese, byaba ari iby’ubwenge gutekereza ko Imana na Kristo bahera ko bakadutererana tukabaho nta byishimo? Oya rwose. Ku bw’ibyo rero, twakwemeza ko Abakristo bashobora kugira ibyishimo kandi ari abaseribateri. Rwose Yehova ashobora gutuma tugira ibyishimo twaba twarashatse cyangwa turi abaseribateri.
Urufunguzo rwo Kubona Ibyishimo Nyakuri
12. Ni iki ibyabaye ku bamarayika bigometse bigaragaza ku bihereranye no gushyingirwa?
12 Gushyingirwa si rwo rufunguzo rwonyine rwo kubona ibyishimo ku bagaragu b’Imana bose. Twafata urugero ku bamarayika. Mbere y’Umwuzure, abamarayika bamwe bihinzemo ibyifuzo binyuranye na kamere y’ibiremwa by’umwuka, banga kunyurwa no kubaho badashobora kurongora maze bambara imibiri ya kimuntu kugira ngo babone uko bashaka abagore. Kubera ko abo bamarayika ‘baretse ubuturo bwabo,’ Imana ‘yabarindiye mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi, kugira ngo bacirwehw iteka ku munsi ukomeye’ (Yuda 6; Itangiriro 6:1, 2). Uko bigaragara, nta na rimwe byigeze biba mu mugambi w’Imana ko abamarayika barongora. Birumvikana rero ko kurongora bitajyaga kubabera urufunguzo rwo kubona ibyishimo.
13. Kuki abamarayika bera bagira ibyishimo, kandi ibyo bigaragaza iki ku bagaragu b’Imana bose?
13 Nyamara kandi, abamarayika b’indahemuka bagira ibyishimo. Mu gihe Yehova yashingaga imfatiro z’isi, “inyenyeri zo mu ruturuturu za[ra]ririmbiranaga, abana b’Imana [b’abamarayika] bose bakarangurur’ ijwi ry’ibyishimo” (Yobu 38:7). Kuki abamarayika bera bagira ibyishimo? Ni uko bakorera Yehova Imana ubudacogora, ‘bumvira ijwi ry’ijambo rye’ kugira ngo baryubahirize. Bishimira ‘gukora ibyo akunda’ (Zaburi 103:20, 21). Ni koko, ibyishimo by’abo bamarayika bera babiheshwa no gukorera Yehova mu budahemuka. Urwo ni rwo rufunguzo rwo kubona ibyishimo nyakuri no ku bantu. Aha twanavuga ko n’Abakristo basizwe bashatse bakorera Yehova ubu bafite ibyishimo batazashyingirwa ubwo bazaba bazukiye ubuzima bwo mu ijuru, ko ahubwo bazishimira kuba ibiremwa by’abamarayika bazakora ibyo Imana ishaka. Ubwo rero, abagaragu bizerwa ba Yehova bose, baba barashatse cyangwa batarashatse, bashobora kugira ibyishimo bitewe n’uko urufatiro nyakuri rwo kubona ibyishimo rushingiye ku gukorera Umuremyi mu budahemuka.
‘Ikiruta Kugira Abahungu n’Abakobwa’
14. Ni irihe sezerano ry’ubuhanuzi ryahawe inkone zubahaga Imana zo muri Isirayeli ya kera, kandi kuki ibyo bisa n’aho bidasanzwe?
14 N’ubwo Umukristo w’indahemuka yagumiraho ntazigere arongora, Imana ishobora gutuma agira ibyishimo. Ashobora kuvana inkunga muri aya magambo yavuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi abwirwa inkone zo muri Isirayeli ya kera ngo “Kuk’ Uwiteka [Yehova, MN] avug’ iby’inkone zez’ amasabato yanjye, zigahitamw ibyo nishimira, zigakomez’ isezerano ryanjye, ati: Nzazishyirir’ urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n’izina riruta kugir’ abahungu n’abakobga; nzazih’ izina rizahoraho ritazakurwaho” (Yesaya 56:4, 5). Hari uwashoboraga kwibwira ko abo bantu bari gusezeranywa kuzahabwa abagore n’abana bari gutuma izina ryabo ridasibangana. Nyamara kandi, basezeranyijwe ‘ikiruta kugira abahungu n’abakobwa’—ari cyo cyo kugira izina rihoraho mu nzu ya Yehova.
15. Twavuga iki ku bihereranye n’isohozwa rya Yesaya 56:4, 5?
15 Dufashe izo nkone mu buryo bw’igishushanyo cy’ubuhanuzi bwerekeye kuri ‘Isiraeli y’Imana,’ zigereranya Abakristo basizwe bazahabwa ubuturo buhoraho mu nzu cyangwa urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova (Abagalatia 6:16). Nta gushidikanya, ubwo buhanuzi buzasohorezwa mu buryo nyabwo ku nkone zubahaga Imana zo muri Isirayeli ya kera zizazuka. Niziramuka zemeye igitambo cy’incungu cya Kristo kandi zigakomeza gukora ibishimisha Yehova, zizahabwa “izina rihoraho” mu isi nshya y’Imana. Ubwo buhanuzi bushobora no kwerekezwa ku bagize “izindi ntama” muri iki gihe cy’imperuka bigomwa gushaka no kugira abana kugira ngo babone uko barushaho kwiyegurira umurimo wa Yehova mu buryo bwimazeyo (Yohana 10:16). Bamwe muri bo bashobora gupfa bakiri abaseribateri nta n’akana bafite. Ariko kandi, niba bakomeje kuba indahemuka, mu gihe cy’umuzuko bazahabwa ‘ikiruta kugira abahungu n’abakobwa’—ni ukuvuga izina “ritazakurwaho” muri gahunda nshya y’ibintu.
Gushyingirwa Si rwo Rufunguzo Rwonyine rwo Kubona Ibyishimo
16. Kuki twavuga ko ugushyingirwa kutazana ibyishimo igihe cyose?
16 Abantu bamwe na bamwe batekereza ko ibyishimo no gushyingirwa bidasigana. Ariko kandi, tugomba kwemera ko no mu bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, ishyingirwa ritazana ibyishimo igihe cyose. Gushyingirwa bikemura ingorane zimwe, ariko akenshi bikazana izindi zigoye kurusha izo abaseribateri bahura na zo. Paulo yavuze ko gushyingirwa bizana “imibabaro mu mubiri” (1 Abakorinto 7:28). Hari igihe umuntu washatse aba ‘yiganyira’ kandi ‘atandukanye [afite imitima ibiri, MN].’ Akenshi usanga ‘kwiganyira iby’Umwami’ bimugora.—1 Abakorinto 7:33-35.
17, 18. (a) Ni iki abagenzuzi bamwe basura amatorero bavuze? (b) Ni iyihe nama Paulo yatanze, kandi kuki kuyikurikiza bifite akamaro?
17 Ari ugushyingirwa ari n’ubuseribateri byombi ni impano z’Imana (Rusi 1:9; Matayo 19:10-12). Kugira ngo dushobore kugira icyo tugeraho muri ibyo byombi, ni ngombwa ko twabanza kubitekerezaho tubishyize mu isengesho. Abagenzuzi basura amatorero bavuga ko Abahamya benshi bashaka bakiri bato cyane, kandi ko incuro nyinshi babyara abana bataritegura guhangana n’inshingano zijyana na byo. Imiryango imwe n’imwe muri iyo irasenyuka. Abandi na bo barahanyanyaza bagashobora guhangana n’ibibazo byabo, ariko na bwo ugasanga ishakana ryabo ritabazanira ibyishimo. Nk’uko umuhanga mu by’ikinamico w’Umwongereza witwa William Congreve yabyanditse, abahubukira gushaka “bashobora kumara igihe kirekire bicuza icyo babigiriye.”
18 Nanone kandi, abagenzuzi basura amatorero bavuga ko abavandimwe bamwe na bamwe bakiri bato usanga bifata bagatinya kuzuza impapuro zo gusaba kujya gukora imirimo kuri Beteli, cyangwa kwitangira kujya gukurikirana amasomo y’Ishuri Rihugura Abakozi b’Imirimo kubera ko ibyo bibasaba kumara igihe runaka mu buseribateri. Nyamara kandi, Paulo atanga inama yo kudashaka mbere yo ‘kurenga igihe cy’ubugimbi,’ MN, mu yandi magambo, gutegereza ko irari rikaze cyane ry’ibitsina [abakibyiruka bahura na ryo], ryabanza kugabanya umurego (1 Abakorinto 7:36-38). Imyaka umuntu ukuze amara mu buseribateri ituma aba inararibonye kandi akagira ubushishozi bw’agaciro kenshi, ndetse akaba ari na bwo yaba ashobora kugira amahitamo meza yo kuba yashaka uwo bazabana, cyangwa akaba yahitamo gukomeza kwibera umuseribateri nyuma yo kubitekerezaho yitonze.
19. Ni gute dukwiriye kumva ibintu niba kuri twe gushyingirwa atari ikintu cya ngombwa cyane?
19 Bamwe muri twe bamaze kurenga igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, igihe irari ry’umubiri ryo gushaka guhuza ibitsina riba ari ryinshi cyane. Birashoboka ko twaba tugira igihe cyo gutekereza ku migisha ibonerwa mu ishyingirwa, nyamara ariko tukaba dufite impano y’ubuseribateri. Yehova ashobora kuba abona ko tumukorera neza muri iyo mimerere y’ubuseribateri kandi ko rwose tudakeneye gushaka, byo bishobora gutuma tureka inshingano zimwe na zimwe mu murimo we. Niba twumva ko gushyingirwa atari ikintu cya ngombwa cyane kuri twe, kandi tukaba turi abaseribateri, wenda hari icyo Imana yaba iduteganyirije. Ku bw’ibyo rero, twizere ko itazabura kuduha ibyo dukeneye bya ngombwa. Ibyishimo biruta ibindi bibonerwa mu kwemera gukora icyo tubona ko ari ubushake bw’Imana kuri twe twicishije bugufi, nk’uko abavandimwe bacu b’Abayahudi ‘bihoreye bagahimbaza Imana’ bamaze gusobanukirwa ko yahaye abanyamahanga kwihana kugira ngo bashobore kubona ubugingo.—Ibyakozwe 11:1-18.
20. (a) Ni iyihe nama yerekeye ubuseribateri igirwa Abakristo bakibyiruka? (b) Icy’ingenzi kandi kidahinyuka ku bihereranye n’ibyishimo ni iki?
20 Bityo rero, gushyingirwa bishobora kuba urufunguzo rwo kubona ibyishimo, ariko kandi bishobora no kuba urufunguzo rwo gukingurira ibibazo. Ikidashidikanywa cyo ni uko gushyingirwa atari bwo buryo bwonyine bwo kubona ibyishimo. Ibyo byose tubizirikanye, biragaragara ko byaba ari iby’ubwenge, cyane cyane ku rubyiruko rw’Abakristo, kwihatira kumara imyaka myinshi mu buseribateri. Iyo myaka ishobora gukoreshwa neza mu murimo wa Yehova no kujya mbere mu by’umwuka. Icyakora, ku biyeguriye Imana bose batizigamye, uko ikigero cy’imyaka y’ubukuru baba barimo n’amajyambere yo mu by’umwuka baba bagezeho byaba bingana kose, icy’ingenzi kandi kidahinyuka, ni uko ibyishimo nyakuri bibonerwa mu gukorera Yehova mu budahemuka.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki abagaragu ba Yehova bagira ibyishimo?
◻ Kuki ugushyingirwa atari urufunguzo rwo kubona ibyishimo biruta ibindi?
◻ Ku bihereranye no guhitamo uwo gushyingiranwa na we, ni iki gisabwa ubwoko bwa Yehova?
◻ Kuki ari iby’ubwenge gutekereza ko Abakristo baguma mu buseribateri bashobora kugira ibyishimo?
◻ Ku byerekeye ugushyingirwa n’ibyishimo ni iki gikwiriye kwemerwa?