Mugire Impuhwe Zuje Urukundo
“Mwambare umutima w’imbabazi [“impuhwe zuje urukundo,” “NW”], n’ineza.”—ABAKOLOSAYI 3:12.
1. Kuki kugaragaza impuhwe bikenewe cyane muri iki gihe?
NTA na rimwe mu mateka abantu bigeze gukenera ubufasha burangwa n’impuhwe ari benshi cyane nk’uko bimeze ubu. Abantu babarirwa muri za miriyoni, bakeneye ubufasha bitewe n’uko bugarijwe n’uburwayi, inzara, kubura akazi, ubwicanyi, intambara, akaduruvayo, n’impanuka kamere. Ariko kandi, hari ikibazo gikomeye kurushaho, ari cyo cy’imimerere yo mu buryo bw’umwuka ibabaje abantu barimo. Satani, uzi ko asigaje igihe gito, ‘ayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9, 12). Ku bw’ibyo, abatari mu itorero ry’ukuri rya Gikristo bugarijwe mu buryo bwihariye n’akaga ko kuba batakaza ubuzima bwabo, kandi Bibiliya igaragaza ko ari nta byiringiro ibyo ari byo byose by’umuzuko ku bantu bazahanwa n’Imana ku munsi w’urubanza wegereje.—Matayo 25:31-33, 41, 46; 2 Abatesalonike 1:6-9.
2. Kuki Yehova yifashe ntarimbure ababi?
2 Icyakora, Yehova Imana akomeza kugaragariza indashima n’ababi ukwihangana n’impuhwe kugeza kuri iyo saha ya nyuma (Matayo 5:45; Luka 6:35, 36). Yabigenje atyo bitewe n’impamvu isa n’iyatumye atinda guhana ishyanga ryahemutse ry’Isirayeli. “‘Umwami Uwiteka aravuga ati: ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho: nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi; kuki mwarinda gupfa, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?’”—Ezekiyeli 33:11.
3. Ni uruhe rugero dufite rw’uburyo Yehova yagiriye abantu impuhwe batari ubwoko bwe, kandi ibyo bitwigisha iki?
3 Impuhwe za Yehova zageze no ku bantu babi b’i Nineve. Yehova yohereje umuhanuzi we Yona kujya kubaburira ku bw’irimbuka ryari ryegereje. Bitabiriye neza amabwiriza ya Yona maze barihana. Ibyo byatumye Yehova Imana agira impuhwe, arifata ntiyarimbura umudugudu icyo gihe (Yona 3:10; 4:11). Niba Imana yarababajwe n’abantu b’i Nineve, bashoboraga kuzazuka, mbega uburyo igomba kuba irushaho kugirira impuhwe abantu bugarijwe n’irimbuka ry’iteka muri iki gihe!—Luka 11:32.
Umurimo Urangwa n’Impuhwe Utari Warigeze Ukorwa Mbere Hose
4. Ni gute muri iki gihe Yehova agaragariza abantu impuhwe?
4 Mu buryo buhuje na kamere ye irangwa n’impuhwe, Yehova yatumye Abahamya be gukomeza gusura abaturanyi babo babashyiriye “[u]butumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 24:14). Kandi iyo abantu babyitabiriye baha agaciro uwo murimo urokora ubuzima, Yehova yugurura imitima yabo kugira ngo bumve ubutumwa bw’Ubwami (Matayo 11:25; Ibyakozwe 16:14). Mu kwigana Imana yabo, Abakristo b’ukuri bagaragaza impuhwe zuje urukundo basubira gusura abashimishijwe, byaba bishoboka bakabafasha binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya. Bityo, mu mwaka wa 1996, Abahamya ba Yehova basaga miriyoni eshanu, mu bihugu 232, bamaze amasaha asaga miriyari imwe babwiriza ku nzu n’inzu kandi bigana Bibiliya n’abaturanyi babo. Abo bashya bashimishijwe, na bo babona uburyo bwo kwegurira Yehova ubuzima bwabo biyongera ku mubare w’Abahamya be babatijwe. Bityo, na bo ubwabo biyemeza gukora uwo murimo urangwa n’impuhwe utari warigeze ukorwa mbere hose ku bw’inyungu z’abashobora kuzaba abigishwa ariko bakibohewe mu isi ya Satani igeze aharindimuka.—Matayo 28:19, 20; Yohana 14:12.
5. Igihe impuhwe z’Imana zizaba zigeze ku mipaka yazo, bizagendekera bite idini ryayihagarariye nabi?
5 Vuba aha, Yehova azigaragaza ko ari “intwari mu ntambara” (Kuva 15:3). Kubera impuhwe zo kurengera izina rye n’ubwoko bwe, azakuraho ubugizi bwa nabi maze ashyireho isi nshya ikiranuka (2 Petero 3:13). Amadini ya Kristendomu ni yo ya mbere azagerwaho n’umujinya wo ku munsi w’Imana. Kimwe n’uko Imana itababariye urusengero rwayo rw’i Yerusalemu ngo rutagwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni, ni na ko itazababarira imiteguro ya kidini yamuhagarariye nabi. Imana izashyira mu mutima w’abagize Umuryango w’Abibumbye igitekerezo cyo kugira ngo banyage Kristendomu n’ayandi madini y’ikinyoma y’uburyo bwose (Ibyahishuwe 17:16, 17). Yehova aravuga ati “nanjye, ijisho ryanjye ntirizabareba neza, kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.”—Ezekiyeli 9:5, 10.
6. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova basunikirwa kugaragaza impuhwe?
6 Ubwo hakiri igihe, Abahamya ba Yehova bakomeza kugaragariza abaturanyi babo impuhwe babwirizanya umwete ubutumwa bw’Imana bw’agakiza. Ubusanzwe kandi, aho bishoboka, banafasha abantu bakeneye ubufasha bw’iby’umubiri. Nyamara ariko, ku bihereranye n’ibyo, inshingano yabo y’ibanze ni iyo kwita ku byo abagize umuryango wabo ba bugufi bakeneye, n’abo basangiye ukwizera (Abagalatiya 6:10; 1 Timoteyo 5:4, 8). Imirimo myinshi y’ubutabazi yakozwe n’Abahamya ba Yehova ku bw’inyungu z’abo bahuje ukwizera bagiye bagerwaho n’uburyo butandukanye bw’impanuka, yabaye ingero zitangaje zo kugaragaza impuhwe. Nyamara ariko, Abakristo nta bwo bagomba gutegereza ko havuka ibibazo bikomeye kugira ngo babone kugaragaza impuhwe. Bihutira kugaragaza batazuyaje uwo muco mu gihe bahanganye n’imimerere ihindagurika mu mibereho ya buri munsi.
Ni Kimwe mu Bigize Umuntu Mushya
7. (a) Mu Bakolosayi 3:8-13, ni gute impuhwe zifitanye isano n’umuntu mushya? (b) Umutima w’imbabazi uzatuma byorohera Abakristo gukora iki?
7 Ni iby’ukuri ko kamere yacu ibogamira ku cyaha hamwe n’isi ya Satani itwoshyoshya mu gukora ibibi, bitubera inkomyi mu bihereranye no kugira impuhwe zuje urukundo. Ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga yo kwiyambura ‘umujinya, uburakari, n’igomwa, no gutukana, n’amagambo ateye isoni.’ Ibinyuranye n’ibyo, tugirwa inama yo ‘kwambara umuntu mushya’—ni ukuvuga kamere ihuje n’ishusho y’Imana. Mbere na mbere, dutegekwa kwambara “umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana.” Hanyuma, Bibiliya itwereka uburyo bw’ingirakamaro dushobora kugaragazamo iyo mico. “Mwihanganiran[e], kandi mubabariran[e] ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.” Kubabarira byarushaho kutworohera mu gihe twaba twarihinzemo kugirira abavandimwe bacu ‘umutima w’imbabazi.’—Abakolosayi 3:8-13.
8. Kuki ari iby’ingenzi kugira umutima wo kubabarira?
8 Ku rundi ruhande, kunanirwa kugaragaza impuhwe n’imbabazi, bishyira mu kaga imishyikirano tugirana na Yehova. Ibyo Yesu yabigaragaje mu buryo bweruye mu rugero rwe rw’umugaragu utarashatse kubabarira, shebuja yashyize mu buroko ‘kugeza aho yari kuzamarira kwishyura umwenda wose.’ Uwo mugaragu yari akwiriye kugenzwa atyo kubera ko yananiwe mu buryo buteye agahinda kugaragariza impuhwe umugaragu mugenzi we wamusabye ko yamugirira ibambe. Yesu yasoje urugero rwe agira ati “na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”—Matayo 18:34, 35.
9. Ni gute impuhwe zuje urukundo zifitanye isano n’igice cy’ingenzi cyane kigize umuntu mushya?
9 Kugira impuhwe zuje urukundo ni igice cy’ingenzi mu bigize urukundo. Kandi urukundo ni ikimenyetso kiranga Ubukristo bw’ukuri (Yohana 13:35). Ku bw’ibyo rero, ibisobanuro bitangwa na Bibiliya ku bihereranye n’umuntu mushya, bisozwa mu magambo agira ati “ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.”—Abakolosayi 3:14.
Ishyari—Ribera Inkomyi Impuhwe
10. (a) Ni iki gishobora gutuma ishyari rishora imizi mu mitima yacu? (b) Ni izihe ngaruka mbi zishobora guturuka ku ishyari?
10 Kubera ko dufite kamere ya kimuntu ibogamira ku cyaha, ibyiyumvo byo kugira ishyari bishobora gushinga imizi mu mitima yacu mu buryo bworoshye. Umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ashobora kuba afite impano yo kugira ubwenge bwa kavukire, cyangwa se akaba afite ibintu by’umubiri twe tudafite. Cyangwa wenda umuntu runaka yagize imigisha n’inshingano byihariye mu buryo bw’umwuka. Niba dutangiye kugirira ishyari abo bagenzi bacu, mbese tuzashobora kubagirira impuhwe zuje urukundo? Oya rwose. Ahubwo, ibyiyumvo by’ishyari bishobora kugaragarira mu mvugo isebanya cyangwa ibikorwa bitarangwa n’ubugwaneza, kuko Yesu yavuze ku bihereranye n’abantu agira ati “kuko ibyuzuye mu mutima, ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). Abandi na bo bashobora kwifatanya muri icyo gikorwa cyo gusebanya. Bityo rero, amahoro y’umuryango cyangwa y’itorero ry’ubwoko bw’Imana, ashobora kuburizwamo.
11. Ni gute abavandimwe cumi ba Yozefu biyambuye impuhwe mu mitima yabo, kandi ibyo byagize iyihe ngaruka?
11 Zirikana ibyabaye mu muryango umwe mugari. Abana cumi bakuru ba Yakobo bagize ishyari rya murumuna wabo Yozefu bitewe n’uko ari we se yakundaga cyane kuruta abandi bose. Ingaruka yabaye iy’uko, ‘batagiye bagira ineza bamubwira.’ Nyuma y’aho, Yozefu yagize umugisha wo kurota inzozi zaturukaga ku Mana, bigaragaza ko yari yemewe na Yehova. Ibyo byatumye bene se “barushaho kumwanga.” Kubera ko bataranduye ishyari ngo barikure mu mitima yabo, biyambuye impuhwe maze ibyo bibaganisha ku cyaha gikomeye.—Itangiriro 37:4, 5, 11.
12, 13. Ni iki twagombye gukora mu gihe ibyiyumvo by’ishyari byinjiye mu mitima yacu?
12 Bagurishije Yozefu babigiranye ubugome, maze ajya gukoreshwa uburetwa. Mu gushaka guhisha icyaha cyabo, babeshye se bamwumvisha ko Yozefu yari yishwe n’inyamaswa y’inkazi. Nyuma y’imyaka myinshi, icyaha cyabo cyaje kujya ahagaragara ubwo inzara yabahatiraga kujya kugura ibyo kurya muri Egiputa. Umutegeka w’ibiribwa, uwo batamenye ko ari Yozefu, yabashinje kuba intasi, anababwira ko nibaramuka batazanye murumuna wabo w’umuhererezi, Benyamini, batari kongera kugaruka kumushakiraho ubufasha. Icyo gihe, Benyamini ni we se yakundaga cyane kuruta abandi bose, kandi bari bazi ko Yakobo atashoboraga kwemera kumurekura ngo agende.
13 Bityo, igihe bari bahagaze imbere ya Yozefu, imitimanama yabo yabateye kwemera bagira bati “ni ukuri turiho urubanza rw’ibyo twagiriye mwene data [Yozefu], kuko twabonye uko umutima we wari ubabaye, ubwo yatwingingaga, natwe ntitumwumvire; ni byo biduteye aya makuba” (Itangiriro 42:21). Bitewe n’imyifatire irangwa n’impuhwe, nyamara kandi itajenjetse, Yozefu yafashije bene se kugaragaza ukwicuza kutaryarya. Hanyuma yaje kubibwira, kandi abababarira abigiranye ubuntu. Ubumwe bw’umuryango bwongeye kugaruka (Itangiriro 45:4-8). Twebwe Abakristo, ibyo twagombye kubivanamo isomo. Kuba tuzi ingaruka mbi z’ishyari, twagombye gusenga Yehova kugira ngo adufashe gusimbuza ibyiyumvo by’ishyari ‘umutima w’imbabazi.’
Ibindi Bintu Bibera Inkomyi Impuhwe
14. Kuki twagombye kwirinda kwitegeza urugomo bitari ngombwa?
14 Ikindi kintu cyatuma tutagira impuhwe, gishobora guturuka ku kwitegeza urugomo bitari ngombwa. Imikino ya siporo n’imyidagaduro yiganjemo urugomo, ibyutsa inyota y’amaraso. Mu bihe bya Bibiliya, abapagani barebaga buri gihe intambara y’abakurankota n’ubundi buryo bwo kubabariza abantu urubozo mu bibuga by’imikino by’Ubwami bw’Abaroma. Nk’uko umuhanga umwe mu by’amateka abivuga, iyo myidagaduro “yononnye ubushobozi bwose bwo kugira impuhwe z’ubabara, ibyo bikaba ari byo bitandukanya umuntu n’igikoko.” Imyidagaduro myinshi yo mu isi ya none, ifite ingaruka nk’izo. Abakristo bihatira kugira impuhwe zuje urukundo, bagomba kugira ijonjora rihambaye mu mahitamo yabo arebana n’ibyo basoma, filimi, na porogaramu za televiziyo. Bazirikana amagambo yo muri Zaburi 11:5 babigiranye ubwenge, amagambo agira ati ‘ukunda urugomo, umutima [wa Yehova] uramwanga.’
15. (a) Ni gute umuntu ashobora kwerekana ko atagira impuhwe na mba? (b) Ni gute Abakristo b’ukuri bitabira ibikenerwa n’abagenzi babo bahuje ukwizera hamwe n’abaturanyi babo?
15 Nta gushidikanya ko umuntu wizirikana ubwe aba atarangwaho impuhwe. Ibyo birakomeye cyane, nk’uko intumwa Yohana yabisobanuye igira iti “ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene se akennye, akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?” (1 Yohana 3:17). Kubura impuhwe nk’uko kwagaragajwe n’umutambyi hamwe n’Umulewi bari biyiziho gukiranuka bavuzwe mu rugero rwa Yesu rw’Umusamariya mwiza. Babonye umuvandimwe wabo w’Umuyahudi ari mu mimerere ibabaje ari hafi yo gupfa, barambutse bigira ku rundi ruhande rw’inzira, hanyuma bikomereza urugendo (Luka 10:31, 32). Ibinyuranye n’ibyo, Abakristo b’abanyampuhwe bitabira guha abavandimwe babo ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka batazuyaje. Kandi kimwe n’Umusamariya wavuzwe mu rugero rwa Yesu, bita no kubikenewe n’abandi bantu batazi. Bityo bishimira gutanga igihe, imbaraga n’ubutunzi bwabo, kugira ngo bateze imbere umurimo wo guhindura abantu abigishwa. Ni muri ubwo buryo bafasha abantu babarirwa muri za miriyoni kuzabona agakiza.—1 Timoteyo 4:16.
Kugirira Impuhwe Abarwayi
16. Ni izihe mbogamizi duhura na zo iyo duhuye n’ikibazo cy’indwara zitandukanye?
16 Indwara igera ku bantu badatunganye kandi bapfa. Abakristo na bo ntibabura kugerwaho n’indwara, kandi benshi muri bo nta bwo ari abaganga, ndetse nta n’ubwo bashobora gukora ibitangaza nk’uko bamwe mu Bakristo ba mbere babikoraga bahawe imbaraga na Yesu hamwe n’intumwa ze. Nyuma y’urupfu rw’intumwa za Kristo n’abo bari bafatanyije ba bugufi, izo mbaraga z’ibitangaza zararangiye. Ku bw’ibyo rero, ubushobozi bwacu bwo gufasha abantu barwaye indwara z’umubiri, hakubiyemo no kudakora neza k’ubwonko no kurotaguzwa, bufite imipaka.—Ibyakozwe 8:13, 18; 1 Abakorinto 13:8.
17. Ni irihe somo tuvana ku buryo Yobu wari urwaye kandi wari wapfushije yagiriwe?
17 Incuro nyinshi, indwara ijyana no kwiheba. Urugero, Yobu umuntu watinyaga Imana yarihebye cyane bitewe n’indwara ikaze cyane n’ibyago yari yatejwe na Satani (Yobu 1:18, 19; 2:7; 3:3, 11-13). Yari akeneye incuti zashoboraga kumugirira ibikorwa birangwa n’impuhwe zuje urukundo, kandi zashoboraga ‘kumukomeza’ (1 Abatesalonike 5:14). Ibinyuranye n’ibyo, abiyitaga abahoza batatu baje kumusura maze bahita bafata imyanzuro ikocamye. Baje kongera imimerere yo kwiheba ya Yobu bavuga ko ibyago byatewe n’ikosa we ubwe yakoze. Kubera ko Abakristo bagira impuhwe zuje urukundo, bazirinda kugwa muri bene uwo mutego, mu gihe bagenzi babo bahuje ukwizera barwaye cyangwa bari mu mimerere yo kwiheba. Rimwe na rimwe, ikintu cy’ingenzi umuntu nk’uwo aba akeneye, ni ugusurwa rimwe na rimwe mu buryo burangwa n’ineza n’abasaza cyangwa abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bazamutega amatwi babyitayeho berekana ko bamwumva, kandi bakamuha inama zuje urukundo zishingiye ku Byanditswe.—Abaroma 12:15; Yakobo 1:19.
Kugirira Impuhwe Abadakomeye
18, 19. (a) Ni gute abasaza bagombye kwifata ku badakomeye cyangwa abayobye? (b) Ndetse ni yo bibaye ngombwa ko hashyirwaho komite ishinzwe iby’imanza, kuki ari iby’ingenzi ko abasaza bagirira abanyabyaha impuhwe zuje urukundo?
18 Mu buryo bwihariye, abasaza bagomba kugira impuhwe zuje urukundo (Ibyakozwe 20:29, 35). Bibiliya itanga itegeko rigira riti “twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye” (Abaroma 15:1). Kubera ko tudatunganye, twese dukora amakosa (Yakobo 3:2). Ubwuzu burakenewe mu gushyikirana n’umuntu ‘wadutsweho n’icyaha’ (Abagalatiya 6:1). Abasaza ntibagomba gusa n’Abafarisayo bari biyiziho gukiranuka maze ntibashyire mu gaciro mu gukurikiza Amategeko y’Imana.
19 Ibinyuranye n’ibyo, abasaza bakurikiza ingero z’impuhwe zuje urukundo za Yehova Imana na Yesu Kristo. Umurimo wabo w’ingenzi ni uwo kugaburira, gutera inkunga, no kugarurira ubuyanja intama z’Imana (Yesaya 32:1, 2). Aho kugerageza gutunganya ibintu bashyiraho amategeko y’urudaca, bifashisha amahame ahebuje aboneka mu Ijambo ry’Imana. Bityo, umurimo w’abasaza wagombye kuba uwo kubaka, kuzana ibyishimo no gushimira mu mitima y’abavandimwe babo ku bw’ineza ya Yehova. Mu gihe mugenzi we bahuje ukwizera akoze ikosa ryoroheje, ubusanzwe umusaza azirinda kumucyahira mu maso y’abandi bantu. Niba ari ngombwa ko biganirwaho, ibyiyumvo by’impuhwe zuje urukundo bizatuma umusaza ashyira uwo muntu ku ruhande maze baganire kuri icyo kibazo biherereye. (Gereranya na Matayo 18:15.) N’ubwo byagaragara ko bigoye kumvikana n’umuntu runaka, umusaza yagombye kumwegera abigiranye ukwihangana kandi akamuha ubufasha. Nta na rimwe agomba gushaka impamvu zo kugira ngo ashyire uwo muntu hanze y’itorero. Ndetse n’igihe bibaye ngombwa ko hashyirwaho komite ishinzwe iby’imanza, abasaza bazagaragaza umutima w’impuhwe mu gihe bashyikirana n’uwo muntu uregwa icyaha gikomeye. Ubugwaneza bwabo bushobora gutuma uwo muntu yicuza.—2 Timoteyo 2:24-26.
20. Ni ryari bidakwiriye kugira ibyiyumvo by’impuhwe zuje urukundo, kandi kuki?
20 Icyakora, hari ubwo umugaragu wa Yehova adashobora kugaragaza impuhwe. (Gereranya no Gutegeka 13:7-10 [6-9 muri Biblia Yera].) Kugira ngo Umukristo ‘[ye] kwifatanya’ n’incuti ye ya bugufi cyangwa umuvandimwe we w’umubiri washyizwe hanze y’umuteguro, bishobora kuba ikigeragezo nyacyo. Iyo bimeze bityo, ni iby’ingenzi ko umuntu atagira ibyiyumvo by’impuhwe (1 Abakorinto 5:11-13). Uko kutajenjeka, gushobora ndetse no gutera inkunga uwo munyabyaha akaba yakwicuza. Ikindi kandi, mu gihe Abakristo badahuje igitsina bashyikirana, bagomba kwirinda kugaragarizanya impuhwe mu buryo budakwiriye ku buryo bashobora kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi.
21. Ni mu yihe mimerere yindi dukeneye kugaragaza impuhwe zuje urukundo, kandi ni izihe nyungu tubona?
21 Nta bwo tubonye umwanya wo gusuzuma imimerere yose ikeneye kugaragarizwamo impuhwe zuje urukundo—igihe turi kumwe n’abantu bageze mu za bukuru, abapfushije, abatotezwa n’abo bashakanye batizera. Abasaza bakorana umwete na bo bagombye kugaragarizwa impuhwe zuje urukundo (1 Timoteyo 5:17). Mububahe kandi mubashyigikire (Abaheburayo 13:7, 17). Intumwa Petero yanditse igira iti “mwese . . . mugirirane imbabazi [“impuhwe zuje urukundo,” NW ]” (1 Petero 3:8). Iyo tubigenje dutyo mu mimerere yose biba ari ngombwa, dutuma habaho ubumwe n’ibyishimo mu itorero, kandi tukarehereza abantu bo hanze mu kuri. Ikirenze ibyo byose, muri ubwo buryo duha icyubahiro Data wa twese urangwa n’impuhwe zuje urukundo, Yehova.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni gute Yehova agaragariza abantu b’abanyabyaha impuhwe?
◻ Kuki ari iby’ingenzi kugira impuhwe zuje urukundo?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bituma tutagira impuhwe zuje urukundo?
◻ Ni gute twagombye gufata abarwayi n’abihebye?
◻ Ni ba nde mu buryo bwihariye bagomba kugira impuhwe zuje urukundo, kandi kuki?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
ABAFARISAYO BATAGIRAGA IMPUHWE
UMUNSI w’ikiruhuko w’Isabato wagombaga kuzanira ubwoko bw’Imana imigisha mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Nyamara ariko, abayobozi ba kidini b’Abayahudi bashyizeho amategeko menshi yatumye itegeko ry’Imana ry’Isabato risuzugurwa, maze batuma riba umutwaro ku bantu. Urugero, nk’iyo umuntu runaka yabaga yagize impanuka cyangwa arwaye, ntiyashoboraga kugira ubufasha abona ku Isabato, keretse iyo ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga.
Ishuri rimwe ry’Abafarisayo ryarakagatizaga cyane mu bisobanuro ryatangaga ku itegeko ry’Isabato rigira riti “nta muntu uhumuriza abapfushije, cyangwa ngo hagire usura abantu barwaye ku Isabato.” Abandi bayobozi ba kidini bemeraga uko gusura ku Isabato, ariko bakagira bati “kurira birabujijwe.”
Bityo rero, Yesu yaciriyeho iteka abayobozi ba kidini b’Abayahudi mu buryo bukwiriye, kubera ko birengagizaga ibintu by’ingenzi kurushaho byasabwaga n’Amategeko, urugero nk’ubutabera, urukundo, n’imbabazi. Ntibitangaje rero kuba yarabwiye Abafarisayo ati ‘ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu’!—Mariko 7:8, 13; Matayo 23:23; Luka 11:42.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Mu bihugu 231, Abahamya ba Yehova bakora umurimo urangwa n’impuhwe utari warigeze ukorwa mbere hose, mu ngo z’abantu, mu mihanda, ndetse no muri za gereza
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Kwitegeza urugomo, urugero nk’urwo kuri televiziyo, bituma umuntu atagira impuhwe zuje urukundo