Umunsi “Utwika nk’Itanura ry’Umuriro”
“Dore, hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro.”—MALAKI 3:19 [4:1 muri Biblia Yera].
1. Ni ibihe bibazo bibyuka ku bihereranye n’ibivugwa muri Malaki 3:19 [4:1 muri Biblia Yera]?
MURI iyi minsi y’imperuka, abo Yehova ahitamo kwandika amazina yabo mu gitabo cye cy’urwibutso, ni bo bazishima. Ariko se, bizagendekera bite abananiwe kuzuza ibisabwa kugira ngo babone icyo gikundiro? Baba abategetsi cyangwa rubanda rwa giseseka, bizabagendekera bite nibasuzugura ababwiriza b’Ubwami bw’Imana n’ubutumwa bwabo? Malaki avuga iby’umunsi wo kubiryozwa. Mu gice cya 3:19 [4:1 muri Biblia Yera] dusoma ngo “‘dore, hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro; abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe; maze habe umunsi uzabatwika, bashire,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.’”
2. Ni ibihe bisobanuro byimbitse bihereranye n’urubanza rwa Yehova byatanzwe na Ezekiyeli?
2 Abandi bahanuzi na bo, bagereranya uburyo Yehova azacira amahanga urubanza, n’ubushyuhe bw’itanura bukongora. Mbega ukuntu muri Ezekiyeli 22:19-22 herekeza neza ku rubanza Imana izacira udutsiko twa Kristendomu y’abahakanyi! Hasomwa ngo “Umwami Uwiteka a[ra]vuga ati: kuko mwese mwahindutse inkamba, nuko dore, ngiye [kubateranya] . . . Nk’uko bateraniriza ifeza n’umuringa n’icyuma n’isasu n’ibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro, kugira ngo bishonge; uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe, mfite uburakari n’umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe. Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro w’uburakari bwanjye, muyishongeremo hagati. Nk’uko ifeza ishongera mu ruganda, ni ko muzayishongeramo hagati; kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.”
3, 4. (a) Ni iki abayobozi ba kidini bihandagaje bavuga babigiranye uburyarya? (b) Ni ibihe bikorwa by’agahomamunwa bivugwa ku madini?
3 Mu by’ukuri, icyo ni ikigereranyo gikomeye rwose! Abayobozi ba kidini bashatse urwitwazo rwo kudakoresha izina rya Yehova, ndetse banashyira umugayo kuri iryo zina ryera, bagomba kugerwaho n’uwo munsi wo gucirwa urubanza. Babigiranye ukwiyemera, bihandagaza bavuga ko bo, hamwe n’abanyapolitiki bafatanyije na bo, bazashyiraho Ubwami bw’Imana ku isi, cyangwa ko bazashobora nibura kuvugurura isi ikaba ahantu hakwiriye Ubwami.
4 Kristendomu y’abahakanyi yifatanyije n’abategetsi ba gipolitiki mu kurwana intambara z’agahomamunwa. Amateka avuga ibihereranye n’intambara z’Abanyamisaraba bo mu Gihe Rwagati, ibikorwa byo guhatira abantu kuyoboka idini rya Gatolika, byakorwaga n’Urukiko rw’abataravugaga rumwe na yo rwo muri Hisipaniya. Intambara yamaze imyaka mirongo itatu yayogoje u Burayi mu kinyejana cya 17, hamwe n’Intambara yashyamiranyije abenegihugu yo muri Hisipaniya mu myaka ya za 30, barwanira kurinda Hisipaniya kugira ngo itinjirwamo n’andi madini, atari Kiliziya Gatolika. Ibikorwa bikomeye byo kumena amaraso byabaye mu ntambara ebyiri z’isi yose zo mu kinyejana cyacu, ubwo Abagatolika hamwe n’Abaporotesitanti bazitabiraga, bakica abo bahuje ukwizera hamwe n’abo mu yandi madini nta kurobanura. Vuba aha, haherutse kuba ubwicanyi butewe n’imirwano yashyamiranyije Abagatolika n’Abaporotesitanti bo muri Irilande, iyashyamiranyije udutsiko tw’amadini yo mu Buhindi, hamwe n’iyashyamiranyije udutsiko tw’amadini yo mu cyahoze ari Yugosilaviya. Nanone, inkuru zivuga amateka y’iby’amadini, zigagaragaza ibikorwa byo kumena amaraso y’Abahamya ba Yehova bizerwa babarirwa mu bihumbi, bahowe Imana.—Ibyahishuwe 6:9,10
5. Ni uruhe rubanza rutegereje idini ry’ikinyoma?
5 Dushobora tubikuye ku mutima, kwishimira ubutabera bw’urubanza rwegereje Yehova azasohoreza kuri Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, hamwe n’abayishyigikira. Uko gucirwaho iteka kuvugwa mu Byahishuwe 18:21, 24, hagira hati “marayika ukomeye aterura igitare, kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati ‘uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi. Kandi muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse.’”
6. (a) Ni ba nde bagomba kuba ibishingwe, kandi ku ki? (b) Ni ikihe cyizere cyashyiriweho abubaha Yehova?
6 Igihe nikigera, abanzi b’ugukiranuka, hamwe n’ababashyigikira bose, “bazaba ibishingwe.” Umunsi wa Yehova uzagurumanira muri bo umeze nk’itanura. “Ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.” Kuri uwo munsi wo kuryozwa, abana bato, cyangwa amashami, bazacirwa urubanza mu butabera hakurikijwe uko Yehova abona imizi yabo, ari bo babyeyi babo, bo bagombaga kugenzura abo bana. Ababyeyi babi, ntibazakomeza kugira urubyaro rubi rwo gukwirakwiza inzira zabo mbi. Icyakora, abazizera amasezerano y’Ubwami bw’Imana, ntibazahungabana. Ni yo mpamvu, mu Baheburayo 12:28, 29 hadutera inkunga hagira hati “dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana, kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya: kuko Imana yacu ari umuriro ukongora.”
Mbese, Yehova Ni Imana y’Ingome?
7. Ni gute urukundo rwa Yehova rukubiye mu rubanza rwe?
7 Mbese, ibyo, byaba bishaka kuvuga ko Yehova ari Imana y’ingome kandi yihorera? Ashwi da! Muri 1 Yohana 4:8, intumwa ivuga ukuri kw’ifatizo igira iti “Imana [ni] urukundo.” Hanyuma ku murongo wa 16, abitsindagiriza agira ati “Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.” Urukundo Yehova akunda abantu, ni rwo rwatumye agambirira kweza iyi si akayikuraho ububi bwose. Imana yacu y’urukundo n’impuhwe, igira iti “ndirahiye, . . . sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho: nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi; kuki mwarinda gupfa?”—Ezekiyeli 33:11.
8. Ni gute Yohana yatsindagirije urukundo, kandi se ni gute yagaragaje ko ari Umwana w’inkuba?
8 Yohana yerekeza ku ihame ry’urukundo rwa a·gaʹpe, incuro nyinshi kurusha abandi banditsi batatu b’amavanjiri bose hamwe, icyakora muri Mariko 3:17, Yohana ubwe avugwaho kuba ari ‘Umwana w’inkuba.’ Ahumekewe n’umwuka wa Yehova, uwo Mwana w’Inkuba yashoboye kwandika ubutumwa buhereranye n’iherezo ry’ibintu, bwo mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya ari cyo Ibyahishuwe, kigaragaza ukuntu Yehova ari Imana ica imanza mu butabera. Icyo gitabo cyuzuyemo amagambo yo guca imanza, nk’aya ngo “[u]muvure munini w’umujinya w’Imana,” “[i]nzabya ndwi z’umujinya w’Imana,” hamwe na “umujinya w’Imana, Ishoborabyose.”—Ibyahishuwe 14:19; 16:1; 19:15.
9. Ni ayahe magambo Yesu yavuze ku bihereranye n’imanza za Yehova, kandi se ni gute ubuhanuzi bwe bwasohojwe?
9 Umwami wacu Yesu Kristo, ari na we “shusho y’Imana itaboneka,” yatangaje imanza za Yehova abigiranye ubutwari, mu gihe yari akiri hano ku isi (Abakolosayi 1:15). Urugero, hari amahano arindwi avugwa mu gice cya 23 cya Matayo, akaba yarayatangaje mu buryo butaziguye, ayerekeza ku ndyarya za kidini zo mu gihe cye. Yashoje urwo rubanza rwo kubaciraho iteka muri aya magambo ngo “Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo; ntimunkundire. Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.” Nyuma y’imyaka 37, urubanza rwasohojwe n’ingabo z’Abaroma ziyobowe n’Umugaba w’ingabo Titus. Wari umunsi uteye ubwoba, ukaba warahanuraga umunsi uteye ubwoba cyane kurusha iyindi mu mateka ya kimuntu—ni ukuvuga umunsi wa Yehova uri hafi gusohora.
‘Izuba’ Rizabarasira
10. Ni gute “[i]zuba ryo gukiranuka” rizanira ibyishimo ubwoko bw’Imana?
10 Yehova amenyekanisha ko hazabaho abantu bazarokoka umunsi we. Abo, aberekezaho muri Malaki 3:20 [4:2 muri Biblia Yera], agira ati “mwebweho abubaha izina ryanjye, [i]zuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo.” Iryo zuba ryo gukiranuka, nta wundi utari Yesu Kristo ubwe. Ni we “mucyo w’isi” wo mu buryo bw’umwuka (Yohana 8:12). Ni gute amurika? Ahagurukana gukiza mu mababa ye—mbere na mbere, ni ugukiza ko mu buryo bw’umwuka, ndetse dushobora kubona no muri iki gihe, hanyuma, mu isi nshya yo mu gihe kizaza, akazakiza mu buryo bw’umubiri abantu bo mu mahanga yose (Matayo 4:23; Ibyahishuwe 22:1, 2). Mu buryo bw’ikigereranyo, nk’uko Malaki yabivuze, abazakizwa ‘bazasohoka bakinagira nk’inyana zo mu kiraro.’ Nanone, mbega ukuntu abazazukana ibyiringiro byo kuzagera ku butungane bwa kimuntu bazagira ibyishimo!
11, 12. (a) Ni iki gitegereje ababi? (b) Ni gute ubwoko bw’Imana ‘buribatira abanyabyaha hasi’?
11 Ariko se, ababi bizabagendekera bite? Muri Malaki 3:21 [4:3 muri Biblia Yera], dusoma ngo “‘muzaribatira abanyabyaha hasi; bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Igihe Imana yacu y’intwari ku rugamba izarinda abayikunda bose, izaba yamaze gutunganya isi iyiranduramo abo banzi batwaza igitugu, ibarimbure. Satani n’abadayimoni be bazaba baraboshywe.—Zaburi 145:20; Ibyahishuwe 20:1-3.
12 Ubwoko bw’Imana nta ruhare bugira mu kurimbura ababi. Ni gute se noneho ‘baribatira abanyabyaha hasi’? Ibyo babikora mu buryo bw’ikigereranyo, bifatanya mu birori by’ugutsinda gukomeye. Mu Kuva 15:1-21 hagaragaza ibirori nk’ibyo. Ibyo byabaye igihe Farawo n’ingabo ze bari bamaze kurimbukira mu Nyanja Itukura. Mu gusohoza ibiri muri Yesaya 25:3-9, ikurwaho ry’“abanyamwaga” rizakurikirwa n’ibirori byo gutsinda, bihereranye n’amasezerano y’Imana agira ati “kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze. Nuko uwo munsi bazavuga ngo ‘iyi ni yo Mana yacu . . . Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.’” Muri ibyo byishimo, ntiharimo ibyo gushaka kwihorera cyangwa gukina abandi ku mubyimba, ahubwo ni ibyishimo byo kubona izina rya Yehova ryezwa, n’isi yejejwe, kugira ngo iturweho n’abantu bunze ubumwe mu mahoro.
Gahunda Ikomeye yo Kwigisha
13. Ni ukuhe kwigisha kuzabaho mu “isi nshya”?
13 Muri Malaki 3:22 [4:4 muri Biblia Yera], Abayahudi bahawe inama yo ‘kwibuka . . . amategeko ya Mose.’ Bityo, no muri iki gihe, tugomba gukurikiza “amategeko ya Kristo,” nk’uko byanditswe mu Bagalatiya 6:2. Nta gushidikanya ko abazarokoka Harimagedoni bazahabwa amabwiriza y’inyongera, azaba ashingiye kuri ayo mategeko ashobora kuzaba yanditswe mu “bitabo” bivugwa mu Byahishuwe 20:12 bizabumburwa mu gihe cy’umuzuko. Mbega ukuntu uzaba ari umunsi ukomeye mu gihe abapfuye bazaba bazutse bazigishwa ngo bakurikirane gahunda z’imibereho yo mu ‘isi nshya’!—Ibyahishuwe 21:1.
14, 15. (a) Ni gute Eliya wo muri iki gihe amenyekana? (b) Ni iyihe nshingano itsinda rya Eliya risohoza?
14 Uko kuzaba ari ukwaguka k’umurimo wo kwigisha werekejweho na Yehova, nk’uko bivugwa muri Malaki 3:23 [4:5 muri Biblia Yera], hagira hati “dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.” Uwo Eliya wo muri iki gihe ni nde? Nk’uko bigaragarira muri Matayo 16:27, 28, mu kwerekeza ku ‘kuza kwe mu bwami bwe,’ Yesu yagize ati “Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be, afite ubwiza bwa Se [ahere] ko yiture umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” Nyuma y’iminsi itandatu, ubwo yari ku musozi hamwe na Petero, Yakobo na Yohana, ‘yahinduriwe imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo.’ Mbese yari wenyine muri iryo yerekwa? Oya, kuko ‘Mose na Eliya bababonekeye bakavugana na we.’—Matayo 17:2, 3.
15 Ni iki ibyo byasobanuraga? Byerekezaga kuri Yesu wari warahanuwe ko ari we Mose Mukuru, igihe yari kuba aje guca imanza (Gutegeka 18:18, 19; Ibyakozwe 3:19-23). Ubwo rero, yagombaga kwifatanya na Eliya wo muri iki gihe, kugira ngo asohoze umurimo w’ingenzi, ari wo wo kubwiriza ubwo butumwa bwiza bw’Ubwami mu isi yose, mbere y’uko umunsi ukomeye uteye ubwoba wa Yehova ugera. Mu gusobanura umurimo wa “Eliya uwo,” muri Malaki 3:24 [4:6 muri Biblia Yera], hagira hati “ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.” Bityo rero, “Eliya” agaragazwa ko ari itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, rigizwe n’Abakristo basizwe bari hano ku isi, uwo Shebuja, ari we Yesu, yahaye ibintu bye byose. Muri ibyo, hakubiyemo guha abo mu nzu y’abizera ‘igerero ryo mu buryo bw’umwuka [bakeneye] igihe cyaryo.’—Matayo 24:45, 46.
16. Ni izihe ngaruka zishimishije zaturutse mu murimo w’abagize itsinda rya Eliya?
16 Ku isi hose muri iki gihe, dushobora kwibonera ingaruka zishimishije zibonerwa muri porogaramu yo kugabura [ibyo kurya]. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi, buri nomero ikaba isohoka ari amagazeti 20.980.000 mu ndimi zisaga 125, muri izo ndimi, izigera kuri 97 zikaba zisohokera icyarimwe, irimo iruzuza iyi si “[ubwo] butumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 24:14). Hari ibindi bitabo bisohoka mu ndimi nyinshi, bikoreshwa mu buryo bunyuranye mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Itsinda rya Eliya, ari ryo mugaragu ukiranuka w’ubwenge, riri maso ku bihereranye no kugaburira ibyo kurya byinshi “abakene mu mitima yabo” (Matayo 5:3). Byongeye kandi, abemera ibyo byiringiro by’Ubwami, kandi bakabishyira mu bikorwa, baba bahujwe mu bumwe buhebuje bwo ku isi hose. Bugizwe n’imbaga y’abantu benshi “bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’amoko yose; n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Mu gihe uwo murimo uzaba wakozwe mu rugero Yehova yifuza, ni bwo imperuka izaherako ize ku munsi we ukomeye kandi uteye ubwoba.
17. Umunsi uteye ubwoba wa Yehova uzaza ryari?
17 Ni ryari se koko uwo munsi uteye ubwoba uzatugeraho? Intumwa Pawulo isubiza igira iti “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga [wenda mu buryo bwihariye] bati ‘ni amahoro, nta kibi kiriho!’ ni bwo kurimbuka kuzabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.”—1 Abatesalonike 5:2, 3.
18, 19. (a) Ni gute bavuga ko hariho “amahoro n’umutekano” (NW)? (b) Ni ryari ubwoko bwa Yehova buzabona ihumure?
18 Abo ‘bazatungurwa’ berekezwaho muri ubwo buhanuzi, ni ba nde? Ni abayobozi ba gipolitiki bihandagaza bavuga ko bashobora kuvugurura ibice bigize iyi si y’urugomo bigahinduka gahunda nshya yunze ubumwe. Ibyo bagezeho bihambaye, ni ukuvuga Umuryango w’Amahanga hamwe n’Umuryango w’Abibumbye, byananiwe kugera kuri iyo ntego. Nk’uko umuhanuzi wa Yehova yabihanuye, ndetse n’ubu “ba[ra]vuga bati ‘ni amahoro, ni amahoro; ariko rero nta mahoro ariho.”— Yeremiya 6:14; 8:11; 14:13-16.
19 Hagati aho ariko, ubwoko bwa Yehova bwihanganira akarengane n’ibitotezo by’isi itubaha Imana. Icyakora vuba aha, nk’uko bivugwa mu 2 Abatesalonike 1:7, 8, bazabona ihumure “ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.”
20. (a) Ni iki Zefaniya na Habakuki bahanura ku byerekeye umunsi “utwika nk’itanura ry’umuriro”? (b) Ni iyihe nama n’inkunga ubwo buhanuzi butanga?
20 Ibyo byegereje mu rugero rungana iki? Abenshi muri twe, bamaze igihe kirerekire bategereje. Hagati aho, umubare munini w’abantu b’imitima itaryarya bazarokoka, barimo baritabira ihamagarwa ryo muri Zefaniya 2:2, 3 rigira riti “mushake Uwiteka, . . . mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari mwazahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.” Hanyuma, muri Zefaniya 3:8 hakubiyemo inkunga igira iti “ni cyo gituma Uwiteka avuga ati ‘nimuntegereze, mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga; kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye, n’umujinya wanjye ukaze: kuko isi yose izatsembwaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.’” Iherezo riri bugufi! Yehova azi uwo munsi n’isaha, kandi ntazahindura gahunda ye yateganyije. Nimucyo dutegereze twihanganye. “Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya: naho byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera” (Habakuki 2:3). Umunsi wa Yehova uteye ubwoba uragenda urushaho kwegereza cyane. Wibuke ko uwo munsi utazatinda!
Isubiramo:
◻ Ni gute bizagendekera abategetsi hamwe n’abo bategeka ku munsi uteye ubwoba wa Yehova?
◻ Yehova ni Imana iteye ite?
◻ Ni ubuhe bwoko bw’inyigisho buvugwa ku bihereranye n’ubwoko bwa Yehova?
◻ Ni gute abahanuzi ba Yehova badutera inkunga ku bihereranye no kuba iherezo ryegereje?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mu gihe cy’urukiko rwa Kiliziya Gatolika rwo muri Hisipaniya rwaciraga urubanza abatavugaga rumwe na yo, hari benshi bahatiwe guhindukirira Ubugatolika
[Aho ifoto yavuye]
The Complete Encyclopedia of Illustration /J. G. Heck