Mukomeze Kubungabunga Ubumwe Muri Iyi Minsi y’Imperuka
“Ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza . . . , mushikamye mu [m]wuka umwe, muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.”—ABAFILIPI 1:27.
1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’Abahamya ba Yehova n’isi?
IYI ni “[i]minsi y’imperuka.” Nta gushidikanya, hariho “ibihe birushya” (2 Timoteyo 3:1-5). Muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ igihe usanga umuryango wa kimuntu uvurunganye, Abahamya ba Yehova batandukanye cyane n’abandi bantu bitewe n’uko barangwamo amahoro n’ubumwe (Daniyeli 12:4). Ariko kandi, buri muntu ku giti cye ugize uwo muryango w’abasenga Yehova ku isi hose, asabwa gukorana umwete kugira ngo akomeze kubungabunga ubwo bumwe.
2. Ni iki Pawulo yavuze ku bihereranye no gukomeza kubungabunga ubumwe, kandi se, ni ikihe kibazo turi busuzume?
2 Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bagenzi be kugira ngo bakomeze kunga ubumwe. Yanditse agira ati “ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura, cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu, yuko mushikamye mu [m]wuka umwe, muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza, mudakangwa n’ababisha bo mu buryo bwose. Ubwo butwari bwo kudatinya kwanyu kuri bo ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwabo, naho kuri mwe ni ikimenyetso cy’agakiza kanyu kava ku Mana” (Abafilipi 1:27, 28). Amagambo ya Pawulo agaragaza neza ko tugomba gukorera hamwe turi Abakristo. Ku bw’ibyo rero, ni iki kizadufasha gukomeza kubungabunga ubumwe bwacu bwa Gikristo muri ibi bihe bigoye?
Kugandukira Ibyo Imana Ishaka
3. Ni ryari kandi ni gute Abanyamahanga ba mbere batakebwe bahindutse abigishwa ba Kristo?
3 Uburyo bumwe bwatuma dukomeza kubungabunga ubumwe bwacu, ni ukugandukira ibyo Imana ishaka igihe cyose. Ibyo bishobora kudusaba kugira icyo duhindura ku buryo bwacu bwo gutekereza. Zirikana urugero rw’abigishwa ba Yesu Kristo ba mbere b’Abayahudi. Igihe intumwa Petero yabwirizaga ubwa mbere Abanyamahanga batakebwe mu mwaka wa 36 I.C., Imana yasutse umwuka wera kuri abo bantu bo mu mahanga, maze barabatizwa (Ibyakozwe, igice cya 10). Kugeza icyo gihe, Abayahudi, abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi, n’Abasamariya, ni bo bonyine bari barahindutse abigishwa ba Yesu Kristo.—Ibyakozwe 8:4-8, 26-38.
4. Amaze gusobanura uko byari byagendekeye Koruneliyo, ni iki Petero yavuze, kandi ni ikihe kibazo ibyo byateye abigishwa ba Yesu b’Abayahudi?
4 Ubwo intumwa n’abandi bavandimwe bo muri Yerusalemu bumvaga ibihereranye n’uko Koruneliyo n’abandi Banyamahanga bahindukiriye Ubukristo, bashishikariye gutegera amatwi inkuru ya Petero. Amaze gusobanura uko byari byagendekeye Koruneliyo n’abandi Banyamahanga bari babaye abizera, intumwa yasoje ivuga amagambo agira ati “nuko, ubwo Imana yabahaye [abo Banyamahanga bizeye] impano [y’umwuka wera] ihwanye n’iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?” (Ibyakozwe 11:1-17). Ibyo byateye ikibazo abigishwa ba Yesu Kristo b’Abayahudi. Mbese, bari kugandukira ibyo Imana ishaka maze bakemera ko Abanyamahanga bari babaye abizera ari bagenzi babo bahuje ugusenga? Cyangwa se, ubumwe bw’abagaragu ba Yehova bo ku isi bwari kuhazaharira?
5. Ni gute intumwa n’abandi bavandimwe bitabiriye ibyo kuba Imana yari yemereye Abanyamahanga kwihana, kandi ni irihe somo dushobora kuvana kuri iyo myifatire?
5 Inkuru iragira iti “[intumwa n’abandi bavandimwe] bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati ‘nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo’ ” (Ibyakozwe 11:18). Iyo myifatire yatumye habaho ubumwe mu bigishwa ba Yesu, iranaburinda. Mu gihe gito gusa, umurimo wo kubwiriza wateye imbere mu Banyamahanga, cyangwa abantu bo mu mahanga, kandi Yehova yahaye umugisha iyo mirimo. Natwe ubwacu, mu gihe twaba dusabwe kwifatanya mu bihereranye no gushinga itorero rishya, cyangwa mu gihe haba hari ibintu runaka bya gitewokarasi byahinduwe biturutse ku buyobozi bw’umwuka wera w’Imana, twagombye kubyemera. Yehova azanezerwa nitwifatanya n’umutima wacu wose, kandi bizadufasha gukomeza kubungabunga ubumwe bwacu muri iyi minsi y’imperuka.
Izirike ku Kuri
6. Ni iyihe ngaruka ukuri kugira ku bumwe bw’abasenga Yehova?
6 Twebwe abagize umuryango w’abasenga Yehova, dukomeza kugira ubumwe kubera ko twese ‘twigishwa n’Imana’ kandi tugakomeza kwizirika ku kuri kwayo kwahishuwe (Yohana 6:45; Zaburi 43:3). Kubera ko inyigisho zacu zishingiye ku Ijambo ry’Imana, twese tuvuga rumwe. Twakirana ibyishimo ibyo kurya by’umwuka duhabwa na Yehova binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Uko guhuza mu buryo bwo kwigisha, kudufasha gukomeza kubungabunga ubumwe bwacu ku isi hose.
7. Niba ku giti cyacu dufite ingorane yo gusobanukirwa ingingo runaka, ni iki twagombye gukora, kandi ni iki tutagombye gukora?
7 Byagenda bite niba ku giti cyacu tugize ingorane yo gusobanukirwa cyangwa kwemera ingingo runaka? Twagombye gusenga dusaba ubwenge kandi tugashakashaka mu Byanditswe no mu bitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo (Imigani 2:4, 5; Yakobo 1:5-8). Kugirana ikiganiro n’umusaza w’itorero bishobora gufasha. Niba iyo ngingo ikomeza kutumvikana, byaba byiza ko twaba tuyishyize ku ruhande. Wenda hashobora kuzatangazwa ibindi bisobanuro kuri iyo ngingo, bityo noneho tukaba twarushaho gusobanukirwa. Icyakora, byaba ari bibi tugerageje kumvisha abandi mu itorero ko bakwemera igitekerezo cyacu gitandukanye n’ibindi. Ibyo byaba ari uburyo bwo kubiba amacakubiri, tutabungabunga ubumwe. Mbega ukuntu byaba byiza kurushaho turamutse ‘tugendeye mu kuri’ kandi tugatera abandi inkunga yo kubigenza batyo!—3 Yohana 4.
8. Ni mu buhe buryo bukwiriye tugomba kubona ukuri?
8 Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yagize ati “none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose” (1 Abakorinto 13:12). Abakristo ba mbere bakomeje kunga ubumwe n’ubwo batamenye byose mu buryo bunonosoye. Ubu dusobanukiwe neza kurushaho ibihereranye n’umugambi wa Yehova n’Ijambo rye ry’ukuri. Nimucyo rero tube abantu bashimira ku bw’ukuri twabonye binyuriye ku ‘mugaragu ukiranuka.’ Nimucyo kandi tube abantu bashimira ku bwo kuba Yehova yaratuyoboye binyuriye ku muteguro we. N’ubwo buri gihe tutagiye tugira ubumenyi bungana, nta bwo twishwe n’inzara cyangwa inyota mu buryo bw’umwuka. Ibiri amambu, Umwungeri wacu, Yehova, yakomeje gutuma tugira ubumwe, kandi yakomeje kutwitaho.—Zaburi 23:1-3.
Koresha Ururimi mu Buryo Bukwiriye!
9. Ni gute ururimi rushobora gukoreshwa mu guteza imbere ubumwe?
9 Gukoresha ururimi kugira ngo dutere abandi inkunga ni uburyo bw’ingenzi butuma habaho ubumwe n’umwuka wa kivandimwe. Urwandiko rwatanze igisubizo cy’ikibazo gihereranye no gukebwa, rwari rwoherejwe n’inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere, rwabaye isoko y’inkunga. Bamaze kurusoma, abigishwa b’Abanyamahanga bo muri Antiyokiya “bishimi[ye] uko guhugurwa.” Yuda na Sila, bari boherejwe baturutse i Yerusalemu bafite urwandiko, “bahugū[j]e bene Data amagambo menshi, barabakomeza.” Nta gushidikanya, kuhaba kwa Pawulo na Barinaba na byo byateye inkunga bagenzi babo b’abizera bo muri Antiyokiya kandi birabakomeza (Ibyakozwe 15:1-3, 23-32). Natwe dushobora kugera kuri byinshi tubigenza dutyo igihe duterana amateraniro ya Gikristo kandi ‘tugahugurana’ binyuriye ku kuba duhari kandi tugatanga ibitekerezo byubaka.—Abaheburayo 10:24, 25.
10. Kugira ngo dukomeze kubungabunga ubumwe, ni iki cyakorwa mu gihe habayeho ikintu cyo gutukana?
10 Nyamara kandi, gukoresha nabi ururimi bishobora gutuma ubumwe bwacu buhazaharira. Umwigishwa Yakobo yanditse agira ati “ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto, rukirarira ibikomeye. Murebe namwe, ishyamba, naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane!” (Yakobo 3:5). Yehova yanga abateranya abandi (Imigani 6:16-19). Ibiganiro nk’ibyo bishobora kuzana amacakubiri. Noneho se byagenda bite mu gihe haba habayeho gutukana, ni ukuvuga kwandagaza umuntu runaka cyangwa kumubwira amagambo amusesereza? Abasaza bazagerageza gufasha uwakoze nabi. Icyakora, umuntu utukana kandi ntashake kwihana, yagombye gucibwa kugira ngo amahoro y’itorero, gahunda, n’ubumwe bishobore gukomeza kubungabungwa. N’ubundi kandi, Pawulo yanditse agira ati ‘ntimwifatanye n’uwitwa mwene Data, niba ari utukana, ntimugasangire na we.’—1 Abakorinto 5:11.
11. Kuki kwicisha bugufi ari iby’ingenzi mu gihe twaba twavuze ikintu runaka cyatumye habaho impagarara hagati yacu na mugenzi wacu duhuje ukwizera?
11 Gutegeka ururimi bituma dukomeza kubungabunga ubumwe (Yakobo 3:10-18). Ariko tuvuge ko wenda ikintu runaka twavuze cyatumye haba impagarara hagati yacu n’Umukristo mugenzi wacu. Mbese, ntibyaba bikwiriye ko twafata iya mbere tukajya kwikiranura n’umuvandimwe wacu, tugasaba imbabazi mu gihe byaba bibaye ngombwa (Matayo 5:23, 24)? Ni iby’ukuri ko ibyo bisaba ukwicisha bugufi, cyangwa kwicisha bugufi mu mutima, ariko Petero yanditse agira ati “mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu” (1 Petero 5:5). Ukwicisha bugufi kuzadusunikira ‘gushaka [kubana mu] mahoro’ n’abavandimwe bacu, twemera amakosa yacu, dusaba n’imbabazi mu buryo bukwiriye. Ibyo bituma ubumwe bw’umuryango wa Yehova bukomeza kubungabungwa.—1 Petero 3:10, 11.
12. Ni gute dushobora gukoresha ururimi mu gutuma habaho ubumwe bw’ubwoko bwa Yehova no gukomeza kububungabunga?
12 Dushobora gutuma umwuka mwiza uranga umuryango wiyongera mu bagize umuteguro wa Yehova, niba dukoresha ururimi rwacu mu buryo bukwiriye. Kubera ko Pawulo yabigenzaga atyo, yashoboraga kwibutsa Abatesalonike agira ati “nk’uko mubizi, twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza, nk’uko se w’abana agirira abana be; kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana” (1 Abatesalonike 2:11, 12). Pawulo yashoboraga gutera Abakristo bagenzi be inkunga yo ‘gukomeza abacogora’ kubera ko yari yarabahaye urugero rwiza ku bihereranye n’ibyo (1 Abatesalonike 5:14). Tekereza ibintu byinshi byiza dushobora kugeraho mu gihe twaba dukoresha ururimi duhumuriza, dutera inkunga, kandi twubaka abandi. Ni koko, ‘ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ni ryo ryiza!’ (Imigani 15:23). Byongeye kandi, amagambo nk’ayo atuma habaho ubumwe mu bwoko bwa Yehova kandi agakomeza kububungabunga.
Ba Umuntu Ubabarira!
13. Kuki tugomba kuba abantu bababarira?
13 Kubabarira uwaducumuyeho maze akadusaba imbabazi, ni iby’ingenzi niba dushaka gukomeza kubungabunga ubumwe bwa Gikristo. Kandi se, twagombye kubabarira incuro zingana iki? Yesu yabwiye Petero ati “sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi” (Matayo 18:22). Niba tutababarira, nta bwo tuzungukirwa. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko urwango no kubika inzika bizatuvutsa amahoro yo mu mutima. Kandi nituba abantu bazwiho ubugome no kutababarira, tuzibabaza ubwacu (Imigani 11:17). Kubika inzika ntibishimisha Imana, kandi bishobora gukururira umuntu gukora icyaha gikomeye (Abalewi 19:18). Wibuke ko Yohana Umubatiza yaciwe umutwe bitewe n’umugambi wari wateguwe n’umugome Herodiya, wajyaga “amuhigira”.—Mariko 6:19-28.
14. (a) Ni iki muri Matayo 6:14, 15 hatwigisha ku bihereranye no kubabarira? (b) Mbese, tugomba buri gihe gutegereza ko umuntu runaka aza kudusaba imbabazi mbere y’uko tumubabarira?
14 Isengesho ntangarugero rya Yesu rikubiyemo aya magambo agira ati “utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose” (Luka 11:4). Niba tutababarira, hari akaga ko kuba igihe runaka, Yehova Imana yazareka kutubabarira ibyaha byacu, kubera ko Yesu yagize ati “nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe: ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Matayo 6:14, 15). Bityo rero, niba mu by’ukuri dushaka kuzuza uruhare rwacu mu gukomeza kubungabunga ubumwe bw’umuryango w’abasenga Yehova, tuzajya tubabarira, wenda bikaba byadusaba kujya twibagirwa igicumuro umuntu yadukoreye abitewe no gucikwa, kandi akaba atari agambiriye ibibi. Pawulo yagize ati “mwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yababariye, abe ari ko namwe mubabarirana” (Abakolosayi 3:13). Mu gihe dufite akamenyero ko kubabarira, dutuma ubumwe bw’igiciro cyinshi bw’umuteguro wa Yehova bukomeza kubungabungwa.
Ubumwe no Gufata Ibyemezo Bireba Umuntu ku Giti Cye
15. Ni iki gituma ubwoko bwa Yehova bukomeza kugira ubumwe mu gihe hafatwa ibyemezo bireba umuntu ku giti cye?
15 Imana yaturemanye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye, aduha n’igikundiro hamwe n’inshingano yo kwifatira ibyemezo bitureba ku giti cyacu (Gutegeka 30:19, 20; Abagalatiya 6:5). Ariko kandi, dushobora gukomeza kubungabunga ubumwe bwacu kubera ko twumvira amategeko n’amahame ya Bibiliya. Mu gihe dufata ibyemezo bitureba ku giti cyacu, turayazirikana (Ibyakozwe 5:29; 1 Yohana 5:3). Tuvuge ko wenda havutse ikibazo gihereranye no kutagira aho tubogamira. Dushobora kwifatira icyemezo gihuje n’ubwenge mu gihe twaba twibutse ko ‘tutari ab’isi,’ kandi ko ‘inkota zacu twazicuzemo amasuka’ (Yohana 17:16; Yesaya 2:2-4). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe tugomba gufata icyemezo kitureba ku giti cyacu, kirebana n’imishyikirano tugomba kugirana na Leta, tuzirikana icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye no ‘guha Imana iby’Imana,’ ari na ko tugandukira ‘abatware badutwara’ mu bintu byo hanze (Luka 20:25; Abaroma 13:1-7; Tito 3:1, 2). Ni koko, kuzirikana amategeko n’amahame ya Bibiliya mu gihe dufata ibyemezo bitureba ku giti cyacu, bigira uruhare mu kubungabunga ubumwe bwacu bwa Gikristo.
16. Ni gute dushobora gutuma ubumwe bukomeza kubaho mu gihe dufashe ibyemezo bidafite aho bihuriye n’Ibyanditswe? Tanga urugero.
16 Dushobora kugira uruhare mu kubungabunga ubumwe bwa Gikristo, ndetse mu gihe cyo gufata umwanzuro utureba mu buryo bwa bwite kandi udafite aho uhuriye na gato n’Ibyanditswe. Mu buhe buryo? Mu gihe tugaragaje ko twita ku bandi mu buryo bwuje urukundo, bashobora kuzagerwaho n’ingaruka z’umwanzuro wacu. Dufate urugero: mu itorero ryo muri Korinto ya kera, havutse ikibazo kirebana n’inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa. Birumvikana ko Umukristo atagombaga kwifatanya mu mihango yo gusenga ibishushanyo. Icyakora, kurya ku bisigazwa by’inyama yavushijwe amaraso neza yakoreshwaga muri ubwo buryo, yabaga igurishwa mu isoko, ntibyari icyaha (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Abakorinto 10:25). Nyamara ariko, Abakristo bamwe na bamwe bagiraga imitimanama ibarya, bitewe no kurya kuri izo nyama. Ku bw’ibyo rero, Pawulo yateye abandi Bakristo inkunga yo kwirinda kugira ngo batababera ikigusha. Koko rero, yanditse agira ati “niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose, kugira ngo ntagusha mwene Data” (1 Abakorinto 8:13). Mbega ukuntu byaba ari iby’igikundiro tuzirikanye abandi mu gihe dufata ibyemezo bitureba ku giti cyacu, bishobora kugira ingaruka ku bumwe bw’umuryango w’Imana, n’ubwo byaba ari nta tegeko cyangwa ihame rya Bibiliya rirebwa n’icyo cyemezo!
17 Ni ikihe kintu cy’ubwenge twakora mu gihe tugomba gufata ibyemezo bitureba ku giti cyacu?
17 Niba tutazi neza umwanzuro twafata, ni iby’ubwenge kugira amahitamo azatuma dukomeza kugira umutimanama utanduye, kandi abandi bagombye kubahiriza icyemezo cyacu (Abaroma 14:10-12). Birumvikana ko mu gihe bibaye ngombwa ko dufata icyemezo kitureba ku giti cyacu, twagombye gusaba Yehova ubuyobozi binyuriye mu isengesho. Kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, dushobora gusenga twiringiye ko atwumva tugira tuti “untegere ugutwi . . . kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira: nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore.”—Zaburi 31:3, 4 (umurongo wa 2 n’uwa 3 muri Biblia Yera).
Komeza Kubungabunga Ubumwe bwa Gikristo Igihe Cyose
18. Ni gute Pawulo yagereranyije ubumwe bw’itorero rya Gikristo?
18 Mu 1 Abakorinto igice cya 12, Pawulo yagereranyije umubiri w’umuntu n’ubumwe bw’itorero rya Gikristo. Yatsindagirije ukuzuzanya n’akamaro ka buri rugingo. Pawulo yabajije ati “mbese noneho, iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he? Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe. Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti ‘nta cyo umariye’; cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti ‘nta cyo mumariye’ ” (1 Abakorinto 12:19-21). Mu buryo nk’ubwo, nta bwo twese abagize umuryango w’abasenga Yehova dukora umurimo umwe. Nyamara ariko, twunze ubumwe, kandi buri muntu akenera undi.
19. Ni gute dushobora kungukirwa n’amafunguro y’Imana yo mu buryo bw’umwuka, kandi ni iki umuvandimwe umwe wari ugeze mu za bukuru yavuze ku birebana n’ibyo?
19 Nk’uko umubiri ukenera ibyo kurya, kwitabwaho, n’ubuyobozi, dukeneye amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’Imana, binyuriye mu Ijambo ryayo, umwuka wayo, n’umuteguro wayo. Kugira ngo twungukirwe n’ayo mafunguro, tugomba kuba mu bagize umuryango wa Yehova wo ku isi. Amaze igihe kirekire mu murimo w’Imana, umuvandimwe umwe yanditse agira ati “ndashimira cyane kuba narabayeho mu buryo buhuje n’ubumenyi bw’imigambi ya Yehova uhereye mu minsi yabanzirizaga umwaka wa 1914, igihe byose byari bitarasobanuka neza . . . kugeza muri iki gihe ubwo ukuri kumurika nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu. Niba hari ikintu cyabaye icy’ingenzi cyane kuri jye, ni ukugirana imishyikirano ya bugufi n’umuteguro wa Yehova ugaragara. Ibyo nabonye mbere byanyigishije ukuntu atari iby’ubwenge kwishingikiriza ku bitekerezo by’abantu. Maze gufata umwanzuro kuri iyo ngingo, niyemeje kuguma mu muteguro wizerwa. Ni hehe handi umuntu ashobora kubonera igikundiro n’imigisha ya Yehova?”
20. Ni iki twagombye kwiyemeza gukora ku bihereranye n’ubumwe bwacu twebwe tugize ubwoko bwa Yehova?
20 Yehova yahamagaye ubwoko bwe abukuye mu mwijima n’amacakubiri y’isi (1 Petero 2:9). Yatuzanye mu bumwe buri hagati yacu na we, n’ubwo dufitanye na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ubwo bumwe buzakomeza kubaho no muri gahunda nshya y’ibintu ubu yegereje cyane. Muri ibi bihe birushya by’imperuka, nimucyo dukomeze ‘kwambara urukundo’ kandi dukore uko dushoboye kose kugira ngo dutume ubumwe bwacu bw’igiciro cyinshi bubaho kandi dukomeze kububungabunga.—Abakolosayi 3:14.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki gukora ibyo Imana ishaka no kwizirika ku kuri bishobora kudufasha gukomeza kubungabunga ubumwe?
◻ Ni gute ubumwe bufitanye isano rya bugufi no gukoresha ururimi mu buryo bukwiriye?
◻ Kubabarira hakubiyemo iki?
◻ Ni gute dushobora gukomeza kubungabunga ubumwe mu gihe dufata ibyemezo bitureba ku giti cyacu?
◻ Kuki tugomba gukomeza kubungabunga ubumwe bwa Gikristo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Kimwe n’uko uwo mwungeri atuma umukumbi we uba hamwe, ni na ko Yehova atuma ubwoko bwe bukomeza kuba abantu bunze ubumwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Tugira uruhare mu kubungabunga ubumwe iyo dusabye imbabazi twicishije bugufi, mu gihe tugize uwo dukosereza