Mbese, uzarokoka igihe Imana izakora igikorwa?
“Iyo minsi iyaba itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.”—MATAYO 24:22.
1, 2. (a) Kuki ari ibintu bisanzwe gushishikazwa n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza? (b) Gushishikazwa n’ibintu mu buryo busanzwe bwa kimuntu, bishobora kuba birebana n’ibihe bibazo by’ingenzi?
MBESE, wiyitaho mu rugero rungana iki? Abantu benshi muri iki gihe, biyitaho mu buryo burenze urugero, bityo ugasanga ari ba nyamwigendaho. Icyakora, nta bwo Bibiliya itubuza gushishikazwa mu buryo bukwiriye n’ibitureba (Abefeso 5:33). Muri ibyo hakubiyemo no gushishikazwa n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza. Bityo, byaba ari ibintu bisanzwe ko washaka kumenya icyo uhishiwe mu gihe kizaza. Mbese, biragushishikaza?
2 Dushobora kudashidikanya ko intumwa za Yesu na zo zari zishishikajwe no kumenya icyo zari zihishiwe mu gihe kizaza (Matayo 19:27). Ibyo bishobora kuba ari byo byatumye enye muri zo zari kumwe na Yesu ku Musozi wa Elayono zigira icyo zibaza. Zarabajije ziti “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje, ni ikihe?” (Mariko 13:4). Nta bwo Yesu yirengagije amatsiko asanzwe aba muri kamere ku bihereranye n’igihe kizaza—amatsiko yazo n’ayacu. Incuro nyinshi, yatsindagirije uko iby’igihe cyari kuzaza byashoboraga kugira ingaruka ku bigishwa be n’amaherezo yabyo.
3. Kuki twerekeza igisubizo cya Yesu kuri iki gihe turimo?
3 Igisubizo cya Yesu cyagaragaje ubuhanuzi bwagize isohozwa ry’ingenzi muri iki gihe. Ibyo dushobora kubibonera ku ntambara z’isi hamwe n’izindi zagiye zibaho mu kinyejana cyacu, ku mitingito y’isi ihitana ubuzima bw’abantu batabarika, inzara zitera indwara n’urupfu, n’ibyorezo by’indwara—uhereye ku cyorezo cyiswe grippe Espagnole cyo mu wa 1918 kugeza ku cyago cya SIDA cyo muri iki gihe. Icyakora nanone, igice kinini cy’igisubizo cya Yesu cyagize isohozwa ryerekeje kandi ryari rikubiyemo irimbuka rya Yerusalemu, irimbuwe n’Abaroma mu wa 70 I.C. Yesu yahaye abigishwa be umuburo agira ati “mwirinde; kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi, kandi muzahagarara imbere y’abategeka n’abami babampora, ngo mu babere ubuhamya.”—Mariko 13:9.
Ibyo Yesu Yahanuye, n’Uburyo Byasohoye
4. Ni iyihe miburo imwe n’imwe yari ikubiye mu gisubizo cya Yesu?
4 Yesu yahanuye ibirenze iby’ukuntu abantu bari kugenzereza abigishwa be. Nanone yabahaye umuburo ku bihereranye n’ukuntu bagombaga kubyifatamo. Urugero, yagize ati “ ‘nimubona ikizira kirimbura kigeze aho kidakwiriye’, (usoma abyitondere) ‘icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi’ ” (Mariko 13:14). Inkuru isa n’iyo yo muri Luka 21:20, igira iti “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo.” Ni gute ibyo byagaragaye ko ari ukuri mu isohozwa rya mbere?
5. Ni iki cyabaye ku Bayahudi bari i Yudaya mu mwaka wa 66 I.C.?
5 Igitabo The International Standard Bible Encyclopedia (1982) kitubwira kiti “Abayahudi bagendaga barushaho kugwa nabi mu gihe batwarwaga n’ubutegetsi bw’Abaroma, kandi abatware barushagaho kugira urugomo, bagaragaza ubugome, kandi barangwa n’ubuhemu. Mu wa 66 I.C., habayeho ukwigomeka ku mugaragaro. . . . Intambara yatangiye igihe Abazelote bigaruriye Masada, hanyuma bayobowe na Menahem, bajya i Yerusalemu. Icyo gihe ni na ko Abayahudi bari mu murwa wa guverineri wa Kayisariya bicwaga, maze inkuru z’ubwo bwicanyi zamamara mu gihugu cyose. Ibiceri bishya byacuzwe icyo gihe, byari byanditsweho ngo imyivumbagatanyo yo kuva mu Mwaka wa 1 kugeza mu Mwaka wa 5.”
6. Ukwivumbagatanya kw’Abayahudi kwatumye Abaroma babyitabira bate?
6 Umutwe wa Cumi na Kabiri w’ingabo z’Abaroma wari uyobowe na Cestius Gallus watabaye ziturutse i Siriya, urimbura i Galilaya n’i Yudaya, hanyuma utera umurwa mukuru, ndetse zigera no mu gice cya ruguru cya “Yerusalemu, umurwa wera” (Nehemiya 11:1; Matayo 4:5; 5:35; 27:53). Mu kuvuga mu magambo ahinnye uko ibintu byagenze, umubumbe w’igitabo cyitwa The Roman Siege of Jerusalem ugira uti “Mu gihe cy’iminsi itanu, Abaroma bagerageje kenshi kurira inkike za Yerusalemu, ariko bagasubizwa inyuma. Amaherezo, abo birwanagaho baje kuganzwa n’imyambi yaraswaga urufaya, maze bareka guhangana. Ingabo z’Abaroma zakoze icyo bita testudo—ni ukuvuga uburyo bwo kwikingira ingabo zabo ku mitwe yabo—zarimbuye inkike kandi zigerageza gutwika urugi rw’irembo. Ababarwanyaga bacitsemo igikuba mu buryo bukomeye cyane.” Abakristo bari mu murwa bashoboraga kwibuka amagambo ya Yesu maze bakamenya ko ikizira cyari gihagaze ahera.a Ariko se, ni gute abo Bakristo bashoboraga guhunga kandi umurwa wari ugoswe, nk’uko Yesu yari yarabitanzemo umuburo?
7. Mu gihe Abaroma bari hafi kunesha mu mwaka wa 66 I.C., ni iki bakoze?
7 Umuhanga mu by’amateka witwa Flavius Josephus, agira ati “mu gihe Cestius [Gallus] atari azi ibihereranye no kwiheba kw’abari bagoswe cyangwa ibyiyumvo by’abantu, yagize atya ahamagara ingabo ze, atakaza icyizere cyo gutsinda, n’ubwo atari yagatsindwa, maze akora igikorwa kidahuje n’ubwenge, nuko arikubura ava mu murwa” (The Jewish War, II, 540 [xix, 7]). Kuki Gallus yikubuye akigendera? Uko impamvu yabimuteye yaba iri kose, kuba yarikubuye byatumye Abakristo bumvira itegeko rya Yesu, maze bahungira mu misozi n’ahandi hari umutekano.
8. Icyiciro cya kabiri cy’imihati y’Abaroma yo gutera Yerusalemu cyari kigizwe n’iki, kandi se, ni iki cyageze ku barokotse?
8 Kumvira byari kubarokora. Bidatinze, Abaroma bahagurukiye kujya guhosha iyo myivumbagatanyo. Igitero cyari kiyobowe n’Umugaba w’ingabo witwaga Titus, cyageze ahakomeye mu gihe Yerusalemu yagererezwaga uhereye mu kwezi kwa Mata kugeza mu kwa Kanama mu mwaka wa 70 I.C. Gusoma uko Josephus avuga ibyerekeye imibabaro yageze ku Bayahudi, bitera ubwoba. Uretse abishwe mu gihe barwanyaga Abaroma, abandi Bayahudi bishwe n’udutsiko two muri bo twari dushyamiranye, kandi inzara yatumye baryana. Igihe Abaroma baneshaga, hari hamaze gupfa Abayahudi bagera kuri 1.100.000.b Mu barokotse bagera ku 97.000, bamwe bahise bicwa, abandi bajyanwa ho iminyago. Josephus agira ati “abari bafite imyaka isaga cumi n’irindwi, baboheshejwe iminyururu maze boherezwa kujya gukora imirimo y’uburetwa muri Egiputa, na ho umubare munini, Titus awohereza mu zindi ntara kugira ngo bicishwe inkota cyangwa ngo bicwe n’inyamaswa mu mazu yerekanirwagamo imikino.” Ndetse n’gihe icyo cyemezo cyafatwaga, imfungwa zigera ku 11.000 zari zaramaze kwicwa n’inzara.
9. Kuki Abakristo batagezweho n’ibyabaye ku Bayahudi, ariko se, ni ibihe bibazo bigomba gusuzumwa?
9 Abakristo bashoboraga kwishimira ko bumviye umuburo w’Umwami, bityo bakaba bari barahunze bava mu murwa mbere y’uko ingabo z’Abaroma zigaruka. Muri ubwo buryo, barokotse igice cy’icyo Yesu yari yarise ‘umubabaro mwinshi, utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ukaba utari kongera kuba’ kuri Yerusalemu (Matayo 24:21). Yesu yongeyeho ati “iyo minsi iyaba itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho” (Matayo 24:22). Icyo gihe ibyo byashakaga kuvuga iki, kandi se, bishaka kuvuga iki muri iki gihe?
10. Ni gute mu gihe cyashize twasobanuye ibivugwa muri Matayo 24:22?
10 Mu gihe cyashize, byasobanuwe ko ‘abajyaga kurokoka’ bari Abayahudi barokotse umubabaro wageze kuri Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C. Abakristo bari barahunze, bityo Imana ikaba yarashoboraga kureka Abaroma bakarimbura mu buryo bwihuse cyane. Mu yandi magambo, kubera ko “intore” zitari mu kaga, iminsi y’umubabaro yari kugabanywa, bityo bigatuma Abayahudi ‘bamwe’ barokoka. Muri ibyo bihe byashize, byatekerezwaga ko Abayahudi barokotse bagereranya abazarokoka umubabaro ukomeye dutegereje muri iki gihe.—Ibyahishuwe 7:14.
11. Kuki bigaragara ko ibisobanuro byatanzwe kuri Matayo 24:22 bigomba kongera gusuzumwa?
11 Ariko se, ibyo bisobanuro byaba bihuje n’ibyabaye mu mwaka wa 70 I.C.? Yesu yavuze ko abantu ‘bamwe’ bari ‘kurokoka’ umubabaro. Mbese, ushobora gukoresha ijambo ‘abarokotse’ ushaka kuvuga abantu bagera ku 97.000 barokotse, uzirikana ko ababarirwa mu bihumbi bo muri bo bahise bicwa n’inzara cyangwa bakicirwa mu mazu y’imikino? Josephus avuga ibyerekeye inzu imwe y’imikino, y’i Kayisariya, agira ati “umubare w’abapfuye barwana n’inyamaswa z’inkazi cyangwa barwana ubwabo, cyangwa se bagatwikwa ari bazima, warenze 2.500.” N’ubwo batapfuye mu gihe cyo kugotwa, nta bwo “barokotse” rwose. Kandi se, Yesu yashoboraga kubagereranya n’abari kurokoka “umubabaro mwinshi” dutegereje bishimye?
Abantu Bamwe Barokotse—Mu Buhe Buryo?
12. “Intore” zo mu kinyejana cya mbere zari zishishikaje Imana, zari ba nde?
12 Mu mwaka wa 70 I.C., nta bwo Imana yari ikibona ko Abayahudi ba kavukire bari bagize ubwoko bwayo yatoranije. Yesu yagaragaje ko Imana yari yaranze iryo shyanga, kandi ko yari kureka umurwa mukuru waryo, urusengero rwaryo hamwe na gahunda yaryo yo gusenga, bikarimbuka (Matayo 23:37–24:2). Imana yatoranije ishyanga rishya, ari ryo Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka (Ibyakozwe 15:14; Abaroma 2:28, 29; Abagalatiya 6:16). Ryari rigizwe n’abagabo hamwe n’abagore batoranijwe mu mahanga yose kandi basizwe n’umwuka wera (Matayo 22:14; Yohana 15:19; Ibyakozwe 10:1, 2, 34, 35, 44, 45). Imyaka mike mbere y’igitero cyagabwe na Cestius Gallus, Petero yandikiye ‘abatoranijwe nk’uko Imana Data wa twese yabamenye kera, babiheshejwe no kwezwa n’umwuka.’ Abo bari barasizwe n’umwuka bari bagize “ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera” (1 Petero 1:1, 2; 2:9). Abo batoranijwe, Imana yari kuzabajyana mu ijuru kugira ngo bajye gutegekana na Yesu.—Abakolosayi 1:1, 2; 3:12; Tito 1:1; Ibyahishuwe 17:14.
13. Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:22 ashobora kuba yarumvikanishaga iki?
13 Kumenya abo batoranijwe, ni iby’ingirakamaro, kubera ko Yesu yahanuye ko iminsi y’umubabaro yari kuzagabanywa “ku bw’intore.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘ku bwo,’ rishobora nanone guhindurwa ngo “ku bw’inyungu za” cyangwa “ku . . . nyungu” (Mariko 2:27; Yohana 12:30; 1 Abakorinto 8:11; 9:10, 23; 11:9; 2 Timoteyo 2:10; Ibyahishuwe 2:3). Bityo, Yesu ashobora kuba yaravugaga ati ‘iyo minsi iyaba itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko ku bw’inyungu z’intore iyo minsi izagabanywaho’c (Matayo 24:22). Mbese, hari ikintu cyabaye cyaba cyaragiriye umumaro cyangwa kikaba ‘ku bw’inyungu z’ ’Abakristo batoranijwe bari baragotewe i Yerusalemu?
14. Ni gute abantu ‘bamwe’ barokotse igihe ingabo z’Abaroma zikuburaga zikava i Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C.?
14 Twibuke ko mu mwaka wa 66 I.C., Abaroma banyuze muri icyo gihugu, maze bashinga ibirindiro kuri Yerusalemu ya ruguru, kandi batangira gusenya inkike. Josephus agira ati “iyo aza gukomeza kugerereza uwo murwa umwanya muto gusa, aba yarawufashe mpiri.” Cyo ngaho ibaze nawe: ‘kuki ingabo z’Abaroma zari zifite imbaraga zagize zitya zigahagarika igitero, hanyuma “zikareka gukora igikorwa gihuje n’ubwenge,” maze zikikubura zigasubirayo?’ Rupert Furneaux, intiti mu bihereranye no gusobanura amateka ya gisirikare, yagize iti “nta muhanga n’umwe mu byerekeye amateka wigeze ashobora gutanga impamvu iyo ari yo yose yumvikana yatumye Gallus afata umwanzuro utangaje kandi mubi.” Uko impamvu yabimuteye yaba iri kose, ingaruka yabaye iy’uko umubabaro wagabanijwe. Abaroma basubiyeyo, maze Abayahudi babakurikiza igitero. Bite se ku bihereranye n’Abakristo b’ “intore” basizwe bari baragoswe? Kuvanwaho kw’igitero cy’abari babagose, byavugaga ko bari barokotse ukwicwa uko ari ko kose kwari kubugarije mu gihe cy’umubabaro. Ku bw’ibyo rero, abo Bakristo bungukiwe n’ukugabanywa k’umubabaro, ni bo bantu ‘bamwe’ barokotse mu wa 66 I.C. bavugwa muri Matayo 24:22.
Uhishiwe Iki mu Gihe Kizaza?
15. Kuki ushobora kuvuga ko muri Matayo igice cya 24 hagombye kudushishikaza mu buryo bwihariye muri iki gihe?
15 Hari ushobora kwibaza ati ‘kuki nagombye gushishikazwa mu buryo bwihariye n’ibyo bisobanuro byumvikana neza ku byerekeye amagambo ya Yesu?’ Mu by’ukuri, hari impamvu zidashidikanywaho zituma dufata umwanzuro w’uko ubuhanuzi bwa Yesu bwagombaga gusohozwa mu buryo bwagutse kurushaho, kuruta ibyabaye kugeza mu mwaka wa 70 I.C., no muri uwo mwaka ubwawo.d (Gereranya na Matayo 24:7; Luka 21:10, 11; Ibyahishuwe 6:2-8.) Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Abahamya ba Yehova babwiriza ko isohozwa ry’ingenzi riba muri iki gihe, rihamya ko dushobora kwitega ko mu gihe kiri imbere hazabaho “umubabaro m[w]inshi” mu rugero rwagutse kurushaho. Mu gihe cy’uwo mubabaro, ni gute amagambo y’ubuhanuzi aboneka muri Matayo 24:22 azasohozwa?
16. Ni ikihe kintu giteye inkunga kigaragazwa n’Ibyahishuwe ku bihereranye n’umubabaro ukomeye wegereje?
16 Hashize imyaka hafi makumyabiri nyuma y’umubabaro wageze kuri Yerusalemu, intumwa Yohana yanditse igitabo cy’Ibyahishuwe. Ibyo byemeje ko umubabaro ukomeye wagombaga kuzabaho mu gihe kizaza. Ikindi kandi, kubera ko dushishikazwa n’ibitureba twebwe buri muntu ku giti cye, dushobora guhumurizwa no kumenya ko Ibyahishuwe bitwizeza mu buryo bw’ubuhanuzi ko hari abantu bazarokoka uwo mubabaro ukomeye dutegereje. Yohana yahanuye iby’“[imbaga y’]abantu benshi . . . bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose.” Abo ni ba nde? Ijwi ryavugiye mu ijuru risubiza rigira riti “aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi” (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ni koko, bazarokoka! Nanone kandi, Ibyahishuwe biduha igitekerezo runaka ku bihereranye n’uko ibintu bizagenda mu gihe cy’umubabaro ukomeye dutegereje, n’uburyo ubuhanuzi bwo muri Matayo 24:22 buzasohozwa.
17. Icyiciro kibanza cy’umubabaro ukomeye kizaba gikubiyemo iki?
17 Icyiciro kibanza cy’uwo mubabaro, kizaba ari igitero kizibasira maraya w’ikigereranyo witwa “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 14:8; 17:1, 2). Uwo maraya, agereranya ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, kandi kimwe mu bice biyigize, ari cyo Kristendomu, kikaba ari cyo kiriho urubanza rukomeye kurusha ibindi. Dukurikije amagambo yo mu Byahishuwe 17:16-18, Imana izashyira mu mutima w’igice cya politiki, igitekerezo cyo gutera uwo maraya w’ikigereranyo.e Gerageza kwiyumvisha ukuntu icyo gitero gishobora kuzagaragarira abasizwe b’Imana, ari bo “intore,” hamwe na bagenzi babo, ni ukuvuga “[imbaga y’]abantu benshi.” Mu gihe icyo gitero cya simusiga kizaba kigabwe ku idini kizaba kirimo kiyogoza ibintu, bishobora kuzasa n’aho kizatsemba imiteguro yose y’idini, harimo n’ubwoko bwa Yehova.
18. Kuki bishobora kuzasa n’aho ari nta “n’umwe” uzarokoka mu cyiciro kibanza cy’umubabaro ukomeye?
18 Icyo ni cyo gihe amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 24:22 azasohozwa mu buryo bwagutse. Kimwe n’uko intore zari i Yerusalemu zasaga n’aho ziri mu kaga, abagaragu ba Yehova na bo bashobora kuzasa n’aho bugarijwe n’akaga ko kuba batsembwa mu gitero kizaba cyibasiye idini, nk’aho icyo gitero gishobora kuzatsemba bose hatagize “n’umwe” usigara mu bagize ubwoko bw’Imana. Ariko kandi, tuzirikane ibyabaye mu mwaka wa 66 I.C. Umubabaro watejwe n’Abaroma waragabanijwe, bityo bituma intore z’Imana zasizwe zibona umwanya uhagije wo guhunga maze zirarokoka. Ni yo mpamvu natwe dushobora gukomeza kwiringira ko icyo gitero kizarimbura idini, kitazemererwa gutsemba itorero ryo ku isi yose ry’abasenga by’ukuri. Ibyo bizakorwa mu buryo bwihuse, nk’aho ari “umunsi umwe.” Bityo mu buryo runaka, icyo gitero kizakomwa mu nkokora, ntikizemererwa kugera ku ntego zacyo, kugira ngo ubwoko bw’Imana bubashe ‘kuzarokoka.’—Ibyahishuwe 18:8.
19. (a) Nyuma y’igice cya mbere cy’umubabaro ukomeye, ni iki kizagaragara? (b) Ibyo bizagira izihe ngaruka?
19 Nyuma y’ibyo, ibindi bice bigize umuteguro wo ku isi wa Satani Umwanzi, bizakomeza kubaho mu gihe runaka, biri mu cyunamo cy’uko bizaba bitakaje imishyikirano byari bifitanye na maraya wabyo wa kera wo mu buryo bw’idini (Ibyahishuwe 18:9-19). Mu gihe runaka, bizamenya ko abagaragu b’Imana b’ukuri bagihari, ‘baguwe neza biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z’amabuye,’ kandi basa n’aho ari umuhigo wafatwa mu buryo bworoshye. Mbega ukuntu ba nyir’ukugaba icyo gitero bazatungurwa! Mu guhagurukira igitero kizagabwa cyangwa kizaba cyugarije abagaragu bayo, Imana izahagurukira guciraho iteka abanzi bayo, mu gice cya nyuma cy’umubabaro ukomeye.—Ezekiyeli 38:10-12, 14, 18-23.
20. Kuki icyiciro cya kabiri cy’umubabaro ukomeye kitazashyira ubwoko bw’Imana mu kaga?
20 Icyo gice cya kabiri cy’umubabaro ukomeye, kizaba gihuje n’ibyabaye kuri Yerusalemu n’abaturage bayo mu gitero cya kabiri cyagabwe n’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C. Kizaba ari “umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza [icyo gihe], kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Ku bw’ibyo rero, dushobora gukomeza kwiringira tudashidikanya ko intore z’Imana, hamwe n’abifatanije na zo, batazaba bari mu karere kugarijwe n’akaga, ku buryo bashobora kwicwa. Icyakora, nta bwo bazaba barahungiye mu karere runaka. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari i Yerusalemu, bashoboraga guhunga bakava muri uwo murwa bakajya mu karere k’imisozi, urugero nk’aka Pella hakurya ya Yorodani. Ariko kandi, mu gihe kizaza, Abahamya b’Imana bizerwa bazaba batuye ku isi hose; bityo kugira umutekano n’uburinzi ntibizaba bishingiye ku karere umuntu aherereyemo.
21. Ni nde uzarwana mu ntambara ya nyuma, kandi ingaruka zizaba izihe?
21 Mu kurimbura, ntihazakoreshwa imbaraga za gisirikare z’i Roma, cyangwa se ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose cya kimuntu. Ibiri amambu, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko ingabo zizasohoza icyo gikorwa zizaturuka mu ijuru. Ni koko, icyo gice cya nyuma cy’umubabaro mwinshi ntikizasohozwa n’ingabo izo ari zo zose z’abantu, ahubwo kizasohozwa na “Jambo ry’Imana,” Umwami Yesu Kristo, abifashijwemo n’ “ingabo zo mu ijuru,” harimo n’Abakristo basizwe bazutse. “Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware,” azakora igikorwa cyo kurimbura kiruta kure cyane icyakozwe n’Abaroma mu mwaka wa 70 I.C. Azatsemba abantu bose barwanya Imana—ni ukuvuga abami, abatware b’ingabo, ab’umudendezo n’imbata, aboroheje n’abakomeye. Ndetse n’imiteguro ya kimuntu igize isi ya Satani, izavanwaho.—Ibyahishuwe 2:26, 27; 17:14; 19:11-21; 1 Yohana 5:19.
22. Ni mu buhe buryo bundi abantu ‘bamwe’ bazarokoka?
22 Twibuke ko abantu ‘bamwe,’ baba abagize abasigaye basizwe hamwe n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi,” bazaba bararokowe mu gihe cy’irimbuka ryihuse kandi rya burundu rya Babuloni Ikomeye mu gice cya mbere cy’umubabaro. Mu buryo nk’ubwo, mu gice cya nyuma cy’umubabaro, abantu ‘bamwe’ bazaba barahungiye ku ruhande rwa Yehova, bazarokoka. Mbega ukuntu ibyo bizaba bitandukanye n’ibyageze ku Bayahudi bigometse mu mwaka wa 70 I.C.!
23. Ni iki abantu ‘bamwe’ bazarokoka bashobora kwiringira?
23 Mu gihe utekereza ku bishobora kuzakugeraho wowe ubwawe mu gihe kizaza, hamwe n’abo ukunda, zirikana ibyo dusezeranywa mu Byahishuwe 7:16, 17, hagira hati “ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose, kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira, akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo; kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.” Mu by’ukuri, uko ni ‘ukurokoka’ rwose, mu buryo buhebuje kandi burambye.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1996, ku mapaji ya 19-24.
b Josephus aragira ati “ubwo Titus yinjiraga, yatangajwe n’ukuntu uwo murwa wari ukomeye . . . Yiyamiriye agira ati ‘Imana yari ku ruhande rwacu; Imana ni yo yatumye Abayahudi batsindwa bakava muri ibi bihome; none se ni iki amaboko cyangwa ibikoresho by’abantu byashobora gukora ku minara nk’iyi?’ ”
c Igishimishije ni uko inyandiko ya Shem-Tob yo muri Matayo 24:22, ikoresha ijambo ry’Igiheburayo ‘a·vurʹ, risobanurwa ngo “ku bw’inyungu za, ku bwo, kugira ngo.”—Reba igice kibanziriza iki, ku ipaji ya 13.
d Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994, ku ipaji ya 14, n’iya 17, no ku mbonerahamwe iri ku ipaji ya 18 n’iya 19, ishyira igisubizo cya Yesu cy’ubuhanuzi ku mapaji ateganye, igisubizo kiboneka muri Matayo igice cya 24, Mariko igice cya 13, no muri Luka igice cya 21.
e Reba igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku mapaji ya 235-58, cyanditswe mu mwaka wa 1988, na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ingabo z’Abaroma zagabye igitero kuri Yerusalemu mu bihe byiciro bibiri?
◻ Kuki Abayahudi barokotse mu mwaka wa 70 I.C., bagera kuri 97.000, bashobora kuba atari bo bantu ‘bamwe’ bavugwa muri Matayo 24:22?
◻ Ni gute iminsi y’umubabaro wageze kuri Yerusalemu yagabanijwe, kandi se muri ubwo buryo, ni gute abantu ‘bamwe’ barokotse?
◻ Mu mubabaro ukomeye dutegereje, ni gute iminsi izagabanywa, maze abantu ‘bamwe’ bakarokoka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Igiceri cy’Abayahudi cyacuzwe nyuma y’imyivumbagatanyo. Inyandiko ya Giheburayo igira iti “umwaka wa kabiri,” ni ukuvuga uwa 67 I.C., umwaka wa kabiri w’ubwigenge bwabo
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Igiceri cy’Abaroma cyacuzwe mu mwaka wa 71 I.C. Ibumoso, umusirikare w’Umuroma; iburyo, Umuyahudikazi uri mu cyunamo. Amagambo IVDAEA CAPTA asobanurwa ngo “Yudaya mu Bucakara”
[Aho ifoto yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est