Bakoze Ibyo Yehova Ashaka
Yesu Ashimagizwa ko Ari Mesiya n’Umwami
ABARI batuye i Yudaya batunguwe n’urusaku rw’imbaga y’abantu barimo binjira i Yerusalemu, ku itariki ya 9 Nisani umwaka wa 33 I.C. N’ubwo byari ibisanzwe kubona abantu bisukiranya bajya muri uwo murwa mbere ya Pasika, abo bashyitsi bari batandukanye n’abari basanzwe bahaza. Uwari ubarimo w’ibanze yari umuntu wagenderaga ku cyana cy’indogobe. Uwo muntu yari Yesu Kristo, abantu bakaba barasasaga imyenda n’amashami y’imikindo imbere ye, batera hejuru bati “hoziyana, mwene Dawidi, hahirwa ūje mu izina ry’Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!” Ubwo babonaga iyo mbaga y’abantu, abenshi bari bamaze kugera i Yerusalemu, bashishikariye kwifatanya muri uwo mutambagiro.—Matayo 21:7-9; Yohana 12:12, 13.
N’ubwo icyo gihe yari arimo ashimagizwa, Yesu yari azi ko ibigeragezo byari bimutegereje. Ubwo kandi, mu minsi itanu gusa yari kwicirwa muri uwo murwa! Ni koko, Yesu yari azi ko Yerusalemu ari akarere karimo abanzi, kandi ibyo yarabizirikanaga igihe yateganyaga kwinjira ku mugaragaro muri uwo murwa.
Ubuhanuzi bwa Kera Busohozwa
Mu mwaka wa 518 M.I.C., Zekariya yahanuye ibihereranye n’ukuntu Yesu yari kuzinjira i Yerusalemu mu buryo bugaragaza kunesha. Yanditse agira ati “rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we; dore umwami wawe aje aho uri; ni we mukiranutsi, kandi azanye agakiza; yicishije bugufi, agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo. . . . Azabwira amahanga iby’amahoro, kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y’isi.”—Zekariya 9:9, 10.
Bityo rero, igihe Yesu yinjiraga muri Yerusalemu, ku itariki ya 9 Nisani, yasohoje ubuhanuzi bwa Bibiliya. Nta bwo ari ibintu byapfuye kubaho gutya gusa mu buryo bw’impanuka, ahubwo byari byarateguranywe ubwitonzi. Mbere y’aho, igihe bari bataragera i Yerusalemu, Yesu yari yategetse abigishwa be babiri ati “mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo: muziziture, muzinzanire. Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘databuja ni we uzishaka’; maze araherako azibahe” (Matayo 21:1-3). Ariko se, ni kuki Yesu yashakaga kujya i Yerusalemu agendera ku ndogobe, kandi se, imyifatire imbaga y’abantu yagaragaje isobanura iki?
Ubutumwa Buhereranye n’Ubwami
Incuro nyinshi, icyerekanwa umuntu abonye, kigira imbaraga kurusha ijambo rivuzwe. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe, Yehova yasabaga abahanuzi be gukora icyerekanwa cy’ubutumwa bwabo, kugira ngo batsindagirize ubutumwa bwabo bw’ubuhanuzi (1 Abami 11:29-32; Yeremiya 27:1-6; Ezekiyeli 4:1-17). Ubwo buryo bukomeye cyane bwo gutanga ubutumwa binyuriye ku cyerekanwa kigaragarira amaso, bwatumaga ibintu byiyandika ubudasibangana mu bwenge bw’abantu, ndetse n’ubw’ababirebaga bafite imitima inangiye cyane. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yakoze icyerekanwa cy’ubutumwa bukomeye, igihe yajyaga mu murwa w’i Yerusalemu agendera ku ndogobe. Mu buhe buryo?
Mu gihe Bibiliya yandikwaga, indogobe yakoreshwaga mu kugaragaza umwanya w’icyubahiro. Urugero, igihe Salomo yajyaga gusigwa ngo abe umwami, yagendeye ku “nyumbu” ya se, ari yo ndogobe y’icyimanyi, ivuka ku ndogobe y’ingabo n’ifarashi y’ingore (1 Abami 1:33-40).a Bityo rero, kuba Yesu yaragiye i Yerusalemu agendera ku ndogobe, byashoboraga gusobanura ko yari arimo yiyerekana ko ari umwami. Ibyo imbaga y’abantu yakoze byatsindagirije icyo gitekerezo. Nta gushidikanya, abari bagize iryo tsinda, ahanini bakaba bari Abanyagalilaya, bashashe imyenda yabo imbere ya Yesu—igikorwa cyibutsa itangazo ryavugiwe mu ruhame, ryarebanaga n’ubwami bwa Yehu (2 Abami 9:13). Kuba barerekeje kuri Yesu bavuga ko ari “mwene Dawidi,” bitsindagiriza uburenganzira afite bwo gutegeka, mu buryo bwemewe n’amategeko (Luka 1:31-33). Kandi kuba barakoresheje amashami y’imikindo, bigaragaza neza ko bagandukira ubutware bwe bwa cyami.—Gereranya n’Ibyahishuwe 7:9, 10.
Bityo rero, umutambagiro wakozwe n’abantu bajya i Yerusalemu ku itariki ya 9 Nisani, wagaragaje neza ko Yesu yari Mesiya n’Umwami washyizweho n’Imana. Birumvikana ko atari ko bose bishimiye kubona Yesu agaragazwa muri ubwo buryo. Abafarisayo mu buryo bwihariye, batekereje ko kuba Yesu yaragaragajwe afite icyubahiro cya cyami nk’icyo, byari ibintu bibi cyane bidakwiriye. Basabye bagira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe,” nta gushidikanya bakaba barabivuganye umujinya. Yesu yabashubije agira ati “ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura” (Luka 19:39, 40). Ni koko, Ubwami bw’Imana ni bwo bwari umutwe mukuru wo kubwiriza kwa Yesu. Yashoboraga gutangaza ubwo butumwa abigiranye ubushizi bw’amanga, abantu babwemera cyangwa batabwemera.
Isomo Kuri Twe
Byasabye ko Yesu agira ubutwari bukomeye kugira ngo yinjire i Yerusalemu, mu buryo bwahanuwe n’umuhanuzi Zekariya. Yari azi ko mu kubigenza atyo yari arimo yikururira uburakari bw’abanzi be. Mbere y’uko azamuka ajya mu ijuru, Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 24:14; 28:19, 20). Gusohoza uwo murimo na byo bisaba ubutwari. Nta bwo ari ko bose bishimira kumva ubwo butumwa. Bamwe ntibabushishikarira, na ho abandi bakaburwanya. Ubutegetsi bumwe na bumwe bwagiye bubuzanya umurimo wo kubwiriza, cyangwa bukawuca ku mugaragaro.
Na n’ubu, Abahamya ba Yehova bazi ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwashyizweho bugomba kubwirizwa, abantu babwumva cyangwa batabwumva (Ezekiyeli 2:7). Mu gihe bakomeza gusohoza uwo murimo urokora ubuzima, bongererwa icyizere n’isezerano rya Yesu rigira riti “dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”—Matayo 28:20.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkuru ya Mariko yongeraho ko icyo cyana cy’indogobe cyari ‘ikitarigeze guheka umuntu’ (Mariko 11:2). Bigaragara neza ko itungo ritari ryarigeze rikoreshwa, ryari rikwiranye n’imirimo yera mu buryo bwihariye.—Gereranya no Kuva 19:2; Gutegeka 21:3; 1 Samweli 6:7.