Gukiza Abantu mu Buryo bw’Igitangaza Biregereje
“BENE ibi ntabwo twigeze kubibona.” Ayo magambo yavuzwe n’abantu biboneye n’amaso yabo igitangaza cyo gukiza umuntu wari ikirema, cyakozwe na Yesu mu kanya gato (Mariko 2:12). Nanone kandi, Yesu yakijije impumyi, ibiragi, ibirema, kandi abigishwa be na bo babigenje batyo. Ni izihe mbaraga zatumye Yesu abikora? Ni uruhe ruhare ukwizera kwagize muri ibyo? Ibyo byabayeho mu kinyejana cya mbere, biduha uruhe rumuri ku bihereranye n’ibitangaza byo gukiza indwara bikorwa muri iki gihe?—Matayo 15:30, 31.
“Kwizera Kwawe Kuragukijije”
Abantu bo muri iki gihe bakiza bashingiye ku kwizera, bakunda gusubira mu magambo Yesu yabwiye umugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso adakama, wamusanze kugira ngo amukize, ayo magambo akaba agira ati “kwizera kwawe kuragukijije” (Luka 8:43-48). Mbese, ayo magambo ya Yesu, agaragaza ko gukira k’uwo mugore kwari gushingiye ku kwizera yari afite? Mbese, urwo rwari urugero rw’ “uburyo bwo gukiza, binyuriye mu kwizera no gusenga,” nk’uko bikorwa muri iki gihe?
Iyo dusomye inkuru ya Bibiliya tubigiranye ubwitonzi, tubona ko akenshi, Yesu hamwe n’intumwa ze batasabaga abarwayi kwatura ukwizera kwabo, mbere y’uko bakizwa. Wa mugore wavuzwe haruguru, yaraje [yegera] Yesu atagize icyo amubwira, maze akora ku mwenda we mu ibanga, amuturutse inyuma, nuko “uwo mwanya amaraso arakama.” Ikindi gihe, Yesu yakijije umuntu wari mu bari baje kumufata. Ndetse, yakijije umuntu utari uzi na mba uwo Yesu yari we.—Luka 22:50, 51; Yohana 5:5-9, 13; 9:24-34.
Noneho se, ni uruhe ruhare ukwizera kwagize muri ibyo? Igihe Yesu n’abigishwa be bari mu ntara ya Tiro na Sidoni, umugore w’Umunyafoyinike yaraje, maze atera hejuru ati “Mwami, mwene Dawidi, mbabarira; umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.” Tekereza ukuntu yari yihebye, ubwo yingingaga agira ati “Mwami, ntabara.” Yesu yamusubizanyije impuhwe nyinshi ati “mugore, kwizera kwawe ni kwinshi: bikubere uko ushaka.” Maze umukobwa we “aherako” arakira (Matayo 15:21-28). Biragaragara neza ko ukwizera kwabigizemo uruhare; ariko se, ni ukwizera kwa nde? Zirikana ko ukwizera k’umubyeyi, ari ko Yesu yashimye, atari ukwizera k’umwana. None se, yizeye iki? Mu kubwira Yesu ngo “Mwami, mwene Dawidi,” uwo mugore yemereye mu ruhame ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe. Nta bwo byari ikimenyetso cy’uko yizeraga Imana gusa, cyangwa ko yizeraga ubushobozi uwakizaga yari afite. Igihe Yesu avuga ati “kwizera kwawe kuragukijije,” yashakaga kuvuga ko imbabare zitari kuba zizera ko ari Mesiya, zitari kumusanga ngo azikize.
Dufatiye kuri izo ngero zishingiye ku Byanditswe, dushobora kubona ko ibikorwa byo gukiza byakozwe na Yesu, byari bitandukanye cyane n’ibikunze kugaragara, cyangwa ibivugwa muri iki gihe. Nta bwo habagaho kugaragaza ibyiyumvo mu buryo bukomeye—ni ukuvuga, gusakuza, kuririmba, kunihira, guhwera, n’ibindi n’ibindi—bikozwe n’imbaga y’abantu, kandi na Yesu ku ruhande rwe, ntiyigeze agaragara yatwawe mu buryo bukabije. Byongeye kandi, Yesu ntiyigeze na rimwe ananirwa gukiza abamugaye, yitwaje ko badafite ukwizera, cyangwa ko amaturo yabo atari atubutse bihagije.
Gukiza Binyuriye ku Mbaraga z’Imana
Ni gute Yesu n’abigishwa be bakoraga ibyo bikorwa byo gukiza? Bibiliya, isubiza igira iti “imbaraga z’Umwami Imana zari muri we zo kubakiza” (Luka 5:17). Muri Luka 9:43, havuga ko [Yesu] amaze gukora igikorwa cyo gukiza, ‘bose batangajwe n’igitinyiro cy’Imana.’ Mu buryo bukwiriye, Yesu ntiyiyerekejeho avuga ko ari we ukiza. Igihe kimwe, yabwiye umuntu yari yavanye mu bubata bwo kubuzwa amahwemo n’abadayimoni, ati “witahire, ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose, n’uko ikubabariye.”—Mariko 5:19.
Kubera ko Yesu hamwe n’intumwa bakizaga binyuriye ku mbaraga z’Imana, biroroshye kumenya impamvu uwabaga ari bukizwe, atagombaga buri gihe kuba afite ukwizera, kugira ngo abone gukizwa. Ariko kandi, byari ngombwa ko ukiza agira ukwizera gukomeye. Ni yo mpamvu, igihe abigishwa ba Yesu bananirwaga kwirukana dayimoni yari ifite imbaraga mu buryo bwihariye, Yesu yababwiye impamvu, agira ati “ni ukwizera kwanyu guke.”—Matayo 17:20.
Icyo Ibitangaza byo Gukiza Byari Bigamije
N’ubwo Yesu yakoze ibikorwa byinshi byo gukiza, mu gihe cy’umurimo we wo ku isi, ntiyakurikiranye mbere na mbere ‘umurimo wo gukiza.’ Ibitangaza yakoze byo gukiza—akaba atarigeze na rimwe asaba abantu ibiguzi kuri byo, cyangwa ngo abasabe impano iyo ari yo yose—byazaga nyuma y’ikintu cy’ibanze cyari kimushishikaje, ari cyo ‘kuvuga ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 9:35). Inkuru yanditswe, ivuga ko igihe kimwe ‘yakiriye [abantu], akavugana na bo iby’ubwami bw’Imana, n’abashaka gukizwa akabakiza’ (Luka 9:11). Mu nkuru zivugwa mu Mavanjiri, akenshi Yesu yitwaga “Umwigisha,” ariko nta na rimwe yiswe “Ukiza.”
Noneho se, kuki Yesu yakoze ibitangaza byo gukiza? Mbere na mbere, byari bigamije kwerekana ko ari we Mesiya wasezeranyijwe. Igihe Yohana Umubatiza yari muri gereza biturutse ku karengane, yashatse kwemezwa ko yari yarasohoje ibyo Imana yari yaramutumye gukora. Yohereje abigishwa be bwite kuri Yesu, maze baramubaza bati “mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi?” Zirikana ibyo Yesu yabwiye abigishwa ba Yohana, agira ati “impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”—Matayo 11:2-5.
Ni koko, kuba Yesu atarakoze ibikorwa byo gukiza gusa, ahubwo akaba yarakoze n’ibindi bitangaza byanditswe mu Mavanjiri, byagaragaje mu buryo budasubirwaho ko yari we ‘wa wundi wari ukwiriye kuza,’ ni ukuvuga Mesiya wasezeranyijwe. Nta muntu uwo ari we wese, wari ufite impamvu yo ‘gutegereza undi.’
Mbese, Gukiza Abantu mu Buryo bw’Igitangaza Birakorwa Muri Iki Gihe?
None se, twagombye kwitega ko Imana igaragaza imbaraga zayo muri iki gihe, binyuriye ku bikorwa byo gukiza? Oya rwose. Ibitangaza Yesu yakoze biturutse ku mbaraga z’Imana, byagaragaje mu buryo budashidikanywa ko ari we wari Mesiya, uwo Imana yari yarasezeranyije ko yari kuzaza. Inkuru ihereranye n’ibikorwa bikomeye Yesu yakoze, yanditswe muri Bibiliya, kugira ngo isomwe n’abantu bose. Si ngombwa ko Imana igaragaza imbaraga zayo, binyuriye mu kugenda ikora bene ibyo bikorwa uko ibihe bihaye ibindi.
Birashishikaje kumenya ko ibikorwa byo gukiza, hamwe n’ibindi bitangaza byakozwe, byajyaga byemeza abantu mu rugero runaka gusa. Ndetse, hari bamwe biboneye n’amaso yabo ibitangaza Yesu yakoze, batizeye ko yabifashwagamo na Se wo mu ijuru. “Nubwo yakoreye ibimenyetso byinshi bingana bityo imbere yabo, ntibamwizeye” (Yohana 12:37). Ni yo mpamvu, nyuma yo kuvuga ibihereranye n’impano zinyuranye zo gukora ibitangaza—ari zo guhanura, kuvuga izindi ndimi, gukiza indwara, n’izindi n’izindi—izo Imana yari yarahaye abantu batandukanye bari bagize itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana, maze iravuga iti “guhanura kuzarangizwa, no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo; ubwenge na bwo buzakurwaho: kuko tumenyaho igice, kandi duhanuraho igice; ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.”—1 Abakorinto 12:28-31; 13:8-10.
Birumvikana ariko ko kwizera Imana ari iby’ingenzi, kugira ngo tumererwe neza. Ariko kandi, umuntu ushingira ukwizera kwe ku masezerano y’ibinyoma yo gukizwa, nta kindi byamugezaho kitari ugushoberwa. Ikindi kandi, Yesu yatanze uyu muburo ku byerekeye iminsi y’imperuka, agira ati “abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore, niba bishoboka” (Matayo 24:24). Uretse ibintu byo kurimanganya no kuriganya, hari kubaho n’ibimenyetso bigaragaza imbaraga zituruka ku badayimoni. Ibyo byari gutuma habaho abantu bavuga ko bakora ibikorwa by’indengakamere, bitagombye kudutangaza, kandi, nta gushidikanya ko ibyo bidashingiye ku kwizera Imana mu buryo nyakuri.
Kuba ari nta muntu n’umwe ukora ibikorwa byo gukiza muri iki gihe nk’uko Yesu yabigenzaga, mbese, hari icyo bituvutsa? Oya rwose. Abakijijwe na Yesu, bashoboraga rwose kongera kurwara. Bose baje gusaza, maze barapfa. Inyungu babonye zo gukizwa, zabaye iz’igihe gito ugereranyije. Ariko kandi, ibitangaza Yesu yakoze byo gukiza, byari bifite icyo bishaka kuvuga kirambye, kubera ko byashushanyaga imigisha y’igihe kizaza.
Ni yo mpamvu, Alexandre na Benedita bavuzwe mu gice kibanziriza iki, batakomeje kwizera uburyo bwo gukiza bwo muri iki gihe, bushingiye ku kwizera no ku mwuka. Ariko kandi, bemera badashidikanya ko ibitangaza byo gukiza, atari ibintu byo mu gihe cyahise gusa. Kuki? Kimwe n’abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, bategereje imigisha yo kuzakizwa, mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana.—Matayo 6:10.
Indwara n’Urupfu Ntibizongera Kubaho Ukundi
Nk’uko twamaze kubibona, intego y’ibanze y’umurimo wa Yesu, ntiyari iyo gukiza abarwayi no gukora ibindi bitangaza. Ibiri amambu, kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ni byo yagize umurimo we w’ibanze (Matayo 9:35; Luka 4:43; 8:1). Ubwo Bwami, ni bwo buryo Imana izakoresha, kugira ngo ikize abantu mu buryo bw’igitangaza, inavanireho umuryango w’abantu ibibi byose watewe n’icyaha no kudatungana. Ni gute, kandi ni ryari izasohoza ibyo?
Mu guhanura iby’igihe kizaza, Kristo Yesu yeretse intumwa ye Yohana iyerekwa ry’ubuhanuzi, rigira riti “noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo” (Ibyahishuwe 12:10). Ibihamya byose bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 1914, urwanya Imana ukomeye, ari we Satani, yajugunywe ahahereranye n’isi, kandi ko ubu Ubwami burimo bukora mu buryo nyakuri! Yesu yashyiriweho kuba Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya, kandi ubu yiteguye kuzana ihinduka rikomeye ku isi.
Mu gihe kizaza cyegereje, ubutegetsi bwa Yesu bwo mu ijuru, buzategeka umuryango mushya ukiranuka w’abantu, uzaba mu by’ukuri ari “isi nshya” (2 Petero 3:13). Icyo gihe imimerere izaba imeze ite? Aha, hari umusogongero uhebuje ugira uti “mbona ijuru rishya n’isi nshya: kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize . . . [Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:1, 4.
Mbese, ushobora kwiyumvisha uko imibereho izaba imeze, igihe abantu bazakizwa mu buryo bw’igitangaza? “Nta muturage waho uzataka indwara; kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.” Ni koko, Imana izasohoza ibitarashoboraga na rimwe gukorwa n’abakiza bashingiye ku kwizera. “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose.” Koko rero, “Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.”—Yesaya 25:8; 33:24.
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, abantu bazakizwa mu buryo bw’igitangaza