Dukorane n’Umuteguro wa Yehova mu Budahemuka
“Ku munyambabazi [“indahemuka,” “NW”] uziyerekana nk’umunyambabazi [“indahemuka,” “NW”].”—2 SAMWELI 22:26.
1, 2. Ni izihe ngero zimwe na zimwe z’ubudahemuka, buri wese muri twe ashobora kubona mu itorero?
MU MUGOROBA wa joro, umusaza arimo arategura disikuru azatanga mu materaniro ya Gikristo. Yari kwishimira kurekera aho maze akaruhuka; ariko, arakomeje, ashaka ingero zishingiye ku Byanditswe, zizagera abantu ku mutima, kandi zigatera inkunga umukumbi. Mu mugoroba w’igihe amateraniro ari bubere, ababyeyi babiri bananiwe cyane bo muri iryo torero, bari kwishimira kugorobereza mu rugo; nyamara kandi, bateguye abana babo babigiranye ukwihangana, maze bajya mu materaniro. Nyuma y’amateraniro, itsinda ry’Abakristo riganiriye ku bihereranye na disikuru yatanzwe n’umusaza. Mushiki wacu umwe, arashyugumbwa ashaka kuvuga ko uwo muvandimwe yigeze gukomeretsa ibyiyumvo bye; ibiri amambu ariko, avuganye igishyuhirane ibihereranye n’imwe mu ngingo yasobanuye. Mbese, waba wabonye ikintu rusange kigenda kigaruka muri izo nkuru?
2 Icyo kintu, ni ubudahemuka. Wa musaza, akora mu budahemuka, kugira ngo afashe umukumbi w’Imana; ba babyeyi na bo, baterana amateraniro y’itorero mu budahemuka; naho wa mushiki wacu, agashyigikira abasaza mu budahemuka (Abaheburayo 10:24, 25; 13:17; 1 Petero 5:2). Ni koko, tubona ko ubwoko bw’Imana bwiyemeje gukorana n’umuteguro wa Yehova mu budahemuka, mu mpande zose zirebana n’imibereho.
3. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko dukomeza kuba indahemuka ku muteguro wa Yehova wo ku isi?
3 Iyo Yehova yitegereje iyi si yononekaye, asanga ubudahemuka ari ingume (Mika 7:2). Mbega ukuntu umutima we ugomba kuba ushimishwa no kubona ubwoko bwe bugaragaza ubudahemuka! Koko rero, ubudahemuka ugaragaza ku giti cyawe, buramushimisha. Ariko kandi, burakaza Satani, icyigomeke cya mbere, bukanagaragaza ko ari umubeshyi (Imigani 27:11; Yohana 8:44). Witege ko Satani azagerageza kumunga ubudahemuka bwawe kuri Yehova, no ku muteguro We wo ku isi. Reka turebe uburyo bumwe na bumwe Satani akoresha mu kubigenza atyo. Bityo, dushobora kubona neza kurushaho, ukuntu dushobora gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo.—2 Abakorinto 2:11.
Kwibanda ku Kudatungana, Bishobora Kumunga Ubudahemuka
4. (a) Kuki byoroshye kuba umuntu yanenga abafite ubutware? (b) Ni gute Kora yagaragaje ubuhemu ku muteguro wa Yehova?
4 Mu gihe umuvandimwe afite inshingano, amakosa ye ashobora kuba yarushaho kugaragara. Mbega ukuntu byoroha kunenga ‘agatotsi kari mu jisho rya bene data, ariko ntitwite ku mugogo uri mu jisho ryacu’ (Matayo 7:1-5)! Bityo rero, kwibanda ku makosa, bishobora kuvamo ubuhemu. Urugero, reka turebe itandukaniro ryari hagati ya Kora na Dawidi. Kora yari afite inshingano nyinshi, kandi ashobora kuba yari amaze imyaka myinshi ari indahemuka; ariko kandi, yaje kugira irari. Yaje kubabazwa n’ubutware bwari bufitwe na babyara be, ari bo Mose n’Aroni. N’ubwo Mose yari umuntu wicisha bugufi kurusha abandi bose, biragaragara ko Kora yatangiye gushaka ibyo yamunengaho. Ashobora kuba yaramubonyeho amakosa. Ariko kandi, nta bwo ayo makosa yahaga Kora uburenganzira bwo kuba umuhemu ku muteguro wa Yehova. Yaje kurimburwa, avanwa mu iteraniro.—Kubara 12:3; 16:11, 31-33.
5. Kuki Dawidi ashobora kuba yarumvaga yoshyoshywa kwigomeka kuri Sawuli?
5 Ku rundi ruhande, hari Dawidi wategekwaga n’Umwami Sawuli. Sawuli yaje guhinduka mubi rwose, n’ubwo yari yarigeze kuba umwami mwiza. Dawidi yagombaga kugira ukwizera, ukwihangana, ndetse n’ubuhanga runaka, kugira ngo arokoke ibitero bya Sawuli byaterwaga n’ishyari. Ariko kandi, igihe Dawidi yari abonye uburyo bwo kuba yakwihorera, yasabye ko ‘Uwiteka [“Yehova,” NW] yamurinda’ guhemukira uwo Yehova yasize.—1 Samweli 26:11.
6. N’ubwo twatahura intege nke n’amakosa ku basaza, ni iki tutagombye na rimwe gukora?
6 Mu gihe abantu runaka bashinzwe kutuyobora, baba basa n’aho bibeshye mu gufata umwanzuro, bakavuga amagambo asesereza, cyangwa bagasa n’abarobanura ku butoni, mbese, tuzabitotombera, wenda tukaba twagira uruhare mu gutuma umwuka wo kunenga ibintu uvuka mu itorero? Mbese, tuzagaragaza ko tubyamaganye, tureka kujya mu materaniro ya Gikristo? Oya rwose! Kimwe na Dawidi, ntituzigera na rimwe tureka ngo amakosa y’undi muntu atume tuba abahemu kuri Yehova, no ku muteguro we!—Zaburi 119:165.
7. Ni iyihe myifatire yononekaye yabayeho, ku birebana n’urusengero rw’i Yerusalemu, kandi se, Yesu yumvise ameze ate ku bihereranye n’ibyo?
7 Urugero ruruta izindi zose rw’ubudahemuka bwa kimuntu, ni urwatanzwe na Yesu Kristo, we uvugwa mu buhanuzi ko ari “indahemuka” ya Yehova (Zaburi 16:10, NW). Imikoreshereze mibi y’urusengero rw’i Yerusalemu, igomba kuba yaratumye ubudahemuka buba ikibazo cy’ingorabahizi. Yesu yari azi ko umurimo wakorwaga n’umutambyi mukuru hamwe n’ibitambo, byashushanyaga umurimo we ubwe n’urupfu rwe rw’igitambo, kandi yari azi ukuntu byari iby’ingenzi ko abantu babivanaho isomo. Ni yo mpamvu yarakaye mu buryo bukiranuka, igihe yabonaga ko urusengero rwari rwarahindutse “isenga y’abambuzi.” Ubugira kabiri, yafashe ingamba zo kurweza, akoresheje ubutware yahawe n’Imana.a—Matayo 21:12, 13; Yohana 2:15-17.
8. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ubudahemuka kuri gahunda yashyizweho y’urusengero? (b) Ni gute dushobora kugaragaza ko twishimira kuyoboka Yehova, twifatanyije n’umuteguro we utanduye?
8 Ariko kandi, Yesu yashyigikiye mu budahemuka, gahunda yashyizweho y’urusengero. Kuva mu bwana bwe, yajyaga mu rusengero mu gihe cy’iminsi mikuru, kandi incuro nyinshi yarahigishirizaga. Ndetse yatanze umusoro w’urusengero—n’ubwo mu by’ukuri atategekwaga kuwutanga (Matayo 17:24-27). Yesu yashimye umupfakazi wari umukene, bitewe n’uko yari ashyize mu isanduku y’amaturo y’urusengero, ‘icyo yari atezeho amakiriro.’ Nyuma y’aho gato, Yehova yaje kwanga burundu urwo rusengero. Ariko kugeza icyo gihe, Yesu yabaye indahemuka kuri rwo (Mariko 12:41-44; Matayo 23:38). Muri iki gihe, umuteguro w’Imana wo ku isi, usumba kure cyane gahunda ya Kiyahudi, hamwe n’urusengero rwayo. Ni iby’ukuri ko udatunganye; ni yo mpamvu rimwe na rimwe, hari ibigenda bikosorwa. Ariko kandi, nta bwo imimerere yononekaye yogeye muri wo, cyangwa ngo Yehova Imana abe ari hafi kuwusimbuza undi. Ntituzigere na rimwe tureka ngo ukudatungana uko ari ko kose tuwubonamo gutume turungurirwa, cyangwa ngo kudusunikire kugira imyifatire yo kunenga ibintu mu buryo budakwiriye. Nimucyo ahubwo twigane ubudahemuka bwa Yesu Kristo.—1 Petero 2:21.
Ukudatungana Kwacu Bwite
9, 10. (a) Ni gute gahunda y’ibintu ya Satani ifatira ku kudatungana kwacu, kugira ngo idukururire mu myifatire y’ubuhemu? (b) Umuntu waba yarakoze icyaha gikomeye, yagombye gukora iki?
9 Nanone kandi, Satani agerageza guhembera ubuhemu, akoresheje ukudatungana kwacu. Gahunda ye y’ibintu, ifatira ku kudatungana kwacu, maze ikatwoshya gukora ibibi mu maso ya Yehova. Ikibabaje, ni uko abantu babarirwa mu bihumbi bagwa buri mwaka, bitewe n’ubwiyandarike. Hari abatuma ubwo buhemu burushaho kuremera, bongeraho no kugira imibereho y’amahara kubiri, ni ukuvuga ko bakomeza gukora ibikorwa bibi, ari na ko bihandagaza bavuga ko bakiri Abakristo bizerwa. Umugore umwe ukiri muto, yanditse avuga ukuntu yakiriye ingingo z’uruhererekane zavugaga ibihereranye n’icyo kibazo, zari zifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko Ruribaza . . . ,” zisohoka mu igazeti ya Réveillez-vous!, maze agira ati “izo ngingo ni jye zavugaga.” Yagiranaga ubucuti mu ibanga n’abasore batakundaga Yehova. Ingaruka zabaye izihe? Yaranditse ati “imibereho yanjye yaje kwandavura, maze nishora mu bikorwa by’ubyiyandarike, hanyuma biba ngombwa ko ncyahwa. Imishyikirano yanjye na Yehova yarononekaye, kandi icyizere nari mfitiwe n’ababyeyi banjye hamwe n’abasaza, kirayoyoka.”b
10 Uwo mugore ukiri muto, yaje gufashwa n’abasaza, maze yongera gukorera Yehova umurimo urangwa n’ubudahemuka. Ikibabaje ariko, ni uko hari benshi bagerwaho n’ingaruka mbi cyane, kandi bamwe ntibigera na rimwe bagaruka mu itorero. Mbega ukuntu ari byiza kurushaho kuba indahemuka, no kunesha ibishuko muri iyi si mbi! Wumvire imiburo itangwa mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, ku bihereranye n’ibyo bibazo, urugero nko kwifatanya n’incuti z’isi, no kujya mu myidagaduro y’akahebwe. Ntuzigere na rimwe wishora mu myifatire irangwa n’ubuhemu. Ariko kandi, biramutse bibaye, ntuzagire ubwo ushaka kuba icyo utari cyo (Zaburi 26:4). Ahubwo, ushake ubufasha. Icyo ni cyo ababyeyi b’Abakristo hamwe n’abasaza babereyeho.—Yakobo 5:14.
11. Kuki byaba bidakwiriye ko twabona ko turi babi mu buryo butagira igaruriro, kandi ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rwadufasha gukosora ubwo buryo bwacu bwo kubona ibintu?
11 Ukudatungana kwacu gushobora kudukururira akaga mu bundi buryo. Hari bamwe bakora igikorwa cy’ubuhemu, maze bakareka kugerageza gushimisha Yehova. Wibuke ko Dawidi yakoze ibyaha bikomeye cyane. Nyamara kandi, nyuma y’igihe kirekire Dawidi apfuye, Yehova yibukaga ko yari umugaragu wizerwa (Abaheburayo 11:32; 12:1). Kubera iki? Kubera ko atigeze na rimwe areka kugerageza gushimisha Yehova. Mu Migani 24:16, hagira hati “umukiranutsi, naho yagwa karindwi, yakongera akabyuka.” Nta gushidikanya ko mu gihe tuguye mu byaha byoroheje—ni koko kenshi—bitewe n’intege nke runaka turwana na zo, dushobora gukomeza kuba abakiranutsi mu maso ya Yehova, niba dukomeza ‘kubyuka’—ni ukuvuga, kwihana tubivanye ku mutima, no kongera gukora umurimo urangwa n’ubudahemuka.—Gereranya na 2 Abakorinto 2:7.
Irinde Ubuhemu Bufifitse
12. Ku birebana n’Abafarisayo, ni gute igitekerezo kitagoragozwa cyo gukurikiza amategeko, cyatumye habaho ubuhemu?
12 Nanone kandi, ubuhemu buza mu buryo bufifitse kurushaho. Bushobora ndetse kwikingiriza isura y’ubudahemuka! Urugero, Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu, bashobora kuba baribwiraga ko bari indahemuka mu buryo bugaragara.c Ariko kandi, bananiwe kubona itandukaniro riri hagati yo kuba indahemuka, no kuba umuntu ukurikiza amategeko yashyizweho n’abantu mu buryo butagoragozwa, bitewe n’uko bakagatizaga, kandi bagacira abandi ho iteka bihanukiriye. (Gereranya n’Umubwiriza 7:16.) Muri ubwo buryo, babaye abahemu rwose—ku bwoko bagombye kuba barakoreye, ku byo Amategeko yari agamije, ayo bihandagazaga bavuga ko bigisha, no kuri Yehova ubwe. Mu buryo butandukanye n’ubwo, Yesu we yari indahemuka ku byo Amategeko yari agamije, byari bishingiye ku Nanone kandi, ubuhemu buza mu buryo bufifitse kurushaho. Bushobora ndetse kwikingiriza isura y’ubudahemuka! Urugero, Abafarisayo bo mu gihe cya Yesu, bashobora kuba baribwiraga ko bari indahemuka mu buryo bugaragara. Ariko kandi, bananiwe kubona itandukaniro riri hagati yo kuba indahemuka, no kuba umuntu ukurikiza amategeko yashyizweho n’abantu mu buryo butagoragozwa, bitewe n’uko bakagatizaga, kandi bagacira abandi ho iteka bihanukiriye. (Gereranya n’Umubwiriza 7:16.) . Bityo, yakomeje abantu kandi abatera inkunga, nk’uko ubuhanuzi buhereranye na Mesiya bwari bwarabihanuye.—Yesaya 42:3; 50:4; 61:1, 2.
13. (a) Ni gute ababyeyi b’Abakristo bashobora kuba abahemu? (b) Kuki ababyeyi bagombye kwirinda gukagatiza no guhozaho urutoto mu buryo bukabije, cyangwa se kubona ibintu mu buryo budakwiriye, igihe bahana abana babo?
13 Ku birebana n’ibyo, Abakristo bafite ubutware runaka, bungukirwa cyane n’urugero rwa Yesu. Dufate urugero: ababyeyi b’indahemuka, bazi ko bagomba guhana abana babo (Imigani 13:24). Ariko kandi, bagomba kutarakaza abana babo bakiri bato, binyuriye mu kubahana bihanukiriye babigiranye umujinya, cyangwa kubahozaho urutoto. Abana bumva ko badashobora na rimwe kunezeza ababyeyi babo, cyangwa bumva ko idini ry’ababyeyi babo risa n’aho nta kindi rigamije, kitari ugutuma ababyeyi baba abantu batanyurwa, kandi babahozaho urutoto, bashobora gucika intege, bityo amaherezo ibyo bikaba byatuma bazinukwa ukwizera k’ukuri.—Abakolosayi 3:21.
14. Ni gute abungeri b’Abakristo bagaragaza ko ari indahemuka ku mukumbi bakorera?
14 Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’Abakristo n’abagenzuzi basura amatorero, bita ku bibazo no ku kaga umukumbi uhangana na byo. Kuba ari abungeri b’indahemuka, batanga inama mu gihe iba ikenewe, babanje kureba ko bafite ibihamya byose, kandi bashingira ibyo bavuga kuri Bibiliya no ku bitabo bya Sosayiti, babigiranye ubwitonzi (Zaburi 119:105; Imigani 18:13). Bazi nanone ko ari bo intama zitezeho kubakwa no kugaburirwa mu buryo bw’umwuka. Bityo rero, bashaka kwigana Yesu Kristo, we Mwungeri Mwiza. Bakorera intama babigiranye ubudahemuka mu materaniro ya Gikristo, uko icyumweru gihise ikindi kigataha—batazisenya, ahubwo bazubaka, kandi bakomeza ukwizera kwazo.—Matayo 20:28; Abefeso 4:11, 12; Abaheburayo 13:20, 21.
15. Ni gute mu kinyejana cya mbere bamwe bagaragaje ko bari indahemuka mu buryo budakwiriye?
15 Kuba indahemuka mu buryo budakwiriye, ni ubundi buryo bufifitse bw’ubuhemu. Ubudahemuka nyakuri buhuje n’uko Bibiliya ibivuga, ntibutwemerera kuganduka mu buryo ubwo ari bwo bwose bwarengera ubudahemuka bwacu kuri Yehova Imana. Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya mbere, bizirikaga ubutanamuka ku Mategeko ya Mose, no kuri gahunda y’ibintu ya Kiyahudi. Ariko kandi, igihe cyashyizweho na Yehova cyari kigeze, cyo kuvana imigisha ye kuri iryo shyanga ryigometse, maze igahabwa ishyanga ry’Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Abayahudi bake gusa ugereranyije, ni bo babaye indahemuka kuri Yehova, maze bahuza imibereho yabo n’iryo hinduka rikomeye ryari ribayeho. Ndetse no mu Bakristo b’ukuri, harimo Abayahudi bamwe na bamwe mu bakurikizaga imigenzo ya Kiyahudi, batsimbararaga ku gitekerezo cyo gusubira inyuma mu “bya mbere bidafite imbaraga, kandi bikena umumaro” byo mu Mategeko ya Mose, byari byarasohorejwe muri Kristo.—Abagalatiya 4:9; 5:6-12; Abafilipi 3:2, 3.
16. Iyo hari ibigize icyo bikosorwaho, ni gute abagaragu ba Yehova b’indahemuka babyitabira?
16 Mu buryo butandukanye n’ibyo, ubwoko bwa Yehova bwo muri iki gihe, bwagiye bugaragaza ko ari indahemuka, uko ibihe byagiye bihinduka. Uko urumuri rw’ukuri kwahishuwe rukomeza kugenda rumurika, ni na ko hari ibigenda bigira icyo bikosorwaho (Imigani 4:18). Mu gihe gishize, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yadufashije kunonosora ubumenyi dufite ku bihereranye n’imvugo ngo ‘ab’iki gihe,’ yakoreshejwe muri Matayo 24:34 (NW), no ku bihereranye n’igihe cyo gusohorezamo urubanza rureba “intama” n’ “ihene,” zivugwa muri Matayo 25:31-46, kimwe n’uburyo tubona imirimo imwe n’imwe ya gisivili (Matayo 24:45). Nta gushidikanya ko abahakanyi bamwe bari kwishima, iyo benshi mu Bahamya ba Yehova baza gukomeza gutsimbarara ku bumenyi bari bafite mbere ku birebana n’izo ngingo, maze bakanga kugira amajyambere. Nta kintu nk’icyo cyabayeho. Kubera iki? Kubera ko ubwoko bwa Yehova ari indahemuka.
17. Ni gute mu bihe bimwe na bimwe, abo dukunda bashobora kugerageza ubudahemuka bwacu?
17 Icyakora, ikibazo gihereranye n’ubudahemuka budakwiriye, gishobora kutugiraho ingaruka mu buryo bwa bwite. Mu gihe incuti yacu dukunda, cyangwa ndetse n’umwe mu bagize umuryango wacu, yaba ahisemo kugira imyifatire itandukira amahame ya Bibiliya, dushobora kumva tugeze mu mayira abiri ku bihereranye n’ubudahemuka. Ubusanzwe, twumva tugomba kuba indahemuka ku bagize umuryango wacu. Ariko kandi, nta na rimwe twagombye kureka ngo ibyo kugandukira abagize umuryango wacu birengere ubudahemuka bwacu kuri Yehova! (Gereranya na 1 Samweli 23:16-18.) Nta n’ubwo tuzafasha inkozi z’ibibi mu guhishira icyaha gikomeye, cyangwa ngo tube twazishyigikira mu kurwanya abasaza igihe bagerageza ‘kuzigaruza umwuka w’ubugwaneza’ (Abagalatiya 6:1). Kubigenza dutyo, byaba ari ugukora igikorwa cy’ubuhemu kuri Yehova, ku muteguro we, no ku wo dukunda. N’ubundi kandi, gutuma uwakoze icyaha adahabwa igihano yagombaga guhabwa, mu by’ukuri ni ukuzitira uburyo Yehova agaragazamo urukundo, kugira ngo butamugeraho (Abaheburayo 12:5-7). Nanone kandi, wibuke ko “ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri” (Imigani 27:6). Inama itaryarya kandi yuje urukundo ishingiye ku Ijambo ry’Imana, ishobora gukomeretsa ubwibone bw’uwo dukunda wakoze icyaha, ariko nyuma y’igihe, ishobora kugaragara ko irokora ubuzima!
Ubudahemuka Buhangana n’Ibitotezo
18, 19. (a) Ni iki Ahabu yashakaga kuri Naboti, kandi se, kuki Naboti yanze? (b) Mbese, ubudahemuka bwa Naboti bwari bukwiranye n’ingaruka zamugezeho? Sobanura.
18 Rimwe na rimwe, Satani agaba ibitero ku budahemuka bwacu mu buryo butaziguye. Zirikana urugero rwa Naboti. Igihe Umwami Ahabu yamuhatiraga kumugurishaho uruzabibu rwe, yarashubije ati “biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye” (1 Abami 21:3). Nta bwo Naboti yari arimo yanga kuva ku izima; ahubwo, yari arimo agaragaza ubudahemuka. Amategeko ya Mose, yategekaga ko nta Mwisirayeli wagombaga kugurisha burundu isambu yahaweho gakondo (Abalewi 25:23-28). Nta gushidikanya, Naboti yari azi ko yashoboraga kwicwa n’uwo mwami mubi, bitewe n’uko Ahabu yari yaramaze kureka umugore we Yezebeli akica abahanuzi benshi ba Yehova! Nyamara kandi, Naboti yarashikamye.—1 Abami 18:4.
19 Rimwe na rimwe, ubudahemuka busaba ikiguzi. Yezebeli, abifashijwemo n’ ‘abagabo b’ibigoryi’ bamwe na bamwe, yacuze umugambi wo kugereka kuri Naboti, icyaha atigeze akora. Ibyo byaje gutuma yicwa, we n’abahungu be (1 Abami 21:7-16; 2 Abami 9:26). Mbese, ibyo bishaka kuvuga ko ubudahemuka bwa Naboti bwari budakwiriye? Oya rwose! Naboti abarirwa mu bagabo benshi n’abagore b’indahemuka “bazima” mu bwenge bwa Yehova kugeza n’ubu, bakaba basinziriye mu mahoro mu mva, kugeza igihe cy’umuzuko.—Luka 20:38; Ibyakozwe 24:15.
20. Ni gute ibyiringiro bishobora kudufasha gukomera ku budahemuka bwacu?
20 Muri iki gihe, iryo sezerano ry’umuzuko, riha icyizere indahemuka za Yehova. Tuzi ko ubudahemuka bwacu bushobora kudusaba kwigomwa byinshi muri iyi si. Yesu Kristo yatanze ubuzima bwe ho ikiguzi cy’ubudahemuka bwe, kandi yabwiye abigishwa be ko batari kuzareberwa izuba (Yohana 15:20). Nk’uko ibyiringiro bye by’igihe cyari kuza byamukomeje, ni na ko ibyacu bidukomeza (Abaheburayo 12:2). Bityo rero, dushobora gukomeza kuba indahemuka, mu gihe twaba duhanganye n’ibitotezo by’uburyo bwose.
21. Ni ikihe cyizere Yehova aha abantu be b’indahemuka?
21 Mu by’ukuri, bake muri twe ugereranyije, ni bo bagerwaho n’ibyo bitero bitaziguye, byibasira ubudahemuka bwacu. Ariko kandi, ubwoko bw’Imana bushobora rwose kuzahangana n’ibitotezo byinshi kurushaho, mbere y’uko imperuka iza. Ni gute dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzakomeza gushikama ku budahemuka bwacu? Ni mu gihe dukomera ku budahemuka bwacu muri iki gihe. Yehova yadushinze umurimo ukomeye—wo kubwiriza no kwigisha ibihereranye n’Ubwami bwe. Nimucyo dukomeze gukora mu budahemuka uwo murimo w’ingenzi cyane (1 Abakorinto 15:58). Nitutareka ngo ukudatungana kwa kimuntu kumunge ubudahemuka bwacu ku muteguro wa Yehova, kandi tukirinda uburyo bufifitse bw’ubuhemu, urugero nko kugaragaza ubudahemuka budakwiriye, tuzaba twiteguye neza kurushaho, n’ubwo ubudahemuka bwacu bwaba bugomba kurushaho kugeragezwa mu buryo bukomeye cyane. Uko byagenda kose, dushobora guhora twiringiye ko Yehova ari indahemuka, idatenguha abagaragu bayo b’indahemuka (2 Samweli 22:26). Ni koko, azarinda abantu be b’indahemuka!—Zaburi 97:10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yesu yagize ubutwari bwo kurwanya icyo gikorwa cy’ubucuruzi cyinjizaga inyungu. Dukurikije uko umuhanga umwe mu by’amateka abivuga, umusoro w’urusengero wagombaga gutangwa mu biceri bya kera byihariye by’Abayahudi. Bityo rero, abantu benshi bazaga mu rusengero, bari gukenera kuvunjisha amafaranga yabo, kugira ngo barihe uwo musoro. Abavunjaga amafaranga, bemererwaga kwaka umubare runaka w’amafaranga uwo babaga bavunjiye, bityo ibyo bigatuma bunguka amafaranga menshi.
b Reba igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukuboza 1993; itariki ya 8 Mutarama 1994; n’itariki ya 22 Mutarama 1994.
c Umuryango wabo wakomokaga ku wa Hasidimu, itsinda ryari ryaradutse mu binyejana byinshi mbere y’aho, rigamije kurwanya amatwara ya Kigiriki. Abahasidimu bakomoye izina ryabo ku ijambo ry’Igiheburayo chasi·dhimʹ, risobanurwa ngo “indahemuka,” cyangwa ngo “abanyangeso nziza.” Wenda bumvaga ko mu gihe Ibyanditswe bivuga ngo “indahemuka” za Yehova, byabaga ari bo byerekezaho mu buryo runaka bwihariye (Zaburi 50:5, NW). Bo, hamwe n’Abafarisayo baje kwaduka nyuma yabo, bari abafana, bishyizeho kugira ngo barwanirire Amategeko.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute dushobora kutareka ngo ukudatungana kw’abandi, kudukoreshe ibikorwa by’ubuhemu?
◻ Ni gute ukudatungana kwacu bwite, gushobora gutuma tugira imyifatire irangwa n’ubuhemu?
◻ Ni gute dushobora kurwanya imyifatire yo kugaragaza ubudahemuka bwacu mu buryo budakwiriye?
◻ Ni iki kizadufasha gukomeza kuba indahemuka, ndetse n’igihe cy’ibitotezo?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 9]
Gukorana Ubudahemuka Kuri Beteli
“Byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.” Ayo magambo yanditswe n’intumwa Pawulo (1 Abakorinto 14:40). Pawulo yari azi ko hari gukenerwa “gahunda,” kugira ngo itorero rikore imirimo yaryo. No muri iki gihe, abasaza bagomba gufata imyanzuro irebana n’ibibazo by’ingenzi, urugero nko gushyira abagize itorero ahantu hatandukanye habera icyigisho cy’igitabo, gukora gahunda y’amateraniro y’umurimo wo kubwiriza, no kureba uko umurimo ukorwa mu ifasi. Rimwe na rimwe, izo gahunda zishobora kuba ikigeragezo ku budahemuka. Si amategeko yahumetswe n’Imana, kandi ntizishobora kunogera buri wese.
Mbese, haba hari igihe ubona ko kuba indahemuka kuri zimwe muri izo gahunda zishyize mu gaciro zikorwa mu itorero rya Gikristo, ari ikibazo cy’ingorabahizi? Niba ari ko biri, urugero rwa Beteli rushobora kukubera ingirakamaro. Izina Beteli, ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo “Inzu y’Imana,” rihabwa amashami yose ya Watch Tower Society agera ku 104, hakubiyemo n’icyicaro gikuru kiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abitangiye gukora umurimo, baba kandi bakora imirimo mu mazu ya Beteli, bifuza ko aho hantu harangwa no kubaha no gutinya Yehova. Ibyo bisaba ubudahemuka ku ruhande rwa buri wese.
Incuro nyinshi, abasura Beteli bakunze kugira icyo bavuga ku bihereranye na gahunda hamwe n’isuku bahabona. Abahakora, usanga bagira gahunda n’ibyishimo; imvugo yabo n’imico yabo, ndetse n’isura yabo, byerekana ko bafite imitimanama ya Gikristo ikuze mu buryo bw’umwuka, yatojwe na Bibiliya. Abagize umuryango wa Beteli bose, bizirika ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana, babigiranye ubudahemuka.
Byongeye kandi, Inteko Nyobozi ibaha igitabo gifite umutwe uvuga ngo Habitons ensemble dans une étroite union, cyerekana mu bugwaneza, gahunda zimwe na zimwe z’ingirakamaro zikenewe kugira ngo umuryango nk’uwo munini ukorere hamwe mu buryo bwiza (Zaburi 133:1). Urugero: izo gahunda zirebana n’ibyumba byo kubamo, amafunguro, isuku, imyambarire no kwirimbisha, n’ibindi nk’ibyo. Abagize umuryango wa Beteli, bashyigikira kandi bagakurikiza izo gahunda mu budahemuka, ndetse n’igihe amahitamo yabo bwite yaba ashobora kubayobora mu rundi ruhande. Ntibabona ko icyo gitabo ari nk’umurundo w’amategeko akagatiza, ahubwo babona ko gikubiyemo amabwiriza y’ingirakamaro, yashyiriweho kubumbatira ubumwe. Abagenzuzi [ba za Beteli], ni indahemuka mu gushyigikira iyo mikorere ishingiye kuri Bibiliya, kandi bayikoresha mu buryo bwiza mu kubaka no gutera inkunga umuryango wa Beteli, kugira ngo ukomeze umurimo wawo wera wo kuri Beteli.
* Izo nganda, ibiro, n’amacumbi, ntibigize urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana, cyangwa inzu. Urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rw’Imana, ni gahunda ye ihereranye no gusenga mu buryo butanduye (Mika 4:1). Bityo rero, iyo gahunda ntishingiye ku nyubako iyo ari yo yose igaragara ku isi.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 10]
Abakomeza Kuba Indahemuka n’Abakurikiza Amategeko
Mu mwaka wa 1916, igitabo cyitwa Encyclopædia of Religion and Ethics cyavuze ko “itandukaniro riri hagati y’abakomeza kuba indahemuka n’abakurikiza amategeko, rishobora kuboneka igihe cyose, n’ahantu hose.” Cyagize kiti “hari umuntu ukurikiza amategeko, agakora ibyo abwiwe, ntarenge ku mategeko; akomeza kwizera ijambo ryanditswe, kandi rishobora gusomwa. Hari n’umuntu ukomeza kuba indahemuka, agakora ibyo, ariko kandi, akaba ashobora . . . kwiringirwa cyane kurushaho, agashyira ibitekerezo bye byose ku murimo we, agahuza umutima we n’ibigamijwe mu ntego aharanira.” Nyuma y’aho, icyo gitabo cyagize kiti “kuba indahemuka, birenze kure cyane kuba umuntu wizirika ku mategeko. . . . Umuntu w’indahemuka, atandukanye n’umuntu wizirika ku mategeko, mu buryo bw’uko umuntu w’indahemuka akora ibintu abigiranye umutima wose n’ubwenge bwose . . . Ntakora icyaha cy’icyitumano, icyo kuba umunenganenzi ku murimo ashinzwe, cyangwa ngo awirengagize ku bushake.”