Yehova, Imana ‘Yiteguye Kubabarira’
“Wowe, Mwami, uri mwiza, witeguye kubabarira.”—ZABURI 86:5.
1. Ni uwuhe mutwaro uremereye Umwami Dawidi yari yikoreye, kandi se, ni gute yaje kubona ihumure ry’umutima we wari uvurunganye?
DAWIDI, umwami w’Isirayeli ya kera, yari azi ukuntu umutimanama wicira urubanza washoboraga kuba umutwaro uremereye. Yaranditse ati ‘ibyo nakiraniwe birandengeye, bihwanye n’umutwaro uremereye unanira. Ndahondobereye, ndavunaguritse: nanihishijwe no guhagarika umutima.’ (Zaburi 38:5, 9, umurongo wa 4 n’uwa 8 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, Dawidi yabonye ihumure ry’umutima we wari uvurunganye. Yari azi ko n’ubwo Yehova yanga icyaha, atanga umunyabyaha—mu gihe yaba yihannye by’ukuri kandi akazibukira imyifatire ye yo gukora ibyaha (Zaburi 32:5; 103:3). Kubera ko Dawidi yari yizeye mu buryo bwuzuye ko Yehova aba yiteguye kubabarira abihana, yaravuze ati “wowe, Mwami, uri mwiza, witeguye kubabarira.”—Zaburi 86:5.
2, 3. (a) Mu gihe dukoze icyaha, ibyo bishobora gutuma twikorera uwuhe mutwaro, kandi se, kuki ibyo ari byiza? (b) Ni akahe kaga kaba kugarije umuntu ‘wishwe n’agahinda,’ bitewe n’umutima wicira urubanza? (c) Ni ikihe cyizere duhabwa na Bibiliya ku bihereranye no kuba Yehova yiteguye kubabarira?
2 Mu gihe dukoze icyaha, natwe dushobora kwikorera umutwaro ushengura, uterwa n’umutimanama utubabaza. Ibyo byiyumvo byo kwicuza, ni ibisanzwe, ndetse ni na byiza. Bishobora kudusunikira gufata ingamba zikwiriye zo gukosora amakosa yacu. Ariko kandi, Abakristo bamwe na bamwe bagiye baremererwa mu buryo bukabije n’umutima wicira urubanza. Umutima wabo ubacira urubanza, ushobora guhora ubumvisha ko Imana itazabababarira mu buryo byuzuye, uko bakwihana kose. Hari mushiki wacu umwe watekereje ku ikosa yari yarakoze, maze agira ati “iyo utekereje ko Yehova adashobora kuzongera kugukunda ukundi, wumva ufite ubwoba bwinshi.” Na nyuma y’aho amariye kwicuza no kwemera inama z’ingirakamaro yahawe n’abasaza b’itorero, yakomeje kumva adakwiriye kubabarirwa n’Imana. Yagize ati “nta munsi uhita ntasabye Yehova imbabazi.” Mu gihe ‘twishwe n’agahinda’ bitewe n’umutima wicira urubanza, Satani ashobora kugerageza gutuma tugamburura, tukumva ko turi abantu badakwiriye gukorera Yehova.—2 Abakorinto 2:5-7, 11.
3 Ariko kandi, si uko Yehova abona ibintu rwose! Ijambo rye ritwizeza ko Yehova atubabarira abikunze, ndetse aba yiteguye kubikora, mu gihe twicujije by’ukuri tubivanye ku mutima (Imigani 28:13). Bityo rero, niba wajyaga wumva ko udashobora kuzigera ubabarirwa n’Imana, wenda igikenewe cyaba ari ugusobanukirwa neza kurushaho, impamvu ibabarira n’ukuntu ibikora.
Kuki Yehova Aba ‘Yiteguye Kubabarira’?
4. Ni iki Yehova yibuka ku bihereranye na kamere yacu, kandi se, ni gute ibyo bigira ingaruka ku buryo adufata?
4 Dusoma ngo “nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.” Kuki Yehova aba yiteguye kubabarira? Umurongo ukurikiraho usubiza ugira uti “kuko azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:12-14). Ni koko, nta bwo Yehova yibagirwa ko twaremwe mu mukungugu, bityo tukaba tugira intege nke ziterwa no kudatungana. Imvugo ngo azi “imiremerwe yacu,” itwibutsa ko Bibiliya igereranya Yehova n’umubumbyi, naho twe ikatugereranya n’inzabya abumba (Yeremiya 18:2-6).a Umubumbyi afata inzabya ze z’ibumba akomeje, ariko yigengesereye, agahora azirikana uko ziteye. Yehova na we, we Mubumbyi Mukuru, aringaniza ibyo atugirira, akurikije intege nke za kamere yacu yokamwe n’icyaha.—Gereranya na 2 Abakorinto 4:7.
5. Ni gute igitabo cy’Abaroma kivuga ubushobozi bukomeye icyaha gifite, bwo gushyira mu bubata umubiri wacu wahenebereye?
5 Yehova asobanukiwe ukuntu icyaha kigira ubushobozi bukomeye. Ibyanditswe bivuga ko icyaha ari imbaraga zikomeye zishyira umuntu mu bubata bwazo buteza urupfu. Ni mu buhe buryo bukomeye icyaha kitwizingiraho? Mu gitabo cy’Abaroma, Pawulo, intumwa yahumekewe, yabisobanuye mu magambo yumvikana neza agira ati ‘dutwarwa n’ibyaha,’ nk’uko abasirikare batwarwa n’umuyobozi wabo (Abaroma 3:9); ‘byimikiwe’ gutwara abantu nk’umwami (Abaroma 5:21); ‘biba’ muri twe (Abaroma 7:17, 20); koko rero, ‘itegeko’ ryabyo ridukoreramo ubudatuza, rigerageza kudutegeka mu byo dukora (Abaroma 7:23, 25). Mbega urugamba rukomeye turimo, rwo kurwanya ububasha bukomeye icyaha gifite ku mubiri wacu wahenebereye!—Abaroma 7:21, 24.
6. Ni gute Yehova abona abashaka imbabazi ze bafite umutima wihannye?
6 Ku bw’ibyo rero, Imana yacu y’inyembabazi, izi ko kuyumvira mu buryo butunganye bidashoboka kuri twe, uko imitima yacu yaba ibyifuza kose (1 Abami 8:46). Itwizeza mu buryo bwuje urukundo ko izatubabarira, nidushaka imbabazi zayo za kibyeyi dufite umutima wihannye. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yagize ati “ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse; umutima umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” (Zaburi 51:19, umurongo wa 17 muri Biblia Yera.) Yehova ntazigera na rimwe atererana, cyangwa ngo atere umugongo umutima wamenwe kandi ugashenjagurwa n’umutwaro wo kwicira urubanza. Mbega ukuntu ibyo bisobanura neza uburyo Yehova aba yiteguye kubabarira!
7. Kuki tudashobora kugira urwitwazo imbabazi z’Imana?
7 Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko twakwishingikiriza ku mbabazi z’Imana, maze kamere yacu yokamwe n’icyaha tukayigira urwitwazo rwo gukora ibyaha? Oya rwose! Nta bwo Yehova apfa kuyoborwa n’ibyiyumvo gusa. Imbabazi ze zigira imipaka. Nta na rimwe azababarira abakora ibikorwa by’ubugome babigiranye imitima inangiye, bagakora ibyaha nkana nta kwicuza (Abaheburayo 10:26-31). Ku rundi ruhande, iyo abonye umutima “umenetse, ushenjaguwe,” aba ‘yiteguye kubabarira’ (Imigani 17:3). Reka turebe imvugo zimwe na zimwe zakoreshejwe muri Bibiliya, zivuga ukuntu Imana ibabarira mu buryo bwuzuye.
Ni Gute Yehova Ababarira mu Buryo Bwuzuye?
8. Mu by’ukuri, ni iki Yehova akora iyo atubabariye ibyaha, kandi se, ibyo byagombye kutugiraho izihe ngaruka?
8 Umwami Dawidi wihannye yagize ati “nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti ‘ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye.’ Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.” (Zaburi 32:5, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Imvugo ngo “unkuraho,” isobanura ijambo ry’Igiheburayo mu buryo bw’ibanze rivuga “guterura,” “kwikorera, gutwara.” Uko ryakoreshejwe aha, risobanura ‘kujyana urubanza, icyaha n’igicumuro.’ Bityo rero, twavuga ko mu buryo runaka, Yehova yateruye ibyaha bya Dawidi, maze akabijyana. (Gereranya n’Abalewi 16:20-22.) Nta gushidikanya, ibyo byorohereje Dawidi ibyiyumvo yari yikoreye by’umutima wamuciraga urubanza. (Gereranya na Zaburi 32:3.) Natwe dushobora kwiringira byimazeyo Imana ibabarira ibyaha by’abashaka imbabazi zayo, bashingiye ku kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. (Matayo 20:28; gereranya na Yesaya 53:12.) Bityo rero, abo Yehova aterura ibyaha byabo maze akabijyana, ntibagomba gukomeza kwikorera umutwaro w’umutima ubacira urubanza, bitewe n’ibyaha bakoze kera.
9. Ni iki amagambo ya Yesu agira ati “uduharire imyenda yacu,” asobanura?
9 Yesu yerekeje ku mishyikirano irangwa hagati y’utanga umwenda n’uwuhabwa, kugira ngo atange urugero rw’ukuntu Yehova ababarira. Urugero, Yesu yadusabye kujya dusenga tugira tuti “uduharire imyenda yacu” (Matayo 6:12). Muri ubwo buryo, Yesu yagereranyije “ibyaha” n’“imyenda” (Luka 11:4). Iyo dukoze icyaha, tujyamo Yehova “imyenda.” Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo ‘guharira,’ ishobora gusobanura “guhara, kureka umwenda, mu buryo bwo kutawishyuza.” Mu buryo runaka, iyo Yehova atubabariye, adusonera umwenda washoboraga kutubarwaho. Bityo rero, abanyabyaha bihannye, bashobora kugira ihumure. Nta bwo Yehova azigera na rimwe yishyuza abo yasoneye umwenda!—Zaburi 32:1, 2; gereranya na Matayo 18:23-35.
10, 11. (a) Ijambo ‘guhanagurwa’ riboneka mu Byakozwe 3:19, rigereranya iki? (b) Ni gute ukuntu Yehova ababarira mu buryo bwuzuye bigereranywa?
10 Mu Byakozwe 3:19, Bibiliya ikoresha indi mvugo ishishikaje isobanura ukuntu Imana ibabarira, igira iti “nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe.” Imvugo ngo “bihanagurwe,” iyo ikoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, ihindurwa mu nshinga y’Ikigiriki ishobora gusobanurwa ngo “guhanagura neza, gusiba, cyangwa kurimbura.” Dukurikije uko intiti zimwe na zimwe zibivuga, igitekerezo cyagaragajwe ni igihereranye no gusiba inyandiko yandikishijwe intoki. Ni gute ibyo byashobokaga? Wino yari isanzwe ikoreshwa mu bihe bya kera, yari uruvange rwa karubone, urwenera hamwe n’amazi. Iyo umuntu yamaraga kwandikisha iyo wino, yashoboraga gufata ikinywamazi gitose maze agahanagura ibyo yabaga yanditse.
11 Ayo ni amagambo meza asobanura ukuntu Yehova ababarira mu buryo bwuzuye. Iyo atubabariye ibyaha byacu, ni nk’aho yagafashe ikinywamazi maze akabihanagura. Ntitugomba gutinya ko yazaturyoza ibyo byaha nyuma y’aho, bitewe n’uko Bibiliya ihishura ikindi kintu runaka gitangaje rwose, ku bihereranye n’imbabazi za Yehova: iyo ababariye, aribagirwa!
“Icyaha Cyabo Sinzacyibuka Ukundi”
12. Iyo Bibiliya ivuga ko Yehova yibagirwa ibyaha byacu, mbese, iba ishaka kuvuga ko adashobora kubyibuka, kandi se, kuki ushubije utyo?
12 Binyuriye ku muhanuzi Yeremiya, Yehova yatanze isezerano rirebana n’abari kuba bari mu isezerano rishya, agira ati “nzababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi” (Yeremiya 31:34). Mbese, ibyo bishaka kuvuga ko mu gihe Yehova ababariye, adashobora na rimwe kongera kwibuka ibyaha byakozwe? Ibyo si ko biri rwose. Bibiliya itubwira ibyerekeranye n’ibyaha by’abantu benshi Yehova yababariye, hakubiyemo na Dawidi (2 Samweli 11:1-17; 12:1-13). Uko bigaragara, na n’ubu Yehova azi amakosa bakoze, kandi ibyo bikaba ari ko byagombye kuba bimeze no kuri twe. Inkuru ivuga ibyerekeranye n’ibyaha byabo, kimwe n’ivuga ibihereranye no kwihana kwabo n’ukuntu bababariwe n’Imana, yarazigamwe ku bw’inyungu zacu (Abaroma 15:4). Noneho se, ni iki Bibiliya iba ishaka kuvuga, iyo ivuga ko Yehova ‘atibuka’ ibyaha by’abantu ababarira?
13. (a) Ni iki gikubiye mu bisobanuro by’inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo ngo ‘nzibuka’? (b) Iyo Yehova avuga ngo “icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi,” ni iki aba atwizeza?
13 Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo ngo ‘nzibuka,’ yumvikanamo ibirenze kwibuka iby’igihe cyahise gusa. Dukurikije uko igitabo cyitwa Theological Wordbook of the Old Testament kibivuga, ikubiyemo “ikintu cy’inyongera cyo gukora igikorwa cyihariye.” Muri ubwo buryo rero, ‘kwibuka’ icyaha, bikubiyemo igikorwa cyo guhana abanyabyaha. Igihe umuhanuzi Hoseya yavugaga ibihereranye n’Abisirayeli bayobye, agira ati “[Yehova] [a]zibuka gukiranirwa kwabo,” uwo muhanuzi yashakaga kuvuga ko Yehova yari gukora igikorwa cyo kubahana abaziza ko batihannye. Ni yo mpamvu igice gisigaye cy’uwo murongo cyungamo kiti “izabahanira ibyaha byabo” (Hoseya 9:9). Ku rundi ruhande, iyo Yehova avuze ati “icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi,” aba atwizeza ko mu gihe ababariye umunyabyaha wihannye, atazamuhanira ibyo byaha mu gihe runaka nyuma y’aho (Ezekiyeli 18:21, 22). Bityo rero, aribagirwa mu buryo bw’uko adahora atwibutsa ibyaha byacu, kugira ngo ahore abidushinja cyangwa abiduhanira. Muri ubwo buryo, Yehova aduha urugero ruhebuje rwo gukurikiza, mu mishyikirano tugirana n’abandi. Mu gihe havutse ubwumvikane buke, byarushaho kuba byiza umuntu adakomeje kwibukiriza amakosa yari yaramaze kwemera ko ayatanzeho imbabazi.
Bite ku Bihereranye n’Ingaruka z’Ibyaha Byacu?
14. Kuki kubabarirwa bidashaka kuvuga ko umunyabyaha wihannye, aba avaniweho ingaruka zose z’imyifatire ye mibi?
14 Mbese, kuba Yehova yiteguye kubabarira, byaba bishaka kuvuga ko umunyabyaha wihannye aba avaniweho ingaruka zose zishobora guturuka ku myifatire ye mibi? Oya rwose. Ntidushobora gukora icyaha, maze ngo bicire aho nta nkurikizi. Pawulo yanditse agira ati ‘ibyo umuntu abiba, ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Dushobora kugerwaho n’ingaruka runaka z’ibyo dukora cyangwa z’ibibazo byacu, ariko kandi, iyo Yehova atubabariye, ntaduteza ibyago. Mu gihe havutse ingorane, Umukristo ntiyagombye gutekereza ati ‘wenda Yehova arimo arampana ampora ibyaha nigeze gukora.’ (Gereranya na Yakobo 1:13.) Ku rundi ruhande, nta bwo Yehova aturinda ingaruka zose zituruka ku bikorwa byacu bibi. Gutandukana n’uwo twashakanye, gutwara inda y’indaro, kurwara indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, kutagirirwa icyizere cyangwa kutubahwa—ibyo byose bishobora kuba ingaruka zibabaje ziterwa n’icyaha, kandi ibyo Yehova ntazabiturinda. Wibuke ko n’ubwo Yehova yababariye Dawidi ibyaha bye birebana na Batisheba hamwe na Uriya, atamurinze ingaruka mbi zakurikiyeho.—2 Samweli 12:9-14.
15, 16. Ni gute itegeko ryanditswe mu Balewi 5:20-26 [6:1-7 muri Biblia Yera] ryagiriraga umumaro uwabaga yahemukiwe n’uwahemutse?
15 Nanone kandi, ibyaha byacu bishobora kugira izindi ngaruka. Reka dufate urugero rw’inkuru ivugwa mu Balewi igice cya 6. Aha, Amategeko ya Mose avuga imimerere y’umuntu wabaga yakoze icyaha gikomeye cyo gutwara ibintu by’Umwisirayeli mugenzi we abyibye, abinyaze, cyangwa abiriganyije. Hanyuma, uwakoze icyaha akanga kwemera icyaha cye, ndetse akanahangara kurahira ibinyoma. Hakabaho impaka z’urudaca nta gihamya ku mpande zombi. Nyuma y’aho ariko, uwahemutse akaza kuribwa n’umutimanama, maze akatura icyaha cye. Kugira ngo ababarirwe n’Imana, yagombaga gukora ibindi bintu bitatu bikurikira: kugarura ibyo yabaga yatwaye, akanongeraho ibingana na 20 ku ijana, kandi agatanga isekurume y’intama ho igitambo cyo gukuraho urubanza. Hanyuma, itegeko ryagiraga riti “umutambyi amuhongerere impongano imbere y’Uwiteka, maze uwo muntu azababarirwe.”—Abalewi 5:20-26 [6:1-7 muri Biblia Yera]; gereranya na Matayo 5:23, 24.
16 Iryo tegeko ryari uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo gutanga imbabazi. Bwagiriraga umumaro uwabaga yahemukiwe, akaba yarasubizwaga ibintu bye, kandi nta gushidikanya ko yumvaga aruhutse cyane, igihe uwahemutse yabaga yemeye icyaha cye. Icyo gihe kandi, iryo tegeko ryagiriraga umumaro wa wundi wageraga aho agasunikwa n’umutimanama maze akemera icyaha cye, kandi agakosora amakosa yabaga yakoze. Mu gihe yari kuba yanze kubigenza atyo, ntiyari kubabarirwa n’Imana rwose.
17. Mu gihe abandi bantu bababajwe n’ibyaha byacu, Yehova aba adutezeho ko twakora iki?
17 N’ubwo tutayoborwa n’Amategeko ya Mose, aduha ubumenyi bw’igiciro cyinshi ku bihereranye n’imitekerereze ya Yehova, hakubiyemo n’ukuntu abona ibyerekeranye no kubabarira (Abakolosayi 2:13, 14). Mu gihe abandi bantu bababajwe cyangwa bakagerwaho n’ingaruka z’ibyaha byacu, Yehova arishima iyo dukoze uko dushoboye kose kugira ngo ‘dukosore amakosa’ (2 Abakorinto 7:11, NW). Ibyo bikubiyemo kwatura ibyaha byacu, kwemera ko twacumuye, ndetse tugasaba imbabazi uwo twahemukiye. Icyo gihe, dushobora kugana Yehova dushingiye ku gitambo cya Yesu, maze tukagira ihumure rituruka ku mutimanama uticira urubanza, no ku cyizere kidashidikanywaho cy’uko Imana yatubabariye.—Abaheburayo 10:21, 22.
18. Ni ikihe gihano gishobora kujyanirana n’imbabazi za Yehova?
18 Kimwe n’undi mubyeyi wese wuje urukundo, Yehova ashobora gutanga imbabazi zijyaniranye n’igihano mu rugero runaka (Imigani 3:11, 12). Ku birebana n’icyaha gikomeye, Umukristo wihannye, ashobora kuba agomba kwegura ku nshingano ye yo kuba umusaza, umukozi w’imirimo, cyangwa umupayiniya. Ashobora kubabazwa n’uko atakaje mu gihe runaka inshingano yari iy’agaciro kenshi kuri we. Ariko kandi, guhabwa icyo gihano ntibishaka kuvuga ko yaba atacyemerwa na Yehova, cyangwa ko atamubabariye. Byongeye kandi, tugomba kwibuka ko igihano duhabwa na Yehova, ari ikimenyetso kigaragaza ko adukunda. Kucyemera no kucyubahiriza, biduhesha inyungu zihebuje, kandi bishobora kutuyobora mu buzima bw’iteka.—Abaheburayo 12:5-11.
19, 20. (a) Mu gihe waba wakoze amakosa, kuki utagombye kumva ko uri kure y’imbabazi za Yehova? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Mbega ukuntu bisusurutsa, kumenya ko dukorera Imana ‘yiteguye kubabarira’! Yehova areba ibirenze ibyaha byacu n’amakosa yacu (Zaburi 130:3, 4). Azi ibiri mu mitima yacu. Mu gihe waba wumva ko umutima umenetse kandi ushenjaguwe n’amakosa wakoze kera, ntuhereko ufata umwanzuro w’uko uri kure y’imbabazi za Yehova. Uko amakosa ushobora kuba warakoze yaba angana kose, niba warihannye by’ukuri, ukaba warateye intambwe zo gukosora amakosa wakoze, kandi ukaba warasenze Yehova ubigiranye umwete umusaba imbabazi ushingiye ku maraso ya Yesu yamenetse, ushobora kwiringira udashidikanya ko amagambo yo muri 1 Yohana 1:9 akwerekezwaho, amagambo agira ati “nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.”
20 Bibiliya idutera inkunga yo kwigana uburyo bwa Yehova bwo kubabarira, mu mishyikirano tugirana n’abandi. Ariko se, ni mu ruhe rugero dushobora gutegerezwaho kubabarira kandi tukibagirwa, mu gihe abandi badukoshereje? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Birashishikaje kuba ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “imiremerwe yacu,” rikoreshwa ku birebana n’inzabya z’ibumba zibumbwa n’umubumbyi.—Yesaya 29:16.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki Yehova ‘yiteguye kubabarira’?
◻ Ni gute Bibiliya ivuga ukuntu Yehova ababarira mu buryo bwuzuye?
◻ Iyo Yehova ababariye, ni mu buhe buryo yibagirwa?
◻ Ni iki Yehova aba yiteze ko twakora, mu gihe abandi bantu bababajwe n’ibyaha byacu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Mu gihe abandi bantu bababajwe n’ibyaha byacu, Yehova aba yiteze ko twagira icyo dukora kugira ngo dushyire ibintu mu buryo