‘[Mbese,] Umutima Wawe Urantunganiye?’
“Tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.”—2 ABAMI 10:16.
1, 2. (a) Ni gute imimerere ya kidini y’Abisirayeli yagiye iba mibi kurushaho? (b) Ni irihe hinduka ritangaje ryari rigiye kuba muri Isirayeli, mu mwaka wa 905 M.I.C.?
UMWAKA wa 905 M.I.C., wabaye umwaka waranzwe n’ihinduka rikomeye muri Isirayeli. Imyaka igera hafi ku 100 mbere y’aho, Yehova yari yaratumye ubwami bwunze ubumwe bw’Isirayeli bwigabanyamo kabiri, bitewe n’ubuhakanyi bwa Salomo (1 Abami 11:9-13). Muri icyo gihe, ubwami bw’amajyepfo, ari bwo bwa Yuda, bwayoborwaga na Rehobowamu, umuhungu wa Salomo, naho ubwami bw’amajyaruguru, ari bwo bw’Isirayeli, buyoborwa n’Umwami Yerobowamu w’Umwefurayimu. Ikibabaje ariko, ni uko ubwami bw’amajyaruguru bwagize itangiriro riteye agahinda. Yerobowamu ntiyashakaga ko abaturage be bajya mu bwami bw’amajyepfo gusengera mu rusengero, bitewe no gutinya ko bagira igitekerezo cyo kugarukira inzu ya Dawidi. Bityo rero, yatangije gahunda yo gusenga inyana muri Isirayeli, maze aba ashyizeho icyitegererezo cyo gusenga ibigirwamana, cyakomeje kubaho mu gihe runaka cy’amateka yaranze ubwami bw’amajyaruguru.—1 Abami 12:26-33.
2 Ibintu byaje kurushaho kuba bibi igihe Ahabu, mwene Omuri, yabaga umwami. Yezebeli, umugore we w’umunyamahangakazi, yateje imbere ibyo gusenga Baali, kandi yica abahanuzi ba Yehova. N’ubwo Ahabu yahawe na Eliya imiburo izira uburyarya, nta kintu na kimwe yakoze kugira ngo abuze umugore we gukora ibyo. Ariko kandi, Ahabu yaje gupfa mu mwaka wa 905 M.I.C., maze umuhungu we Yehoramu atangira gutegeka. Ubwo noneho, igihe cyari kigeze kugira ngo igihugu cyezwe. Elisa, umusimbura wa Eliya, yamenyesheje Yehu, umugaba w’ingabo, ko Yehova yari yamusigiye kuba umwami w’Isirayeli ukurikiraho. Inshingano ye yari iyihe? Yari iyo gutsembaho inzu y’abanyabyaha y’Ahabu, no guhora amaraso y’abahanuzi yari yaramenwe na Yezebeli!—2 Abami 9:1-10.
3, 4. Ni gute Yehonadabu yagaragaje ko umutima we wari ‘utunganiye [umutima wa Yehu]’?
3 Mu kumvira iryo tegeko ry’Imana, Yehu yicishije umugome Yezebeli, na nyuma y’aho atangira igikorwa cyo kweza Isirayeli, atsembaho ab’inzu y’Ahabu (2 Abami 9:15–10:14, 17). Hanyuma, yaje guhura n’umushyigikiye. “Ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati ‘umutima wawe ura[n]tungan[i]ye, nk’uko uwanjye utunganiye uwawe?’ Yehonadabu aramusubiza ati ‘uratunganye.’ Na we ati ‘niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.’ Arakumuha, aherako aramwuriza, amushyira mu igare rye. Aravuga ati ‘nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka [“Yehova,” NW ].’ Nuko amujyana mu igare rye.”—2 Abami 10:15, 16.
4 Yehonadabu (cyangwa Yonadabu), ntiyari Umwisirayeli. Nyamara kandi, mu buryo buhuje n’izina rye (risobanurwa ngo “Yehova Arabishaka,” “Yehova Arahebuje,” cyangwa “Yehova Agira Ubuntu,”) yari umuntu usenga Yehova (Yeremiya 35:6). Nta gushidikanya, yari ashishikajwe mu buryo budasanzwe no kubona ukuntu Yehu ‘[arwanira] ishyaka Uwiteka [“Yehova,” NW ] .’ Tubizi dute? Mu by’ukuri, kuba yarahuye n’umwami wasizwe w’Isirayeli, si ibintu byamutunguye. Yehonadabu yari “aje kumusanganira,” kandi ibyo byabaye mu gihe Yehu yari amaze kwica Yezebeli n’abandi bari bagize inzu y’Ahabu. Yehonadabu yari azi ibyarimo biba, igihe yemeraga kujyana na Yehu mu igare rye, ubwo yari abimusabye. Biragaragara neza ko yari ashyigikiye Yehu—na Yehova—muri iyo ntambara yari yashyamiranyije ugusenga kw’ikinyoma n’ugusenga k’ukuri.
Yehu na Yehonadabu bo Muri Iki Gihe
5. (a) Ni irihe hinduka rigiye kugera ku bantu bose vuba aha? (b) Yehu Mukuru ni nde, kandi se, ni nde umuhagarariye ku isi?
5 Muri iki gihe, ibintu bigiye guhinduka mu buryo buhambaye ku bantu bose, nk’uko byahindutse muri Isirayeli, mu mwaka wa 905 M.I.C. Ubu igihe kiregereje, ubwo Yehova azeza isi, akayivanamo ingaruka mbi zose zaturutse ku ruhare rwa Satani, hakubiyemo n’idini ry’ikinyoma. Yehu wo muri iki gihe ni nde? Nta wundi utari Yesu Kristo, we wabwiwe aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako, ambara ubwiza bwawe n’icyubahiro cyawe. Ugendane icyubahiro, uri ku ifarashi, uneshe, urengere ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka.” (Zaburi 45:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera.) Yesu ahagarariwe ku isi n’ “[A]bisirayeli b’Imana,” ni ukuvuga Abakristo basizwe “bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu” (Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 12:17). Kuva mu mwaka wa 1922, abo bavandimwe ba Yesu basizwe batanze umuburo badatinya, ku bihereranye n’ibikorwa by’urubanza rwa Yehova rwegereje.—Yesaya 61:1, 2; Ibyahishuwe 8:7–9:21; 16:2-21.
6. Ni ba nde baturutse mu mahanga kugira ngo bashyigikire Abakristo basizwe, kandi se, ni gute twavuga ko buriye igare rya Yehu Mukuru?
6 Abakristo basizwe ntibatereranywe. Nk’uko Yehonadabu yaje gusanganira Yehu, hari abantu benshi baturuka mu mahanga bagiye baza gushyigikira Yesu, ari we Yehu Mukuru, n’abamuhagarariye ku isi, mu bikorwa byabo byo gushyigikira ugusenga k’ukuri (Zekariya 8:23). Yesu yabise “izindi ntama” ze, maze mu mwaka wa 1932, bamenyekana ko ari bo bantu bo muri iki gihe bahwanye na Yehonadabu wa kera, kandi batumiriwe ‘gushyirwa mu igare’ rya Yehu wo muri iki gihe (Yohana 10:16). Mu buhe buryo? Mu ‘kwitondera amategeko y’Imana’ no kwifatanya n’abasizwe mu murimo wo ‘guhamya Yesu.’ Mu bihe bya none, ibyo bikubiyemo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwashyizweho, bukaba buyoborwa n’Umwami Yesu (Mariko 13:10). Mu mwaka wa 1935, abo ‘Bayonadabu’ bamenyekanye ko ari abagize “[imbaga y’]abantu benshi,” bavugwa mu Byahishuwe 7:9-17.
7. Ni gute Abakristo bo muri iki gihe bagaragaje ko ‘imitima [yabo] igitunganiye’ umutima wa Yesu?
7 Kuva muri za 30, abagize imbaga y’abantu benshi hamwe n’abavandimwe babo basizwe, bagaragaje ko bashyigikiye ugusenga k’ukuri babigiranye ubutwari. Mu bihugu runaka byo mu Burayi bw’i Burasirazuba n’ubw’i Burengerazuba, mu Burasirazuba bwa Kure no muri Afurika, hari benshi muri bo bapfuye bazize ukwizera kwabo (Luka 9:23, 24). Mu bindi bihugu, bagiye bafungwa, bagabwaho ibitero, cyangwa bagatotezwa mu bundi buryo (2 Timoteyo 3:12). Mbega ukuntu ukwizera kwabo kwahebuje! Kandi Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1997, igaragaza ko na n’ubu bacyiyemeje gukorera Imana, uko byagenda kose. ‘Umutima [wabo] uracyatunganiye’ umutima wa Yesu. Ibyo byagaragajwe mu mwaka wa 1997, igihe ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 5.599.931, hafi ya bose bakaba ari ‘Abayonadabu,’ bamaraga amasaha yose hamwe agera kuri 1.179.735.841 mu murimo wo guhamya Yesu.
Baracyabwirizanya Umwete
8. Ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaza ishyaka bafitiye ugusenga k’ukuri?
8 Yehu yari azwiho kuba yaratwaraga igare rye agendera ku muvuduko uhanitse—icyo kikaba ari igihamya kigaragaza ishyaka yakoranaga kugira ngo asohoze umurimo we (2 Abami 9:20). Yesu, ari we Yehu Mukuru, avugwaho kuba ‘aribwa’ n’ishyaka. (Zaburi 69:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Ntibitangaje rero kuba muri iki gihe, Abakristo b’ukuri bamenyekanira ku mwete wabo. Haba mu itorero no mu ruhame, ‘babwira abantu ijambo ry’Imana, bakagira umwete mu gihe gikwiriye no mu kidakwiriye’ (2 Timoteyo 4:2). Umwete wabo waje kugaragara cyane cyane mu mizo ya mbere y’umwaka wa 1997, nyuma y’aho mu Murimo Wacu w’Ubwami hasohokeye ingingo yateraga inkunga abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bifatanye mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Muri buri gihugu, hashyizweho intego y’umubare w’abapayiniya b’abafasha bagombaga kuboneka. Ibyo byitabiriwe bite? Mu buryo buhebuje! Amashami menshi yarengeje umubare wari wagambiriwe kugerwaho. Equateur yari yishyiriyeho intego yo kugera ku 4.000, ariko muri Werurwe yatanze raporo y’abapayiniya b’abafasha bagera ku 6.936. Muri ya mezi uko ari atatu, Ubuyapani bwatanze raporo y’abantu bose hamwe bagera ku 104.215. Muri Zambiya, aho intego yari iyo kugera ku 6.000, abapayiniya b’abafasha bagera ku 6.414 batanze raporo muri Werurwe; 6.532 bayitanga muri Mata; naho 7.695 bayitanga muri Gicurasi. Ku isi hose, umubare w’abapayiniya b’abafasha n’ab’igihe cyose bose hamwe, wageraga kuri 1.110.251, ni ukuvuga ukwiyongera kungana na 34,2 ku ijana ugereranyije n’umwaka wa 1996!
9. Uretse umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, ni mu buhe buryo bundi Abahamya ba Yehova babona abantu, kugira ngo bababwire ubutumwa bwiza?
9 Intumwa Pawulo yabwiye abasaza bo muri Efeso iti “muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe” (Ibyakozwe 20:20). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bigana urugero rwa Pawulo, maze bakabwirizanya umwete ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu. Ariko kandi, bishobora kuba bitoroshye gusanga abantu mu ngo zabo. Ku bw’ibyo rero, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” atera ababwiriza b’Ubwami inkunga yo gusanga abantu aho bakorera imirimo y’ubucuruzi, mu mihanda, ku nkengero z’ibiyaga, mu busitani bwa rusange—aho abantu bashobora kuboneka hose (Matayo 24:45-47). Byagize ingaruka nziza cyane.
10, 11. Ni gute ababwiriza bo mu bihugu bibiri bafashe ingamba zikwiriye zo kubona abashimishijwe, ubusanzwe badashobora kuboneka mu rugo?
10 I Copenhague ho muri Danemark, hari itsinda rito ry’ababwiriza bagiye babwiriza mu mihanda ikikije aho za gari ya moshi zihagarara. Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena, batanze amagazeti agera ku 4.733, bagirana n’abantu ibiganiro bishimishije cyane, kandi basubira gusura incuro nyinshi. Ababwiriza benshi bo muri icyo gihugu, babonye abo bazajya bashyira amagazeti ku maduka. Hari umujyi umwe ufite isoko rinini rirema buri wa Gatanu, rizamo abantu baturutse ahandi babarirwa mu bihumbi. Bityo rero, itorero ry’aho ryakoze gahunda zo kubwiriza muri iryo soko buri gihe. Mu karere kamwe, basura amashuri bitwaje ibitabo bikubiyemo ingingo zishishikaza abarimu cyane cyane.
11 Muri Hawayi na ho, hakoreshejwe imihati yo kugera ku bantu badashobora kuboneka mu rugo. Amafasi yihariye akubiyemo ahantu hahurira abantu benshi (imihanda, ubusitani, aho bahagarika imodoka n’aho za bisi zihagarara), uduce tuboneka mu mijyi rwagati, amazu acururizwamo hamwe n’ibibuga by’indege, kubwiriza hakoreshejwe telefoni, mu modoka zitwara abagenzi (kubwiriza muri za bisi), no mu bigo bya za kaminuza. Hafatwa ingamba zo kureba neza niba buri fasi yo kubwirizamo yahawe umubare ukwiriye w’Abahamya, no kureba niba abahawe iyo nshingano baratojwe mu buryo bukwiriye. Imihati nk’iyo ishyirwaho kuri gahunda nziza, ivugwa mu bihugu byinshi. Ingaruka zabaye iz’uko abantu bashimishijwe barimo bagerwaho, bikaba bishoboka ko batari kuba barigeze na rimwe baboneka binyuriye mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu.
Dushikame
12, 13. (a) Ni uwuhe mutego Satani yateze Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1997? (b) Ni mu buhe buryo poropagande y’ikinyoma, yagize ingaruka zinyuranye n’izari zitezwe mu gihugu kimwe?
12 Mu mwaka wa 1997, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu byinshi, bakorewe poropagande zuzuye ubugome kandi zishingiye ku kinyoma, bikaba bigaragara ko zakorewe kubashakishaho ibirego uko bishoboka kose. Ariko kandi, ntibigeze bashya ubwoba (Zaburi 112:7, 8)! Bibutse isengesho umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “abībone bajya bandemera ibinyoma, ariko jyeweho nzitonderesha amategeko yawe umutima wanjye wose” (Zaburi 119:69). Icyo gikorwa cyo kwamamaza Abakristo b’ukuri bababeshyera, ni igihamya kigaragaza rwose ko abo Bakristo bangwa, nk’uko byahanuwe na Yesu (Matayo 24:9). Rimwe na rimwe kandi, byagiye bigira ingaruka zinyuranye n’izari zitezwe. Umugabo umwe wo mu Bubiligi yasomye ingingo yandagazaga Abahamya ba Yehova, yasohotse mu kinyamakuru kizwi cyane gisohoka buri munsi. Yababajwe n’ayo magambo asebanya, maze ku Cyumweru cyakurikiyeho, ajya mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Yashyizeho gahunda yo kwigana Bibiliya n’Abahamya, kandi akomeza kugira amajyambere mu buryo bwihuse cyane. Mbere y’aho, uwo mugabo yari mu bagize agatsiko runaka. Icyigisho cye cya Bibiliya cyamufashije kweza imibereho ye, ibyo bikaba byaragaragariye abantu babana na we. Nta gushidikanya, uwanditse iyo ngingo isebanya ntiyatekerezaga kuri bene izo ngaruka!
13 Abantu bamwe na bamwe b’imitima itaryarya bo mu Bubiligi, banenze iyo poropagande yuzuye ubuhemu bashize amanga. Umwe muri bo, ni uwahoze ari minisitiri w’intebe, wiyemereye ko yashimishijwe cyane n’ibyo Abahamya ba Yehova basohoje. Hari n’umudepite wanditse agira ati “mu buryo butandukanye n’ibitekerezo bihwihwiswa rimwe na rimwe, jye simbona ko hari akaga na gato [Abahamya ba Yehova] bashobora guteza inzego za Leta. Ni abaturage bakunda amahoro, b’abanyamurava, kandi bubaha abategetsi.” Ni koko, aya magambo y’intumwa Petero arangwa n’ubwenge, akaba agira ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.”—1 Petero 2:12.
Urwibutso Rwizihijwe mu Buryo Butangaje
14. Ni izihe raporo zishimishije zimwe na zimwe, zatanzwe ku bihereranye n’abateranye ku Rwibutso mu mwaka wa 1997?
14 Birakwiriye ko abahamya Yesu, bagombye kubona ko Urwibutso rw’urupfu rwe ari ikintu cy’agaciro gakomeye, mu mwaka baba barimo. Mu mwaka wa 1997, abantu bagera kuri 14.322.226 bari bateranye ku itariki ya 23 Werurwe, kugira ngo bizihize urwo rwibutso. Hiyongereyeho abantu basaga 1.400.000 ugereranyije n’umwaka wa 1996 (Luka 22:14-20). Mu bihugu byinshi, umubare w’abateranye ku Rwibutso warutaga kure cyane umubare w’ababwiriza b’Ubwami, ibyo bikaba bigaragaza ukwiyongera gushimishije gushobora kuzabaho mu gihe kiri imbere. Dufashe urugero, muri Hayiti habayeho ukwiyongera k’umubare w’ababwiriza bagera ku 10.621 mu mwaka wa 1997, mu gihe abateranye ku Rwibutso bageraga ku 67.259. Ushobora gusuzuma raporo y’umwaka iri ku ipaji ya 18 kugeza ku ya 21, maze ukirebera ukuntu no mu bindi bihugu byinshi hateranye abantu benshi nk’abo, ugereranyije n’umubare w’ababwiriza.
15. Mu bihugu bimwe na bimwe, ni gute abavandimwe batsinze ingorane zikomeye, kugira ngo bizihize Urwibutso?
15 Guterana Urwibutso ntibyari byoroshye kuri bamwe na bamwe. Muri Alubaniya, hariho umukwabu guhera saa 1:00 za nimugoroba, bitewe n’imyivumbagatanyo y’abaturage. Amatsinda mato agera ku 115 mu gihugu hose, yatangiye Urwibutso saa 11:45 za nimugoroba. Izuba ryarenze saa 12:08 za nimugoroba, ibyo bikaba byarerekanaga ko itariki ya 14 Nisani yari itangiye. Ibigereranyo byatambukijwe hafi saa 12:15 za nimugoroba. Mu mimerere hafi ya yose, isengesho risoza ryatanzwe saa 12:30 za nimugoroba, maze abari bateranye bihutira kugera mu rugo mbere y’uko umukwabu utangira. Ariko kandi, abateranye ku Rwibutso bageraga ku 3.154, ugereranyije n’umubare w’ababwiriza bagera ku 1.090. Mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, imyivumbagatanyo y’abaturage yatumye amayira agera ku Nzu y’Ubwami atanyurwamo, bityo abasaza babiri biyemeza guhurira mu rugo rw’undi musaza wa gatatu, kugira ngo bashyireho gahunda y’ukuntu uwo munsi wakwizihirizwa mu matsinda mato cyane. Kugira ngo abo basaza bombi bagere muri urwo rugo, bagombaga kwambuka urutindo. Ariko kandi, muri ako karere hari imirwano, kandi abantu bari bihishe ahantu hatazwi, barasaga umuntu uwo ari we wese wageragezaga kwambuka urwo rutindo. Umusaza umwe yahanyuze yiruka, aharenga nta nkomyi. Uwa kabiri we yari arimo yambuka, maze yumva bararashe. Yahise aryama maze agenda akurura inda agana ahari umutekano, mu gihe amasasu yacaga hejuru y’umutwe we. Inama y’abasaza yagenze neza, kandi ibyo itorero ryari rikeneye biza guhihibikanirwa.
“Bo mu Mahanga Yose n’Imiryango Yose . . . n’Indimi Zose”
16. Ni gute itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge ryafashe ingamba zo gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu matsinda y’abantu bake bavuga ururimi rwihariye?
16 Intumwa Yohana yavuze ko imbaga y’abantu benshi bari kuzaturuka “mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Ku bw’ibyo rero, Inteko Nyobozi ifata ingamba zo gutuma ibitabo biboneka mu ndimi nyinshi kurushaho—hakubiyemo n’izivugwa n’amoko ya kure cyane n’amatsinda mato y’abantu. Urugero, muri Mozambike, inkuru y’Ubwami Imibereho y’Amahoro mu Isi Nshya, yasohowe mu zindi ndimi eshanu z’inyongera. Muri Nikaragwa, agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! kabonetse mu rurimi rwa Miskito—kikaba ari cyo gitabo cya mbere cya Watch Tower Society cyanditswe muri urwo rurimi. Abahindi benshi bavuga ururimi rwa Miskito, bakimara kubona ikintu runaka cyanditswe mu rurimi rwabo bwite, bakiranye ibyishimo ako gatabo. Mu mwaka wa 1997, Sosayiti yemeye ko ibitabo byandikwa mu ndimi z’inyongera zigera kuri 25, kandi yasohoye amagazeti asaga miriyari imwe.
17. Ni irihe tsinda ry’abantu bake bavuga ururimi rwihariye bafashijwe muri Koreya, kandi se, ni gute za kaseti videwo zunganiye cyane iryo tsinda ry’abantu?
17 Muri Koreya, hari irindi tsinda ry’abantu bake bavuga ururimi rwihariye, bafashijwe. Mu mwaka wa 1997, ni bwo ku ncuro ya mbere muri Koreya hari habaye ikoraniro rikoresha ururimi rw’ibimenyetso. Hari amatorero 15 muri Koreya, akoresha ururimi rw’ibimenyetso, akaba afite ababwiriza bagera kuri 543, ariko iryo koraniro ryateranyemo abantu bagera ku 1.174, kandi habatijwe abagera kuri 21. Mu gufasha ibipfamatwi, bikaba bidashobora kumva neza ijambo rivuzwe cyangwa ryanditswe, harimo harakorwa za kaseti videwo z’ibitabo mu ndimi zinyuranye zikoresha ibimenyetso zigera kuri 13. Bityo rero, ibipfamatwi birimo birafashwa “gusoma,” ndetse no kwiga ubutumwa bwiza, ibyo bikaba bigira ingaruka nziza. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kera byashoboraga gufata imyaka itanu kugira ngo igipfamatwi kigire amajyambere kugeza kibatijwe. Muri iki gihe, bitewe na za kaseti videwo nyinshi ziboneka mu Rurimi rw’Urunyamerika Rukoresha Ibimenyetso, icyo gihe cyaragabanutse kigera hafi ku mwaka umwe ku bipfamatwi bimwe na bimwe.
‘[Tugume] mu Igare’
18. Ni iki Yehu yatangiye gukora, amaze guhura na Yehonadabu?
18 Mu mwaka wa 905 M.I.C., Yehu amaze kubonana na Yehonadabu wari wifatanyije na we, yatangiye igikorwa cyo gutsembaho ugusenga kw’ikinyoma. Yatumiye abasengaga Baali bose, agira ati “nimuteranire Bāli guterana kwera.” Nuko atuma intumwa mu gihugu cyose, kugira ngo hatagira umuntu n’umwe usenga Baali usigara. Igihe imbaga y’abantu yisukiranyaga mu rusengero rukomeye rw’iyo mana y’ikinyoma, Yehu yagenzuye ko nta muntu n’umwe usenga Yehova wari ubarimo. Amaherezo, Yehu n’ingabo ze baje kurimbura abasengaga Baali. “Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli.”—2 Abami 10:20-28.
19. Ku bihereranye n’ibigiye kuzagera ku bantu, ni uwuhe mwuka twagombye kugaragaza, kandi se, ni uwuhe murimo twagombye guhugukira tubigiranye umwete?
19 Muri iki gihe, urubanza rwa nyuma rw’amadini yose y’ikinyoma ruregereje cyane. Abakristo, bayobowe n’abamarayika, barimo barabwira abantu bose ubutumwa bwiza, babatera inkunga yo gutinya Imana no kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 14:6-8; 18:2, 4). Abantu bicisha bugufi, baraterwa inkunga yo kugandukira Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwami wimitswe na Yehova, ari we Yesu Kristo (Ibyahishuwe 12:10). Muri iki gihe gishishikaje, ntitugomba kureka ngo umwete wacu ucogore, mu gihe dushyigikira ugusenga k’ukuri.
20. Ni iki uziyemeza gukora mu mwaka w’umurimo wa 1998?
20 Igihe kimwe, ubwo Umwami Dawidi yari mu gihe cy’imihangayiko myinshi, yasenze agira ati “Mana, umutima wanjye urakomeye, umutima wanjye urakomeye: ndaririmba, ni koko, ndaririmba ishimwe. Mwami, nzagushimira mu moko.” (Zaburi 57:8, 10, umurongo wa 7 n’uwa 9 muri Biblia Yera.) Nimucyo natwe dukomere. Mu mwaka w’umurimo wa 1997, amajwi y’urwunge y’ishimwe yararanguruwe, maze ahesha ikuzo Yehova Imana, n’ubwo habayeho ingorane nyinshi. Nimucyo amajwi y’urwunge nk’ayo, ndetse menshi kurushaho, azumvikane muri uyu mwaka w’umurimo turimo. Nimucyo kandi ibyo bizakorwe, uko Satani yagerageza kuduca intege cyangwa kuturwanya kose. Bityo rero, tuzagaragaza ko imitima yacu ikomeje gutunganira umutima wa Yehu Mukuru, ari we Yesu Kristo, kandi tuzitabira tubigiranye ubugingo bwacu bwose, iyi nama yahumetswe igira iti “mwa bakiranutsi mwe, munezererwe Uwiteka, mwishime: mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, ibyishimo bibatere kuvuza impundu.”—Zaburi 32:11.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni irihe hinduka ryabaye muri Isirayeli mu mwaka wa 905 M.I.C.?
◻ Yehu wo muri iki gihe ni nde, kandi se, ni gute abagize “[imbaga y’]abantu benshi” bagaragaje ko ‘imitima [yabo] itunganiye’ umutima we?
◻ Ni iyihe mibare yavuzwe muri raporo y’umwaka, igaragaza umwete Abahamya ba Yehova bagize mu mwaka w’umurimo wa 1997?
◻ Ibyo Satani yakora byose kugira aturwanye, ni uwuhe mwuka tuzagaragaza mu mwaka w’umurimo wa 1998?
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 18-21]
RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 1997
(Reba mu mubumbe w’Umunara w’umurinzi)
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Umubare uhebuje w’abateranye ku Rwibutso, ugaragaza ko mu gihe kiri imbere hashobora kuzabaho ukwiyongera gushimishije
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Nk’uko Yehonadabu yashyigikiye Yehu, ni nako muri iki gihe abagize “[imbaga y’]abantu benshi” bashyigikira Yehu Mukuru, ari we Yesu Kristo, hamwe n’abavandimwe be basizwe