Kwiyegurira Imana n’Umudendezo wo Kwihitiramo Ibitunogeye
“Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo.”—ABAGALATIYA 5:1.
1. Ni iki cyane cyane cyerekezwaho amagambo y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki yahinduwemo “kwegurira” cyangwa “gutaha”?
ABANDITSI ba Bibiliya bakoresheje amagambo menshi y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki, kugira ngo bumvikanishe igitekerezo cyo gutandukanyirizwa cyangwa gutoranyirizwa gukora ibihuje n’umugambi wera. Muri Bibiliya z’Icyongereza, ayo magambo ahindurwamo amagambo nk’aya ngo “kwegurira” cyangwa “gutaha.” Rimwe na rimwe, ayo magambo akoreshwa mu bintu bifitanye isano n’inyubako—muri rusange akaba akoreshwa mu bihereranye n’urusengero rw’Imana rwari muri Yerusalemu ya kera n’imirimo yo kuyoboka Imana yahakorerwaga. Si kenshi ayo magambo akoreshwa mu birebana n’ibintu by’isi.
Kwiyegurira “Imana ya Isirayeli”
2. Kuki Yehova yashoboraga kwitwa mu buryo bukwiriye “Imana ya Isirayeli”?
2 Mu mwaka wa 1513 M.I.C., Imana yagobotoye Abisirayeli mu bubata bw’Abanyegiputa. Igihe gito nyuma y’aho, yabatoranyirije kuba ubwoko bwayo bwihariye, itangira kugirana na bo imishyikirano ishingiye ku isezerano. Barabwiwe ngo “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye, muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose, kuko isi yose ari iyanjye” (Kuva 19:5; Zaburi 135:4). Kubera ko Yehova yari yaragize Abisirayeli amaronko ye, yashoboraga kwitwa mu buryo bukwiriye ko ari “Imana ya Isirayeli.”—Yosuwa 24:23.
3. Kuki igihe Yehova yahitagamo Abisirayeli ngo babe ubwoko bwe, bitari ukurobanura abantu ku butoni?
3 Igihe Yehova yagiraga Abisirayeli ubwoko bwe bwamwiyeguriye, ntibyari ukurobanura abantu ku butoni, bitewe n’uko yitaye no ku batari Abisirayeli mu buryo bwuje urukundo. Yahaye ubwoko bwe amabwiriza agira ati “umunyamahanga nasuhukira muri mwe mu gihugu cyanyu, ntimuzamugirire nabi. Umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda; kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa: ndi Uwiteka [“Yehova,” NW] Imana yanyu” (Abalewi 19:33, 34). Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, icyo gitekerezo cy’Imana cyashishikaje cyane intumwa Petero, yo yemeje igira iti “ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.”—Ibyakozwe 10:34, 35.
4. Ni ku bihe bintu imishyikirano y’Imana n’Abisirayeli yari ishingiyeho, kandi se, Abisirayeli baba barabayeho mu buryo buhuje na byo?
4 Nanone kandi, zirikana ko kuba ubwoko bw’Imana bwayiyeguriye, byari bifite icyo byashingiragaho. Mu gihe bari kumvira Imana mu buryo bwimazeyo kandi bagakomeza isezerano ryayo, ni bwo gusa bari kuyibera “amaronko.” Ikibabaje ariko, ni uko Abisirayeli batashoboye kubahiriza ibyo byasabwaga. Batakaje umwanya wabo w’igikundiro, igihe bangaga Mesiya watumwe n’Imana mu kinyejana cya mbere I.C. Nta bwo Yehova yakomeje kuba “Imana ya Isirayeli.” Kandi Abisirayeli kavukire ntibakomeje kuba ubwoko bw’Imana bwayiyeguriye.—Gereranya na Matayo 23:23.
Ukwiyegurira Imana kw’ “[A]bisirayeli b’Imana”
5, 6. (a) Ni iki Yesu yashakaga kuvuga mu magambo ye y’ubuhanuzi yanditswe muri Matayo 21:42, 43? (b) Ni ryari kandi ni gute abagize ‘Isirayeli y’Imana’ baje kubaho?
5 Mbese, ibyo bivuga ko noneho Yehova atari kuba agifite ubwoko bwamwiyeguriye? Oya. Mu gusubira mu magambo y’umwanditsi wa Zaburi, Yesu Kristo yahanuye agira ati “ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka: ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu’? Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.”—Matayo 21:42, 43.
6 “Ishyanga ryera imbuto zabwo,” ryagaragaye ko ari itorero rya Gikristo. Mu gihe Yesu yari ku isi, yatoranyije aba mbere bari kuzaba barigize. Ariko kandi, Yehova Imana ubwe ni we washinze itorero rya Gikristo, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., asuka umwuka we wera ku ba mbere bari barigize, bagera hafi ku 120 (Ibyakozwe 1:15; 2:1-4). Nk’uko intumwa Petero yaje kubyandika nyuma y’aho, iryo torero rishya ryari rivutse, ryaje guhinduka “ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse.” Batoranirijwe iki? Batoranirijwe ‘kwamamaza ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza’ (1 Petero 2:9). Ubwo noneho, abigishwa ba Kristo basizwe n’umwuka w’Imana, bari babaye ishyanga ryiyeguriye Imana, ari bo “Bisirayeli b’Imana.”—Abagalatiya 6:16.
7. Ni iki abagize Isirayeli y’Imana bari kubona, kandi ku bw’ibyo, niiki babwiwe kwirinda?
7 N’ubwo abari bagize ishyanga ryera bari “abantu [Imana] yaronse,” ntibagombaga gushyirwa mu bubata. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, bagombaga kugira umudendezo mwinshi kurusha uwari ufitwe n’ishyanga ry’Isirayeli y’umubiri ryari ryariyeguriye Imana. Yesu yasezeranyije abari kuzaba bagize iryo shyanga rishya, agira ati “namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Intumwa Pawulo yagaragaje ko Abakristo bari barabatuwe ku byasabwaga n’isezerano ry’Amategeko. Ku birebana n’ibyo, yagiriye inama bagenzi be bahuje ukwizera b’i Galatiya, agira ati “ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo; nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata.”—Abagalatiya 5:1.
8. Ni mu biki gahunda ya Gikristo iha abantu buri muntu ku giti cye, umudendezo mwinshi kurusha uwari uriho mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko?
8 Mu buryo bunyuranye n’Abisirayeli b’umubiri ba kera, abagize Isirayeli y’Imana bagiye bumvira icyo kwiyegurira Imana kwabo byabasabaga, kugeza muri iki gihe. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, bitewe n’uko abayigize bahitamo kumvira babyishakiye. Mu gihe abari bagize Isirayeli y’umubiri biyeguriraga Imana bitewe na kavukire yabo, abagize Isirayeli y’Imana bo babikoze babyihitiyemo. Bityo rero, gahunda ya Gikristo yari itandukanye n’isezerano ry’Amategeko ry’Abayahudi, ryahatiraga abantu kwiyegurira Imana, nta mudendezo ribahaye wo kugira amahitamo.
9, 10. (a) Ni gute Yeremiya yagaragaje ko hagombaga kubaho ihinduka mu birebana no kwiyegurira Imana? (b) Kuki wavuga ko Abakristo biyeguriye Imana muri iki gihe atari ko bose bari mu bagize Isirayeli y’Imana?
9 Umuhanuzi Yeremiya yahanuye ihinduka ryari kubaho mu birebana no kwiyegurira Imana, igihe yandikaga agira ati “Uwiteka aravuga ati ‘dore, iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli, n’inzu ya Yuda: ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa; rya sezerano ryanjye bararyishe, nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi, ngiri.’ Ni ko Uwiteka avuga ngo ‘nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika; nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ ”—Yeremiya 31:31-33.
10 Abagize Isirayeli y’Imana basunikirwa kubaho mu buryo buhuje no kwiyegurira Imana kwabo, bitewe n’uko bafite amategeko y’Imana “mu nda yabo,” akaba yanditswe “mu mitima yabo” mu buryo runaka. Bafite ibibasunikira kugira icyo bakora bikomeye kuruta iby’Abisirayeli b’umubiri, begurirwaga Imana mu ivuka ryabo, batabyihitiyemo. Muri iki gihe, ibintu bikomeye bisunikira umuntu gukora ibyo Imana ishaka, nk’uko byagaragajwe n’abagize Isirayeli y’Imana, bihuriweho na bagenzi babo bahuje ugusenga basaga miriyoni eshanu ku isi hose. Na bo beguriye Yehova Imana ubuzima bwabo, kugira ngo bakore ibyo ashaka. N’ubwo abo bantu badafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, nk’uko bimeze ku bagize Isirayeli y’Imana, bishimira kuba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Bagaragaza ko bishimira abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, mu gihe bashyigikira babishishikariye, abayigize bake basigaye, mu gusohoza inshingano yabo yo ‘kwamamaza ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’
Dukoreshe Umudendezo Twahawe n’Imana mu Buryo Burangwa n’Ubwenge
11. Ni ubuhe bushobozi umuntu yaremanywe, kandi se, ni gute bwagombye gukoreshwa?
11 Imana yaremye Abantu kugira ngo bishimire umudendezo. Yabahaye ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye. Abantu babiri ba mbere bakoresheje umudendezo wabo wo kwihitiramo ibibanogeye. Icyakora, baje guhitamo mu buryo butarangwa n’ubwenge n’urukundo, ibyo bikaba byarabakururiye akaga, bo n’urubyaro rwabo. Ariko kandi, ibyo bigaragaza neza ko Yehova atigera ahatira ibiremwa bifite ubwenge kugira imyifatire inyuranyije n’intego cyangwa ibyifuzo byo mu mitima yabyo. Kandi kubera ko “Imana ikunda utanga anezerewe,” uburyo bumwe gusa yemera bwo kuyiyegurira, ni ubushingiye ku rukundo, bumwe bukorwa mu byishimo umuntu abyishakiye, buba bushingiye ku mudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye (2 Abakorinto 9:7). Ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ntibwemewe.
12, 13. Ni gute Timoteyo yabaye urugero mu bihereranye no gutoza umwana mu buryo bukwiriye, kandi se, urugero rwe rwasunikiye abakiri bato benshi gukora iki?
12 Mu kwemera ibyo bisabwa mu buryo bwuzuye, Abahamya ba Yehova baharanira ibyo kwiyegurira Imana, ariko nta na rimwe bahatira umuntu uwo ari we wese kubikora, kabone n’iyo baba abana babo bwite. Mu buryo bunyuranye n’uko bigenda mu madini menshi, nta bwo Abahamya babatiza abana babo bakiri bato, nk’aho byashoboka ko babahatira kwiyegurira Imana, bidaturutse ku mahitamo yabo bwite. Urugero rushingiye ku Byanditswe tugomba gukurikiza, ni urwatanzwe n’umusore Timoteyo. Amaze kuba mukuru, yabwiwe n’intumwa Pawulo ati “ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije: kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.”—2 Timoteyo 3:14, 15.
13 Ni iby’ingenzi kuzirikana ko Timoteyo yari azi Ibyanditswe byera, kubera ko yari yarabyigishijwe uhereye mu buto bwe. Nyina hamwe na nyirakuru bari baramwijeje—batamuhatiye—kugira ngo yemere inyigisho za Gikristo (2 Timoteyo 1:5). Ingaruka zabaye iz’uko Timoteyo yagize ubwenge bwo kuba umwigishwa wa Kristo, bityo agira amahitamo ku giti cye mu bihereranye no kwiyegurira Imana kwa Gikristo. Muri iki gihe na bwo, abagabo n’abagore bakiri bato bagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo bafite ababyeyi b’Abahamya ba Yehova, bakurikije urwo rugero (Zaburi 110:3). Abandi bo ntibarukurikije. Icyo ni ikibazo kirebana n’amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Duhitemo Kuba Imbata ya Nde?
14. Mu Baroma 6:16 hatubwira iki ku bihereranye n’umudendezo usesuye?
14 Nta muntu n’umwe ufite umudendezo udafite aho ugarukira. Buri wese azitirwa mu mudendezo we n’amategeko agenga ikirere, urugero nk’amategeko arebana n’imbaraga za rukuruzi, izo umuntu adashobora kwirengagiza ngo bibure kugira icyo bimutwara. No mu buryo bw’umwuka, nta we ufite umudendezo utagira imipaka. Pawulo yagize ati “ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?”—Abaroma 6:16.
15. (a) Ni ibihe byiyumvo abantu bagira ku bihereranye no kuba imbata, ariko se, ni iki amaherezo abenshi baba barimo bakora? (b) Ni ibihe bibazo bikwiriye tugomba kwibaza?
15 Igitekerezo cyo kuba imbata y’umuntu runaka, cyumvikana kuri benshi ko kidashimishije. Ariko kandi, ni iby’ukuri ko mu isi ya none, akenshi abantu bakoreshwa kandi bakayoborwa mu buryo bwinshi bw’amayeri, ku buryo bagera aho bagasanga barimo bakora ibyo abandi bashaka ko bakora bidaturutse ku bushake bwabo. Dufashe urugero, inzego zishinzwe kwamamaza ibicuruzwa hamwe n’abantu bita ku bihereranye n’imyidagaduro, bihatanira guhatira abantu guhuza n’abandi mu kugendana n’ibigezweho, bakabashyiriraho amahame bagomba gukurikiza. Gahunda za gipolitiki n’iza kidini, zituma abantu bashyigikira ibitekerezo n’intego zabyo, bitanyuriye buri gihe ku bitekerezo byemeza, ahubwo akenshi binyuriye mu kubabwira amagambo abahamagarira gushyira hamwe cyangwa kugaragaza ubudahemuka. Kubera ko Pawulo yavuze ko ‘turi imbata z’uwo twumvira,’ byaba byiza ko buri wese muri twe yakwibaza ati ‘ndi imbata ya nde? Ni ba nde bagira uruhare rukomeye kurusha abandi mu myanzuro yanjye no mu mibereho yanjye? Mbese, ni abayobozi ba kidini, abayobozi ba gipolitiki, abanyamafaranga bakomeye, cyangwa abantu b’ibirangirire mu rwego rw’imyidagaduro? Ni nde numvira—Imana cyangwa abantu?’
16. Ni mu buhe buryo Abakristo ari imbata z’Imana, kandi se, ni mu buhe buryo bukwiriye ubwo bubata bwagombye kubonwa?
16 Abakristo ntibabona ko kumvira Imana ari igikorwa cyo kurengera umudendezo w’umuntu ku giti cye, mu buryo budashyize mu gaciro. Bakoresha umudendezo wabo babikunze, bakurikiza urugero rw’uwababereye Icyitegererezo, ari we Yesu Kristo, bahuza ibyifuzo byabo bwite hamwe n’ibyo bimiriza imbere, n’ibyo Imana ishaka (Yohana 5:30; 6:38). Bihingamo “gutekereza kwa Kristo,” bamugandukira we Mutware w’itorero (1 Abakorinto 2:14-16; Abakolosayi 1:15-18). Ibyo ni kimwe n’uko bimeze ku mugore ushyingirwa maze agafatanya n’umugabo akunda, abyishakiye. Mu by’ukuri, inteko y’Abakristo basizwe ivugwaho ko ari umwari wakwerewe Kristo.—2 Abakorinto 11:2; Abefeso 5:23, 24; Ibyahishuwe 19:7, 8.
17. Abahamya ba Yehova bose bahisemo kuba iki?
17 Buri wese mu Bahamya ba Yehova, yaba afite ibyiringiro by’ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi, yiyeguriye Imana ku giti cye kugira ngo akore ibyo ishaka kandi ayumvire nk’Umutegetsi. Buri Muhamya wese yagiye yihitiramo kwiyegurira Imana ku giti cye, akihitiramo kuba imbata yayo aho gukomeza kuba imbata y’abantu. Ibyo bihuje n’inama y’intumwa Pawulo igira iti “mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu.”—1 Abakorinto 7:23.
Twitoze Kugira Icyo Twiyungura
18. Ni ryari umuntu ushobora kuzaba Umuhamya aba akwiriye kubatizwa?
18 Mbere y’uko umuntu runaka ashobora kuba ukwiriye kuba umwe mu Bahamya ba Yehova, agomba kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe. Abasaza bakoresha ubwitonzi kugira ngo bamenye niba umuntu runaka ushaka kuzaba Umuhamya, asobanukiwe by’ukuri icyo kwiyegurira Imana kwa Gikristo bisobanura. Mbese, yifuza kuzaba umwe mu Bahamya ba Yehova koko? Mbese, yiteguye kubaho mu buryo buhuje n’icyo ibyo bisaba? Iyo atari uko bimeze, nta bwo aba akwiriye kubatizwa.
19. Kuki nta mpamvu yo kunenga umuntu runaka ufashe umwanzuro wo kuba umugaragu w’Imana wayiyeguriye?
19 Ariko kandi, niba umuntu yujuje ibisabwa byose, kuki yagombye kunengerwa ko yifatiye umwanzuro wo kwemera kuyoborwa n’Imana hamwe n’Ijambo ryayo ryahumetswe? Mbese, kuyoborwa n’abantu ni byo byemewe cyane kurusha uko umuntu yakwemera kuyoborwa n’Imana? Cyangwa se, ibyo nta kamaro na gake byaba bifite? Abahamya ba Yehova bo ntibabitekereza batyo. Bemeranya n’amagambo y’Imana yanditswe na Yesaya babivanye ku mutima, amagambo agira ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe, ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.
20. Ni mu biki abantu babaturwa n’ukuri kwa Bibiliya?
20 Ukuri kwa Bibiliya kubatura abantu kugatuma batizera inyigisho z’ikinyoma z’amadini, urugero nko kubabazwa iteka mu muriro w’ikuzimu (Umubwiriza 9:5, 10). Ahubwo, uko kuri kuzuza mu mitima yabo ugushimira ku bw’ibyiringiro nyakuri ku bapfuye—ni ukuvuga umuzuko uzabaho bishingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Matayo 20:28; Ibyakozwe 24:15; Abaroma 6:23). Ukuri kwa Bibiliya kubatura abantu ku myifatire irangwa no kwiheba, iterwa no kwishingikiriza ku masezerano yo mu rwego rwa gipolitiki, ahora akorwa ntagire icyo ageraho. Ahubwo, gutuma imitima yabo isagwa n’ibyishimo mu gihe bamenye ko Ubwami bwa Yehova bwatangiye gutegeka mu ijuru, kandi ko vuba aha buzategeka isi yose. Ukuri kwa Bibiliya kubatura abantu ku ngeso zidahesha Imana icyubahiro kandi zikagira ingaruka mbi cyane mu kuzambya imishyikirano, mu guteza indwara no gupfa imburagihe, n’ubwo zishimisha umubiri wahenebereye. Muri make, kuba imbata y’Imana bigira umumaro urenze kure cyane uwo kuba imbata y’abantu. Mu by’ukuri, kwiyegurira Imana bihesha inyungu “muri iki gihe cya none . . . maze mu gihe kizaza, [bikazahesha] ubugingo buhoraho.”—Mariko 10:29, 30.
21. Ni gute Abahamya ba Yehova babona ibihereranye no kwiyegurira Imana, kandi se, icyifuzo cyabo ni ikihe?
21 Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova ntibagize ishyanga ry’abantu beguriwe Imana uhereye mu ivuka, nk’uko byari bimeze ku Bisirayeli ba kera. Abahamya bagize itorero ry’Abakristo biyeguriye Imana. Buri Muhamya wese wabatijwe, yabaye we akoresheje umudendezo ku giti cye wo kugira amahitamo mu kwiyegurira Imana. Koko rero, ku Bahamya ba Yehova, kwiyegurira Imana bituma bagirana na yo imishyikirano ya bwite irangwa n’igishyuhirane, ikaba igaragazwa n’umurimo umuntu ayikorera abikunze. Bifuza gukomeza iyo mishyikirano irangwa n’ibyishimo babivanye ku mutima, bakomeza kwizirika iteka ryose ku mudendezo bahawe na Yesu Kristo.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki igihe Imana yahitagamo Abisirayeli ngo babe “amaronko” yayo, bitari ukurobanura abantu ku butoni?
◻ Kuki wavuga ko kwiyegurira Imana kwa Gikristo bitavutsa abantu umudendezo?
◻ Ni izihe nyungu zibonerwa mu kwiyegurira Yehova Imana?
◻ Kuki kuba umugaragu wa Yehova ari byiza kuruta kuba imbata y’abantu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Muri Isirayeli ya kera, kwiyegurira Imana byari bishingiye ku cyo umuntu yavutse ari cyo
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Kwiyegurira Imana kwa Gikristo, ni ikibazo kirebana n’amahitamo y’umuntu