Ibibazo by’Abasomyi
Dukurikije ibivugwa muri Matayo 17:20, abigishwa ntibashoboye gukiza umuhungu wari ubabaye, bitewe n’ ‘ukwizera kwabo guke.’ Ariko muri Mariko 9:29, ho hagaragaza ko kuba batarabishoboye byatewe no kudasenga. Kuki muri izo nkuru z’Amavanjiri atandukanye hatangwa impamvu zinyuranye?
Mu by’ukuri, izo nkuru uko ari ebyiri ziruzuzanya, ntizivuguruzanya. Mbere na mbere, reba muri Matayo 17:14-20. Hari umugabo wavuze ko umuhungu we arwaye igicuri, kandi ko abigishwa ba Yesu batari bashoboye kumukiza. Icyo gihe, Yesu yakijije uwo muhungu binyuriye mu kwirukana dayimoni wamubabazaga. Abigishwa bamubajije impamvu bo batari bashoboye kwirukana uwo dayimoni. Dukurikije ibivugwa mu nkuru ya Matayo, Yesu yarabasubije ati “ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘va hano, ujye hirya’, wahava; kandi ntakizabananira.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
Noneho reba muri Mariko 9:14-29, aho dusanga ibisobanuro by’inyongera. Urugero, muri Mariko 9:17, hatanga ibisobanuro by’uko icyo gihe, ubwo burwayi bwo mu bwoko bw’igicuri bwaterwaga na dayimoni. Ni iby’ingenzi kumenya ko hari ahandi hantu Bibiliya ivuga ko Yesu yakijije abantu barwaye igicuri kandi batewe n’abadayimoni (Matayo 4:24). Muri iyo mimerere yihariye yo, uburwayi bwari bwatewe na “dayimoni utavuga kandi utumva,” ari yo myuka mibi, ibyo Luka wari umuganga na we akaba abihamya (Luka 9:39; Abakolosayi 4:14). Zirikana amagambo yo muri Mariko 9:18, agira ati “aho [dayimoni] amusanze hose.” Ku bw’ibyo, uwo muhungu ntiyahoraga afite dayimoni, ahubwo byabaga rimwe na rimwe gusa. Ariko kandi, abigishwa ntibashoboraga kwirukana uwo dayimoni ngo bakize uwo muhungu. Igihe babazaga impamvu, Yesu yarabasubije ati “bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga.”
Icyakora, gusoma inkuru ya Mariko witonze, bituma ubona ko itavuguruza ibyo Matayo yanditse. Muri Mariko 9:19, dusoma ko Yesu yababajwe cyane n’ukuntu abantu b’icyo gihe batari bafite ukwizera. Kandi ku murongo wa 23, handitswe ko yabwiye se w’uwo muhungu ati “byose bishobokera uwizeye.” Bityo rero, Mariko na we atsindagiriza akamaro ko kwizera. Birakwiriye kuba ku murongo wa 29, Mariko atanga ibindi bisobanuro. Mariko yongeraho ibyo Yesu yavuze ku birebana n’isengesho, ibyo Matayo na Luka bo bakaba batarabyanditse.
Ni iki twavuga rero? Mu bindi bihe, intumwa 12 n’abigishwa 70, bose bajyaga birukana abadayimoni (Mariko 3:15; 6:13; Luka 10:17). Ariko noneho icyo gihe, abigishwa ntibashoboye kwirukana uwo dayimoni. Ni ukubera iki? Iyo dusuzumiye hamwe ibisobanuro bitangwa mu nkuru zinyuranye, dusanga tugomba gufata umwanzuro w’uko icyo gihe batari biteguye kumwirukana. Wenda kimwe mu bibazo byahabaye, ni ubwoko bw’uwo dayimoni, bitewe n’uko uko bigaragara, abadayimoni bashobora kuba banyuranye muri kamere zabo, mu bibashishikaza ndetse no mu bushobozi bwabo. Kuri uwo nguwo we, hari hakenewe ukwizera gukomeye no gusenga cyane basaba ubufasha bw’Imana. Nta gushidikanya, Yesu yari afite bene uko kwizera. Nanone kandi, yafashwaga n’Uwumva amasengesho, ari we Se. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Yesu ntiyashoboraga gusa gukiza uwo muhungu wari ubabaye, binyuriye mu kwirukana uwo dayimoni, ahubwo yaranabikoze.