Koresha Neza Ubuzima Bwawe
UMUBYEYI yari mu nzu aryamye, yenda kwicwa na kanseri. Umuhungu we yari ari mu ibarizo, abika neza ibikoresho by’ububaji bya se. Mu gihe yari arimo atunganya ibyo bikoresho, yatekereje ku bintu bihebuje se yari yarabakoreye. N’ubwo ibarizo ryari hafi cyane y’inzu, yari azi ko se atari kuzongera kuryinjiramo ukundi, ko atari kuzongera gukora ku bikoresho yari azi gukoresha neza. Igihe cyari cyarahise.
Uwo muhungu yatekereje ku murongo wo mu Mubwiriza 9:10, hagira hati “umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe, uwukorane umwete; kuko ikuzimu [mu mva] aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.” Yari azi neza uwo murongo. Yari yarawukoresheje incuro nyinshi mu gihe yigishaga abandi ukuri kwa Bibiliya guhereranye n’uko urupfu ari imimerere yo kutagira icyo ukora. Icyo gihe noneho, imbaraga z’ibitekerezo bikubiye mu magambo ya Salomo zamugeze ku mutima—ibitekerezo bivuga ko twagombye gukoresha imibereho yacu mu rugero rwuzuye kandi tukishimira iminsi yo kubaho kwacu mu gihe tukibishoboye, kuko igihe kizagera ntitube tukibishoboye.
Ishimire Ubuzima
Mu gitabo cy’Umubwiriza cyose, Umwami w’umunyabwenge Salomo, agira abasomyi b’inyandiko ye inama yo kwishimira ubuzima. Urugero, mu gice cya 3 hagira hati “nzi yuko ari nta cyiza kiriho [ku bantu] kibarutira kunezerwa no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.”—Umubwiriza 3:12, 13.
Salomo yahumekewe n’Imana kugira ngo asubiremo icyo gitekerezo muri aya magambo agira ati “dore, icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose akorera munsi y’ijuru, mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye; kuko ibyo ari byo mugabane we.”—Umubwiriza 5:17, umurongo wa 18 muri Biblia Yera.
Mu buryo nk’ubwo, agira abakiri bato inama agira ati “wa musore we, ishimire ubusore bwawe [cyangwa ubukumi bwawe], n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka, no mu mucyo wo mu maso yawe” (Umubwiriza 11:9a). Mbega ukuntu ari byiza kwishimira imbaraga za gisore mu buryo bwuzuye!—Imigani 20:29.
‘Ibuka Umuremyi Wawe’
Birumvikana ko Salomo atashakaga kuvuga ko ari iby’ubwenge gukurikirana buri kintu cyose gishobora kuba kireshya umutima wacu cyangwa amaso yacu. (Gereranya na 1 Yohana 2:16.) Ibyo bigaragarira neza mu byo yanditse nyuma y’aho agira ati “ariko menya yuko ibyo [ukurikirana bishobora guhaza irari ryawe] byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza” (Umubwiriza 11:9b). Uko ikigero cy’imyaka tugezemo cyaba kiri kose, twagombye kwibuka ko Imana yitegereza ibyo dukoresha ubuzima bwacu, kandi ko izaducira urubanza ruhuje na byo.
Mbega ukuntu ari ubupfu gutekereza ko dushobora kugira imibereho irangwa n’ubwikunde, maze ibyo kwiyegurira Imana tukabisubika kugira ngo tuzabe tubikora igihe tuzaba tugeze mu za bukuru! Ubuzima bwacu bushobora kurangira igihe icyo ari cyo cyose. Ndetse n’ubwo butarangira, iyo umuntu ageze mu za bukuru si bwo gukorera imana birushaho koroha. Mu kuzirikana ibyo, Salomo yaranditse ati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza, n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo.’ ”—Umubwiriza 12:1.
Kugera mu za bukuru birazahaza. Mu mvugo y’ikigereranyo, Salomo yakomeje avuga ingaruka zo kugera mu za bukuru. Ibiganza n’amaboko birasusumira, amaguru agatentebuka n’amenyo agashira mu kanwa. Umusatsi uhinduka imvi kandi ugacurama. Ibitotsi biba ari nta byo, ku buryo umuntu akangurwa n’ijwi ry’inyoni. Ibyumviro byose—ni ukuvuga kureba, kumva, gukorakora, guhumurirwa no kuryoherwa—biradohoka. Umubiri ufite intege nke utuma umuntu asigara atinya kugwa, hamwe n’ibindi bimutera “ubwoba” mu nzira nyabagendwa. Amaherezo umuntu agapfa.—Umubwiriza 12:2-7.
Kugera mu za bukuru birushaho kuzahaza abantu batashoboye ‘kwibuka umuremyi wabo’ mu busore bwabo. Kubera ko bene uwo muntu aba yarapfushije ubusa ubuzima bwe, ‘ntanezezwa’ no gusaza. Imibereho itarangwa no kubaha Imana, na yo ishobora kongera ingorane n’imibabaro bizanwa no kugera mu za bukuru (Imigani 5:3-11). Ikibabaje, ni uko iyo bene abo bantu barebye igihe kiri imbere, nta cyizere cy’imibereho y’igihe kizaza bagira, ahubwo babona urupfu.
Kwishima mu za Bukuru
Ibyo ntibishaka kuvuga ko abantu bageze mu za bukuru badashobora kwishimira ubuzima. Muri Bibiliya, kugira ‘imyaka myinshi y’ubugingo no kurama,’ na byo bifitanye isano n’umugisha Imana itanga (Imigani 3:1, 2). Yehova yabwiye incuti ye Aburahamu ati “wehoho . . . uzahambwa ushaje neza” (Itangiriro 15:15). N’ubwo Aburahamu yagiraga imihangayiko bitewe n’iza bukuru, yagize amahoro n’umutuzo mu masaziro ye, kuko yasubizaga amaso inyuma ku mibereho ye irangwa no kwiyegurira Yehova bikamutera kunyurwa. Nanone yategerezanyaga amatsiko kandi yizeye kuzabona “umudugudu wubatswe ku mfatiro” nyakuri, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana (Abaheburayo 11:10). Ku bw’ibyo rero, yapfuye “ashaje neza.”—Itangiriro 25:8.
Ku bw’iyo mpamvu, Salomo yatanze inama igira iti “ni ukuri, umuntu narama imyaka myinshi, akwiriye kuyinezererwamo yose” (Umubwiriza 11:8). Twaba tukiri bato cyangwa se dushaje, ibyishimo nyakuri bifitanye isano n’imishyikirano dufitanye n’Imana.
Mu gihe wa musore wari mu ibarizo yabikaga igikoresho cya nyuma mu bikoresho bya se, yatekereje kuri ibyo bintu. Yatekereje ku bantu bose yari azi bagerageje gukora uko bashoboye kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ariko bakaba batarigeze bagira ibyishimo, bitewe n’uko nta mishyikirano bari bafitanye n’Umuremyi wabo. Mbega ukuntu byasaga n’aho bikwiriye ko, mu gihe Salomo yari amaze gutera abantu inkunga yo kwishimira ubuzima bwabo, yanzura muri aya magambo agira ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese”!—Umubwiriza 12:13.