Mbese, Usohoza Inshingano Ufite Imbere y’Imana?
“Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi.”—UMUBWIRIZA 12:14.
1. Ni ibihe bintu Yehova yateganyirije ubwoko bwe?
YEHOVA ashyigikira abakomeza kwibuka ko ari we Muremyi wabo Mukuru. Ijambo rye ryahumetswe ribaha ubumenyi baba bakeneye kugira ngo bamushimishe mu buryo bwuzuye. Umwuka wera w’Imana ubayobora mu gukora ibyo Imana ishaka no mu birebana no ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose’ (Abakolosayi 1:9, 10). Byongeye kandi, Yehova abaha ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka hamwe n’ubuyobozi bwa gitewokarasi binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Bityo rero, mu buryo bwinshi ubwoko bw’Imana bubona imigisha ituruka mu ijuru mu gihe bukorera Yehova, kandi bugasohoza umurimo w’ingenzi cyane wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Mariko 13:10.
2. Ku birebana n’umurimo dukorera Yehova, ni ibihe bibazo bishobora kuzamuka?
2 Abakristo b’ukuri bishimira kuba bahugiye mu murimo wera bakorera Yehova. Icyakora, hari bamwe bashobora gucika intege maze bakibwira ko imihati yabo ari nta cyo ivuze. Urugero, rimwe na rimwe Abakristo bitanze bashobora kwibaza niba imihati yabo ivuye ku mutima ikwiriye koko. Mu gihe umutware w’umuryango atekereza ku cyigisho cy’umuryango hamwe n’ibindi bikorwa, ashobora gutekereza ku bibazo nk’ibi bikurikira: ‘mbese mu by’ukuri, Yehova yishimira ibyo turimo dukora? Mbese, turimo turasohoza inshingano dufite imbere y’Imana?’ Amagambo arangwa n’ubwenge yavuzwe n’umubwiriza ashobora kudufasha gusubiza ibyo bibazo.
Mbese, Ibintu Byose ni Ubusa?
3. Duhuje n’ibivugwa mu Mubwiriza 12:8, ni iki twavuga ko ari ubusa mu rugero ruhanitse?
3 Hari bamwe bashobora gutekereza ko amagambo y’umugabo w’umunyabwenge adatera inkunga cyane ku muntu uwo ari we wese—haba ku bakiri bato ndetse n’abakuze. “Nuko umubwiriza aravuga ati ‘ni ubusa gusa. Nta kamaro: byose ni ubusa’” (Umubwiriza 12:8). Mu by’ukuri, kwirengagiza Umuremyi Mukuru mu gihe cy’ubusore, umuntu agasaza ataramukoreye hamwe no gusaza ibi byo kumara imyaka myinshi mu buzima gusa, ni ubusa gusa mu rugero ruhanitse cyane. Ku muntu nk’uwo byose biba byarabaye ubusa, cyangwa ari nta cyo bimumariye, kabone n’ubwo yapfa yari afite ubutunzi, kandi yari icyamamare muri iyi si iri mu maboko y’umubi, ari we Satani Diyabule.—1 Yohana 5:19.
4. Kuki dushobora kuvuga ko ibintu byose atari ubusa?
4 Ku bantu bibikiye ubutunzi mu ijuru kubera ko ari abagaragu ba Yehova bizerwa, si ko ibintu byose ari ubusa (Matayo 6:19, 20). Bafite byinshi byo gukora mu murimo uhesha ingororano w’Umwami, kandi iyo mihati nta bwo rwose ari ubusa (1 Abakorinto 15:58). Ariko niba turi Abakristo bitanze, mbese, dukomeza guhugira mu murimo twahawe n’Imana muri iyi minsi y’imperuka (2 Timoteyo 3:1)? Cyangwa se, twaba twaratoye imibereho idatandukanye cyane n’iy’abaturanyi bacu muri rusange? Bashobora kuba bifatanya n’amadini anyuranye kandi bashobora kuba bagira ishyaka rwose, bakajya mu nsengero zabo buri gihe, kandi bakagerageza gukurikiza ibyo basabwa mu buryo bwabo bwo gusenga. Birumvikana ko atari ababwiriza b’ubutumwa bw’Ubwami. Nta bumenyi nyakuri bafite ku byerekeranye n’uko iki gihe turimo ari “igihe cy’imperuka,” kandi ntibiyumvisha rwose ko muri iyi minsi turimo ibintu byihutirwa.—Daniyeli 12:4.
5. Niba imihihibikano isanzwe y’ubuzima ari yo yahindutse ikintu cy’ingenzi kidushishikaza kuruta ibindi byose, ni iki twagombye gukora?
5 Yesu Kristo yerekeje ku bihe biruhije turimo agira ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba: kuko, nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Matayo 24:37-39). Kurya no kunywa nta kibi kirimo iyo bikozwe mu rugero, kandi gushyingiranwa ni gahunda yatangijwe n’Imana ubwayo (Itangiriro 2:20-24). Ariko kandi, niba tubona ko imihihibikano isanzwe y’ubuzima ari yo yahindutse ikintu cy’ingenzi kidushishikaza kuruta ibindi byose, kuki ibyo bintu tutabishyira mu isengesho? Yehova ashobora kudufasha gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, gukora ibyo gukiranuka no gusohoza inshingano dufite imbere ye.—Matayo 6:33; Abaroma 12:12; 2 Abakorinto 13:7.
Kwitanga Hamwe n’Inshingano Dufite Imbere y’Imana
6. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi abantu bamwe na bamwe babatijwe barimo bananirwa gusohoza inshingano bafite imbere y’Imana?
6 Abakristo bamwe na bamwe babatijwe bakeneye gusengana umwete, bitewe n’uko batabaho mu buryo buhuje n’inshingano zerekeranye n’umurimo biyemeje gusohoza igihe biyeguriraga Imana. Ubu hashize imyaka myinshi habatizwa abantu basaga 300.000 buri mwaka, ariko kandi, usanga umubare w’Abahamya ba Yehova bakorana umwete utaragiye wiyongera nk’uko ababatizwa bagiye biyongera. Bamwe mu babaye ababwiriza b’Ubwami baretse kubwiriza ubutumwa bwiza. Nyamara kandi, abantu buri muntu ku giti cye bagomba kwifatanya mu buryo bugaragara mu murimo wa Gikristo mbere y’uko babatizwa. Bityo, bakaba bazi itegeko Yesu yahaye abigishwa be rigira riti “mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Ababwiriza babatijwe batagikorana umwete ari Abahamya b’Imana na Kristo, ntibaba bagisohoza inshingano bafite imbere y’Umuremyi wacu Mukuru mu mibereho yabo, keretse gusa igihe baba bafite inzitizi zikabije cyane bitewe n’ubuzima cyangwa se ibindi bintu badashobora kugira icyo bakoraho.—Yesaya 43:10-12.
7. Kuki twagombye guteranira hamwe buri gihe kugira ngo dusenge?
7 Isirayeli ya kera yari ishyanga ryari ryariyeguriye Imana, kandi mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, ubwoko bwayo bwari bufite inshingano bwasabwaga gusohoza imbere ya Yehova. Urugero, abantu bose b’igitsinagabo bagombaga guteranira hamwe kugira ngo bizihize iminsi mikuru itatu yabaga buri mwaka, kandi umugabo utaraziririzaga Pasika abikoze nkana, yagombaga ‘gucibwa’ akicwa (Kubara 9:13; Abalewi 23:1-43; Gutegeka 16:16). Kugira ngo Abisirayeli basohoze inshingano bari bafite imbere y’Imana ari ubwoko bwayiyeguriye, bagombaga guteranira hamwe kugira ngo bayisenge (Gutegeka 31:10-13). Nta kintu na kimwe mu Mategeko cyagiraga kiti ‘kora iki niba ushobora kugikora bitakugoye mu buzima bwawe.’ Ku bantu biyeguriye Yehova muri iki gihe, nta gushidikanya ko iryo tegeko rituma amagambo ya Pawulo arushaho kugira ireme, amagambo agira ati “tujye tuzirikana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Ni koko, guteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera buri gihe, ni kimwe mu bigize inshingano Umukristo witanze afite imbere y’Imana.
Suzuma Imyanzuro Ufata Ubigiranye Ubwitonzi!
8. Kuki umuntu ukiri muto wiyeguriye Imana yagombye gutekereza abikuye ku mutima ku bihereranye n’umurimo wera akora?
8 Wenda ushobora kuba uri umuntu ukiri muto wiyeguriye Yehova. Uzabona imigisha myinshi nukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Imigani 10:22). Ubifashijwemo n’isengesho hamwe no gukora gahunda ubigiranye ubwitonzi, ushobora kumara nibura imyaka yo mu busore bwawe ukora umurimo w’igihe cyose—ubwo bukaba ari uburyo buhebuje bwo kugaragaza ko wibuka Umuremyi wawe Mukuru. Bitagenze bityo, kwiruka inyuma y’ibintu by’umubiri bishobora gutangira kugutwara igihe kinini kandi bikagusaba ko ubyitaho cyane. Kimwe n’abandi bantu muri rusange, ushobora gushyingiranwa ukiri muto maze ugafata imyenda kugira ngo ukunde ubone ibintu by’umubiri. Umwuga uhesha inyungu ushobora kugutwara igihe cyawe hafi ya cyose n’imbaraga nyinshi. Nuramuka ugize abana, bizaba ngombwa ko usohoza inshingano z’umuryango mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo (1 Timoteyo 5:8). Ushobora kuba utaribagiwe Umuremyi wawe Mukuru, ariko kandi, ni iby’ubwenge ko wabona ko gukora gahunda mbere y’igihe, cyangwa se kutayikora, bishobora kugena uko uzamera mu mibereho yawe igihe uzaba umaze kuba mukuru. Mu gihe uzaba umaze gusaza, ushobora kuzajya usubiza amaso inyuma maze ukifuza ko nibura igihe wari ukiri umusore wari kuba waramaze igihe kinini ukorera Umuremyi wawe Mukuru mu buryo bwuzuye. Kuki utatekereza ubivanye ku mutima ku migambi yawe ubu ngubu, kugira ngo uzabonere ibyishimo mu murimo wera ukorera Yehova mu myaka y’ubusore bwawe?
9. Ni gute bishobora kugendekera umuntu ugeze mu za bukuru kandi akaba yarigeze gusohoza inshingano ziremereye mu itorero?
9 Reka turebe indi mimerere—imimerere y’umuntu wahoze ari umwungeri uragira “umukumbi w’Imana” (1 Petero 5:2, 3). Bitewe n’impamvu runaka, yeguye kuri izo nshingano ku bushake bwe. Mu by’ukuri, ubu yarushijeho gusaza, kandi gusohoza umurimo w’Imana bishobora kurushaho kumugora. Mbese, birashoboka ko yagombye kongera kwifuza guhabwa inshingano za gitewokarasi? Mbega ukuntu uwo muntu yazanira abandi imigisha aramutse ashoboye gusohoza izindi nshingano mu itorero! Kandi kubera ko ari nta muntu ubaho ku bwe wenyine, incuti n’abo akunda bazishimira kubona ashoboye kwagura umurimo we, bitume Imana ihabwa ikuzo (Abaroma 14:7, 8). Icy’ingenzi kuruta ibindi byose, Yehova ntazibagirwa ibyo umuntu uwo ari wese akora mu murimo we (Abaheburayo 6:10-12). Ku bw’ibyo se, ni iki gishobora kudufasha kwibuka Umuremyi wacu Mukuru?
Ibyadufasha Kwibuka Umuremyi Wacu Mukuru
10. Kuki umubwiriza yari afite uburyo buhebuje bwo kuba yatanga amabwiriza mu birebana no kwibuka Umuremyi wacu Mukuru?
10 Umubwiriza yari afite uburyo buhebuje bwo gutanga amabwiriza yo kudufasha kwibuka Umuremyi wacu Mukuru. Yehova yari yaragiye asubiza amasengesho yamuturaga abikuye ku mutima, binyuriye mu kumuha ubwenge buhebuje (1 Abami 3:6-12). Salomo yagenzuye mu buryo bunonosoye ibyerekeranye n’ibikorwa by’abantu byose uko byakabaye. Byongeye kandi, yahumekewe n’Imana kugira ngo yandike ibyo yagezeho muri ubwo bushakashatsi, kugira ngo byungure abandi. Yaranditse ati “maze kandi, kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge; ni ukuri, yaratekereje, agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi. Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n’ibyanditswe bitunganye, iby’amagambo y’ukuri.”—Umubwiriza 12:9, 10.
11. Kuki twagombye kwemera inama irangwa n’ubwenge yatanzwe na Salomo?
11 Bibiliya y’Ikigiriki ya Septante ihindura ayo magambo mu buryo bukurikira: “byongeye kandi, kubera ko umubwiriza yari umunyabwenge, bitewe n’uko yigishije abantu iby’ubwenge; kugira ngo ugutwi kubonere ibyiza mu migani, umubwiriza yakoze ubushakashatsi abigiranye umwete kugira ngo abone amagambo ashimishije n’inyandiko igororotse—ni ukuvuga amagambo y’ukuri.” (The Septuagint Bible, yahinduwe n’uwitwa Charles Thomson.) Salomo yihatiye kugera ku mitima y’abasomyi be yifashishije amagambo ashimishije kandi ashishikaje by’ukuri, hamwe n’ingingo z’ingirakamaro. Kubera ko amagambo yanditse aboneka mu Byanditswe yahumetswe n’umwuka wera, dushobora kwemera tutazuyaje ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwe hamwe n’inama ze zirangwa n’ubwenge.—2 Timoteyo 3:16, 17.
12. Ni gute wasobanura mu magambo yawe bwite ibyo Salomo yavuze byanditswe mu Mubwiriza 12:11, 12?
12 Ndetse n’ubwo mu gihe cya Salomo ari nta buryo bwo gucapa bugezweho ubu bwari buriho, habonekaga ibitabo byinshi. Ni gute ibyo bitabo byagombaga kubonwa? Yagize ati “amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho; n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe. Ariko kandi, mwana wanjye, uhuguke: kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo; kandi kwiga cyane binaniza umubiri.”—Umubwiriza 12:11, 12.
13. Ni gute amagambo avugwa n’abafite ubwenge buva ku Mana ameze nk’ibihosho, kandi se, ni bande bameze nk’“imbereri zishimangiwe cyane”?
13 Amagambo y’abantu bafite ubwenge buva ku Mana amera nk’ibihosho. Mu buryo ki? Ashishikariza abasomyi cyangwa abayateze amatwi kugira amajyambere mu buryo buhuje n’ayo magambo arangwa n’ubwenge yumviswe cyangwa asomwe. Ikindi kandi, abashishikazwa n’‘amagambo y’abakuru b’amateraniro,’ cyangwa se amagambo arangwa n’ubwenge by’ukuri kandi y’ingirakamaro rwose, bameze “nk’imbereri zishimangiwe cyane,” cyangwa zitajegajega. Ibyo bishobora kuba ari uko biri bitewe n’uko amagambo meza avugwa n’abantu nk’abo agaragaza ubwenge bwa Yehova, bityo akaba ashobora gutuma abasomyi cyangwa abayumva badahubangana kandi akabashyigikira. Niba uri umubyeyi utinya Imana, mbese ntiwagombye gushyiraho imihati uko bishoboka kose kugira ngo ucengeze ubwo bwenge mu mutwe w’abana bawe hamwe no mu mitima yabo?—Gutegeka 6:4-9.
14. (a) Ni ibihe bitabo usanga ‘kubyiga cyane’ nta kamaro bifite? (b) Ni izihe nyandiko twagombye kwitaho mu buryo bw’ibanze, kandi kuki?
14 None se, kuki Salomo yavuze icyo yakoresheje ibitabo? Mu by’ukuri, ugereranyije n’Ijambo rya Yehova usanga imibumbe y’ibitabo byinshi by’iyi si ikubiyemo imitekerereze ya kimuntu gusa. Imyinshi muri iyo mitekerereze igaragaza ibitekerezo bya Satani Diyabule (2 Abakorinto 4:4). Ku bw’ibyo rero, “kwiga cyane” ibyo bitabo by’isi nta gaciro karambye cyane bigira. Mu by’ukuri, ibyinshi muri byo bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka. Kimwe na Salomo, nimucyo dutekereze ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bihereranye n’ubuzima. Ibyo bizatuma tugira ukwizera gukomeye kandi bitume turushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Kwita mu buryo burengeje urugero ku bindi bitabo cyangwa ku zindi nyandiko ziturukamo inyigisho, bishobora kutunaniza cyane. Izo nyandiko zishobora kutugiraho ingaruka zonona kandi zigatuma tudakomeza kwizera Imana n’imigambi yayo, cyane cyane iyo zikomoka ku mitekerereze y’isi ivuguruza ubwenge buva ku Mana. Bityo rero, nimucyo twibuke ko inyandiko z’ingirakamaro cyane kuruta izindi zose zari ziriho mu gihe cya Salomo ndetse n’iziriho muri iki gihe, ari izigaragaza ubwenge bw’“umwungeri umwe,” ari we Yehova Imana. Yatanze ibitabo 66 bigize Ibyanditswe Byera, kandi ibyo ni byo tugomba kwimiriza imbere tukabyitaho mbere y’ibindi. Bibiliya n’ibitabo by’ingirakamaro bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka’ bituma dushobora “kumenya Imana.”—Imigani 2:1-6.
Inshingano Dufite Imbere y’Imana
15. (a) Ni gute wasobanura amagambo yavuzwe na Salomo ahereranye n’‘ibikwiriye umuntu wese’ imbere y’Imana? (b) Ni iki tugomba gukora niba twifuza gusohoza inshingano dufite imbere y’Imana?
15 Mu gihe umubwiriza, ari we Salomo yari arimo avuga mu buryo buhinnye ibyo yagezeho byose mu bushakashatsi bwe, yagize ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi” (Umubwiriza 12:13, 14). Gutinya Umuremyi wacu Mukuru mu buryo bukwiriye, cyangwa kumuzirikana mu buryo burangwa no kubaha bizaturinda, kandi turiringira ko bizarinda n’imiryango yacu, bigatuma tutagira imibereho y’ubuhubutsi ishobora kutuzanira amakuba n’agahinda bitavugwa, twebwe n’abo dukunda. Umuco wo gutinya Imana mu buryo bukwiriye, ni umuco utanduye kandi ni wo shingiro ry’ubwenge n’ubumenyi. (Zaburi 19:10 umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Imigani 1:7.) Niba dufite ubumenyi bwimbitse bushingiye ku Ijambo ry’Imana ryahumetswe kandi tugashyira mu bikorwa inama zikubiyemo muri byose, tuzaba turimo dusohoza ‘ibikwiriye umuntu wese’ imbere y’Imana. Ibyo ntibishatse kuvuga ko twakora urutonde rw’inshingano tugomba gusohoza. Ahubwo, icyo dusabwa ni uko twashakira ubuyobozi mu Byanditswe mu gihe dukemura ingorane duhura na zo mu buzima, kandi buri gihe tukajya dukora ibintu mu buryo buhuje n’uko Imana ibishaka.
16. Ku birebana n’urubanza, ni iki Yehova azakora?
16 Twagombye kumenya ko ari nta kintu na kimwe cyisoba Umuremyi wacu Mukuru (Imigani 15:3). ‘Azazana umurimo wose mu manza.’ Ni koko, Isumba Byose izaca urubanza rw’ibintu byose, hakubiyemo n’ibintu bihishwe bidashobora kubonwa n’amaso y’abantu. Kumenya ibyo bintu bishobora kudusunikira kubahiriza amategeko y’Imana. Ariko kandi, impamvu ikomeye cyane kurusha izindi zose zidusunikira kubikora, yagombye kuba ari urukundo dukunda Data wo mu ijuru, kubera ko intumwa Yohana yanditse iti “gukunda Imana [ni] uku, [ni] uko twitondera amategeko yayo: kandi amategeko yayo ntarushya” (1 Yohana 5:3). Kandi kubera ko amategeko y’Imana yagenewe guteza imbere icyazatuma tugira imibereho myiza y’iteka, rwose kuyubahiriza ntibikwiriye gusa, ahubwo bihuje n’ubwenge. Ku bakunda Umuremyi Mukuru uwo si umutwaro. Bifuza gusohoza inshingano bafite imbere ye.
Sohoza Inshingano Yawe Yose
17. Ni iki tuzakora niba mu by’ukuri twifuza gusohoza inshingano dufite imbere y’Imana?
17 Niba turi abanyabwenge kandi mu by’ukuri tukaba twifuza gusohoza inshingano dufite imbere y’Imana, uretse kubahiriza amategeko yayo, tuzayitinya mu buryo burangwa no kubaha, dutinye kuyibabaza. Koko rero, “kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge,” kandi abubahiriza amategeko ye bafite “ubwenge” (Zaburi 111:10; Imigani 1:7). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukore iby’ubwenge kandi twumvire Yehova muri byose. Ibyo ni iby’ingenzi cyane cyane muri iki gihe, kubera ko Umwami Yesu Kristo ahari, kandi umunsi azaciraho urubanza ari Umucamanza washyizweho n’Imana, ukaba wegereje.—Matayo 24:3; 25:31, 32.
18. Ni gute bizatugendekera nidusohoza inshingano dufite imbere ya Yehova Imana?
18 Ubu buri wese muri twe arimo aragenzurwa n’Imana. Mbese, tubogamira ku bintu by’umwuka, cyangwa se, twaba twararetse amoshya y’isi akagabanya imishyikirano dufitanye n’Imana (1 Abakorinto 2:10-16; 1 Yohana 2:15-17)? Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo dushimishe Umuremyi wacu Mukuru. Niba twumvira Yehova kandi tukubahiriza amategeko ye, tuzatera umugongo ibintu bitagira umumaro by’iyi si irimo ishira. Hanyuma, dushobora kugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka muri gahunda nshya y’ibintu yasezeranyijwe n’Imana (2 Petero 3:13). Mbega ukuntu abantu basohoza inshingano bafite imbere y’Imana bafite ibyiringiro bihebuje!
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki ushobora kuvuga ko ibintu byose atari ubusa?
◻ Kuki Umukristo ukiri muto yagombye gutekereza abivanye ku mutima ku bihereranye n’umurimo wera akora?
◻ Ni ibihe bitabo usanga ‘kubyiga cyane’ atari ingirakamaro?
◻ Ni iki ‘gikwiriye umuntu wese’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ku bantu bakorera Yehova, ibintu byose nta bwo ari ubusa
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bitabo by’iyi si, Ijambo ry’Imana ritugarurira ubuyanja kandi ni ingirakamaro