Garagaza imyifatire yo gutegereza
“Nzategereza Imana impe agakiza: Imana yanjye izanyumvira.”—MIKA 7:7.
1, 2. (a) Ni gute imyifatire mibi yononnye Abisirayeli igihe bari bari mu butayu? (b) Ni iki gishobora kugera ku Mukristo utihingamo imyifatire ikwiriye?
IBINTU byinshi mu buzima bishobora kubonwa mu buryo burangwa cyangwa butarangwa n’icyizere, hakurikijwe imyifatire yacu. Igihe Abisirayeli bari bari mu butayu, bahabwaga manu mu buryo bw’igitangaza. Bagombaga guterera akajisho hirya no hino bakareba ako karere gakakaye, maze bagashimira Yehova mu buryo bwimbitse ku bwo kuba yari abahaye ikibatunga. Ibyo byari kugaragaza ko bafite imyifatire irangwa n’icyizere. Aho kubigenza batyo, bibutse ubwoko bunyuranye bw’ibiribwa byinshi babonaga mu Misiri maze bitotomba bavuga ko manu yari ibishye. Mbega ukuntu bari bafite imyifatire itarangwa n’icyizere!—Kubara 11:4-6.
2 Mu buryo nk’ubwo, imyifatire y’Umukristo muri iki gihe ishobora gutuma ibintu bisa n’aho bitanga icyizere cyangwa byijimye. Mu gihe Umukristo yaba adafite imyifatire ikwiriye, ashobora mu buryo bworoshye gutakaza ibyishimo bye, kandi icyo cyaba ari ikibazo kitoroshye, kubera ko nk’uko Nehemiya yabivuze, ‘kwishimana Uwiteka ari zo ntege zacu’ (Nehemiya 8:10). Imyifatire irangwa n’icyizere n’ibyishimo ituma dukomeza gushikama kandi yimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero.—Abaroma 15:13; Abafilipi 1:25.
3. Ni gute imyifatire ikwiriye yafashije Yeremiya mu bihe bigoranye?
3 Yeremiya yagaragaje imyifatire irangwa n’icyizere n’ubwo yabayeho mu gihe kigoye. Ndetse n’igihe yabonaga ibintu biteye ubwoba byabayeho mu gihe cyo kugwa kwa Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., yashoboraga kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere. Yehova ntiyari kuzibagirwa Isirayeli, kandi iryo shyanga ryari gukomeza kubaho. Mu gitabo cy’Amaganya, Yeremiya yaranditse ati “imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini” (Amaganya 3:22, 23). Mu mateka yose ya kimuntu, abagaragu b’Imana bagiye bagerageza gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere, ndetse irangwa n’ibyishimo, mu gihe babaga bari mu mimerere igoranye cyane kurusha iyindi yose.—2 Abakorinto 7:4; 1 Abatesalonike 1:6; Yakobo 1:2.
4. Ni iyihe myifatire Yesu yakomeje kugaragaza, kandi se ni gute byamufashije?
4 Hashize imyaka magana atandatu nyuma y’igihe cya Yeremiya, Yesu yafashijwe kwihangana bitewe n’uko yari afite imyifatire irangwa n’icyizere. Dusoma ngo “yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni za[cy]o, yicara iburyo bw’intebe y’Imana” (Abaheburayo 12:2). Ukurwanywa uko ari ko kose cyangwa ibitotezo ibyo ari byo byose Yesu yagombaga guhangana na byo—ndetse n’umubabaro ukabije wo ku giti cy’umubabaro—yakomeje kwerekeza ibitekerezo bye ku ‘byishimo byamushyizwe imbere.’ Ibyo byishimo ni igikundiro yari guhabwa cyo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no kweza izina rye, ndetse n’ibyiringiro byo kuzazanira abantu bumvira imigisha myinshi mu gihe kizaza.
Tugire imyifatire yo gutegereza
5. Ni mu yihe mimerere isanzwe imyifatire yo gutegereza izadufasha gukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye?
5 Nitwihingamo imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Yesu yari afite, ntituzatakaza ibyishimo dukomora kuri Yehova n’ubwo atari ko buri gihe ibintu bizagenda nk’uko twari tubyiteze kandi akaba atari ko buri gihe bizabaho igihe twari tubyiteze. Umuhanuzi Mika yagize ati “jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka; nzategereza Imana impe agakiza” (Mika 7:7; Amaganya 3:21). Natwe dushobora kugaragaza imyifatire yo gutegereza. Mu buhe buryo? Mu buryo bwinshi. Mbere na mbere, dushobora kumva ko umuvandimwe ufite ubutware yakoze ikosa kandi ko akeneye gukosorwa mu maguru mashya. Imyifatire yo gutegereza izatuma dusuzuma tukibaza tuti ‘mbese, koko yakoze ikosa, cyangwa ni jye wibeshya? Niba se yarakoze ikosa, Yehova yaba arimo areka ngo ibintu bibeho bitewe n’uko yumva ko uwo muntu azikosora, bityo bikaba bitari ngombwa ko hafatwa ingamba zitajenjetse zo kumukosora?’
6. Ni gute imyifatire yo gutegereza izafasha umuntu uhanganye n’ikibazo cya bwite?
6 Niba tubuzwa amahwemo n’ikibazo cya bwite cyangwa se tukaba duhanganye n’intege nke runaka, dushobora kuba dukeneye kugira imyifatire yo gutegereza. Reka tuvuge ko twasabye Yehova ubufasha ariko ikibazo ntigikemuke. Twabigenza dute? Tugomba gukomeza gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo dukemure icyo kibazo, hanyuma tukizera amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa” (Luka 11:9). Komeza usenge ubutanamuka, maze utegereze Yehova. Yehova azasubiza amasengesho yawe mu gihe gikwiriye kandi mu buryo bumunogeye.—1 Abatesalonike 5:17.
7. Ni mu buhe buryo imyifatire yo gutegereza izadufasha mu bihereranye n’uko tubona ibyo gusobanukirwa Bibiliya gahoro gahoro mu buryo bunonosoye?
7 Uko ubuhanuzi bwa Bibiliya bugenda busohozwa, ni na ko tugenda turushaho gusobanukirwa Ibyanditswe mu buryo bunonosoye. Icyakora rimwe na rimwe, dushobora gutekereza ko ibisobanuro runaka bishya byakererewe. Mbese, iyo bidatangiwe igihe twabyifuzaga, tuba twiteguye gutegereza? Wibuke ko Yehova yabonye ko bikwiriye guhishura “ibanga ryera rya Kristo” buhoro buhoro, kandi akabihishura mu gihe cy’imyaka igera ku 4.000 (Abefeso 3:3-6, NW ). None se, hari impamvu iyo ari yo yose dufite yo kurambirwa? Twaba se dushidikanya ko ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yashyizweho kugira ngo ahe ubwoko bwa Yehova “igerero, igihe cyaryo”? (Matayo 24:45, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kuki se twakwivutsa ibyishimo bitangwa n’Imana ngo ni uko tudasobanukiwe buri kintu cyose mu buryo bwuzuye? Wibuke ko Yehova ari we ugena igihe n’ukuntu ahishura “ibihishwe” bye.—Amosi 3:7.
8. Ni gute ukwihangana kwa Yehova kwatumye abantu benshi bungukirwa?
8 Hari bamwe bashobora gucika intege bitewe n’uko bumva ko nyuma y’imyaka myinshi baba bamaze bakora umurimo ari abizerwa, bashobora kutazakomeza kubaho kugeza babonye ‘umunsi mukuru w’Uwiteka, uteye ubwoba.’ (Yoweli 3:3, 4 [2:30, 31 muri Biblia Yera].) Nyamara kandi, bashobora guterwa inkunga mu gihe baba batekereje ku kindi kintu cyiza. Petero yatanze inama igira iti “mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza” (2 Petero 3:15). Ukwihangana kwa Yehova kwatumye abandi bantu bafite imitima ikiranuka babarirwa muri za miriyoni bamenya ukuri. Mbese, ibyo ntibihebuje? Byongeye kandi, uko Yehova agenda arushaho kwihangana igihe kirekire, ni na ko turushaho kubona igihe cyo ‘gusohoza agakiza kacu, dutinya duhinda imishyitsi.’—Abafilipi 2:12; 2 Petero 3:11, 12.
9. Niba dufite inzitizi mu bihereranye n’ibyo dushobora gukora mu murimo wa Yehova, ni gute imyifatire yo gutegereza izadufasha kwihanganira iyo mimerere?
9 Imyifatire yo gutegereza ituma tudacika intege igihe kurwanywa, uburwayi, gusaza, cyangwa se ibindi bibazo byaba bitubereye inzitizi mu murimo w’Ubwami. Yehova yiteze ko tumukorera tubigiranye umutima wacu wose (Abaroma 12:1). Icyakora, Umwana w’Imana, we wumva ‘ababariye uworoheje n’umukene,’ ntadusaba ibirenze ibyo dushobora kumuha mu buryo bushyize mu gaciro; ndetse na Yehova ntabidusaba (Zaburi 72:13). Bityo rero, duterwa inkunga yo gukora ibyo dushobora gukora byose, tugategereza twihanganye kugeza aho imimerere izahindukira—haba muri iyi gahunda y’ibintu cyangwa se muri gahunda izaza. Wibuke ko “Imana idakiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera, na none mukaba mukibakorera.”—Abaheburayo 6:10.
10. Ni iyihe myifatire itarangwa no kubaha Imana umuntu ufite imyifatire yo gutegereza ashobora kwirinda? Sobanura.
10 Nanone kandi, imyifatire yo gutegereza idufasha kwirinda ubwibone. Bamwe mu bahindutse abahakanyi ntibari biteguye gutegereza. Bashobora kuba barumvaga ko hari hari ibintu byari bikeneye guhinduka, haba mu bihereranye no gusobanukirwa Bibiliya cyangwa se mu birebana n’iby’umuteguro. Ariko kandi, bananiwe kwemera ko umwuka wa Yehova usunikira umugaragu ukiranuka w’ubwenge kugira ibyo ahindura mu gihe Cye yagennye, atari mu gihe twe dushobora kumva ko ibyo bikenewe. Kandi ibintu ibyo ari byo byose bihinduwe bigomba guhindurwa mu buryo buhuje n’ibyo Yehova ashaka, aho kuba bishingiye ku bitekerezo byacu bwite. Abahakanyi bemera ko imyifatire y’ubwibone igoreka imitekerereze yabo maze ikabasitaza. Ariko iyo baza kuba barihinzemo imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo yari afite, baba barakomeje kugira ibyishimo kandi bakaguma mu bagize ubwoko bwa Yehova.—Abafilipi 2:5-8.
11. Ni gute dushobora gukoresha mu buryo buduhesha inyungu igihe tumara dutegereje, kandi se, tuba dukurikiza ingero za bande?
11 Birumvikana ariko ko gukomeza kugira imyifatire yo gutegereza bidashaka kuvuga ko umuntu aba umunebwe cyangwa imburamukoro. Dufite ibintu tugomba gukora. Urugero, tugomba guhugira mu cyigisho cya bwite cya Bibiliya, bityo tukagaragaza ko dushishikajwe cyane n’ibintu by’umwuka nk’uko abahanuzi bizerwa ndetse n’abamarayika na bo babigaragaje. Petero yerekeje kuri uko gushishikazwa n’ibyo bintu agira ati ‘abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza babirondora babishimikiriye. Ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka’ (1 Petero 1:10-12). Kugira icyigisho cya bwite si byo byonyine bya ngombwa, ahubwo ni na ko bimeze ku birebana no kujya mu materaniro buri gihe hamwe n’isengesho (Yakobo 4:8). Abantu bagaragaza ko bazi ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka buri gihe no kwifatanya n’Abakristo bagenzi babo, baba berekana ko bafite imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo yari afite.—Matayo 5:3, gereranya na NW.
Tujye tubona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri
12. (a) Ni ubuhe bwigenge Adamu na Eva bifuje kugira? (b) Kuba abantu barakurikiye inzira ya Adamu na Eva byagize izihe ngaruka?
12 Igihe Imana yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, yihariye uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga icyiza n’ikibi (Itangiriro 2:16, 17). Adamu na Eva bifuzaga ubwigenge bwo kwiberaho batisunze ubuyobozi bw’Imana, kandi ibyo byatumye habaho iyi si ya none tubona. Intumwa Pawulo yaravuze iti “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12). Imyaka igera ku bihumbi bitandatu y’amateka ya kimuntu uhereye igihe cya Adamu yagaragaje ukuri kw’amagambo yavuzwe na Yeremiya, agira ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Kwemera ko ayo magambo ya Yeremiya ari ukuri ntibisobanura ko umuntu agamburuye. Ahuje n’ukuri. Asobanura bya binyejana byinshi byose ubwo ‘umuntu [yagiye] agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’ bitewe n’uko abantu bagiye bitegeka batisunze Imana.—Umubwiriza 8:9.
13. Ni mu buhe buryo buhuje n’ukuri Abahamya ba Yehova babonamo ibyo abantu bashobora kugeraho?
13 Mu kuzirikana imimerere abantu barimo, Abahamya ba Yehova babona ko ibishobora kugerwaho muri iyi gahunda y’ibintu iriho ubu bifite imipaka. Imyifatire irangwa n’icyizere ishobora kudufasha gukomeza kugira ibyishimo, ariko kandi si wo muti w’ibibazo byose. Mu ntangiriro z’imyaka ya za 50, umuyobozi w’idini w’Umunyamerika yanditse igitabo kiri mu byaguzwe cyane kurusha ibindi icyo gihe, cyitwaga The Power of Positive Thinking. Icyo gitabo cyavuze ko inzitizi nyinshi zishobora kuneshwa mu gihe umuntu yaba azihihibikaniye afite imyifatire irangwa n’icyizere. Nta gushidikanya ko kugira imitekerereze irangwa n’icyizere ari byiza cyane. Ariko kandi, ibintu byagiye bibaho bigaragaza ko ubumenyi, ubuhanga, ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri, hamwe n’ibindi bintu byinshi bibera inkomyi ibyo dushobora kugeraho buri wese ku giti cye. Kandi mu rwego rw’isi yose, ibibazo ni byinshi cyane ku buryo abantu badashobora kubikemura mu buryo bugira ingaruka nziza—uko imitekerereze yabo yaba irangwa n’icyizere kose!
14. Mbese, Abahamya ba Yehova bafite imyifatire itarangwa n’icyizere? Sobanura.
14 Kubera ko Abahamya ba Yehova babona ibyo bintu mu buryo buhuje n’ukuri, rimwe na rimwe bashinjwa kuba bafite imyifatire itarangwa n’icyizere. Ibinyuranye n’ibyo, bo usanga bashishikarira kubwira abantu ibyerekeranye n’Umuntu umwe wenyine ushobora gutuma imimerere y’abantu irushaho kuba myiza mu buryo burambye. Muri ibyo nabwo, bigana imyifatire yo mu bwenge Kristo yari afite (Abaroma 15:2). Kandi bashishikarira gufasha abantu kugira ngo bagirane n’Imana imishyikirano myiza. Bazi ko amaherezo ibyo bizagira ingaruka nziza cyane kurusha ibindi.—Matayo 28:19, 20; 1 Timoteyo 4:16.
15. Ni gute umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova utuma abantu barushaho kuba beza?
15 Abahamya ba Yehova ntibirengagiza ibibazo birebana n’imibereho y’abantu—cyane cyane ibikorwa byanduza bidashingiye ku Byanditswe—bibakikije. Mbere y’uko umuntu ushimishijwe aba umwe mu Bahamya ba Yehova, agira ihinduka, akenshi akaba agomba kunesha ingeso mbi zamusabitse zidashimisha Imana (1 Abakorinto 6:9-11). Uko ni ko Abahamya ba Yehova bagiye bafasha abantu babyitabira kunesha ingeso y’ubusinzi, gusabikwa n’ibiyobyabwenge, ubwiyandarike n’ibikorwa bibarehereza ku gukina urusimbi. Abo bantu bahindutse bitoje gutunga imiryango yabo mu buryo bwiringirwa kandi buzira umugayo (1 Timoteyo 5:8). Iyo abantu buri wese ku giti cye n’imiryango bafashijwe muri ubwo buryo, muri rubanda ibibazo biragabanuka—usanga abantu basabikwa n’ibiyobyabwenge bagabanuka, urugomo rukorerwa mu muryango rukagabanuka n’ibindi n’ibindi. Abahamya ba Yehova bagabanya umutwaro w’inzego z’ubutegetsi zishinzwe ibibazo birebana n’imibereho y’abantu, binyuriye mu kuba abaturage bubahiriza amategeko bo ubwabo no gufasha abandi guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.
16. Kuki Abahamya ba Yehova bativanga mu bikorwa by’imiryango y’isi iharanira guhindura ibintu?
16 None se, Abahamya ba Yehova baba barahinduye imimerere yo mu rwego rw’umuco yiganje mu isi? Mu by’ukuri, mu myaka icumi ishize, umubare w’Abahamya bakorana umwete wariyongereye uva kuri 3.800.000 zibura ho gato ugera hafi kuri 6.000.000. Uko ni ukwiyongera kw’abantu bagera kuri 2.200.000, benshi muri bo bakaba bararetse ibikorwa byo gukiranirwa igihe babaga Abakristo. Imibereho y’abantu benshi yarushijeho kuba myiza! Icyakora, uwo mubare ni muto cyane uwugereranyije n’ukwiyongera kw’abatuye isi mu gihe kingana n’icyo—bakaba bariyongereyeho 875.000.000! Abahamya ba Yehova babonye ko gufasha abantu babyitabira ari isoko y’ibyishimo, n’ubwo bazi ko abantu bazagendera mu nzira y’ubuzima ari bake (Matayo 7:13, 14). N’ubwo Abahamya bategereje ihinduka rizabaho mu rwego rw’isi yose rigatuma ibintu birushaho kuba byiza, ihinduka rishobora gukorwa n’Imana yonyine, ntibivanga mu miryango y’isi iharanira guhindura ibintu, akenshi usanga itangira ifite intego nziza ariko amaherezo igatuma abantu bamanjirwa ndetse bakaba bagirirana urugomo.—2 Petero 3:13.
17. Ni iki Yesu yakoze kugira ngo afashe abari bamukikije, ariko se ni iki atakoze?
17 Mu kubigenza batyo, Abahamya ba Yehova bagaragaza ko biringira Yehova nk’uko Yesu yamwiringiraga igihe yari ari ku isi. Mu kinyejana cya mbere, Yesu yakoze ibitangaza byo gukiza (Luka 6:17-19). Ndetse yanazuye abapfuye (Luka 7:11-15; 8:49-56). Ariko kandi, ntiyigeze avanaho ikibazo cy’uburwayi cyangwa ngo aneshe umwanzi, ari we rupfu. Yari azi ko igihe cyagenwe n’Imana cyo kubikora cyari kitaragera. Kubera ko Yesu yari afite ubushobozi buhanitse bw’umuntu utunganye, yashoboraga gukora byinshi kugira ngo akemure ibibazo bikomeye bya politiki n’iby’imibereho y’abantu. Birasa n’aho bamwe mu bantu bari bariho mu gihe cye bifuzaga ko yafata ubutegetsi maze akabigenza atyo, ariko Yesu yarabyanze. Dusoma ngo “abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati ‘ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.’ Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra, asubira ku musozi wenyine.”—Yohana 6:14, 15.
18. (a) Ni gute Yesu buri gihe yagiye agaragaza imyifatire yo gutegereza? (b) Ni gute umurimo wa Yesu wahindutse uhereye mu mwaka wa 1914?
18 Yesu yanze kwivanga mu bya politiki cyangwa mu birebana rwose n’imibereho y’abantu kubera ko yari azi ko igihe yagombaga gufata ubutware bwe bwa cyami no gukora ibikorwa byo gukiza abantu bose ku isi hose cyari kitarakagera. Ndetse na nyuma y’aho azamukiye akajya mu ijuru agahabwa ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka budapfa, yari yiteguye gutegereza igihe cyagenwe na Yehova mbere y’uko agira icyo akora (Zaburi 110:1; Ibyakozwe 2:34, 35). Icyakora, kuva aho yimikiwe akaba Umwami w’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914, ubu arimo aragenda “anesha, kandi ngo ahore anesha” (Ibyahishuwe 6:2; 12:10). Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba tugandukira ubutegetsi bwe, mu gihe abandi bihandagaza bavuga ko ari Abakristo bo bahitamo gukomeza kwibera mu bujiji ntibamenye inyigisho za Bibiliya zerekeranye n’Ubwami!
Gutegereza—Mbese, ni isoko yo kumanjirwa cyangwa y’ibyishimo?
19. Ni ryari gutegereza ‘bitera umutima kurwara,’ kandi se, ni ryari biba isoko y’ibyishimo?
19 Salomo yari azi ko gutegereza bishobora gutuma umuntu amanjirwa. Yaranditse ati “ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara” (Imigani 13:12). Nta gushidikanya ko niba umuntu yiteze ibintu bidafite aho bishingiye, umutima we ushobora kurwara bitewe no kumanjirwa. Ariko kandi, gutegereza ibintu bizabaho bishimishije—wenda se nk’ubukwe, kuvuka k’umwana, cyangwa se kongera kubonana n’abantu dukunda—bishobora gutuma dutangira gutegereza dufite ibyishimo hakiri kare cyane mbere y’uko ibyo bintu biba. Ibyo byishimo birushaho kwiyongera iyo dukoresheje icyo gihe cyo gutegereza mu buryo burangwa n’ubwenge, twitegura icyo kintu kizabaho.
20. (a) Ni ibihe bintu bihebuje twiringira kuzabona tudashidikanya? (b) Ni gute dushobora kubona ibyishimo mu gihe dutegereje ko imigambi ya Yehova isohozwa?
20 Iyo twiringiye mu buryo bwuzuye ko ibyo twiteze bizasohozwa—n’ubwo twaba tutazi igihe bizasohorera—si ngombwa ko igihe cyo gutegereza ‘gitera umutima kurwara.’ Abasenga Imana bizerwa bazi ko Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka igihumbi bwegereje. Biringira ko bazabona urupfu n’indwara bivanwaho. Bategerezanyije amatsiko igihe bazakira abantu babarirwa muri za miriyari bazaba bazutse, hakubiyemo abo bakundaga bapfuye (Ibyahishuwe 20:1-3, 6; 21:3, 4). Muri iki gihe aho usanga ibinyabuzima n’ibibikikije bigeze aharindimuka, bashimishwa n’ibyiringiro bidashidikanywaho byo kuzabona isi yahinduwe Paradizo (Yesaya 35:1, 2, 7). Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu ari iby’ubwenge gukoresha igihe cyo kubitegereza mu buryo burangwa n’ubwenge, ‘turushaho iteka gukora imirimo y’Umwami’ (1 Abakorinto 15:58)! Komeza kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Rushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Shakisha abandi bafite imitima ibasunikira gukorera Yehova. Tera inkunga bagenzi bawe muhuje ukwizera. Ungukirwa mu buryo bwuzuye kurushaho n’igihe cyose Yehova azemera ko gihita. Nubigenza utyo, gutegereza Yehova ntibizigera na rimwe bitera ‘umutima kurwara.’ Ahubwo, bizagutera kugira ibyishimo byinshi!
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni gute Yesu yagaragaje imyifatire yo gutegereza?
• Ni mu yihe mimerere Abakristo baba bakeneye kugira imyifatire yo gutegereza?
• Kuki Abahamya ba Yehova banyurwa no gutegereza Yehova?
• Ni gute dushobora gutuma gutegereza Yehova bitubera isoko y’ibyishimo?
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Yesu yihanganye ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ndetse n’iyo twaba tumaze imyaka myinshi mu murimo, dushobora gukomeza kugira ibyishimo
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Abantu babarirwa muri za miriyoni bateje imbere imbereho yabo bitewe n’uko babaye Abahamya ba Yehova