Dushobora kuvana isomo ku mugabo n’umugore ba mbere
IMANA yagenzuye isi. Yari irimo iyitegura kugira ngo abantu bayitureho. Yabonye ko ibintu byose yari irimo irema ari byiza. Mu by’ukuri, igihe uwo murimo wari umaze gukorwa, yavuze ko byari “byiza cyane” (Itangiriro 1:12, 18, 21, 25, 31). Ariko kandi, mbere y’uko Imana irangiza gukora ibyo bintu mu buryo butunganye, yavuze ko hari ikintu ‘kitari cyiza.’ Birumvikana ariko ko nta kintu kidatunganye Imana yaremye. Byatewe n’uko gusa igikorwa cyayo cyo kurema cyari kitarakarangira. Yehova yagize ati “si byiza ko uyu muntu aba wenyine; reka muremere umufasha umukwiriye.”—Itangiriro 2:18.
Yehova yari afite umugambi w’uko umuryango wa kimuntu wakwishimira ubuzima bw’iteka ufite amagara mazima, ibyishimo n’uburumbuke muri paradizo yo ku isi. Se w’abantu bose yari Adamu. Umugore we, Eva, yabaye “nyina w’abafite ubugingo bose” (Itangiriro 3:20). N’ubwo ubu isi yuzuye abantu babakomotseho babarirwa muri za miriyari, ntibatunganye rwose.
Inkuru ya Adamu na Eva irazwi cyane. Ariko se, ni izihe nyungu z’ingirakamaro idufitiye? Ni irihe somo twavana ku byabaye ku mugabo n’umugore ba mbere?
“Umugabo n’umugore ni ko yabaremye”
Igihe Adamu yitaga inyamaswa amazina, yabonye ko zari zifite bagenzi bazo ariko we akaba nta we yari afite. Bityo, igihe yabonaga ikiremwa cyiza Yehova yari yaremye mu rubavu rwe, yarishimye. Adamu amaze kubona ko cyasaga na we mu buryo bwihariye, yagize ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’akara ko mu mara yanjye: azitwa umugore, kuko yakuwe mu mugabo.”—Itangiriro 2:18-23.
Uwo mugabo yari akeneye “umufasha.” Ubwo noneho yari afite umukwiriye. Eva yari akwiriye mu buryo butunganye rwose kugira ngo yuzuze Adamu—mu birebana no kwita ku busitani bari batuyemo no ku nyamaswa, mu kubyara abana no kujya amwungura ubwenge kandi akamushyigikira ari incuti nyancuti.—Itangiriro 1:26-30.
Yehova yahaye uwo mugabo n’umugore we ibintu byose bashoboraga gukenera mu buryo bushyize mu gaciro. Igihe Imana yashyiraga Eva umugabo we, bityo ikemeza ko bahujwe ku mugaragaro, yashinze urwego rwa mbere rw’ishyingiranwa n’umuryango byagombaga kugenga gahunda y’imibereho y’abantu. Inkuru yo mu Itangiriro igira iti ‘umuntu azasiga se na nyina, abane n’umugore we akaramata, bombi babe umubiri umwe.’ Kandi igihe Yehova yahaga umugisha umugabo n’umugore ba mbere bashyingiranywe maze akabategeka ko bagomba kororoka, uko bigaragara yateganyaga ko buri mwana wese azajya avukira mu muryango umwitaho, urimo umubyeyi w’umugabo n’uw’umugore bagomba kuwitaho.—Itangiriro 1:28; 2:24.
“Afite ishusho y’Imana”
Adamu yari umwana w’Imana utunganye, waremwe mu ‘ishusho yayo asa na yo.’ Ariko kubera ko ‘Imana ari Umwuka,’ ntibashoboraga gusa mu buryo bugaragarira amaso (Itangiriro 1:26; Yohana 4:24). Basaga mu birebana n’imico yatumaga umuntu asumba inyamaswa kure cyane. Ni koko, imico yashyizwe mu muntu kuva akiremwa, ni urukundo, ubwenge, imbaraga n’ubutabera. Yaremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibimunogeye n’ubushobozi bwo kwita ku bintu by’umwuka. Ubushobozi bwari bumurimo bwo kugira imico myiza, cyangwa umutimanama, bwatumaga ashobora gutandukanya icyiza n’ikibi. Umuntu yari afite ubwenge bwatumaga ashobora gutekereza ku mpamvu abantu bariho, akiyungura ubumenyi ku byerekeye Umuremyi we kandi akagirana na We imishyikirano ya bugufi. Kubera ko Adamu yari afite ibyo bintu, yari afite ibyo yari kuzakenera byose kugira ngo asohoze inshingano ye yo kuyobora ibintu byose byo ku isi byaremwe n’Imana.
Eva acumura
Nta gushidikanya ko Adamu yahise amenyesha Eva ikintu kimwe Yehova yari yaramubujije: ni ukuvuga ko bagombaga kurya ku mbuto z’ibiti byose byari mu busitani bari batuyemo uretse kimwe gusa—igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Ntibagombaga kukiryaho. Igihe bari kuba bakiriyeho, uwo munsi bari gupfa.—Itangiriro 2:16, 17.
Bidatinze, havutse ikibazo ku birebana n’imbuto yabuzanyijwe. Eva yasuwe n’inzoka, ikiremwa cy’umwuka kitaboneka kikaba cyarayigize igikoresho cyo kuvugiramo. Inzoka yigize nk’aho nta nabi igamije, maze irabaza iti “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Eva yashubije ko bari bemerewe kurya ku mbuto z’igiti cyose uretse kimwe. Ariko nyuma y’aho, inzoka yavuguruje Imana, ibwira uwo mugore iti “gupfa ntimuzapfa; kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Uwo mugore yatangiye kwitegereza cya giti cyabuzanyijwe afite ibindi bitekerezo. ‘Icyo giti [cyari] gifite ibyokurya byiza, kandi cyari icy’igikundiro.’ Eva amaze gushukwa mu buryo bwuzuye, yishe itegeko ry’Imana.—Itangiriro 3:1-6; 1 Timoteyo 2:14.
Mbese, icyaha cya Eva cyagombaga kubaho byanze bikunze? Oya rwose! Ishyire mu mwanya we. Ibyo inzoka yihandagaje ivuga byagorekaga mu buryo bwuzuye ibyo Imana na Adamu bari baravuze. Wakumva umeze ute umuntu utazi aramutse ashinje umuntu ukunda kandi wiringira ko atari inyangamugayo? Eva yagombaga kubyifatamo mu buryo bunyuranye n’uko yabigenje, akagaragaza ko bimuteye ishozi kandi ko bimurakaje, ndetse akanga no kubitega amatwi. N’ubundi kandi se, iyo nzoka yari igiki ku buryo yashidikanya ugukiranuka kw’Imana n’ijambo ry’umugabo we? Eva yagombaga kugisha inama mbere yo kugira umwanzuro uwo ari wo wose afata, abitewe no kubaha ihame ry’ubutware. Ni na ko natwe twagombye kubigenza turamutse duhawe amakuru anyuranye n’amabwiriza twahawe n’Imana. Nyamara kandi, Eva yiringiye amagambo y’Umushukanyi, yifuza kuzajya we ubwe yihitiramo icyiza n’ikibi. Uko yagendaga arushaho kwerekeza ubwenge kuri icyo gitekerezo, ni na ko cyagendaga kirushaho kumureshya. Mbega ikosa yakoze binyuriye mu gukomeza kwihingamo ibyifuzo bibi aho kubyirukana mu bwenge cyangwa ngo asuzumire icyo kibazo hamwe n’umutware w’umuryango we!—1 Abakorinto 11:3; Yakobo 1:14, 15.
Adamu yumvira umugore we
Bidatinze, Eva yakururiye umugabo we kwifatanya na we mu cyaha. Ni gute twasobanura ukuntu yemereye umugore we bitagoranye (Itangiriro 3:6, 17)? Adamu yahuye n’ikibazo cyo kumenya uwo agomba kubaho indahemuka. Mbese, yari kumvira Umuremyi we, wari waramuhaye ibintu byose hakubiyemo na mugenzi we yakundaga, ari we Eva? Mbese, Adamu yari gushaka ubuyobozi bw’Imana ku birebana n’icyo yagombaga gukora? Cyangwa se uwo mugabo yari gufata umwanzuro wo kwifatanya n’umugore we mu cyaha cye? Adamu yari azi neza ko ibyo umugore we yiringiraga kuzabona binyuriye ku kurya imbuto yabuzanyijwe byari ukwishuka. Intumwa Pawulo yarahumekewe kugira ngo yandike iti “Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro” (1 Timoteyo 2:14). Bityo rero, Adamu yahisemo ku bwende bwe gukora Yehova mu jisho. Uko bigaragara, yatinye gutandukana n’umugore we kuruta uko yizeraga ko Imana ifite ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo.
Igikorwa cya Adamu cyari ubwiyahuzi. Nanone kandi, cyabaye nko kwica abamukomotseho bose, abo Yehova yamwemereye kubyara abitewe n’impuhwe, dore ko bose bavutse baraciriweho iteka ry’icyaha riganisha ku rupfu (Abaroma 5:12). Mbega ukuntu ikiguzi cyo gusuzugura bitewe n’ubwikunde gihanitse!
Ingaruka z’icyaha
Ingaruka z’ako kanya z’icyaha zabaye ikimwaro. Aho kugira ngo uwo mugabo n’umugore we birukanke bishimye bajya kuvugisha Yehova, barihishe (Itangiriro 3:8). Ubucuti bari bafitanye n’Imana bwari bwononekaye. Igihe babazwaga icyo bari bakoze, ntibagaragaje ko bafite umutima ubacira urubanza, n’ubwo bombi bari bazi ko bishe itegeko ry’Imana. Binyuriye ku kurya ku mbuto yabuzanyijwe, banze ubuntu bw’Imana.
Ibyo byatumye Imana ibabwira ko bari kuzajya bagira umubabaro mwinshi kurushaho mu gihe cyo kubyara. Eva yari kuzajya yifuza umugabo we kandi umugabo na we yari kuzajya amutwaza igitugu. Ibyo yari yakoze agerageza kubona ubwigenge byatumye abona ibinyuranye n’ibyo cyane. Noneho Adamu yari kuzajya arya ibyeze mu butaka yiyushye akuya. Aho kugira ngo yimare inzara atavunitse ari muri Edeni, yagombaga kuzajya arwana inkundura kugira ngo abone amaramuko bimuruhije kugeza igihe asubiriye mu mukungugu uwo yari yararemwemo.—Itangiriro 3:16-19.
Amaherezo, Adamu na Eva birukanywe mu busitani bwa Edeni. Yehova yagize ati ‘dore uyu muntu ahindutse nk’umwe wo muri twe, ku byo kumenya icyiza n’ikibi: noneho atarambura ukuboko, agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya, akarama iteka ryose . . . ” Intiti yitwa Gordon Wenham yagize iti “iyo nteruro irangirira mu kirere,” bityo kuri icyo gitekerezo cy’Imana ni twe tugomba kuzuza—bikaba bishoboka ko yagize iti “reka mwirukane mu busitani.” Ubusanzwe, umwanditsi wa Bibiliya yandika igitekerezo cy’Imana cyuzuye. Ariko aha ngaha, Wenham akomeza agira ati “kuba nta mwanzuro uvuzwemo, byumvikanisha igitekerezo cy’uko igikorwa cy’Imana cyabaye mu buryo bwihuse. Igihe yari itararangiza kuvuga, bari bamaze kwirukanwa mu busitani” (Itangiriro 3:22, 23). Muri ubwo buryo, uko bigaragara imishyikirano yose yari hagati ya Yehova n’uwo mugabo n’umugore ba mbere yarahagaze.
Adamu na Eva ntibapfuye mu buryo bw’umubiri mu munsi w’amasaha 24. Icyakora, barapfuye mu buryo bw’umwuka. Bitandukanyije n’Isoko y’ubuzima mu buryo butagira igaruriro, batangira guhenebera bagana mu rupfu. Tekereza ukuntu bagomba kuba barababaye cyane igihe bari barimo bahangana n’urupfu bwa mbere, ubwo umuhungu wabo wa kabiri, ari we Abeli, yicwaga na Kayini imfura yabo!—Itangiriro 4:1-16.
Nyuma y’ibyo, uwo mugabo n’umugore ba mbere bazwiho bike ugereranyije. Umuhungu wabo wa gatatu, witwaga Seti, yavutse igihe Adamu yari afite imyaka 130. Adamu yapfuye hashize imyaka 800 nyuma y’aho, afite imyaka 930, amaze kubyara “abahungu n’abakobwa.”—Itangiriro 4:25; 5:3-5.
Isomo kuri twe
Uretse kuba inkuru y’umugabo n’umugore ba mbere ihishura impamvu umuryango wa kimuntu muri iki gihe wahenebereye, inigisha isomo ry’ingenzi. Igikorwa cy’ubwibone icyo ari cyo cyose cyo gushaka kubaho umuntu atayobowe na Yehova Imana ni ubupfu bukabije. Abantu b’abanyabwenge by’ukuri bizera Yehova n’Ijambo rye, aho kwizera ubumenyi bwabo bwitwa ko bwihagije. Yehova ni we ugena icyiza n’ikibi, kandi mu buryo bw’ibanze, gukora ibikwiriye bisobanura kumwumvira. Gukora nabi bisobanura kwica amategeko ye no kwirengagiza amahame ye.
Imana yatanze ibyo abantu bashobora kwifuza byose kandi na n’ubu iracyabitanga—ubuzima bw’iteka, umudendezo, kunyurwa, ibyishimo, amagara mazima, amahoro, uburumbuke no kugenda tumenya ibintu bishya. Ariko kandi, kugira ngo twishimire ibyo bintu byose, bisaba ko twemera ko tugizwe na Data wo mu ijuru, ari we Yehova, mu buryo bwuzuye.—Umubwiriza 3:10-13; Yesaya 55:6-13.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Adamu na Eva—Mbese ni abantu bo mu migani y’imihimbano gusa?
Imyizerere y’uko mbere na mbere habayeho paradizo ikaza gutakara bitewe n’icyaha yari yogeye mu Banyababuloni ba kera, Abashuri, Abanyamisiri n’abandi. Ikintu inkuru nyinshi zihuriraho ni igiti cy’ubugingo, cyari gifite imbuto zari guha abakiriyeho ubuzima bw’iteka. Bityo, abantu bibuka ko hari ikintu kibabaje cyabaye muri Edeni.
Muri iki gihe, hari abantu benshi bakerensa inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibirebana na Adamu na Eva bavuga ko ari umugani w’umuhimbano gusa. Ariko kandi, abahanga mu bya siyansi hafi ya bose bemera ko abantu bose bagize umuryango umwe ukomoka ahantu hamwe. Abahanga benshi mu bya tewolojiya babona ko bidashoboka guhakana ko ingaruka z’icyaha cy’inkomoko cyakozwe n’umukurambere w’abantu bose zageze ku bantu. Imyizerere ivuga ko umuntu yakomotse ahantu henshi yabahatira kuvuga ko icyaha cy’inkomoko cyakozwe n’abakurambere benshi. Hanyuma, ibyo byabahatira guhakana ko Kristo, ari we “Adamu wa nyuma,” yacunguye abantu. Ariko kandi, Yesu n’abigishwa be ntibigeze bahangana n’icyo kibazo cy’insobe. Bemeraga ko inkuru yo mu Itangiriro ivuga ibintu byabayeho koko.—1 Abakorinto 15:22, 45; Itangiriro 1:27; 2:24; Matayo 19:4, 5; Abaroma 5:12-19.