Ushobora guhangana n’imimerere yo gucika intege!
UMUGABO w’umunyabwenge yigeze kwandika ati “nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa” (Imigani 24:10). Niba warigeze gucika intege, birashoboka rwose ko uri bwemeranye n’ayo magambo.
Nta muntu utagerwaho n’ingaruka zo gucika intege. Gucika intege mu rugero ruciriritse bishobora kumara umunsi umwe cyangwa ibiri hanyuma bigashira. Ariko kandi, iyo byatewe n’ibyiyumvo byakomerekejwe cyangwa uburakari, ikibazo gishobora kumara igihe kirekire kurushaho. Abakristo bamwe na bamwe bamaze imyaka myinshi ari abizerwa bagiye bacika intege cyane ku buryo baretse kujya mu materaniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.
Niba wumva waracitse intege, humura! Abagaragu bizerwa bo mu bihe bya kera bagiye bashobora guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’imimerere yo gucika intege, kandi nawe ushobora kubigeraho ubifashijwemo n’Imana.
Mu Gihe Abandi Bakomerekeje Ibyiyumvo Byawe
Ntushobora kwitega kurindwa buri jambo ryose rivuzwe mu buryo burangwa no kutita ku bandi cyangwa buri gikorwa kitatekerejweho. Ariko kandi, ushobora kwanga kwemera ko ukudatungana kw’abandi kwabangamira umurimo ukorera Yehova. Niba hari umuntu runaka wakomerekeje ibyiyumvo byawe, ushobora kubona ko ari iby’ingirakamaro gusuzuma ukuntu Hana, nyina wa Samweli, yabyifashemo igihe yari ari mu mimerere yo gucika intege.
Hana yifuzaga cyane kubyara abana, ariko yari ingumba. Mukeba we witwaga Penina, yari yaramaze kubyara abahungu n’abakobwa. Aho kugira ngo Penina yiyumvishe akababaro ka Hana, yabonaga ko Hana yari afite ishyari, maze akajya amugaragariza imyifatire yatumaga ‘arira, akanga kurya.’—1 Samweli 1:2, 4-7.
Igihe kimwe, Hana yarazamutse ajya mu rusengero agiye gusengerayo. Eli, umutambyi mukuru wa Isirayeli, yitegereje iminwa ye inyeganyega. Kubera ko Eli atari yamenye ko Hana arimo asenga, yibwiye ko agomba kuba yasinze. Eli yaramubajije ati “uzageza he isindwe ryawe? Mbese, waretse vino yawe?” (1 Samweli 1:12-14). Mbese, ushobora kwiyumvisha ibyiyumvo Hana agomba kuba yaragize? Yari yaje mu rusengero kugira ngo ahabonere inkunga. Nta gushidikanya ko atari yiteze ko yashinjwa ibintu bitari byo n’umwe mu bantu bari bakomeye muri Isirayeli!
Iyo mimerere yashoboraga mu buryo bworoshye gutuma Hana acika intege cyane. Yashoboraga guhita yigendera akava mu rusengero, akarahira ko atari kuzongera kuhagaruka igihe cyose Eli yari kuba agikoramo ari umutambyi mukuru. Ariko kandi, biragaragara ko Hana yabonaga ko imishyikirano yari afitanye na Yehova yari iy’agaciro cyane. Yari azi ko iyo aza kubigenza atyo bitari gushimisha Yehova. Urwo rusengero ni rwo rwari ihuriro ry’ugusenga kutanduye. Yehova yari yarahashyize izina rye. Kandi n’ubwo Eli yari adatunganye, ni we Yehova yari yarahisemo ngo amuhagararire.
Ukuntu Hana yitabiriye mu buryo burangwa no kubaha Imana ibirego yashinjwe na Eli biduha urugero ruhebuje muri iki gihe. Ntiyemeye ibintu bitari byo yari yashinjwe, ahubwo yabyitabiriye mu buryo burangwa no kubaha cyane. Yarashubije ati “ashwi, databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye; ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye; ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w’ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’amaganya kandi n’agashinyaguro bikabije.”—1 Samweli 1:15, 16.
Mbese, Hana yaba yaragushije ku ngingo avuga icyo yifuzaga? Rwose. Ariko kandi, yashubije Eli abigiranye amakenga, ntiyigera ahangara kumunenga amuziza kuba yaramushinje ibinyoma. Eli na we, yamushubije abigiranye ubugwaneza, agira ati “genda amahoro; Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.” Mu gihe icyo kibazo cyari kimaze gukemuka, Hana ‘yaragiye arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.’—1 Samweli 1:17, 18.
Ni irihe somo tuvana muri iyi nkuru? Hana yihutiye kugira icyo akora kugira ngo akosore ikibazo cyo kutumva ibintu neza, ariko yabikoze abigiranye ukubaha mu buryo bwimbitse. Ibyo byatumye akomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova hamwe na Eli. Mbega ukuntu incuro nyinshi gushyikirana mu buryo bwiza no kugira amakenga mu rugero ruto gusa bishobora gutuma ibibazo bito bidakura ngo bivemo ibibazo bikomeye!
Tugomba kumenya ko guhosha amakimbirane twaba dufitanye n’abandi bisaba ko buri wese agira umutima wo kwicisha bugufi no gushyira mu gaciro akagira ibyo ahindura bitewe n’imimerere. Mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera yaba ananiwe kwitabira imihati yawe yo guhosha amakimbirane mwaba mufitanye, ushobora kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova, wiringiye ko azagira icyo agikoraho mu gihe cye no mu buryo bumunogeye.
Mbese, Waba Waratakaje Igikundiro mu Murimo?
Hari bamwe bagiye bacika intege bitewe n’uko byabaye ngombwa ko begura ku nshingano runaka bakundaga mu murimo w’Imana. Bishimiraga gukorera abavandimwe babo, kandi igihe batakazaga icyo gikundiro, bumvise nta cyo bakimariye Yehova cyangwa umuteguro we. Niba ibyo ari byo byiyumvo ufite, ushobora kunguka ubumenyi bwimbitse binyuriye mu gusuzuma urugero rw’umwanditsi wa Bibiliya witwaga Mariko, nanone akaba yaritwaga Yohana Mariko.—Ibyakozwe 12:12.
Mariko yaherekeje Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari, ariko mu gihe urugendo bari barugeze hagati, yarabataye yisubirira i Yerusalemu (Ibyakozwe 13:13). Nyuma y’igihe runaka, Barinaba yifuzaga ko bajyana na Mariko mu rundi rugendo. Ariko kandi, Bibiliya igira iti “Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya, ntajyane na bo mu murimo.” Barinaba ntiyemeranyije na we. Inkuru ikomeza igira iti “bagira intonganya nyinshi, bituma [Pawulo na Barinaba] batandukana; Barinaba ajyana Mariko, atsukiraho, arambuka, afata i Kupuro. Pawulo na we atoranya Sila, avayo.”—Ibyakozwe 15:36-40.
Mariko agomba kuba yarumvise ashegeshwe igihe yamenyaga ko intumwa Pawulo yubahwaga cyane itifuzaga gukorana na we kandi ko gushidikanya ku bihereranye n’ubushobozi bwe byatumye havuka intonganya hagati ya Pawulo na Barinaba. Ariko si ibyo gusa.
Pawulo na Sila bari bagikeneye undi muntu wabaherekeza. Igihe bageraga i Lusitira, babonye undi muntu wo gusimbura Mariko, umusore witwaga Timoteyo. Timoteyo ashobora kuba yari amaze imyaka ibiri cyangwa itatu gusa abatijwe igihe yatoranywaga. Ku rundi ruhande, Mariko yari yaratangiye kwifatanya n’itorero rya Gikristo kuva ryashingwa—mu by’ukuri akaba yari amaze igihe kirekire kuruta na Pawulo ubwe. Nyamara, Timoteyo ni we wagize igikundiro cyo guhabwa iyo nshingano.—Ibyakozwe 16:1-3.
Ni gute Mariko yabyifashemo igihe yamenyaga ko yari yasimbujwe umugabo yarutaga mu myaka wari utaraba inararibonye nka we? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyakora, igaragaza ko Mariko yakomeje kugira umwete mu murimo wa Yehova. Yasingiriye igikundiro cy’inshingano yashoboraga kubona. N’ubwo atabashije gukorana na Pawulo na Sila, yashoboye kujyana na Barinaba i Kupuro, aho hakaba hari ifasi y’aho Barinaba yakomokaga. Nanone kandi, Mariko yakoranye na Petero i Babuloni. Amaherezo, yaje kugira igikundiro cyo gukorana na Pawulo—hamwe na Timoteyo—i Roma (Abakolosayi 1:1; 4:10; 1 Petero 5:13). Nyuma y’aho, Mariko yarahumekewe kugira ngo yandike imwe mu Mavanjiri ane!
Muri ibyo byose tuvanamo isomo ry’agaciro kenshi. Mariko ntiyahangayikishijwe cyane n’igikundiro yari atakaje ku buryo ananirwa gufatana uburemere izindi nshingano yashoboraga guhabwa. Mariko yakomeje guhugira mu murimo wa Yehova, kandi Yehova yamuhaye imigisha.
Bityo, niba waratakaje igikundiro, ntugacike intege. Nukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere maze ugahugira mu murimo, ushobora kuzahabwa izindi nshingano. Hari byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.—1 Abakorinto 15:58.
Umugaragu Wizerwa Acika Intege
Gukomeza kurwanirira ibyo kwizera ntibyoroshye. Rimwe na rimwe, ushobora gucika intege. Hanyuma, ushobora kumva ufite umutima ugucira urubanza kubera ko wacitse intege, ukaba wafata umwanzuro w’uko umugaragu w’Imana wizerwa atagombye na rimwe kugira bene ibyo byiyumvo. Tekereza ibyabaye kuri Eliya, umwe mu bahanuzi bakomeye bo muri Isirayeli.
Igihe Yezebeli, Umwamikazi wa Isirayeli akaba yari n’umufana watezaga imbere ugusenga kwa Baali yamenyaga ko abahanuzi ba Baali bishwe na Eliya, yarahiriye kuzamwica. Eliya yari yarahanganye n’abanzi barutaga Yezebeli, ariko mu buryo butunguranye, yacitse intege cyane ku buryo yifuje gupfa (1 Abami 19:1-4). Ni gute ibyo byashoboraga kumubaho? Hari ikintu yari yibagiwe.
Eliya yari yibagiwe kwiyambaza Yehova ngo amubere Isoko y’imbaraga. Ni nde wari warahaye Eliya imbaraga zo kuzura umuntu wari wapfuye no guhangana n’abahanuzi ba Baali? Ni Yehova. Nta gushidikanya ko Yehova yashoboraga kumuha imbaraga zo guhangana n’uburakari bw’Umwamikazi Yezebeli.—1 Abami 17:17-24; 18:21-40; 2 Abakorinto 4:7.
Mu gihe icyo ari cyo cyose, umuntu uwo ari we wese ashobora kujijinganya mu bihereranye no kwiringira Yehova. Kimwe na Eliya, ushobora rimwe na rimwe kubona ibihereranye n’ikibazo runaka mu buryo bwa kimuntu aho gukoresha “ubwenge buva mu ijuru” kugira ngo uhangane na cyo (Yakobo 3:17). Ariko kandi, Yehova ntiyatereranye Eliya kubera ko yadohotse by’akanya gato.
Eliya yari yarahungiye i Bērisheba hanyuma akomeza agana iyo mu butayu, aho yatekerezaga ko ari nta wari kumubona. Ariko Yehova yaramubonye. Yohereje umumarayika kugira ngo amuhumurize. Uwo mumarayika yakoze ibishoboka byose kugira ngo Eliya abone umutsima ugishyushye n’amazi afutse yo kunywa. Igihe Eliya yari amaze kuruhuka, marayika yamusabye kugenda ibirometero 300 akajya ku Musozi Horebu, aho Yehova yagombaga kongera kumwongereramo imbaraga.—1 Abami 19:5-8.
Igihe Eliya yageraga ku Musozi Horebu, yagaragarijwe imbaraga za Yehova zatumye ukwizera kwe gukomera. Hanyuma, mu ijwi rituje, ridasakuza, Yehova yamwijeje ko atari wenyine. Yehova yari ari kumwe na we, kandi abavandimwe be 7.000 na bo bari bari kumwe na we, n’ubwo Eliya yari atabizi. Amaherezo, Yehova yaje kumushinga umurimo. Ntiyari yarambuye Eliya igikundiro cyo kuba umuhanuzi we!—1 Abami 19:11-18.
Ubufasha Bushobora Kuboneka
Niba rimwe na rimwe ujya ugera mu mimerere yo gucika intege, ushobora kubona ko uzarushaho kumva umerewe neza uramutse ubonye ikiruhuko cy’inyongera cyangwa ibyokurya birimo intungamubiri. Igihe kimwe, Nathan H. Knorr, wabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova kugeza aho yapfiriye mu mwaka wa 1977, yigeze kuvuga ko ibibazo bikomeye akenshi bigaragara ko nta cyo bivuze iyo umuntu yasinziriye bihagije. Ariko kandi, iyo icyo kibazo gikomeje, uwo muti ushobora kuba udahagije—uzakenera ubufasha kugira ngo urwanye iyo mimerere yo gucika intege.
Yehova yohereje umumarayika kugira ngo akomeze Eliya. Muri iki gihe, Imana itanga ubufasha butera inkunga binyuriye ku basaza hamwe n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, abasaza ‘baba nk’aho kwikinga umuyaga’ (Yesaya 32:1, 2). Ariko kandi, kugira ngo ubabonereho inkunga, bishobora kuba ngombwa ko ufata iya mbere. N’ubwo Eliya yari yacitse intege, yakoze urugendo ajya ku Musozi Horebu kugira ngo ahabwe amabwiriza aturuka kuri Yehova. Duhabwa amabwiriza adukomeza binyuriye ku itorero rya Gikristo.
Iyo twemeye ubufasha kandi tugahangana n’ibigeragezo tubigiranye ubutwari, urugero nk’ibyiyumvo byo gukomeretswa cyangwa gutakaza inshingano, tuba turi ku ruhande rwa Yehova ku bihereranye n’ikibazo gikomeye. Ikihe kibazo? Satani yihandagaje avuga ko abantu bakorera Yehova babitewe gusa n’inyungu zishingiye ku bwikunde. Satani ntahakana ko tuzakorera Yehova mu gihe ibintu byose bizaba bigenda neza mu mibereho yacu, ariko kandi yihandagaza yemeza ko tuzareka kumukorera mu gihe tuzaba tugezweho n’ingorane (Yobu, igice cya 1 n’icya 2). Mu gihe dukomeza gukora umurimo wa Yehova dushikamye tutitaye ku mimerere yo gucika intege, dushobora kugira uruhare mu gutanga igisubizo cy’ikirego cy’ikinyoma cyazamuwe na Diyabule.—Imigani 27:11.
Hana, Mariko na Eliya, bose bahuye n’ibibazo byatumye batakaza ibyishimo byabo mu gihe cy’akanya gato. Ariko kandi, bahanganye n’ibibazo byabo kandi bagize imibereho ikungahaye. Nawe ushobora guhangana n’imimerere yo gucika intege, ubifashijwemo na Yehova!