Umucyo uturuka ku Mana wirukana umwijima!
“Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye.”—2 SAMWELI 22:29.
1. Ni mu buhe buryo umucyo ufitanye isano n’ubuzima?
“IMANA iravuga iti ‘habeho umucyo’: umucyo ubaho” (Itangiriro 1:3). Muri ayo magambo afite ireme, inkuru ivuga ibyerekeye irema yo mu Itangiriro igaragaza ko Yehova ari we soko y’umucyo; ubuzima ku isi bukaba budashobora kubaho udahari. Nanone kandi, Yehova ni we soko y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka, ukaba ari uw’ingenzi mu kutuyobora mu buzima (Zaburi 43:3). Umwami Dawidi yagaragaje isano rya bugufi riri hagati y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka n’ubuzima, ubwo yandikaga ati “aho uri ni ho hari isōko y’ubugingo: mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.”—Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.
2. Nk’uko Pawulo yabigaragaje, umucyo ufitanye isano rya bugufi n’iki?
2 Imyaka 1.000 nyuma y’igihe cya Dawidi, intumwa Pawulo yerekeje ku nkuru ihereranye n’irema. Mu gihe yandikiraga itorero rya Gikristo ry’i Korinto, yaravuze iti “Imana yategetse umucyo kuva, uturutse mu mwijima.” Hanyuma Pawulo yagaragaje ko umucyo wo mu buryo bw’umwuka ufitanye isano rya bugufi n’ubumenyi buturuka kuri Yehova ubwo yongeragaho ati “ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo” (2 Abakorinto 4:6). Ni gute uwo mucyo utugeraho?
Bibiliya—Ni Yo Itugezaho Umucyo
3. Ni uwuhe mucyo Yehova atanga binyuriye muri Bibiliya?
3 Yehova atanga umucyo wo mu buryo bw’umwuka mbere na mbere binyuriye mu Ijambo rye ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Bityo, mu gihe twiga Bibiliya maze tugasobanukirwa ubumenyi buturuka ku Mana, tuba turimo dutuma umucyo we utumurikira. Binyuriye kuri Bibiliya, Yehova atanga urumuri ku byerekeye imigambi ye kandi akatubwira uko twakora ibyo ashaka. Ibyo bituma tugira intego mu mibereho yacu kandi bikagira uruhare mu guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka (Umubwiriza 12:1; Matayo 5:3). Yesu yatsindagirije ko tugomba guhaza ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka, igihe yasubiragamo Amategeko ya Mose agira ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”—Matayo 4:4; Gutegeka 8:3.
4. Ni mu buhe buryo Yesu avugwaho kuba ari ‘umucyo w’isi’?
4 Yesu agira uruhare rukomeye mu gutanga umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, yagaragaje ko ari we “mucyo w’isi,” maze aravuga ati “unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Iyo nteruro idufasha gusobanukirwa uruhare rw’ingenzi Yesu afite mu kumenyesha abantu ukuri kwa Yehova. Niba twifuza kwirinda umwijima tukagendera mu mucyo w’Imana, tugomba gutega amatwi tukumva ibintu byose Yesu avuga kandi tugakurikiza urugero rwe n’inyigisho ze zanditswe muri Bibiliya.
5. Ni iyihe nshingano abigishwa ba Yesu bari bafite nyuma y’urupfu rwe?
5 Hasigaye iminsi mike mbere y’urupfu rwe, Yesu yongeye kwiyerekezaho avuga ko ari umucyo, abwira abigishwa be ati “hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo, butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. Mwizere umucyo mugifite umucyo, kugira ngo mube abana b’umucyo” (Yohana 12:35, 36). Ababaye abana b’umucyo bamenye “i[cy]itegererezo cy’amagambo mazima” (2 Timoteyo 1:13, 14). Hanyuma, bakoresheje ayo magambo mazima kugira ngo bavane abandi bantu bafite imitima itaryarya mu mwijima babageze mu mucyo w’Imana.
6. Ni ukuhe kuri kw’ibanze kwerekeranye n’umucyo hamwe n’umwijima dusanga muri 1 Yohana 1:5?
6 Intumwa Yohana yaranditse iti ‘Imana ni umucyo, kandi muri yo ntihaba umwijima na muke’ (1 Yohana 1:5). Zirikana itandukaniro rigaragara aha riri hagati y’umucyo n’umwijima. Umucyo wo mu buryo bw’umwuka ukomoka kuri Yehova, kandi umwijima wo mu buryo bw’umwuka nta ho ushobora guhurira na we. None se, umwijima ukomoka kuri nde?
Aho Umwijima wo mu Buryo bw’Umwuka Ukomoka
7. Ni nde wihishe inyuma y’umwijima wo mu buryo bw’umwuka, kandi se, ni izihe ngaruka agira ku bantu?
7 Intumwa Pawulo yavuze ibyerekeye “imana y’iki gihe.” Mu kuvuga ityo, yerekezaga kuri Satani Diyabule. Yanavuze ko uwo ‘yahumiye imitima y’abatizera, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana, utabatambikira’ (2 Abakorinto 4:4). Abantu benshi bihandagaza bavuga ko bizera Imana, nyamara ugasanga abenshi muri bo batemera ko Diyabule abaho. Kubera iki? Ni ukubera ko baba badashaka kwemera ko hari imbaraga mbi z’indengakamere zishobora kuba ziriho kandi zikaba zigira ingaruka ku mitekerereze yabo. Ariko kandi, nk’uko Pawulo abigaragaza, Diyabule abaho rwose, kandi agira ingaruka ku bantu kugira ngo badashobora kubona umucyo w’ukuri. Ubushobozi Satani afite bwo guhindura imitekerereze y’abantu bugaragarira mu magambo y’ubuhanuzi amwerekeyeho, agira ati “ni [we] [u]yobya abari mu isi bose” (Ibyahishuwe 12:9). Ingaruka z’ibikorwa bya Satani zabaye iz’uko imimerere yari yarahanuwe n’umuhanuzi Yesaya ubu irangwa mu bantu bose uretse abakorera Yehova bonyine. Yari yarahanuye ati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga.”—Yesaya 60:2.
8. Ni mu buhe buryo ababa mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka bagaragaza ko bari mu rujijo?
8 Mu mwijima w’icuraburindi, ntibishoboka ko umuntu yagira ikintu icyo ari cyo cyose abona. Biba byoroshye ko umuntu ayoba cyangwa akaba mu rujijo. Mu buryo nk’ubwo, abari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka nta bushishozi bagira kandi ntibatinda kuba mu rujijo mu buryo bw’umwuka. Bashobora gutakaza ubushobozi bwo gutandukanya ukuri n’ikinyoma, icyiza n’ikibi. Umuhanuzi Yesaya yerekeje ku bantu nk’abo bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, ubwo yandikaga ati “bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi; umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima; ibisharira babishyira mu cyimbo cy’ibiryohereye, n’ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy’ibisharira” (Yesaya 5:20)! Abakomeza kwibera mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka bayoborwa n’imana y’umwijima, ni ukuvuga Satani Diyabule, kandi ku bw’ibyo batandukanyijwe n’isoko y’umucyo n’ubuzima.—Abefeso 4:17-19.
Kuva mu Mwijima Ujya mu Mucyo Ni Uguca Agahigo
9. Sobanura ukuntu abanyabyaha bikundira umwijima, haba mu buryo nyabwo no mu buryo bw’umwuka.
9 Umugabo wizerwa Yobu yagaragaje ukuntu abanyabyaha bikundira umwijima uyu wa nijoro ubwo yagiraga ati “umusambanyi arindira ko bwira, akavuga ati ‘nta wuza kumbona,’ akipfuka mu maso” (Yobu 24:15). Nanone, abanyabyaha baba mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, kandi uwo mwijima ushobora kubaganza. Intumwa Pawulo yavuze ko ubusambanyi, ubujura, umururumba, ubusinzi, gutukana no kwambura, byogeye cyane mu bafatiwe mu mutego w’uwo mwijima. Ariko kandi, umuntu uwo ari we wese uza mu mucyo w’Ijambo ry’Imana ashobora guhinduka. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakorinto, yagaragaje neza ko kugira iryo hinduka bishoboka. Abakristo benshi b’i Korinto bajyaga bakora imirimo y’umwijima, nyamara Pawulo yarababwiye ati “ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’[u]mwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.”—1 Abakorinto 6:9-11.
10, 11. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ko azirikana imimerere y’umugabo yahumuye? (b) Kuki abantu benshi badahitamo kugendera mu mucyo?
10 Iyo umuntu avuye mu mwijima w’icuraburindi akajya mu mucyo, bishobora gufata igihe runaka kugira ngo amaso ye amenyere urumuri. Igihe Yesu yari i Betsayida, yakijije umugabo w’impumyi ariko agenda amukiza gahoro gahoro abigiranye ubugwaneza. Inkuru igira iti “ayifata ukuboko, ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza, arayibaza ati ‘hari icyo ureba?’ Irararama, iramusubiza iti ‘ndareba abantu, ariko barasa n’ibiti bigenda.’ Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbīra, irakira, isigara ireba byose neza” (Mariko 8:23-25). Uko bigaragara, Yesu yagiye ahumura iyo mpumyi gahoro gahoro kugira ngo ishobore kumenyera urumuri rukaze rw’izuba yari igiye kubona. Dushobora kwiyumvisha ibyishimo uwo mugabo yagize ubwo yashoboraga kureba.
11 Icyakora, ibyishimo uwo mugabo yagize ntibyagereranywa n’ibyishimo abantu bafashwa kuva mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka buhoro buhoro bakajya mu mucyo w’ukuri bagira. Iyo turebye ibyishimo baba bafite, dushobora kwibaza impamvu abandi bantu benshi kurushaho batareherezwa kuza mu mucyo. Yesu atanga impamvu agira ati “uko gucirwaho iteka ni uku; ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo, babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi; kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana” (Yohana 3:19, 20). Ni koko, abantu benshi bakunda gukora “ibibi”—urugero nk’ibikorwa by’ubwiyandarike, gukandamiza, kubeshya, guhuguza no kwiba—kandi mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka wa Satani ni ho hantu hatunganye cyane bumva bagomba kubikorera nk’uko babyifuza.
Tugire Amajyambere Tugendera mu Mucyo
12. Ni mu buhe buryo twungukiwe no kuza mu mucyo?
12 Kuva aho tugiriye ubumenyi ku byerekeranye n’umucyo, ni irihe hinduka twibonyeho? Rimwe na rimwe biba byiza iyo dushubije amaso inyuma tugasuzuma amajyambere yo mu buryo bw’umwuka twagize. Ni izihe ngeso mbi twaretse? Ni ibihe bibazo mu mibereho yacu twashoboye gushyira ku murongo? Ni gute twahinduye ibyo twateganyaga gukora mu gihe kiri imbere? Dushobora gukomeza kugira ihinduka muri kamere yacu no mu mitekerereze yacu ku buryo bizagaragaza ko turimo twitabira umucyo, tubifashijwemo n’imbaraga za Yehova hamwe n’umwuka we wera (Abefeso 4:23, 24). Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo ‘kera mwari umwijima, none muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko, mugende nk’abana b’umucyo, kuko imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri’ (Abefeso 5:8, 9). Kwemera kuyoborwa n’umucyo wa Yehova bituma tugira ibyiringiro n’intego kandi bigatuma abadukikije barushaho kugira imibereho ishimishije. Kandi se, mbega ukuntu kugira iryo hinduka bishimisha umutima wa Yehova!—Imigani 27:11.
13. Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bw’umucyo wa Yehova, kandi se, ni iki gikenewe kugira ngo tugire iyo myifatire?
13 Tugaragaza ko dushimira ku bw’imibereho irangwa n’ibyishimo kurusha iyo twahoranye, binyuriye mu kugaragaza ko dufite umucyo wa Yehova—tukabigaragaza tugeza ibyo twize muri Bibiliya ku bagize umuryango wacu, ku ncuti no ku baturanyi (Matayo 5:12-16; 24:14). Ku banga kumva ibyo tubabwira, umurimo wacu wo kubwiriza n’imyifatire yacu ya Gikristo y’intangarugero birabahana. Pawulo yarasobanuye ati “mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. Ntimukifatanye n’imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane” (Abefeso 5:10, 11). Gufasha abandi kuva mu mwijima bagahitamo umucyo bishobora kudusaba ubutwari. Icy’ingenzi kurushaho, bisaba ko tuba abantu barangwa n’impuhwe no kwita ku bandi kandi tukagira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubagezaho umucyo w’ukuri kugira ngo babone inyungu z’iteka.—Matayo 28:19, 20.
Irinde Imicyo Iyobya!
14. Ku bihereranye n’umucyo, ni uwuhe muburo twagombye kwitondera?
14 Ku bantu bari mu nyanja mu masaha y’umwijima, umucyo uwo ari wo wose babonye barawishimira. Mu bihe bya kera, bacanaga imuri ku bitare bihanamye byo mu Bwongereza kugira ngo bagaragaze aho umuntu yashoboraga kwikinga inkubi y’umuyaga. Abasare bishimiraga kuyoborwa n’urwo rumuri kugira ngo bagere ku cyambu amahoro. Nyamara kandi, zimwe muri izo muri zarayobyaga. Aho kugira ngo ya mato agere ku cyambu, amenshi yarayobywaga bityo akamenekera ku nkombe iriho intaza zishinyitse, imizigo yayo ikahibirwa. Muri iyi si ishukana, tugomba kuba maso kugira ngo tudashukwa n’imuri ziyobya zishobora kutuyobya tukaba inkuge zimenetse mu buryo bw’umwuka. Tubwirwa ngo “Satani ubwe yihindura nka malayika w’umucyo.” Mu buryo nk’ubwo, abagaragu be, hakubiyemo n’abahakanyi, ni “abakozi bariganya” ‘bigira nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka.’ Nitwihingamo imitekerereze ikocamye ya bene abo bantu, dushobora gucogora ku bihereranye no kwiringira Ijambo rya Yehova ry’ukuri, ari ryo Bibiliya, kandi ukwizera kwacu kugapfa.—2 Abakorinto 11:13-15; 1 Timoteyo 1:19.
15. Ni iki kizadufasha kuguma mu nzira ijyana mu buzima?
15 Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Ni koko, ‘inzira iruhije ijya mu bugingo’ imurikirwa mu buryo bugaragara neza n’Imana yacu yuje urukundo ari yo Yehova, “ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (Matayo 7:14; 1 Timoteyo 2:4). Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya bizaturinda gutandukira tukava muri iyo nzira iruhije tukajya mu nzira z’umwijima. Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Uko tugenda dukura mu buryo bw’umwuka, tugenda twigishwa n’Ijambo ry’Imana. Dushingiye ku Ijambo ry’Imana, dushobora kwicyaha cyangwa se byaba ngombwa tukaba twacyahwa n’abungeri buje urukundo bo mu itorero. Mu buryo nk’ubwo, dushobora gushyira ibintu ku murongo kandi tukemera guhanirwa gukiranuka tubigiranye ukwicisha bugufi kugira ngo ikirenge cyacu gikomeze guhama mu nzira igana mu buzima.
Tugendere mu Mucyo Dufite Umutima Ushimira
16. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira ku bwo kuba Yehova yaraduhaye umucyo uhebuje?
16 Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bw’impano ihebuje y’umucyo twahawe na Yehova? Muri Yohana igice cya 9, hatubwira ko ubwo Yesu yakizaga umugabo wavutse ari impumyi, uwo mugabo yasunikiwe kugaragaza ugushimira. Mu buhe buryo? Yizeye ko Yesu ari Umwana w’Imana kandi amumenyekanishiriza mu ruhame ko ari “umuhanuzi.” Byongeye kandi, yagize ubutwari bwo kwamagana abagerageje gupfobya igitangaza cyakozwe na Yesu (Yohana 9:17, 30-34). Intumwa Petero yise abasizwe bagize itorero rya Gikristo “abantu Imana yaronse.” Kubera iki? Ni ukubera ko bafite umutima wo gushimira nk’uwo uwo mugabo wavutse ari impumyi akaza guhumurwa yari afite. Bagaragaza ko bashimira Yehova, we Mugiraneza wabo, ‘bamamaza ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza’ (1 Petero 2:9; Abakolosayi 1:13). Abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi na bo bafite umutima nk’uwo wo gushimira, kandi bashyigikira abavandimwe babo basizwe mu gutangariza mu ruhame “ishimwe” rya Yehova. Mbega igikundiro kitagereranywa Imana iha abantu badatunganye!
17, 18. (a) Ni iyihe nshingano buri muntu wese afite? (b) Mu kwigana Timoteyo, ni iki buri Mukristo aterwa inkunga yo kwirinda?
17 Gushimira tubivanye ku mutima ku bw’umucyo w’ukuri, ni iby’ingenzi. Wibuke ko nta n’umwe muri twe wavutse azi ukuri. Bamwe bakwiga bamaze kuba bakuru, bityo bagahita babona uburyo umucyo usumba kure cyane umwijima. Abandi bafite igikundiro cyihariye cyo kuba bararezwe n’ababyeyi batinya Imana. Kuri bene abo, bishobora koborohera ko umucyo bawufatana uburemere buke. Umuhamya umwe, ufite ababyeyi batangiye gukorera Yehova mbere y’uko avuka, yivugira ko byamutwaye igihe kinini bikamusaba n’imihati kugira ngo yiyumvishe icyo ukuri yigishijwe kuva akiri muto kwasobanuraga mu buryo bwuzuye n’akamaro kako (2 Timoteyo 3:15). Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, buri wese muri twe agomba kwihingamo umutima wo gushimira mu buryo bwimbitse ku bw’ukuri Yehova yaduhishuriye.
18 Umusore Timoteyo yari yarigishijwe “ibyanditswe byera” kuva akiri muto, ariko yaje kuba Umukristo ukuze ari uko gusa ashyizeho umwete mu murimo we (2 Timoteyo 3:15). Icyo gihe ni bwo yari ashoboye gufasha intumwa Pawulo yamuteye inkunga igira iti “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” Nimucyo twese, kimwe na Timoteyo, twirinde gukora ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma dukorwa n’isoni—cyangwa kikaba cyatuma Yehova yumva tumukojeje isoni!—2 Timoteyo 2:15.
19. (a) Kimwe na Dawidi, ni iki twese dufite impamvu yo kuvuga? (b) Ni iki kizasuzumwa mu gice gikurikira?
19 Dufite impamvu zose zituma dusingiza Yehova, we waduhaye umucyo w’ukuri kwe. Kimwe n’Umwami Dawidi, turavuga tuti “ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka; Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye” (2 Samweli 22:29). Icyakora ariko, ntiduhirahira ngo twidamararire, kubera ko ibyo bishobora gutuma dusubira mu mwijima twavanywemo. Ku bw’ibyo, igice gikurikira kizadufasha kwisuzuma, ku buryo tuzamenya agaciro duha ukuri kuva ku Mana, mu mibereho yacu.
Ni Iki Wize?
• Ni gute Yehova atumurikira mu buryo bw’umwuka?
• Ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi umwijima wo mu buryo bw’umwuka udukikije udutera?
• Ni akahe kaga tugomba kwirinda?
• Ni gute twagaragaza ko dushimira ku bw’umucyo w’ukuri?
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Yehova ni we soko y’umucyo uyu tuzi n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Nk’uko Yesu yagiye ahumura impumyi gahoro gahoro, ni na ko adufasha kuva mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Kuyobywa n’imicyo y’ikinyoma ya Satani bituma umuntu ahinduka nk’inkuge imenetse mu buryo bw’umwuka