“Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka” bateranye bishimye
IBIBAZO byo guhenebera k’umuco, iby’ubukungu na politiki birahungabanya isi. Icyakora, nubwo hariho uwo muvurungano, Abahamya ba Yehova bateraniye hamwe mu Ikoraniro ry’Intara rirangwa n’amahoro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka.” Amakoraniro yatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2002, maze abera hirya no hino ku isi.
Mu by’ukuri, ayo makoraniro yari ashimishije. Nimucyo dusuzume mu magambo ahinnye iyo porogaramu ishingiye kuri Bibiliya yateraga inkunga.
Umunsi wa mbere watsindagirije ishyaka Yesu yagiraga
Umutwe w’umunsi wa mbere w’ikoraniro wari “Twigane ishyaka ry’Umwami wacu Yesu” (Yohana 2:17). Disikuru ivuga ngo “Nimwishimire guteranira hamwe, mwebwe babwiriza b’Ubwami,” yatumiye mu buryo bususurutsa abari bateranye kwifatanya mu byishimo byaranze amakoraniro y’ubwoko bw’Imana kuva kera (Gutegeka 16:15). Iyo disikuru yakurikiwe no kugira icyo babaza ababwiriza b’ubutumwa bwiza barangwa n’ishyaka.
Disikuru ivuga ngo “Jya wishimira Yehova cyane” yibanze ku bivugwa muri Zaburi ya 37:1-11, umurongo ku wundi. Twatewe inkunga yo ‘kudahagarikwa umutima’ n’uko abakora ibibi basa n’aho bagize icyo bageraho. Nubwo abantu babi bashobora kuduharabika, igihe nikigera Yehova azagaragaza mu by’ukuri abantu be bizerwa abo ari bo. Disikuru yagiraga iti “Jya ugaragaza ko uri umuntu ushimira” yavuze ku kuntu dushobora kugaragaza ko dushimira Imana. Abakristo bose bagomba gutambira Yehova “igitambo cy’ishimwe” (Abaheburayo 13:15). Birumvikana ariko ko igihe tumara dukorera Yehova giterwa n’ukuntu dushimira hamwe n’imimerere turimo.
Disikuru y’ifatizo yagiraga iti “Ababwiriza b’Ubwami bafite ishyaka rirangwa n’igishyuhirane.” Yagaragaje ko Yesu ari we rugero ruhebuje rwo kugira ishyaka. Ubwami bwo mu ijuru bumaze kwima mu ijuru mu mwaka wa 1914, Abakristo b’ukuri bagombaga kugira ishyaka kugira ngo batangaze ubwo butumwa bwiza. Uwatanze iyo disikuru yakomoje ku byavugiwe mu ikoraniro ryabereye i Cedar Point, muri Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka wa 1922, maze atwibutsa itumira rikomeye ryagiraga riti “nimutangaze Umwami n’ubwami bwe”! Uko igihe cyahitaga, ishyaka abagaragu b’Imana bizerwa bari bafite ryabasunikiye gutangariza amahanga yose ukuri guhebuje k’Ubwami.
Disikuru yavugaga ngo “Ntidutinye, kuko tuzi ko Yehova ari kumwe natwe,” yatanzwe ku munsi wa mbere nyuma ya saa sita, ikaba yaragaragaje ko ubwoko bw’Imana ari bwo Satani yibasira mu buryo bwihariye. Icyakora, nubwo hari abaturwanya, iyo dutekereje ku ngero nyinshi zo muri Bibiliya n’izo muri iki gihe z’abagaragaje ukwizera, bidutera inkunga yo kwihanganira ibigeragezo n’ibishuko tudatinya.—Yesaya 41:10.
Hakurikiyeho umutwe ugizwe n’ingingo eshatu z’uruhererekane, ugira uti “Ubuhanuzi bwa Mika buradukomeza kugira ngo tugendere mu izina rya Yehova.” Uwatanze disikuru ibimbura muri izo ngingo z’uruhererekane, yagereranyije ubuhenebere bw’umuco, ubuhakanyi bw’amadini no gukunda ubutunzi byariho mu gihe cya Mika n’ibiriho muri iki gihe turimo. Yagize ati “ibyiringiro byacu by’igihe kizaza bizarushaho guhama nitwihingamo kugira umutima wumvira, tukagenzura neza ko imyifatire yacu yera, imibereho yacu ikaba yuzuyemo ibikorwa birangwa no kubaha Imana, kandi ntitwigere na rimwe twibagirwa ko umunsi wa Yehova uzaza nta kabuza.”—2 Petero 3:11, 12.
Uwatanze disikuru ya kabiri muri izo z’uruhererekane yagaragaje iteka Mika yaciriyeho abayobozi ba Yuda. Barenganyaga abakene batagira kivurira. Ariko nanone, Mika yahanuye ugutsinda k’ugusenga k’ukuri (Mika 4:1-5). Kubera ko duhabwa imbaraga n’umwuka wera wa Yehova, twiyemeje gutangaza ubwo butumwa buhumuriza bw’ibyiringiro. Ariko se, twabyifatamo dute niba twumva turwaye cyangwa dufite indi nzitizi iyo ari yo yose? Uwatanze disikuru ya gatatu muri izo yagize ati “Yehova adusaba ibintu bishyize mu gaciro kandi dushobora kugeraho.” Yakomeje asobanura ibintu binyuranye biri muri Mika 6:8, aho dusoma ngo “yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.”
Kubera ko iyi si yangiritse mu by’umuco ishobora kugira ingaruka ku Bakristo, twese twungukiwe na disikuru yagiraga iti “Komeza kuba umuntu utanduye binyuriye mu kurinda umutima wawe.” Urugero, nidukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco bizadufasha kugira ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo. Kubera ko turi Abakristo, ntitugomba na rimwe gutekereza ndetse no ku bintu bishobora gutuma twishora mu busambanyi.—1 Abakorinto 6:18.
Disikuru yagiraga iti “Irinde ibinyoma” yagaragaje ko tuba tubaye abanyabwenge iyo tubonye ko ibitekerezo bigoretse abahakanyi bakwirakwiza, ukuri kwabo kuvanzemo ibinyoma n’ibinyoma byabo byambaye ubusa ari nk’uburozi (Abakolosayi 2:8). Ni yo mpamvu rero tutagomba kwishuka ngo dutekereze ko dushobora guhaza irari ry’ibyaha tudahuye n’ingorane.
Disikuru isoza umunsi wa mbere w’ikoraniro yari ifite umutwe uvuga ngo “Senga Imana y’ukuri yonyine.” Uko imimerere y’iyi si igenda irushaho kugorana, mbega ukuntu bitera inkunga kumenya ko vuba aha Yehova agiye kuzana isi ye nshya ikiranuka! Ni bande bazayibamo? Ni abasenga Yehova bonyine. Uwatanze iyo disikuru yasohoye igitabo gishya cyo kwigwa, ari cyo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine; kikaba kizadufasha, kigafasha abana bacu n’abigishwa bacu ba Bibiliya kugira ngo tugere kuri iyo ntego. Mbega ukuntu twishimiye kukibona!
Umunsi wa kabiri watsindagirije ibyo kugira ishyaka ry’ibyiza
Umunsi wa kabiri w’ikoraniro wari ufite umutwe uvuga ngo “Nimugire ishyaka ry’ibyiza” (1 Petero 3:13). Uwatanze disikuru ibanza yasuzumye isomo ry’umunsi. Yatsindagirije ko gusuzuma isomo ry’umunsi buri gihe kandi mu buryo bufite ireme byongera ishyaka tugira.
Hanyuma, hakurikiyeho umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane ugira uti “Ababwiriza b’Ubwami bubahisha umurimo wabo.” Igice cya mbere cy’uwo mutwe cyatsindagirije ko tugomba gukwiriranya neza Ijambo ry’Imana (2 Timoteyo 2:15). Iyo dukoresheje Bibiliya neza bituma ‘igira imbaraga’ ku mibereho y’abantu (Abaheburayo 4:12). Twagombye kwerekeza ibitekerezo by’abantu kuri Bibiliya maze tukabafasha kuyitekerezaho tubemeza. Igice cya kabiri muri izo ngingo z’uruhererekane, cyaduteye inkunga yo gusubira gusura kenshi abantu bashimishijwe (1 Abakorinto 3:6). Kwitegura no gushira amanga ni ngombwa kugira ngo dukurikirane abantu bashimishijwe bose vuba na vuba. Igice cya gatatu cyatugiriye inama yo kubona ko buri muntu wese duhuye ashobora kuzaba umwigishwa wa Bibiliya. Icyo gice cyanagaragaje ko gusaba umuntu ko twamuyoborera icyigisho cya Bibiliya igihe tumusuye bwa mbere bishobora gutuma habaho ibyishimo byo gufasha abantu kuba abigishwa.
Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe ugira uti “Impamvu tugomba ‘gusenga ubudasiba.’ ” Bibiliya ishishikariza Abakristo gushakira ubuyobozi ku Mana mu bice byose bigize imibereho. Tugomba gushyiraho igihe cyo gusenga turi twenyine. Byongeye kandi, tugomba gukomeza gusenga, kubera ko Yehova ashobora kutureka ngo dukomeze gusenga mu gihe runaka mbere y’uko igisubizo cye kiboneka.—Yakobo 4:8.
Disikuru igira iti “Ikiganiro gishingiye ku bintu byo mu buryo bw’umwuka kirubaka” yaduteye inkunga yo gukoresha impano dufite yo kuvuga kugira ngo twungukirwe kandi twungure n’abandi (Abafilipi 4:8). Umugabo, umugore we n’abana babo, bose bakeneye kugirana ikiganiro gishingiye ku bintu by’umwuka buri munsi. Kugira ngo ibyo bigerweho, imiryango yagombye kugerageza gusangira amafunguro nibura rimwe buri munsi, ibyo bikazatuma habaho ikiganiro cyubaka.
Porogaramu ya mu gitondo yashojwe na disikuru ikora ku mutima igira iti “Uko kwitanga no kubatizwa biyobora ku gakiza.” Abari bagiye kubatizwa bari baramaze kugira ubumenyi, barizeye, barihannye, barahindutse bareka ibibi bakoraga, kandi bariyeguriye Imana. Uwatanze iyo disikuru yagaragaje ko nyuma yo kubatizwa, bagombaga gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka kandi bagakomeza kugira ishyaka n’imyifatire myiza.—Abafilipi 2:15, 16.
Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, hari ibintu bibiri by’ingenzi byatsindagirijwe muri disikuru yagiraga iti “Jya wiyoroshya kandi ukomeze kugira ijisho rireba neza.” Kwiyoroshya bivuga ko tugomba kubona neza aho ubushobozi bwacu bugarukira n’umwanya dufite mu maso y’Imana. Kwiyoroshya bidufasha gukomeza kugira ijisho rireba “neza,” riboneza ku Bwami bw’Imana aho kuboneza ku butunzi. Nitubigenza dutyo, ntituzahangayika kubera ko Yehova azaduha ibyo dukeneye.—Matayo 6:22-24, 33, 34.
Uwatanze disikuru ikurikiraho yagaragaje impamvu twagombye ‘kujya twiringira Yehova mu buryo bwuzuye mu bihe by’akaga.’ Ni gute twanesha intege nke, ibibazo by’amafaranga cyangwa uburwayi twifitiye? Nimucyo tujye dusaba Yehova ubwenge kandi dusabe abandi ubufasha. Aho kugira ngo duhangayike cyangwa twihebe, twagombye gukomeza ukwizera dufitiye Imana binyuriye mu gusoma Ijambo ryayo.—Abaroma 8:35-39.
Umutwe wa nyuma muri iryo koraniro wari ugizwe n’ingingo z’uruhererekane wagiraga uti “Ubwiza bw’ukwizera kwacu bugeragezwa mu buryo bunyuranye.” Igice cyawo cya mbere cyatwibukije ko Abakristo bose b’ukuri batotezwa. Gutotezwa bibera abandi ubuhamya, bigakomeza ukwizera kwacu, kandi bikaduha umwanya wo kugaragaza ko turi indahemuka ku Mana. Nubwo tutemera gushyira ubuzima bwacu mu kaga bitari ngombwa, nta na rimwe dukoresha uburyo butemewe n’Ibyanditswe kugira ngo twirinde ibitotezo.—1 Petero 3:16.
Uwatanze disikuru ya kabiri muri uwo mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, yibanze ku bibazo bifitanye isano no kutabogama. Abakristo ba mbere ntibarwanyaga intambara z’uburyo bwose, ariko bari bazi ko mbere na mbere bagombaga kuba indahemuka ku Mana. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe Abahamya ba Yehova bafatana uburemere iri hame rigira riti ‘ntimuri ab’isi’ (Yohana 15:19). Kubera ko ibigeragezo birebana no kutabogama kwacu bishobora kuvuka mu buryo bwihuse, imiryango igomba kugena igihe cyo gusuzuma amabwiriza ya Bibiliya arebana no kutabogama kwa Gikristo. Nk’uko disikuru ya gatatu muri uwo mutwe yabigaragaje, intego Satani afite si iyo kutwica byanze bikunze, ahubwo ni iyo kutwotsa igitutu tukareka kuba abizerwa. Duhesha Yehova ikuzo iyo dukomeje kuba abizerwa twihanganira abadukoba, tukananira ibishuko bidukururira mu bwiyandarike, kandi tukihanganira imibabaro yo mu byiyumvo n’uburwayi.
Disikuru isoza uwo munsi yari ifite umutwe w’itumira rishishikaje rigira riti “Egera Yehova.” Gusobanukirwa imico y’ingenzi ya Yehova byamutureherejeho. Akoresha imbaraga ze zitagira imipaka kugira ngo arinde ubwoko bwe, cyane cyane mu buryo bw’umwuka. Ubutabera bwe ntibukagatiza ahubwo bumusunikira gutuma buri wese ukora ibyo gukiranuka ashobora kuzabona ubuzima bw’iteka. Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo yakoresheje abantu badatunganye ngo bandike Bibiliya. Urukundo ni wo muco wa Yehova uhebuje cyane; ni rwo rwamusunikiye gushyiriraho ikiremwamuntu uburyo bwo kuzabona agakiza binyuriye kuri Yesu Kristo (Yohana 3:16). Uwatanze disikuru yashoje atangaza igitabo gishya gishishikaje, gifite umutwe uvuga ngo Egera Yehova.
Umunsi wa gatatu wibanze ku kugira ishyaka ry’imirimo myiza
Umunsi wa gatatu w’ikoraniro wari ufite umutwe ugira uti “Ubwoko bufite ishyaka ry’imirimo myiza” (Tito 2:14). Porogaramu ya mu gitondo yatangijwe n’umuryango wasuzumye isomo ry’umunsi. Hanyuma, hakurikiyeho disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, ibyiringiro byawe bishingiye kuri Yehova?” Amahanga ashingira ibyiringiro byayo ku bintu bidafashije, akishingikiriza ku bwenge bwayo n’imbaraga zayo. Icyakora ibinyuranye n’ibyo, abagaragu ba Yehova bamwishingikirizaho bafite ishyaka n’ibyishimo nubwo haba hari ingorane zimeze zite.—Zaburi 46:1-3, 7-11.
Igice cyari gifite umutwe ugira uti “Rubyiruko—nimuteganye iby’igihe kizaza mwisunze umuteguro wa Yehova,” cyibanze ku kibazo kigira kiti ‘ni gute mu by’ukuri umuntu ukiri muto yakungukirwa n’ubuzima bwe uko bishoboka kose?’ Ibyo ntibyashoboka binyuriye mu kwiruka inyuma y’amafaranga, ubutunzi n’ibyubahiro. Umuremyi wacu atera inkunga urubyiruko mu buryo bwuje urukundo yo kumwibuka igihe bakiri bato. Uwatanze iyo disikuru yagize icyo abaza bamwe mu binjiye mu murimo wa Gikristo mu gihe bari bakiri bato, kandi twashoboraga kwiyumvisha ibyishimo bafite. Mbega ukuntu kuba twarabonye inkuru y’ubwami nshya, ari yo Rubyiruko—Ni Iki Muzakoresha Ubuzima Bwanyu? bizaba ingirakamaro! Iyo nkuru y’ubwami yagenewe gufasha Abahamya ba Yehova bakiri bato kwiteganyiriza iby’igihe kizaza cy’iteka bisunze umuteguro wa Yehova!
Hanyuma hakurikiyeho darame yashishikaje abantu cyane yari ishingiye kuri Bibiliya, yagiraga iti “Jya ukomeza gushikama mu bihe bibi.” Yasobanuraga mu buryo buhinnye umurimo wa Yeremiya kuva akiri muto kugeza ku irimbuka rya Yerusalemu, muri icyo gihe akaba yarahanuraga afite ishyaka. Yeremiya yumvaga adakwiriye inshingano ye, ariko kandi yarayisohoje nubwo bamurwanyaga; kandi Yehova yaramurokoye.—Yeremiya 1:8, 18, 19.
Darame yakurikiwe na disikuru igira iti “Jya uba nka Yeremiya—ubwiriza Ijambo ry’Imana ubigiranye ubutwari.” Ababwiriza b’Ubwami bo muri iki gihe bakunze kuvugwa nabi kandi bakibasirwa na za poropagande zirangwa n’ubugome (Zaburi 109:1-3). Icyakora, kimwe na Yeremiya, dushobora kwihanganira ibintu biduca intege binyuriye mu kwishimira Ijambo rya Yehova. Kandi twizeye ko abaturwanya batazadutsinda.
Disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Ishusho y’iyi si irimo irashira,” yaziye igihe rwose. Igihe turimo cyaranzwe n’ihinduka rikomeye. Bibiliya yari yarahanuye ko iyo mimerere, hakubiyemo no kuvuga ngo “ni amahoro nta kibi kiriho,” yari kugeza ku munsi ukomeye wa Yehova (1 Abatesalonike 5:3). Uwo munsi uzatuma habaho ihinduka rishishikaje: intambara, ubugome, urugomo n’indwara bizakurwaho. Ni yo mpamvu rero aho kugira ngo twiringire iyi si, ahubwo iki ni cyo gihe cyo gukomeza kubaha Imana no kugira imyifatire itanduye.
Nyuma yo gusuzuma mu magambo ahinnye icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyari giteganyijwe muri icyo cyumweru, hatanzwe disikuru yagiraga iti “Nimugwize imirimo myiza muri ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka.” Uwatanze iyo disikuru yagaragaje ukuntu porogaramu yadushishikaje mu buryo bw’umwuka, kandi ikadutera inkunga yo kwishingikiriza kuri Yehova. Mu gusoza, twatewe inkunga yo kuba ababwiriza b’Ubwami bw’Imana batanduye, barangwa n’urukundo kandi bagira ishyaka.—1 Petero 2:12.
Kimwe n’umwuka abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya Nehemiya bari bafite, nta gushidikanya ko natwe twasubiye iwacu twishimiye imigisha yo mu buryo bw’umwuka twaboneye mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka” (Nehemiya 8:12). Mbese, iryo koraniro rishishikaje ryaba ryaragushimishije cyane kandi rigatuma wiyemeza gukomeza kuba umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Igitabo gishya cyo kuyoborerwamo icyigisho!
Umunsi wa mbere w’ikoraniro urangiye, abari bateranye bashimishijwe n’uko hasohotse igitabo gishya, ari cyo Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Cyagenewe kwigwa n’abarangije kwiga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, kandi nta gushidikanya ko kizakomeza ukwizera kw’ “abari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka.”—Ibyakozwe 13:48, NW.
[Aho ifoto yavuye]
Ifoto iri ku gifubiko cy’igitabo yatanzwe na U.S. Navy
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Igitabo kizadufasha kwegera Imana
Uwatanze disikuru isoza umunsi wa kabiri w’ikoraniro, yatangaje ko hasohotse igitabo gishya, ari cyo Egera Yehova. Gikubiyemo ibice bine by’ingenzi. Buri gice kivuga ku muco umwe mu mico y’ingenzi ya Yehova, ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Buri mutwe w’icyo gitabo ufite igice kigaragaza ukuntu Yesu Kristo yatanze ingero zishishikaje agaragariza imico y’Imana mu bikorwa. Intego y’ibanze y’icyo gitabo gishya, ni ukudufasha, twe n’abigishwa bacu ba Bibiliya, kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi kandi ikomeye kurushaho.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka bugenewe urubyiruko
Umunsi wa gatatu w’ikoraniro waranzwe n’uko hasohotse inkuru y’ubwami yihariye ivuga ngo Rubyiruko—Ni Iki Muzakoresha Ubuzima Bwanyu? Yagenewe gufasha urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova kugira ngo rufate imyanzuro myiza ihereranye n’igihe kizaza. Iyo nkuru y’ubwami nshya itanga inama zishingiye ku Byanditswe z’ukuntu gukorera Yehova byabera umuntu umwuga w’iteka.