Mbese umwana wanjye yagombye kujya mu ishuri?
TEKEREZA uramutse utabasha gusoma amagambo yanditse kuri uru rupapuro. Byagenda bite se uramutse udashobora kwerekana aho igihugu cyawe giherereye ku ikarita y’isi? Abana batagira ingano bakura batazi gusoma no kwandika. Bite se ku birebana n’umwana wawe?
Mbese umwana wawe yagombye kujya mu ishuri? Mu bihugu byinshi, ni itegeko ko abana bose biga amashuri abanza n’ayisumbuye kandi akenshi bigira ubuntu. Amasezerano ku Burenganzira bw’Abana agaragaza ko kujya mu ishuri ari uburenganzira bwabo bw’ibanze. Ni na ko Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu abivuga. Mu bihugu bimwe na bimwe ariko, hari ubwo amashuri aba atari ubuntu ndetse bikaba byagora ababyeyi kurihira abana. Reka turebe icyo ababyeyi b’Abakristo batekereza kuri iki kibazo, kubera ko bifuza ko abana babo bamenya gusoma no kwandika, babyigira mu ishuri cyangwa se ahandi.
Ingero zo muri Bibiliya z’abantu bize
Benshi mu bagaragu b’Imana bavugwa muri Bibiliya bari bazi gusoma no kwandika. Petero na Yohana abigishwa ba Yesu bari abarobyi b’Abayahudi, ariko banditse ibitabo bya Bibiliya mu Kigiriki, ntibabyanditse mu rurimi rw’iwabo kavukire rw’Urunyagalilaya.a Biragaragara ko ababyeyi babo babaga barakoze uko bashoboye kose kugira ngo abana babo bahabwe ubumenyi bw’ibanze. Mu bandi banditsi ba Bibiliya bari mu mimerere nk’iyo twavugamo nk’umushumba Dawidi, Amosi wari umuhinzi, na mwene nyina wa Yesu, Yuda, ushobora kuba yari umubaji.
Umugabo witwa Yobu yari azi gusoma no kwandika, ndetse igitabo cyo muri Bibiliya cyitiriwe izina rye kigaragaza ko yari asobanukiwe ibya siyansi. Amagambo Yobu yavuze ari mu gitabo cye yanditswe mu bisigo, bikaba bigaragaza ko ashobora no kuba yari afite ubuhanga mu buvanganzo. Tuzi kandi ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barize nk’uko bigaragazwa n’ibisate by’ibibumbano byatoraguwe, bishobora kuba ari byo bandikagaho imirongo y’Ibyanditswe.
Kwiga ni ingenzi ku Bakristo
Twese Abakristo dukeneye kongera ubumenyi bwa Bibiliya niba dushaka gushimisha Imana (Abafilipi 1:9-11; 1 Abatesalonike 4:1). Gukoresha neza Ibyanditswe ndetse n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bishobora gutuma dutera imbere mu buryo bw’umwuka. Kubera ko Imana yaduhaye Ijambo ryayo ryanditse, yiteze ko abayisenga bamenya gusoma no kwandika neza uko bishoboka kose. Iyo dusomye Bibiliya tukayisobanukirwa, gushyira mu bikorwa inama zayo biratworohera. Birumvikana ko hari ibice bimwe na bimwe tugomba gusoma incuro zirenze imwe, kugira ngo tubashe kubisobanukirwa neza no kubitekerezaho.—Zaburi 119:104; 143:5; Imigani 4:7.
Buri mwaka, abagize ubwoko bwa Yehova bahabwa amapaji amagana n’amagana y’inyandiko z’imfashanyigisho bategurirwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Izo nyandiko zivuga ku byerekeye ubuzima bwo mu muryango, imigenzo, idini, siyansi n’ibindi bintu byinshi bitandukanye. Icy’ingenzi cyane ariko, ni uko zikubiyemo inama zo muri Bibiliya ku bintu by’umwuka. Niba abana bawe batazi gusoma, bazacikanwa n’amakuru menshi y’ingirakamaro.
Kwiga amateka y’abantu ni ngombwa kuko bidufasha gusobanukirwa impamvu dukeneye Ubwami bw’Imana. Ni byiza kandi kugira ubumenyi bw’ibanze mu byerekeye ubumenyi bw’isi. Bibiliya ivuga ku bihugu bitandukanye nka Isirayeli, Misiri n’u Bugiriki. Mbese umwana wawe ashobora kwerekana aho ibyo bihugu biherereye ku ikarita y’isi? Ashobora se kwerekana aho igihugu cye giherereye? Iyo umuntu atazi kurebera ku ikarita, bishobora no gutuma adasohoza neza umurimo we wo kubwiriza mu ifasi yahawe.—2 Timoteyo 4:5.
Inshingano mu itorero
Abasaza n’abakozi b’imirimo b’Abakristo bafite inshingano nyinshi zibasaba kuba bazi gusoma. Urugero, bagomba gutegura ibiganiro mu materaniro y’itorero. Haba hakenewe kwandika ibyerekeye ibitabo n’impano. Umuntu aramutse atarize nibura amashuri abanza, byamugora cyane kuzuza izo nshingano mu buryo bwuzuye.
Hari abantu bitangiye imirimo bakorera ku mazu ya za Beteli ku isi hose. Kugira ngo abo bantu babashe kuganira kandi barangize imirimo bashinzwe, nko guhindura ibitabo mu zindi ndimi ndetse no gusana imashini, bagomba kuba bazi gusoma no kwandika. Niba abana bawe bifuza kuzagira inshingano nk’izo, ni ngombwa ko biga nibura amashuri abanza. Ni izihe mpamvu zindi zifatika zagombye gutuma umwana wawe ajya mu ishuri?
Ubukene n’imiziririzo
Hari igihe abantu bakennye baba basa n’aho nta kizabavana muri ubwo bukene. Ariko hari n’igihe kwiga amashuri aciriritse bishobora kuturinda twe n’abana bacu imibabaro itari ngombwa. Mu bantu batize, ni bake cyane babasha kwibeshaho. Rimwe na rimwe abana ndetse n’ababyeyi bapfa bazira ko babuze amafaranga yo kujya kwa muganga kubera ubukene. Abantu bize amashuri make cyangwa batize na busa akenshi usanga barya nabi kandi batuye mu mazu adafashije. Kuba umuntu yarize cyangwa azi nibura gusoma no kwandika bishobora kumufasha.
Nanone kwiga bituma umuntu atiringira cyane iby’imiziririzo. Ni iby’ukuri ko mu bantu bize no mu batarize hose harimo abagendera ku miziririzo. Ariko abantu batize bashobora kubeshywa bakanagirwa ibikoresho mu buryo bworoshye kurusha abandi, kuko badashobora kwisomera inyandiko zigaragaza ibyo binyoma. Bityo usanga ari bo bakunze cyane kwemera imiziririzo bakaniringira ko umupfumu ashobora kubakiza mu buryo bw’igitangaza.—Gutegeka 18:10-12; Ibyahishuwe 21:8.
Umuntu ntiyigira gusa kubona akazi
Abenshi bibwira ko intego ya mbere yo kwiga ari ukuzabona amafaranga. Nyamara hari abantu bize badafite akazi cyangwa bahembwa amafaranga make cyane ku buryo batabona ibyo bakeneye byose. Ababyeyi bamwe bashobora gutekereza rero ko nta cyo bimaze kohereza umwana mu ishuri. Nyamara ishuri riha umwana ubushobozi burenze ubwo kuzakorera amafaranga; rimutegurira kuzirwanaho ubuzima bwe bwose (Umubwiriza 7:12). Iyo umuntu yize, kuganira n’abaganga, abategetsi ba leta cyangwa se abakozi ba banki biramworohera, akabona ari ibisanzwe aho kuba byamutera ubwoba.
Mu bihugu bimwe na bimwe, hari igihe abana batagiye mu ishuri ababyeyi babo baboherereza umuntu kugira ngo abigishe akazi ko kubaka, kuroba, kudoda cyangwa se indi myuga imwe n’imwe. Kumenya umwuga ni ikintu cyiza, ariko niba abo bana bataragiye mu ishuri birashoboka ko batazigera bamenya gusoma no kwandika neza. Nta gushidikanya ko baramutse babanje kwiga nibura amashuri abanza mbere yo kwiga umwuga, ari bwo batagirwa ibikoresho bya bamwe kandi ni bwo barushaho kugira ubuzima bwiza.
Yesu w’i Nazareti yari umubaji kandi ashobora kuba yarabyigishijwe na Yozefu wamureraga (Matayo 13:55; Mariko 6:3). Nanone Yesu yari azi gusoma no kwandika ku buryo igihe yari agejeje ku myaka 12 gusa, yashoboye kugirana ibiganiro birimo ubwenge n’abantu bize bari mu rusengero (Luka 2:46, 47). Kwiga umwuga ntibyabujije Yesu kwigishwa ibindi bintu.
N’abakobwa se na bo bagombye kwiga?
Rimwe na rimwe ababyeyi bohereza abana babo b’abahungu ku ishuri ariko ab’abakobwa ntibaboherezeyo. Birashoboka ko ababyeyi bamwe batekereza ko kurihira abakobwa amashuri bihenda, kandi bumva ko abo bana b’abakobwa barushaho kugira icyo bamara bagiye birirwa mu rugo bagafasha ba nyina imirimo. Nyamara kutajya mu ishuri byazabangamira uwo mwana w’umukobwa. Ikinyamakuru cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana (UNICEF) cyagize kiti “ubushakashatsi bwinshi bwakozwe bugaragaza ko gushyira abana b’abakobwa mu ishuri ari imwe mu ngamba z’ingenzi zo kurwanya ubukene” (Poverty and Children: Lessons of the 90s for Least Developed Countries). Abakobwa bagiye mu ishuri baba bashobora guhangana n’ibibazo by’ubuzima ndetse no gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge kurusha abatarize, kandi ibyo bigirira akamaro umuryango wose.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Afurika y’i Burengerazuba ku bana bapfa bakiri bato mu gihugu cya Bénin, bugaragaza ko ku bana 1.000 bavuka ku babyeyi batageze mu ishuri, 167 muri bo bapfa batagejeje ku myaka itanu; mu gihe ku bana 1.000 bavuka ku bagore bize amashuri yisumbuye bo 38 gusa ari bo bapfa batagejeje ku myaka 5. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana rigira riti “igituma muri Bénin, ndetse n’ahandi hose ku isi hari abana benshi bapfa bakiri bato, ni uko ababyeyi babo baba batarize.” Urumva rero ko gushyira abana bawe b’abakobwa mu ishuri bifite inyungu nyinshi.
Ese kwiga mu mashuri yigisha gusoma no kwandika gusa birahagije?
Iyo bibaye ngombwa, Abahamya ba Yehova bashyiraho gahunda yo kwigisha abagize itorero batazi gusoma no kwandika.b Ubu buryo bw’ingirakamaro bwo kwigisha bwafashije abantu kumenya gusoma, cyane cyane mu rurimi rwabo. Ubwo buryo se bwasimbura kujya mu ishuri? Mbese uzategereza ko abana bawe bigishwa n’itorero aho kubajyana mu mashuri asanzwe?
Nubwo bwose gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ari uburyo bwiza bwashyizweho n’amatorero y’Abahamya ba Yehova, bugenewe abantu bakuze batigeze bagera mu ishuri bakiri abana. Birashoboka ko wenda ababyeyi babo batumvaga neza akamaro ko kumenya gusoma no kwandika cyangwa se ko nta mashuri yabaga hafi y’iwabo. Abantu nk’abo bashobora kungukirwa no kwiga ayo masomo atangirwa mu matorero. Ariko ayo masomo ntasimbura kujya mu ishuri risanzwe, nta nubwo yagenewe gutanga ubumenyi nk’ubutangirwa mu mashuri abanza. Ayo masomo ntiyigisha siyansi, imibare, cyangwa amateka. Nyamara ibyo bintu biri muri gahunda y’ibyigwa mu mashuri asanzwe.
Mu bihugu bimwe by’Afurika, ayo masomo yo kwigisha gusoma no kwandika akunze gutangwa akenshi mu ndimi z’uturere aho kuba mu rurimi rw’igihugu. Ariko mu mashuri asanzwe ho amasomo atangwa mu rurimi rw’igihugu. Ibyo bifasha abana cyane kuko ibitabo byinshi ndetse n’izindi nyandiko zitandukanye zo gusoma biba byanditse mu rurimi rw’igihugu. Nubwo amasomo yo gusoma no kwandika atangwa n’amatorero ashobora kugira icyo yongera ku mashuri umwana aba yarize, ntashobora gusimbura amashuri asanzwe. Niba ari ibishoboka se, abana bawe, abahungu n’abakobwa, ntiwagombye kubashyira mu ishuri?
Uruhare rw’ababyeyi
Abakristo bafata iya mbere mu guha amatorero ibyo akeneye mu buryo bw’umwuka bagomba kuba ari intangarugero. Bagomba gutegeka “neza” abana babo n’abo mu ngo zabo (1 Timoteyo 3:4, 12). Gutegeka “neza” byagombye kuba bikubiyemo gukora ibishoboka byose tugafasha abana bacu kwirinda ibyazababera inzitizi mu gihe kiri imbere.
Imana yahaye ababyeyi b’Abakristo inshingano ikomeye. Bagomba kurera abana babo mu buryo buhuje n’Ijambo ryayo kandi bakabafasha kuba ‘abakunda ubwenge’ (Imigani 12:1; 22:6; Abefeso 6:4). Intumwa Pawulo yaranditse ati “ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Abana bacu bagombye kwiga uko bikwiriye.
Rimwe na rimwe ishuri rishobora kutagira ubushobozi bwo guha abanyeshuri ubumenyi bwose bakeneye bitewe n’uko abana ari benshi mu ishuri, ibikoresho ari bike, cyangwa se bitewe n’abarimu batishimiye umushahara muke bahabwa. Ku bw’ibyo, ni ngombwa ko ababyeyi bagira uruhare rugaragara mu kwita ku byo abana babo biga ku ishuri. Kugirana imishyikirano ya bugufi n’abarimu cyane cyane mu ntangiriro z’igihembwe, ni ibintu bihuje n’ubwenge. Dushobora no kubasaba inama ku byerekeye uburyo abana bacu barushaho kuba abanyeshuri beza. Bishobora gutuma abarimu bumva ko bafite akamaro kandi bikabasunikira gushyiraho imihati kugira ngo bigishe abana uko bikwiriye.
Uburere ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize imikurire y’umwana. Mu Migani 10:14 hagira hati “abanyabwenge bikoranyiriza kumenya.” Ibyo ni ukuri cyane cyane iyo ubwo bumenyi buva muri Bibiliya. Abagize ubwoko bwa Yehova, baba abato cyangwa abakuze, bagombye kuba bafite ubwo bumenyi mu rugero rwagutse uko bishoboka kose, kugira ngo babashe gufasha abandi mu buryo bw’umwuka ndetse ‘bagire n’umwete wo kwishyira Imana nk’abashimwa, abakozi badakwiriye kugira ipfunwe, bakwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (2 Timoteyo 2:15; 1 Timoteyo 4:15). None se ubu, abana bawe ntibari bakwiriye kujya mu ishuri? Nta gushidikanya ko uzabashyira mu ishuri, nubwo bwose ibyinshi bizaterwa n’uko bigenda mu gihugu cyawe. Ariko ababyeyi b’Abakristo bagomba gusubiza ikibazo cy’ingenzi cyane kibaza kiti ‘mbese umwana wanjye yagombye kwiga?’ Aho waba utuye hose se, ntiwagombye gusubiza n’ijwi rirenga uti “yego”?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ururimi rw’iwabo kavukire rushobora kuba rwari Urunyagalilaya ruvanze n’Icyarameyi, cyangwa ari ururimi rukomoka ku Giheburayo. Reba igitabo Étude perspicace des Écritures, umubumbe wa mbere, ku ipaji ya 151-152, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
b Reba Réveillez-vous ! yo ku wa 22 Ukuboza 2000, ku ipaji ya 8 n’iya 9.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]
IGIHE KUJYA MU ISHURI BYABA BIDASHOBOKA
Mu mimerere imwe n’imwe hari igihe kujya mu ishuri biba bidashoboka. Urugero, ikinyamakuru cyandika ku byerekeye impunzi cyavuze ko mu bigo by’impunzi, ku bana batanu baba bageze igihe cyo kujya mu ishuri, umwana umwe gusa ari we ujya mu ishuri (Refugees). Rimwe na rimwe, imyigaragambyo y’abarimu ituma amashuri amara igihe kirekire afunzwe. Amashuri ashobora kuba ari kure cyane cyangwa nta n’ahari muri ako karere. Iyo Abakristo batotezwa, abana babo birukanwa mu mashuri.
Muri iyo mimerere wafasha ute abana bawe? Hakorwa iki niba ufite abana benshi ukaba utuye mu karere karimo amashuri ahenze ku buryo bitashoboka ko abana bawe bose bajya mu ishuri? Mbese ufite ubushobozi bwo kohereza umwana umwe cyangwa babiri mu ishuri, ariko bitabangamiye imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka? Icyo gihe abo washyize mu ishuri bashobora kwigisha abandi bana ibyo biga mu ishuri.
Mu bihugu bimwe na bimwe ababyeyi bigishiriza abana babo imuhira.c Icyo gihe, umwe mu babyeyi afata amasaha make buri munsi akigisha umwana we. Mu bihe by’abakurambere, ababyeyi biyigishirizaga abana babo mu buryo bugira ingaruka nziza. Igihe umuhungu wa Yakobo witwaga Yozefu yari akiri muto, yahawe inshingano yo kuyobora abandi kandi ayisohoza neza, uko bigaragara bikaba byaratewe n’uburere bwiza yari yarahawe n’ababyeyi be.
Gahunda y’amasomo ishobora kugorana kuyibona mu mashuri yo mu bigo by’impunzi, ariko ababyeyi bashobora kwifashisha ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova mu kwigisha abana babo. Urugero, Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya gishobora rwose kugufasha kwigisha abana bato. Igazeti ya Réveillez-vous ! iba ikubiyemo ingingo zivuga ku bintu byinshi bitandukanye. Igitabo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? gishobora gukoreshwa mu kwigisha ibyerekeye siyansi. Igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah gishushanyijemo ikarita nto y’isi, kandi kivuga ku buzima bw’abavandimwe ndetse n’ibyo bagezeho mu murimo wo kubwiriza mu bihugu binyuranye.
Gahunda yo kwigisha iramutse iteguwe neza kandi igahuzwa n’ubushobozi abana bafite bwo kumva no gusobanukirwa, hari byinshi bishobora kugerwaho. Niba abana bakomeje gusoma no kwiga, mu gihe kizaza bizaborohera gusubira mu mashuri asanzwe bibaye ari ibishoboka. Ubaye ubishaka ukanashyiraho imihati, ushobora gufasha abana bawe kugira ubumenyi buhagije. Kandi se mbega ukuntu ibyo bishimisha!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
c Reba ingingo yasohotse muri Réveillez-vous ! yo ku ya 8 Mata 1993, ku ipaji ya 9-12, igira iti “Kwigishiriza abana mu rugo—Mbese birakureba?”
[Ifoto]
Hakorwa iki niba utuye ahantu abana bawe badashobora kujya mu ishuri?