Ubugwaneza ni umuco w’ingenzi ku Bakristo
‘Mwambare umutima w’ubugwaneza.’—ABAKOLOSAYI 3:12.
1. Kuki ubugwaneza ari umuco utangaje?
IYO uri kumwe n’umuntu w’umugwaneza, wumva wishimye. Ariko kandi, Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati “ururimi rworoheje ruvuna igufwa” (Imigani 25:15). Umuco w’ubugwaneza utuma umuntu yishimirwa n’abandi, ukanagaragaza ko afite ubushobozi.
2, 3. Ni irihe sano riri hagati yo kugwa neza n’umwuka wera, kandi se, ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Mu rutonde rw’“imbuto z’umwuka” zavuzwe mu Bagalatiya 5:22, 23, intumwa Pawulo yavuzemo no kugwa neza. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kugwa neza” ku murongo wa 23, mu bundi buhinduzi bwa Bibiliya ryagiye rihindurwamo “ukwicisha bugufi” cyangwa “ubwitonzi.” Mu zindi ndimi nyinshi, kubona ijambo rihuje neza neza n’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo kugwa neza ntibyoroshye, kuko ijambo ry’umwimerere ryakoreshejwe riterekeza ku kwicisha bugufi kugaragara, ahubwo ryerekeza ku muco w’ubugwaneza umuntu aba afite muri kamere ye; ntiryerekeza ku myitwarire y’umuntu ahubwo ryerekeza ku mimerere ye yo mu bwenge n’iyo mu mutima.
3 Reka dusuzume ingero enye zo muri Bibiliya ziri budufashe gusobanukirwa neza icyo ubugwaneza ari cyo n’impamvu ari iby’ingenzi ko tugaragaza uwo muco (Abaroma 15:4). Nidusuzuma izo ngero, ntituri busobanukirwe icyo uwo muco ari cyo gusa, ahubwo turi bunamenye uko natwe twawugira kandi tukawugaragaza mu mikorere yacu yose.
‘Ni uw’igiciro cyinshi mu maso y’Imana’
4. Tuzi dute ko umuco w’ubugwaneza ari uw’igiciro cyinshi mu maso ya Yehova?
4 Kubera ko umuco w’ubugwaneza ari umwe mu mbuto z’umwuka w’Imana, bihuje n’ubwenge ko ujyanirana na kamere yayo ihebuje. Intumwa Petero yanditse ko ‘umwuka w’ubugwaneza n’amahoro’ ari uw’“igiciro cyinshi mu maso y’Imana” (1 Petero 3:4). Mu by’ukuri, umuco w’ubugwaneza ni umwe mu bigize kamere ya Yehova kandi ni uw’igiciro cyinshi mu maso ye. Iyo ni impamvu ikomeye yagombye gutuma abagaragu b’Imana bose bashyiraho imihati kugira ngo bagaragaze ubugwaneza. None se, ni gute Imana ishobora byose ikaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi igaragaza ubugwaneza?
5. Ni ibihe byiringiro dukesha ubugwaneza bwa Yehova?
5 Igihe umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, basuzuguraga itegeko risobanutse neza Imana yari yarabahaye ryo kutarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, babikoze nkana (Itangiriro 2:16, 17). Icyo gikorwa cyo gusuzugura bakoze nkana cyatumye habaho icyaha n’urupfu, binatuma bo n’abari kuzabakomokaho batandukana n’Imana (Abaroma 5:12). Nubwo Yehova yari afite impamvu zumvikana zo kubahana, ntiyigeze atererana abantu ngo yumve ko barenze ihaniro kandi ko badashobora gucungurwa (Zaburi 130:3). Aho kubigenza atyo, yashyizeho uburyo bwari gutuma abantu b’abanyabyaha bamwegera kandi bakemerwa na we, bitewe n’uko agira imbabazi kandi akaba adakagatiza. Ibyo bigaragaza ko ari umugwaneza rwose. Yehova yatumye tubasha kwegera intebe ye y’icyubahiro tudatinya, binyuriye ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we Yesu Kristo.—Abaroma 6:23; Abaheburayo 4:14-16; 1 Yohana 4:9, 10, 18.
6. Yehova yagaragaje ate ko ari umugwaneza mu byo yakoreye Kayini?
6 Yehova yagaragaje ko ari umugwaneza kera cyane mbere y’uko Yesu aza ku isi, igihe abana ba Adamu ari bo Kayini na Abeli batambiraga Imana amaturo. Yehova yamenye ibyari mu mitima yabo, yanga ituro rya Kayini, ‘yita’ kuri Abeli no ku ituro rye. Kubera ko Yehova yarebye neza uwizerwa Abeli akemera n’igitambo cye, byatumye Kayini agaragaza imyifatire idakwiriye. Inkuru ya Bibiliya igira iti “Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.” Yehova yabyifashemo ate? Yaba se yararakajwe n’imyifatire mibi ya Kayini? Oya. Yabajije Kayini yiyoroheje impamvu yari imuteye kurakara. Ndetse Yehova yanasobanuriye Kayini icyo yari gukora kugira ngo ‘yemerwe’ (Itangiriro 4:3-7). Rwose, Yehova agwa neza.—Kuva 34:6.
Ubugwaneza burareshya kandi bukagarura ubuyanja
7, 8. (a) Twamenya dute ubugwaneza bwa Yehova? (b) Amagambo yo muri Matayo 11:27-29 agaragaza iki kuri Yehova hamwe na Yesu?
7 Bumwe mu buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwose bwatuma tumenya imico ihebuje ya Yehova, ni ukwiga ibyerekeye imibereho ya Yesu Kristo n’umurimo we (Yohana 1:18; 14:6-9). Igihe Yesu yari i Galilaya, mu mwaka wa kabiri w’umurimo we wo kubwiriza yakoreye ibitangaza byinshi i Korazini, i Betsayida, i Kaperinawumu no mu tundi turere twari tuhegereye. Ariko abenshi mu bantu b’aho bari abibone banze kwemera ibyo yababwiraga. Yesu yabyifashemo ate? Nubwo yabibukije atajenjetse ko bari kugerwaho n’akaga bazira ubuhemu bwabo, yagiriye impuhwe rubanda rwa giseseka abo bitaga am ha·’aʹrets, bitewe n’uko bari mu mimerere ibabaje yo mu buryo bw’umwuka.—Matayo 9:35, 36; 11:20-24.
8 Ibikorwa Yesu yakoze nyuma y’aho byagaragaje ko ‘yari azi Se’ mu buryo bwuzuye kandi ko yakurikizaga urugero rwe. Yesu yatumiye abantu bo muri rubanda rusanzwe, ababwira amagambo asusurutsa umutima agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” Mbega ukuntu ayo magambo yahumurije abantu bakandamizwaga kandi akabagarurira ubuyanja! No muri iki gihe natwe araduhumuriza kandi akatugarurira ubuyanja. Nitwambara umutima w’ubugwaneza, tuzaba mu mubare w’abo ‘Umwana ashaka kumenyesha’ Se.—Matayo 11:27-29.
9. Ni uwuhe muco ufitanye isano rya bugufi n’ubugwaneza, kandi se, ni gute Yesu yatanze urugero rwiza kuri iyo ngingo?
9 Ubugwaneza bufitanye isano rya bugufi no kwicisha bugufi, cyangwa kuba ‘uworoheje mu mutima.’ Naho ubwirasi bwo butuma umuntu yishyira hejuru, kandi bushobora gutuma umuntu akandamiza abandi, ntiyite ku byifuzo byabo (Imigani 16:18, 19). Mu gihe cy’umurimo we wo ku isi, Yesu yagaragaje ukwicisha bugufi. Igihe yinjiraga i Yerusalemu ahetswe n’indogobe iminsi itandatu mbere y’uko apfa, bamushimagije bavuga ko ari Umwami w’Abayahudi. Icyo gihe na bwo, yari atandukanye cyane n’abayobozi b’isi. Yashohoje ubuhanuzi bwa Zekariya bwavugaga ibyerekeye Mesiya bugira buti “dore umwami wawe aje aho uri, ari uw’ineza ahetswe n’indogobe, n’icyana cy’indogobe” (Matayo 21:5; Zekariya 9:9). Umuhanuzi wizerwa Daniyeli yabonye mu iyerekwa Yehova aha Umwana we ubutware. Ariko mbere y’aho, yari yaravuze mu buhanuzi bwe ko Yesu ari “uworoheje nyuma ya bose.” Ubugwaneza no kwicisha bugufi birajyana rwose.—Daniyeli 4:14; 7:13, 14.
10. Kuki kuba Abakristo bagaragaza ubugwaneza bitaba bivuga ko ari abanyantege nke?
10 Ubugwaneza buhebuje Yehova na Yesu bagaragaje butuma turushaho kubegera (Yakobo 4:8). Birumvikana ko iyo umuntu ari umugwaneza, bitaba bigaragaza ko ari umunyantege nke. Yehova ni Imana ishobora byose ifite imbaraga nyinshi. Iyo abantu bakoze ibibi, uburakari bwe buragurumana (Yesaya 30:27; 40:26). Yesu na we yiyemeje kudateshuka ku budahemuka bwe, ndetse n’igihe Satani yamwibasiraga. Ntiyigeze ashyigikira ibikorwa bidakwiriye by’ubucuruzi byakorwaga n’abayobozi b’idini bo mu gihe cye (Matayo 4:1-11; 21:12, 13; Yohana 2:13-17). Ariko kandi, yakomeje kugaragaza ubugwaneza mu gihe yabaga abonye amakosa y’abigishwa be, kandi yakomeje kwihanganira intege nke zabo (Matayo 20:20-28). Umuhanga umwe mu byerekeye Bibiliya yasobanuye neza ubugwaneza icyo ari cyo agira ati ‘ubwitonzi uba ureba buba bwihishemo imbaraga nk’iz’icyuma.’ Nimucyo natwe tujye tugaragaza ubugwaneza nk’ubwa Kristo.
Yari umugwaneza kuruta abandi bose
11, 12. Turebye uburere Mose yahawe, kuki kuba yari umugwaneza ari ibintu bitangaje?
11 Urugero rwa gatatu turi busuzume ni urwa Mose. Bibiliya ivuga ko yari “umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose” (Kubara 12:3). Imana ni yo yahumetse ayo magambo. Kuba Mose yari intangarugero mu kugaragaza ubugwaneza byatumye yemera ubuyobozi yahawe na Yehova.
12 Uburere Mose yahawe bwari budasanzwe. Yehova yarinze uwo mwana w’umuhungu wari warabyawe n’ababyeyi b’Abaheburayo bizerwa, maze bituma arokoka ubuhemu n’ubwicanyi byariho icyo gihe. Mose akiri umwana, yarezwe na nyina wamwigishije yitonze ibyerekeye Imana y’ukuri Yehova. Nyuma y’aho, Mose yagiye kuba mu yindi mimerere yari itandukanye cyane n’iyo yarerewemo. Umukristo wabayeho mu gihe cya mbere witwaga Sitefano, wapfuye ahowe imyizerere ye, yagize ati “Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora” (Ibyakozwe 7:22). Ukwizera kwe kwagaragaye igihe yabonaga ibikorwa by’akarengane abavandimwe be bakorerwaga n’abakozi ba Farawo bacungaga abacakara. Igihe Mose yicaga Umunyamisiri yari abonye akubita Umuheburayo, byamusabye guhunga ava mu Misiri, ajya mu gihugu cy’i Midiyani.—Kuva 1:15, 16; 2:1-15; Abaheburayo 11:24, 25.
13. Imyaka 40 Mose yamaze i Midiyani yamugizeho izihe ngaruka?
13 Igihe Mose yari afite imyaka 40, byabaye ngombwa ko yirwanaho ari mu butayu. Yahuriye n’abakobwa barindwi ba Reweli i Midiyani abafasha kuvoma amazi yo kuhira umukumbi wabo. Abo bakobwa bageze iwabo babwira Reweli bishimye cyane ko hari “umugabo w’Umunyegiputa” wabakijije abashumba. Icyo gihe Reweli yakiriye Mose mu rugo rwe barabana. Ingorane yahuye na zo ntizigeze zituma aba umurakare, nta nubwo zamubujije kumenyera imimerere mishya yari agezemo. Ntiyigeze areka icyifuzo cye cyo gukora ibyo Yehova ashaka. Mu gihe cy’imyaka 40, Mose yaragiye intama za Reweli, ashyingiranwa na Zipora kandi arera abahungu yabyaranye na we, ari na ko yagendaga arushaho kugira umuco waje kumuranga. Imimerere igoye Mose yahuye na yo akayihanganira yamwigishije ubugwaneza.—Kuva 2:16-22; Ibyakozwe 7:29, 30.
14. Vuga ikintu cyabayeho igihe Mose yari umuyobozi w’Abisirayeli cyagaragaje ko yari umugwaneza.
14 Mose yakomeje kugaragaza ubugwaneza na nyuma y’aho Yehova amushyiriyeho kuba umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli. Hari umugabo wagiye kubwira Mose ko Eludadi na Medadi bahanuriraga mu nkambi, nubwo batari bahari igihe Yehova yasukaga umwuka we ku bakuru 70 bagombaga gufasha Mose imirimo. Yosuwa yaramubwiye ati “Databuja Mose, babuze.” Mose yamushubije mu bugwaneza ati “ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho [u]mwuka we!” (Kubara 11:26-29). Ubugwaneza bwe bwatumye bashira impungenge.
15. Nubwo Mose atari atunganye, kuki dukwiriye gukurikiza urugero rwiza yadusigiye?
15 Hari igihe kimwe Mose yashushe n’unanirwa kugaragaza ubugwaneza. Igihe bari i Meriba, hafi y’i Kadeshi, yirengagije ko Yehova ari we ukora ibitangaza, ntiyamuhesha ikuzo (Kubara 20:1, 9-13). Nubwo Mose atari atunganye, ukwizera kwe gukomeye kwatumye akomeza gushikama mu mibereho ye yose, kandi na n’ubu turacyavuga ukuntu yari umugwaneza bitangaje.—Abaheburayo 11:23-28.
Kugira umwaga bitandukanye no kuba umugwaneza
16, 17. Inkuru ya Nabali na Abigayili iduha uwuhe muburo?
16 Hari urugero rwagombye kutubera umuburo rugaragaza ibyabaye mu gihe cy’umwami Dawidi, nyuma gato y’urupfu rw’umuhanuzi w’Imana Samweli. Urwo rugero ni urwa Nabali n’umugore we Abigayili. Abo bombi bari batandukanye rwose! Abigayili yari “umunyabwenge,” naho umugabo we akaba yari “umunyamwaga w’inkozi y’ibibi.” Umwaga wa Nabali watumye yanga guha abantu ba Dawidi ibyo bamusabaga kandi ababwira nabi, yirengagiza ukuntu bamurindiye umukumbi. Ibyo byarakaje cyane Dawidi, kandi ni mu gihe. We n’abantu be bambaye inkota zabo bagaba igitero kwa Nabali.—1 Samweli 25:2-13.
17 Abigayili amenye ibyabaye, yahise afata umutsima, divayi, inyama n’amaseri y’inzabibu n’ay’imbuto z’umutini ajya gusanganira Dawidi. Yaramwinginze ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe.” Dawidi yaracururutse kubera amagambo meza Abigayili yamubwiye. Amaze kumva ukuntu Abigayili yisobanuraga, yaravuze ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe. Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso” (1 Samweli 25:18, 24, 32, 33). Umwaga wa Nabali waje kumukururira urupfu. Naho imico myiza ya Abigali yatumye agira ibyishimo kubera ko yaje kuba umugore wa Dawidi. Abakorera Yehova bose muri iki gihe bakwiriye gukurikiza urugero rwe rw’ubugwaneza.—1 Samweli 25:36-42.
Komeza kugaragaza ubugwaneza
18, 19. (a) Ni irihe hinduka rigaragara tugira iyo dufite ubugwaneza? (b) Ni iki cyadufasha kwisuzuma mu buryo bugira ingaruka nziza?
18 Ubugwaneza ni umuco w’ingenzi cyane. Urenze ibyo kugaragaza ubwitonzi gusa; ni kamere ishimishije ituma abandi bumva baguwe neza. Wenda kera twajyaga tuvuga amagambo akanjaye kandi tugakora ibintu bidashimisha abandi. Ariko aho tumariye kumenya ukuri kwa Bibiliya, twarahindutse tugira imico ishimishije. Pawulo yavuze iby’iryo hinduka igihe yateraga Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana” (Abakolosayi 3:12). Bibiliya igereranya iryo hinduka n’ukuntu inyamaswa z’inkazi, urugero nk’ikirura cyangwa ingwe, intare, idubu n’inzoka y’ubumara zagira zitya zigahinduka amatungo yo mu rugo ataryana, tuvuge wenda nk’umwana w’intama, umwana w’ihene, inyana cyangwa inka (Yesaya 11:6-9; 65:25). Bagira ihinduka rikomeye cyane ku buryo bitangaza ababitegereza. Kuri twe ariko, tuzi ko iryo hinduka turikesha umwuka w’Imana, kuko mu mbuto zawo zihebuje harimo n’ubugwaneza.
19 Ibyo byaba se bisobanura ko niba twaragize ihinduka rikenewe kandi tukiyegurira Yehova, tuba tutagikeneye gushyiraho imihati ngo dukomeze kugaragaza ubugwaneza? Ibyo si ko biri. None se, imyenda mishya ntihora ikeneye kumeswa kugira ngo ikomeze gusa neza? Nidusesengura Ijambo ry’Imana kandi tugatekereza ku ngero zibonekamo, bizadufasha kujya twisuzuma dufite intego. Ijambo ry’Imana ryahumetswe rigereranywa n’indorerwamo rigaragaza iki kuri wowe?—Yakobo 1:23-25.
20. Ni iki cyadufasha kugaragaza ubugwaneza?
20 Ubusanzwe, abantu bagira kamere zitandukanye. Bamwe mu bagaragu b’Imana bagaragaza ubugwaneza bitabagoye. Ariko abandi bo si uko bimeze. Twibuke ko Abakristo bose bagomba kwera imbuto z’umwuka w’Imana, harimo n’ubugwaneza. Pawulo yagiriye Timoteyo inama yuje urukundo agira ati “ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza” (1 Timoteyo 6:11). Ijambo ngo “ukurikize” ryumvikanisha ko hagomba gushyirwaho imihati. Mu buhinduzi bumwe bwa Bibiliya, iryo jambo ryahinduwemo ngo “ujye uharanira” (Bibiliya Ntagatifu). Niba ushyiraho imihati ugatekereza ku ngero nziza zo mu Ijambo ry’Imana, zishobora kugucengeramo. Zizatuma ugira ihinduka kandi zikuyobore.—Yakobo 1:21.
21. (a) Kuki twagombye gukomeza kugaragaza ubugwaneza? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
21 Uburyo twitwara ku bandi bugaragaza urugero tugaragazamo ubugwaneza. Umwigishwa Yakobo yarabajije ati “ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge” (Yakobo 3:13). Ni gute twagaragaza uwo muco mu rugo, mu murimo wa Gikristo no mu itorero? Igice gikurikira kizabidufashamo.
Isubiramo
• Ni irihe somo wavanye ku bikorwa by’ubugwaneza bwagaragajwe na
• Yehova?
• Yesu?
• Mose?
• Abigayili?
• Kuki dukeneye gukomeza kugaragaza ubugwaneza?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Kuki Yehova yitaye ku ituro rya Abeli?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Yesu yagaragaje ko ubugwaneza no kwicisha bugufi bijyanirana
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Mose yatanze urugero rwiza mu kugaragaza ubugwaneza