‘Imana ni urukundo’
“Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.”—1 YOHANA 4:8.
1-3. (a) Bibiliya ivuga iki ku muco wa Yehova w’urukundo, kandi se, kuki ayo magambo yihariye? (b) Kuki Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo”?
IMICO ya Yehova yose irahebuje, iratunganye kandi irashimishije. Ariko mu mico ye yose, urukundo ni wo muco udukurura kuruta indi yose. Nta wundi muco uturehereza kuri Yehova mu buryo bukomeye nk’urukundo. Igishimishije, ni uko urukundo ari na rwo muco we ugaragara kuruta indi yose. Tubibwirwa n’iki?
2 Hari ikintu Bibiliya ivuga ku rukundo itigeze na rimwe ivuga ku yindi mico y’ingenzi ya Yehova. Ibyanditswe ntibivuga ko Imana ari imbaraga cyangwa ko ari ubutabera cyangwa ko ari ubwenge. Ahubwo bivuga ko Imana ifite iyo mico uko ari itatu kandi ko ari yo soko y’ikirenga iyo mico ikomokaho. Icyakora ku rukundo ho, muri 1 Yohana 4:8 havuga ikintu cy’ingenzi cyane, havuga ko ‘Imana ari urukundo.’ Koko rero, urukundo ni rwo rwiganje muri kamere ya Yehova. Yemwe, twanavuga ko we wese ari urukundo. Mu magambo make, dushobora kubitekerezaho muri ubu buryo: imbaraga za Yehova zimubashisha kugira icyo akora. Ubutabera bwe n’ubwenge bwe bimuyobora mu byo akora. Naho urukundo rwe ni rwo rumusunikira gukora ibyo akora. Kandi urukundo rwe rugaragarira mu bintu byose akoresha indi mico ye.
3 Abantu bakunze kuvuga ko Yehova ari urukundo ubwarwo. Ku bw’ibyo, niba dushaka kwiga icyo urukundo ari cyo, tugomba kwiga Yehova ubwe. Nimucyo noneho dusuzume bimwe mu bintu biranga uwo muco utagereranywa wa Yehova.
Igikorwa gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza urukundo
4, 5. (a) Igikorwa gikomeye cyane kurusha ibindi byose byabayeho kigaragaza urukundo ni ikihe? (b) Kuki tuvuga ko Yehova n’Umwana we bahujwe n’umurunga w’urukundo ukomeye kurusha indi yose ishobora kubaho?
4 Hari ibintu byinshi Yehova yakoze bigaragaza urukundo rwe, ariko hari kimwe muri byo kiruta ibindi byose. Icyo kintu ni ikihe? Ni ukuba yarohereje Umwana we kugira ngo ababazwe kandi adupfire. Dushobora rwose kwemeza tudashidikanya ko mu bikorwa byose Yehova yakoze bigaragaza urukundo, icyo ari cyo gikomeye kuruta ibindi byose. Tubyemeza dushingiye ku ki?
5 Bibiliya yita Yesu ‘imfura mu byaremwe byose’ (Abakolosayi 1:15). Tekereza nawe: Umwana wa Yehova yariho na mbere y’uko isanzure ry’ikirere n’ibirimo byose bibaho. None se, uwo Mwana na Se babanje kubana igihe kingana gite? Hari abahanga mu bya siyansi bavuga ko isanzure n’ibiririmo bishobora kuba bimaze imyaka igera kuri miriyari 13. N’iyo kandi baba bavuga ukuri, icyo gihe nticyaba kingana n’igihe Umwana w’imfura wa Yehova amaze ariho! Ariko se, yakoraga iki muri icyo gihe cyose? Uwo Mwana yakoreraga Se yishimye ari “umukozi w’umuhanga” (Imigani 8:30; Yohana 1:3). Yehova n’Umwana we bafatanyije kurema ibindi bintu byose bibaho. Mbega ukuntu igihe bamaranye gishishikaje kandi gishimishije! None se, ni nde muri twe ushobora kwiyumvisha neza imbaraga z’umurunga w’urukundo nk’uwo umaze igihe kitarondoreka gityo? Biragaragara rero ko Yehova Imana n’Umwana we bahujwe n’umurunga w’urukundo ukomeye kurusha indi yose ishobora kubaho.
6. Igihe Yesu yabatizwaga, Yehova yagaragaje ate ibyiyumvo yari afitiye Umwana we?
6 N’ubwo bimeze bityo ariko, Yehova yemeye kohereza Umwana we ku isi kugira ngo ahavukire ari umuntu. Ibyo byasabye ko Yehova amara imyaka ibarirwa muri za mirongo yarigomwe imishyikirano ya bugufi yari afitanye n’Umwana we akunda cyane. Yitegerezanyaga amatsiko ari mu ijuru uko Yesu yagendaga akura kugeza aho yabereye umugabo ushyitse. Igihe Yesu yari afite imyaka igera kuri 30 yarabatijwe. Icyo gihe, uwo Mubyeyi ubwe yavugiye mu ijuru agira ati “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Matayo 3:17). Mbega ukuntu Se agomba kuba yarishimye cyane igihe yabonaga Yesu asohoza neza ibyari byarahanuwe byose yasabwaga gukora!—Yohana 5:36; 17:4.
7, 8. (a) Ni ibihe bintu byabaye kuri Yesu ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C., kandi se, byagize izihe ngaruka kuri Se wo mu ijuru? (b) Kuki Yehova yemeye ko Umwana we ababazwa kandi agapfa?
7 Ariko se, Yehova yagize ibihe byiyumvo ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C., igihe Yesu yagambanirwaga hanyuma agafatwa n’igitero cy’abantu b’abarakare? Naho se igihe bamukobaga, bakamuciraho, bakamukubita n’inshyi? Igihe se Yesu yakubitwaga ibiboko, umugongo we ugahinduka ibikomere bisa? Naho se igihe bamuteraga imisumari mu biganza no mu birenge bamumanika ku giti, hanyuma aho amanitse aho abantu bakamucaho bagenda bamutuka? Ni ibihe byiyumvo uwo Mubyeyi yagize igihe Umwana we akunda cyane yamutakiraga ababara cyane? Yehova yagize ibihe byiyumvo igihe Yesu yavagamo umwuka, maze ku ncuro ya mbere kuva igihe ibintu byose byaremewe, Umwana we akunda cyane akaba noneho yari atakiriho?—Matayo 26:14-16, 46, 47, 56, 59, 67; 27:26, 38-44, 46; Yohana 19:1.
8 Kubera ko Yehova agira ibyiyumvo, ntitwabona amagambo tuvugamo akababaro yatewe n’urupfu rw’Umwana we. Icyo twavuga gusa ni impamvu yatumye Yehova areka ngo ibyo bibe. Kuki uwo Mubyeyi yemeye kugerwaho n’ako kababaro? Hari ikintu gihebuje cyane Yehova aduhishurira muri Yohana 3:16, umurongo wo muri Bibiliya w’ingenzi cyane abantu bita Ivanjiri ntoya. Ugira uti “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Bityo rero, urukundo ni rwo rwatumye Yehova areka ngo ibyo bibe. Nta kindi gihamya cy’urukundo kiruta icyo cyigeze kubaho.
Uko Yehova atwizeza ko adukunda
9. Satani ashaka ko twatekereza ko Yehova atubona ate, ariko se, Yehova we atwizeza iki?
9 Icyakora, hari ikibazo cy’ingenzi kivuka: Mbese Imana yaba idukunda buri wese ku giti cye? Hari abantu bemera ko Imana ikunda abantu muri rusange, nk’uko bivugwa muri Yohana 3:16. Ariko usanga bibwira bati ‘Imana ntishobora kunkunda jyewe ku giti cyanjye.’ Ibyo biterwa n’uko Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo twumve ko Yehova atadukunda cyangwa ko abona ko nta gaciro dufite mu maso ye. Icyakora, n’iyo twaba twumva ko tudakunzwe cyangwa ko nta cyo tumaze, Yehova we atwizeza ko buri wese mu bagaragu be b’indahemuka afite agaciro mu maso ye.
10, 11. Urugero Yesu yatanze rw’ibishwi rugaragaza rute ko dufite agaciro mu maso ya Yehova?
10 Reka wenda dutekereze ku magambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 10:29-31. Mu kugaragaza ko abigishwa be bafite agaciro, Yesu yagize ati “mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe So atabizi, ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose. Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.” Nimucyo dusuzume icyo ayo magambo yasobanuraga kuri abo bantu bo mu kinyejana cya mbere bari bateze Yesu amatwi.
11 Mu gihe cya Yesu, igishwi ni yo nyoni yaribwaga yari ihendutse cyane kurusha izindi zose zagurishwaga. Agaceri kamwe gusa, na ko katagize icyo kavuze, kaguraga ibishwi bibiri. Ndetse nk’uko Yesu yaje kubivuga nyuma y’aho muri Luka 12:6, 7, iyo umuntu yatangaga amakuta abiri, nta bwo bamuhaga ibishwi bine, ahubwo bamuhaga bitanu. Bamwongezaga inyoni yose, mbega nk’aho nta gaciro na mba ifite. Wenda abantu bo babonaga ko izo nyoni nta gaciro zifite, ariko se Umuremyi we yazibonaga ate? Yesu yagize ati “nyamara nta na kimwe muri byo [hakubiyemo na cya kindi cy’inyongezo] cyibagirana mu maso y’Imana.” Ubu noneho dushobora kuba dutangiye kumva icyo Yesu yashakaga kuvuga. Niba igishwi kimwe gifite agaciro nk’ako mu maso ya Yehova, mbega ukuntu umuntu we afite agaciro kenshi kurushaho! Nk’uko Yesu yabivuze, nta kintu na kimwe Yehova atatuziho. Ibaze nawe, n’imisatsi yo ku mitwe yacu yose irabaze!
12. Kuki twemera tudashidikanya ko Yesu atakabyaga igihe yavugaga ko imisatsi yo ku mitwe yacu ibazwe yose?
12 Hari bamwe bashobora gutekereza ko Yesu yakabyaga. Ariko reka dutekereze ku byiringiro by’umuzuko. Mbega ukuntu Yehova agomba kuba atuzi neza cyane kugira ngo azongere kuturema! Kubera ko dufite agaciro cyane mu maso ye, yibuka buri kantu kose katugize, hakubiyemo n’imiterere ihambaye cyane y’ingirabuzima fatizo za buri muntu n’ibintu byose yabitse mu bwenge n’ubumenyi yagize mu mibereho ye yose. Kubara imisatsi ya buri muntu, ubusanzwe iba igera ku 100.000, byaba ari ibintu byoroshye cyane kuri we. Mbega ukuntu ayo magambo ya Yesu atwizeza ko Yehova atwitaho buri muntu ku giti cye!
13. Ibyabaye ku Mwami Yehoshafati bigaragaza bite ko Yehova abona ibyiza dukora n’ubwo tudatunganye?
13 Hari ikindi kintu Bibiliya iduhishurira kitwemeza ko Yehova adukunda. Yehova abona ibyiza dukora kandi akabona ko bifite agaciro kenshi. Reka dufate urugero rw’Umwami mwiza Yehoshafati. Igihe uwo mwami yari amaze gukora igikorwa kidakwiriye, umuhanuzi wa Yehova yaramubwiye ati “icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.” Mbega ukuntu agomba kuba yaribajije byinshi! Icyakora, ubutumwa bwa Yehova ntibwari burangiriye aho. Uwo muhanuzi yakomeje agira ati “icyakora hariho ibyiza bikubonekaho” (2 Ngoma 19:1-3). Ku bw’ibyo, uburakari bukiranuka bwa Yehova ntibwatumye yirengagiza “ibyiza” Yehoshafati yari yarakoze. Mbese, ntiduhumurizwa no kumenya ko Imana yacu ibona ibyiza dukora nubwo tudatunganye bwose?
Imana ‘yiteguye kubabarira’
14. Ni ibihe byiyumvo bitubuza amahwemo dushobora kugira iyo dukoze icyaha, kandi se, ni ryari Yehova ashobora kutubabarira?
14 Iyo dukoze icyaha, twumva tumanjiriwe, tukumva turiyanze n’umutimanama wacu ukatubuza amahwemo, bityo tukumva tutagikwiriye kuba abagaragu ba Yehova. Nyamara, jya uzirikana ko Yehova aba ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Koko rero, turamutse twihannye ibyaha byacu kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tutazongera kubikora, Yehova ashobora kutubabarira. Reka dusuzume uko Bibiliya isobanura icyo kintu gihebuje gikubiye mu rukundo rwa Yehova.
15. Iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu abijyana he?
15 Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yakoresheje imvugo ishishikaje mu gusobanura imbabazi za Yehova. Yagize ati ‘nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu’ (Zaburi 103:12). Intera iri hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba ireshya ite? Mu buryo runaka, uburasirazuba buhora buri kure cyane y’uburengerazuba uko bishoboka kose, ku buryo byombi bidashobora na rimwe guhura. Hari intiti yavuze ko ayo magambo asobanura ngo “kure cyane uko bishoboka kose; ahantu kure cyane y’aho dushobora gutekereza hose.” Amagambo ya Dawidi yahumetswe atumenyesha ko iyo Yehova atubabariye, ajyana ibyaha byacu kure cyane hashoboka.
16. Niba Yehova yatubabariye ibyaha byacu, kuki guhera ubwo tuba tugomba kwiringira ko nta kizinga tuba tugifite mu maso ye?
16 Mbese, waba warigeze kugerageza kuvana ikizinga ku mwenda ufite ibara rikeye? Icyo kizinga gishobora kuba cyarakomeje kugaragara n’ubwo nta ko utari wagize. Dore noneho ukuntu Yehova agaragaza urugero agezamo iyo ababarira. Agira ati ‘naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba, birahinduka umweru bise na shelegi; naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera’ (Yesaya 1:18). Amagambo ngo “bitukura nk’umuhemba” yerekeza ku ibara ry’umutuku ukeye.a ‘Umutuku tukutuku’ ni rimwe mu mabara bateraga mu myenda yafataga cyane. Nta cyo twakora ubwacu kugira ngo tuvaneho ikizinga cy’icyaha. Icyakora, Yehova we ashobora gufata ibyaha bitukura nk’umuhemba n’ibitukura tukutuku, akabihindura umweru nka shelegi cyangwa nk’ubwoya bwera de. Ubwo rero, iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, ntituba dukwiriye kumva ko tugifite ikizinga cy’ibyo byaha mu gihe cy’ubuzima bwacu kiba gisigaye.
17. Yehova yirenza ibyaha byacu ate?
17 Mu ndirimbo nziza cyane yo gushimira Hezekiya yahimbye ubwo yari amaze gukizwa indwara yari kumuhitana, yabwiye Yehova ati ‘ibyaha byanjye byose warabyirengeje’ (Yesaya 38:17). Uyu murongo ugaragaza Yehova afata ibyaha by’umunyabyaha wihannye maze akabijugunya inyuma Ye aho adashobora kongera kubibona cyangwa ngo yongere kubitekerezaho. Hari igitabo kivuga igitekerezo cyo muri uwo murongo mu yandi magambo kigira kiti “[ibyaha byanjye] wabigize nk’aho ntigeze kubikora.” Ese ibyo ntibiduhumuriza?
18. Umuhanuzi Mika agaragaza ate ko Yehova aduhanaguraho ibyaha byacu burundu iyo atubabariye?
18 Igihe umuhanuzi Mika yavugaga iby’isezerano ryo kuzongera gusubiza ibintu mu buryo, yagaragaje ko yizeraga adashidikanya ko Yehova yari kuzababarira ubwoko bwe bwihannye. Yagize ati ‘ni iyihe Mana ihwanye nawe, yirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? Kandi uzarohera imuhengeri w’inyanja ibyaha byabo byose’ (Mika 7:18, 19). Tekereza nawe uko ayo magambo agomba kuba yarakoze ku mutima abantu bariho muri icyo gihe. Mbese hari umuntu washoboraga kugarura ikintu cyajugunywe “imuhengeri w’inyanja”? Ku bw’ibyo rero, amagambo ya Mika agaragaza ko iyo Yehova atubabariye, aduhanaguraho ibyaha byacu burundu.
“Impuhwe zirangwa n’ubwuzu z’Imana yacu”
19, 20. (a) Inshinga y’Igiheburayo ihindurwamo “kugaragaza imbabazi” cyangwa “kugira impuhwe” isobanura iki? (b) Bibiliya itwumvisha ite impuhwe za Yehova ihereye ku byiyumvo umubyeyi agirira umwana we?
19 Impuhwe ni ikindi kintu gikubiye mu rukundo rwa Yehova. Impuhwe ni iki? Bibiliya igaragaza ko impuhwe n’imbabazi ari ibintu bifitanye isano rya bugufi cyane. Hari amagambo y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki menshi yumvikanisha igitekerezo cyo kugira impuhwe. Urugero, inshinga y’Igiheburayo ra·chamʹ ikunda guhindurwamo “kugaragaza imbabazi” cyangwa “kugira impuhwe.” Iryo jambo ry’Igiheburayo Yehova yiyerekezaho ubwe, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “inda ibyara” ku buryo rishobora gusobanurwa ko ari “impuhwe za kibyeyi.”
20 Bibiliya iduha urugero rw’ibyiyumvo umubyeyi agirira umwana we kugira ngo itwumvishe impuhwe za Yehova. Muri Yesaya 49:15 hagira hati “mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe [ra·chamʹ] umwana yibyariye? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa” (Bibiliya Ntagatifu). Ntibyoroshye ko umubyeyi yakwibagirwa kugaburira umwana we ucyonka no kumwitaho. N’ubundi kandi, umwana w’igitambambuga ntaba azi kwirwanaho; amanywa n’ijoro nyina aba agomba kumwitaho no kumugaragariza urukundo. Ikibabaje ariko, ni uko tujya twumva inkuru z’ababyeyi bata abana babo, cyane cyane muri ibi ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1, 3). Yehova we agira ati “jyewe sinzigera nkwibagirwa.” Impuhwe zirangwa n’ubwuzu Yehova agirira abagaragu be ni nyinshi cyane kuruta bya byiyumvo bikomeye cyane bishobora kubaho mu bantu, ari byo impuhwe umubyeyi agirira ikibondo cye.
21, 22. Abisirayeli bari mu yihe mimerere igihe bari muri Misiri ya kera, kandi se, Yehova yitabiriye ate imibabaro yabo?
21 Yehova agaragaza ate impuhwe za kibyeyi? Uwo muco we ugaragarira neza mu buryo yafataga Isirayeli ya kera. Mu mpera z’ikinyejana cya 16 M.I.C., Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bari abacakara mu Misiri, aho bakandamizwaga bikomeye (Kuva 1:11, 14). Muri iyo mibabaro yabo, Abisirayeli batakambiye Yehova. Imana igira impuhwe yabyitabiriye ite?
22 Byakoze Yehova ku mutima, maze agira ati “mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri mu Egiputa, numvise gutaka batakishwa . . . kuko nzi imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Yehova ntiyashoboraga kubona imibabaro y’ubwoko bwe cyangwa ngo yumve gutaka kwabo iyo aza kuba nta byiyumvo abafitiye. Yehova ni Imana yumva imimerere abantu barimo. Kandi uko kumva imimerere abandi barimo, twabigereranya no kwishyira mu mwanya w’abandi ukababarana n’abababara, bifitanye isano rya bugufi no kugira impuhwe. Icyakora, Yehova ntiyiyumvishije gusa akababaro k’ubwoko bwe; yanasunikiwe kugira icyo abamarira. Muri Yesaya 63:9 hagira hati “urukundo rwe n’imbabazi [cyangwa se impuhwe] ze ni byo byamuteye kubacungura.” Yavanye Abisirayeli mu Misiri, abakuzayo “amaboko menshi” (Gutegeka 4:34). Nyuma y’aho, yabahaye ibyokurya mu buryo bw’igitangaza kandi abageza mu gihugu cyabo bwite cyarumbukaga cyane.
23. (a) Amagambo y’umwanditsi wa Zaburi atwizeza ate ko Yehova atwitaho cyane buri muntu ku giti cye? (b) Yehova adufasha mu buhe buryo?
23 Yehova ntagirira impuhwe ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda gusa. Imana yacu irangwa n’urukundo itwitaho cyane buri muntu ku giti cye. Izi neza imibabaro yose dushobora kuba dufite. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo. Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:16, 19). Yehova adufasha ate buri muntu ku giti cye? Ntavanaho byanze bikunze ibidutera imibabaro. Icyakora, hari ibintu byinshi Yehova yateganyirije abamutakira bose ngo abafashe. Ijambo rye ritanga inama z’ingirakamaro cyane zishobora kudufasha cyane mu buryo bugaragara. Mu itorero, yateganyije abagenzuzi bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, bihatira kugaragaza impuhwe nk’ize mu gihe bafasha bagenzi babo (Yakobo 5:14, 15). Kubera ko Yehova ‘yumva ibyo asabwa,’ aha ‘umwuka wera abawumusabye’ (Zaburi 65:3; Luka 11:13). Ibyo byose ni ikimenyetso kigaragaza “impuhwe zirangwa n’ubwuzu z’Imana yacu.”—Luka 1:78, NW.
24. Uzagaragaza ute ko witabira urukundo rwa Yehova?
24 Mbese ntibishishikaje gusuzuma urukundo rwa Data wo mu ijuru? Igice kibanziriza iki kitwibutsa ko Yehova yagiye agaragaza imbaraga ze, ubutabera bwe n’ubwenge bwe mu buryo burangwa n’urukundo ku bw’inyungu zacu. Naho iki gice cyo kitweretse uburyo bushishikaje Yehova yagaragarije urukundo abantu bose, na buri wese muri twe ku giti cye. Ku bw’ibyo rero, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati ‘nitabira nte urukundo rwa Yehova?’ Turifuza ko warwitabira nawe umukundisha umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Mariko 12:29, 30). Turifuza kandi ko wagaragaza mu mibereho yawe ya buri munsi ko wifuza cyane kurushaho kwegera Yehova. Nanone twifuza ko Yehova Imana, we rukundo, yarushaho kukwegera none n’iteka ryose!—Yakobo 4:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari intiti yavuze ko umutuku w’umuhemba wari “ibara ridacuya, ryafataga cyane. Cyaba ikime, imvura, kuwumesa cyangwa gusaza, nta na kimwe muri ibyo cyashoboraga kuwuvana mu mwenda.”
Mbese uribuka?
• Tubwirwa n’iki ko urukundo ari rwo muco w’ingenzi wa Yehova?
• Kuki twavuga ko kuba Yehova yarohereje Umwana we kugira ngo ababazwe kandi adupfire, ari cyo gikorwa gikomeye cyane kurusha ibindi byose bigaragaza urukundo?
• Yehova atwizeza ate ko adukunda buri muntu ku giti cye?
• Ni mu buhe buryo bushishikaje Bibiliya isobanura imbabazi za Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
‘Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege’
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
“Muruta ibishwi byinshi”
[Aho ifoto yavuye]
© J. Heidecker/VIREO
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ibyiyumvo birangwa n’ubwuzu umubyeyi agirira ikibondo cye bitwigisha byinshi ku mpuhwe za Yehova