Mbese uzi ‘gutegereza’?
“Yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana!”—2 PETERO 3:11, 12.
1, 2. Twasobanura dute icyo kumenya ‘gutegereza’ bisobanura tubihuje n’umunsi wa Yehova?
GERAGEZA kwiyumvisha uko biba bimeze ku muryango utegereje abashyitsi ku ifunguro rya saa sita. Isaha bumvikanye ko bari buhagerere iragenda yegereza cyane. Umugore arimo arahihibikana cyane, areba niba nta kibuze ku meza. Umugabo n’abana baramufasha kureba niba ibintu byose biri mu mwanya wabyo. Bose barumva babuze icyo bafata n’icyo bareka. Yee, abagize umuryango bose bategerezanyije amatsiko abashyitsi babo, amafunguro aryoshye bahishiwe n’ibiganiro bari bugirane basabana.
2 Twebwe Abakristo, hari ikintu cy’ingenzi cyane kurushaho dutegereje. Icyo kintu ni ikihe? None se, twese ntidutegereje “umunsi w’Imana”? Mbere y’uko uwo munsi ugera, dukeneye kugira imyifatire nk’iy’umuhanuzi Mika, we wagize ati “nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza” (Mika 7:7). Ibyo se byaba bisobanura ko tugomba kwiyicarira gusa tugategereza? Oya rwose! Dufite byinshi byo gukora.
3. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 3:11, 12, Abakristo basabwa kugira iyihe myifatire?
3 Intumwa Petero atwereka imyifatire dukwiriye kugira mu gihe dutegereje uwo munsi. Agira ati “yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana”! (2 Petero 3:11, 12). Zirikana ko iyo nteruro isozwa n’agatangaro. Nta bwo Petero yabazaga ikibazo. Mu nzandiko ze zombi zahumetswe, yagaragaje imyifatire Abakristo bagomba kugira. Yanabagiriye inama yo gukomeza ‘kuba abantu bera, kandi bubaha Imana mu ngeso zabo.’ N’ubwo hari hashize imyaka igera kuri 30 Yesu Kristo abahaye ikimenyetso cyari kugaragaza ko “imperuka y’isi” yegereje, Abakristo basabwaga gukomeza kuba maso (Matayo 24:3). Basabwaga gukomeza ‘gutegereza bagatebutsa’ umunsi wa Yehova.
4. ‘Gutebutsa umunsi w’Imana’ bisobanura iki?
4 Birumvikana ariko ko tudashobora ‘gutebutsa’ umunsi wa Yehova nyakuwutebutsa. Ndetse nta n’ubwo ‘tuzi umunsi n’isaha’ Yesu Kristo azazira guciraho iteka abanzi ba Se (Matayo 24:36; 25:13). Hari igitabo kivuga ko ijambo ‘gutebutsa’ ryakoreshejwe aha ngaha rikomoka ku nshinga isobanura “ ‘kwihutisha,’ bityo ikaba ifitanye isano rya bugufi no ‘gukorana umwete, cyangwa guhangayikishwa n’ikintu.’ ” Ubwo rero, Petero yateraga bagenzi be bahuje ukwizera inkunga yo kwifuza cyane ko umunsi wa Yehova waza. Muri ubwo buryo, bari kuba bawutebutsa ari ko banawuzirikana (2 Petero 3:12). Iyo ni yo myifatire natwe tugomba kugira, dore ko ubu ‘umunsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba’ uri bugufi cyane.—Yoweli 3:4.
Dutegereze turi “abantu bera” mu ngeso zacu
5. Twagaragaza dute ko twifuza cyane ko “umunsi w’Imana” uza?
5 Niba twifuza cyane kuzarokoka umunsi wa Yehova, tuzabigaragariza mu kuba “abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu.” Amagambo “kuba abantu bera” mu ngeso zacu atwibutsa inama Petero yatanze, igira iti “mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo ‘muzabe abera kuko ndi uwera.’ ”—1 Petero 1:14-16.
6. Dusabwa gukora iki kugira ngo tube abantu bera?
6 Kugira ngo tube abantu bera, tugomba kugira isuku mu buryo bw’umubiri, mu mitekerereze yacu, mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Mbese twaba twitegura “umunsi w’Imana” binyuriye mu gukomeza kuba abantu bera, bitirirwa izina rya Yehova? Gukomeza kugira bene iyo suku muri iyi si igenda irushaho kononekara mu by’umuco si ibintu byoroshye (1 Abakorinto 7:31; 2 Timoteyo 3:13). Ese waba ubona ko itandukaniro riri hagati y’amahame mbwirizamuco tugenderaho n’ayo ab’isi bagenderaho rirushaho kugenda rigaragara? Niba utabibona, ugomba kubyibazaho. Ese aho ntibyaba biterwa n’uko ugenda udohoka ku mahame mbwirizamuco tugenderaho, n’ubwo ari ayo mu rwego rwo hejuru ugereranyije n’ay’isi? Niba ari uko bimeze, ugomba gufata ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo kugira ngo ushimishe Imana.
7, 8. (a) Ni ryari dushobora gusanga tutagifatana uburemere ibyo gukomeza “kuba abantu batanduye” mu ngeso zacu? (b) Ni izihe ngamba twafata kugira ngo dusubize ibintu mu buryo?
7 Hari umuganga wavuze ko kubera icyorezo cy’amashusho na za filimi zigaragaza iby’ibitsina kuri internet no kuba abantu bashobora kuyireba biherereye, bituma bamwe mu bantu batashoboraga kureba ubwo bwiyandarike ubu noneho basigaye “berekwa uburyo bwinshi bukorwamo.” Turamutse dukoresheje iyo miyoboro ya internet yanduye, twaba rwose twirengagije itegeko rya Bibiliya ritubuza ‘gukora ku kintu cyose gihumanye’ (Yesaya 52:11). Ese icyo gihe twaba ‘dutebutsa umunsi w’Imana’ tuwuzirikana? Cyangwa ahubwo mu bwenge bwacu twaba dusubika uwo munsi, twibwira ko n’ubwo ubu twakwiyanduza mu bwenge n’iyo myanda, twaba tugifite igihe gihagije cyo kuziyeza? Niba dufite ikibazo nk’icyo, tugomba vuba na bwangu gutakambira Yehova tumusaba ko ‘yakebukisha amaso yacu kugira ngo ye kureba ibitagira umumaro, atuzurire mu nzira ze.’—Zaburi 119:37.
8 Abenshi mu Bahamya ba Yehova, baba abakiri bato n’abakuze, bakomeza amahame mbwirizamuco y’Imana yo mu rwego rwo hejuru, bakirinda amareshyo y’iyi si yononekaye. Bakomeza guhugira mu bikorwa bituma baba “abantu bera” mu ngeso zabo kuko bazi ko bari mu bihe bikomeye, kandi bakaba bazi umuburo Petero yatanze avuga ko “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura” (2 Petero 3:10). Ibikorwa byabo bigaragaza ko ‘bategereza bagatebutsa umunsi w’Imana.’a
Dutegereze tugaragaza ko “twubaha Imana mu ngeso zacu”
9. Kubaha Imana byagombye kudusunikira gukora iki?
9 Kugaragaza ko “twubaha Imana mu ngeso zacu” na byo ni iby’ingenzi niba twifuza gutebutsa umunsi wa Yehova. ‘Kubaha Imana’ bidusunikira gukora ibiyinezeza. Kubera ko twifuza gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, bidusunikira kugira ibikorwa bigaragaza ko tumwubaha. Yehova ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Imana ‘ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). None se, kuba twubaha Imana ntibyagombye kudushishikariza kongera imihati mu murimo wo gufasha abandi kumenya Yehova no kumwigana?—Abefeso 5:1.
10. Kuki tugomba kwirinda “ibihendo by’ubutunzi”?
10 Nidushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana, tuzagira imibereho igaragaza ko tuyubaha mu ngeso zacu (Matayo 6:33). Ibyo bikubiyemo gushyira mu gaciro mu birebana n’agaciro duha ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri. Yesu yatanze umuburo ugira uti “mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye” (Luka 12:15). N’ubwo dushobora kwibwira ko bitoroshye ko twahumwa amaso no gukunda ubutunzi, byaba byiza tuzirikanye ko ‘amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi’ bishobora ‘kuniga ijambo’ ry’Imana (Matayo 13:22). Kubona ibidutunga bishobora kuba bitugora. Ni yo mpamvu mu bihugu bimwe na bimwe usanga abantu benshi batekereza ko bagomba kwimukira mu bihugu bikize kugira ngo babeho neza kurushaho, wenda bakaba bamara imyaka runaka barataye imiryango yabo. Hari ndetse n’abagaragu b’Imana babibona batyo. Yego, kuva bageze muri ibyo bihugu baba bashobora koherereza imiryango yabo ibintu byiza; ariko se, abo bantu babo bakunda basize imuhira baba bazabaho bate mu buryo bw’umwuka? Ese ko baba basigaye nta buyobozi bukwiriye bafite mu muryango, aho baba bazabona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka ku buryo bazarokoka umunsi wa Yehova?
11. Umuntu wari waragiye gushaka akazi mu mahanga yagaragaje ate ko kubaha Imana bifite akamaro kuruta ubutunzi?
11 Hari umuntu wo muri Filipine wagiye gushaka akazi mu Buyapani, agezeyo Abahamya ba Yehova bamugezaho ukuri kwa Bibiliya. Akimara gusobanukirwa inshingano z’umutware w’umuryango uko zivugwa mu Byanditswe, yasanze agomba gufasha abagize umuryango we kuba abagaragu ba Yehova (1 Abakorinto 11:3). Umugore we wari warasigaye mu rugo yarwanyije cyane uko kuri umugabo we yari amaze kubona: we yifuzaga ko yaguma iyo ngiyo agakomeza kujya aboherereza amafaranga, aho kuza ngo aje kwigisha umuryango we imyizerere ye yo muri Bibiliya. Icyakora, kubera ko uwo mugabo yari azi ko ibintu byihutirwa kandi akaba yarahangayikishwaga cyane n’abo akunda, yahisemo kugaruka iwe mu rugo. Ukwihangana yagaragaje mu kwita ku muryango we mu rukundo, kwatumye agororerwa. Nyuma y’igihe runaka, umuryango we wose waje kunga ubumwe mu gusenga k’ukuri, umugore we aza no kwinjira mu murimo w’igihe cyose.
12. Kuki tugomba gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?
12 Dushobora kugereranya imimerere turimo n’abantu bari mu nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro. Ese byaba ari iby’ubwenge umuntu akomeje gucaracara aho ngaho ngo arashaka kurokora ibintu muri iyo nzu yagurumanye iri hafi kugwa? Ibyiza se ahubwo si uko yashaka uko yakiza amagara ye n’ay’abagize umuryango we, n’ay’abandi batuye muri iyo nzu? Erega iyi si mbi irarushaho kugenda yegereza irimbuka ryayo, kandi rwose ubuzima bw’abantu buri mu kaga gakomeye. Kuko ibyo tubizi, twagombye gushyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere, maze tukibanda ku murimo urokora ubuzima wo kubwiriza iby’Ubwami tubigiranye umwete.—1 Timoteyo 4:16.
Tugomba kutagira “ikizinga”
13. Twifuza kuzaba turi mu yihe mimerere igihe umunsi wa Yehova uzaba uje?
13 Mu gutsindagiriza akamaro ko kumenya gutegereza, Petero agira ati “ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye” (2 Petero 3:14). Uretse kuba Petero atugira inama yo kuba abantu bera kandi bubaha Imana mu ngeso zacu, anatsindagiriza ko ari iby’ingenzi ko amaherezo Yehova yazasanga turi abantu bejejwe n’amaraso ya Yesu y’igiciro cyinshi (Ibyahishuwe 7:9, 14). Ibyo bisaba ko twizera igitambo cya Yesu maze tukaba abakozi ba Yehova bitanze kandi babatijwe.
14. ‘Kutagira ikizinga’ bikubiyemo iki?
14 Petero adutera inkunga yo gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuzabe ‘tutariho ikizinga.’ Ese twaba dukomeza kurinda imyambaro yacu igereranya imyifatire yacu na kamere yacu bya Gikristo, kugira ngo bitajyaho ikizinga, byanduzwa n’isi? Iyo tubonye ikizinga ku mwambaro wacu, duhita dushaka uko twakivanaho ako kanya. Iyo ari umwambaro dukunda cyane, turushaho kubikorana umwete. Ese ni uko twumva tumeze iyo umwambaro wacu wa Gikristo ugiyeho ikizinga, wenda icyo kizinga kikaba ari nk’inenge runaka dufite muri kamere yacu cyangwa mu myifatire yacu?
15. (a) Kuki Abisirayeli basabwaga gutera inshunda ku misozo y’imyenda yabo? (b) Kuki abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe batandukanye cyane n’abantu b’iyi si?
15 Abisirayeli basabwaga gutera “inshunda ku misozo y’imyenda yabo,” no ‘kudoda ku nshunda zo ku musozo wose agashumi k’umukara wa kabayonga.’ Kubera iki? Kugira ngo bajye bibuka amategeko ya Yehova kandi bayumvire, no kugira ngo ‘babere Imana yabo abera’ (Kubara 15:38-40). Twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, dutandukanye cyane n’abantu b’iyi si kubera ko twubahiriza amategeko y’Imana n’amahame yayo. Urugero, dukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco, tubona ko amaraso ari ayera, kandi twirinda uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga ibigirwamana (Ibyakozwe 15:28, 29). Hari benshi batwubahira icyemezo kidakuka twafashe cyo kutiyanduza.—Yakobo 1:27.
Ntitugomba kubaho “umugayo”
16. ‘Kutabaho umugayo’ bikubiyemo iki?
16 Petero akomeza avuga ko tugomba kuzasangwa ‘tutariho umugayo.’ Ibyo bishoboka bite? Umuntu ashobora kumesa umwambaro uriho ikizinga kikavaho burundu, ariko umugayo wo si uko bimeze. Ikintu ubonaho umugayo kiba gifite inenge muri cyo, cyangwa se kiba gipfuye. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be b’i Filipi inama igira iti “mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi” (Abafilipi 2:14, 15). Mu gukurikiza iyo nama, tuzirinda kwitotomba no kugishanya impaka, kandi tuzakorera Imana dusunitswe n’intego nziza. Tuzasunikwa n’urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu mu gihe tuzaba tubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami” (Matayo 22:35-40; 24:14). Ikindi kandi, tuzakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, n’ubwo abantu muri rusange bashobora kuba batiyumvisha neza impamvu twemera gukoresha igihe cyacu twihatira gufasha abandi kumenya Imana n’Ijambo ryayo Bibiliya.
17. Tugomba kuba tugamije iki niba twifuza guhabwa inshingano mu itorero rya Gikristo?
17 Kubera ko twifuza kuzasangwa ‘tutariho umugayo,’ tugomba kwigenzura tukareba intego zidusunika mu byo duharanira byose. Twaretse kujya dukora ibintu tugamije gusa inyungu zacu bwite nk’uko ab’isi babigenza, urugero nk’iyo barwanira ubutunzi cyangwa imyanya yo hejuru. Niba twifuza guhabwa inshingano mu itorero rya Gikristo, tugomba gusunikwa n’intego nziza, tugahora dusunikwa n’urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu. Duterwa inkunga no kubona ko hari abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka ‘bashaka kuba abepisikopi’ cyangwa se abagenzuzi, bafite ibyishimo kandi bifuza gukorera Yehova na bagenzi babo bahuje ukwizera (1 Timoteyo 3:1; 2 Abakorinto 1:24). Koko rero, abo basaza baba bujuje ibisabwa, ‘baragira umukumbi w’Imana babikunze, atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze; badasa n’abatwaza igitugu abo bagabanyijwe, ahubwo baba ibyitegererezo by’umukumbi.’—1 Petero 5:1-4.
Tugomba kuzasangwa “mu mahoro”
18. Abahamya ba Yehova bazwi hose kubera iyihe mico bagaragaza?
18 Petero arangiza atubwira ko tugomba kuzasangwa “mu mahoro.” Mu gukurikiza iryo tegeko, tugomba kugirana amahoro na Yehova hamwe na bagenzi bacu. Petero yatsindagirije ko ari iby’ingenzi ko ‘dukundana urukundo rwinshi’ kandi tugakomeza kubana amahoro n’Abakristo bagenzi bacu (1 Petero 2:17; 3:10, 11; 4:8; 2 Petero 1:5-7). Kugira ngo dukomeze kubana amahoro, dusabwa gukundana (Yohana 13:34, 35; Abefeso 4:1, 2). Urukundo n’amahoro bituranga bigaragarira cyane cyane nko mu makoraniro mpuzamahanga. Mu ikoraniro ryabereye mu gihugu cya Kosita Rika mu mwaka wa 1999, hari umucuruzi wo ku kibuga cy’indege warakajwe no kubona Abahamya b’aho bari baje kwakira abashyitsi bari baturutse mu bindi bihugu barakingirije aho acururiza, n’ubwo batari babigambiriye. Icyakora ku munsi wa kabiri, ahereye ku kuntu Abahamya bo muri ako karere bakiranye urugwiro abo bashyitsi n’ubwo batari baziranye ibi byo kumenyana, yemeye rwose ko bakundana kandi ko babanye amahoro. Ku munsi wa nyuma w’ikoraniro, wa mucuruzi na we yifatanyije mu kubakira kandi asaba ko yayoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
19. Kuki tugomba gukurikirana amahoro hagati yacu na bagenzi bacu duhuje ukwizera?
19 Kuba dukomeza nta buryarya gukurikirana amahoro hagati yacu n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bishobora kugira ingaruka ku mwete dutegerezanya umunsi wa Yehova n’isi nshya yadusezeranyije (Zaburi 37:11; 2 Petero 3:13). Tuvuge wenda ko bitugora kugirana amahoro na mugenzi wacu duhuje ukwizera. Ese twaba tugerageza gutekereza uko byaba bimeze turi kumwe na we mu mahoro muri Paradizo? Niba dufite icyo dupfa n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, tugomba ‘kwikiranura na we’ mu maguru mashya (Matayo 5:23, 24). Kubigenza dutyo ni ngombwa niba dushaka kugirana amahoro na Yehova.—Zaburi 35:27; 1 Yohana 4:20.
20. Twagaragaza dute ko tuzi ‘gutegereza’?
20 Ese twese, buri muntu ku giti cye, twaba ‘dutegereza tugatebutsa umunsi w’Imana’? Kuba twifuza cyane ko ibibi byavanwaho bigaragarira ku mihati dushyiraho kugira ngo dukomeze kuba abera muri iyi si yononekaye. Nanone kuba twifuza cyane ko umunsi wa Yehova waza maze tukabaho tuyoborwa n’Ubwami bwe, bigaragarira mu bikorwa byacu birangwa no kubaha Imana. Nanone kandi kuba dutegerezanya amatsiko kuzabaho mu isi nshya y’amahoro bigaragarira mu kuba dukurikirana amahoro hagati yacu na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Nitubigenza dutyo, tuzaba tugaragaza ko tuzi ‘gutegereza’ kandi ko ‘dutebutsa umunsi w’Imana’ tuwuzirikana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba nk’Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Mutarama 2000, ipaji ya 16 n’igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1997, ipaji ya 51.
Mbese uribuka?
• ‘Gutebutsa umunsi w’Imana’ bisobanura iki?
• Tugaragaza dute binyuriye ku myifatire yacu ko tuzi ‘gutegereza’?
• Kuki tugomba kugaragaza ko “twubaha Imana mu ngeso zacu”?
• Twakora iki kugira ngo Yehova azasange turi ‘mu mahoro, tutagira ikizinga tutariho n’umugayo’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Kumenya ‘gutegereza’ bigaragarira mu kuba abantu bera mu ngeso zacu
[Amafoto yo ku ipaji ya 12]
Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami urokora ubuzima
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, nimucyo dukomeze gushaka amahoro hagati yacu na bagenzi bacu