Tekereza neza ubone gukora ibihuje n’ubwenge
TEKEREZA kuri ibi bintu: Yesu Kristo arimo arasobanura ko abanzi be b’abanyamadini b’i Yerusalemu bazamutoteza cyane, hanyuma bakamwica. Petero incuti ye magara yanze kubyemera. Ni ko gushyira Yesu ku ruhande, atangira kumucyaha. Nta gushidikanya ko Petero yitaga kuri Yesu by’ukuri, nta buryarya. Nyamara se, Yesu we yakiriye ate iyo mitekerereze ya Petero? Yesu aramubwiye ati “subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.”—Matayo 16:21-23.
Mbega ukuntu ibyo bishobora kuba byaratunguye Petero bikanamubabaza! Aho kubera Shebuja yakundaga isoko y’inkunga n’ubufasha, muri icyo gihe yari amubereye “igisitaza.” Byatewe n’iki? Petero ashobora kuba yaraguye mu mutego n’abandi bantu bagwamo: kwemera gusa ibihuje n’ibyo ashaka.
Ntukiyiringire birenze urugero
Kimwe mu bintu bishobora gutuma tudatekereza neza ni ugushaka kwiyiringira bikabije. Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo bo muri Korinto ya kera agira ati “nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:12). Kuki Pawulo yavuze atyo? Agomba kuba yarabitewe n’uko yari azi ukuntu imitekerereze y’abantu igorama mu buryo bworoshye, ndetse ko n’intekerezo z’Abakristo ‘zayobywa bakareka gutungana no kubonera bya Kristo.’—2 Abakorinto 11:3.
Uko ni ko byari byaragendekeye abakurambere ba Pawulo. Yehova yari yarababwiye ati “erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye” (Yesaya 55:8)! Bigiraga “abanyabwenge bajijutse,” kandi ibyo byabagizeho ingaruka mbi cyane (Yesaya 5:21). Birumvikana rero ko dukwiriye kugenzura tukareba icyo twakora kugira ngo tugumane imitekerereze myiza, izaturinda bene izo ngaruka mbi.
Irinde imitekerereze ya kamere
Imitekerereze ya kamere yari yaragize ingaruka mbi kuri bamwe mu bantu b’i Korinto (1 Abakorinto 3:1-3). Bibandaga cyane kuri filozofiya z’abantu kuruta uko bibandaga ku Ijambo ry’Imana. Yego abahanga mu byo gutekereza b’Abagiriki b’icyo gihe bari bazi ubwenge, ariko mu maso y’Imana bari abapfu. Pawulo yagize ati “kuko byanditswe ngo ‘nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, n’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.’ Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu” (1 Abakorinto 1:19, 20)? Bene abo banyabwenge babaga bayobowe n’ ‘umwuka w’iyi si’ aho kuyoborwa n’umwuka w’Imana (1 Abakorinto 2:12). Filozofiya zabo n’ibitekerezo byabo byabaga bihabanye n’imitekerereze ya Yehova.
Intandaro nyakuri y’iyo mitekerereze ya kamere ni Umwanzi Satani, wakoresheje inzoka mu gushuka Eva (Itangiriro 3:1-6; 2 Abakorinto 11:3). Ese natwe hari icyo ashobora kudutwara? Kirahari rwose! Dukurikije Ijambo ry’Imana, Satani “yahumye imitima” y’abantu ku buryo ubu ari we ‘uyobya abari mu isi bose’ (2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:9). Mbega ukuntu ari ngombwa ko dutahura amayeri ye!—2 Abakorinto 2:11.
Itondere “uburiganya bw’abantu”
Intumwa Pawulo yanatanze umuburo wo kwirinda “uburiganya bw’abantu” (Abefeso 4:14). We ubwe yigeze guhura n’ “abakozi bariganya” bavugaga ko bigisha ukuri, nyamara mu by’ukuri barakugorekaga (2 Abakorinto 11:12-15). Kugira ngo bagere ku ntego zabo, bene abo bantu bashobora kwifashisha ibihamya bihitiyemo bishyigikira imitekerereze yabo, bagakoresha imvugo igera abantu ku mutima, bakavanga ukuri n’ibinyoma, bakavuga ibintu bitumvikana bagamije kuyobya abandi, ndetse bashobora no kuvuga ibinyoma byambaye ubusa.
Abakwirakwiza ibinyoma bagamije guharabika abandi bakunda gukoresha amagambo nk’ “agatsiko k’ingirwadini.” Mu bitekerezo byagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko y’Inama Nkuru y’Ibihugu by’u Burayi, hatanzwe igitekerezo cy’uko mu gihe abategetsi bagenzura amatsinda mashya y’amadini, “byaba byiza birinze kujya bakoresha amagambo nk’ayo.” Kubera iki? Bamwe basanga ijambo “idini” ryaragiye ryumvikana nabi cyane. Bongeraho kandi ko “muri iki gihe, abantu benshi babona ko agatsiko k’ingirwadini ari ikintu kibi cyane cyangwa ikintu gishobora guteza akaga.” Mu buryo nk’ubwo, abanyabwenge b’Abagiriki babeshyeraga intumwa Pawulo bavuga ko ngo yari “indondogozi” (Inkuru Nziza ku Muntu Wese) cyangwa se ‘inyoni itora.’ Ibyo byashakaga kumvikanisha ko nta kindi Pawulo yari cyo uretse gasuku cyangwa se umuntu uhora asubiramo gusa utuntu duke tw’ubumenyi yafashe mu mutwe. Nyamara mu by’ukuri, Pawulo “yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n’ubwo kuzuka.”—Ibyakozwe 17:18.
Ese ubwo buryo abo bantu bakoresha baharabika abandi hari icyo bugeraho? Kirahari. Bwagize uruhare runini mu gukurura inzangano zishingiye ku moko no ku madini binyuriye mu kugoreka uburyo abantu babona abandi bantu badahuje ubwoko cyangwa idini. Hari benshi bakoresheje ubwo buryo kugira ngo bahe akato rubanda nyamuke. Adolf Hitler yakoresheje bene ubwo buryo igihe yashinjaga Abayahudi na ba rubanda nyamuke, abita “abantu bataye umuco,” “amashitani,” n’abantu “babangamiye umutekano” w’igihugu. Ntuzigere na rimwe wemerera uburiganya nk’ubwo ngo buroge imitekerereze yawe.—Ibyakozwe 28:19-22.
Ntukishuke
Natwe ubwacu dushobora kwibeshya mu buryo bworoshye. Kwikuramo ibitekerezo dusanzwe dutsimbarayeho cyangwa se nibura kugira icyo tubinengaho, bishobora kutugora cyane. Kubera iki? Kubera ko ibyiyumvo byacu bituma dutsimbarara ku mitekerereze yacu. Bityo dushobora kwishuka tubona ibintu uko bitari, wenda tugerageza kwihimbira impamvu zishyigikira imyizerere mu by’ukuri twumvise nabi kandi ishobora kutuyobya.
Ibyo ni byo byabaye kuri bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Bari bazi Ijambo ry’Imana, nyamara ntibigeze barireka ngo rigenge imitekerereze yabo. Ibyo byatumye ‘bishuka’ (Yakobo 1:22, 26). Niba tujya turakara iyo tubonye imyizerere yacu itangiye gukemangwa, icyo ni kimwe mu bimenyetso biba bitugaragariza ko dushobora kuba twaraguye mu mutego wo kwishuka. Aho kurakara, ni byiza kwagura ibitekerezo byacu tugatega amatwi twitonze ibyo abandi batubwira, n’iyo twaba twumva tudashidikanya ko ibyo dutekereza ari byo by’ukuri.—Imigani 18:17.
Shakashaka uko ‘wamenya Imana’
Twakora iki kugira ngo dukomeze kugira imitekerereze myiza? Ubufasha si bwo bwabuze, ahubwo icyo dusabwa mbere na mbere ni ukuba twiteguye kubushakashaka. Umwami w’umunyabwenge Salomo yagize ati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye, bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka, niba uririra ubwenge bwo guhitamo, kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka, ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe, ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana” (Imigani 2:1-5). Koko rero, ubwacu nidushyiraho imihati twuzuza mu mitima yacu no mu bwenge bwacu ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, tuzagira ubwenge nyakuri, kujijuka n’ubushishozi. Muri ubwo buryo, tuzaba dushakashaka ibintu birusha agaciro ifeza cyangwa ubundi butunzi ubwo ari bwo bwose.—Imigani 3:13-15.
Nta gushidikanya rwose ko ubwenge n’ubumenyi ari ingenzi kugira ngo umuntu atekereze neza. Ijambo ry’Imana rigira riti “nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe. Amakenga azakubera umurinzi, kujijuka kuzagukiza. Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi. Ni bo bareka inzira zitunganye, bakagendera mu nzira z’umwijima.”—Imigani 2:10-13.
Mu gihe duhangayitse cyangwa turi mu kaga, ni iby’ingenzi cyane ko tureka ibitekerezo by’Imana akaba ari byo biyobora imitekerereze yacu. Ibyiyumvo bikomeye, urugero nk’umujinya cyangwa ubwoba, bishobora gutuma gutekereza neza bitatworohera. Salomo yagize ati “agahato gahindura umunyabwenge umupfapfa” (Umubwiriza 7:7). Ndetse biranashoboka ko “umutima [w’umuntu] winubira Uwiteka” (Imigani 19:3)! Ibyo bishoboka bite? Nk’iyo dushinja Imana ko ari yo iduteza ibibazo, maze tukitwaza ibyo bibazo kugira ngo dukore ibintu binyuranyije n’amategeko yayo hamwe n’amahame yayo. Aho gutekereza ko ibyo twibwira buri gihe biba ari byo kuri, nimucyo tujye twumvira twicishije bugufi inama tugirwa n’abantu b’inararibonye baba bashaka kudufasha bifashishije Ibyanditswe. Niba ari ngombwa kandi, nimucyo tube twiteguye kureka ndetse n’ibitekerezo dusanzwe dutsimbarayeho niba bigaragaye ko bikocamye.—Imigani 1:1-5; 15:22.
‘Musabe Imana’
Turi mu bihe by’umuvurungano kandi byuzuye akaga. Niba dushaka kujya dufata imyanzuro ikwiriye no gukora ibihuje n’ubwenge, tugomba gusenga Yehova buri gihe tumusaba ubuyobozi. Pawulo yanditse agira ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Niba tubuze ubwenge bwo gukemura ibibazo by’ingutu cyangwa guhangana n’ibigeragezo bikaze, dukomeze ‘kubusaba Imana, kuko iha abantu bose itimana, itishāma.’—Yakobo 1:5-8.
Kubera ko intumwa Petero yari azi ko Abakristo bagenzi be bari bakeneye kugira ubwenge, yongeye ‘gukangura imitima yabo yari itarimo uburiganya.’ Yifuzaga ko ‘bakwibuka amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, bakibuka n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza,’ Yesu Kristo (2 Petero 3:1, 2). Natwe nitubigenza dutyo kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo ubwenge bwacu buhore buhuza n’Ijambo rya Yehova, ni bwo tuzatekereza neza tubone gukora ibihuje n’ubwenge.
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Ubwenge bw’Imana ni bwo bwayoboraga ibitekerezo by’Abakristo ba mbere, ntibayoborwaga na filozofiya
[Aho amafoto yavuye]
Abahanga mu bya filozofiya, uhereye ibumoso ugana iburyo: Épicure: Uburenganzira bwatanzwe na British Museum; Cicéron: Dukesha igitabo The Lives of the Twelve Caesars; Platon: Roma, Musei Capitolini
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana ni iby’ingenzi cyane