‘Kwigisha k’umunyabwenge’ ni isoko y’ubugingo
“MBEGA uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka” (Abaroma 11:33). Naho umukurambere Yobu wari indahemuka, yagize ati ‘[Yehova Imana] agira umutima w’ubwenge’ (Yobu 9:4). Ni koko, ubwenge Umuremyi w’ijuru n’isi afite ntibugira akagero. None umuntu yavuga iki ku mategeko y’Umuremyi cyangwa Ijambo rye ryanditswe?
Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati “amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso” (Zaburi 19:8, 9). Mbega ukuntu Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera agomba kuba yari asobanukiwe ukuri kw’ayo magambo! Yagize ati ‘kwigisha k’umunyabwenge ni isōko y’ubugingo, gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu’ (Imigani 13:14). Mu mirongo 13 ibanza y’igice cya 13 cy’igitabo cy’Imigani, Salomo yagaragaje ukuntu inama iboneka mu Ijambo ry’Imana ishobora kudufasha kurushaho kugira imibereho myiza kandi tukirinda akaga.
Jya wemera kwigishwa
Mu Migani 13:1, hagira hati “umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa.” Ibyo umubyeyi yigisha bishobora kuba byoroshye cyangwa bikomeye. Ashobora kubanza kwigisha mu buryo bwo gutanga uburere, ariko iyo umwana atabwumviye, ashobora guhanwa. Umwana uzi ubwenge yemera ko se amuhana.
Bibiliya ivuga ko ‘uwo Uwiteka akunze ari we ahana’ kandi ko “akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be” (Abaheburayo 12:6). Bumwe mu buryo Data wo mu ijuru akoresha kugira ngo aduhane, ni Ijambo rye ryanditse, ari ryo Bibiliya. Igihe dusomye Bibiliya tuyubashye kandi tugashyira mu bikorwa ibyo tuyigamo, mu by’ukuri Ijambo ry’Imana riraduhana. Ibyo ni twe bigirira umumaro, kubera ko ibyo Yehova avuga byose ari ku bw’inyungu zacu.—Yesaya 48:17.
Nanone kandi, dushobora kwigishwa dukosorwa na mugenzi wacu duhuje ukwizera ushishikajwe n’icyatuma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka. Inama iyo ari yo yose y’ingirakamaro ihuje n’Ijambo ry’Imana dushobora kubona ko idaturutse kuri uwo muntu uyitanze, ahubwo ko ivuye ku Mana, yo Soko ikomeye y’ukuri. Tuba turi abanyabwenge iyo tuyemeye nk’aho ari inama iturutse kuri Yehova. Iyo tubigenje dutyo kandi tukemera ko igorora imitekerereze yacu, igatuma turushaho gusobanukirwa Ibyanditswe kandi igakosora inzira zacu, tuba twungukiwe n’iyo nama. Ibyo ni na ko bimeze kandi ku nama tuvana mu materaniro ya Gikristo no mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Kwitabira ibyo twiga muri izo nyandiko cyangwa ibyo twumva, ni uburyo butagira uko busa bwo kugaragaza ko twicyaha.
Umukobanyi we ntiyitabira ibyo yigishwa. Hari igitabo kigira kiti “kubera ko yibwira ko azi ibyiza cyane kuruta ibindi, bituma atemera kwigishwa.” Ntiyemera no guhanwa, ari bwo buryo bukomeye bwo kwigisha. Ariko se ashobora gutanga igihamya cy’uko ibyo Se amwigisha ari bibi? Nta na rimwe Yehova yigeze yigisha ibintu bibi, kandi ntibizanabaho. Iyo umukobanyi yanze ibyo amwigisha, ni we ubwe uba yikoba. Mbega ukuntu Salomo agaragaza agaciro ko kwemera kwigishwa akoresheje amagambo make atoranyijwe neza!
Jya urinda ururimi rwawe!
Kugira ngo uwo Mwami wa Isirayeli agaragaze akamaro ko kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana mu magambo tuvuga, agereranya umunwa n’igiti cyera imbuto. Aragira ati “umuntu azahazwa ibyiza n’imbuto zituruka mu kanwa ke, ariko ubugingo bw’abagambana buzahazwa urugomo” (Imigani 13:2). Amagambo avuzwe aba ari imbuto z’umunwa. Kandi umuntu asarura ibyo yabibye akoresheje amagambo ye. Hari intiti imwe yagize iti “iyo amagambo y’umuntu afite intego nziza kandi akaba agamije gushaka imishyikirano ya gicuti muri bagenzi be, ahazwa ibyiza, abaho yishimye kandi mu mahoro.” Ariko ibyo si ko biri ku muntu ugambana. Ashakisha uko yagirira abandi urugomo akabagirira nabi. Acura imigambi ye y’urugomo, agasarura urugomo. Imitego y’urupfu iri ku muryango we.
Salomo akomeza agira ati “ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka” (Imigani 13:3). Amagambo atatekerejweho kandi y’ubupfapfa ashobora gutuma umuntu yisuzuguza, agakomeretsa ibyiyumvo, akangiza imishyikirano, ndetse akaba yanatuma akubitwa. Nanone umuntu upfa kuvuga amagambo atatekerejeho bishobora gutuma Imana itamwemera, kubera ko izabaza buri wese amagambo avuga (Matayo 12:36, 37). Mu by’ukuri, gukoresha akanwa kacu neza bizaturinda kurimbuka. None se ni gute twakwitoza kurinda akanwa kacu?
Uburyo bumwe bworoshye byakorwamo ni ubwo kutavuga menshi cyane. Bibiliya igira iti “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro” (Imigani 10:19). Ubundi buryo ni ubwo gutekereza mbere yo kuvuga. Umwanditsi wahumekewe agira ati “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota” (Imigani 12:18). Iyo uvuga atabanje gutekereza ku magambo ari buvuge, ashobora gukomeretsa umwumva na we atiretse. Ku bw’ibyo, Bibiliya iduha iyi nama y’ingirakamaro igira iti ‘umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize.’—Imigani 15:28.
Jya ugira umwete
Salomo agira ati “umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa” (Imigani 13:4). Hari igitabo kigira kiti “igitekerezo [cy’uyu mugani] ni uko kwifuza gusa ari nta kamaro kabyo rwose; kugira umwete ni byo bifite agaciro. Abanyabute barifuza gusa . . . ni ibyo baheramo gusa, kandi nta cyo bibagezaho.” Ariko kandi, umutima w’abanyamwete uranyurwa cyangwa se ibyo bifuza babigeraho.
Umuntu yavuga iki ku bantu bifata ntibiyegurire Yehova kubera ko bifuza guhunga inshingano? Bashobora kuba bifuza kuzaba mu isi nshya y’Imana, ariko se bashaka kugira icyo bakora kugira ngo bazayigeremo? Ibisabwa ku ‘bavuye muri urya mubabaro mwinshi’ ni uko baba barizeye igitambo cy’incungu cya Yesu, bariyeguriye Yehova, kandi baragaragaje ko biyeguriye Imana babatizwa mu mazi.—Ibyahishuwe 7:14, 15.
Zirikana nanone icyo bisaba kugira ngo umuntu ahabwe inshingano y’ubugenzuzi mu itorero. Kwifuza kugera kuri uwo murimo mwiza, mu by’ukuri ni ibyo gushimwa kandi Ibyanditswe bibiteramo inkunga (1 Timoteyo 3:1). Icyakora, kubyifuza gusa ntibihagije. Kugira ngo umuntu yuzuze ibisabwa agomba kwihingamo imico ikenewe no kugira ubushobozi. Ibyo bisaba imihati y’umuntu w’umunyamwete.
Gukiranuka ni uburinzi
Umukiranutsi yihingamo imico irangwa no kubaha Imana kandi avuga ukuri. Aba azi ko kubeshya binyuranyije n’amategeko ya Yehova (Imigani 6:16-19; Abakolosayi 3:9). Salomo yagize icyo abivugaho agira ati “umukiranutsi yanga ibinyoma, ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni” (Imigani 13:5). Umukiranutsi ntiyirinda kubeshya gusa; ahubwo aranabyanga rwose. Aba azi ko uko ibinyoma byaba biri kose, byangiza imishyikirano myiza abantu bagirana. Byongeye kandi, umunyabinyoma nta wongera kumwizera. Umuntu mubi akora ibigawa, byaba binyuriye mu kubeshya cyangwa ubundi buryo bwose yakoresha, kandi ibyo bituma yikoza isoni.
Kugira ngo Umwami w’umunyabwenge agaragaze ko gukora ibikwiriye mu maso y’Imana ari ibintu bihesha ingororano, yagize ati “gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze, ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha” (Imigani 13:6). Kimwe n’igihome, gukiranuka birinda umuntu mu gihe gukiranirwa byo bimurimbuza.
Ntukigire uko utari
Umwami wa Isirayeli agaragaza ko asobanukiwe kamere muntu agira ati “hari uwigira umukire kandi nta cyo afite, hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane” (Imigani 13:7). Umuntu ashobora kugaragara uko atari. Hari abakene bigira nk’abakire, wenda bibonekeza, bashaka kwigaragaza nk’aho hari icyo bagezeho, cyangwa gusa kugira ngo babone ibyubahiro. Umukire na we ashobora kwigira umukene kugira ngo gusa batamenya ubukire bwe.
Byaba kwigaragaza uko utari cyangwa guhisha uko uri, byose nta cyiza kirimo. Niba umutungo dufite ari muke, gupfusha ubusa amafaranga tugura ibintu by’akataraboneka kugira ngo gusa tugaragare nk’abakire bishobora gutuma twe n’umuryango wacu tubura ibintu bya ngombwa mu buzima. Kandi umuntu wigira umukene kandi ari umukire, ashobora kwigira umunyabugugu, akitesha icyubahiro n’ibyishimo bibonerwa mu gutanga (Ibyakozwe 20:35). Kubaho nta buryarya bituma umuntu agira ubuzima bwiza.
Jya wifuza bike
Salomo yagize ati “incungu y’ubugingo bw’umuntu ni ubutunzi bwe, ariko umukene nta cyo akangishwa” (Imigani 13:8). Ni irihe somo ritangwa muri ayo magambo y’ubwenge?
Hariho ibyiza byo kuba umukire, ariko kugira ubutunzi ntibitera ibyishimo byuzuye byanze bikunze. Muri ibi bihe birushya turimo, incuro nyinshi abakire n’imiryango yabo bakunze guhura n’akaga ko gushimutwa kandi bagasabwa kugira icyo batanga mbere y’uko barekurwa. Hari igihe umukire asabwa kwishyura acungura ubuzima bwe cyangwa ubw’umwe mu bagize umuryango we. Ariko akenshi uwashimuswe aricwa. Ako kaga gahora kugarije umukire.
Bene iyo mihangayiko ntigera ku mukene. N’ubwo ashobora kuba adafite ibintu byiza byinshi n’ubutunzi umukire afite, abashimusi nta cyo baba bashaka ku mukene. Iyo ni imwe mu nyungu zo gukomeza kwifuza ibintu bike dukeneye kandi ntidutakaze igihe cyacu n’imbaraga zacu twiruka inyuma y’ubutunzi.—2 Timoteyo 2:4.
Nezererwa “umucyo”
Salomo akomeza agaragaza ko gukora ibintu bihuje n’inzira za Yehova bitugirira akamaro kanini. Agira ati “umucyo w’umukiranutsi uranezeza, ariko urumuri rw’umunyabyaha ruzazima.”—Imigani 13:9.
Urumuri rugereranya ikintu twishingikirizaho kugira ngo tumurikire inzira yacu mu mibereho. “Ijambo [ry’Imana] ni itabaza ry’ibirenge [by’umukiranutsi], ni umucyo umurikira inzira [ye]” (Zaburi 119:105). Rikubiyemo ubumenyi n’ubwenge bitagira ingano by’Umuremyi. Uko turushaho gusobanukirwa ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo, ni na ko urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rutuyobora ruzarushaho kumurika cyane. Mbega ukuntu iyo ari isoko y’ibyishimo! Kuki twarangazwa n’ubwenge bw’iyi si cyangwa “ingirwabwenge”?—1 Timoteyo 6:20; 1 Abakorinto 1:20; Abakolosayi 2:8.
Uko itara ry’umunyabyaha ryaba ryaka cyane kose n’uko yaba akize kose, rizazima. Amaherezo azagwa mu mwijima: ni ho ikirenge cye kizanyerera. Byongeye kandi, “nta ngororano” azabona.—Imigani 24:20.
Twakora iki se igihe twaba tutazi neza icyo twakora mu mimerere runaka? Byagenda bite se niba tutazi neza niba dufite uburenganzira bwo kugira icyo twakora? Mu Migani 13:10, haduha umuburo hagira hati “ubwibone butera intonganya gusa.” Gukora icyo tutazi cyangwa tukagikora nta burenganzira dufite, ni ubwibone kandi bishobora kudushyamiranya n’abandi. Mbese ntibyarushaho kuba byiza tubajije abafite ubumenyi n’ubushishozi? Uwo mwami w’umunyabwenge yakomeje agira ati “ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza.”
Ntukitege ibidashoboka
Amafaranga ashobora gukoreshwa ibintu bifite akamaro. Kugira amafaranga ahagije ni byiza cyane kuruta kubaho nabi cyangwa kuba mu bukene (Umubwiriza 7:11, 12). Ariko kuronka inyungu z’amahugu bishobora gushukana. Salomo yatanze umuburo agira ati “ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka, ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.”—Imigani 13:11.
Reka dufate urugero rw’igishuko cyo gukina urusimbi. Urukina ashobora gutega amafaranga yabonye yiyushye akuya yiringiye ko ari bwo agiye kubona menshi. Ariko se mbega ukuntu incuro nyinshi akora ibyo yakenesheje umuryango we! None se bigenda bite iyo ukina urusimbi atsinze? Kubera ko ayo mafaranga aba abonetse atayavunikiye, ashobora kuyaha agaciro gake. Byongeye kandi, ashobora no kutamenya uko yacunga ayo mafaranga aba abonye. Mbese ntibishoboka ko ubwo bukungu bwe bwayoyoka nk’uko bwaje? Ku rundi ruhande, ubukungu bubonetse buhoro buhoro, kandi mu nzira nziza, buriyongera kandi ashobora kubukoresha neza.
Salomo yagize ati “ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara, ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo” (Imigani 13:12). Ubwiringiro burerezwe butuma umuntu amanjirwa, bigatera umutima kurwara. Ibyo biba buri munsi. Icyakora ibyo si ko bimeze ku byiringiro bishingiye ku Ijambo ry’Imana. Dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye ko bizasohora. Ndetse n’ubwo byasa n’aho bitinze gusohora, ntibizatuma tumanjirwa.
Urugero, tuzi ko isi nshya y’Imana iri bugufi cyane (2 Petero 3:13). Dutegerezanyije amatsiko n’ibyishimo isohozwa ry’ayo masezerano y’Imana. Byagenda bite se dukoresheje iki gihe cyo gutegereza kugira ngo dukomeze kwibanda mu “mirimo y’Umwami,” dutera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera kandi tukarushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi cyane? Aho kugira ngo umutima wacu ‘ube urwaye,’ dusazwe n’ibyishimo (1 Abakorinto 15:58; Abaheburayo 10:24, 25; Yakobo 4:8). Iyo ikintu wari umaze igihe kirekire utegereje kibonetse, kiba igiti cy’ubugingo, kigatuma ugarura imbaraga by’ukuri kandi kigahumuriza.
Amategeko y’Imana ni isoko y’ubuzima
Mu Migani 13:13 hagaragaza impamvu tugomba kumvira Imana hagira hati “uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka, ariko uwumvira itegeko azagororerwa.” Iyo uwafashe umwenda ahinyura ijambo akanga kwishyura, bafatira icyo yari yarashinganye. Mu buryo nk’ubwo natwe hari icyo twatakaza turamutse tunaniwe kumvira amategeko y’Imana. Twatakaza iki?
‘Kwigisha k’umunyabwenge ni isōko y’ubugingo, gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu’ (Imigani 13:14). Kubaho tudafite amategeko ya Yehova, yo Mana ifite ubwenge bwose, byatuvutsa ubuyobozi bushobora kudufasha kugira ubuzima bwiza kandi burambye. Mbega ukuntu icyo cyaba ari igihombo gikabije! Ku bw’ibyo rero, twaba tugize ubwenge twitondeye Ijambo ry’Imana kandi tukarireka rikayobora ibitekerezo byacu, ibyo tuvuga n’ibyo dukora.—2 Abakorinto 10:5; Abakolosayi 1:10.
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Kwitabira inama Ibyanditswe bitanga ni uburyo butagira uko busa bwo kwicyaha
[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
“Umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize”
[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
Gukomeza guhugira mu gukora “imirimo y’Umwami” bituma dusagwa n’ibyishimo