Ibitangaza bya Yesu bikwigisha iki?
USHOBORA gutangazwa no kumenya ko inkuru zo muri Bibiliya zivuga ubuzima bwa Yesu hano ku isi, zidakoresha na rimwe ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki rihindurwamo “igitangaza.” Ijambo ry’Ikigiriki (dyʹna·mis) rimwe na rimwe rihindurwamo “igitangaza,” rifashwe uko ryakabaye risobanura “imbaraga” (Luka 8:46). Rishobora nanone guhindurwamo ‘ubushobozi’ cyangwa “imirimo ikomeye” (Matayo 11:20, NW; 25:15). Dukurikije ibyo intiti imwe yavuze, iryo jambo ry’Ikigiriki “ritsindagiriza igikorwa gihambaye kiba cyakozwe, kandi by’umwihariko, rigatsindagiriza aho imbaraga zo kugikora ziba zavuye. Icyo gikorwa kiba cyabaye, gisobanurwa bibanda ku mbaraga z’Imana zagikoze.”
Irindi jambo ry’Ikigiriki (teʹras) rikunze guhindurwamo “ibintu bifite icyo bisura” cyangwa “igitangaza” (Yohana 4:48; Ibyakozwe 2:19, NW). Iri jambo ryibanda ku ngaruka icyo kintu kigira ku bakibonye. Incuro nyinshi imbaga y’abantu hamwe n’abigishwa batangazwaga n’imirimo ikomeye Yesu yakoraga.—Mariko 2:12; 4:41; 6:51; Luka 9:43.
Irindi jambo rya gatatu ry’Ikigiriki (se·meiʹon) rivuga ku bitangaza bya Yesu, ryumvikanisha “ikimenyetso.” Intiti yitwa Robert Deffinbaugh ivuga ko iryo jambo “ryibanda ku bisobanuro byimbitse by’igitangaza.” Yongeraho ko “ikimenyetso ari igitangaza cyumvikanisha ukuri ku bihereranye n’Umwami wacu Yesu.”
Mbese Yesu yakoreshaga uburiganya cyangwa ni imbaraga yahabwaga n’Imana?
Bibiliya ntivuga ko ibitangaza bya Yesu byari ibintu byo kujijisha abantu cyangwa kubazubaza agamije kubashimisha gusa. Byagaragazaga “imbaraga zihambaye z’Imana,” nk’uko byagenze igihe Yesu yakizaga umwana w’umuhungu wari ufite dayimoni. (Luka 9:37-43, gereranya na NW.) Mbese Imana Ishoborabyose, ivugwaho ko ari Yo ifite ‘imbaraga nyinshi ikagira amaboko n’ububasha,’ yari kunanirwa gukora iyo mirimo ikomeye (Yesaya 40:26)? Birumvikana ko bitari kuyinanira!
Inkuru zo mu Mavanjiri zivuga ibitangaza bya Yesu bigera kuri 35. Ariko kandi, umubare w’ibitangaza byose yakoze ntuzwi. Urugero, muri Matayo 14:14 hagira hati “[Yesu] abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.” Ntituzi umubare w’abantu bari barwaye yakijije icyo gihe.
Byari ngombwa ko Yesu akora imirimo ikomeye nk’iyo kugira ngo agaragaze ko yari Umwana w’Imana, Mesiya wasezeranyijwe. Kandi koko, Ibyanditswe bigaragaza ko imbaraga z’Imana ari zo zatumaga Yesu ashobora gukora ibitangaza. Intumwa Petero yavuze kuri Yesu igira ati “wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk’uko mubizi ubwanyu” (Ibyakozwe 2:22). Ikindi gihe nanone, Petero yavuze ko “Imana yamusutseho [Yesu] umwuka wera n’imbaraga, akagenda agiririra abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.”—Ibyakozwe 10:37, 38.
Ibitangaza Yesu yakoze byari bimwe mu byari bigize inyigisho ze. Muri Mariko 1:21-27 hatubwira ukuntu abantu bitabiriye inyigisho ye ndetse na kimwe mu bitangaza bye. Muri Mariko 1:22 havuga ko abantu ‘batangajwe no kwigisha kwe,’ ku murongo wa 27 ho hakavuga ko abantu ‘batangaye’ igihe yirukanaga dayimoni. Inyigisho za Yesu n’ibitangaza bye byari ibihamya by’uko yari we Mesiya wasezeranyijwe.
Yesu ntiyavuze ko yari Mesiya gusa; ahubwo imbaraga yari yarahawe n’Imana zagaragariye mu bitangaza bye, mu magambo ye no mu byo yakoze, byatanze igihamya cy’uko yari Mesiya koko. Igihe bamubazaga ibihereranye n’umwanya we ndetse n’ububasha bwe, Yesu yabashubije ashize amanga ati “mfite ibimpamya biruta ibya Yohana [Umubatiza], kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye.”—Yohana 5:36.
Ibihamya bigaragaza ko ibitangaza bya Yesu byabayeho koko
Ni iki gishobora kuduhamiriza ko ibitangaza bya Yesu byabayeho koko? Reka turebe bimwe mu bihamya bibigaragaza.
Mu gihe Yesu yabaga akora ibitangaza, ntiyigeze na rimwe abyiyerekezaho. Yakoraga ibishoboka byose kugira ngo Imana ibe ari yo yitirirwa igitangaza icyo ari cyo cyose, kandi kiyiheshe ikuzo. Urugero, mbere yo gukiza umugabo w’impumyi, Yesu yatsindagirije ko yari agiye kumukiza ‘kugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.’—Yohana 9:1-3; 11:1-4.
Yesu yari atandukanye n’abantu bazubaza abandi bagatuma babona ibintu bitabayeho cyangwa abakora iby’ubumaji, n’abavuga ko bavura abantu bakoresheje amasengesho. Ntiyigeze na rimwe ashyiramo abantu uruhwiko, ngo abariganye, cyangwa ngo akore ibintu by’akataraboneka, imitongero y’ubumaji cyangwa imigenzo igamije gukangura ibyiyumvo by’abantu. Ntiyigeze kandi akoresha imiziririzo cyangwa ngo yifashishe impigi. Zirikana ukuntu Yesu atigeze yibonekeza igihe yakizaga impumyi ebyiri. Inkuru igira iti “Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira” (Matayo 20:29-34). Nta migenzo, nta yindi mihango cyangwa ibintu by’akataraboneka byakozwe. Yesu yakoze ibitangaza bye ku mugaragaro, incuro nyinshi akabikorera imbere y’abantu benshi. Ntiyigeze akoresha amatara adasanzwe, cyangwa ngo abe afite ibikoresho bidasanzwe aho yakoreraga ibitangaza bye. Ibinyuranye n’ibyo, ibyo bita ibitangaza byo muri iki gihe akenshi usanga nta washobora kwandika uko byakozwe.—Mariko 5:24-29; Luka 7:11-15.
Abo Yesu yakoreraga ibitangaza rimwe na rimwe yavugaga ko babaga bafite ukwizera. Ariko nta gitangaza cyigeze kimunanira kugikora ngo ni uko uwo muntu atari afite ukwizera. Igihe yari i Kaperinawumu y’i Galilaya, ‘bamuzaniye abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose.’—Matayo 8:16.
Yesu yakoraga ibitangaza kugira ngo ahe abantu ibyo babaga bakeneye mu buryo bw’umubiri, ntikwari ukugira ngo abamare amatsiko (Mariko 10:46-52; Luka 23:8). Kandi nta na rimwe Yesu yigeze akora ibitangaza agamije inyungu ze bwite.—Matayo 4:2-4; 10:8.
Mbese inkuru zivugwa mu Mavanjiri ni izo kwiringirwa?
Ibihamya bigaragaza ibitangaza bya Yesu tubibwirwa n’inkuru zo mu Mavanjiri ane. None se, hari impamvu zatuma twiringira izo nkuru mu gihe dusuzuma niba ibitangaza bavuga ko Yesu yakoze byarabayeho koko? Zirahari rwose.
Nk’uko twamaze kubivuga, ibitangaza bya Yesu byakorerwaga ku mugaragaro, hari abantu benshi. Amavanjiri ya mbere yandikwa, icyo gihe abenshi muri abo bantu babyiboneye bari bakiriho. Ku birebana no kumenya niba abanditsi b’Amavanjiri baravugishije ukuri, hari igitabo kigira kiti “kuvuga ko abanditsi b’amavanjiri bahishe ukuri kw’ibyabaye bashyiramo inkuru zitabarika z’ibitangaza mu by’ukuri bitabayeho, bagamije gukorera poropagande idini ryabo, byaba ari ukubabeshyera rwose. . . . Abo banditsi b’Amavanjiri bashakaga kwandika inkuru nk’uko zagenze.”—The Miracles and the Resurrection.
Abayahudi barwanyaga Ubukristo ntibigeze na rimwe bashidikanya ku bitangaza bivugwa mu Mavanjiri. Icyo bajyagaho impaka gusa ni imbaraga zatumaga ibyo bitangaza bikorwa (Mariko 3:22-26). Ndetse n’abandi baje kurwanya Yesu nyuma ntibashoboraga guhakana ibitangaza yakoze. Ibinyuranye n’ibyo, hari ibitabo byanditswe mu kinyejana cya mbere n’icya kabiri I.C., bivuga ku bitangaza Yesu yakoze. Biragaragara neza ko dufite impamvu zose zo kwemera ko inkuru zo mu Mavanjiri zivuga iby’ibitangaza bya Yesu, zabayeho koko.
Uwakoze ibyo bitangaza ni muntu ki?
Ntiwamenya ukuri kose ku bitangaza bya Yesu uhereye gusa ku bihamya bihuje n’ubwenge bigaragaza ko byabayeho. Iyo abanditsi b’Amavanjiri basobanura imirimo ikomeye Yesu yakoze, bagaragaza ko yari umuntu ugira ibyiyumvo cyane kandi urangwa n’impuhwe nyinshi, akanahangayikishwa cyane n’icyatuma abantu barushaho kumererwa neza.
Reka turebe urugero rw’umubembe wegereye Yesu akamwinginga cyane agira ati “washaka wabasha kunkiza.” Yesu ‘yagiriye imbabazi’ cyangwa impuhwe uwo mubembe maze arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati “ndabishaka kira.” Uwo mugabo yahise akira uwo mwanya (Mariko 1:40-42). Muri ubwo buryo, Yesu yagaragaje ko azi kwishyira mu mwanya w’abandi, bimusunikira gukoresha imbaraga yahawe n’Imana zo gukora ibitangaza.
Byagenze bite igihe Yesu yahuraga n’abantu bari bagiye gushyingura bavuye mu mujyi wa Nayini? Umwana w’umuhungu wari wapfuye yari umwana w’ikinege w’umupfakazi. Yesu ‘yagiriye imbabazi’ uwo mupfakazi, aramwegera maze aramubwira ati “wirira.” Yahise azura umwana w’uwo mupfakazi.—Luka 7:11-15.
Isomo riduhumuriza dushobora kuvana ku bitangaza bya Yesu, ni uko byose yabikoraga abitewe n’uko ‘yabagiriraga imbabazi’ kandi akagira icyo akora kugira ngo afashe abantu. Ariko kandi, ibyo bitangaza si inkuru zabayeho mu mateka gusa. Mu Baheburayo 13:8 hagira hati “Yesu Kristo uko yari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.” Ubu ni Umwami utegeka mu ijuru, witeguye kandi ushoboye gukoresha imbaraga yahawe n’Imana zo gukora ibitangaza, akazikoresha mu rugero rwagutse cyane kurusha uko yazikoresheje igihe yari akiri hano ku isi ari umuntu. Vuba aha, Yesu azakoresha izo mbaraga akiza abantu bumvira. Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya byinshi kuri ibyo byiringiro bishimishije byo mu gihe kizaza.
[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
Ibitangaza bya Yesu byagaragazaga “imbaraga zihambaye z’Imana”
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Yesu yari umuntu wagiraga ibyiyumvo cyane