“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”
‘Uwiteka ampindukira agakiza’
ABAGIZE ubwoko bwa Yehova bagombaga guhitamo. Ese bari kumvira ibyo basabwaga n’umwami wa Egiputa utarubahaga Imana? Cyangwa bari kumvira Yehova Imana bakava muri icyo gihugu bari baragizwemo imbata, maze bakajya gutura mu Gihugu cy’Isezerano?
Kubera ko umwibone Farawo wo muri Egiputa yari yanze kurekura ubwoko bwa Yehova, Imana yateje icyo gihugu Ibyago Cumi. Mbega ukuntu ibyo byerekanye imbaraga zayo! Nta cyo imana zo muri Egiputa zashoboraga gukora ngo zibuze ibyo byago kuba.
Igihe Farawo bamubwiraga ngo areke ubwoko bw’Imana bugende, yavuganye agasuzuguro kenshi ati “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli” (Kuva 5:2). Ibyo byatumye Egiputa igerwaho n’ibyago bikurikira: (1) amazi yahindutse amaraso, (2) hatera ibikeri, (3) inda, (4) ibibugu, (5) muryamo mu matungo, (6) ibishyute ku bantu no ku matungo, (7) urubura, (8) inzige, (9) umwijima, (10) urupfu rw’abana b’imfura bose bo muri Egiputa, harimo n’umuhungu wa Farawo. Amaherezo, Farawo yemeye ko Abaheburayo bagenda. Ndetse yabasabye guhita bagenda!—Kuva 12:31, 32.
Abantu bagera kuri miriyoni eshatu barimo Abisirayeli b’abagabo, abagore n’abana hamwe n’ikivange cy’abanyamahanga batari bake, bavuye muri Egiputa batazuyaje (Kuva 12:37, 38). Ariko kandi, bidatinze Farawo wari kumwe n’ingabo nyinshi yahise abakurikira. Abisirayeli bari mu mazi abira: imbere yabo hari Inyanja Itukura, bari bakikijwe n’ubutayu buteye ubwoba kandi inyuma yabo hari ingabo za Farawo. Icyakora Mose yarababwiye ati ‘mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza k’Uwiteka.’—Kuva 14:8-14.
Kugira ngo Abisirayeli bashobore kurokoka, Yehova yagabanyijemo kabiri amazi y’Inyanja Itukura mu buryo bw’igitangaza, maze barambuka. Ariko Abanyegiputa babakurikiye, Imana igarura ya mazi mu mwanya wayo. Bibiliya igira iti “amagare ya Farawo n’ingabo ze [Yehova] yabiroshye mu nyanja” (Kuva 14:26-28; 15:4). Umwibone Farawo yarimbutse azize ko yanze guha Yehova icyubahiro.
Ku Nyanja Itukura, Yehova yahagaragarije ko ari “intwari mu ntambara” (Kuva 15:3). Inkuru yahumetswe igira iti ‘Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bwizera Uwiteka’ (Kuva 14:31; Zaburi 136:10-15). Mose yafatanyije n’abagabo gushimira Imana babikuye ku mutima baririmba indirimbo yo kunesha, maze Miriyamu mushiki wa Mose arangaza imbere abagore babyinaga.a
Yehova akomeje kudukiza
Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, bashobora kuvana amasomo akomeza ukwizera kwabo ku gikorwa gihambaye Imana yakoze cyo kurokora. Isomo rya mbere ni uko Yehova afite imbaraga zitagereranywa kandi ko ashobora gushyigikira ubwoko bwe mu buryo bwuzuye. Mose n’Abisirayeli baririmbanye ishema indirimbo yo kunesha bagira bati “Uwiteka, ukuboko kwawe kw’iburyo gutewe icyubahiro n’ububasha bwako, Uwiteka ukuboko kwawe kw’iburyo kwashenjaguye ababisha.”—Kuva 15:6.
Isomo rya kabiri ni uko Ishoborabyose yifuza cyane kurinda ubwoko bwayo. Abisirayeli bararirimbye bati “Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, ampindukira agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza.” Isomo rya gatatu twakuramo, ni uko nta muntu n’umwe warwanya ibyo Yehova ashaka ngo agire icyo ageraho. Abisirayeli Imana yari yarokoye baririmbye indirimbo yo kunesha bagira bati “Uwiteka mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza.”—Kuva 15:2, 11.
Abategeka isi muri iki gihe na bo batoteza ubwoko bwa Yehova, kimwe n’uko Farawo wo muri Egiputa ya kera yabigenje. Abategetsi b’abanyagasuzuguro bashobora ndetse ‘kuvuga ibyo kugomera Isumbabyose bakarenganya abera b’Isumbabyose’ (Daniyeli 7:25; 11:36). Ariko Yehova yizeza abagize ubwoko bwe ko ‘nta ntwaro bacuriye kubarwanya izagira icyo ibatwara, kandi [ko] ururimi rwose ruzahagurukira kubaburanya bazarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka.’—Yesaya 54:17.
Abarwanya Imana bazatsindwa, nk’uko Farawo n’ingabo ze batsinzwe. Ibikorwa bya Yehova byo kurokora, urugero nk’icyo gukura Abisirayeli muri Egiputa, bigaragaza ko ari iby’ingenzi ko dukurikiza ihame ryavuzwe n’abigishwa ba Yesu, bagira bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 5:29.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2006, Janvier/Février.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 9]
MBESE WARI UBIZI?
• Yehova yateje umuyaga ukomeye urara uhuha ijoro ryose ku buryo Abisirayeli bashoboye kwambuka Inyanja Itukura bagenda ku mucanga wumutse.—Kuva 14:21, 22.
• Kugira ngo Abisirayeli babarirwaga muri za miriyoni bambuke Inyanja Itukura mu gihe gito nk’icyo, byasabaga ko haboneka inzira ifite ubugari bwa kilometero imwe n’igice cyangwa nini cyane kurushaho.
[Amafoto yo ku ipaji ya 9]
Ibigirwamana byo muri Egiputa byananiwe guhagarika Ibyago Cumi Yehova yateje icyo gihugu
[Aho ifoto yavuye]
All three figurines: Photograph taken by courtesy of the British Museum