Ubukwe bwubahwa mu maso y’Imana n’abantu
“Hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya . . . Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.”—YOHANA 2:1, 2.
1. Inkuru ivuga ibya Yesu ari i Kana ituma dutekereza iki?
YESU, bamwe mu bigishwa be na nyina, bari bazi ukuntu ubukwe bwiyubashye bw’abagize ubwoko bw’Imana buba bushimishije. Ndetse hari ubukwe Kristo yatumye buba ubukwe budasanzwe ubwo yakoraga igitangaza cye cya mbere cyanditswe, agatuma abantu barushaho kwishima (Yohana 2:1-11). Ushobora kuba waratashye ubukwe bw’Abakristo bifuza gukorera Yehova ari abantu bashyingiranywe bishimye, kandi bushobora kuba bwaragushimishije. Ushobora no kuba utegerezanyije amatsiko kuzakora ubukwe nk’ubwo cyangwa se wifuza gufasha incuti yawe kuzagira ubukwe bwiza. Ni iki cyagufasha kubigeraho?
2. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ubukwe?
2 Abakristo babonye ko inama zo mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe ziba ari ingirakamaro cyane iyo umugabo n’umugore bateganya gushyingiranwa (2 Timoteyo 3:16, 17). Ni iby’ukuri ko Bibiliya itavuga ibintu byose bikorwa mu bukwe bwa gikristo. Ibyo birumvikana kubera ko imico n’ibisabwa n’amategeko bigenda bitandukana bitewe n’ahantu ndetse n’igihe. Urugero, muri Isirayeli ya kera, nta mihango y’ubukwe yabagaho. Ku munsi w’ubukwe, umusore yajyanaga umugeni iwe cyangwa akarongorera kwa se (Itangiriro 24:67; Yesaya 61:10; Matayo 1:24, gereranya na NW). Icyo gikorwa ni cyo cyitwaga ubukwe. Nta mihango nk’iyo tubona mu bukwe bwinshi bwo muri iki gihe yabagaho.
3. Ni iki cyabaye i Kana Yesu agatangamo ubufasha?
3 Abisirayeli babonaga ko ubwo ari bwo bwari ubukwe. Hanyuma bashoboraga kugira ibirori, urugero nk’ibivugwa muri Yohana 2:1. Iyo nkuru igaragaza neza ko Yesu yatashye ubwo bukwe bwa Kiyahudi kandi agafasha abari babucyuje. Icyakora, ikidushishikaje ni uko ibyakozwe muri ubwo bukwe bitandukanye n’ibikorwa mu bukwe bwo muri iki gihe.
4. Ni ubuhe bukwe Abakristo bamwe bahitamo gukora, kandi kuki?
4 Muri iki gihe, mu bihugu byinshi Abakristo bifuza gushaka bagomba kuzuza ibintu bimwe na bimwe bisabwa n’amategeko. Iyo bamaze kubyuzuza, bashobora gushyingiranwa mu buryo ubwo ari bwo bwose bwemewe n’amategeko. Ibyo bishobora kuba umuhango woroheje uyobowe n’umucamanza, umukuru w’akarere cyangwa Umuhamya wabiherewe uburenganzira na Leta. Hari abahitamo gushyingiranwa batyo, wenda bagasaba bene wabo bake cyangwa incuti zabo z’Abakristo kubabera abagabo cyangwa kwishimana na bo kuri uwo munsi ukomeye (Yeremiya 33:11; Yohana 3:29). Mu buryo nk’ubwo, hari abandi Bakristo bashobora guhitamo gucyuza ubukwe bworoheje, ntihabeho umunsi mukuru wo kwakira abatumiwe kuko byabatwara amafaranga menshi bikanabasaba imyiteguro ihambaye, ahubwo bagategura amafunguro yoroheje bakayasangira na zimwe mu ncuti zabo. Uko amahitamo yacu yaba ari kose ku birebana n’ibyo, twagombye kumenya ko abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kuba babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwacu.—Abaroma 14:3, 4.
5. Kuki Abakristo benshi baba bifuza guhabwa disikuru y’ishyingirwa iyo bakoze ubukwe, kandi se ni ibiki biba bikubiyemo?
5 Abakristo benshi bagiye gushyingiranwa, bahitamo guhabwa disikuru y’ishyingirwa ishingiye kuri Bibiliya ku munsi w’ubukwe bwabo.a Bazi ko Yehova ari we watangije ishyingiranwa kandi ko mu Ijambo rye harimo inama nziza zigaragaza ukuntu ishyingiranwa rishobora kuba ryiza kandi rigatuma abantu bagira ibyishimo (Itangiriro 2:22-24; Mariko 10:6-9; Abefeso 5:22-33). Kandi abagiye gushyingiranwa benshi baba bifuza kwifatanya n’incuti zabo z’Abakristo na bene wabo muri icyo gihe cy’ibyishimo. Ariko se ni gute dukwiriye kubona ibintu byinshi bitandukanye amategeko agenda asaba, uko ubukwe bukorwa, hamwe n’imihango ikurikizwa mu karere aka n’aka? Iyi ngingo irasuzuma ibikorwa mu turere dutandukanye. Bimwe bishobora kuba bitandukanye mu buryo bugaragara n’ibyo usanzwe uzi cyangwa bikaba binyuranye n’ibikorwa mu gace k’iwanyu. Ariko kandi, ushobora kuzirikana amwe n’amwe mu mahame muhuriyeho cyangwa ibintu ubona ko ari iby’ingenzi ku bagaragu b’Imana.
Ubukwe bwiyubashye ni ubwubahirije amategeko
6, 7. Kuki twagombye gushishikazwa n’ibintu amategeko asaba abifuza gushaka kandi se twabigaragaza dute?
6 Nubwo Yehova ari we watangije ishyingiranwa, hari ibintu bimwe na bimwe za leta z’abantu zisaba ko abagiye gushyingiranwa buzuza, kandi ibyo birakwiriye. Yesu yagize ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:17). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.”—Abaroma 13:1; Tito 3:1.
7 Mu bihugu byinshi, Kayisari cyangwa abategetsi ni bo bagena ibyo umuntu ukwiriye gushaka agomba kuba yujuje. Ku bw’ibyo, mu gihe Abakristo babiri bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe biyemeje kurushinga, bagomba kubahiriza ibyo amategeko yo mu karere k’iwabo asaba abagiye kurushinga. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kugira icyemezo cyemerera umuntu gushaka, gusezeranywa n’umuntu wabiherewe uburenganzira na Leta, ndetse wenda no kwandikisha ishyingiranwa. Igihe Kayisari Awugusito yasabaga ko abantu ‘bandikwa,’ Mariya na Yozefu bubahirije iryo tegeko, bajya i Betelehemu ‘kwiyandikisha.’—Luka 2:1-5.
8. Ni mu buhe buryo ishyingiranwa ari isezerano ridakuka, kandi se ni iki Abahamya ba Yehova bakora kigaragaza ko babisobanukiwe?
8 Iyo Abakristo babiri bashyingiranywe mu buryo buhuje n’amategeko kandi bwemewe, ku Mana baba bagiranye isezerano ridakuka. Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova ntibagirana amazezerano y’ishyingirwa menshi yemewe n’amategeko, cyangwa se ngo bavugurure amasezerano bagiranye, wenda nk’igihe bamaranye imyaka 25 cyangwa 50 (Matayo 5:37). (Hari amadini amwe n’amwe atita ku byo gusezeranira imbere y’ubutegetsi, akavuga ko iryo shyingiranwa riba ridakwiriye rwose, ngo keretse umupadiri cyangwa umukuru w’idini akoze umuhango cyangwa yemeje ko abashyingiranywe babaye umugabo n’umugore). Mu bihugu byinshi, leta yemerera umwe mu Bahamya ba Yehova gusezeranya abifuza gushaka. Niba ibyo bishoboka, ashobora gusezeranya abashyingiranywe mu gihe bahabwa disikuru y’ishyingirwa mu Nzu y’Ubwami. Aho ni ho hantu muri ako karere haba habera gahunda y’ugusenga k’ukuri kandi hakwiriye gutangirwa disikuru y’ishyingirwa ryatangijwe na Yehova Imana ubwe.
9. (a) Ku birebana no gusezeranira imbere y’ubutegetsi, ni iki Abakristo bagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo gukora? (b) Ni gute abasaza bashobora kugira uruhare muri gahunda z’ubukwe?
9 Mu bindi bihugu, amategeko asaba ko umugabo n’umugore we basezeranira ku biro bya leta, urugero nk’icyumba basezeranyirizamo, cyangwa bagasezeranira imbere y’umuntu washyizweho na leta. Akenshi, nyuma y’uwo muhango wemewe n’amategeko, Abakristo bahitamo gukurikizaho disikuru y’ishyingirwa, ikabera mu Nzu y’Ubwami uwo munsi cyangwa ikaba ku munsi ukurikiyeho. (Ntibaba bashaka ko hahita iminsi myinshi hagati y’umunsi wo gusezeranira imbere y’ubutegetsi n’uwo guhabwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya, kuko baba bamaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko imbere y’Imana n’abantu, ndetse n’imbere y’itorero rya gikristo). Iyo abari busezeranire imbere y’ubutegetsi bifuje guherwa disikuru y’ishyingirwa mu Nzu y’Ubwami runaka, bagombye mbere y’igihe gusaba uburenganzira abasaza bagize Komite y’Umurimo y’Itorero. Uretse kuba abo basaza bareba niba abo bantu bavugwa neza, bazanareba niba iyo gahunda y’ubukwe itari bubangamire gahunda zisanzwe z’amateraniro n’izindi gahunda bateganyirije kubera ku Nzu y’Ubwami (1 Abakorinto 14:33, 40). Bazanareba ibyo abifuza gushyingiranwa basabye ku birebana no gutegura Inzu y’Ubwami, kandi barebe niba ari ngombwa ko hatangwa itangazo rivuga ko iyo Nzu y’Ubwami iri bukoreshwe.
10. Niba ari ngombwa ko abantu basezeranira imbere y’ubutegetsi, ni gute ibyo bishobora kugira ingaruka kuri disikuru y’ishyingirwa?
10 Umusaza uzatanga disikuru y’ishyingirwa azihatira gutuma icyo kiganiro kiba gishyushye, gitera inkunga mu buryo bw’umwuka kandi cyiyubashye. Niba abashyingiranywe barabanje gusezerana imbere y’ubutegetsi, muri disikuru ye azavuga ko basezeraniye imbere y’amategeko ya Kayisari. Niba abashyingiranwa batararahiriye imbere y’ubutegetsi, bashobora kwifuza kubikora mu gihe cya disikuru.b Niba mu mihango yo gusezeranira imbere y’ubutegetsi abashakanye bararahiye, ariko bakaba bifuza no kubikorera imbere ya Yehova n’itorero, bagombye kubivuga mu mvugo igaragaza ko byamaze kuba, bakagaragaza ko bamaze ‘guteranyirizwa hamwe.’—Matayo 19:6; 22:21.
11. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bashyingiranwa bate, kandi se ni izihe ngaruka bigira kuri disikuru y’ishyingirwa?
11 Mu duce tumwe na tumwe, amategeko ashobora gusaba ko abashyingiranwa badakora imihango iyo ari yo yose, ndetse n’imbere y’uhagarariye leta. Bitwa ko bashyingiranywe iyo bashyikirije umuyobozi impapuro zisinye zigaragaza ko bashakanye. Ako kanya, icyemezo cy’ishyingirwa gihita cyandikwa. Muri ubwo buryo, baba babaye umugabo n’umugore, iyo ikaba itariki bashyingiranyweho. Nk’uko twabibonye, abantu bashakanye muri ubwo buryo bashobora kwifuza guhita bahabwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya mu Nzu y’Ubwami. Umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka watoranyijwe kugira ngo abahe iyo disikuru, azabwira abahateraniye bose ko uwo mugabo n’umugore we bashyingiranywe kubera ko bamaze kwiyandikisha. Icyo gihe, bagirana indahiro hakurikijwe ibivugwa muri paragarafu ya 10 hamwe n’ibyatanzwe ahagana hasi ku ipaji. Abantu bazaba bateraniye mu Nzu y’Ubwami bazishimana n’abamaze gushyingiranwa, kandi bungukirwe n’inama zizatangwa zivuye mu Ijambo ry’Imana.—Indirimbo 3:11.
Ishyingiranwa rihuje n’umuco no gusezeranira imbere y’ubutegetsi
12. Ishyingiranwa rihuje n’umuco ni iki, kandi se byaba byiza abantu bakoze iki nyuma yaryo?
12 Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu bashyingiranwa mu buryo buhuje n’umuco (cyangwa bwemewe mu bwoko bwabo). Ibyo ntibyerekeza ku mugabo n’umugore bibanira batarasezeranye, cyangwa ngo byerekeze ku bantu bo mu turere tumwe na tumwe bibanira wenda bafitanye amasezerano mu rugero runaka ariko atuzuye mu buryo bwemewe n’amategeko.c Aha turavuga abantu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’umuco w’ubwoko bwabo cyangwa w’akarere kabo. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo gutanga inkwano yose kandi ikemerwa, akaba ari yo abantu bafatiraho bemera ko abantu bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’Ibyanditswe. Leta yemera bene iryo shyingiranwa, ikabona ko rifite agaciro, ryemewe n’amategeko kandi ko nta wapfa kurisesa. Hanyuma, abashakanye bashobora kwandikisha iryo shyingiranwa riba ryabaye mu buryo bwemewe n’umuco, kandi nyuma y’ibyo ubutegetsi bushobora kubaha icyemezo cy’uko basezeranye. Kwiyandikisha bishobora kurinda uwo mugabo n’umugore we, cyangwa bikarinda umugore igihe apfakaye, ndetse bikazarinda n’abana. Itorero rizatera umuntu washyingiranywe muri bene ubwo buryo bwemewe n’umuco w’iwabo inkunga yo kwiyandikisha vuba uko bishoboka kose. Igishishikaje ni uko, uko bigaragara, mu gihe cy’Amategeko ya Mose abashyingiranwaga biyandikishaga mu mategeko kandi abana bavutse bakandikwa.—Matayo 1:1-16.
13. Kuki biba bikwiriye ko nyuma yo gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’umuco abantu bahabwa disikuru?
13 Iyo abo bantu bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’umuco w’iwabo, amategeko yaho akaba abyemera, baba babaye umugabo n’umugore. Nk’uko twabivuze, Abakristo babana muri ubwo buryo bwemewe n’amategeko bashobora kwifuza guhabwa disikuru no kugirana indahiro mu Nzu y’Ubwami. Niba ari uko bimeze, utanga disikuru yemeza ko uwo mugabo n’umugore we bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko ya Kayisari. Iyo Disikuru itangwa incuro imwe gusa. Basezerana rimwe, ni ukuvuga mu gihe basezeranaga mu buryo bwemewe n’umuco (cyangwa ubwoko), kandi habaho disikuru imwe ishingiye ku Byanditswe. Gukurikiranya ibyo bintu byombi, byashoboka bigakorwa ku munsi umwe, bituma ishyingiranwa rya gikristo ryubahwa mu gace ryakorewemo.
14. Ni iki Umukristo yakora niba gusezerana mu buryo bwemewe n’umuco no gusezana imbere y’ubutegetsi byombi bishoboka?
14 Mu bihugu bimwe na bimwe aho ishyingiranwa ryemewe n’umuco riba ryemewe n’amategeko, hanabaho gahunda yo gusezerana imbere y’ubutegetsi. Ubusanzwe umuntu washyizweho na leta ni we usezeranya abashaka gushyingiranwa kandi bishobora kuba bikubiyemo indahiro z’ishyingirwa hamwe no gusinya. Hari Abakristo bahitamo gusezeranira imbere y’ubutegetsi aho gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’umuco. Si ngombwa ko abantu basezerana muri ubwo buryo bwombi; buri buryo buba bwemewe n’amategeko. Ibyavuzwe muri paragarafu ya 9 n’iya 10 ku birebana na disikuru y’ishyingirwa hamwe n’indahiro abashyingiranywe bagirana, n’aha birakorwa. Icy’ingenzi ni uko abo bantu baba bashyingiranywe mu buryo bwubahwa imbere y’Imana n’abantu.—Luka 20:25; 1 Petero 2:13, 14.
Mukomeze kubahisha ishyingiranwa ryanyu
15, 16. Ni mu buhe buryo kubahana ari ikintu cy’ingenzi mu ishyingiranwa?
15 Igihe havukaga ikibazo mu muryango w’umwami w’Umuperesi, umujyanama mukuru bitaga Memukari yatanze inama yagize ingaruka nziza. Iyo nama igira iti ‘abagore bose bubahe abagabo babo’ (Esiteri 1:20). Mu ishyingiranwa rya gikristo, si ngombwa ko iyo nama itangwa n’umwami; abagore baba biteguye kubaha abagabo babo. Mu buryo nk’ubwo, abagabo b’Abakristo ‘bubaha’ abagore babo kandi bakabashima (Imigani 31:11, 30; 1 Petero 3:7). Kubahana hagati y’abashyingiranywe ntibyagombye gukorwa nyuma y’imyaka myinshi babana. Byagombye gutangira kare, ndetse rwose bigatangirana n’umunsi w’ubukwe.
16 Umugabo n’umugore si bo bonyine bagomba kubahana ku munsi w’ubukwe. Niba umusaza w’Umukristo ari butange disikuru y’ishyingirwa, na yo yagombye kuba yiyubashye. Iyo disikuru yagombye guhabwa abashyingiranwa. Kubera ko disikuru ari kimwe mu bituma abashyingiranywe bubahana, uyitanga ntagomba kuzanamo ibintu by’urwenya cyangwa imigani. Ntiyagombye gukabya gushyiramo ibintu yishakiye bishobora gutera ipfunwe abashyingiranwa cyangwa abandi bantu bamuteze amatwi. Ahubwo azihatira gutuma disikuru ye ishyuha, ikomeze abantu, igaragaze Uwatangije ishyingiranwa n’inama zitagereranywa atanga. Koko rero, disikuru yiyubashye y’ishyingirwa yatanzwe n’umusaza ituma ubukwe buhesha Yehova Imana icyubahiro.
17. Kuki mu bukwe bwa gikristo habamo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko?
17 Ushobora kuba wabonye muri iyi ngingo ibitekerezo byinshi bihereranye no gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Hari ibintu bimwe bishobora kuba bidakorwa mu gace utuyemo. Ariko kandi, twese twagombye kumenya ukuntu ari iby’ingenzi ko gahunda z’ishyingiranwa mu Bahamya ba Yehova zigaragaza ko bubaha amategeko y’aho batuye, ni ukuvuga ibyo Kayisari abasaba (Luka 20:25). Pawulo atugira inama igira iti “mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, . . . abo kubahwa mububahe” (Abaroma 13:7). Koko rero, birakwiriye ko uhereye ku munsi w’ubukwe, Abakristo bahesha icyubahiro gahunda Imana yashyizeho ikurikizwa muri iki gihe.
18. Ni ikihe kintu tugomba kwitaho cyane kijya gikorwa mu bukwe, kandi se ni he twabona ibisobanuro ku birebana na cyo?
18 Akenshi mu bukwe bw’Abakristo habamo no kwakira abatumiwe. Wibuke ko hari ubwo Yesu yagiye mu birori nk’ibyo. Niba abatumiwe bari bwakirwe, ni gute inama za Bibiliya zadufasha gukora ibirori byubahisha Imana bikanatuma abashyingiranywe hamwe n’abagize itorero bavugwa neza? Ingingo ikurikira izasuzuma icyo kibazo.d
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari disikuru y’iminota 30 itangwa n’Abahamya ba Yehova mu gihe cy’ishyingirwa, ifite umutwe uvuga ngo “Ishyingirwa ryubahwa mu maso y’Imana.” Itanga inama nziza zishingiye ku Byanditswe ziboneka mu gitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango no mu bindi bitabo by’Abahamya ba Yehova. Iyo disikuru ni ingirakamaro ku baba bashyingiranywe, no ku bantu bose baba batashye ubukwe.
b Uretse aho amategeko yo mu gace umuntu atuyemo agira ikindi asaba, ubundi indahiro zikurikira ni zo zikoreshwa mu guhesha Imana icyubahiro. Umukwe aravuga ati “jyewe [kanaka] nemeye ko wowe [nyirakanaka] umbera umugore, ko nzagukunda kandi nkagukundwakaza mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana ari mu Byanditswe Byera agenga abagabo b’Abakristo, igihe cyose tuzaba turi kumwe hano ku isi dukurikije gahunda y’ishyingirwa yashyizweho n’Imana.” Umugeni na we ati “jyewe [nyirakanaka] nemeye ko wowe [kanaka] umbera umugabo, ko nzagukunda, nzagukundwakaza kandi nkakubaha mu buryo bwimbitse, mu buryo buhuje n’amategeko y’Imana ari mu Byanditswe Byera agenga abagore b’Abakristo, igihe cyose tuzaba turi kumwe hano ku isi dukurikije gahunda y’ishyingirwa yashyizweho n’Imana.”
c Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1962, mu Cyongereza, utanga ibisobanuro ku birebana n’abantu bibanira batarasezeranye mu buryo bwuzuye.
d Nanone reba ingingo igira iti “Uko mwakubahisha umunsi w’ubukwe bwanyu kandi mugatuma urushaho gushimisha,” ku ipaji ya 28.
Mbese uribuka?
• Kuki twagombye kwita ku bintu bisabwa n’amategeko bikorwa mu bukwe hamwe n’ibyo mu buryo bw’umwuka?
• Iyo Abakristo bamaze gusezeranira imbere y’ubutegetsi, ni iki bashobora guhita bakora?
• Kuki disikuru z’ishyingirwa zitangirwa mu Nzu y’Ubwami?
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Mu bukwe bwo muri Isirayeli ya kera, umukwe yacyuraga umugeni iwe cyangwa akamujyana kwa se
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Hari igihe nyuma yo gusezerana mu buryo bwemewe n’umuco Abakristo bifuza guhabwa disikuru y’ishyingirwa, mu Nzu y’Ubwami