Uruhare rw’abamarayika mu mibereho y’abantu
“Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye . . . Arangurura ijwi rirenga ati ‘iraguye iraguye, Babuloni ikomeye!’”—IBYAHISHUWE 18:1, 2.
1, 2. Ni iki kigaragaza ko Yehova akoresha abamarayika mu gusohoza ibyo ashaka?
IGIHE intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yari yaraciriwe ku kirwa cya Patimo, yeretswe ibintu by’ubuhanuzi. Yabonye ibintu bishishikaje igihe ‘yari mu mwuka’ “ku munsi w’Umwami.” Uwo munsi watangiranye n’iyimikwa rya Yesu Kristo mu mwaka wa 1914 kandi uzakomeza ugeze ku iherezo ry’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi.—Ibyahishuwe 1:10.
2 Ntabwo ari Yehova ubwe wiyerekeye Yohana ibyo bintu. Hari abandi yabinyujijeho. Mu Byahishuwe 1:1 hagira hati “ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana.” Binyuze kuri Yesu, Yehova yakoresheje marayika kugira ngo amenyeshe Yohana ibintu bitangaje birebana n’‘umunsi w’Umwami.’ Hari n’ubwo Yohana yabonye “marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye.” Ni iyihe nshingano uwo mumarayika yari yahawe? ‘Yarangururaga ijwi rirenga ati “iraguye iraguye, Babuloni ikomeye!”’ (Ibyahishuwe 18:1, 2). Uwo mumarayika ukomeye yari yahawe inshingano yihariye yo gutangaza ibirebana no kugwa kwa Babuloni Ikomeye, ari yo butegetsi bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Bityo rero, nta gushidikanya ko Yehova akoresha abamarayika mu buryo bw’ibanze kugira ngo basohoze ibyo ashaka. Mbere y’uko dusuzuma mu buryo burambuye uruhare rw’abamarayika mu mugambi w’Imana n’urwo bafite mu mibereho yacu, nimucyo tubanze turebe inkomoko y’ibyo biremwa by’umwuka.
Abamarayika babayeho bate?
3. Ni iyihe mitekerereze ikocamye abantu benshi bafite ku birebana n’abamarayika?
3 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko abamarayika babaho. Ariko kandi, abenshi bafite imitekerereze ikocamye ku birebana n’abamarayika n’inkomoko yabo. Urugero, hari abanyamadini batekereza ko iyo umuntu twakundaga apfuye, aba ahamagariwe gusanga Imana, nuko akaba umumarayika. Ese ibyo ni byo Ijambo ry’Imana ryigisha ku birebana n’uko abamarayika baremwe, uko babayeho ndetse n’intego yabo?
4. Ni iki Ibyanditswe bitubwira ku birebana n’inkomoko y’abamarayika?
4 Marayika ufite ububasha n’ubutware kurusha abandi, ari we mukuru w’abamarayika, yitwa Mikayeli (Yuda 9). Uwo nta wundi utari Yesu Kristo (1 Abatesalonike 4:16). Igihe Imana yagambiriraga kurema, ubu hakaba hashize imyaka itabarika, ikiremwa cya mbere yaremye ni uwo Mwana w’umumarayika (Ibyahishuwe 3:14). Nyuma yaho, Yehova yakoresheje uwo Mwana we w’imfura kugira ngo areme ibindi biremwa byose by’umwuka (Abakolosayi 1:15-17). Yehova yerekeje kuri ibyo biremwa by’abamarayika avuga ko ari abana be, maze abaza umukurambere Yobu ati “igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. . . . Ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka, igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?” (Yobu 38:4, 6, 7). Biragaragara rero ko abamarayika ari ibiremwa by’Imana kandi ko babayeho kera cyane mbere y’uko abantu babaho.
5. Abamarayika bagabanyijemo ayahe matsinda?
5 Mu 1 Abakorinto 14:33 havuga ko “Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo [ko] ari iy’amahoro.” Ku bw’ibyo, Yehova yashyize abo bana be bo mu buryo bw’umwuka mu matsinda atatu y’ingenzi: (1) Abaserafi, bakorera Imana imbere y’intebe yayo, bavuga ukwera kwayo, kandi bagatuma ubwoko bwe bukomeza kutandura mu buryo bw’umwuka, (2) Abakerubi batangaza ikuzo rya Yehova, (3) n’abandi bamarayika basohoza ibyo ashaka (Zaburi 103:20; Yesaya 6:1-3; Ezekiyeli 10:3-5; Daniyeli 7:10). Ni mu buhe buryo ibyo biremwa by’umwuka bigira uruhare mu mibereho y’abantu?—Ibyahishuwe 5:11.
Abamarayika bakora iki?
6. Ni gute Yehova yakoresheje abakerubi mu busitani bwa Edeni?
6 Ahantu ha mbere mu Byanditswe havugwa ibiremwa by’umwuka ni mu Itangiriro 3:24. Aho hagira hati ‘[Yehova] yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ashyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.’ Abo bakerubi batumye Adamu na Eva batongera kwinjira mu busitani babagamo mbere. Ibyo byabaye mu ntangiriro y’amateka y’abantu. Ni iki abamarayika bagiye bakora kuva icyo gihe?
7. Amagambo y’umwimerere yahinduwemo “marayika” agaragaza iki ku birebana n’imwe mu nshingano abamarayika basohoza?
7 Abamarayika bavugwa hafi incuro 400 muri Bibiliya. Ijambo ry’Igiheburayo n’iry’Ikigiriki yahinduwemo “marayika” ashobora guhindurwa ngo “intumwa.” Imana rero yagiye ikoresha abamarayika kugira ngo ishyikirane n’abantu. Nk’uko byavuzwe muri paragarafu ebyiri zitangira iyi ngingo, Yehova yakoresheje umumarayika kugira ngo ageze ubutumwa bwe ku ntumwa Yohana.
8, 9. (a) Ni gute gusurwa na marayika byagize ingaruka kuri Manowa n’umugore we? (b) Kuba marayika w’Imana yarasuye Manowa byaha ababyeyi irihe somo?
8 Nanone kandi, abamarayika bakoreshwa mu gushyigikira abagaragu b’Imana bo ku isi no kubatera inkunga. Urugero, kera mu gihe cy’Abacamanza bo muri Isirayeli, Manowa n’umugore we wari ingumba bifuzaga cyane umwana. Yehova yohereje marayika we ngo ajye kubwira umugore wa Manowa ko yari kuzabyara umwana. Inkuru igira iti “kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya.”—Abacamanza 13:1-5.
9 Amaherezo, umugore wa Manowa yabyaye umwana w’umuhungu, ari we Samusoni waje kuba icyamamare mu mateka ya Bibiliya (Abacamanza 13:24). Mbere y’uko uwo mwana avuka, Manowa yasabye ko uwo mumarayika yagaruka iwabo kugira ngo ababwire uko bakwiriye kumurera. Manowa yarabajije ati “mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?” Marayika wa Yehova yamusubiriyemo amagambo yari yarabwiye umugore we (Abacamanza 13:6-14). Mbega ukuntu Manowa agomba kuba yarumvise ahumurijwe! Muri iki gihe, abamarayika ntibagisura abantu muri ubwo buryo, ariko kimwe na Manowa, ababyeyi bashobora gusaba Yehova ubuyobozi mu gihe barera abana babo.—Abefeso 6:4.
10, 11. (a) Ni gute igitero cy’ingabo z’Abasiriya cyagize ingaruka kuri Elisa n’umugaragu we? (b) Ni gute twakungukirwa no gusuzuma iyo nkuru?
10 Hari ibintu bitangaje byabaye mu gihe cy’umuhanuzi Elisa bigaragaza ukuntu abamarayika bafasha abantu. Icyo gihe yari mu mujyi wa Dotani ho muri Isirayeli. Umunsi umwe ubwo umugaragu wa Elisa yazindukaga kare mu gitondo maze akareba hanze, yasanze umujyi wagoswe n’amafarashi hamwe n’amagare y’intambara akururwa n’amafarashi. Umwami wa Siriya yari yohereje ingabo zikomeye kugira ngo zifate Elisa. Uwo mugaragu wa Elisa yabyifashemo ate? Ubwoba bwaramwishe, ata umutwe, maze arasakuza ati “biracitse databuja, tugire dute?” Kuri we, byasaga n’aho byarangiye. Ariko Elisa yaramushubije ati “witinya, kuko abo turi kumwe na bo ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Ni iki yashakaga kuvuga?—2 Abami 6:11-16.
11 Elisa yari azi neza ko hari abamarayika benshi cyane bari biteguye kumufasha. Icyakora umugaragu we nta bo yabonaga. Ni yo mpamvu ‘Elisa yasenze ati “Uwiteka ndakwingize, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa’ (2 Abami 6:17). Uwo mugaragu yashoboye noneho kubona imbaga y’abamarayika. Ubumenyi bwimbitse bwo mu buryo bw’umwuka, bushobora gutuma natwe tubona ko abamarayika babaho, kandi ko bose bafasha ubwoko bwa Yehova bakanaburinda, bayobowe na Yehova hamwe na Kristo.
Uko abamarayika bafashije abantu mu gihe cya Kristo
12. Ni gute marayika Gaburiyeli yafashije Mariya?
12 Reka turebe uko marayika yafashije Umuyahudikazi w’isugi Mariya igihe yamugezagaho ubutumwa bugira buti “uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.” Mbere y’uko marayika Gaburiyeli, wari woherejwe n’Imana atanga ubwo butumwa butangaje, yari yabwiye Mariya ati “witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana” (Luka 1:26, 27, 30, 31). Mbega ukuntu Mariya agomba kuba yarahumurijwe kandi agakomezwa n’ayo magambo yamwizezaga ko yemerwa n’Imana!
13. Ni gute abamarayika bafashije Yesu?
13 Ikindi kintu kigaragaza ko abamarayika bafasha abantu cyabaye nyuma y’aho Yesu ananiriye ibishuko bitatu Satani yamuteje ari mu butayu. Iyo nkuru itubwira ko ibigeragezo birangiye ‘Umwanzi yamuretse, maze hakaza abamarayika bakamukorera’ (Matayo 4:1-11). Ibintu nk’ibyo byabayeho mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu. Yesu yagize agahinda kenshi, maze arapfukama atangira gusenga ati ‘“Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga’ (Luka 22:42, 43). Ariko se abamarayika badufasha bate muri iki gihe?
Uko abamarayika bafasha abantu muri iki igihe
14. Ni ibihe bitotezo Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bihanganiye, kandi se ingaruka zabaye izihe?
14 Ese iyo turebye umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova muri iki gihe, ntitubona ibihamya bigaragaza ko ushyigikiwe n’abamarayika? Urugero, ubwoko bwa Yehova bwihanganiye ibitero simusiga by’Abanazi mu Budage no mu Burayi bw’i Burengerazuba mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose no muri iyo ntambara (1939-1945). Ndetse bihanganiye ibitotezo byamaze igihe kirekire kuruta icyo, mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bw’Abagatolika bwitwaga Fascisme mu Butaliyani, muri Hisipaniya no muri Porutugali. Kandi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bihanganiye ibitotezo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no mu bihugu byagenderaga ku matwara yayo. Ntitwakwirengagiza n’ibitotezo Abahamya bihanganiye mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.a Mu bihe bishize, mu gihugu cya Géorgie, abagaragu ba Yehova batotejwe mu buryo bwa kinyamaswa. Satani yakoze ibyo ashoboye byose kugira ngo ahagarike umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Ariko kandi, mu rwego rw’umuteguro, Abahamya batsinze ibyo bitotezo kandi bariyongera. Mu ruhande rumwe, ibyo byatewe n’uko abamarayika baturinze.—Zaburi 34:8; Daniyeli 3:28; 6:23.
15, 16. Abamarayika bafasha bate Abahamya ba Yehova mu murimo wo kubwiriza bakorera hirya no hino ku isi?
15 Abahamya ba Yehova bazirikana ko bafite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose, kandi bagahindura abantu abigishwa binyuze mu kwigisha ukuri kwa Bibiliya abashimishijwe bose (Matayo 28:19, 20). Ariko kandi, bazi neza ko badashobora gusohoza iyo nshingano badashyigikiwe n’abamarayika. Ku bw’ibyo, ibivugwa mu Byahishuwe 14:6, 7 byakomeje kubabera isoko y’inkunga. Aho ngaho intumwa Yohana agira ati “mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati ‘nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko.’”
16 Ayo magambo agaragaza neza ko umurimo ukomeye wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakorera hirya no hino ku isi, ushyigikiwe n’abamarayika kandi ko ari bo bawuyobora. Ubu Yehova akoresha abamarayika be kugira ngo bayobore abantu b’imitima itaryarya ku Bahamya. Nanone kandi, abamarayika bagiye bayobora Abahamya ku bantu bakwiriye. Ibyo bisobanura impamvu incuro nyinshi Umuhamya wa Yehova ahura, mu gihe gikwiriye, n’umuntu ufite ibibazo kandi ukeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka. Ibyo kandi bibaho incuro nyinshi ku buryo umuntu atavuga ko biba bibaye mu buryo bw’impanuka.
Inshingano ikomeye bazasohoza vuba aha
17. Ni gute byagendekeye Abashuri ubwo baterwaga n’umumarayika umwe gusa?
17 Uretse kuba abamarayika ari intumwa kandi bakaba bakomeza abantu basenga Yehova, hari ikindi bakora. Mu bihe byashize, bagiye basohoza imanza z’Imana. Urugero, mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, Yerusalemu yari yugarijwe n’ingabo nyinshi cyane z’Abashuri. Ni gute Yehova yabigenje? Yagize ati “nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.” Inkuru ya Bibiliya itubwira uko byagenze igira iti “maze mu ijoro ry’uwo munsi, marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo” (2 Abami 19:34, 35). Mbega ukuntu ingabo z’abantu ari ubusa uzigereranyije n’imbaraga za marayika umwe gusa!
18, 19. Ni iyihe nshingano ikomeye abamarayika bazasohoza vuba aha, kandi se ibyo bizagira izihe ngaruka ku bantu?
18 Mu gihe cya vuba aha, Yehova azakoresha ingabo z’abamarayika mu gusohoza imanza ze. Mu gihe gito, Yesu agiye kuzana “n’abamarayika be b’abanyembaraga mu muriro ugurumana.” Intego yabo izaba ari iyo ‘guhora inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu’ (2 Abatesalonike 1:7, 8, gereranya na NW). Mbega ukuntu icyo gikorwa kizagira ingaruka ku bantu! Abantu banga kwitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa ku isi hose bazarimbuka. Abashaka Yehova, bagashaka gukiranuka kandi bakicisha bugufi, ni bo bonyine ‘bazahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka,’ ntibagire icyo baba.—Zefaniya 2:3.
19 Dushobora kwishimira ko Yehova akoresha abamarayika be b’abanyembaraga kugira ngo afashe abamusenga bari ku isi kandi abakomeze. Gusobanukirwa uruhare abamarayika bagira mu mugambi w’Imana birahumuriza mu buryo bwihariye, kubera ko hari abamarayika bigometse kuri Yehova maze bakemera kuyoborwa na Satani. Ingingo ikurikira izasuzuma ingamba Abakristo b’ukuri bashobora gufata kugira ngo birinde amoshya ya Satani Umwanzi n’abadayimoni be.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inkuru zirambuye zivuga iby’ibyo bitotezo, ziboneka mu gitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah cyo mu mwaka wa 1983 (Angola), 1992 (Etiyopiya), 1978 (Hisipaniya), 1999 (Malawi), 2004 (Moldavie), 1996 (Mozambike), 1994 (Polonye), 1983 (Porutugali), 2000 (Repubulika ya Tchèque), 1972 (Tchécoslovaquie), 1974 na 1999 (u Budage), 1982 (u Butaliyani), 2002 (Ukraine), naho 2006 (Zambiya).
Ni iki wamenye?
• Abamarayika babayeho bate?
• Ni gute abamarayika bakoreshejwe mu bihe bya Bibiliya?
• Ni iki mu Byahishuwe 14:6, 7 hahishura ku bihereranye n’umurimo ukorwa n’abamarayika muri iki gihe?
• Ni iyihe nshingano ikomeye abamarayika bazasohoza vuba aha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Marayika yateye inkunga Manowa n’umugore we
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
‘Abo turi kumwe ni bo benshi kuruta abari kumwe na bo’