Kurikirana intego zihuje n’umugambi w’Imana
“[Kristo] yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo.”—2 ABAKORINTO 5:15.
1. Vuga inkuru y’ibyabaye ku mumisiyonari umwe igihe yari mu gihugu yakoreragamo umurimo.
UMUMISIYONARI witwa Aarona yagize ati “igihe intambara yashyamiranyaga abenegihugu mu mudugudu witaruye wo muri Afurika yari imaze kurangira, imodoka yacu ni yo modoka ya gisivili yakandagiye bwa mbere muri uwo mudugudu. Ntitwashoboraga gushyikirana n’itorero rito ryo muri ako gace, kandi twagombaga kwita ku byo abavandimwe bari bakeneye. Twazanye ibyokurya, imyambaro, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ndetse na kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Les Témoins de Jéhovah : un nom, une organisation.b Kubera ko abantu bari bashimishijwe bazaga bisukiranya mu nzu nini y’ibyatsi twerekaniragamo iyo videwo, kandi tukaba twari dufite ibyuma bikoreshwa mu kwerekana videwo, byabaye ngombwa ko tuyerekana incuro ebyiri. Iyo twamaraga kuyerekana, habonekaga abantu benshi bifuza kwiga Bibiliya. Biragaragara ko imihati yose twashyizeho itabaye imfabusa.”
2. (a) Kuki Abakristo biyemeza gukoresha ubuzima bwabo mu murimo w’Imana? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
2 Kuki Aaron na bagenzi be bemeye kujya aho hantu hari akaga gakomeye cyane? Ni ukubera ko bashimira Yehova ku bw’igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, bityo bakaba bareguriye Imana ubuzima bwabo, kandi bakaba bashaka kubukoresha mu buryo buhuje n’umugambi wayo. Kimwe na bo, Abakristo bitanze bose biyemeje ‘kudakomeza kubaho ku bwabo,’ ahubwo bagakora ibyo bashoboye byose “ku bw’ubutumwa” bwiza (2 Abakorinto 5:15; 1 Abakorinto 9:23). Bazi ko ku iherezo ry’iyi si, amafaranga n’icyubahiro byo muri iyi si nta gaciro bizaba bigifite. Bityo rero, kubera ko bafite ubuzima n’amagara mazima, baba bashaka kubikoresha mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana (Umubwiriza 12:1). Ibyo twe twabigeraho dute? Ni hehe twavana ubutwari n’imbaraga kugira ngo tubigereho? Kandi se ni ubuhe buryo butandukanye dufite bwo gukora umurimo w’Imana?
Tera intambwe z’ingenzi kandi ukomeze kujya mbere
3. Ni izihe ntambwe z’ibanze abifuza gukora ibyo Imana ishaka bagomba gutera?
3 Abakristo b’ukuri bihatira gukora ibyo Imana ishaka mu buzima bwabo bwose. Ubusanzwe bitangirana no gutera intambwe z’ibanze, urugero nko kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, gusoma Bibiliya buri munsi, kubwiriza, hanyuma bagakomeza kujya mbere kugeza babatijwe. Uko tugenda tugira amajyambere, dukomeza kuzirikana amagambo y’intumwa Pawulo, agira ati “ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose” (1 Timoteyo 4:15). Kugira ayo majyambere ntibivuga ko tugomba kwishyira hejuru, ahubwo bigaragaza ko tuba twiyemeje gukora ibyo Imana ishaka tutizigamye. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko twemeye ko Imana iyobora intambwe zacu mu bice byose bigize imibereho yacu; kandi ituyobora neza kurusha uko twe twakwiyobora.—Zaburi 32:8.
4. Ni gute dushobora kwikuramo imihangayiko itari ngombwa?
4 Icyakora, gushidikanya cyangwa kwitekerezaho cyane, bishobora kutubera inzitizi, bigatuma tudatera imbere mu murimo dukorera Imana (Umubwiriza 11:4). Bityo rero, kugira ngo tubonere ibyishimo nyakuri mu murimo dukorera Imana na bagenzi bacu, tugomba kubanza kwikuramo ibiduhangayikisha. Urugero, Erik yatekereje uko yakorana n’itorero rikoresha ururimi rw’amahanga. Ariko yari afite impungenge. Yaratekerezaga ati “ariko se, nzagera ubwo mba nka bo? Ese nzakunda abo bavandimwe? Bo se bazankunda?” Yagize ati “nyuma yaho, naje kubona ko nagombaga guhangayikishwa n’abavandimwe kurusha uko nagombaga kwihangayikira. Nafashe umwanzuro wo kureka guhangayika, ahubwo nkitanga ntizigamye. Nasenze nsaba ubufasha kandi nkomeza kuzirikana intego nari niyemeje. Ubu mbonera ibyishimo byinshi mu murimo nkorera muri iryo torero” (Abaroma 4:20). Koko rero, uko tugenda turushaho gukorera Imana na bagenzi bacu tutizigamye, ni ko tugenda tugira ibyishimo byinshi kandi tukarushaho kunyurwa.
5. Kuki dukeneye gushyira ibintu kuri gahunda tubigiranye ubwitonzi, mu gihe dukurikirana intego zihuje n’umugambi w’Imana? Tanga urugero.
5 Nanone kandi, kugira ngo dukurikirane intego zihuje n’umugambi w’Imana kandi tuzigereho, bidusaba gushyira ibintu byacu kuri gahunda. Tuzagaragaza ubwenge twirinda kwirundanyirizaho imyenda ishobora kutugira abacakara b’iyi si, kandi igatuma tudakorera Imana mu bwisanzure. Bibiliya igira iti “uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:7). Kwiringira Yehova no gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere, bidufasha gukomeza kuzirikana ibyo. Urugero, Guoming na bashiki be babiri babana na nyina mu gace karimo amazu ahenze, kandi kubona akazi gahoraho biragoye. Bakoresha neza amafaranga babona kandi bakunganirana mu kwishyura ibyo bakenera, bityo bagakomeza kubaho, ndetse n’igihe bose nta kazi baba bafite. Guoming agira ati “hari igihe mu rugo twese tuba tutinjiza amafaranga. Nyamara, dushobora gukomeza gukora umurimo w’ubupayiniya kandi tukita kuri mama. Twishimira ko mama atatubuza gukurikirana inyungu z’iby’umwuka, ngo ni ukugira ngo tumufashe kubona ibinezeza by’ubuzima.”—2 Abakorinto 12:14; Abaheburayo 13:5.
6. Tanga urugero rugaragaza uburyo dushobora guhuza imibereho yacu n’umugambi w’Imana.
6 Niba warirundumuriye mu by’isi, ni ukuvuga amafaranga cyangwa ibindi bintu, gushyira umugambi w’Imana mu mwanya wa mbere bishobora kugusaba kugira ibintu byinshi uhindura. Ubusanzwe, ihinduka nk’iryo ntiripfa kwizana. Kandi niba bikunaniye rugikubita, ntukumve ko bikurangiranye. Zirikana uko uwitwa Koichi yabigenje. Koichi yari afite ikibazo cyo kumara igihe kirekire cyane mu myidagaduro. Akiri ingimbi, yigaga Bibiliya. Ariko yamaze imyaka myinshi yaratwawe n’imikino yo kuri orudinateri. Umunsi umwe yaricaye aribaza ati ‘ariko ubu ndi mu biki? Umusore w’imyaka irenga 30 nkaba nta ntego ngira mu buzima!’ Koichi yasubukuye gahunda ye yo kwiga Bibiliya, kandi yemera ubufasha yahawe n’itorero. Nubwo guhinduka byagiye biza buhoro buhoro, ntiyigeze acogora. Amaherezo, abifashijwemo no gusenga cyane hamwe n’inkunga abandi bamuteye mu buryo bwuje urukundo, yacitse kuri ya mikino yari yaramubase (Luka 11:9). Ubu Koichi ni umukozi w’imirimo urangwa n’ibyishimo.
Twitoze gushyira mu gaciro
7. Kuki ari ngombwa ko dushyira mu gaciro ku birebana n’umurimo dukorera Imana?
7 Kugira ngo dukurikirane intego zihuje n’umugambi w’Imana bidusaba kwitanga n’ubugingo bwacu bwose. Bityo twagombye kwitanga tutizigamye kandi tukirinda kuba abanebwe mu murimo w’Imana (Abaheburayo 6:11, 12). Ariko kandi, Yehova ntashaka ko twinaniza, haba mu buryo bw’umubiri, mu bwenge cyangwa mu buryo bw’ibyiyumvo. Kwemera twicishije bugufi ko imbaraga zacu atari zo zituma dusohoza neza umurimo, bihesha Imana ikuzo kandi bikagaragaza ko dushyira mu gaciro (1 Petero 4:11). Yehova yadusezeranyije ko azaduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukore ibyo ashaka. Ariko kandi, ntitugomba gukora ibirenze ubushobozi bwacu, tugerageza gukora ibyo atatwitezeho (2 Abakorinto 4:7). Kugira ngo dukomeze gukorera Imana ubudacogora, ni ngombwa ko dukoresha neza imbaraga zacu.
8. Byagendekeye bite Umukristokazi wari ukiri muto wagerageje kwitanga mu kazi ke no mu murimo akorera Yehova, kandi se ni irihe hinduka yagize?
8 Urugero, Ji Hye wo mu Burasirazuba bwa Aziya, yamaze imyaka ibiri akora akazi kagoye cyane ari na ko akora umurimo w’ubupayiniya. Yagize ati “nagerageje kwitanga mu murimo nkorera Yehova no mu kazi kanjye, ariko nijoro naryamaga amasaha atanu gusa. Amaherezo naje gusanga nta mbaraga zo mu bwenge nsigaranye kugira ngo namamaze ukuri, kandi gukorera Yehova ntibyanshimishaga cyane.” Kugira ngo Ji Hye akorere Yehova n’‘umutima we wose, n’ubugingo bwe bwose, n’ubwenge bwe bwose, n’imbaraga ze zose,’ yashatse akazi katamutwara igihe kirekire (Mariko 12:30). Yagize ati “nubwo abagize umuryango wanjye bampatiraga gushaka akazi gahemba neza, nihatiye gushyira mu mwanya wa mbere ibihuje n’umugambi w’Imana. Ndacyabona amafaranga ahagije atuma mbasha kubona ibintu by’ibanze, urugero nk’imyenda myiza, kandi numva nishimye kubera ko ubu nsigaye nsinzira bihagije. Mbonera ibyishimo mu murimo, kandi ubu numva nkomeye mu buryo bw’umwuka. Ibyo biterwa n’uko ubu ntagitwarwa n’ibintu byo mu isi biteye amabengeza cyangwa ibirangaza byayo.”—Umubwiriza 4:6; Matayo 6:24, 28-30.
9. Imihati dushyiraho ishobora kugira izihe ngaruka ku bo tubwiriza?
9 Twese ntidushobora gukorera Imana turi ababwiriza b’igihe cyose. Niba uhanganye n’iza bukuru, uburwayi cyangwa izindi nzitizi zituma udakora umurimo uko ubyifuza, zirikana ko Yehova yishimira ubudahemuka bwawe n’umurimo uwo ari wo wose umukorera n’umutima wawe wose (Luka 21:2, 3). Ku bw’ibyo, nta n’umwe muri twe wagombye gusuzugura imihati ashyiraho mu murimo, nubwo yaba isa n’idahagije, kuko ishobora kugirira abandi akamaro. Urugero, tuvuge ko dusuye ingo nke, ariko tukabona nta n’umwe usa n’aho ashishikajwe n’ubutumwa bwacu. Nyuma y’uko tugenda, ba nyir’inzu bashobora kumara amasaha cyangwa iminsi runaka bavuga ibyacu, ndetse n’aho twaba tutabonye umuntu n’umwe uduha ikaze. Ntitwitega ko buri wese uzumva ubutumwa bwiza azabwakira neza, ariko hari abazabwakira neza (Matayo 13:19-23). Abandi bashobora kuzabwitabira nyuma yaho, imimerere yo mu isi cyangwa iy’ubuzima bwabo imaze guhinduka. Uko byagenda kose, nidukora ibyo dushoboye byose mu murimo wo kubwiriza, tuzaba dukorera Imana. Turi “abakozi bakorana n’Imana.”—1 Abakorinto 3:9, NW.
10. Ni ubuhe buryo butandukanye abagize itorero bose bashobora kugaragazamo ko bakorera Imana?
10 Nanone kandi, twese dushobora gufasha abagize imiryango yacu hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu duhuje ukwizera (Abagalatiya 6:10). Urugero rwiza duha abandi rushobora kubagiraho ingaruka nziza mu buryo bwimbitse kandi burambye (Umubwiriza 11:1, 6). Iyo abasaza n’abakozi b’imirimo bagira umwete mu gusohoza inshingano zabo, bagira uruhare mu gutuma abagize itorero bagirana n’Imana imishyikirano myiza kandi itajegajega, kandi umurimo wo kubwiriza ukajya mbere. Dufite icyizere cy’uko mu gihe ‘turushaho iteka gukora imirimo y’Umwami,’ umuhati wacu uba ‘atari uw’ubusa.’—1 Abakorinto 15:58.
Gukurikirana intego zihuje n’umugambi w’Imana bigire umwuga
11. Uretse gukorana n’itorero ryacu, ubundi buryo dufite bwo gukorera Imana ni ubuhe?
11 Twebwe Abakristo, twishimira ubuzima kandi twifuza guhimbaza Imana mu byo dukora byose (1 Abakorinto 10:31). Nitugira umwete mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami no kwigisha abandi kwitondera ibyo Yesu yategetse, tuzabona uburyo bwinshi bwo gukorera Imana buhesha ingororano (Matayo 24:14; 28:19, 20). Uretse gukorana n’itorero ryacu, dushobora no gukorera umurimo ahantu hakeneye ababwiriza benshi kurusha ahandi, haba mu yindi fasi, mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga cyangwa mu kindi gihugu. Abasaza n’abakozi b’imirimo bujuje ibisabwa kandi batarashaka, bashobora gutumirirwa kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, bakazoherezwa gukorera umurimo mu matorero akeneye Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka yo mu bihugu byabo, cyangwa mu mahanga. Abashakanye bakora umurimo w’igihe cyose, bashobora kuzuza ibisabwa, bakiga mu Ishuri ritoza abamisiyonari rya Galeedi, bakazakorera umurimo mu bindi bihugu. Nanone kandi, kuri za Beteli no mu mirimo yo kubaka no kwita ku mazu duteraniramo n’amazu y’ibiro by’amashami, hahora kakenewe abitangiye gukora imirimo itandukanye.
12, 13. (a) Mu mirimo dukorera Imana ni iyihe wumva wakora? (b) Tanga urugero rw’ukuntu ubuhanga umuntu yagezeho mu murimo runaka bushobora kumugirira akamaro mu yindi mirimo.
12 Ni ubuhe buryo bwo gukorera Imana ushobora guhitamo? Kubera ko uri umugaragu wa Yehova witanze, jya wishingikiriza buri gihe ku buyobozi bwe no ku buyobozi bw’umuteguro we. ‘Umwuka mwiza’ wa Yehova uzagufasha gufata imyanzuro myiza (Nehemiya 9:20). Akenshi, umurimo dukora ushobora kudutegurira kuzakora undi, kandi ubumenyi n’ubuhanga tugeraho tubikesheje umurimo runaka, incuro nyinshi bishobora kutugirira akamaro mu gihe tugiye gukora undi murimo.
13 Urugero, Dennis n’umugore we Jenny, bifatanya buri gihe mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami. Igihe inkubi y’umuyaga yiswe Katrina yari imaze kuyogoza amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bitangiye gukora imirimo y’ubutabazi. Dennis yagize ati “kuba ubuhanga twungutse igihe twubakaga Amazu y’Ubwami twarabukoresheje mu gufasha abavandimwe, byaradushimishije cyane. Mu by’ukuri, twakozwe ku mutima n’uburyo abo twafashije babyishimiye. Andi matsinda menshi y’ubutabazi nta cyo yagezeho kigaragara mu mirimo yo kongera kubaka ibyashenywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Ubu Abahamya ba Yehova bamaze gusana no kongera kubaka amazu yo kubamo arenga 5.300, n’Amazu y’Ubwami menshi cyane. Ubu abantu barabireba, bakarushaho gushishikazwa n’ubutumwa tubagezaho.”
14. Ni iki wakora niba wifuza gukora umurimo w’igihe cyose?
14 Ese ushobora gukurikirana intego zihuje n’umugambi w’Imana, uhitamo gukora umurimo w’igihe cyose ukawugira umwuga? Niba witeguye kubikora, izere ko uzabona imigisha myinshi. Niba imimerere urimo muri iki gihe itabikwemerera, wenda ushobora kugira icyo uhindura. Senga nk’uko Nehemiya yabigenje igihe yifuzaga cyane gusohoza inshingano y’ingenzi. Yasenze agira ati “Nyagasani ndakwinginze, . . . uhe umugaragu wawe umugisha” (Nehemiya 1:11). Hanyuma, kora ibihuje n’ibyo wasabye mu isengesho kandi wiringire ‘Uwumva ibyo asabwa’ (Zaburi 65:3). Kugira ngo Yehova azaguhe imigisha mu mihati ushyiraho kugira ngo umukorere mu buryo bwagutse kurushaho, ugomba kubanza gushyiraho iyo mihati. Niba wiyemeje gutangira umurimo w’igihe cyose, komera ku mwanzuro wafashe. Uko iminsi izagenda ihita indi igataha, ni ko uzagenda urushaho kuba inararibonye, kandi ibyishimo byawe biziyongera.
Uko twagira ubuzima bufite intego nyayo
15. (a) Ni gute twungukirwa no kuganira n’abagaragu b’Imana bamaze igihe mu murimo no gusoma inkuru zivuga ibyabo? (b) Tanga urugero rw’inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho yaguteye inkunga mu buryo bwihariye.
15 None se nitwihatira gukora ibihuje n’umugambi w’Imana, ni iyihe migisha dushobora kuzabona? Jya uganira n’abantu bamaze igihe kirekire ari abagaragu ba Yehova, cyane cyane abamaze imyaka myinshi mu murimo w’igihe cyose. Mbega ukuntu kugira imibereho ifite intego byabahesheje imigisha myinshi (Imigani 10:22)! Bazakubwira ko nta na rimwe Yehova yigeze ananirwa kubafasha, ko yabahaye ibyo babaga bakeneye hamwe n’ibindi bintu byinshi, ndetse n’igihe babaga bari mu mimerere igoye (Abafilipi 4:11-13). Kuva mu mwaka wa 1955 kugeza mu wa 1961, muri iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi hagiye hasohoka inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’abagaragu b’indahemuka, zabaga zifite umutwe uvuga ngo “Uko nakurikiranye intego y’ubuzima bwanjye.” Kuva icyo gihe, hari izindi nkuru zivuga ibyabaye mu mibereho zibarirwa mu magana zasohotse. Buri nkuru ivuga ibirebana n’ishyaka abagaragu ba Yehova bagaragaje hamwe n’ibyishimo bibonerwa mu gukorera Yehova. Izo nkuru zitwibutsa ishyaka n’ibyishimo bivugwa mu nkuru zo mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyakozwe. Gusoma izo nkuru zikora ku mutima, bizagushishikariza kuvuga ngo ‘ngiyi imibereho nifuza.’
16. Ni iki gituma Umukristo agira imibereho ifite intego kandi irangwa n’ibyishimo?
16 Aaron twavuze tugitangira, yagize ati “igihe nari muri Afurika, nahuraga n’abakiri bato benshi bazerera hirya no hino mu gihugu, bashakisha uko bazagera ku ntego mu buzima. Hafi ya bose nta yo bigeze babona. Ariko twe twarayibonye, kuko twarimo dukurikirana intego zihuje n’umugambi w’Imana, twifatanya mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi twagize imibereho ifite intego, ndetse duhura n’ibintu bishishikaje. Twiboneye ko gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
17. Kuki twagombye gukurikirana intego zihuje n’umugambi w’Imana?
17 Bite se kuri wowe? Ni iyihe ntego urimo ukurikirana? Niba nta ntego yo mu buryo bw’umwuka igaragara ufite, hari ibindi bintu bizafata umwanya wayo. Kuki wapfusha ubusa ubuzima bwawe bw’agaciro kenshi, ukurikirana ibintu isi ya Satani ibona ko ari byo by’ingenzi? Vuba aha, igihe cy’“umubabaro mwinshi,” ubutunzi n’imyanya ikomeye byo mu isi nta gaciro bizaba bigifite. Imishyikirano tuzaba dufitanye na Yehova ni yo izaba ifite agaciro. Mbega ukuntu tuzishimira kuba twarakoreye Imana na bagenzi bacu, tukanakurikirana mu buryo bwuzuye intego zihuje n’umugambi w’Imana!—Matayo 24:21; Ibyahishuwe 7:14, 15.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.
b Yakozwe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese ushobora gusobanura?
• Yehova abona ate umurimo tumukorera?
• Ni gute gushyira mu gaciro no kugira icyo dukora bishobora kudufasha gukorera Imana na bagenzi bacu?
• Ni ubuhe buryo dufite bwo gukorera Imana?
• Ni gute twagira ubuzima bufite intego nyakuri muri iki gihe?
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Kugira ngo dukomeze gukorera Yehova n’ubugingo bwacu bwose, tugomba gushyira mu gaciro
[Amafoto yo ku ipaji ya 24]
Hari uburyo bwinshi bwo gukorera Imana