Yehova yabaye “umukiza” mu bihe bya Bibiliya
“Mana, tebuka uze aho ndi, ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye.”—ZAB 70:6.
1, 2. (a) Ni ryari abasenga Imana bayisenga bayisaba kubafasha? (b) Ni ikihe kibazo kivuka kandi se ni hehe twabona igisubizo cyacyo?
IGIHE ababyeyi b’umukobwa washatse bari mu kiruhuko, bamenye ko uwo mukobwa wabo w’imyaka 23 yabuze mu buryo budasobanutse. Abantu bakekaga ko yahuye n’abagizi ba nabi. Bahise bafunga ibintu byabo basubira mu rugo, ari na ko binginga Yehova kugira ngo abafashe. Hari Umuhamya w’imyaka 20 abaganga basuzumye basanga afite indwara amaherezo yari kuzatuma umubiri we wose ugagara. Akibimenya yahise asenga Yehova. Umugore urera umukobwa we ari wenyine kandi washakishaga akazi, nta mafaranga yari afite yo guhahisha ibimutunga, we n’umukobwa we w’imyaka 12. Yasutse ibyari mu mutima we imbere ya Yehova. Koko rero, ni ibisanzwe ko abagaragu b’Imana bayisenga bayisaba kubafasha igihe bahanganye n’ingorane cyangwa ibigeragezo bikomeye. Ese waba warigeze gukenera ubufasha cyane maze ugasenga Yehova umusaba kugufasha?
2 Hari ikibazo cy’ingenzi kivuka: ese koko dushobora kwitega ko Yehova asubiza amasengesho tumutura tumusaba kudufasha? Igisubizo gikomeza ukwizera cy’icyo kibazo kiboneka muri Zaburi ya 70. Iyo zaburi ishishikaje yanditswe na Dawidi wari umugaragu wa Yehova w’indahemuka, akaba yarahuye n’ibigeragezo hamwe n’ibibazo byinshi bikomeye mu mibereho ye. Uwo mwanditsi wa zaburi yarahumekewe maze avuga yerekeza kuri Yehova ati “Mana, . . ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye” (Zab 70:6). Gusuzuma Zaburi ya 70 bishobora kudufasha kubona impamvu natwe dushobora gusenga Yehova mu gihe dukeneye ko adufasha, kandi tukizera mu buryo bwuzuye ko azatubera “umukiza.”
‘Ni wowe mukiza’
3. (a) Ni ayahe magambo asaba gutabarwa mu buryo bwihuse aboneka muri Zaburi ya 70? (b) Ni ikihe cyizere Dawidi agaragaza muri Zaburi ya 70?
3 Zaburi ya 70 itangizwa n’amagambo umwanditsi wa zaburi yavuze atakambira Imana ngo imutabare mu buryo bwihuse, kandi ni na yo ayisoza. (Soma Zaburi ya 70:2-6.) Dawidi yinginze Yehova agira ati “tebuka,” kandi ati “tebuka uze” unkize. Mu murongo wa 3 kugeza ku wa 5, yasenze asaba ibintu bitanu. Muri bitatu bibanza, yasenze asabira abashakaga kumwica. Dawidi yinginze Yehova kugira ngo aneshe abo banzi, kandi atume bakorwa n’isoni kubera ububi bwabo. Ibindi bibiri yakurikijeho biri mu murongo wa 5, byerekeza ku bagize ubwoko bw’Imana. Yasenze asaba ko abashaka Yehova banezerwa kandi bagahimbaza izina rye. Dawidi yarangije zaburi ye abwira Yehova ati “ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye.” Zirikana ko atavuze ati “ube,” nk’aho yarimo yongera kugira icyo amusaba. Ahubwo yagize ati “ni wowe,” bigaragaza ko yari amufitiye icyizere. Dawidi yemeraga adashidikanya ko Imana yari kumufasha.
4, 5. Ni irihe somo dukura kuri Dawidi riboneka muri Zaburi ya 70, kandi se ni ikihe cyizere dushobora kugira?
4 Ni iki Zaburi ya 70 igaragaza ku bihereranye na Dawidi? Igihe Dawidi yari ahanganye n’abanzi bari biyemeje kumwica, yahisemo kutihererana icyo kibazo. Ahubwo yiringiye ko Yehova yari kugira icyo akora ku bamurwanyaga, ibyo Yehova akabikora mu buryo bwe no mu gihe abona ko gikwiriye (1 Sam 26:10). Dawidi yakomeje kwizera adashidikanya ko Yehova atabara abamushaka kandi akabarokora (Heb 11:6). Yizeraga ko abantu nk’abo basenga Yehova by’ukuri bafite impamvu zose zo kumwishimira no kumusingiza, babwira abandi ibihereranye no gukomera kwe.—Zab 5:12; 35:27.
5 Kimwe na Dawidi, natwe dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova ari umutabazi n’“umukiza” wacu. Bityo, igihe duhanganye n’ibigeragezo bikomeye cyangwa twumva dukeneye cyane gufashwa, birakwiriye ko dusenga Yehova tumusaba ko adufasha mu buryo bwihutirwa (Zab 71:12). None se, ni gute Yehova ashobora gusubiza amasengesho tumutura tumusaba kudufasha? Mbere y’uko tureba uko Yehova ashobora kudufasha, reka dusuzume uko yakijije Dawidi mu buryo butatu, igihe yari abikeneye byihutirwa.
Yamukijije abamurwanyaga
6. Ni iki cyafashije Dawidi kumenya ko Yehova akiza umukiranutsi?
6 Binyuriye ku nyandiko za Bibiliya Dawidi yashoboraga kubona mu gihe cye, yari azi ko abakiranutsi bashobora kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abafashe. Igihe Yehova yatezaga Umwuzure isi y’abatubaha Imana, yarokoye Nowa n’umuryango we watinyaga Imana (Itang 7:23). Igihe Yehova yagushaga umuriro n’amazuku ku bantu babi b’i Sodomu n’i Gomora, yafashije umukiranutsi Loti n’abakobwa be babiri gukiza ubugingo bwabo (Itang 19:12-26). Igihe Yehova yarimburiraga umwibone Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura, yarinze ubwoko bwe, bityo atuma butarimbuka (Kuva 14:19-28). Ku bw’ibyo se, byaba bitangaje kuba mu yindi zaburi Dawidi yarasingije Yehova avuga ko ari “Imana y’agakiza idukiza kenshi”?—Zab 68:21.
7-9. (a) Ni izihe mpamvu Dawidi yari afite zo kwiringira ko Imana ifite imbaraga zo kumukiza? (b) Dawidi yumvaga ko ari nde wamukijije?
7 Nanone kandi, Dawidi yari afite impamvu ze bwite zo kwiringira mu buryo bwuzuye ko Yehova afite ubushobozi bwo kumukiza. Dawidi yari yariboneye ko “amaboko” ya Yehova ahoraho “iteka ryose” ashobora gukiza abamukorera (Guteg 33:27). Yehova yarokoye Dawidi incuro nyinshi, amukiza amaboko y’‘ababisha be’ (Zab 18:18-20, 49). Reka dusuzume urugero rumwe.
8 Igihe abagore bo muri Isirayeli batangiraga gusingiza Dawidi bitewe n’ubutwari bwe mu ntambara, Umwami Sawuli yamugiriye ishyari cyane ku buryo yamuteye icumu incuro ebyiri zose (1 Sam 18:6-9). Izo ncuro zombi, Dawidi yazibukiriye iryo cumu. Ese ibyo byaba byaratewe gusa n’uko Dawidi yari umurwanyi w’inararibonye, w’umuhanga kandi uzi kuzibukira? Oya rwose. Inkuru ya Bibiliya ivuga ko “Uwiteka yari kumwe na we.” (Soma muri 1 Samweli 18:11-14.) Nyuma yaho, igihe umugambi wa Sawuli wo gutuma Abafilisitiya bica Dawidi wapfubaga, ‘Sawuli yarabibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi.’—1 Sam 18:17-28.
9 Dawidi yumvaga ko ari nde wamukijije? Amagambo abimburira Zaburi ya 18 avuga ko Dawidi ‘yabwiye Uwiteka amagambo y’iyo ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirijeho amaboko ya Sawuli.’ Dawidi yagaragaje ibyiyumvo bye mu ndirimbo agira ati “Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye. Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, ni we nzahungiraho” (Zab 18:3). Ese kumenya ko Yehova ashobora gukiza ubwoko bwe ntibikomeza ukwizera kwacu?—Zab 35:10.
Yamufashije igihe yari arwaye
10, 11. Ni iki kidufasha kumenya igihe Dawidi yaba yararwariye indwara ivugwa muri Zaburi ya 41?
10 Hari igihe Umwami Dawidi yarwaye indwara ikomeye ivugwa muri Zaburi ya 41. Dawidi yararwaye cyane, amara igihe yaraheze mu buriri ku buryo bamwe mu banzi be batekerezaga ko ‘atari kubyuka ukundi’ (umurongo wa 8 n’uwa 9). Ni ryari yarwaye indwara ikomeye nk’iyo? Ibintu bivugwa muri iyo zaburi bishobora kuba byarabaye igihe Dawidi yahuraga n’imimerere ibabaje mu buzima bwe, ubwo umuhungu we Abusalomu yageragezaga kwigarurira ubwami.—2 Sam 15:6, 13, 14.
11 Urugero, muri iyo zaburi Dawidi yerekeje ku ncuti ye y’inkoramutima basangiraga, avuga ko yamugambaniye (umurongo wa 10). Ibyo bishobora kutwibutsa ikintu cyabaye mu mibereho ya Dawidi. Igihe Abusalomu yigomekaga, Ahitofeli wari umujyanama wa Dawidi w’inkoramutima, yaramugambaniye maze yifatanya na Abusalomu mu kwigomeka ku mwami (2 Sam 15:31; 16:15). Tekereza uko uwo mwami yumvaga ameze. Yari yaranegekajwe n’indwara imuheza mu buriri, nta kabaraga ko kubyuka yari afite kandi yari azi ko hari abantu bamugambaniraga bifuza ko apfa kugira ngo basohoze imigambi yabo mibisha!—umurongo wa 6.
12, 13. (a) Ni ikihe cyizere Dawidi yagaragaje? (b) Ni gute Imana ishobora kuba yarakomeje Dawidi?
12 Dawidi yiringiraga “umukiza” we buri gihe. Dawidi yerekeje ku gihe umugaragu wa Yehova yaba arwaye agira ati “Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye” (Zab 41:2, 4). Aha nanone, zirikana ukuntu Dawidi yagaragaje icyizere mu magambo yavuze agira ati ‘Uwiteka azamwiyegamiza.’ Dawidi yari yizeye adashidikanya ko Yehova yari kumukiza. Yari kumukiza ate?
13 Dawidi ntiyari yiteze ko Yehova yari kumukiza indwara ye mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo yizeraga adashidikanya ko Yehova ‘yari kumwiyegamiza,’ ni ukuvuga ko yari kumushyigikira kandi akamuha imbaraga igihe yari kuba arwaye ari mu buriri. Dawidi yari akeneye ubufasha nk’ubwo rwose. Uretse kuba uburwayi bwari bwaramunegekaje, yari akikijwe n’abanzi be bamwifurizaga ibibi (umurongo wa 6, 7). Birashoboka ko Yehova yaba yarahaye Dawidi imbaraga amufasha kwibuka ibitekerezo bimuhumuriza. Birashishikaje kuba Dawidi yaravuze ati “unkomereza gukiranuka kwanjye” (umurongo wa 13). Nanone Dawidi ashobora kuba yarakomejwe no gutekereza ko, nubwo yari afite intege nke kandi abanzi be bakaba baramwifurizaga ibibi, Yehova yabonaga ko ari umukiranutsi. Amaherezo Dawidi yarakize. Ese kumenya ko Yehova ashobora gufasha abarwayi ntibihumuriza?—2 Kor 1:3.
Yamuhaye ibimutunga
14, 15. Ni ryari Dawidi n’abantu be bari bakeneye ibibatunga, kandi se ni ubuhe bufasha babonye?
14 Igihe Dawidi yabaga umwami wa Isirayeli yashoboraga kubona ibyokurya n’ibyokunywa byiza cyane, no gutumira abandi bantu benshi ngo basangirire na we ku meza ye (2 Sam 9:10). Ariko kandi, Dawidi yigeze no kugera mu mimerere yo kubura ibyokurya n’ibyokunywa. Igihe umuhungu we Abusalomu yigomekaga maze akagerageza kwigarurira ubwami, Dawidi na bamwe mu bari bamushyigikiye bavuye i Yerusalemu. Bahungiye mu gihugu cy’i Galeyadi kiri mu burasirazuba bw’Umugezi wa Yorodani (2 Sam 17:22, 24). Kubera ko Dawidi n’abantu be bagombaga guhora bahunga bitewe n’ababahigaga, hashize igihe gito babura ibyokurya, ibyokunywa ndetse n’ibyo kuryamaho. None se, ni he bari gukura ibyokurya muri ubwo butayu?
15 Amaherezo, Dawidi n’abantu be bageze mu mugi wa Mahanayimu. Aho ni ho bahuriye n’abagabo batatu b’intwari, ari bo Shobi, Makiri na Barizilayi. Abo bagabo bari biteguye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe uwo mwami washyizweho n’Imana, kubera ko iyo Abusalomu aza gufata ubwami, nta gushidikanya ko yari guhana yihanukiriye umuntu wese wari kuba yarashyigikiye Dawidi. Abo bagabo batatu b’indahemuka bamaze kubona imimerere igoranye Dawidi n’abantu be bari barimo, bamuzaniye ibintu yari akeneye cyane, urugero nk’amariri, ingano, sayiri, ingano zikaranze, ibishyimbo, udushyimbo duto, ubuki, amavuta n’intama. (Soma muri 2 Samweli 17:27-29.) Ubudahemuka budasanzwe bw’abo bagabo batatu hamwe n’umuco wabo wo kwakira abashyitsi, bigomba kuba byarakoze Dawidi ku mutima. Dawidi ntiyashoboraga kuzigera yibagirwa ibyo bamukoreye.
16. Ni nde, mu buryo bw’ibanze, wahaye Dawidi n’abantu be ibibatunga?
16 Ariko se ni nde, mu buryo bw’ibanze, wahaye Dawidi n’abantu be ibibatunga? Dawidi yemeraga adashidikanya ko Yehova yita ku bagize ubwoko bwe. Yehova ashobora rwose gutuma abagaragu be bafasha mugenzi wabo bahuje ukwizera ufite ibyo akeneye. Nta gushidikanya ko igihe Dawidi yatekerezaga ku byamubayeho mu gihugu cy’i Galeyadi, yabonye ko ineza yagiriwe na ba bagabo batatu ari ikimenyetso cy’uko Yehova amwitaho mu buryo bwuje urukundo. Mu marembera y’ubuzima bwa Dawidi, yaranditse ati “nari umusore none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi [na Dawidi ubwe] aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya” (Zab 37:25). Ese kumenya ko Yehova azaha abagaragu be ibyo bakeneye, ntibihumuriza?—Imig 10:3.
“Yehova azi gukiza abantu”
17. Ni iki Yehova yagiye agaragaza?
17 Dawidi ni umwe gusa tuvuze mu bantu benshi Yehova yakijije bamusengaga mu bihe bya Bibiliya. Uhereye mu gihe cya Dawidi, Imana yagiye igaragaza ukuri kw’amagambo intumwa Petero yavuze agira ati “Yehova azi gukiza abantu bubaha Imana ibibagerageza” (2 Pet 2:9). Reka turebe izindi ngero ebyiri.
18. Mu gihe cya Hezekiya, ni gute Yehova yagaragaje ko azi gukiza?
18 Igihe ingabo zikomeye z’Abasiriya zateraga u Buyuda maze zikugariza Yerusalemu mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, Umwami Hezekiya yarasenze ati “Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize . . . kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine” (Yes 37:20). Icyari gihangayikishije cyane Hezekiya ni uko izina ry’Imana ryari kujyaho umugayo. Yehova yashubije iryo sengesho rivuye ku mutima. Mu ijoro rimwe gusa, umumarayika umwe yishe ingabo z’Abasiriya 185.000, maze abagaragu ba Yehova bizerwa barokoka batyo.—Yes 37:32, 36.
19. Ni uwuhe muburo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bumviye bigatuma barokoka akaga gakomeye?
19 Iminsi mike mbere y’uko Yesu apfa, yavuze amagambo y’ubuhanuzi kandi akubiyemo umuburo, yari gufasha abigishwa be bari i Yudaya. (Soma muri Luka 21:20-22.) Hashize imyaka igera muri za mirongo ubwo buhanuzi butarasohora, ariko mu mwaka wa 66, imyivumbagatanyo y’Abayahudi yatumye ingabo z’Abaroma zitera Yerusalemu. Ingabo zari ziyobowe na Cestius Gallus zari zamaze gucukura igice cy’urukuta rw’urusengero, hanyuma mu buryo butunguranye zisubirirayo. Abakristo b’indahemuka babonye ko ubwo bwari uburyo bwo guhunga irimbuka Yesu yari yaravuze, nuko bahungira ku misozi. Mu mwaka wa 70, ingabo z’Abaroma zaragarutse. Icyo gihe izo ngabo ntizigeze zikubura ngo zihave kandi Yerusalemu yararimbuwe burundu. Abakristo bumviye umuburo wa Yesu, barokotse ako kaga gakomeye.—Luka 19:41-44.
20. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova ari “umukiza” wacu?
20 Gutekereza ku bintu bigaragaza ko Yehova yafashije ubwoko bwe, bikomeza ukwizera. Ibyo yakoze mu gihe cyashize, biduha impamvu zo kumugirira icyizere. Uko ingorane twaba duhanganye na zo ubu zaba zimeze kose, cyangwa izo dushobora kuzahura na zo, natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azatubera “umukiza.” Ariko se ni gute Yehova ashobora kudukiza? Kandi se bite kuri ba bantu twavuze tugitangira? Byabagendekeye bite? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
Mbese uribuka?
• Zaburi ya 70 iduha impamvu zo kugira ikihe cyizere?
• Ni gute Dawidi yafashijwe kandi agakomezwa igihe yari arwaye?
• Ni izihe ngero zigaragaza ko Yehova ashobora gukiza abagize ubwoko bwe ababarwanya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Yehova yashubije isengesho rya Hezekiya