Ni iki twakwigira kuri Mariya?
Ese waba warigeze gutungurwa n’ikibazo cy’ingorabahizi cyangwa guhabwa inshingano iremereye cyane? Ese hari ubwo ujya wumva waguye agacuho bitewe no kwirirwa uhihibikana ushaka ikigutunga? Ushobora kuba uri umwe mu bantu babarirwa muri za miriyoni bumva bahangayitse kandi bafite ubwoba, kubera ko ari impunzi. Ni nde muri twe utarigeze ababara cyane ngo yumve nta cyo amaze nyuma yo gupfusha uwo yakundaga?
ESE wari uzi ko Mariya nyina wa Yesu yahuye n’ibyo bibazo byose? Igishimishije ni uko yabyitwayemo neza! Ni irihe somo twavana kuri Mariya?
Mariya arazwi ku isi hose. Kandi ibyo ntibitangaje kubera ko yagize uruhare rukomeye cyane mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Ikindi kandi, Mariya ahabwa icyubahiro n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Kiliziya Gatolika imuha icyubahiro cyinshi imwita Umubyeyi ukundwa cyane, urugero rw’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Abantu benshi bigishijwe ko Mariya ayobora abantu ku Mana.
Wowe se nyina wa Yesu umubona ute? Kandi se Imana yo imubona ite, ko ari byo by’ingenzi kurushaho?
Mariya ahabwa inshingano yihariye
Mariya mwene Heli, yari Umwisirayelikazi ukomoka mu muryango wa Yuda. Bibiliya imuvuga bwa mbere mu nkuru ivuga ibintu bidasanzwe byabayeho. Hari umumarayika wamusuye, maze aramubwira ati “gira amahoro, wowe utoneshejwe cyane! Yehova ari kumwe nawe.” Mariya yabanje guhangayika, maze “atangira kwibaza icyo iyo ndamukanyo ishaka kuvuga.” Ku bw’ibyo, uwo mumarayika yabwiye Mariya ko yari yaratoranyirijwe guhabwa inshingano ishimishije kandi ikomeye cyane yo gusama inda, kubyara no kurera Umwana w’Imana.—Luka 1:26-33.
Mbega ukuntu uwo mwana w’umukobwa wari utarashaka yari ahawe inshingano iremereye! Mariya yayakiriye ate? Ashobora kuba yaratekerezaga ko nta wari kuzemera ibyamubayeho. Ese iyo nda ntiyari gutuma Yozefu amwanga, cyangwa igatuma rubanda bamuha urw’amenyo (Gutegeka kwa Kabiri 22:20-24)? Nyamara, yemeye iyo nshingano y’ingenzi atazuyaje.
Ukwizera gukomeye Mariya yari afite, kwatumye yemera gukora ibyo Imana ye Yehova yashakaga. Mariya yemeraga adashidikanya ko Yehova yari kuzamwitaho. Icyo ni cyo cyatumye avuga ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.” Mariya yari afite ubushake bwo guhangana n’ibyo bibazo by’ingutu byari bimutegereje, kubera ko yahaga agaciro iyo nshingano yo mu buryo bw’umwuka.—Luka 1:38.
Igihe Mariya yabwiraga Yozefu ko atwite, Yozefu yigiriye inama yo kumubenga. Muri icyo gihe bombi bashobora kuba bari bafite agahinda kenshi. Bibiliya ntivuga uko icyo gihe kigoye cyareshyaga. Icyakora, birashoboka ko Mariya na Yozefu bumvise bahumurijwe igihe umumarayika wa Yehova yabonekeraga Yozefu. Iyo ntumwa yari yoherejwe n’Imana yasobanuye ko Mariya yari yarasamye inda mu buryo budasanzwe, kandi yagiriye Yozefu inama yo kujyana uwo mugore we.—Matayo 1:19-24.
Mariya agera mu bihe bigoye
Muri iki gihe, abagore benshi batwite bamara amezi bitegura umwana uba agiye kuvuka, kandi na Mariya ashobora kuba ariko yabigenje. Uwo ni we wari umwana we w’imfura. Ariko kandi, hari ibintu bitunguranye byabaye, maze ibyo Mariya yateganyaga byose birahinduka. Kayisari Awugusito yategetse ko habaho ibarura, buri wese akibaruriza mu mugi yavukiyemo. Ibyo byatumye Yozefu ajyana na Mariya wari utwite inda y’amezi icyenda, bakora urugendo rw’ibirometero bigera ku 150. Birashoboka ko bagiye ku ndogobe! I Betelehemu hari abantu benshi, kandi Mariya yari akeneye ahantu hiherereye abyarira. Ariko mu kiraro cy’amatungo ni ho honyine hari umwanya. Kubyarira mu kiraro bigomba kuba byaramugoye cyane. Bishobora kuba byaramuteye ipfunwe n’ubwoba.
Nta gushidikanya ko muri ibyo bihe bigoye, Mariya yasenze Yehova akamubwira ibyari bimuri ku mutima byose, yiringiye ko amwitaho we n’umwana we. Nyuma yaho haje abashumba, baza bashishikajwe no kureba uwo mwana. Abo bashumba bavuze ko abamarayika bari bababwiye ko uwo mwana ari ‘Umukiza, akaba ari Kristo Umwami.’ Bibiliya igira iti “Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we.” Yatekerezaga kuri ayo magambo akumva aramukomeje.—Luka 2:11, 16-19.
Twebwe se ibyo biturebaho iki? Natwe dushobora kuzahura n’imibabaro mu buzima. Ikindi kandi, Bibiliya igaragaza ko “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Ubwo rero twese bishobora kutugeraho, tugahura n’ingorane ndetse n’ibibazo by’uburyo bwose (Umubwiriza 9:11). Ese mu gihe ibyo bibaye, twahinduka abarakare tukabiryoza Imana? Ese ntibyaba byiza twiganye Mariya maze tukegera Yehova Imana twiga Ijambo rye Bibiliya, kandi tugatekereza ku byo twiga? Nitubigenza dutyo, nta gushidikanya ko tuzihanganira ibigeragezo.
Mariya yabaye umukene, aba n’impunzi
Hari n’ibindi bibazo bikomeye Mariya yahuye na byo. Muri byo harimo ubukene no guhunga akava mu gihugu cye atabishakaga. Ese waba warahuye n’ibyo bibazo? Hari raporo yavuze ko “kimwe cya kabiri cy’abatuye isi, ni ukuvuga abaturage hafi miriyari eshatu, batungwa n’amafaranga atageze ku madolari abiri ku munsi.” Kandi ababarirwa muri za miriyoni bahora bahatana bashaka ikibatunga, nubwo batuye mu bihugu byitwa ko bikize. Wowe se umerewe ute? Ese guhatana buri munsi ugira ngo ubonere umuryango wawe ibyokurya, imyambaro ndetse n’aho kuba birakugora, ku buryo hari n’igihe wumva watagangaye?
Bibiliya igaragaza ko Yozefu na Mariya bari abakene. Ibyo tubizi dute? Kimwe mu bintu bike bivugwa mu Ivanjiri ya Matayo, iya Luka, iya Mariko n’iya Yohana ku birebana n’uwo muryango, ni uko igihe Mariya yari amaze iminsi 40 abyaye, we na Yozefu bagiye mu rusengero kugira ngo bature ibitambo byasabwaga n’amategeko. Ibyo bitambo byari bigizwe n’“intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri”a (Luka 2:22-24). Abantu babaga bakennye cyane ku buryo batabona imfizi y’intama, ni bo bonyine bari bemerewe gutamba inuma. Bityo rero, birashoboka ko Yozefu na Mariya babonaga ibyo bakeneye biyushye akuya. Ariko nubwo byari bimeze bityo, bari bafite umuryango urangwa n’ibyishimo n’urukundo. Nta gushidikanya ko ibikorwa byo gusenga Imana ari byo bashyiraga mu mwanya wa mbere.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.
Nyuma gato y’aho Yesu avukiye, imibereho ya Mariya yongeye guhinduka bikomeye. Umumarayika yabwiye Yozefu kujyana n’umuryango we bagahungira muri Egiputa (Matayo 2:13-15). Ubwo bwari bubaye ubwa kabiri Mariya ava ahantu yari amenyereye, ariko noneho yagombaga kujya mu gihugu cya kure. Kubera ko muri Egiputa habaga Abayahudi benshi, birashoboka ko Mariya na Yozefu bari kubana na bene wabo. Icyakora, kuba mu gihugu kitari icyawe biragora, kandi bitesha umutwe. Ese wowe n’umuryango wawe mwaba muri mu bantu babarirwa muri za miriyoni bavuye mu bihugu byabo, bagiye gushakira abana babo imibereho myiza cyangwa bahunze akaga? Niba ari ko bimeze, ushobora kwiyumvisha neza zimwe mu ngorane Mariya ashobora kuba yarahuye na zo muri Egiputa.
Yari umugore n’umubyeyi w’umunyamwete
Nta handi Amavanjiri avuga ibya Mariya, uretse mu nkuru zirebana n’iby’ivuka rya Yesu n’izivuga ubuto bwe. Ariko kandi, tuzi ko Mariya na Yozefu bari bafite nibura abandi bana batandatu. Ibyo bishobora kugutangaza, ariko reka turebe icyo amavanjiri abivugaho.
Yozefu yahaga agaciro kenshi inshingano Mariya yari yarahawe yo kubyara Umwana w’Imana. Kubera iyo mpamvu, yirinze kugirana na Mariya imibonano mpuzabitsina mbere y’uko Yesu avuka. Muri Matayo 1:25 havuga ko Yozefu ‘atagiranye na we imibonano mpuzabitsina kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu.’ Amagambo ngo “kugeza igihe” ari muri uyu murongo agaragaza ko nyuma y’ivuka rya Yesu, Mariya na Yozefu bagiranye imibonano mpuzabitsina nk’uko ubusanzwe umugabo n’umugore babigenza. Iyo Vanjiri ivuga ko Mariya yabyaranye na Yozefu abana b’abahungu n’abakobwa. Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda bari bene nyina ba Yesu. Mariya yari afite nibura abakobwa babiri (Matayo 13:55, 56). Icyakora, abo bana bo basamwe mu buryo busanzwe.b
Mariya yahaga agaciro imishyikirano yari afitanye n’Imana. Nubwo amategeko atasabaga abagore kujya kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, Mariya yari afite akamenyero ko kujyana na Yozefu i Yerusalemu muri uwo munsi mukuru wabaga buri mwaka (Luka 2:41). Buri mwaka bashobora kuba baragendaga ibirometero nka 300, kugenda no kugaruka. Kandi babaga bari kumwe n’abagize umuryango wabo bari bariyongereye! Ariko kandi, nta gushidikanya ko izo ngendo zatumaga umuryango wabo ugira ibyishimo.
Muri iki gihe, abagore benshi bigana urugero rwiza Mariya yabasigiye. Bakorana umwete kandi bagasohoza inshingano zabo mu buryo buzira ubwikunde, nk’uko Ibyanditswe bibibasaba. Mbega ukuntu incuro nyinshi abo bagore b’abanyamwete bagaragaza ukwihangana gukomeye kandi bakicisha bugufi! Gutekereza ku myifatire ya Mariya bibafasha kwita ku bintu bifitanye isano no gusenga Imana, aho gushyira imbere ibyo kubaho neza no kwinezeza. Bazi ko gusenga Imana bari kumwe n’abagabo babo n’abana babo bituma umuryango ukomera, kandi ukunga ubumwe. Ibyo kandi nta washidikanya ko Mariya na we yari abizi.
Umunsi umwe ubwo Mariya na Yozefu bari bavuye mu munsi mukuru i Yerusalemu, bikaba bishoboka ko icyo gihe bari bafite abana benshi, bagiye kubona babona babuze Yesu. Icyo gihe Yesu yari afite imyaka 12. Ese uriyumvisha imihangayiko Mariya yamaranye iminsi itatu yose, akubita hirya no hino ngo arebe ko yabona umuhungu we? Amaherezo ubwo Mariya na Yozefu basangaga Yesu mu rusengero, yarababwiye ati “mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?” Nanone iyo nkuru ivuga ko Mariya ‘yabitse ayo magambo yose mu mutima we abyitondeye.’ Icyo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko Mariya yashimishwaga cyane no kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Yatekerezaga yitonze ku bintu byose bifitanye isano na Yesu byabaga byabaye. Nyuma y’imyaka myinshi ashobora kuba yaratekerereje ibyo bintu abanditsi b’Amavanjiri, ndetse akababwira n’ibindi byose byabaye kuri Yesu akiri umwana.—Luka 2:41-52.
Mariya yihanganiye imibabaro no gupfusha
Yozefu, umurezi wa Yesu, byamugendekeye bite? Nyuma ya ya nkuru ivuga iby’ibura rya Yesu, nta handi hantu Yozefu yongeye kugaragara mu Ivanjiri. Hari abavuga ko icyatumye atavugwa, ari uko yapfuye mbere y’uko Yesu atangira umurimo we.c Uko byaba byaragenze kose, birasa n’aho Yesu yarangije umurimo we Mariya ari umupfakazi. Igihe Yesu yapfaga, yahaye intumwa Yohana inshingano yo kwita kuri nyina Mariya (Yohana 19:26, 27). Iyo Yozefu aza kuba akiriho, Yesu ntiyari kubikora.
Mariya na Yozefu bararuhanye! Basuwe n’abamarayika, bahunga umutegetsi w’igitugu, bimuka incuro nyinshi, kandi bitaga ku muryango munini. Incuro nyinshi, bagomba kuba baricaraga nimugoroba, bakaganira ku bihereranye na Yesu, bibaza ukuntu yari kuzamera. Nanone bashobora kuba barahangayikishwaga no kumenya niba bamutoza neza kandi bakamutegura uko bikwiriye. Ariko mu buryo butunguranye, Mariya yagiye kubona abona asigaye wenyine.
Ese waba warapfushije uwo mwashakanye? Waba se ugifite agahinda watewe n’urwo rupfu kandi ukaba ucyumva nta cyo umaze, nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye? Dushobora kwemeza ko Mariya yakomejwe n’ukwizera yari afite, kandi agahumurizwa no kuba yari azi ko hazabaho umuzukod (Yohana 5:28, 29). Icyakora, ibyo bitekerezo bihumuriza ntibyatumye ibibazo bye birangira. Nk’uko bimeze ku babyeyi b’abagore benshi barera abana bonyine, Mariya yahanganye n’ikibazo cyo kwita ku bana wenyine, atagira umugabo umufasha.
Umuntu ntiyaba yibeshye avuze ko nyuma y’urupfu rwa Yozefu, amafaranga Yesu yakoreraga ari yo ahanini yatungaga umuryango. Uko barumuna ba Yesu bagendaga bakura, ni ko na bo bagiraga inshingano basohoza mu muryango. Igihe Yesu “yari afite imyaka nka mirongo itatu,” yavuye mu rugo atangira umurimo we (Luka 3:23). Iyo umwana w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa amaze gukura akava mu rugo, ababyeyi benshi bumva bibateye ishema, ariko nanone bakumva bababaye. Incuro nyinshi, ababyeyi bashyiraho imihati bakita ku bana babo kandi bakabagaragariza urukundo, ku buryo iyo bavuye mu rugo ababyeyi basigarana irungu ryinshi. Ese waba ufite abahungu cyangwa abakobwa bavuye iwawe bajyanywe no gukurikirana intego zabo? Ese hari igihe wumva baguteye ishema, ariko nanone hakaba ubwo wifuza ko bakuba hafi? Ubwo noneho ushobora kwiyumvisha ukuntu Mariya yumvaga ameze igihe Yesu yavaga mu rugo akimukira ahandi.
Ibigeragezo bitunguranye
Ikindi kigeragezo Mariya yahuye na cyo, birashoboka ko atari yarigeze acyitega. Igihe Yesu yabwirizaga abantu benshi baramukurikiye, ariko barumuna be barabyanze. Ibyanditswe bigira biti “abavandimwe be ntibamwizeraga” (Yohana 7:5). Nta gushidikanya ko Mariya yajyaga ababwira ko umumarayika yari yaramubwiye ko Yesu yari “Umwana w’Imana” (Luka 1:35). Ariko kandi, Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda nta kindi bamubonagamo uretse kuba ari mukuru wabo. Ibyo rero bigaragaza ko, abantu bo mu muryango wa Mariya bari bafite imyizerere itandukanye.
Ariko se Mariya yaba yaracitse intege, ntagire icyo abikoraho? Oya rwose! Umunsi umwe ubwo Yesu yarimo abwiriza i Galilaya, yinjiye mu nzu kugira ngo afungure, maze abantu benshi bateranira aho kugira ngo bamutege amatwi. Ni ba nde bari hanze bamushaka? Ni Mariya na barumuna ba Yesu. Bityo, igihe Yesu yari hafi y’aho iwabo bari batuye, Mariya yaramukurikiye kandi ajyana n’abandi bana. Birashoboka ko yari yiringiye ko abo bana bahindura uko babonaga Yesu.—Matayo 12:46, 47.
Nawe ushobora kuba wihatira gukurikira Yesu, ariko ukababazwa n’uko abagize umuryango wawe badashaka kumukurikira. Ntuzacike intege ngo ureke kubatera inkunga! Nk’uko byagenze kuri Mariya, abantu benshi bagiye batera inkunga abagize imiryango yabo bihanganye, hashira imyaka myinshi bakabona barahindutse. Abantu bashobora kubyakira neza cyangwa nabi, ariko iyo umuntu yihanganye atyo bishimisha Imana.—1 Petero 3:1, 2.
Ikibazo gikomeye kurusha ibindi
Ikigeragezo cya nyuma kivugwa mu Byanditswe Mariya yahuye na cyo, gishobora kuba ari cyo cyamuteye agahinda kurusha ibindi. Yitegereje umwana we yakundaga cyane apfa urw’agashinyaguro, igihe bene wabo bari baramwanze. Bavuga ko gupfusha umwana, yaba akiri muto cyangwa akuze, “ari cyo gihombo kiruta ibindi byose,” kandi ko “ari rwo rupfu rubabaza cyane.” Nk’uko byari byaravuzwe mu myaka ibarirwa muri za mirongo yari ishize, ni nk’aho inkota yari imuhinguranyije!—Luka 2:34, 35.
Ese Mariya yaba yararetse icyo kigeragezo cya nyuma kikamuca intege cyangwa kigatuma adakomeza kwizera Yehova? Oya. Mariya yongeye kuvugwa muri Bibiliya ari kumwe n’abigishwa ba Yesu, ‘bakomeza gusenga.’ Icyo gihe ntiyari wenyine. Yari kumwe n’abandi bahungu be bari baratangiye kwizera mukuru wabo. Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarahumurije Mariya!e—Ibyakozwe 1:14.
Mariya yari umugore wizerwa ku Mana, kandi yari umubyeyi warangwaga n’ibyishimo no kunyurwa. Yakoze ibintu byinshi bishimishije mu murimo w’Imana. Yatsinze ingorane n’ibigeragezo byinshi. Mu gihe duhuye n’ingorane tutari twiteze cyangwa mu gihe duhangayikishijwe n’ibibazo by’umuryango, dushobora kwigana urugero Mariya yadusigiye tugakomeza kuba abizerwa, kandi tukihangana.—Abaheburayo 10:36.
Ariko se twavuga iki ku bihereranye n’ukuntu amadini ajya aha Mariya icyubahiro kidasanzwe? Ese kuba Bibiliya ivuga ko Mariya yahawe inshingano yihariye bisobanura ko akwiriye gusengwa?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Imwe muri izo nyoni yatanzweho igitambo cy’ibyaha (Abalewi 12:6, 8). Igihe Mariya yatangaga icyo gitambo, yagaragaje ko na we yari yararazwe ingaruka z’icyaha cyakozwe n’umuntu wa mbere ari we Adamu, nk’uko bimeze ku bandi bantu bose badatunganye.—Abaroma 5:12.
b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ese Yesu yari afite barumuna be na bashiki be?”
c Kuba Yozefu atavugwa mu nkuru zivuga iby’umurimo wa Yesu bigaragaza ko yari yarapfuye, kubera ko abandi bari bagize umuryango wa Yesu bavuzwe. Muri abo bavuzwe hari nka nyina, barumuna be na bashiki be. Urugero, Mariya yagize uruhare rukomeye mu bukwe bw’i Kana, ndetse hari n’aho yafashe iya mbere agira icyo akora. Nyamara, nta kintu na kimwe kigaragaza ko Yozefu yari ahari (Yohana 2:1-11). Mu yindi nkuru, abaturage bo mu mugi Yesu yari atuyemo ntibavuze ko Yesu yari umuhungu wa Yozefu, ahubwo bavuze ko yari “umuhungu wa Mariya.”—Mariko 6:3.
d Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’amasezerano Bibiliya itanga y’uko hazabaho umuzuko, reba igice cya 7 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
e Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Yagize ubutwari bwo guhindura idini,” kari ku ipaji ya 7.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Ese Yesu yari afite barumuna be na bashiki be?
Yari abafite rwose. Hari abahanga mu bya tewolojiya bagiye babihakana, bavuga ko nta bo yari afite. Nyamara Amavanjiri yagaragaje kenshi ko yari abafite (Matayo 12:46, 47; 13:54-56; Mariko 6:3). Icyakora, hari ibintu bibiri abahanga mu bya Bibiliya bavuze, ku birebana n’ibitekerezo bivuga ko Mariya nta bandi bana yabyaye. Icya mbere, bavuze ko ibyo bitekerezo bifite ikindi kintu kibyihishe inyuma. Abagatolika bashakaga gushyigikira inyigisho yadutse nyuma muri kiliziya, ivuga ko Mariya yabaye isugi ubuzima bwe bwose. Icya kabiri, bavuze ko iyo usuzumye ibyo bitekerezo witonze usanga nta shingiro bifite.
Urugero, kimwe muri ibyo bitekerezo kivuga ko abo bita “bene nyina” ba Yesu, ari abana Yozefu yabyaranye n’umugore yari yarashatse mbere. Icyo gitekerezo nta reme gifite, kubera ko cyaba cyambuye Yesu uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura wagombaga kuragwa ubwami bwa Dawidi.—2 Samweli 7:12, 13.
Ikindi gitekerezo ni ikivuga ko abo bene nyina ba Yesu, mu by’ukuri bari babyara be, nubwo Ibyanditswe bya Kigiriki bikoresha amagambo atandukanye iyo byerekeza ku “muvandimwe w’umuntu,” “mubyara we,” cyangwa “mwene wabo.” Ku bw’ibyo, umuhanga witwa Frank E. Gaebelein avuga ko ibyo bitekerezo bishingiye kuri tewolojiya ari ugupapira. Yashoje agira ati “mu buryo bukwiriye, amagambo ‘bene nyina’ yerekeza ku bana Mariya yabyaranye na Yozefu, bityo bakaba bava inda imwe na Yesu kwa nyina.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]
Yagize ubutwari bwo guhindura idini
Mariya yavukiye mu muryango w’Abayahudi, kandi yari mu idini ry’Abayahudi. Yasengeraga hafi y’iwabo, ahantu Abayahudi bitaga isinagogi. Nanone, Mariya yajyaga ajya mu rusengero rw’i Yerusalemu. Ariko kandi, Mariya amaze kumenya imigambi y’Imana, yabonye ko imigenzo ya ba sekuruza itari icyemerwa n’Imana. Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bicishije Umwana we, ari we Mesiya. Mbere y’uko ibyo biba, Yesu yarababwiye ati “ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Matayo 23:38). Imana ntiyari icyemera idini Mariya yakuriyemo.—Abagalatiya 2:15, 16.
Igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, Mariya ashobora kuba yari afite imyaka nka 50. Ni iki yakoze? Ese yaba yaribwiye ati “navukiye mu idini ry’Abayahudi, kandi nzakomeza gukurikiza imigenzo ya ba sogokuruza?” Ese yaba yaravuze ati “ndashaje sinahinduka?” Oya rwose! Mariya yari asobanukiwe ko icyo gihe Imana yahaga imigisha itorero rya gikristo. Ibyo rero byatumye agira ukwizera n’ubutwari bwo guhindura idini.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Bahungira muri Egiputa
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Ikintu kibabaje kurusha ibindi gishobora kuba ku mubyeyi w’umugore