Mwigane ukwizera kwabo
Yanesheje ubwoba no gushidikanya
PETERO yamaze ijoro ryose agashya, nubwo bitari byoroshye. Ese urumuri runyenyeretsa yabonaga i burasirazuba, rwaba rwaragaragazaga ko bugiye gucya? Yaribwaga umugongo n’intugu kubera kumara igihe kirekire agashya. Inyanja ya Galilaya yarimo umuyaga mwinshi wari watumye irubira, kandi wahuhaga umusatsi we. Nubwo imiraba myinshi yikubitaga ku bwato, bigatuma Petero atoha kubera ibitonyanga by’amazi akonje byamutarukiraga, yakomeje kugashya.
Petero na bagenzi be bari basize Yesu ari wenyine ku yindi nkombe aho bari bavuye. Uwo munsi bari biboneye Yesu agaburira imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi akoresheje imigati mike n’amafi make. Abantu bahise bashaka kumwimika, ariko ntiyashakaga kwivanga muri politiki, kandi yari yiyemeje gufasha abigishwa be kubigenza batyo. Amaze gusezerera iyo mbaga y’abantu, yategetse abigishwa be kurira ubwato, bakajya ku nkombe yo hakurya, maze ajya gusengera ku musozi ari wenyine.—Mariko 6:35-45; Yohana 6:14, 15.
Igihe Abigishwa buriraga ubwato, ukwezi kwari kwazoye, ariko ubu noneho kwarimo kurembera kugana i burengerazuba. Icyakora icyo gihe bari bamaze kugenda ibirometero bike. Umunaniro, umuyaga mwinshi ndetse n’imiraba, byatumaga batabasha kumvikana neza. Birashoboka ko Petero yasaga n’aho adahari, yitekerereza ibindi.
Icyo gihe Petero yari afite ibintu byinshi byo gutekerezaho. Yari amaze imyaka irenga ibiri akurikira Yesu w’i Nazareti, kandi yari yarabonye byinshi. Yari yaramenye ibintu bitari bike, ariko n’ubundi yari agifite byinshi byo kwiga. Kuba Petero yari afite ubushake bwo kubigenza atyo, agahangana n’inzitizi zitandukanye, urugero nko kugira ubwoba no gushidikanya, byatumye atubera urugero ruhebuje twagombye kwigana. Reka turebe uko yatubera urugero rwiza.
“Twabonye Mesiya”!
Petero ntiyari kuzigera yibagirwa umunsi yahuriyeho na Yesu w’i Nazareti bwa mbere. Umuvandimwe we Andereya ni we wabanje kumugezaho inkuru ishyushye yagiraga iti “twabonye Mesiya.” Ayo magambo yatumye Petero atangira guhindura imibereho ye. Ntiyari kuzigera yongera kubaho nk’uko yari abayeho.—Yohana 1:41.
Petero yabaga i Kaperinawumu, umugi uri ku nkombe y’ikiyaga gifite amazi atarimo umunyu, ari cyo Nyanja ya Galilaya. We na Andereya bakoranaga umwuga wo kuroba n’abahungu ba Zebedayo, ari bo Yakobo na Yohana. Petero yabanaga n’umugore we, nyirabukwe n’umuvandimwe we Andereya. Nta gushidikanya ko kugira ngo atunge umuryango nk’uwo kandi ari umurobyi byamusabaga imbaraga, gukora atizigamye, no kumenya guhangana n’ibibazo. Tekereza amajoro atabarika abagabo bamaraga baroba, bajugunya inshundura mu mazi hagati y’amato yombi, maze bakazizamura bagira ngo bafate amafi ayo ari yo yose yabaga yafatiwe mu nshundura. Nanone dushobora kwiyumvisha amanywa yose bamaraga bakora cyane, barobanura amafi, bakayagurisha, bagasana inshundura zabo kandi bakazisukura.
Bibiliya igaragaza ko Andereya yari umwigishwa wa Yohana Umubatiza. Nta gushidikanya ko Petero yumvise ibyo umuvandimwe we yamubwiye ku bihereranye n’ubutumwa bwa Yohana, ashishikaye. Umunsi umwe, Andereya yabonye Yohana yerekana Yesu w’i Nazareti avuga ati “dore Umwana w’Intama w’Imana!” Andereya yahise aba umwigishwa wa Yesu, maze yihutira kubwira Petero iyo nkuru ishimishije yuko bari babonye Mesiya (Yohana 1:35-40). Imyaka igera ku 4.000 mbere yaho, ubwo abantu ba mbere bigomekaga muri Edeni, Yehova yari yarasezeranyije ko hari umuntu wihariye wari gutuma abantu bagira ibyiringiro nyakuri (Itangiriro 3:15). Andereya yari yiboneye uwo Mukiza, ari we Mesiya! Petero na we yahise ajya kureba Yesu.
Icyo gihe Petero yari azwi ku izina rya Simoni. Ariko Yesu yaramwitegereje, maze aramubwira ati “‘uri Simoni mwene Yohana; uzitwa Kefa’ (bisobanurwa ngo Petero)” (Yohana 1:42). “Kefa” ni izina rusange risobanurwa ngo “ibuye,” cyangwa “urutare.” Birumvikana ko amagambo Yesu yamubwiye yari ay’ubuhanuzi. Yahanuye ko Petero yari kuba nk’urutare. Ibyo bishatse kuvuga ko yari gufasha abigishwa ba Kristo gushikama, bakaba abantu bakomeye kandi bizerwa. Ese Petero yumvaga ameze atyo? Ashobora kuba atari uko yabibonaga. Hari ndetse n’abasomyi b’Amavanjiri bo muri iki gihe, babona ko Petero atari nk’urutare. Hari bamwe bavuga ko wabonaga ari umuntu udakomeye, kandi uhuzagurika.
Yego Petero yari afite intege nke, kandi na Yesu ntiyari abiyobewe. Ariko kandi, kimwe na Se Yehova, Yesu yita ku byiza abantu bakora. Yesu yabonaga ko hari imico myiza Petero yari afite, kandi yashakaga kumufasha gukoresha iyo mico myiza kugira ngo agire icyo ageraho. Muri iki gihe na bwo, Yehova n’Umwana we bita ku mico myiza dufite. Kwemera ko hari ibyiza bashobora kutubonaho bishobora kutugora. Icyakora, twagombye kwemera ko ibyo ari ukuri, maze tukagaragaza ko twiteguye kwigishwa no gutozwa nk’uko Petero yabigenje.—1 Yohana 3:19, 20.
“Witinya”
Birashoboka ko Petero yajyanye na Yesu mu kandi gace yari agiye kubwirizamo. Ku bw’ibyo, ashobora kuba yarabonye Yesu akora igitangaza ku ncuro ya mbere, igihe yari mu bukwe bw’i Kana, ubwo yahinduraga amazi divayi. Icy’ingenzi cyane ariko, ni uko yumvise ubutumwa bwa Yesu buhebuje kandi butanga ihumure, bwavugaga iby’Ubwami bw’Imana. Ariko nubwo yari yarumvise ubwo butumwa kandi akibonera ibyo bitangaza, yisubiriye kuroba. Icyakora hashize amezi make, Petero yongeye guhura na Yesu imbona nkubone, kandi icyo gihe Yesu yamusabye kumukurikira ubuzima bwe bwose.
Petero yari yaraye ijoro ryose akora, ariko nta cyo yari yabonye. Abarobyi bari bajugunye inshundura zabo mu mazi incuro nyinshi, ariko ntibagira ifi n’imwe bafata. Nta gushidikanya ko Petero yakoresheje ubuhanga bwe bwose kugira ngo abone amafi, wenda ajugunya inshundura mu mpande zitandukanye z’ikiyaga, kugira ngo arebe aho amafi yaba ari. Nta gushidikanya ko kimwe n’abandi barobyi benshi, hari igihe yumvaga yakwijugunya mu mazi kugira ngo arebe aho amafi menshi ari, cyangwa se akaba yatekereza ati “uwampa aya mafi akizana mu nshundura!” Birumvikana ko gutekereza gutyo nta kindi byari kumumarira, usibye gutuma arushaho kwicwa n’agahinda. Petero ntiyarobaga agamije kwishimisha gusa. Hari abantu batungwaga n’uwo mwuga we wo kuroba. Amaherezo, yomotse nta cyo azanye. Ariko ni hahandi, yagombaga gusukura inshundura ze, kandi ako ni ko kazi Yesu yasanze arimo akora.
Imbaga y’abantu benshi yari ikikije Yesu, iteze amatwi buri kintu cyose yavugaga. Kubera ko abantu bamubyiganiragaho, yagiye mu bwato bwa Petero, maze amusaba gutsura ubwato ho gato ngo buve ku nkombe. Kubera ko icyo gihe Yesu yari hejuru y’amazi bityo ijwi rye rikaba ryarumvikanaga neza, yatangiye kwigisha iyo mbaga y’abantu. Petero yamuteze amatwi yitonze nk’uko abari ku nkombe na bo babigenje. Ntiyigeze arambirwa gutega Yesu amatwi, icyo gihe akaba yarigishaga ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, dore ko ari cyo yibandagaho igihe yabaga abwiriza. Nta gushidikanya ko gufasha Kristo kwamamaza ubwo butumwa bw’ibyiringiro mu gihugu cyose, byari kuba ari inshingano yiyubashye. Ariko se ibyo byari gushoboka? Bari gutungwa n’iki? Birashoboka ko Petero yongeye gutekereza ukuntu yari yaraye ijoro ryose aruhira ubusa.—Luka 5:1-3.
Yesu amaze kwigisha abantu, yabwiye Petero ati “nimwigire aho amazi ari maremare maze mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi.” Petero yabanje gushidikanya. Yaravuze ati “Mwigisha, twakesheje ijoro ryose tugoka ntitwagira icyo dufata; ariko kuko ubimbwiye, reka nzimanuriremo.” Petero ntiyashakaga rwose kongera kujugunya inshundura mu mazi, cyane cyane ko icyo gihe amafi atabonekaga! Icyakora yaremeye, kandi birashoboka ko yarembuje bagenzi be bari mu bundi bwato kugira ngo babakurikire.—Luka 5:4, 5.
Igihe Petero yatangiraga gukurura urushundura, yasanze ruremereye mu buryo atari yiteze. Yaratangaye cyane, maze arushaho gukurura. Ako kanya yahise abona amafi menshi cyane abyiganira mu rushundura! Yahamagaye abagabo bari mu bundi bwato afite igihunga, kugira ngo baze bamufashe. Igihe bazaga kumufasha, bahise babona ko ayo mafi yose atashoboraga gukwira mu bwato bumwe. Bujuje ayo mato yombi, ariko kubera ko n’ubundi amafi yari akiri menshi, ayo mato yatangiye kurengerwa kubera kuremera. Petero yari yumiwe. Yego na mbere yaho yari yariboneye Yesu akoresha imbaraga ze, ariko icyo gihe bwo ni we igitangaza cyari gikorewe! Icyo gihe yari kumwe n’umuntu washoboraga no gutegeka amafi akajya mu rushundura! Petero yagize ubwoba bwinshi, maze arapfukama aravuga ati “va aho ndi Mwami, kuko ndi umunyabyaha.” Ubundi se, ni gute Petero yari kumva ko akwiriye gukorana n’umuntu ufite ubutware bwo gukoresha imbaraga z’Imana bene ako kageni?—Luka 5:6-9.
Yesu yamubwiye mu bugwaneza ati “witinya, kuko uhereye ubu uzajya uroba abantu” (Luka 5:10, 11). Icyo gihe noneho ntiyagombaga gushidikanya no kugira ubwoba. Impungenge Petero yari afite ku bihereranye n’ibyo yakoraga buri munsi, urugero nko kuroba, nta shingiro zari zifite, kandi n’ubwoba yari afite yumva ko ari umunyamakosa cyangwa ko adakwiriye, na bwo nta ho bwari bushingiye. Yesu yari afite umurimo ukomeye wari guhindura imibereho y’abantu. Yakoreraga Imana ‘ibabarira rwose pe’ (Yesaya 55:7). Yehova yari kwita ku byo bakeneye, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.—Matayo 6:33.
Petero yahise amukurikira nk’uko Yakobo na Yohana babigenje. Bibiliya igira iti “basubiza amato yabo imusozi, basiga byose baramukurikira” (Luka 5:11). Petero yizeye Yesu, yizera n’uwari waramutumye, kandi nta wundi mwanzuro mwiza yari gufata uruta uwo. Muri iki gihe, Abakristo banesha ubwoba no gushidikanya maze bakiyemeza gukorera Imana, na bo baba bagaragaje ukwizera. Iyo umuntu abigenje atyo, maze akagaragaza ko yiringira Yehova, ntajya akorwa n’isoni.—Zaburi 22:5, 6.
“Ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Petero ahuye na Yesu, yambutse Inyanja ya Galilaya yavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, ari mu bwato. Icyo gihe hari nijoro, kandi inyanja yarimo umuyaga mwinshi. Birumvikana ko tudashobora kumenya ibyo Petero yatekerezaga. Hari ibintu byinshi yashoboraga gutekerezaho. Yesu yari yakijije nyirabukwe wa Petero, kandi yari yatanze Ikibwiriza cye cyo ku Musozi. Yesu yari yaragaragaje kenshi ko ari we Mesiya watoranyijwe na Yehova, binyuriye mu nyigisho ze no mu bitangaza yakoraga. Nta gushidikanya ko nyuma y’amezi menshi, intege nke Petero yari afite, urugero nko kuba yaragiraga ubwoba kandi agashidikanya, zari zaragabanutse. N’ikimenyimenyi, Yesu yari yaramutoranyije kugira ngo abe mu ntumwa ze 12! Icyakora, Petero yari atarashira ubwoba no gushidikanya, nk’uko yari agiye kubyibonera.
Bigeze mu rukerera, ni ukuvuga hagati ya saa cyenda z’ijoro kugeza izuba rirashe, Petero yagize atya areka kugashya. Hirya aho, hari ikintu cyarimo kigenda hejuru y’imiraba y’inyanja! Ese icyo yabonaga ni igicucu cy’ukwezi cyagaragaraga hejuru y’imiraba y’inyanja? Ibyo si byo, kubera ko wabonaga icyo kintu cyo gihamye, ubona rwose gihagaze cyemye. Tekereza ko yari umuntu wagenderaga hejuru y’inyanja! Uko uwo muntu yagendaga abegera, babonaga asa n’ushaka kubacaho. Abigishwa bagize ubwoba, maze batekereza ko bashobora kuba babonekewe. Uwo muntu yarababwiye ati “nimuhumure, ni jye; ntimugire ubwoba.” Uwo muntu yari Yesu!—Matayo 14:25-28.
Petero yaramushubije ati “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” Kuba yarahise atekereza atyo, bigaragaza ubutwari. Kubera ko Petero yashimishijwe cyane n’icyo gitangaza cyihariye, yifuzaga ko na we yakigiramo uruhare, kugira ngo gitume ukwizera kwe kurushaho gukomera. Yesu yamwemereye kumusanga, maze Petero ava mu bwato, ahagaragara hejuru y’amazi y’inyanja. Tekereza ukuntu Petero yumvise ameze igihe yahagararaga hejuru y’amazi, maze akumva akandagiye ahantu hakomeye. Agomba kuba yaratangaye cyane igihe yagendaga asanga Yesu. Icyakora Petero yahise atangira gutekereza ikindi kintu.—Matayo 14:29.
Petero yagombaga gukomeza guhanga amaso Yesu. Icyo gihe Yesu ni we wakoreshaga imbaraga za Yehova, maze agatuma Petero ahagarara hejuru y’amazi. Nanone kandi, Yesu yabigenzaga atyo, kubera ko Petero yari afite ukwizera. Icyakora, Petero ntiyakomeje guhanga amaso Yesu. Bibiliya igira iti “abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba.” Petero yahiye ubwoba igihe yabonaga imiraba yiroha ku bwato, maze amazi agataruka. Birashoboka ko yatekereje ko ari burohame muri icyo kiyaga maze akarengerwa. Ubwoba bumaze kuba bwinshi mu mutima we, ukwizera kwe kwaracogoye. Nguko uko umuntu wahoze yitwa Urutare kubera ko yari afite ubushobozi bwo kuba umuntu uhamye, yatangiye kwibira mu mazi nk’ibuye kubera ko ukwizera kwe kwajegajegaga. Nubwo Petero yari azi koga cyane, icyo gihe ntiyigeze yishingikiriza kuri ubwo buhanga. Yaratatse ati “Mwami, ntabara!” Yesu yamufashe akaboko maze aramuzamura. Hanyuma bakiri hejuru y’amazi, Yesu yahaye Petero isomo ry’ingenzi. Yaramubwiye ati “wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”—Matayo 14:30, 31.
Imvugo ngo “kuganzwa no gushidikanya” irakwiriye rwose! Gushidikanya bishobora kugira ingaruka mbi cyane. Turamutse twemeye kuganzwa no gushidikanya, bishobora gusenya ukwizera kwacu, maze bigatuma turohama mu buryo bw’umwuka. Tugomba kubirwanya twivuye inyuma! Twabigenza dute? Twabikora dukomeza gutekereza ku bintu bikwiriye. Nitwibanda ku bintu biduhangayikisha, ibiduca intege cyangwa ibiturangaza bikadutandukanya na Yehova n’Umwana we, bizatuma turushaho gushidikanya. Icyakora nidutumbira Yehova n’Umwana we, tugatekereza ku byo bakoze, ibyo bakora ubu ndetse n’ibyo bazakorera ababakunda, tuzirinda ugushidikanya gushobora kwangiza ukwizera kwacu.
Igihe Petero yakurikiraga Yesu basubira mu bwato, umuhengeri waragabanutse, maze Inyanja ya Galilaya iratuza. Petero yifatanyije n’abigishwa bagenzi be igihe bavugaga bati “uri Umwana w’Imana koko” (Matayo 14:33). Nta gushidikanya ko uko bwagendaga bucya, umutima wa Petero wasabwaga n’ibyishimo. Yari yiyemeje kunesha ubwoba no gushidikanya. Ni iby’ukuri ko yari agifite byinshi byo gukora mbere yuko aba Umukristo ukomeye nk’urutare, nk’uko Yesu yari yarabivuze. Ariko kandi, yari yiyemeje gukomeza guhatana, akaba umuntu ukomeye. Ese nawe wiyemeje kubigenza utyo? Uzabigeraho niwigana ukwizera kwa Petero.
[Ifoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]
Yesu yabonaga ko uyu murobyi woroheje yari kuzagera kuri byinshi
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
‘Mwami, ndi umunyabyaha’
[Ifoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
“Abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba”