Ese wari ubizi?
Ni uwuhe muhanda intumwa Pawulo yanyuzemo igihe yajyaga i Roma bwa mbere?
▪ Mu Byakozwe 28:13-16, havuga ko ubwato Pawulo yagiyemo ajya mu Butaliyani bwageze i Puteyoli (ubu hakaba hitwa Pouzzoles) mu kigobe cya Naples. Hanyuma yerekeje i Roma anyura mu Muhanda wa Apiya, akaba ari wo muhanda wari munini muri uwo mugi.
Umuhanda wa Apiya wari waritiriwe umutegetsi w’Umuroma witwaga Appius Claudius Caecus, watangiye kuwukora mu mwaka wa 312 Mbere ya Yesu. Uwo muhanda wari ufite ubugari buri hagati ya metero 5 na 6 kandi ushashemo amabuye manini y’amakoro, waje kongerwa ugera ku birometero 583 ugana mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umugi wa Roma. Wahuzaga Roma n’icyambu cya Brundisium (ubu cyitwa Brindisi) abantu bambukiragaho bajya mu Burasirazuba. Abagenzi bagendaga bahagarara ahantu habigenewe habaga hari intera ingana n’ibirometero 24 cyangwa birenga, kugira ngo bagure ibyokurya, baharare cyangwa bafate andi mafarashi cyangwa amagare akururwa n’amafarashi.
Icyakora birashoboka ko Pawulo we yanyuze muri uwo muhanda agenda n’amaguru. Igice cy’Umuhanda wa Apiya yanyuzemo cyari gifite uburebure bw’ibirometero 212. Uwo muhanda Pawulo yaciyemo wanyuraga mu Bishanga bya Pontin. Muri ibyo bishanga ni ho umwanditsi w’Umuroma yageze maze yinubira imibu myinshi n’umunuko byahabaga. Mu majyaruguru y’ibyo bishanga hari Isoko rya Apiyo ryari mu birometero 65 uvuye i Roma, n’ahitwa ku Macumbi Atatu aho abagenzi bahagararaga kugira ngo baharuhukire, hakaba hari ku birometero 50 uvuye muri uwo mugi. Aho hantu hombi bahagararaga ni ho Abakristo b’i Roma baje gusanganirira Pawulo. Akimara kubabona ‘yashimiye Imana kandi bimutera inkunga.’—Ibyakozwe 28:15.
Akabaho kavugwa muri Luka 1:63 kari kameze gate?
▪ Ivanjiri ya Luka igaragaza ko igihe incuti za Zekariya zamubazaga izina ashaka kwita umwana we, Zekariya ‘yabasabye akabaho [maze] akandikaho ati “Yohana ni ryo zina rye”’ (Luka 1:63). Hari igitabo cyavuze ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “akabaho,” ryerekeza ku “kabaho gato ko kwandikaho ubusanzwe kabaga gakozwe mu mbaho zisize ibishashara.” Imyanya yasigaraga hagati y’utubaho babaga bafatanyije, bayihomeshaga ibishashara. Umwanditsi yakoreshaga ikaramu yabigenewe, maze akandikaho. Hanyuma uwo mwandiko washoboraga gusibwa, maze aho wari wanditse bakahasena bakongera bakandikaho.
Hari igitabo cyagize kiti “ibihangano byo mu mugi wa Pompéi, amashusho yo mu turere dutandukanye tw’Ubwami bwa Roma n’ingero zifatika z’ibintu byavumbuwe ahantu hatandukanye, uhereye mu Misiri ukageza [mu majyaruguru y’u Bwongereza] ahari Urukuta rwitiriwe Hadrien, byose bigaragaza ko utubaho twakoreshwaga” (Reading and Writing in the Time of Jesus). Utwo tubaho dushobora kuba twari dufitwe n’abantu batandukanye. Muri bo twavuga nk’abacuruzi, abakozi ba leta, wenda na bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Umuhanda wa Apiya
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Akabaho k’umunyeshuri gasize ibishashara ko mu kinyejana cya 2
[Aho ifoto yavuye]
Uburenganzira bwatanzwe na British Library