Mukomeze mushake mbere na mbere “gukiranuka kwayo”
“Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.”—MAT 6:33.
1, 2. Gukiranuka kw’Imana ni iki, kandi se gushingiye ku ki?
“NUKO rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami” (Mat 6:33). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bazi neza iyo nama Yesu Kristo yatanze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi. Mu mibereho yacu yose, twihatira kugaragaza ko dukunda ubutegetsi bw’ubwo Bwami kandi ko twifuza kububera indahemuka. Ariko nanone, tugomba kuzirikana igice cya kabiri cy’uwo murongo, ari cyo “gukiranuka kwayo.” Gukiranuka kw’Imana ni iki, kandi se gushaka gukiranuka kwayo mbere na mbere bisobanura iki?
2 Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere ahindurwamo “gukiranuka,” ashobora no guhindurwamo “ubutabera” cyangwa “ikintu kiboneye.” Ku bw’ibyo, gukiranuka kw’Imana bisobanura kuba ikintu kiboneye dukurikije amahame yayo. Kubera ko Yehova ari Umuremyi, afite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga icyiza n’ikibi, igikwiriye n’ikidakwiriye (Ibyah 4:11). Icyakora, gukiranuka kw’Imana ntigushingiye ku mategeko akagatiza cyangwa ku rutonde rurerure cyane rw’amategeko n’amabwiriza. Ahubwo, gushingiye kuri kamere ya Yehova no ku muco we w’ingenzi w’ubutabera n’indi mico ye y’ingenzi ari yo urukundo, ubwenge n’imbaraga. Bityo rero, gukiranuka kw’Imana gufitanye isano n’ibyo ishaka hamwe n’umugambi wayo. Bikubiyemo ibyo iba yiteze ku bifuza kuyikorera.
3. (a) Gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana bisobanura iki? (b) Kuki dushyigikira amahame ya Yehova akiranuka?
3 Gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana bisobanura iki? Mu magambo make, bisobanura gukora ibyo Imana ishaka kugira ngo tuyishimishe. Gushaka gukiranuka kwayo bikubiyemo kugerageza kubaho dukurikije amahame yayo akiranuka, aho gukurikiza ayacu bwite. (Soma mu Baroma 12:2.) Ubwo buryo bwo kubaho bufitanye isano n’imishyikirano tugirana na Yehova. Ntibisobanura kumvira amategeko ye bitewe no gutinya igihano. Ahubwo urukundo dukunda Imana ni rwo rutuma twihatira kuyishimisha tugendera ku mahame yayo, aho kwishyiriraho ayacu bwite. Twemera ko icyo ari cyo twagombye gukora, akaba ari na cyo twaremewe. Kimwe na Yesu Kristo, ari na we Mwami w’Ubwami bw’Imana, tugomba gukunda gukiranuka.—Heb 1:8, 9.
4. Kuki ari iby’ingenzi ko dushaka gukiranuka kw’Imana?
4 Gushaka gukiranuka kwa Yehova ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki? Zirikana ibi: ikigeragezo cya mbere cyabereye mu busitani bwa Edeni cyari ukumenya niba Adamu na Eva bemera ko Yehova afite uburenganzira bwo gushyiraho amahame abagenga cyangwa se niba batabyemera (Intang 2:17; 3:5). Kuba batarabyemeye byadukururiye imibabaro n’urupfu kubera ko ari bo dukomokaho (Rom 5:12). Ariko Ijambo ry’Imana rigira riti “ukurikira gukiranuka n’ineza yuje urukundo azabona ubuzima, gukiranuka n’icyubahiro” (Imig 21:21). Ni koko, gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana bituma tugirana na Yehova imishyikirano myiza, kandi ibyo bizatuma tubona agakiza.—Rom 3:23, 24.
Akaga ko kwigira umukiranutsi
5. Ni akahe kaga tugomba kwirinda?
5 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Roma, yatsindagirije akaga twese tugomba kwirinda niba dushaka kugira icyo tugeraho mu birebana no gushaka mbere na mbere gukiranuka kw’Imana. Igihe Pawulo yavugaga ibyerekeye Abayahudi bagenzi be, yagize ati “ndahamya ko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri, kuko kuba bataramenye gukiranuka kw’Imana ahubwo bagashaka kwishyiriraho ukwabo bwite, byatumye batagandukira gukiranuka kw’Imana” (Rom 10:2, 3). Dukurikije ibyo Pawulo yavuze, abo bantu basengaga Imana ntibari basobanukiwe gukiranuka kwayo, kubera ko bari bahugiye mu kwishyiriraho gukiranuka kwabo bwite.a
6. Ni iyihe myifatire twagombye kwirinda, kandi kuki?
6 Uburyo bumwe dushobora kugwa muri uwo mutego ni ukubona umurimo dukorera Imana nk’irushanwa, tukigereranya n’abandi. Iyo myifatire ishobora mu buryo bworoshye gutuma dukabya kwiringira ubushobozi bwacu. Ariko mu by’ukuri tubigenje dutyo, twaba twibagiwe gukiranuka kwa Yehova (Gal 6:3, 4). Urukundo dukunda Yehova ni rwo rwagombye gutuma dukora ibikwiriye. Ibyo twakora byose tugamije kwigira abakiranutsi bishobora gutesha agaciro ibyo tuvuga dushaka kugaragaza ko dukunda Imana.—Soma muri Luka 16:15.
7. Yesu yavuze ate ibirebana no kwigira umukiranutsi?
7 Yesu yari ahangayikiye abantu “biyiringiraga ko ari abakiranutsi, bakabona ko abandi nta cyo bavuze.” Yavuze iby’icyo kibazo cyo kwigira umukiranutsi atanga uru rugero: “hari abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, umwe ari Umufarisayo naho undi ari umukoresha w’ikoro. Umufarisayo arahagarara atangira gusengera mu mutima avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, abanyazi, abakiranirwa, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu mukoresha w’ikoro. Niyiriza ubusa kabiri mu cyumweru kandi ntanga icya cumi cy’ibyo nunguka.’ Ariko umukoresha w’ikoro we ahagarara kure, ntiyatinyuka no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo akomeza kwikubita mu gituza avuga ati ‘Mana ngirira imbabazi kuko ndi umunyabyaha.’” Yesu yashoje avuga ati “ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”—Luka 18:9-14.
Akandi kaga ni ‘ugukabya gukiranuka’
8, 9. ‘Gukabya gukiranuka’ bisobanura iki, kandi se bishobora kutuganisha he?
8 Akandi kaga tugomba kwirinda kavugwa mu Mubwiriza 7:16, hagira hati “ntugakabye gukiranuka kandi ntukigire umunyabwenge ngo urenze urugero. Kuki wakwirimbuza?” Uwo mwanditsi wa Bibiliya wahumekewe yakomeje avuga ibiri mu murongo wa 20, atwereka impamvu yo kwirinda iyo myifatire, agira ati “nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.” Umuntu ‘ukabya gukiranuka’ yishyiriraho amahame ye yo gukiranuka kandi ni yo ashingiraho acira abandi urubanza. Nyamara, ntamenya ko iyo abigenje atyo aba ashyira amahame ye hejuru y’ay’Imana, bityo akaba agaragaje ko adakiranuka mu maso yayo.
9 ‘Gukabya gukiranuka’ bishobora no gutuma dushidikanya ku buryo Yehova akoramo ibintu. Ariko kandi tugomba kwibuka ko iyo dushidikanyije ku myanzuro ya Yehova, mu by’ukuri tuba dutangiye gushyira amahame yacu yo gukiranuka hejuru y’aya Yehova. Ni nk’aho twaba dushatse gucira Yehova urubanza dushingiye ku mahame yacu arebana n’icyiza n’ikibi. Ariko Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwo gushyiraho amahame arebana no gukiranuka, ntabwo ari twe.—Rom 14:10.
10. Nk’uko byagendekeye Yobu, ni iki gishobora gutuma ducira Imana urubanza?
10 Nubwo nta n’umwe muri twe wakwifuza gucira Imana urubanza, kamere yacu yo kudatungana ishobora gutuma tubikora. Ibyo bishobora kubaho mu buryo bworoshye mu gihe tubona ko ikintu runaka kidakwiriye cyangwa mu gihe tugezweho n’imibabaro. Na Yobu wari umukiranutsi yakoze iryo kosa. Mu mizo ya mbere, Yobu yavugwagaho ko ari ‘inyangamugayo, umukiranutsi, ko yatinyaga Imana kandi akirinda ibibi’ (Yobu 1:1). Ariko nyuma yaho, Yobu yagezweho n’ibyago byikurikiranyije kandi yabonaga ko ari akarengane. Ibyo byatumye ‘yiyita umukiranutsi, kandi Imana ari yo ikiranuka’ (Yobu 32:1, 2). Yobu yagombaga gukosorwa. Ku bw’ibyo, ntitwagombye gutangazwa n’uko hari igihe dushobora gukora nk’ibyo yakoze. Biramutse bitubayeho se, ni iki cyadufasha guhindura imitekerereze yacu?
Buri gihe si ko tuba tuzi uko ibintu byose byagenze
11, 12. (a) Niba twumva ko ikintu runaka kidakwiriye, ni iki tugomba kuzirikana? (b) Kuki umuntu ashobora kumva ko uwo mugani Yesu yaciye ugaragaza ko hakozwe ikintu kidakwiriye?
11 Ikintu tugomba kuzirikana mbere na mbere ni uko buri gihe atari ko tuba tuzi uko ibintu byose byagenze. Uko ni ko byari bimeze kuri Yobu. Ntiyari azi ko abana b’Imana b’abamarayika bateraniye mu ijuru, maze Satani akarega Yobu ibinyoma (Yobu 1:7-12; 2:1-6). Yobu ntiyari azi ko ibibazo yari afite byatewe na Satani. Mu by’ukuri, ntidushobora kwemeza ko Yobu yari asobanukiwe neza uwo Satani yari we! Ni yo mpamvu yatekereje yibeshya ko ibibazo yari ahanganye na byo byaturukaga ku Mana. Koko rero, biroroshye gufata umwanzuro utari wo mu gihe tutazi uko ibintu byose byagenze.
12 Reka dufate urugero rw’umugani Yesu yaciye uvuga iby’abakozi bo mu ruzabibu. (Soma muri Matayo 20:8-16.) Yesu yavuzemo iby’umuntu wari ufite uruzabibu agakoresha abakozi, bamwe bagakora umunsi wose abandi isaha imwe, ariko akabahemba amafaranga angana. Ese wowe ibyo urabyumva ute? Ese urumva bikwiriye? Ushobora guhita wumva ubabariye abakozi bakoze umunsi wose, izuba ribamena agahanga. Ushobora kumva ko bari bakwiriye guhembwa menshi kurusha abandi. Ushingiye kuri ibyo, ushobora gutekereza ko nyir’uruzabibu atarangwaga n’urukundo kandi ko yakoze ibidakwiriye. Ndetse n’uburyo yashubije abakozi bitotombaga, bishobora kumvikana nk’aho yakoreshaga nabi ububasha yari afite. Ariko se tuzi ibintu byose byatumye abigenza atyo?
13. Ni mu buhe buryo bundi dushobora kumvamo umugani wa Yesu uvuga iby’abakozi bo mu ruzabibu?
13 Reka dusuzume uwo mugani mu bundi buryo. Nta gushidikanya ko nyir’uruzabibu uvugwa muri uwo mugani yari azi ko abo bakozi bose bari bakeneye gutunga imiryango yabo. Mu gihe cya Yesu, abakozi bo mu mirima bahembwaga buri munsi barangije akazi. Imiryango yabo yatungwaga n’igihembo bahawe uwo munsi. Ukizirikana ibyo, sa n’uwishyira mu mwanya wa ba bakozi nyir’uruzabibu yabonye nyuma, maze bagakora isaha imwe gusa. Wenda amafaranga y’isaha imwe ntiyari kuba ahagije kugira ngo umuryango wabo ubone icyo urya. Nyamara bari baje bifuza gukora kandi bari bamaze umunsi wose bategereje uwabaha akazi (Mat 20:1-7). Ubwo rero kuba batarakoze umunsi wose ntibyari ikosa ryabo. Nta kintu na kimwe kigaragaza ko banze gukora babigambiriye. Tekereza uramutse umaze umunsi wose utegereje uwaguha akazi, kandi uzi ko hari abategereje icyo uri buhembwe kugira ngo babone kurya. Mbega ukuntu wakwishima ubonye uguha akazi, kandi se mbega ukuntu byagutangaza uhawe igihembo gishobora gutuma uhahira umuryango wawe!
14. Ni irihe somo ry’ingenzi tuvana ku mugani w’uruzabibu?
14 Noneho reka twongere dusuzume ibyo nyir’uruzabibu yakoze. Nta mukozi n’umwe yahaye amafaranga ari munsi y’ayo bavuganye. Ahubwo, yabonaga ko buri mukozi wese afite uburenganzira bwo kubona ikimutunga. Kubera ko nyir’uruzabibu yari abonye abakozi benshi, yashoboraga gufatira kuri iyo mimerere akabahemba make. Icyakora si ko yabigenje. Abakozi be bose batahanye amafaranga ahagije yo gutunga imiryango yabo. Kuzirikana ibyo bisobanuro bindi bishobora guhindura uko twabonaga ibyo nyir’uruzabibu yakoze. Umwanzuro yafashe wari ushingiye ku rukundo kandi ntiyari akoresheje ububasha bwe nabi. Ni iki ibyo bitwigisha? Bitwigisha ko iyo umuntu atazi uko ibintu byose byagenze, ashobora gufata umwanzuro utari wo. Koko rero, uwo mugani ugaragaza ko gukiranuka kw’Imana gusumba ukwacu, kuko kudashingiye gusa ku mategeko no ku byo abantu baba bakwiriye guhabwa.
Dushobora kubona ibintu mu buryo butari bwo cyangwa butuzuye
15. Kuki dushobora kubona ibintu mu buryo butari bwo cyangwa butuzuye?
15 Ikintu cya kabiri tugomba kuzirikana mu gihe twumva ko ibyakozwe bidakwiriye, ni uko dushobora kubona ibintu mu buryo butari bwo cyangwa butuzuye. Dushobora kubona ibintu mu buryo butari bwo bitewe no kudatungana, urwikekwe cyangwa umuco twakuriyemo. Nanone kandi, tubona ibintu mu buryo butuzuye bitewe n’uko tudafite ubushobozi bwo kumenya impamvu yatumye abantu bakora ibintu ibi n’ibi, cyangwa ubwo kumenya ibiri mu mitima yabo. Ariko Yehova na Yesu bo bafite ubwo bushobozi.—Imig 24:12; Mat 9:4; Luka 5:22.
16, 17. Igihe Dawidi na Batisheba bakoraga icyaha, ni iki gishobora kuba cyaratumye Yehova adakurikiza itegeko yari yaratanze rirebana n’ubusambanyi?
16 Reka dusuzume inkuru ivuga iby’ubusambanyi bwa Dawidi na Batisheba (2 Sam 11:2-5). Dukurikije Amategeko ya Mose bagombaga kwicwa (Lewi 20:10; Guteg 22:22). Nubwo Yehova yabahannye, ntabwo yakurikije amategeko yari yarashyizeho. Ese Yehova yakoze ibidakwiriye? Ese yatonesheje Dawidi, arenga ku mahame ye akiranuka? Bamwe mu basomyi ba Bibiliya ni uko babyumva.
17 Icyakora, iryo tegeko rirebana n’ubusambanyi Yehova yari yararihaye abacamanza badatunganye, batari bafite ubushobozi bwo gusoma mu mitima. Nubwo ubushobozi bwabo bwari bufite aho bugarukira, iryo tegeko ryatumaga baca imanza mu buryo bumwe. Ariko Yehova we ashobora gusoma mu mutima (Intang 18:25; 1 Ngoma 29:17). Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwitega ko Yehova yahatirwa gukurikiza itegeko yashyiriyeho abacamanza badatunganye. Ese aramutse akurikije iryo tegeko mu buryo butagoragozwa, ntibyaba bimeze nko guhatira umuntu ubona neza kwambara amadarubindi yakorewe umuntu urwaye amaso? Yehova yasomye mu mutima wa Dawidi na Batisheba abona ko bicujije by’ukuri. Yehova ashingiye kuri ibyo, yabaciriye urubanza rurangwa n’imbabazi n’urukundo.
Komeza gushaka gukiranuka kwa Yehova
18, 19. Ni iki kizadufasha kwirinda gucira Yehova urubanza dushingiye ku mahame yacu arebana no gukiranuka?
18 Mu gihe tubonye ikintu Yehova yakoze tukumva kidakwiriye, cyaba ari ikintu dusomye mu nkuru zivugwa muri Bibiliya cyangwa ikitubayeho, ntitugacire Imana urubanza dushingiye ku mahame yacu arebana no gukiranuka. Tujye twibuka ko atari ko buri gihe tuba tuzi uko ibintu byose byagenze, kandi ko dushobora kubona ibintu mu buryo butari bwo cyangwa butuzuye. Ntituzigere twibagirwa ko “umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana” (Yak 1:19, 20). Nitubona ibintu dutyo, imitima yacu ntizigera ‘irakarira Yehova.’—Imig 19:3.
19 Kimwe na Yesu, nimucyo buri gihe tujye tumenya ko Yehova wenyine ari we ufite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga ibintu bikiranuka n’ibintu byiza (Mar 10:17, 18). Jya wihatira kunguka “ubumenyi nyakuri” ku birebana n’amahame ye (Rom 10:2; 2 Tim 3:7). Iyo twemeye ayo mahame kandi tukabaho mu buryo buhuje n’ibyo Yehova ashaka, tuba tugaragaje ko dushaka mbere na mbere ‘gukiranuka kwe.’—Mat 6:33.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Dukurikije ibyo intiti yavuze, ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo “kwishyiriraho” rishobora nanone gusobanura ‘guhagarika ishusho yo kwibukiraho umuntu runaka.’ Bityo rero, mu buryo bw’ikigereranyo, abo Bayahudi bahagarikaga ishusho kugira ngo abe ari bo bahabwa ikuzo aho kuba Imana.
Ese uribuka?
• Kuki ari iby’ingenzi gushaka gukiranuka kwa Yehova?
• Ni ibihe bintu bibiri bishobora kuduteza akaga tugomba kwirinda?
• Twashaka dute mbere na mbere gukiranuka kw’Imana?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Umugani Yesu yaciye w’abagabo babiri bagiye mu rusengero gusenga, utwigisha iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ese byari bikwiriye ko abakozi batangiye gukora ku isaha ya cumi n’imwe bahembwa kimwe n’abakoze umunsi wose?