Kuki banze Mesiya?
IGIHE Yesu yari ku isi, abantu benshi bishimiraga inyigisho ze, kandi bagatangazwa n’ibitangaza yakoraga. Ibyo byatumye abantu benshi ‘bamwizera,’ maze bemera ko ari we Mesiya cyangwa Kristo wari warahanuwe. Baravugaga bati “ese mugira ngo Kristo naza azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu muntu yakoze?”—Yohana 7:31.
Nubwo abantu babonye Yesu kandi bakumva inyigisho ze bari bafite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ari Mesiya, abenshi muri bo ntibigeze bamwizera. Ikibabaje ni uko na bamwe mu babanje kumwizera, bageze aho bakamwanga. Kuki abantu benshi banze kwemera ko Yesu yari Mesiya, nubwo bari babifitiye gihamya? Nimucyo dusuzume impamvu zatumye batamwizera. Mu gihe turi bube tuzisuzuma, wibaze uti “ese nanjye nshobora gukora ikosa nk’iryo bakoze?”
Ntibabonye ibyo bari biteze
Igihe Yesu yavukaga, Abayahudi benshi bari bategereje Mesiya. Igihe yazanwaga mu rusengero akiri uruhinja, yakiriwe n’abantu bari “bategereje gucungurwa kwa Yerusalemu,” icunguwe na Mesiya wasezeranyijwe (Luka 2:38). Nyuma yaho, abantu benshi bari barabonye ibyo Yohana Umubatiza yakoraga, baribajije bati “ese aho ntiyaba ari we Kristo” (Luka 3:15)? Ariko se ni iki Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari biteze kuri Mesiya?
Icyo gihe Abayahudi benshi bizeraga ko Mesiya yari kuzaza, akabakura ku ngoyi y’Abaroma babakandamizaga, maze agasubiza ubwami bwa Isirayeli ku isi. Mbere y’uko Yesu atangira umurimo we wo kubwiriza, hadutse abayobozi bemerwaga cyane, bashishikarizaga abantu guteza imyivumbagatanyo bagamije kwigomeka ku butegetsi bwariho. Birashoboka ko ibyo abo bagabo bakoze, byatumye abaturage bahindura ibyo bari biteze kuri Mesiya.
Icyakora, Yesu yari atandukanye cyane n’abo ba Mesiya b’ibinyoma. Aho gushyigikira urugomo, yigishije abigishwa be gukunda abanzi babo no kugandukira abategetsi (Matayo 5:41-44). Nubwo abaturage bifuzaga kumwimika, we yarabyanze ahubwo yigisha ko ubwami bwe ‘atari ubw’iyi si’ (Yohana 6:15; 18:36). Icyakora, ibitekerezo abaturage bari basanzwe bafite ku birebana na Mesiya byabagizeho ingaruka zikomeye.
Yohana Umubatiza yari yariboneye ibitangaza byahamyaga ko Yesu ari Umwana w’Imana, kandi arabyumva. Nyamara igihe Yohana yari afunzwe, yohereje abigishwa be ngo bajye kubaza Yesu bati “ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi” (Matayo 11:3)? Birashoboka ko Yohana yibajije niba koko Yesu ari we Mucunguzi wari warasezeranyijwe, wari kuzasohoza ibyo Abayahudi bari bamwitezeho.
Intumwa za Yesu na zo ntizumvaga ukuntu yari kuzicwa kandi akazurwa. Igihe Yesu yasobanuraga ko Mesiya yari kuzababazwa kandi akicwa, Petero ‘yamushyize ku ruhande aramucyaha’ (Mariko 8:31, 32). Icyo gihe Petero yari atarasobanukirwa ukuntu Yesu yagombaga gupfa kandi yari Mesiya.
Mbere gato ya Pasika yo mu mwaka wa 33, igihe Yesu yinjiraga muri Yerusalemu, yakiriwe n’imbaga y’abantu bari bishimye cyane, bamwakira nk’Umwami (Yohana 12:12, 13). Nyamara ibintu byahise bihinduka. Muri icyo cyumweru, Yesu yarafashwe aricwa. Amaze gupfa, babiri mu bigishwa be bavuganye agahinda bati “twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli” (Luka 24:21). Yewe n’igihe Yesu wazutse yiyerekaga abigishwa be, bari bagifite cya gitekerezo cy’uko Mesiya yari kuzashyira ubwami ku isi. Baramubajije bati “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?” Biragaragara neza ko abantu bari bateze Yesu amatwi bari bafite ibitekerezo bidafite ishingiro ku birebana na Mesiya, kandi ko byari byarashinze imizi mu mitima yabo no mu bwenge bwabo.—Ibyakozwe 1:6.
Igihe Yesu yari amaze kujya mu ijuru maze abigishwa be bagasukwaho umwuka wera, ni bwo basobanukiwe neza ko Mesiya yari gutegeka ari Umwami mu ijuru (Ibyakozwe 2:1-4, 32-36). Intumwa Petero na Yohana babwirije iby’izuka rya Yesu bashize amanga, kandi bagaragaza ko bari bashyigikiwe n’Imana bakora ibitangaza (Ibyakozwe 3:1-9, 13-15). Abantu bo muri Yerusalemu babarirwa mu bihumbi bitabiriye ubwo butumwa maze barizera. Icyakora, ibyo ntibyashimishije abayobozi b’Abayahudi. Barwanyije intumwa za Yesu n’abigishwa be nk’uko bari baramurwanyije. Kuki abayobozi b’idini b’Abayahudi barwanyije Yesu babigiranye ubugome bungana butyo?
Yanzwe n’abayobozi b’idini
Igihe Yesu yazaga ku isi, imitekerereze y’abayobozi b’idini b’Abayahudi n’ibikorwa byabo byari byaratandukiriye cyane Ibyanditswe byahumetswe. Abayobozi b’idini b’icyo gihe, ni ukuvuga Abasadukayo, Abafarisayo n’abanditsi, bubahirizaga imigenzo y’abantu, bakayiha agaciro kurusha Ijambo ry’Imana. Incuro nyinshi, bashinjaga Yesu ko yica Amategeko bitewe n’uko yakoraga ibitangaza ku Isabato. Yesu yamaganye inyigisho zabo zidashingiye ku byanditswe abigiranye ubutwari, aba aberetse ko ububasha bibwiraga ko bafite no kuba baribwiraga ko bemerwa n’Imana nta shingiro byari bifite. Yesu we yari atandukanye na bo kuko yari yararerewe mu muryango woroheje, kandi ntiyari yarize mu mashuri yigisha iby’iyobokamana nka bo. Ntibitangaje rero kuba abo bibone baranze kwemera ko Yesu ari Mesiya. Uko guhangana kwarabarakaje cyane ku buryo ‘bagiye inama y’ukuntu bamwica.’—Matayo 12:1-8, 14; 15:1-9.
Ariko se abo bayobozi b’idini bari guhakana bate ubushobozi Yesu yari afite bwo gukora ibitangaza? Ntibahakanye ko ibyo bitangaza byabayeho. Ahubwo batutse Imana, bagerageza kubuza abantu kwizera Yesu bavuga ko ubushobozi yari afite yabuhabwaga na Satani. Baravuze bati “uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”—Matayo 12:24.
Hari indi mpamvu ikomeye yatumaga binangira, bakanga kwemera ko Yesu ari Mesiya. Yesu amaze kuzura Lazaro, abayobozi b’udutsiko tw’amadini dutandukanye bagiye inama, maze baravuga bati “turabigira dute ko uyu muntu akora ibimenyetso byinshi? Nitumwihorera agakomeza, abantu bose bazamwizera maze Abaroma bazaze bakureho ahantu hacu dusengera n’ishyanga ryacu.” Kubera ko abo bayobozi b’idini batinyaga ko bari gutakaza ububasha bari bafite n’imyanya yabo y’icyubahiro, bacuze umugambi wo kwica Yesu na Lazaro!—Yohana 11:45-53; 12:9-11.
Bagiriwe urwikekwe kandi baratotezwa
Imyifatire y’abayobozi b’idini b’Abayahudi yatumye abaturage banga umuntu wese wemeraga ko Yesu yari Mesiya. Kubera ko biratanaga imyanya bari bafite yo hejuru, basuzuguraga umuntu wese wizeraga Yesu bagira bati “hari umutware n’umwe cyangwa Umufarisayo wigeze amwizera” (Yohana 7:13, 48)? Bamwe mu bayobozi b’Abayahudi, urugero nka Nikodemu na Yozefu wo muri Arimataya babaye abigishwa ba Yesu, ariko bakomeza kumwizera rwihishwa kuko batinyaga abantu (Yohana 3:1, 2; 12:42; 19:38, 39). Abayobozi b’Abayahudi bari baratanze itegeko rivuga ko “nihagira umuntu werura akavuga ko Yesu ari we Kristo, agomba kwirukanwa mu isinagogi” (Yohana 9:22). Umuntu nk’uwo bamuhinduraga urw’amenyo, kandi bakamugira igicibwa.
Kurwanya intumwa za Yesu n’abigishwa be, amaherezo byaje kuvamo ibitotezo bikaze. Intumwa zababarijwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bitewe n’uko zabwirizaga ubutumwa bwiza zishize amanga (Ibyakozwe 5:40). Ababarwanyaga bahimbye ibirego by’ibinyoma bavuga ko umwigishwa Sitefano yatutse Imana. Yakatiwe urwo gupfa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, maze bamwicisha amabuye. Nyuma y’ibyo, ‘hadutse ibitotezo bikomeye byibasira itorero ry’i Yerusalemu; abigishwa bose, uretse intumwa, batatanira mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya’ (Ibyakozwe 6:8-14; 7:54–8:1). Sawuli waje kuba intumwa Pawulo, yifatanyije muri ibyo bikorwa byo gutoteza abigishwa byari bishyigikiwe ku mugaragaro n’umutambyi mukuru n’“inteko yose y’abakuru.”—Ibyakozwe 9:1, 2; 22:4, 5.
Nubwo Abakristo b’ukuri banyuze muri ibyo bihe bigoye, bakomeje kwiyongera cyane mu myaka yakurikiye urupfu rwa Yesu. Nubwo abantu babarirwa mu bihumbi bizeye, Abakristo babaga muri Palesitina mu kinyejana cya mbere bakomeje kuba bake. Umuntu wavugaga ku mugaragaro ko ari umwigishwa wa Kristo, yashoboraga guhindurwa igicibwa kandi akaba yagirirwa nabi.
Tuvane isomo ku bantu banze Yesu
Nk’uko twabibonye, kuba abantu bo mu kinyejana cya mbere bari bazi Yesu nabi, bakaba baratinyaga abantu no kuba bararwanywaga, byatumye abenshi muri bo batamwizera. No muri iki gihe, ibinyoma bivugwa kuri Yesu no ku nyigisho ze bishobora kugira ingaruka nk’izo. Urugero, abantu benshi bigishijwe ko Ubwami bw’Imana buri mu mitima yabo, abandi bigishwa ko imihati y’abantu ari yo izashyiraho ubwo Bwami. Abandi bo babwiwe ko umuti w’ibibazo by’abantu uzazanwa na siyansi n’ikoranabuhanga, maze bituma bumva ko badakeneye kwizera Mesiya. Abantu benshi bo muri iki gihe bajora ibintu, bumvikanisha ko ibintu byanditswe muri Bibiliya ku birebana n’umurimo Yesu yakoze bitabayeho. Ku bw’ibyo, batuma abantu batizera ko Yesu ari Mesiya.
Ingaruka z’ibyo bitekerezo n’izo nyigisho, ni uko byateye urujijo abantu benshi ku birebana n’uruhare rwa Mesiya, cyangwa bakabona ko badakeneye gusuzuma iyo ngingo. Ariko kandi, abantu bo muri iki gihe bifuza gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ari Mesiya, bashobora kubona ibiruta ibyo abantu bo mu kinyejana cya mbere bari bafite. Dufite Ibyanditswe bya Giheburayo byuzuye, birimo ubuhanuzi butandukanye buvuga ibyo Mesiya yari kuzakora, tukagira n’inkuru zo mu Mavanjiri ane yo muri Bibiliya zivuga ibyo yakoze, asohoza ubwo buhanuzi.a
Mu by’ukuri, umuntu wese wifuza gufata umwanzuro ku birebana n’ibyo ashingiye ku bintu bifatika, yabibona. Kandi koko gufata umwanzuro nk’uwo birihutirwa. Kubera iki? Ni ukubera ko Bibiliya ivuga ko vuba aha, ubwo Yesu azaba ari Umwami Mesiya utegeka Ubwami bw’Imana, azavanaho abantu bose barimbura isi, agashyiraho ubutegetsi bukiranuka buzatuma abayoboke babwo bose bumvira, babaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15, 18; 21:3-5). Nawe niwihatira kwiga ibyerekeye Yesu, kandi ukagaragaza ko umwizera uhereye ubu, ushobora kwizera ko uzabaho muri icyo gihe gihebuje. Zirikana amagambo Yesu yivugiye agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “Ubuhanuzi buhereranye na Mesiya,” iri mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku ipaji ya 200.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
Ese iyo uza kuba uriho mu gihe cya Yesu, wari kwemera Mesiya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Ntukemere ko ibitekerezo usanzwe ufite, bikubuza kumenya ukuri ku birebana na Yesu