Ibibazo by’abasomyi . . .
Paradizo ivugwa muri Bibiliya izaba iri he?
▪ Yesu yasezeranyije umuntu wari ugiye gupfa wari wagize ubutwari bwo kugaragaza ko amwizeye ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Uwo muntu yari kuzaba he? Ese iyo Paradizo izaba iri mu ijuru, cyangwa ni ku isi? Ese izaba iri ahandi hantu abantu bazaba bari, bategereje gucirwa urubanza?
Abakurambere bacu bigeze kuba muri Paradizo. Bibiliya igira iti “Yehova Imana atera ubusitani muri Edeni, aherekeye iburasirazuba, maze ahashyira uwo muntu yari yaremye. . . . Nuko Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho” (Intangiriro 2:8, 15). Igihe ayo magambo yahindurwaga mu kigiriki, ijambo ‘ubusitani’ ryahinduwemo pa·raʹdei·sos, aho akaba ari ho ijambo “paradizo” ry’ikinyarwanda ryaturutse.
Kimwe n’uko umugabo n’umugore bagura inzu babamo uko bagenda bagira abana benshi, ni na ko ababyeyi bacu ba mbere bagombaga kwagura Paradizo ikarenga imbago za Edeni, uko umuryango w’abantu wari kugenda waguka. Imana yarababwiye iti “mwuzure isi kandi muyitegeke.”—Intangiriro 1:28.
Ubwo rero, Imana yari ifite umugambi w’uko abantu baba muri Paradizo hano ku isi kandi bakahabyarira abana. Bari kuzabaho iteka muri paradizo yo ku isi, ku buryo bitari kuba ngombwa ko hakenerwa amarimbi. Isi ni yo abantu bose bari kuzaturaho iteka ryose. Ntibitangaje rero kuba umubumbe wacu ufite ibintu kamere bidushimisha cyane. Twaremewe kuba ku isi nziza cyane.
Ese umugambi w’Imana warahindutse? Oya rwose. Yehova aduha isezerano rigira riti “ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizakora ibyo nishimira” (Yesaya 55:11). Nyuma y’imyaka 3.000 umuntu aremwe, Bibiliya yavuze ko ‘uwaremye isi akanayihanga atayiremeye ubusa,’ ahubwo ko ‘yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Uwo mugambi w’Imana ntiwahindutse. Isi izahinduka paradizo.
Igishishikaje, ni uko imirongo myinshi yo muri Bibiliya ivuga ibya Paradizo, yerekeza ku buzima bwo ku isi. Urugero, ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo” (Yesaya 65:21). None se aho hantu bubaka amazu, bagatera inzabibu, kandi bakarya imbuto ni hehe? Birumvikana ko ari ku isi. Mu Migani 2:21, habisobanura neza hagira hati ‘abakiranutsi bazatura mu isi.’
Yesu na we yavuze ibihereranye na paradizo yo ku isi. Ni iby’ukuri ko yanasezeranyije ko hazabaho paradizo yo mu ijuru; ariko kandi, iyo paradizo yateganyirijwe abantu bake batoranyijwe (Luka 12:32). Iyo abo bantu bamaze gupfa, barazuka bagasanga Kristo muri Paradizo yo mu ijuru, kugira ngo bazafatanye na we gutegeka Paradizo yo ku isi (Ibyahishuwe 5:10; 14:1-3). Abo bantu bazategekana na Yesu mu ijuru, bazagira uruhare mu gutuma isi itegekwa neza kandi yitabweho mu buryo buhuje n’amahame y’Imana.
Yesu yari azi ko uwo ari wo mugambi Imana ifitiye isi. N’ubundi kandi, yari kumwe na Se mu ijuru igihe ubusitani bwa Edeni bwaremwaga. Abantu bose bafite ukwizera muri iki gihe bashobora kuzaba muri paradizo yo ku isi (Yohana 3:16). Yesu yizeza abantu nk’abo ko ‘bazaba bari kumwe na we muri Paradizo.’—Luka 23:43.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 25 yavuye]
© FORGET Patrick/SAGAPHOTO.COM/Alamy