Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
NI IKI cyatumye umuntu wahoze ari nyamwigendaho kandi wabyinaga umuzika wa roke, yitoza gukunda abantu no kubafasha? Ni iki cyatumye umugabo umwe wo muri Megizike areka imibereho ye y’ubwiyandarike? Ni iki cyatumye umwe mu bakinnyi b’abahanga mu gusiganwa ku magare abireka kugira ngo akorere Imana? Reka dusuzume uko babyivugira.
“Nari umuntu utagira ikinyabupfura, wiyemera kandi w’umunyamahane.”—DENNIS O’BEIRNE
IGIHE NAVUKIYE: 1958
IGIHUGU: U BWONGEREZA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI NYAMWIGENDAHO KANDI MBYINA UMUZIKA WA ROKE
IBYAMBAYEHO: Kubera ko umuryango wa Data ukomoka muri Irilande, nakuze ndi umuyoboke wa Kiliziya Gatolika yo muri Irilande. Icyakora kubera ko najyaga mu misa jyenyine, sinakundaga kujyayo. Ariko kandi, nari mfite inyota yo kumenya Imana. Buri gihe navugaga Isengesho rya Dawe uri mu ijuru, kandi ndibuka ko iyo nabaga ndyamye nijoro, natekerezaga ku cyo risobanura. Nafataga buri gace kagize iryo sengesho, maze nkagerageza kwiyumvisha icyo gasobanura.
Igihe nari mu kigero cy’imyaka 15, natangiye kwifatanya n’umuryango w’Abarasita. Nanone, nashishikazwaga n’ibitekerezo bya politiki by’Ihuriro ry’abantu barwanyaga Abanazi. Icyakora, naranzwe n’imyifatire y’ubwigomeke yarangaga abantu babyina umuzika wa roke. Nanywaga ibiyobyabwenge, ariko marijuana ni yo nanywaga hafi buri munsi. Kubera ko nari wa muntu utaragiraga icyo yitaho, nari umusinzi, ngashyira ubuzima bwanjye mu kaga kandi sinite ku bantu. Nari nyamwigendaho, ku buryo nta we napfaga kuvugisha keretse gusa igihe nabaga numva ko ari ngombwa. Nanone, sinakundaga ko abantu bamfotora. Ubu iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko nari umuntu utagira ikinyabupfura, wiyemera kandi w’umunyamahane. Umuntu w’incuti yanjye ni we wenyine navugishaga neza kandi mwishimiye.
Igihe nari mfite imyaka igera hafi kuri 20, natangiye gushishikazwa na Bibiliya. Incuti yanjye yacuruzaga ibiyobyabwenge yari yaratangiye gusoma Bibiliya igihe yari ifunzwe, kandi twamaze igihe kirekire tuganira ku birebana n’amadini, Kiliziya n’uruhare Satani afite mu bibera ku isi. Naguze Bibiliya maze ntangira kuyiyigisha. Jye n’iyo ncuti yanjye twasomaga ibice byo muri Bibiliya, tukaganira ku byo twabaga twize, twarangiza tugafata umwanzuro, kandi ibyo twabikoze amezi menshi.
Dore imwe mu myanzuro twagezeho mu gihe twasomaga Bibiliya: twamenye ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si, ko Abakristo bagombye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ko batagombye kuba ab’iyi si hakubiyemo na politiki yayo kandi ko Bibiliya ifasha umuntu kugira imico myiza. Twiboneye neza ko Bibiliya ivuga ukuri, kandi ko hagomba kuba hariho idini ry’ukuri. Ariko twaribazaga tuti “iryo dini ni irihe?” Twatekereje ku madini y’ibigugu, dutekereza ku birori byayo biba bihambaye n’imigenzo yayo kandi dutekereza ukuntu yivanga muri politiki, maze dusanga Yesu atarigeze akora ibintu nk’ibyo. Kubera ko twari tuzi ko Imana itemera ayo madini y’ibigugu, twafashe umwanzuro wo kugenzura amadini mato kugira ngo turebe ibyayo.
Twahuraga n’abayoboke b’ayo madini, maze tukababaza ibibazo bitandukanye. Kubera ko twabaga tuzi icyo Bibiliya ivuga kuri buri kibazo, twahitaga tumenya niba ibisubizo baduhaga bihuje n’ibyo Ijambo ry’Imana rivuga. Nyuma y’ibiganiro nk’ibyo, buri gihe nasengaga Imana nyibwira nti “niba koko aba bantu ari bo bari mu idini ry’ukuri, ndakwinginze mfasha kugira ngo ngire icyifuzo cyo kongera guhura na bo.” Ariko nyuma y’amezi menshi tugirana ibiganiro bimeze bityo, nta tsinda nabonye ryigeze risubiza ibibazo twaribajije ryifashishije Bibiliya, cyangwa ngo nifuze kongera guhura na ryo.
Amaherezo, jye na ya ncuti yanjye twahuye n’Abahamya ba Yehova. Twababajije bya bibazo twabazaga buri gihe, ariko bo badushubije bifashishije Bibiliya. Ibisubizo byabo byari bihuje neza n’ibyo twari twaramenye. Ku bw’ibyo, twakomeje kubabaza ibibazo twari tutarabonera ibisubizo muri Bibiliya, urugero nk’icyo ivuga ku birebana no kunywa itabi n’ibiyobyabwenge. Icyo gihe na bwo, badushubije bifashishije Ijambo ry’Imana. Ku bw’ibyo, twahise twemera kujya mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami.
Kujya mu materaniro ntibyari binyoroheye. Nari nyamwigendaho ku buryo ntakundaga gushyikirana n’abantu bose b’abagwaneza kandi bambaye neza. Numvaga ko bamwe muri bo bafite icyo banshakaho, ku buryo ntashakaga gusubira mu materaniro. Ariko nk’uko nari nsanzwe mbigenza, nasabye Imana kugira ngo impe icyifuzo cyo kongera guhura na bo, niba koko ari bo bari mu idini ry’ukuri. Kandi koko, naje kugira icyifuzo kidasanzwe cyo kwigishwa Bibiliya n’Abahamya.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Namenye ko ngomba kureka kunywa ibiyobyabwenge, kandi koko nahise mbireka. Ariko kureka itabi byo byaranduhije cyane. Nagerageje kurireka incuro nyinshi ariko biba iby’ubusa. Igihe namenyaga ko hari abandi bantu biyemeza kurireka maze bagahita barijugunya gusa bikarangirira aho, nasenze Yehova mubwira ibyanjye. Nyuma yaho, yaramfashije maze ndarireka. Kuva icyo gihe, sinongeye kunywa itabi. Ibyambayeho byanyeretse akamaro ko kubwira Yehova ibindi ku mutima byose nta cyo mukinze.
Ikindi kintu gikomeye nahinduye, ni imyambarire no kwirimbisha. Igihe najyaga mu materaniro bwa mbere ku Nzu y’Ubwami, nari mfite isunzu nari narasizemo ibara ry’ubururu. Nyuma yaho narahinduye nshyiramo ibara ry’umuhondo. Nambaraga amakoboyi n’ijaketi y’uruhu yabaga yanditseho. Numvaga atari ngombwa ko ngira icyo mbihinduraho, nubwo Abahamya babingiriyemo inama mu bugwaneza. Icyakora, nyuma yaho naje gutekereza ku bivugwa muri 1 Yohana 2:15-17, hagira hati “ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi. Iyo umuntu akunda isi, gukunda Data ntibiba biri muri we.” Naje kubona ko uko nagaragaraga byerekanaga ko nkunda isi, kandi ko kugira ngo nerekane ko nkunda Imana nagombaga guhinduka. Kandi koko naje guhinduka.
Hashize igihe, naje kubona ko Abahamya atari bo bashakaga ko njya mu materaniro ya gikristo. Mu Baheburayo 10:24, 25 hanyeretse ko Imana ari yo yashakaga ko njya mu materaniro. Igihe natangiraga kujya mu materaniro yose no kumenyana neza n’abandi bantu, nafashe umwanzuro wo kubatizwa nkagaragaza ko niyeguriye Yehova.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kumenya ko Yehova atwemerera kugirana na we imishyikirano ya bugufi, byankoze ku mutima cyane. Impuhwe atugirira n’ukuntu atwitaho, byatumye numva ko ngomba kumwigana no kugera ikirenge mu cy’Umwana we Yesu Kristo mu mibereho yanjye (1 Petero 2:21). Naje kubona ko nubwo nihatiraga kugira imico ya gikristo, nashoboraga gukomeza kugira iyanjye mico. Nagerageje kwitoza umuco w’urukundo no kwita ku bandi. Ngerageza kwigana Kristo mu birebana n’uko nkwiriye gufata umugore wanjye n’umuhungu wanjye, kandi nkita cyane ku bavandimwe na bashiki banjye duhuje ukwizera. Gukurikira Kristo byatumye niyubaha, bituma nubahwa kandi bimfasha kugaragariza abandi ko mbakunda.
‘Baranyubashye.’—GUADALUPE VILLARREAL
IGIHE NAVUKIYE: 1964
IGIHUGU: MEGIZIKE
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUSAMBANYI
IBYAMBAYEHO: Navukiye mu muryango w’abana barindwi, ndererwa i Hermosillo muri leta ya Sonora ho muri Megizike, mu karere kari karazahajwe n’ubukene. Data yapfuye nkiri akana gato. Ibyo byatumye mama ashaka akazi kugira ngo abone ikidutunga. Nta nkweto nambaraga kuko nta mafaranga twari kubona yo kuzigura. Natangiye gukora nkiri muto kugira ngo mfashe umuryango wacu kubona ikidutunga. Wasangaga iwacu turi benshi cyane nk’uko byari bimeze ku miryango myinshi.
Kubera ko tutiriranwaga na mama, byatumaga atabona uko atwitaho. Igihe nari mfite imyaka 6, hari umusore w’imyaka 15 wamfashe ku ngufu, kandi byakomeje kumbaho igihe kirekire. Ibyo byatumye ngira imitekerereze idakwiriye ku birebana n’ibitsina. Urugero, numvaga ko kurarikira umugabo nta cyo bitwaye. Igihe najyaga gusaba inama abaganga hamwe n’abayobozi b’idini, banyijeje ko nta kibazo nari mfite kandi ko ibyambagaho ari ibisanzwe.
Igihe nari mfite imyaka 14, nafashe umwanzuro wo kugira imyitwarire y’abagabo baryamana n’abandi bagabo. Ibyo byamaze imyaka 11 yose yakurikiyeho, kandi muri icyo gihe cyose naryamanaga n’abagabo barenze umwe. Nyuma yaho nize gutunganya imisatsi, maze mpita ntangira gukora ako kazi. Icyakora sinari mfite ibyishimo. Nahoranaga agahinda kandi nkicira urubanza. Numvaga ko ibyo nakoraga bitari bikwiriye. Natangiye kwibaza nti “ese haba hariho abantu beza kandi bumva ko bafite agaciro?”
Nibutse ko mushiki wanjye yabigezeho. Yari yaratangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, maze aza kubatizwa. Yambwiraga ibyo yigaga, ariko jye simbyiteho. Gusa nashimishwaga no kubona uko abayeho n’uko abanye n’umugabo. Nabonaga ko we n’umugabo we bakundana by’ukuri kandi bakubahana. Babanaga neza. Amaherezo, Umuhamya wa Yehova yatangiye kunyigisha Bibiliya. Mu mizo ya mbere, napfuye kwemera ko anyigisha ariko numvaga bitanshishikaje. Icyakora nyuma yaho byaje guhinduka.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Abahamya ba Yehova bantumiye mu materaniro bagira, maze njyayo. Ni ubwa mbere nari mbonye abantu nk’abo. Ubusanzwe abantu baransekaga, ariko Abahamya bo si ko babigenje. Banshuhuje mu bugwaneza kandi baranyubaha, ku buryo byankoze ku mutima.
Narushijeho kubona ko Abahamya ari abantu beza, igihe najyaga muri rimwe mu makoraniro yabo. Nabonye ko no mu gihe bari bateranye ari benshi bari abantu batiyorobeka kandi b’inyangamugayo nka mushiki wanjye. Nibajije niba atari bo tsinda ry’abantu beza kandi bumva ko bafite agaciro nari maze imyaka myinshi nshakisha. Natangajwe n’urukundo rwabo hamwe n’ubumwe bubaranga, kandi ntangazwa no kuba bakoresha Bibiliya mu gihe basubiza buri kibazo babajijwe. Nabonye ko Bibiliya ari yo yatumaga baba abantu beza, kandi ko kumera nka bo byari kunsaba guhindura byinshi.
Urebye nagombaga guhinduka mu buryo bwuzuye, kubera ko nari narigize nk’umugore. Nagombaga guhindura imvugo yanjye, imyitwarire, imyambarire, imisokoreze n’incuti nari mfite. Abahoze ari incuti zanjye baransekaga, bakambaza bati “ariko ubundi urarwana n’iki, ko wari usanzwe uri umuntu mwiza? Wikwiga Bibiliya kuko nta cyo ubuze.” Icyakora guhindura imibereho yanjye y’ubwiyandarike byo byarangoye.
Nari nzi ko guhindura ibyo bintu byose byashobokaga, kuko amagambo yo muri Bibiliya aboneka mu 1 Abakorinto 6:9-11, yankoze ku mutima. Ayo magambo agira ati “ni ko ye, ntimuzi ko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo . . . ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya.” Kuva igihe ayo magambo yandikwaga, Yehova yafashije abantu guhinduka, kandi nanjye yaramfashije. Byansabye kumara imyaka runaka ndwana intambara itoroshye, ariko urukundo Abahamya bankundaga n’inama bangiraga byaramfashije cyane.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu mbayeho nk’abandi. Ndubatse, kandi jye n’umugore wanjye twigisha umuhungu wacu gukurikiza amahame ya Bibiliya. Ya mibereho nagize isigaye ari inkuru ishaje, kandi nabonye imigisha myinshi n’inshingano nyinshi. Ndi umusaza mu itorero kandi nafashije abandi kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Kuba narahindutse byashimishije mama cyane, ku buryo na we yemeye kwiga Bibiliya, ubu akaba amaze igihe ari Umukristo wabatijwe. Mushiki wanjye wiyandarikaga na we yabaye Umuhamya wa Yehova.
Hari n’abantu bari banzi ntaraba Umuhamya biboneye ukuntu nabaye umuntu mwiza, kandi jye nzi icyabiteye. Nubwo nari naragishije inama abajyanama babyigiye, bangiriye inama mbi. Ariko mu by’ukuri Yehova yaramfashije. Nubwo numvaga nta cyo maze, yanyitayeho, anyereka ko ankunda kandi aranyihanganira. Kuba iyo Mana nziza cyane, ifite ubwenge kandi y’urukundo yaranyitayeho kandi ikamfasha kugira imibereho myiza, ni byo byatumye mpindura ibyo byose.
“Numvaga ntanyuzwe, nigunze kandi ko hari icyo mbuze.”—KAZUHIRO KUNIMOCHI
IGIHE NAVUKIYE: 1951
IGIHUGU: U BUYAPANI
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NAJYAGA MU MASIGANWA Y’AMAGARE
IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi utuje wo mu Ntara ya Shizuoka mu Buyapani, aho twabanaga n’abagize umuryango uko twari umunani, tukaba twarabaga mu kazu gato. Data yacuruzaga amagare akanayakora. Kuva nkiri muto yanjyanaga kureba amasiganwa y’amagare, kandi akanshishikariza gukora iyo siporo. Nyuma yaho yatangiye gutekereza ukuntu nazaba mu bantu basiganwa ku magare babigize umwuga. Igihe nari nkiri mu mashuri abanza yatangiye kujya antoza kenshi. Ngeze mu mashuri yisumbuye nabaye uwa mbere incuro eshatu zikurikiranya mu marushanwa yo gusiganwa yo mu rwego rw’igihugu aba buri mwaka. Nemerewe kujya kwiga muri kaminuza, ariko narabyanze mpitamo kwiga mu ishuri ryigisha ibirebana no gusiganwa. Nabaye umukinnyi wabigize umwuga mfite imyaka 19.
Icyo gihe nari mfite intego yo kuzaba uwa mbere mu basiganwa ku magare mu Buyapani. Natangiye gushaka uko nazabona amafaranga menshi kugira ngo umuryango wanjye uzabeho neza kandi utuje. Ubwo ni bwo natangiye gukora imyitozo nshyizeho umwete. Iyo numvaga ko gukora imyitozo biruhije kandi ko hari igice cy’isiganwa kizangora, nakomezaga kwibwira ko navukiye gusiganwa ku magare, kandi ko ngomba gukomeza kujya mbere. Kandi koko nagize icyo ngeraho. Iyo myitozo nakoranaga umwete yatangiye kugira icyo igeraho. Mu mwaka wa mbere nabaye uwa mbere mu bakinnyi bagitangira amarushanwa. Mu mwaka wa kabiri, natoranyirijwe kujya mu isiganwa ryo gushaka umuntu wa mbere mu gusiganwa mu gihugu cyose cy’u Buyapani. Nagiye nza ku mwanya wa kabiri muri ayo masiganwa incuro esheshatu zose.
Kubera ko nazaga mu b’imbere mu batsindiraga ibihembo, baje kunyita Maguru w’i Tokai, ako kakaba ari akarere ko mu Buyapani. Numvaga ko buri gihe ngomba kuza mu mwanya w’imbere. Nyuma yaho abantu baje kujya bantinya, kuko nta mpuhwe nagiraga iyo nabaga ndi mu masiganwa. Naje kugira ifaranga ritubutse, ku buryo nashoboraga kugura icyo nifuzaga cyose. Naguze inzu ifite icyumba cyo gukoreramo imyitozo, kirimo n’ibikoresho byabigenewe. Naje gutumiza imodoka mu mahanga, ikaba yarantwaye amafaranga ajya kungana n’ay’inzu. Natangiye gushora imari mu mitungo itimukanwa no ku isoko ry’imigabane.
Nubwo byari bimeze bityo, numvaga ntanyuzwe, ndi mu bwigunge kandi hari icyo mbuze. Icyo gihe nari mfite umugore n’abana, ariko sinumvikanaga n’abagize umuryango wanjye. Hari igihe narakaraga ngatonganya umugore n’abana mbahoye ubusa. Batangiye kujya banyitegereza kugira ngo bamenye niba narakaye.
Icyakora, nyuma yaho umugore wanjye yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye ahindura byinshi. Yambwiye ko ashaka kujya mu materaniro y’Abahamya, maze mfata umwanzuro w’uko twese twajyana turi umuryango. Ndacyibuka ko umusaza w’itorero yigeze kunsura nijoro, maze agatangira kunyigisha Bibiliya. Ibyo nize byankoze ku mutima cyane.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Sinzibagirwa ukuntu ibyo nasomye mu Befeso 5:5, byamfashije. Aho hagira hati “nta musambanyi cyangwa umuntu ukora ibikorwa by’umwanda cyangwa umunyamururumba, ni ukuvuga usenga ibigirwamana, ufite umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.” Nabonye ko isiganwa ry’amagare rifitanye isano n’urusimbi, kandi ko iyo siporo ituma umuntu agira umururumba. Umutimanama watangiye kuncira urubanza. Nasobanukiwe ko nagombaga kureka amasiganwa kugira ngo nshimishe Yehova Imana. Ariko gufata uwo mwanzuro byarangoye.
Nari maze umwaka wose nitwara neza mu marushanwa, kandi nifuzaga kwitwara neza kurushaho. Icyakora nabonye ko kwiga Bibiliya byatumye ngira amahoro, ndatuza, ibyo bikaba bitandukanye cyane n’icyifuzo nahoranaga cyo kuba uwa mbere mu masiganwa. Nyuma yo gutangira kwiga Bibiliya nagiye mu masiganwa incuro eshatu gusa, ariko mu mutima wanjye numvaga ibyo gusiganwa bitaramvamo neza. Nanone, numvaga ntazi uko nzatunga umuryango wanjye. Naheze mu rungabangabo, nanirwa kubireka cyangwa kubikomeza. Ubwo kandi bene wacu na bo batangiye kuntoteza kubera imyizerere yanjye. Data na we byaramubabaje cyane. Byantesheje umutwe, ku buryo narushijeho guhangayika maze nkarwara igifu.
Icyamfashije muri ibyo bihe bikomeye, ni uko nakomeje kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Uko igihe cyagiye gihita ni ko nagiye ngira ukwizera gukomeye. Nasabye Yehova ko yakumva amasengesho yanjye kandi akanyereka ko ayumva. Imihangayiko nari mfite yarushijeho kugabanuka, igihe umugore wanjye yanyizezaga ko atari ngombwa ko aba mu nzu nini kugira ngo agire ibyishimo. Nagiye ngira amajyambere buhoro buhoro.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Niboneye ko amagambo ya Yesu yo muri Matayo 6:33 ari ukuri. Yaravuze ati “mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.” Ntitwigeze tubura ‘ibindi bintu’ Yesu yavugaga, ari byo bintu by’ibanze dukenera mu buzima. Nubwo amafaranga mbona ari kimwe cya mirongo itatu cy’ayo nabonaga, jye n’umuryango wanjye ntitwigeze tubura iby’ibanze twari dukeneye muri iyi myaka 20 ishize.
Ikiruta byose, iyo nifatanya n’abo duhuje ukwizera mu bikorwa bitandukanye byo gusingiza Imana, bintera ibyishimo kandi nkumva nyuzwe kuruta mbere, ku buryo njya kubona nkabona iminsi irahise indi iratashye. Mu muryango wacu twarushijeho kubaho neza, kandi abahungu banjye uko ari batatu babaye abagaragu ba Yehova b’indahemuka hamwe n’abagore babo.