“Ubwoko burindwi bw’ibiribwa” byo mu gihugu cyiza
BIBILIYA igaragaza ko igihugu cya Isirayeli cyari igihugu cy’imisozi n’ibibaya, imirambi n’ibitwa biri hafi y’inyanja hamwe n’inzuzi n’amasoko. Icyo gihugu cyeraga imyaka itandukanye kubera ko cyari gifite amoko atandukanye y’ubutaka kikagira n’ibihe bitandukanye, hakubiyemo ubutayu bukakaye bwo mu majyepfo n’imisozi yo mu majyaruguru itwikiriwe n’amasimbi. Igihe Mose yabwiraga Abisirayeli ibyo bari kuzasanga mu “gihugu cyiza,” yavuze ko cyari “igihugu cy’ingano zisanzwe n’ingano za sayiri, imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga, igihugu cy’ubuki n’imyelayo ivamo amavuta,” ayo akaba ari amoko arindwi y’ibiribwa byabaga muri icyo gihugu.—Gutegeka kwa Kabiri 8:7, 8.
No muri iki gihe, imvugo ngo “ubwoko burindwi bw’ibiribwa,” iracyakoreshwa mu kugaragaza ibiribwa byo muri icyo gihugu. Ibyo biribwa byagiye bigaragara ku biceri no kuri tembure byo muri icyo gihugu, kugira ngo bagaragaze ko kirumbuka. Ariko se byahingwaga bite mu bihe bya Bibiliya? Ni iki byamariraga abaturage? Reka tubisuzume.
“Ingano zisanzwe n’ingano za sayiri.” Nubwo ubwo bwoko bwombi bw’ingano bwabibwaga mu gihe cy’umuhindo, ingano za sayiri zeraga ukwezi kumwe mbere y’ingano zisanzwe. Umuganda w’umuganura w’ingano za sayiri wajyanwaga mu rusengero, bakawutura Yehova mu gihe cy’Umunsi mukuru w’imigati idasembuwe wabaga muri Werurwe cyangwa Mata. Ku rundi ruhande, ituro ry’imigati ikozwe mu ngano zisanzwe ryaturwaga kuri Pentekote, ari wo Munsi mukuru w’ibyumweru wabaga muri Gicurasi.—Abalewi 23:10, 11, 15-17.
Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana ndetse no mu gihe cya vuba aha, iyo abahinzi bo muri Isirayeli bajyaga kubiba ibinyampeke, imbuto bayishyiraga mu mwenda uzinze bakayinyanyagiza mu murima bakoresheje intoki. Ingano za sayiri bazinyanyagizaga mu murima gusa, naho ingano zisanzwe iyo bamaraga kuzibiba bazirenzagaho itaka bakoresheje amatungo ahinga cyangwa isuka.
Bibiliya ikunze kuvuga ibyo kubiba ibinyampeke, kubisarura, kubihura, kubigosora no kubisya. Buri murimo wose wasabaga imbaraga nyinshi. Buri munsi, basyaga ibinyampeke babaga barasaruye maze bagakoramo imigati yo kugaburira abagize umuryango. Ibyo bituma dusobanukirwa amabwiriza Yesu yaduhaye yo gusenga dusaba umugati cyangwa “ibyokurya by’uyu munsi” (Matayo 6:11). Umugati ukozwe mu ifu y’ingano zisanzwe cyangwa iza sayiri, ni wo wari ibyokurya by’ibanze by’abantu bo mu bihe bya Bibiliya.—Yesaya 55:10.
“Imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga.” Mose amaze kuyobora Abisirayeli mu gihe cy’imyaka 40 mu butayu, yababwiye ko hari ibintu byiza cyane byari bibategereje, ni ukuvuga imbuto zo mu Gihugu cy’Isezerano. Hari hashize imyaka mirongo ine abatasi icumi bavuye muri icyo gihugu. None se ni iki bavanye muri icyo gihugu, maze bakacyereka Abisirayeli bari bakambitse mu butayu kugira ngo babereke ko kirumbuka? Bazanye “ishami ririho iseri ry’imizabibu,” ryari riremereye ku buryo ‘babiri muri bo bagiye barihetse ku giti.’ Nanone bajyanye amakomamanga n’imitini. Kubera ko bari bamaze igihe bazerera mu butayu, bigomba kuba byaratumye bumva bifuje cyane kugera muri icyo gihugu. Uwo wari umusogongero w’ibintu byiza bari bagiye kubona.—Kubara 13:20, 23.
Ibiti by’imizabibu byagombaga kwitabwaho buri gihe. Urugero, byagombaga gukonorerwa, kuhirwa no gusarurwa kugira ngo bikomeze kwera. Kugira ngo bite kuri iyo mizabibu, bubakaga uruzitiro ku gasozi yabaga ihinzeho, bakahaca amaterasi abereye ijisho kandi bakubakamo akazu k’umuzamu. Abisirayeli bageze aho bamenyera iyo mirimo yagombaga gukorwa mu ruzabibu, kandi babaga bazi ingaruka zo kutayikora.—Yesaya 5:1-7.
Iyo bamaraga gusarura, batangiraga kwenga. Amaseri y’imizabibu bayashyiraga mu rwengero maze bakenga. Umutobe wavagamo barawucaniraga ukabira kugira ngo bawukuremo isukari, cyangwa bakawutara kugira ngo uvemo divayi. Ikirere cyo muri Isirayeli n’ubutaka bwaho byari biberanye no guhinga imizabibu no gukoramo divayi.a
Abantu babaga batuye kure y’aho imitini yeraga, icyo bashoboraga kubona ni imbuto z’imitini yumye cyangwa izo babaga bakozemo utubumbe. Urubuto rw’umutini rugisoromwa ruba rwihariye, rufite umutobe kandi ruryoshye. Kubera ko gusarura imitini bimara igihe gito, barayanikaga hanyuma bakayihunika kugira ngo itangirika. Muri Bibiliya hakunze kuvugwamo ‘utubumbe tw’imbuto z’imitini.’—1 Samweli 25:18.
Iyo usatuye urubuto rw’ikomamanga ruhishije, usangamo utundi “tubuto” twinshi, uba ushobora guhita urya cyangwa ukanyunyuza umutobe watwo. Utwo tubuto tuba turyoshye kandi dufite intungamubiri. Ikintu kigaragaza ko amakomamanga yari afite agaciro, ni uko yari atatse ku musozo w’imyambaro y’umutambyi mukuru, kandi akaba yari ashushanyije ku nkingi z’urusengero rwa Salomo.—Kuva 39:24; 1 Abami 7:20.
“Ubuki n’imyelayo.” Bibiliya ivuga iby’umwelayo incuro zigera kuri 60. Umwelayo uvamo ibyokurya n’amavuta, kandi na n’ubu ibiti byawo biboneka mu duce twinshi two muri Isirayeli (Gutegeka kwa Kabiri 28:40). No muri iki gihe, mu duce twinshi usanga abagize umuryango bafatanya kuyisarura mu kwezi k’Ukwakira. Abasaruzi bakubita amashami y’ibiti kugira ngo bahanure imbuto z’imyelayo, hanyuma bakazitoragura. Imbuto z’imyelayo zirahunikwa ubundi abagize umuryango bakazirya mu gihe cy’umwaka wose cyangwa bakazijyana mu rwengero rusange. Hari inzengero za kera zitandukanye zibarirwa mu magana zataburuwe ahantu hakorerwaga ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo. Muri iki gihe, kubona ukuntu abagize umuryango basuka ayo mavuta y’ibara ry’icyatsi cyerurutse mu nzabya, kugira ngo bazayakoreshe umwaka wose cyangwa bazayagurishe bikenure, biba bishimishije. Uretse kuba bararyaga ayo mavuta, nanone barayisigaga cyangwa bakayacana mu matara.
Ubuki Mose yavuze bushobora kuba bwari ubuki bw’inzuki cyangwa umushongi w’amakomamanga n’imizabibu. Na n’ubu abantu bakunze gusiga umushongi w’izo mbuto ku byokurya kugira ngo biryohe. Icyakora ubuki buvugwa mu nkuru zo muri Bibiliya za Samusoni na Yonatani, bwari ubuki nyabuki bwo mu binyagu (Abacamanza 14:8, 9; 1 Samweli 14:27). Hari urwega rugizwe n’imizinga irenga 30 ruherutse kuvumburwa i Tel Rehov mu majyaruguru ya Isirayeli, rugaragaza ko mu gihe cya Salomo, muri icyo gihugu bororaga inzuki.
Muri iki gihe, iyo umuntu atembereye mu isoko ryo muri Isirayeli ahasanga utuzu bacururizamo imigati n’utumeza dutondetseho imboga n’imbuto, akaba yiboneye bwa ‘bwoko burindwi bw’ibiribwa.’ Birumvikana ko ubwo bwoko burindwi bw’ibiribwa ari buke ugereranyije n’ubwoko butabarika bw’imyaka yera muri ako gace. Uburyo bwo guhinga bugezweho bwatumye abahinzi bo muri ako gace bashobora guhinga ibihingwa by’ahandi. Ibyo biribwa byose bigaragaza ko icyo gihugu gihuje neza n’inyito cyahawe cyo kuba ari “igihugu cyiza.”—Kubara 14:7.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nanone imizabibu barayanikaga bakayikoramo imigati.—2 Samweli 6:19.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ingano zisanzwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Ingano za sayiri
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Imizabibu
[Ifoto yo ku ipaji ya 12, 13]
Imitini
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Amakomamanga
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Imyelayo
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Ubuki