Jya wigana intumwa za Yesu ukomeza kuba maso
“Mubane maso nanjye.”—MAT 26:38.
1-3. Ni mu buhe buryo intumwa zitashoboye gukomeza kuba maso mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, kandi se ni iki kigaragaza ko ibyabaye byazihaye isomo?
TEKEREZA ibyabaye mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi. Yesu yari ahantu yakundaga cyane, ari ho mu busitani bwa Getsemani bwari mu burasirazuba bwa Yerusalemu. Yari kumwe n’intumwa ze z’indahemuka. Kubera ko Yesu yari ahangayitse cyane, yari akeneye ahantu hatuje ho gusengera yiherereye.—Mat 26:36; Yoh 18:1, 2.
2 Yagiye muri ubwo busitani hagati ari kumwe n’eshatu mu ntumwa ze, ari zo Petero, Yakobo na Yohana. Yarazibwiye ati “nimugume hano mubane maso nanjye.” Amaze kuvuga atyo, yahise ajya gusenga. Agarutse, yasanze izo ncuti ze zasinziriye cyane, maze yongera kuzinginga agira ati “mukomeze kuba maso.” Ariko kandi, zongeye gusinzira izindi ncuro ebyiri. Nyuma yaho muri iryo joro, intumwa za Yesu zose zananiwe kuba maso mu buryo bw’umwuka. Zageze n’aho zimutererana maze zirahunga.—Mat 26:38, 41, 56.
3 Nta gushidikanya ko intumwa zababajwe no kuba zarananiwe gukomeza kuba maso. Abo bagabo bizerwa bahise bavana isomo ku byari byababayeho. Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigaragaza ko batanze urugero ruhebuje mu birebana no gukomeza kuba maso. Urugero rwiza batanze rugomba kuba rwarashishikarije Abakristo bagenzi babo gukomeza kuba maso. Muri iki gihe, tugomba gukomeza kuba maso kurusha ikindi gihe cyose (Mat 24:42). Nimucyo dusuzume amasomo atatu dushobora kuvana mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa mu birebana no gukomeza kuba maso.
ZITONDEYE AMABWIRIZA AREBANA N’AHO KUBWIRIZA
4, 5. Umwuka wera wayoboye ute Pawulo na bagenzi be?
4 Mbere na mbere, intumwa zitondeye amabwiriza zahawe arebana n’aho zagombaga kubwiriza. Mu nkuru imwe, tubona ukuntu Yesu, akoresheje umwuka wera Yehova amuha, yayoboye intumwa Pawulo na bagenzi be bari kumwe igihe bari mu rugendo rudasanzwe (Ibyak 2:33). Reka duse n’abajyana na bo.—Soma mu Byakozwe 16:6-10.
5 Pawulo, Silasi na Timoteyo, bavuye mu mugi wa Lusitira wari mu majyepfo ya Galatiya. Hashize iminsi mike, bageze ku muhanda w’Abaroma werekezaga mu karere kari gatuwe cyane ko mu burengerazuba bw’intara ya Aziya. Bashakaga kunyura muri uwo muhanda kugira ngo bajye gusura imigi yarimo abantu babarirwaga mu bihumbi, bari bakeneye kumva ibya Kristo. Icyakora, hari icyababujije kujyayo. Umurongo wa 6 ugira uti “banyura i Furugiya no mu gihugu cy’i Galatiya, kubera ko umwuka wera wari wababujije kuvuga ijambo mu ntara ya Aziya.” Nubwo Bibiliya idasobanura uko byagenze, umwuka wera wabujije abo bagabo kubwiriza mu ntara ya Aziya. Uko bigaragara, Yesu yashakaga kuyobora Pawulo na bagenzi be mu kandi karere akoresheje umwuka w’Imana.
6, 7. (a) Byagendekeye bite Pawulo n’abo bari kumwe igihe bari bageze hafi y’i Bituniya? (b) Ni uwuhe mwanzuro abo bigishwa bafashe, kandi se wageze ku ki?
6 Ni hehe abo bagabo barangwaga n’ishyaka berekeje? Umurongo wa 7 ugira uti “hanyuma bageze i Misiya bagerageza kujya i Bituniya, ariko umwuka wa Yesu ntiwabibemerera.” Pawulo na bagenzi be bamaze kubona ko babujijwe kubwiriza muri Aziya, bahise bagana mu majyaruguru bashaka kujya kubwiriza mu migi y’i Bituniya. Ariko kandi, bari hafi kugera i Bituniya, nanone Yesu yababujije kubwirizayo akoresheje umwuka wera. Icyo gihe, bigomba kuba byarabateye urujijo. Bari bazi ubutumwa bagombaga kubwiriza n’uko bari kububwiriza, ariko ntibari bazi aho bari kubwiriza. Dushobora kubivuga dutya: bari barakomanze ku irembo rigana muri Aziya ntibakingurirwa. Nanone bakomanze ku irembo rigana i Bituniya, nabwo ntibakingurirwa. Baba se baracitse intege? Oya rwose, abo babwiriza barangwaga n’ishyaka ntibashoboraga gucika intege.
7 Icyo gihe, abo bagabo bafashe umwanzuro wasaga n’aho udasanzwe. Umurongo wa 8 ugira uti “banyura iruhande rw’i Misiya, baramanuka bajya i Tirowa.” Berekeje mu burengerazuba, bakora urugendo rw’ibirometero 563. Banyuze ku migi myinshi, bagera ku cyambu cy’i Tirowa, aho abantu bafatiraga ubwato bujya i Makedoniya. Iyo yari ibaye incuro ya gatatu Pawulo na bagenzi be bakomanze, ariko icyo gihe noneho barakinguriwe. Umurongo wa 9 uvuga uko byagenze, ugira uti “bigeze nijoro, Pawulo abona mu iyerekwa umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati ‘ambuka uze i Makedoniya udufashe.’” Amaherezo, Pawulo yari amenye aho yari kubwiriza. Abo bagabo bahise bajya i Makedoniya batazuyaje.
8, 9. Ni irihe somo dushobora kuvana ku nkuru ivuga iby’urugendo rwa Pawulo?
8 Ni irihe somo dushobora kuvana muri iyo nkuru? Tuzirikane ko igihe Pawulo yari amaze gutangira urugendo agana muri Aziya, ari bwo umwuka w’Imana wagize icyo ukora. Nanone, Pawulo amaze kugera hafi y’i Bituniya ni bwo Yesu yamuhaye amabwiriza. Ikindi kandi, igihe Pawulo yari amaze kugera i Tirowa, ni bwo Yesu yamutegetse kujya i Makedoniya. Kubera ko Yesu ari we Mutware w’itorero, muri iki gihe natwe ashobora kutuyobora muri ubwo buryo (Kolo 1:18). Dufate urugero: ushobora kuba umaze igihe wifuza kuba umupayiniya cyangwa kwimukira aho ababwiriza bakenewe cyane kurusha ahandi. Ariko birashoboka ko nyuma yo gutera intambwe runaka kugira ngo ugere ku ntego yawe, ari bwo Yesu azakuyobora binyuze ku mwuka w’Imana. Tekereza ku rugero rukurikira: iyo imodoka igenda, ni bwo gusa umushoferi wayo aba ashobora kuyiganisha iburyo cyangwa ibumoso. Mu buryo nk’ubwo, Yesu na we ashobora kuduha ubuyobozi dukeneye kugira ngo twagure umurimo wacu ari uko gusa twatangiye gutera intambwe zigaragara kugira ngo tugere ku ntego yacu.
9 Byagenda bite se mu gihe ushyizeho imihati ariko ntuhite ugira icyo ugeraho? Ese warekera aho ukumva ko utayobowe n’umwuka w’Imana? Wibuke ko na Pawulo yahuye n’imbogamizi. Nyamara, yakomeje gushakisha no gukomanga kugeza igihe yugururiwe irembo. Mu buryo nk’ubwo, nukomeza gushakisha “irembo rigari rijya mu murimo,” nawe ushobora kuzaryugururirwa.—1 Kor 16:9.
ZABAGA MASO KUGIRA NGO ZISHISHIKARIRE GUSENGA
10. Ni iki kigaragaza ko gushishikarira gusenga ari ngombwa kugira ngo umuntu akomeze kuba maso?
10 Nimucyo noneho dusuzume isomo rya kabiri dushobora kuvana ku bavandimwe bacu b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere rirebana no gukomeza kuba maso: babaga maso kugira ngo bashishikarire gusenga (1 Pet 4:7). Gusenga ubudacogora ni iby’ingenzi cyane kuko bidufasha gukomeza kuba maso. Wibuke ko igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani mbere gato y’uko bamufata, yabwiye intumwa ze eshatu ati “mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora.”—Mat 26:41.
11, 12. Kuki Herode yatoteje Abakristo harimo na Petero, kandi se yabatoteje ate?
11 Petero wari kumwe na Yesu icyo gihe, nyuma yaho yiboneye ukuntu gusengana umwete bigira imbaraga. (Soma mu Byakozwe 12:1-6.) Iyo mirongo ibimburira icyo gice igaragaza ukuntu Herode yatangiye gutoteza Abakristo kugira ngo akunde yemerwe n’Abayahudi. Ashobora kuba yari azi ko Yakobo yari intumwa yari ifitanye ubucuti bwihariye na Yesu. Ku bw’ibyo, yishe Yakobo “amwicishije inkota” (umurongo wa 2). Ibyo byatumye abagize itorero babura intumwa bakundaga cyane. Mbega ikigeragezo abo bavandimwe bacu bari bahuye na cyo!
12 Ni iki Herode yakoze nyuma yaho? Umurongo wa 3 ubisobanura ugira uti “abonye ko bishimishije Abayahudi, afata na Petero.” Nyamara, mbere yaho hari intumwa zari zarafunzwe ariko zirekurwa mu buryo bw’igitangaza, kandi Petero yari umwe muri zo (Ibyak 5:17-20). Herode na we ashobora kuba yari abizi. Uwo mutegetsi w’indyarya yakoze ibishoboka byose kugira ngo Petero atamucika. Yamushinze “amatsinda ane y’abasirikare bane bane ngo bajye bakuranwa kumurinda, kuko yateganyaga kuzamuzana imbere y’abantu pasika irangiye” (umurongo wa 4). Ngaho bitekerezeho nawe! Herode yabohesheje Petero iminyururu maze amushyira hagati y’abarinzi 2, amushinga abarinzi 16 basimburanaga ku manywa na nijoro kugira ngo iyo ntumwa idatoroka. Icyo Herode yari agamije, ni ukuzana Petero imbere y’abantu Pasika irangiye, akamwica kugira ngo abashimishe. Ni iki Abakristo bagenzi ba Petero bari gukora muri iyo mimerere igoye cyane?
13, 14. (a) Igihe Petero yari afunze, itorero ryabyifashemo rite? (b) Ku birebana n’isengesho, ni irihe somo twavana ku Bakristo bagenzi ba Petero?
13 Mu by’ukuri, itorero ryari rizi icyo ryagombaga gukora. Umurongo wa 5 ugira uti “nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko itorero ryakomezaga gusenga rishyizeho umwete, rimusabira ku Mana.” Koko rero, abagize itorero bakomezaga gusenga bashyizeho umwete basabira uwo muvandimwe wabo bakundaga cyane, bagasenga binginga kandi babikuye ku mutima. Urupfu rwa Yakobo ntirwari rwaratumye bacika intege, cyangwa ngo bumve ko amasengesho yabo nta cyo yari kumara. Ahubwo, bari bazi ko amasengesho y’abantu b’indahemuka ari ay’agaciro kenshi kuri Yehova. Iyo ayo masengesho ahuje n’ibyo ashaka, arayasubiza.—Heb 13:18, 19; Yak 5:16.
14 Ni irihe somo twavana ku byo Abakristo bagenzi ba Petero bakoze? Gukomeza kuba maso ntibikubiyemo gusenga twisabira gusa, ahubwo bikubiyemo no gusabira abavandimwe na bashiki bacu (Efe 6:18). Waba uzi bagenzi bacu duhuje ukwizera bahanganye n’ibigeragezo? Bamwe bashobora kuba batotezwa, cyangwa bari aho umurimo wabuzanyijwe, cyangwa se bibasiwe n’impanuka kamere. Kuki utasenga ubasabira? Ushobora kuba uzi n’abandi bahanganye n’ingorane zidakunze kugaragara. Bashobora kuba bahanganye n’ibibazo byo mu muryango, gucika intege cyangwa uburwayi. Kuki se utatekereza abantu wumva wavuga mu mazina mu gihe usenga Yehova, we “wumva amasengesho”?—Zab 65:2.
15, 16. (a) Vuga ukuntu umumarayika wa Yehova yavanye Petero muri gereza. (Reba ifoto.) (b) Kuki gutekereza ukuntu Yehova yarokoye Petero bidutera inkunga?
15 Ariko se, byaje kugendekera bite Petero? Mu ijoro rya nyuma yamaze muri gereza, yabonye ibintu bitangaje mu gihe yari asinziriye cyane ari hagati y’abarinzi babiri. (Soma mu Byakozwe 12:7-11.) Gerageza kwiyumvisha uko byagenze: mu buryo butunguranye, yabonye umucyo wuzuye mu kumba yari afungiwemo. Umumarayika yahagaze aho, ahita akangura Petero kandi uko bigaragara abarinzi ntibamubonye. Iminyururu yari iboshye amaboko ye yahise igwa hasi! Uwo mumarayika yakuye Petero muri ka kumba yari afungiwemo, banyura ku barinzi bari hanze, bageze ku rugi runini rw’icyuma rwo ku irembo “rurikingura nta wurukozeho,” maze baratambuka. Bamaze gusohoka, wa mumarayika yahise abura. Nguko uko Petero yafunguwe!
16 Mbese gutekereza ku mbaraga Yehova akoresha kugira ngo akize abagaragu be, ntibikomeza ukwizera kwacu? Birumvikana ko muri iki gihe tutitega ko Yehova adukiza mu buryo bw’igitangaza. Ariko kandi, twiringira tudashidikanya ko akoresha imbaraga ze kugira ngo arengere ubwoko bwe (2 Ngoma 16:9). Ashobora gukoresha umwuka wera we ufite imbaraga kugira ngo adufashe kwihanganira ikigeragezo cyose twahura na cyo (2 Kor 4:7; 2 Pet 2:9). Ikindi kandi, vuba aha Yehova agiye gukoresha Umwana we, kugira ngo abohore abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu buroko bukomeye cyane kurusha ubundi bwose, ari bwo rupfu (Yoh 5:28, 29). Muri iki gihe, kwiringira amasezerano y’Imana bishobora gutuma tugira ubutwari budasanzwe mu gihe duhanganye n’ibigeragezo.
ZAKOMEJE KUBWIRIZA MU BURYO BUNONOSOYE NUBWO ZAHUYE N’INZITIZI
17. Pawulo yatanze ate urugero ruhebuje mu birebana no kubwirizanya ishyaka no kuzirikana ko ibintu byihutirwa?
17 Hari isomo rya gatatu dushobora kuvana ku ntumwa rirebana no gukomeza kuba maso: zakomeje kubwiriza mu buryo bunonosoye nubwo zahuraga n’inzitizi. Kubwirizanya ishyaka no kumva ko ibintu byihutirwa ni iby’ingenzi kugira ngo dukomeze kuba maso. Intumwa Pawulo yadusigiye urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Yaritanze kandi agira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, akora ingendo ndende kandi ashinga amatorero menshi. Yahanganye n’ingorane nyinshi ariko akomeza kugira ishyaka mu murimo kandi akomeza kumva ko kuwukora byihutirwa.—2 Kor 11:23-29.
18. Ni mu buhe buryo Pawulo yakomeje kubwiriza igihe yari afungiwe i Roma?
18 Ubu noneho, nimucyo twongere dusuzume muri make inkuru ivuga ibya Pawulo, iboneka mu Byakozwe igice cya 28. Pawulo yageze i Roma, aho yagombaga kwitaba Nero. Icyo gihe yari afunzwe, bikaba bishoboka ko umunyururu yari azirikishije wari uziritse ku wari umurinze. Ariko kandi, nta minyururu yashoboraga gucecekesha iyo ntumwa yarangwaga n’ishyaka! Pawulo yakomeje gushakisha uburyo bwo kubwiriza. (Soma mu Byakozwe 28:17, 23, 24.) Nyuma y’iminsi itatu, Pawulo yakoranyije abari bakomeye bo mu Bayahudi kugira ngo ababwirize. Nuko bahana undi munsi, maze ugeze arababwiriza mu buryo bunonosoye. Umurongo wa 23 ugira uti “nuko [we n’Abayahudi baho] bahana umunsi, maze baza ari benshi bamusanga ku icumbi rye. Abasobanurira ibyo bintu, abahamiriza iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye, abemeza ibya Yesu ahereye ku mategeko ya Mose n’ibyanditswe n’abahanuzi, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.”
19, 20. (a) Kuki Pawulo yagize icyo ageraho mu murimo wo kubwiriza? (b) Pawulo yabyifashemo ate igihe abantu bamwe bangaga kwemera ubutumwa bwiza?
19 Kuki Pawulo yagize icyo ageraho mu murimo we? Zirikana impamvu zagaragajwe muri uwo murongo wa 23. (1) Yibanze ku Bwami bw’Imana no kuri Yesu Kristo. (2) Yagerageje kugera ku mutima abari bamuteze amatwi, “abemeza.” (3) Yabafashije gutekereza akoresheje Ibyanditswe. (4) Yagaragaje ubwitange, abwiriza ‘guhera mu gitondo kugeza nimugoroba.’ Nubwo Pawulo yabwirije cyane, abantu bose si ko bemeye ibyo yababwiye. Umurongo wa 24 ugira uti “bamwe bizera ibyo yavuze, abandi ntibizera.” Nyuma yaho, abantu batangiye kujya impaka, barikubura baragenda.
20 Ese Pawulo yaba yaracitse intege bitewe n’uko atari ko buri wese yemeye ubutumwa bwiza? Oya rwose. Mu Byakozwe 28:30, 31 hagira hati “amara imyaka ibiri yose aba mu nzu yakodeshaga, kandi abazaga bamugana bose yabakiranaga urugwiro, akababwiriza iby’ubwami bw’Imana kandi akabigisha iby’Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, nta kirogoya iyo ari yo yose.” Ayo magambo asusurutsa umutima ni yo asoza igitabo cyahumetswe cy’Ibyakozwe n’Intumwa.
21. Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rwa Pawulo igihe yari mu nzu yari afungiwemo?
21 Ni irihe somo dushobora kuvana ku rugero rwa Pawulo? Igihe Pawulo yari afunzwe, ntiyashoboraga kujya kubwiriza ku nzu n’inzu. Ariko kandi, yakomeje kurangwa n’icyizere, akabwiriza abantu bose bamuganaga. Muri iki gihe, hari abagaragu b’Imana benshi bafungwa barengana, bazira ukwizera kwabo. Kimwe na Pawulo, na bo bakomeza kugira ibyishimo kandi bagakomeza kubwiriza. Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu dukunda baheze mu nzu, wenda bakaba bari mu bigo byita ku bageze mu za bukuru cyangwa ku barwayi. Bakora uko bashoboye bakabwiriza abaganga, abaza kubasura n’abandi bantu baza aho baba. Baba bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye. Mbega ukuntu twishimira urugero batanga!
22. (a) Ni iki kidufasha kurushaho gusobanukirwa igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa? (Reba agasanduku kari hejuru.) (b) Ni iki wiyemeje mu gihe utegereje iherezo ry’iyi si ishaje?
22 Uko bigaragara, hari amasomo menshi dushobora kuvana ku ntumwa za Yesu hamwe n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bavugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ku birebana no gukomeza kuba maso. Mu gihe dutegereje iherezo ry’iyi si ishaje, nimucyo twiyemeze kwigana abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere mu birebana no gushira amanga no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nta nshingano dushobora kugira ubu yaruta iyo kubwiriza iby’ubwami bw’Imana “mu buryo bunonosoye.”—Ibyak 28:23.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]
“IGITABO CY’IBYAKOZWE N’INTUMWA NTIKIZONGERA KUNKOMERERA”
Igihe umugenzuzi usura amatorero yari amaze gusoma igitabo ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye,’ yagaragaje uko yumvise ameze, agira ati “igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ntikizongera kunkomerera.” Yari yarasomye igitabo cya Bibiliya cy’Ibyakozwe n’Intumwa incuro nyinshi, ariko nyuma yo gusoma icyo gitabo gishya ni bwo yumvise arushijeho gusobanukirwa ibyo yasomaga mu Byakozwe n’Intumwa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Umumarayika yanyujije Petero ku rugi runini rw’icyuma rwo ku irembo