Ikibazo cya 2: Bizangendekera bite nimfa?
ROMAN yari akiri muto igihe incuti ye yahitanwaga n’impanuka y’imodoka. Yagize ati “urupfu rw’incuti yanjye rwaranshegeshe cyane. Nyuma y’iyo mpanuka, namaze imyaka myinshi nibaza uko bitugendekera iyo dupfuye.”
Kuki kwibaza icyo kibazo bikwiriye?
Abantu muri kamere yabo bumva batapfa. Uko imyaka dufite yaba ingana kose, ntituba twifuza gupfa. Abantu benshi batinya ibizababaho nyuma yo gupfa.
Bamwe basubiza bate icyo kibazo?
Abantu benshi bizera ko hari ikintu runaka kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo amaze gupfa. Bizera ko abantu beza bahabwa ingororano mu ijuru, mu gihe ababi bo bababazwa iteka bitewe n’ibyaha byabo. Abandi bo batekereza ko iyo umuntu apfuye adakomeza kubaho kandi ko amaherezo yibagirana burundu.
Ni iki ibyo bisubizo byumvikanisha?
Igisubizo cya mbere cyumvikanisha ko iyo umuntu apfuye, ataba mu by’ukuri apfuye. Icya kabiri cyumvikanisha ko kubaho nta cyo bimaze. Abumva ko kubaho nta cyo bimaze bashobora kugira imitekerereze ikocamye, bakavuga bati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa.”—1 Abakorinto 15:32.
Ni iki Bibiliya yigisha?
Bibiliya ntiyigisha ko hari ikintu runaka kiba mu muntu gikomeza kubaho iyo apfuye. Imana yahumekeye Umwami Salomo maze arandika ati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). ‘Udafite icyo azi’ ntamenya imimerere arimo. Nta byiyumvo aba afite kandi nta cyo yakora. Ku bw’ibyo, umuntu wapfuye ntashobora gufasha uriho cyangwa ngo abe yamugirira nabi.
Mu buryo bunyuranye n’ibyo abantu benshi bemera, Imana ntiyaremye abantu ifite umugambi w’uko amaherezo bazapfa. Igihe yaremaga umuntu wa mbere ari we Adamu, yamuhaye ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Imana yavuze ibihereranye n’urupfu ubwo yabwiraga Adamu igihano yari guhabwa mu gihe yari kuba atumviye. Yabujije Adamu kurya ku mbuto z’igiti kimwe, hanyuma imuha umuburo w’uko nazirya ‘azapfa’ nta kabuza (Intangiriro 2:17). Iyo Adamu na Eva bakomeza kumvira Imana, bo n’abari kubakomokaho bose bari kubaho iteka ku isi.
Adamu yahisemo kwirengagiza umuburo Imana yari yaramuhaye. Igihe yangaga kumvira Imana, yakoze icyaha, akaba ari yo mpamvu yapfuye (Abaroma 6:23). Nta kintu runaka cyari muri Adamu cyakomeje kubaho amaze gupfa. Ahubwo igihe yapfaga byarangiriye aho. Imana yabwiye Adamu iti “uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira” (Intangiriro 3:19). Kubera ko twese twakomotse kuri Adamu, yaturaze icyaha n’urupfu.—Abaroma 5:12.
Nubwo Adamu yahisemo kutumvira, Imana izasohoza umugambi wayo w’uko abantu batunganye bakomoka kuri Adamu batura ku isi bakayuzura (Intangiriro 1:28; Yesaya 55:11). Vuba aha Yehova azazura abenshi mu bapfuye. Intumwa Pawulo yavuze iby’icyo gihe agira ati “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.
Roman twigeze kuvuga yize Bibiliya maze amenya icyo yigisha ku birebana n’urupfu no ku birebana na Yehova Imana. Ibyo yamenye byaramufashije cyane. Soma inkuru ye mu ngingo y’iyi gazeti ifite umutwe uvuga ngo Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.