TWIGANE UKWIZERA KWABO
“Yabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo”
NI MU rukerera, umuseke uratambitse. Mu kibaya gikikije umugi wa Yeriko umucyo ni wose. Rahabu arungurukiye mu idirishya ry’inzu ye, abona ingabo z’Abisirayeli ziremye inteko, ziteguye kugaba igitero kuri uwo mugi. Igihe zatangiraga urugendo zigiye kongera kuzenguruka uwo mugi, ivumbi ryahise ritumuka mu kirere, hongera kumvikana urusaku rwinshi rw’amahembe.
Rahabu yari atuye muri uwo mugi wa Yeriko. Yari azi imihanda yo muri uwo mugi, amazu yaho, amasoko yaho yahoraga ahinda n’amaduka yaho. Nanone kandi yari azi abaturage baho neza. Uko Abisirayeli bagendaga bazenguruka umugi incuro imwe ku munsi, yarushagaho kwiyumvisha uko ubwoba abaturage bari bafite bwiyongeraga uko bukeye n’uko bwije. Nubwo urusaku rw’amahembe bavuzaga rwumvikanaga mu mihanda y’i Yeriko no ku karubanda, Rahabu we nta bwoba yari afite kandi ntiyari yihebye nk’abandi baturage bo muri uwo mugi.
Igihe ingabo z’Abisirayeli zabyukaga kare mu gitondo zigatangira kuzenguruka uwo mugi ku munsi wa karindwi, Rahabu yarazitegerezaga. Yabonye abatambyi bari kumwe na zo bavuza amahembe batwaye n’isanduku yera, ari cyo kimenyetso cy’uko Yehova Imana yabo yari kumwe na bo. Ngaho sa n’umureba afashe umugozi utukura wari umanitse mu idirishya ry’inzu ye, ryari ahagana inyuma ku rukuta runini rw’i Yeriko. Uwo mugozi wamwibutsaga ko agomba kugira icyizere cy’uko we n’abari bagize umuryango we bari kuzarokoka irimbuka ry’uwo mugi. Ese Rahabu yari umugambanyi? Oya rwose! Yehova si ko yamubonaga. Ahubwo yabonaga ko ari umugore ufite ukwizera gukomeye. Reka duse n’abasubira inyuma dutangire inkuru ya Rahabu, turebe n’isomo twamukuraho.
YARI INDAYA
Rahabu yari indaya. Bamwe mu bantu bo mu gihe cyashize basobanuraga Bibiliya bumvise ibyo bidashoboka, maze bavuga ko Rahabu yari afite inzu yakodeshaga, abashyitsi bashoboraga gucumbikamo. Icyakora aho kugira ngo Bibiliya ihishe ukuri, igaragaza neza ko yari indaya (Yosuwa 2:1; Abaheburayo 11:31; Yakobo 2:25). Birashoboka ko mu muco w’Abanyakanani, umwuga w’uburaya wari wemewe. Ariko kandi, ibyo ntibyabujije Rahabu kumva ko uwo mwuga udakwiriye, kuko twese dufite umutimanama udufasha gutandukanya ikibi n’icyiza (Abaroma 2:14, 15). Rahabu ashobora kuba yarumvaga atewe isoni n’iyo mibereho ye. Kimwe n’abandi bakora uwo mwuga muri iki gihe, ashobora kuba yarawukoraga by’amaburakindi, agira ngo abone icyatunga umuryango we.
Nta gushidikanya ko na we yifuzaga kubaho neza nk’abandi. Igihugu yari atuyemo cyari cyuzuyemo urugomo, guta umuco, kuryamana kw’abafitanye isano no kuryamana n’inyamaswa (Abalewi 18:3, 6, 21-24). Ibintu by’akahebwe byahaberaga byaterwaga ahanini n’idini ryabo. Mu nsengero hakorerwaga ibikorwa by’uburaya, kandi iyo babaga basenga imana z’ibinyoma, urugero nka Bayali na Moleki, batwikaga abana bazima babatambira ibyo bigirwamana.
Yehova yarebaga ibyarimo bibera i Kanani. N’ikimenyimenyi, amaze kubona ibikorwa bibi by’Abanyakanani, yaravuze ati ‘icyo gihugu kiranduye. Nzakiryoza icyaha cyacyo kandi abaturage bacyo bazacyirukanwamo’ (Abalewi 18:25). ‘Kuryozwa ibyaha’ byabo byari bikubiyemo iki? Ishyanga rya Isirayeli ryari ryarahawe isezerano rigira riti “Yehova Imana yawe azirukana ayo mahanga imbere yawe buhoro buhoro” (Gutegeka kwa Kabiri 7:22). Imyaka ibarirwa mu magana mbere yaho, Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu ko urubyaro rwe rwari kuzatura muri icyo gihugu, kandi nk’uko tubizi ‘Imana ntishobora kubeshya.’—Tito 1:2; Intangiriro 12:7.
Icyakora, Yehova yari yaranaciye iteka ryo gutsemba amoko amwe n’amwe yo muri icyo gihugu (Gutegeka kwa Kabiri 7:1, 2). Kubera ko Yehova ari “umucamanza w’isi yose,” yari asobanukiwe ukuntu ibibi byari byarashinze imizi muri bo n’ukuntu bari barangiritse mu by’umuco (Intangiriro 18:25; 1 Ibyo ku Ngoma 28:9). Tekereza kuri Rahabu wabaga ahantu nk’aho! Gerageza kwiyumvisha uko yumvise ameze igihe yumvaga inkuru zivuga iby’Abisirayeli. Nanone yari yarumvise ukuntu Imana yayoboye Abisirayeli bari baragizwe abacakara, bakanesha ingabo z’Abanyegiputa, zari zikomeye kurusha izindi zose zariho icyo gihe. Icyo gihe noneho umugi wa Yeriko ni wo wari wugarijwe n’Abisirayeli! Icyakora, abari batuye uwo mugi bakomeje ibikorwa byabo bibi. Ibyo bidufasha kumva neza impamvu Bibiliya ivuga ko Abanyakanani Rahabu yakomokagamo, ‘batumviye.’—Abaheburayo 11:31.
Rahabu we yari atandukanye na bo. Ashobora kuba yaramaze imyaka myinshi atekereza ku byo yumvise ku Bisirayeli n’Imana yabo Yehova. Yari atandukanye rwose n’abandi Banyakanani! Yamenye ko Yehova ari Imana irwanirira ubwoko bwayo aho kubukandamiza, Imana itanga amahame mbwirizamuco bagendaraho yo mu rwego rwo hejuru, aho kuyatesha agaciro. Yanamenye ko Yehova ari Imana iha abagore agaciro, aho kuba ibikoresho bigurwa, bikagurishwa hagamijwe guhaza irari ry’ibitsina. Nanone ntiyabonaga ko abagore ari abo gushorwa mu bikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana. Igihe Rahabu yamenyaga ko Abisirayeli bakambitse ku ruzi rwa Yorodani, biteguye kugaba igitero mu mugi wabo, ashobora kuba yaragize ubwoba yibaza uko byari kugendekera abo mu muryango we. Ese Yehova yaba yarabonye Rahabu, kandi agaha agaciro imico myiza ye?
Muri iki gihe hari abantu benshi bameze nka Rahabu. Bumva ko bari mu buzima badashobora kwivanamo, bubatesha agaciro kandi bukabavutsa ibyishimo. Bumva ko nta wubitayeho cyangwa ngo abahe agaciro. Ibyabaye kuri Rahabu biraduhumuriza, bikatwibutsa ko Imana yita kuri buri wese muri twe. Nubwo twaba twumva nta gaciro na gake dufite, Imana ‘ntiri kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Iduhora hafi kandi iba yiteguye guhumuriza abantu bose bayizera. Ese na Rahabu yari afite ukwizera nk’uko?
YAKIRIYE ABATASI
Umunsi umwe, mbere y’uko Abisirayeli batangira kuzenguruka umugi wa Yeriko, abashyitsi baje kwa Rahabu atabazi. Nubwo abo bagabo babiri bibwiriga ko nta wuri bubamenye, ntibyari byoroshye kuko abantu bo muri uwo mugi bari baryamiye amajanja, biteguye gufata umuntu uwo ari we wese bakekaho kuba intasi y’Abisirayeli. Rahabu we ashobora kuba yarahise amenya abo ari bo. Yabonye ko abo bagabo atari abo muri ako gace, ariko anabona ko batashakaga indaya, ahubwo ko bishakiraga icumbi gusa.
Mu by’ukuri, abo bagabo bombi bari intasi ziturutse mu nkambi y’Abisirayeli. Umugaba mukuru w’ingabo wabo ari we Yosuwa, yari yabatumye kuneka ngo barebe aho Yeriko ifite imbaraga n’aho ifite intege nke. Uwo mugi ni wo wa mbere w’i Kanani Abisirayeli bari bagiye kwigarurira, kandi birashoboka ko ari wo wari ufite ingabo zikomeye kurusha indi migi. Yosuwa yagiraga ngo amenye uko urugamba barimo bitegura rwari kuzaba rumeze. Abo bagabo ntibapfuye kwinjira mu nzu ya Rahabu gusa. Nta handi bari kujya muri uwo mugi ngo bagende nta wubabonye, uretse mu nzu y’indaya. Biranashoboka ko abo batasi bari kumenya amakuru y’ingenzi bari kumva binyuze ku biganiro abantu baje muri iyo nzu bari kugirana, dore ko nta cyo bari kuba bitayeho.
Bibiliya ivuga ko Rahabu ‘yakiriye neza intumwa’ (Yakobo 2:25). Nubwo na we yabakekaga amababa yibaza abo ari bo n’ikibagenza, yarabacumbikiye. Ashobora kuba yari yizeye ko yari kumenya byinshi ku Mana yabo Yehova.
Icyakora, intumwa ziturutse ku mwami w’i Yeriko zahise zihagera mu buryo butunguranye. Byari byamenyekanye ko abatasi bo muri Isirayeli bagiye mu nzu ya Rahabu. Rahabu yari gukora iki? Ese iyo aza gukingira ikibaba abo banyamahanga babiri, ntiyari kuba ashyize mu kaga ubuzima bwe n’ubw’umuryango we wose? Ese iyo abantu b’i Yeriko baza gusanga yacumbikiye abo banzi, ntibari kumwicana n’abe bose? Ku rundi ruhande, Rahabu yari yamaze kumenya neza iby’abo bagabo. Ese niba yari yamaze kumenya ko Yehova ari Imana ikomeye kurusha iyo yasengaga, ubwo ntibwari uburyo yari abonye bwo kugaragaza ko ashyigikiye iyo Mana?
Nubwo nta gihe Rahabu yari afite cyo kubitekerezaho, yari umunyabwenge ku buryo yahise agira icyo akora vuba na bwangu. Yasabye ba batasi kwihisha mu miba y’ibyatsi yari yanitse hejuru ku gisenge cy’inzu ye. Hanyuma yabwiye intumwa zari zoherejwe n’umwami ati “ni koko abo bagabo baje iwanjye, ariko sinamenye aho bari baturutse. Byageze nimugoroba igihe cyo gukinga amarembo abo bagabo barasohoka. Sinzi iyo bagiye. Nimwihute mubakurikire, murabafata” (Yosuwa 2:4, 5). Sa n’ureba Rahabu yitegereza izo ntumwa z’umwami. Ese yaba yari afite impungenge z’uko ziri bubone ko afite ubwoba?
Amayeri ye yagize akamaro. Abo bagabo bahise babakurikira, bagenda berekeje ku byambu bya Yorodani (Yosuwa 2:7). Rahabu agomba kuba yariruhukije. Yakoresheje uburyo bworoheje ajijisha abo bagabo b’abicanyi batari bakwiriye kubwizwa ukuri, maze akiza abagaragu ba Yehova b’inzirakarengane.
Rahabu yahise asanga ba batasi bombi ku gisenge maze ababwira ibyo yari amaze gukora. Nanone yabahishuriye ikintu cy’ingenzi cyane. Yababwiye ko abaturage bo muri uwo mugi bari batewe ubwoba n’ingabo zari zigiye kubatera. Iyo nkuru nziza igomba kuba yarashimishije abo batasi. Abo Banyakanani babi bari bahahamutse bitewe no gutinya imbaraga za Yehova, Imana ya Isirayeli. Nyuma yaho Rahabu yahishuye ikintu gishishikaje cyane cy’ingenzi kuri twe. Yaravuze ati ‘Yehova Imana yanyu ni Imana hejuru mu ijuru no hasi ku isi’ (Yosuwa 2:11). Inkuru yari yarumvise kuri Yehova zari zihagije ngo abone ko Imana y’Abisirayeli ari yo yari akwiriye kwiringira. Ibyo byatumye yizera Yehova.
Rahabu yari yizeye neza ko Yehova yari kuzafasha abagize ubwoko bwe bagatsinda urugamba. Ni yo mpamvu yinginze abo batasi ngo bazamukize we n’umuryango we. Abo batasi barabimwemereye, ariko bamusaba ko yababikira ibanga. Nanone bamubwiye ko agomba kumanika umugozi uboshye mu budodo bw’umutuku mu idirishya ry’inzu ye riri ku nkike y’umugi, kugira ngo ingabo niziza zizamurinde we n’umuryango we.—Yosuwa 2:12-14, 18.
Hari isomo ry’ingenzi dushobora kuvana ku kwizera kwa Rahabu. Bibiliya ivuga ko “kwizera guturuka ku byo umuntu yumvise” (Abaroma 10:17)! Kuba yarumvise inkuru zizewe z’uko Yehova afite imbaraga kandi ko ari Imana ikunda ubutabera, byatumye amwizera kandi aramwiringira. Muri iki gihe, twe tuzi byinshi kuri Yehova. Ese tuzihatira kumumenya no kumwizera, dushingiye ku byo twiga mu Ijambo rye Bibiliya?
IGIHOME GIKOMEYE KIRIDUKA
Abo batasi bombi bumviye inama Rahabu yabagiriye, bamanukira ku mugozi wari uziritse ku idirishya, bahita baburira mu misozi. Mu bihanamanga byo mu majyaruguru y’umugi wa Yeriko hari ubuvumo bwinshi abo batasi bashoboraga kwihishamo, mbere yo gusubira mu nkambi y’Abisirayeli bajyanye inkuru nziza bakuye kwa Rahabu.
Abari batuye mu mugi wa Yeriko bagomba kuba baratewe ubwoba no kumva ko Yehova yahagaritse mu buryo bw’igitangaza uruzi rwa Yorodani, Abisirayeli bakambukira ku butaka bwumutse (Yosuwa 3:14-17). Ariko Rahabu we, izo nkuru zarushagaho kumuha gihamya y’uko yari afite impamvu zumvikana zo kwizera Yehova.
Amaherezo igihe cyarageze Abisirayeli batangira kuzenguruka umugi wa Yeriko. Bawuzengurutse iminsi itandatu, buri munsi bakaba barawuzengurukaga incuro imwe. Ariko ku munsi wa karindwi bakoze ikintu kidasanzwe. Nk’uko byavuzwe mu ntangiriro z’iyi ngingo, urwo rugendo rwatangiye mu gitondo kare izuba rirashe. Ingabo zimaze kuwuzenguruka incuro imwe, zarakomeje zirawuzenguruka, zibikora incuro nyinshi (Yosuwa 6:15). Ariko se abo Bisirayeli bari mu biki?
Amaherezo igihe izo ngabo zari zimaze kuwuzenguruka incuro ndwi kuri uwo munsi wa karindwi, zagize zitya zirahagarara ntizongera no kuvuza amahembe. Habaye ituze ridasanzwe. Abari muri uwo mugi bagomba kuba bari bakutse umutima. Igihe cyaje kugera Yosuwa aha ingabo z’Abisirayeli ikimenyetso, na zo zirangururira rimwe amajwi yazo, ku buryo n’uwari iyo bigwa yashoboraga kuzumva. Ese abarinzi b’umugi bari ku nkuta z’i Yeriko baba baraketse ko icyo ari igitero cy’ingabo zivuza induru gusa? Niba baranabitekereje, byabaye akanya gato. Inkuta nini cyane z’umugi wa Yeriko bari bahagazeho zagize zitya zitangira gutigita, ziriyasa, maze ubundi zihita ziriduka! Mu gihe ivumbi ry’izo nkuta ryatumukaga, hari agace k’urukuta kasigaye gahagaze. Inzu ya Rahabu ni yo yari yakomeje guhagarara. Ibyo byatewe n’iki? Byatewe no kwizera kwe. Tekereza ukuntu agomba kuba yarumvise ameze, amaze kubona ukuntu Yehova yamurinze, akamurokorana n’umuryango we!a—Yosuwa 6:10, 16, 20, 21.
Abagaragu ba Yehova na bo bubashye Rahabu bitewe no kwizera yagaragaje. Igihe babonaga inzu imwe rukumbi ari yo isigaye ihagaze mu matongo y’uwo mugi, bamenye ko Yehova ari kumwe n’uwo mugore. We n’abagize umuryango we barokotse irimbuka ry’uwo mugi warangwaga n’ibikorwa bibi. Urugamba rurangiye, Rahabu na we yemerewe gutura hafi y’inkambi y’Abisirayeli. Igihe cyaje kugera Rahabu aba umwe mu baturage b’Abayahudi. Yashakanye n’umugabo witwaga Salumoni. Babyaye umwana w’umuhungu witwa Bowazi, na we akura afite ukwizera gukomeye. Uwo na we yaje gushakana na Rusi wari Umumowabukazi (Rusi 4:13, 22).b Umwami Dawidi na Yesu Kristo ubwe ari we Mesiya, bakomotse mu muryango wa Rahabu waranzwe n’ukwizera kudasanzwe.—Yosuwa 6:22-25; Matayo 1:5, 6, 16.
Inkuru ya Rahabu igaragaza ko nta muntu n’umwe udafite agaciro mu maso ya Yehova. Twese aratureba kandi akamenya ibiri mu mutima wacu. Iyo abonye umuntu ufite ukwizera nk’ukwa Rahabu biramushimisha cyane. Ukwizera yari afite kwatumye agira icyo akora. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko “yabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo” (Yakobo 2:25). Birakwiriye rwose ko twigana ukwizera kwe!
a Birashishikaje kuba Yehova yarubahirije isezerano abatasi bahaye Rahabu.
b Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana na Rusi na Bowazi, reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Mwigane ukwizera kwabo,” zo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga n’iya 1 Ukwakira 2012.