Ese Imana yemera ibikorwa mpuzamatorero?
“Ese idini rituma twunga ubumwe, cyangwa ritubibamo amacakubiri?” Icyo kibazo cyabajijwe abasomyi b’ikinyamakuru cyo muri Ositaraliya (The Sydney Morning Herald). Abenshi mu bashubije, ni ukuvuga abagera kuri 89 ku ijana, bavuze ko idini ritubibamo amacakubiri.
ABASHYIGIKIRA ibikorwa mpuzamatorero bo si uko babibona. Eboo Patel washinze umuryango uhuza urubyiruko rwo mu madini atandukanye, yaravuze ati “nta dini na rimwe ritagira ibikorwa birangwa n’impuhwe, . . . ngo ryite ku bidukikije cyangwa ngo rishishikarize abantu kugira umuco wo kwakira abashyitsi.”
Koko rero, idini ry’Ababuda, Abagatolika, Abaporotesitanti, Abahindu, Abisilamu n’andi menshi, yagiye yishyira hamwe kugira ngo arwanye ubukene, aharanire uburenganzira bw’ikiremwamuntu, arwanye ibyo gutega za mine mu butaka kandi yite ku bibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije. Amadini atandukanye yagiye agirana ibiganiro bigamije kwimakaza ubwumvikane no kungurana ibitekerezo. Ayo madini yagiye agira ibirori byo kwishimira ko yunze ubumwe nubwo atandukanye, abayoboke bayo bakabyizihiza bakora ibintu bitandukanye, urugero nko gucana buji, kuririmba no gusenga.
Ese ibikorwa mpuzamatorero ni byo bizakemura amakimbirane arangwa hagati y’amadini? Ese Imana yifashisha ibikorwa mpuzamatorero kugira ngo isi irusheho kuba nziza?
KUGIRA NGO UBUMWE BUGERWEHO BISABA IKI?
Umwe mu miryango mpuzamatorero ikomeye ku isi, wemeza ko ufite abanyamuryango baturuka mu madini 200 yo mu bihugu 76. Uwo muryango wavuze ko intego yawo y’ibanze ari “ukwimakaza imikoranire y’amatorero mu bikorwa bya buri munsi kandi mu buryo burambye.” Icyakora byaragaragaye ko kubivuga byoroshye, ariko kubigeraho bikaba ibindi bindi. Urugero, abashinze uwo muryango bavuze ko inyandiko ikubiyemo amahame remezo awugenga, yashyizwemo amagambo atoranyije neza, kugira ngo adakomeretsa abayoboke bayisinyeho bo mu madini atandukanye n’andi ya gakondo. Kubera iki? Kimwe mu byo batabashije kuvugaho rumwe, ni ukwemeza niba ijambo “Imana” rigomba kugaragara muri iyo nyandiko. Ibyo byatumye birinda kugira aho bandika iryo jambo.
None se niba ayo madini yarirengagije Imana muri ayo mahame yayo, idini ryaba rimaze iki? Uretse n’ibyo se, iryo huriro ryabo ryaba ritandukaniye he n’indi miryango y’abagiraneza cyangwa ifasha abatishoboye? Ni yo mpamvu iryo huriro ubwaryo rivuga ko atari iryo mu rwego rw’idini, ahubwo ko ari “umuryango uharanira ubufatanye.”
ESE KWIMAKAZA IBIKORWA BYIZA BIRAHAGIJE?
Dalai Lama wamamaye cyane mu gushyigikira ibikorwa mpuzamatorero, yaravuze ati “amadini akomeye yose agendera ku mahame y’ibanze amwe, ni ukuvuga urukundo, impuhwe n’imbabazi.” Yunzemo ati “icy’ingenzi ni uko ayo mahame yagombye kutuyobora mu mibereho yacu ya buri munsi.”
Nta wahakana ko urukundo, impuhwe n’imbabazi ari imico y’ingenzi. N’ubundi kandi, Yesu yavuze ibirebana n’itegeko riruta ayandi agira ati “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Ariko se idini ry’ukuri ni iryimakaza ibikorwa byiza gusa?
Intumwa Pawulo yavuze ibirebana n’abantu benshi bavugaga ko bakorera Imana mu gihe cye, agira ati “ndahamya ko bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri.” Ikibazo abo bantu bari bafite ni ikihe? Pawulo yavuze ko “kuba bataramenye gukiranuka kw’Imana,” byatumye ‘bashaka kwishyiriraho ukwabo bwite’ (Abaroma 10:2, 3). Ishyaka ryabo n’ukwizera kwabo nta cyo byari bimaze kuko batari bafite ubumenyi nyakuri ku birebana n’ibyo Imana ibasaba.—Matayo 7:21-23.
ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIKORWA MPUZAMATORERO
Yesu yaravuze ati “hahirwa abaharanira amahoro” (Matayo 5:9). Yesu yashyiraga mu bikorwa ibyo yigishaga. Ibyo yabikoze yimakaza ibikorwa byo kwirinda urugomo no kugeza ubutumwa bw’amahoro ku bantu bo mu madini atandukanye (Matayo 26:52). Abitabiriye inyigisho ze baranzwe n’urukundo, ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye (Abakolosayi 3:14). Ese intego ya Yesu yari iyo guhuza abantu b’ingeri zose, kugira ngo bashobore kubana mu mahoro? Ese yaba yarifatanyije n’abandi mu bikorwa by’idini?
Abayobozi b’udutsiko tw’idini ry’Abafarisayo n’Abasadukayo barwanyije Yesu cyane, bashaka no kumwica. Yabyitwayemo ate? Yabwiye abigishwa be ati “nimubareke. Ni abarandasi bahumye” (Matayo 15:14). Yesu ntiyigeze yemera ko hari isano iyo ari yo yose yo mu rwego rw’idini yari afitanye n’abo bantu.
Nyuma yaho, i Korinto mu Bugiriki hashinzwe itorero rya gikristo. Uwo mugi wari utuwe n’abantu bafite imico itandukanye n’amadini atandukanye. None se Abakristo bari kwitwara bate mu mugi nk’uwo? Intumwa Pawulo yarabandikiye ati “ntimukifatanye n’abatizera.” Kubera iki? Pawulo yarababwiye ati “Kristo na Beliyali bahuriye he? Cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?” Hanyuma yatanze inama igira iti “nuko rero muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo.”—2 Abakorinto 6:14, 15, 17.
Bibiliya igaragaza neza ko ibikorwa mpuzamatorero bitemewe. Ariko ushobora kwibaza uti “none se ubumwe bwagerwaho bute?”
UKO TWAKUNGA UBUMWE BY’UKURI
Hari icyogajuru kizenguruka isi (The International Space Station), gikoranywe ubuhanga buhambaye bitewe n’uko ibihugu bigera kuri 15 byagikoreye hamwe. Ese utekereza ko uwo mushinga wari kugerwaho, iyo ibyo bihugu bitemeranya ku gishushanyo mbonera cyawo?
Ahanini uko ni ko ibintu byifashe ku birebana n’ibikorwa mpuzamatorero byo muri iki gihe. Nubwo ayo madini agerageza gukorera hamwe no kubahana, nta gishushanyo mbonera cyo kubaka ukwizera kumwe bari bemeranyaho. Ibyo rero bituma bakomeza gutandukanywa n’ibibazo bishingiye ku myizerere n’ibindi byo mu rwego rw’umuco.
Bibiliya ikubiyemo amahame y’Imana yagereranywa n’igishushanyo mbonera. Ayo mahame ni yo twagombye gukurikiza mu mibereho yacu. Ababigenje batyo batsinze ikibazo cy’urwikekwe bari bafite rushingiye ku moko no ku idini, kandi bitoza gukorana mu mahoro, bunze ubumwe. Imana yabivuze mbere y’igihe igira iti “nzahindura ururimi rw’abantu bo mu mahanga rube ururimi rutunganye kugira ngo bose bambaze izina rya Yehova, no kugira ngo bose bamukorere bafatanye urunana.” Ubwo bumwe buturuka ku mahame arebana no gusenga Imana agereranywa n’“ururimi rutunganye.”—Zefaniya 3:9; Yesaya 2:2-4.
Abahamya ba Yehova bagutumiriye kuzaza ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’aho utuye, kugira ngo wirebere uko babana mu mahoro kandi bunze ubumwe.—Zaburi 133:1.