IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO
Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari?—Igice cya 2
Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Kaniziyo yasubiye gusura umugabo witwa Yohani.
INZOZI ZA NEBUKADINEZARI MURI MAKE
Kaniziyo: Yoha, nishimiye kongera kukubona. Nshimishwa buri gihe n’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya tugirana buri cyumweru.a Amakuru ki se?
Yohani: Nari ndaho.
Kaniziyo: Nshimishijwe n’uko umerewe neza. Ubushize twaganiriye ku mpamvu Abahamya ba Yehova bavuga ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914.b Igihe twaganiraga, twabonye ibimenyetso by’ingenzi bibigaragaza mu buhanuzi buri mu gice cya 4 cy’igitabo cyo muri Bibiliya cya Daniyeli. Ese waba wibuka ibyanditse muri icyo gice?
Yohani: Havugwa iby’inzozi z’igiti kinini Umwami Nebukadinezari yarose.
Kaniziyo: Yego rwose. Nebukadinezari yarose igiti kirekire cyane cyakuze kikagera mu ijuru. Yumvise umumarayika w’Imana ategeka ko icyo giti gitemwa, ariko igishyitsi cyacyo n’imizi yacyo bikaguma mu butaka. Nyuma y’“ibihe birindwi” icyo giti cyari kuzashibuka.c Nanone twabonye impamvu ubwo buhanuzi bufite isohozwa ry’uburyo bubiri. Ese waba wibuka uko bwasohoye ku ncuro ya mbere?
Yohani: Harya ntibwasohoreye kuri Nebukadinezari ubwe? Yamaze imyaka irindwi yarataye ubwenge.
Kaniziyo: Ni byo rwose. Nebukadinezari yamaze igihe yarataye ubwenge, kandi muri icyo gihe ntiyari agitegeka. Ariko mu isohozwa ryagutse ry’ubwo buhanuzi, ubutegetsi bw’Imana bwari kumara ibihe birindwi budategeka. Nk’uko twabibonye, ibihe birindwi byatangiye igihe Yerusalemu yarimburwaga mu wa 607 Mbere ya Yesu. Kuva icyo gihe, nta bandi bami bo ku isi bongeye gutegeka ubwoko bwa Yehova Imana bamuhagarariye. Icyakora ku iherezo ry’ibihe birindwi, Imana yari kuzashyiraho Umutegetsi mushya wo mu ijuru, kugira ngo ategeke ubwoko bwayo. Mu yandi magambo, ku iherezo ry’ibihe birindwi ni bwo Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwari kuzatangira gutegeka. Mu kiganiro twagiranye, twabonye igihe ibihe birindwi byatangiriye. Ubwo rero, turamutse tumenye uko ibyo bihe birindwi bireshya, byadufasha kumenya igihe Ubwami bw’Imana bwatangiriye gutegeka. Ese kugeza aha turi kumwe?
Yohani: Yego rwose. Iri subiramo rimfashije kwibuka byose.
Kaniziyo: Urakoze cyane. Reka noneho dutangire dusuzuma uko ibyo bihe birindwi bireshya. Nongeye gusoma iby’iyi ngingo kugira ngo niyibutse ibintu by’ingenzi. Ndi bugerageze kubigusobanurira uko nshoboye kose.
Yohani: Nta kibazo.
IMINSI Y’IMPERUKA YATANGIYE IBIHE BIRINDWI BIRANGIYE
Kaniziyo: Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi buvuga ibya Nebukadinezari, ibihe birindwi byari bihwanye n’imyaka irindwi nyamyaka. Ariko mu isohozwa ryagutse rirebana n’Ubwami bw’Imana, ibyo bihe birindwi bigomba kuba bimara igihe kirekire kuruta iyo myaka irindwi.
Yohani: None se ni iki kibigaragaza?
Kaniziyo: Icya mbere, wibuke ko ibihe birindwi byatangiye mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, igihe Yerusalemu yarimburwaga. Turamutse dutangiye kubara duhereye muri uwo mwaka, imyaka irindwi yarangira mu wa 600 Mbere ya Yesu. Ariko nta kintu gifatika cyabaye muri uwo mwaka gifitanye isano n’ubutegetsi bw’Imana. Nanone nk’uko twabibonye ubushize, nyuma y’ibinyejana byinshi ubwo Yesu yari ku isi, yavuze ko ibyo bihe birindwi byari bitararangira.
Yohani: Aaa! Ndabyibutse.
Kaniziyo: Ubwo rero, ibyo bihe birindwi ntibigereranya imyaka nyamyaka, ahubwo bigomba kuba bigereranya igihe kirekire kurushaho.
Yohani: None se ibyo bihe bireshya bite?
Kaniziyo: Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe gifitanye isano ya bugufi n’icya Daniyeli, kidufasha kumenya neza uko ibihe birindwi bireshya. Icyo gitabo kivuga ko ibihe bitatu n’igice bireshya n’iminsi 1.260.d Ubwo rero, ibihe birindwi, ni ukuvuga ibihe bitatu n’igice ubikubye kabiri, bihwanye n’iminsi 2.520. Kugeza aha se birumvikana?
Yohani: Rwose birumvikana. Ariko simbona aho bihuriye no kuba Ubwami bw’Imana bwaratangiye gutegeka mu mwaka wa 1914.
Kaniziyo: Reka turebe aho bihuriye. Mu buhanuzi bwa Bibiliya, hari igihe umunsi ugereranya umwaka.e Dukurikije rya tegeko rivuga ko umunsi uhwanye n’umwaka, ibihe birindwi byaba bingana n’imyaka 2.520. Iyo tubaze imyaka 2.520 duhereye mu wa 607 Mbere ya Yesu, tugera mu mwaka wa 1914.f Nguko uko twabonye ko ibihe birindwi byarangiye mu wa 1914, ari na bwo Yesu yatangiye gutegeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Kandi koko kuva muri uwo mwaka, ku isi hatangiye kuba ibintu bikomeye Bibiliya yahanuye ko byari kuzaranga iminsi y’imperuka.
Yohani: Ibyo bintu ni ibihe?
Kaniziyo: Reka dusuzume amagambo Yesu yavuze aboneka muri Matayo 24:7. Yavuze ibirebana n’igihe yari kuzaba atangiye gutegekera mu ijuru agira ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito.” Zirikana ko Yesu yavuze ko muri icyo gihe hari kuzabaho inzara n’imitingito. None se ntiwemera ko mu kinyejana gishize, ku isi habayeho inzara n’imitingito mu rugero rwagutse?
Yohani: Ibyo ni ukuri pe!
Kaniziyo: Muri uwo murongo, Yesu yanahanuye ko mu gihe cyo kuhaba kwe ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, hari kuzabaho intambara. Ubuhanuzi bwo mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe buvuga ko mu gihe cy’iminsi y’imperuka, hari kuzabaho intambara, atari mu gace kamwe gusa, ahubwo ku isi hose.g Ese uribuka igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yatangiriye?
Yohani: Ndabyibuka. Hari mu wa 1914, ari na bwo Yesu yatangiye gutegeka nk’uko urimo ubivuga. Uzi ko ntari narigeze mbona ko bifite aho bihuriye!
Kaniziyo: Iyo duhurije hamwe ubwo buhanuzi bwose bwo muri Bibiliya, bwaba ubuvuga iby’ibihe birindwi n’ubundi buvuga ibirebana n’iminsi y’imperuka, twibonera rwose ko ibyo ari ukuri. Abahamya ba Yehova bemera badashidikanya ko Yesu yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana mu wa 1914, kandi ko muri uwo mwaka ari bwo iminsi y’imperuka yatangiye.h
Yohani: Ndumva bitaraza neza.
Kaniziyo: Ibyo birumvikana neza rwose. Nk’uko nabikubwiye ubushize, kugira ngo nanjye mbisobanukirwe neza byantwaye igihe. Ariko nibura nizeye ko ikiganiro twagiranye cyagufashije kubona ko nubwo umwaka wa 1914 ubwawo utavugwa muri Bibiliya, ibyo Abahamya ba Yehova bizera ku birebana na wo bishingiye ku Byanditswe.
Yohani: Ni byo rwose! Nshishikazwa cyane n’ukuntu ibyo muvuze byose biba bishingiye ku mirongo y’Ibyanditswe, aho kuba ibitekerezo byanyu. Gusa njya nibaza impamvu gusobanukirwa iby’uyu mwaka bigoye! Kuki Imana itavuze mu buryo bweruye muri Bibiliya ko Yesu yari kuzatangira gutegekera mu ijuru mu mwaka wa 1914?
Kaniziyo: Yoha, ubajije ikibazo cyiza cyane. Koko rero, hari ibintu byinshi Ibyanditswe bitavuga mu buryo bweruye. Wa mugani se kuki Imana yandikishije Bibiliya ityo, ku buryo gusobanukirwa ibivugwamo bidusaba gushyiraho imihati? Reka wenda icyo kibazo tuzakiganireho ubutaha.
Yohani: Nta kibazo.
Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye gusobanuza Umuhamya wa Yehova uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
a Abahamya ba Yehova bakunda kuganira n’abantu kuri Bibiliya, ibyo bakabikora binyuze kuri porogaramu bagira yo kwigisha Bibiliya ku buntu.
b Reba ingingo igira iti “Ibiganiro bagirana na bagenzi babo—Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari?—Igice cya 1,” yasohotse mu nomero y’iyi gazeti yo ku ya 1 Ukwakira 2014.
c Reba muri Daniyeli 4:23-25.
d Reba Ibyahishuwe 12:6, 14.
e Reba mu Kubara 14:34 no muri Ezekiyeli 4:6.
f Reba imbonerahamwe ivuga ngo “Inzozi za Nebukadinezari zivuga iby’igiti.”
g Reba mu Byahishuwe 6:4.
h Reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.