Ese ‘usobanukirwa neza’ Ibyanditswe?
“Aha ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe.”—LUKA 24:45.
1, 2. Yesu yakomeje ate abigishwa be ku munsi yazutseho?
UMUNSI Yesu yazutseho wari utararangira. Abigishwa be babiri bajyaga mu mudugudu wari ku birometero bigera kuri cumi na kimwe uvuye i Yerusalemu. Kubera ko batari bazi ko Yesu yazutse, bari bashenguwe n’agahinda bitewe n’ibyari byarabaye. Mu buryo butunguranye, Yesu yarababonekeye ajyana na bo. Yahumurije abo bigishwa be. Yabikoze ate? Bibiliya igira iti “atangirira kuri Mose n’abandi bahanuzi bose abasobanurira ibintu byamuvuzweho mu Byanditswe byose” (Luka 24:13-15, 27). Ibyo byatumye imitima yabo igurumana kubera ko ‘yabasobanuriye neza’ Ibyanditswe.—Luka 24:32.
2 Kuri uwo mugoroba, abo bigishwa bombi basubiye i Yerusalemu. Igihe bageraga aho intumwa zari ziri, bazibwiye ibyari byababayeho. Mu gihe bari bakiganira, Yesu yarababonekeye. Icyakora intumwa ze zagize ubwoba. Zatangiye gushidikanya. Yesu yazikomeje ate? Bibiliya igira iti “aha ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe.”—Luka 24:45.
3. Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo, kandi se ni iki gishobora gutuma tubona umurimo mu buryo bushyize mu gaciro?
3 Kimwe n’abo bigishwa, natwe rimwe na rimwe dushobora kumva tubabaye cyane. Dushobora kuba duhugiye mu murimo w’Umwami, ariko tugacibwa intege n’uko tubona ko nta cyo tugeraho (1 Kor 15:58). Dushobora no gusa n’ababona ko abo twigisha batagira amajyambere. Bamwe muri bo bashobora no gutera Yehova umugongo. Twakora iki kugira ngo tubone umurimo dukora mu buryo bushyize mu gaciro? Ikintu gishobora kudufasha ni ugusobanukirwa neza icyo imigani ya Yesu iri mu Byanditswe Byera isobanura. Reka dusuzume itatu muri yo, turebe n’icyo itwigisha.
UMUNTU UTERA IMBUTO HANYUMA AKAGENDA AGASINZIRA
4. Umugani wa Yesu uvuga ibirebana n’umuntu utera imbuto hanyuma akagenda agasinzira usobanura iki?
4 Soma muri Mariko 4:26-29. Umugani wa Yesu uvuga ibirebana n’umuntu utera imbuto hanyuma akagenda agasinzira usobanura iki? Umuntu uvugwa muri uwo mugani agereranya buri mubwiriza w’Ubwami. Imbuto zigereranya ubutumwa bw’Ubwami bugezwa ku bantu bafite imitima itaryarya. Nk’uko bisanzwe, umuntu utera imbuto “nijoro arasinzira bwacya akabyuka.” Gukura kw’ikimera bifata igihe runaka, uhereye igihe cyaterewe kugeza igihe gisaruriwe. Muri icyo gihe ‘imbuto ziramera zigakura.’ Izo mbuto zirikuza ‘ubwazo,’ kandi zigenda zikura buhoro buhoro mu byiciro. Mu buryo nk’ubwo, gukura mu buryo bw’umwuka biba buhoro buhoro kandi mu byiciro. Iyo umuntu agize amajyambere akagera ubwo yumva ashaka gukorera Imana, yera imbuto mu buryo bw’uko yiyegurira Yehova maze akabatizwa.
5. Kuki Yesu yakoresheje umugani w’umuntu utera imbuto hanyuma akagenda agasinzira?
5 Kuki Yesu yakoresheje uwo mugani? Yashakaga kudufasha kubona ko Yehova ari we utuma ukuri gushinga imizi mu mitima y’ ‘ababa biteguye kukwemera’ (Ibyak 13:48; 1 Kor 3:7). Turatera kandi tukuhira, ariko si twe dukuza. Ntidushobora guhatira abantu gukura mu buryo bw’umwuka cyangwa ngo twihutishe imikurire yabo. Kimwe n’umuntu uvugwa mu mugani wa Yesu, ntitumenya uko bakura. Incuro nyinshi bakura tutabizi, twibereye mu mirimo yacu ya buri munsi. Icyakora nyuma y’igihe runaka, imbuto z’Ubwami zishobora kwera. Nyuma y’ibyo, umwigishwa mushya adufasha gukora umurimo w’isarura, maze bikatugirira akamaro.—Yoh 4:36-38.
6. Ni iki twagombye kumenya ku birebana no gukura mu buryo bw’umwuka?
6 Ni iki uwo mugani utwigisha? Icya mbere, tugomba kubanza kumenya ko tudashobora kwihutisha imikurire yo mu buryo bw’umwuka y’umuntu wiga Bibiliya. Kwiyoroshya bizadufasha kwirinda guhatira umuntu twigisha Bibiliya kubatizwa. Dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo dufashe uwo muntu kandi tumushyigikire, ariko twemera twicishije bugufi ko umwanzuro wo kwiyegurira Yehova ufatwa na we ubwe. Kwiyegurira Imana ni ikintu umuntu agomba gukora abikuye ku mutima, bitewe n’urukundo ayikunda. Bitabaye ibyo, Yehova ntiyabyemera.—Zab 51:12; 54:6; 110:3.
7, 8. (a) Ni ayahe masomo yandi tuvana ku mugani wa Yesu uvuga iby’umuntu utera imbuto hanyuma akagenda agasinzira? Tanga urugero. (b) Ibyo bitwigisha iki ku birebana na Yehova na Yesu?
7 Icya kabiri, gusobanukirwa isomo riri muri uwo mugani bizadufasha kudacika intege mu gihe tubona umurimo wacu usa n’aho utagira icyo ugeraho. Tugomba kwihangana (Yak 5:7, 8). Nubwo imbuto zitakwera, iyo twakoze ibishoboka byose kugira ngo dufashe umuntu twigisha Bibiliya, ntitwumva ko twamwigishije nabi. Yehova atuma imbuto z’ukuri zera mu mitima yicisha bugufi yonyine, ni ukuvuga imitima yiteguye guhinduka (Mat 13:23). Ku bw’ibyo, ibyo tugeraho mu murimo si byo byonyine bigaragaza ko tuwukora neza. Mu maso ya Yehova, kugira icyo tugeraho mu murimo ntibishingira ku kuntu abo twigisha Bibiliya babyitabira. Ahubwo aha agaciro kenshi imihati dukomeza gushyiraho atitaye ku byo tugeraho.—Soma muri Luka 10:17-20; 1 Abakorinto 3:8.
8 Icya gatatu, buri gihe si ko tubona uko umuntu agenda ahinduka. Urugero, umugabo n’umugore we bari bamaze igihe bigishwa Bibiliya n’umumisiyonari, baramwegereye bamubwira ko bifuzaga kuba ababwiriza. Yabibukije ko kugira ngo buzuze ibisabwa bagombaga kureka kunywa itabi. Yatangajwe cyane n’uko bamubwiye ko bari bamaze amezi runaka barariretse. Kuki bari barariretse? Bari baramenye ko Yehova yababonaga banywa itabi kandi ko yanga uburyarya. Ku bw’ibyo, bafashe umwanzuro w’uko bazajya barinywa uwo mumisiyonari abareba, bitaba ibyo bakarireka burundu. Urukundo bari basigaye bakunda Yehova rwatumye bafata umwanzuro ukwiriye. Bari barakuze mu buryo bw’umwuka nubwo uwo mumisiyonari atari azi ko bahindutse.
URUSHUNDURA
9. Umugani uvuga iby’urushundura usobanura iki?
9 Soma muri Matayo 13:47-50. Umugani wa Yesu uvuga iby’urushundura usobanura iki? Yesu yagereranyije umurimo wo kugeza ku bantu bose ubutumwa bw’Ubwami no kujugunya urushundura runini mu nyanja. Kimwe n’uko urushundura rufata amafi menshi y’ “ubwoko bwose” rutarobanura, ni na ko umurimo wacu wo kubwiriza witabirwa n’abantu b’amoko yose babarirwa muri za miriyoni (Yes 60:5). Umubare w’abantu benshi baza mu makoraniro yacu no ku Rwibutso buri mwaka, urabigaragaza. Amwe muri ayo mafi y’ikigereranyo aba ari “meza” maze agakoranyirizwa mu itorero rya gikristo. Andi yo agaragara ko ari “mabi”; ayafashwe n’urushundura yose si ko yemerwa na Yehova.
10. Kuki Yesu yakoresheje umugani uvuga iby’urushundura?
10 Kuki Yesu yakoresheje uwo mugani? Kurobanura amafi yo mu buryo bw’ikigereranyo ntibyerekeza ku rubanza rwa nyuma ruzaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ahubwo bigaragaza ibyari kuba mu minsi y’imperuka y’iyi si. Yesu yagaragaje ko abashishikazwa n’ukuri bose atari ko bazajya mu ruhande rwa Yehova. Hari benshi baza kwifatanya natwe mu materaniro. Abandi bo baba bifuza ko tubigisha Bibiliya ariko bakaba batiteguye kwiyegurira Yehova (1 Abami 18:21). Hari n’abandi batacyifatanya n’itorero rya gikristo. Hari n’abakiri bato bafite ababyeyi b’Abakristo ariko bakaba batarigeze bakunda amahame ya Yehova. Uko imimerere abantu baba barimo yaba imeze kose, Yesu yavuze ko umuntu wese agomba kwifatira umwanzuro. Abona ko abawufata ari “ibyifuzwa byo mu mahanga yose.”—Hag 2:7.
11, 12. (a) Twakungukirwa dute n’umugani uvuga iby’urushundura? (b) Utwigisha iki ku birebana na Yehova na Yesu?
11 Twungukirwa dute n’umugani uvuga iby’urushundura? Gusobanukirwa isomo rikubiye muri uwo mugani bituma tutababara cyane cyangwa ngo ducike intege mu gihe umuntu twigisha Bibiliya cyangwa umwana wacu atemeye ukuri. Ibyo bishobora kubaho nubwo twaba twarashyizeho imihati myinshi. Kwemera kwiga Bibiliya cyangwa kurerwa n’ababyeyi b’Abakristo ntibivuga ko byanze bikunze umuntu azagirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Abantu batemera kugandukira ubutegetsi bwa Yehova amaherezo bazakurwa mu bagize ubwoko bwe.
12 Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko abaretse ukuri batazigera bemererwa kugaruka mu itorero? Cyangwa se niba umuntu atiyegurira Yehova, azahora abonwa ko ari ‘mubi’? Oya. Abantu nk’abo baracyafite uburyo bwo kuba incuti za Yehova mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Ni nk’aho Yehova abahamagara ati “nimungarukire nanjye nzabagarukira” (Mal 3:7). Ibyo byemezwa n’undi mugani wa Yesu uvuga iby’umwana w’ikirara.—Soma muri Luka 15:11-32.
UMWANA W’IKIRARA
13. Umugani uvuga iby’umwana w’ikirara usobanura iki?
13 Umugani wa Yesu uvuga iby’umwana w’ikirara usobanura iki? Umubyeyi urangwa n’impuhwe uvugwa muri uwo mugani agereranya Data wo mu ijuru wuje urukundo, ari we Yehova. Umwana usaba se umurage yarangiza akawaya, agereranya abantu bava mu itorero. Iyo bavuye mu itorero rya gikristo, ni nk’aho baba bagiye “mu gihugu cya kure,” ni ukuvuga isi ya Satani yitandukanyije na Yehova (Efe 4:18; Kolo 1:21). Icyakora, nyuma y’igihe bamwe bagarura agatima, maze bagakora urugendo rutoroshye rwo kugaruka mu itorero rya gikristo. Abo bantu bicishije bugufi kandi bakihana Data wo mu ijuru abakirana ubwuzu.—Yes 44:22; 1 Pet 2:25.
14. Kuki Yesu yakoresheje umugani w’umwana w’ikirara?
14 Kuki Yesu yakoresheje uwo mugani? Yesu yagaragaje ko mu by’ukuri Yehova yifuza ko abantu bamuteye umugongo bamugarukira. Umubyeyi uvugwa muri uwo mugani ntiyigeze atakariza umuhungu we icyizere, atekereza ko adashobora kugaruka. Igihe yamukubitaga amaso agarutse, nubwo yari “akiri kure,” yihutiye kumwakira. Uwo mugani wagombye gutuma abantu baretse ukuri bahindukirira Yehova batazuyaje. Bashobora kuba baracitse intege mu buryo bw’umwuka, kandi kugaruka bikaba bibatera ipfunwe, ndetse bibakomereye. Ariko kandi, kugaruka birakwiriye, kandi no mu ijuru bazishimira ko bagarutse.—Luka 15:7.
15, 16. (a) Ni ayahe masomo tuvana mu mugani wa Yesu uvuga iby’umwana w’ikirara? Tanga ingero. (b) Utwigisha iki ku birebana na Yehova na Yesu?
15 Twakungukirwa dute n’umugani uvuga iby’umwana w’ikirara? Twagombye kwigana urugero rwa Yehova. Ntitwagombye ‘gukabya gukiranuka’ ku buryo twakwanga kwakira abanyabyaha bihannye. Ibyo byatuma imishyikirano dufitanye na Yehova izamo agatotsi (Umubw 7:16). Hari ikindi kintu uwo mugani utwigisha. Twagombye kubona ko umuntu utacyifatanya n’itorero ari “intama yazimiye,” aho kubona ko adafite igaruriro (Zab 119:176). Ese turamutse duhuye n’umuntu utacyifatanya n’itorero, twakora uko dushoboye kose kugira ngo tumufashe kugaruka? Ese tuzihutira kubibwira abasaza kugira ngo bamufashe mu buryo bukwiriye? Tuzabikora niba koko dusobanukiwe isomo riri muri uwo mugani wa Yesu kandi tukaba dushaka kurikurikiza.
16 Dore uko bamwe mu bagarutse mu itorero bashimira Yehova kubera imbabazi ze n’urukundo rwe, n’uko bishimira ubufasha bahawe n’itorero. Umuvandimwe wamaze imyaka 25 yaraciwe yagize ati “ibyishimo byanjye byakomeje kwiyongera kuva nagarurwa, kuko nabonye ‘ibihe byo guhemburwa’ biturutse kuri Yehova (Ibyak 3:19). Buri wese akwitaho kandi akakugaragariza urukundo. Ubu mfite umuryango wo mu buryo bw’umwuka uhebuje.” Hari mushiki wacu ukiri muto wamaze imyaka itanu yarateye Yehova umugongo, wagize icyo avuga ku birebana no kuba yaragaruwe. Yagize ati “sinabona uko mbasobanurira ukuntu numvise meze igihe nagaragarizwaga urukundo nk’urwo Yesu yavuze. Kuba mu itorero rya gikristo nta cyo wabigereranya na cyo!”
17, 18. (a) Ni ayahe masomo y’ingirakamaro twavanye mu migani itatu tumaze gusuzuma? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza?
17 Ni ayahe masomo twavanye muri iyo migani itatu? Irya mbere, tugomba kumenya ko nta cyo twakora kugira ngo dutume abantu bakura mu buryo bw’umwuka. Ibyo ni ibya Yehova. Irya kabiri, tuvugishije ukuri, ntitwakwitega ko abantu bose twigisha Bibiliya kandi bakifatanya natwe bazemera ukuri. Irya gatatu, nubwo bamwe bareka ukuri kandi bagatera Yehova umugongo, ntituzigere ducika intege ngo twumve ko badashobora kugaruka. Igihe bazaba bagarutse, tuzabakire nk’uko Yehova abakira.
18 Nimucyo buri wese muri twe akomeze gushaka ubumenyi, gusobanukirwa n’ubwenge. Mu gihe dusoma imigani ya Yesu, tujye twibaza icyo isobanura, impamvu yanditswe muri Bibiliya, uko twayishyira mu bikorwa, n’icyo itwigisha ku birebana na Yehova na Yesu. Kubigenza dutyo bizagaragaza ko mu by’ukuri dusobanukiwe ibyo Yesu yavuze.