ESE WARI UBIZI?
Inshingano z’umutware w’abasirikare w’Umuroma zari izihe?
Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo byagiye bigaruka ku batware bayoboraga imitwe y’abasirikare. Umusirikare mukuru wari uhagarariye abishe Yesu kimwe na Koruneliyo, ari we munyamahanga wa mbere wahindutse Umukristo, bayoboraga imitwe y’abasirikare. Umusirikare mukuru wari uhagarariye abakubise Pawulo kimwe na Yuliyo wari urinze Pawulo igihe yajyanwaga i Roma, na bo bayoboraga imitwe y’abasirikare.—Mariko 15:39; Ibyakozwe 10:1; 22:25; 27:1.
Ubusanzwe, uwo mutware yayoboraga umutwe w’abasirikare bari hagati ya 50 na 100. Mu nshingano ze hari hakubiyemo gukoresha abasirikare be imyitozo, kubatoza ikinyabupfura, kugenzura imyambaro n’ibikoresho byabo no kubaha amabwiriza arebana n’urugamba.
Ipeti ry’uwo mutware w’abasirikare ni ryo ryari hejuru mu mapeti umusirikare usanzwe yashoboraga guhabwa. Abahabwaga uwo mwanya babaga ari abasirikare b’umwuga kandi babaga bitezweho kuyobora neza. Ni bo batumaga ingabo z’Abaroma zikomera kandi zikagira ikinyabupfura. Hari igitabo cyavuze ko abo batware “akenshi babaga ari abasirikare b’inararibonye kandi b’abahanga kurusha abandi.”
Indorerwamo za kera zari zitandukaniye he n’iz’ubu?
Indorerwamo zo mu bihe bya Bibiliya zari zitandukanye n’izo muri iki gihe zikozwe mu birahuri, kuko zo ahanini zabaga zikozwe mu byuma bisennye neza. Hari izabaga zikozwe muri buronze n’izishobora kuba zari zikozwe mu muringa, ifeza na zahabu cyangwa zahabu ivanze n’ifeza. Indorerwamo zivugwa bwa mbere muri Bibiliya mu nkuru ivuga ibyo kubaka ihema ry’ibonaniro, ari na ryo ryabanje kuba ihuriro ryo gusenga Imana muri Isirayeli. Abagore bazitanzeho impano kugira ngo zicurwemo igikarabiro cy’umuringa n’igitereko cyacyo (Kuva 38:8). Birashoboka ko indorerwamo zabanzaga gushongeshwa kugira ngo bazicuremo ikindi kintu.
Hari igihe indorerwamo zataburuwe muri Isirayeli no mu turere tuyikikije zabaga ziri kumwe n’imirimbo n’ibindi bikoresho byo kunoza uburanga by’abagore. Ubusanzwe, izo ndorerwamo zabaga zifite ishusho y’uruziga, zifite agakondo gatatse gakozwe mu giti, mu cyuma cyangwa mu mahembe y’inzovu. Akenshi ako gakondo kabaga gafite ishusho y’umugore. Rimwe na rimwe uruhande rw’indorerwamo rudasennye ntibarutakaga.
Indorerwamo za kera ntizabonaga neza nk’izo muri iki gihe z’ibirahuri. Ibyo bituma dusobanukirwa icyo intumwa Pawulo yashakaga kuvuga, igihe yagiraga ati “muri iki gihe turebera mu ndorerwamo y’icyuma ibirorirori.”—1 Abakorinto 13:12.