Ese ufitanye na Yehova imishyikirano ikomeye?
“Mwegere Imana na yo izabegera.”—YAK 4:8.
1. Kuki tugomba gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ikomeye?
ESE uri Umuhamya wa Yehova wamwiyeguriye ukabatizwa? Niba ari ko biri, ufite ikintu cy’agaciro kenshi. Ufitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana. Icyakora, isi ya Satani ndetse n’umubiri wacu udatunganye bishobora gutuma iyo mishyikirano yangirika. Ibyo bishobora kuba ku Bakristo bose. Ku bw’ibyo, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kugirana na Yehova imishyikirano ikomeye.
2. Twakora iki kugira ngo imishyikirano dufitanye na Yehova irusheho gukomera?
2 Ese ufitanye na Yehova imishyikirano ikomeye? Ese wifuza ko yarushaho gukomera? Muri Yakobo 4:8 hagaragaza uko wabigeraho, hagira hati “mwegere Imana na yo izabegera.” Nitugira icyo dukora kugira ngo twegere Imana, na yo izatwegera. Uko uzagenda urushaho kuyegera, ni na ko uzagenda urushaho kubona ko iriho koko, kandi imishyikirano ufitanye na yo izarushaho gukomera, ku buryo uzumva umeze nk’uko Yesu yumvaga ameze, igihe yagiraga ati “uwantumye ariho koko kandi . . . ndamuzi” (Yoh 7:28, 29). Ariko se, ni iki wakora kugira ngo urusheho kwegera Yehova?
3. Twavugana dute na Yehova?
3 Kuvugana na Yehova buri gihe ni iby’ingenzi kugira ngo tumwegere. Wavugana ute n’Imana? None se, uvugana ute n’incuti yawe iri kure cyane? Mushobora kwandikirana no kuvugana kuri telefoni, wenda mukabikora kenshi. Mu buryo nk’ubwo, uvugisha Yehova iyo umusenga kenshi. (Soma muri Zaburi ya 142:2.) Nawe wemera ko akuvugisha iyo buri munsi usoma Ijambo rye kandi ugatekereza ku byo usoma. (Soma muri Yesaya 30:20, 21.) Nimucyo dusuzume ukuntu ubwo buryo bwo kuvugana butuma imishyikirano dufitanye na Yehova irushaho gukomera, bigatuma aba Incuti yacu nyakuri.
JYA UREKA YEHOVA AKUVUGISHE MU GIHE WIGA BIBILIYA
4, 5. Ni mu buhe buryo Yehova akuvugisha binyuze ku Ijambo rye? Tanga urugero.
4 Nta gushidikanya, wemera ko Bibiliya ikubiyemo ubutumwa Imana yandikiye abantu bose. Ariko se, yaba inavuga uko wowe ku giti cyawe warushaho kuyegera? Yego rwose. Mu gihe usoma Bibiliya buri munsi no mu gihe uyiyigisha, ujye uzirikana uko wumva umeze ku birebana n’ibyo usoma, kandi utekereze uko wabishyira mu bikorwa; icyo gihe uzaba wemeye ko Yehova akuvugisha binyuze ku Ijambo rye. Ibyo bizatuma urushaho kugirana na we imishyikirano ya bugufi.—Heb 4:12; Yak 1:23-25.
5 Urugero, soma kandi utekereze ku magambo Yesu yavuze agira ati “nimureke kwibikira ubutunzi mu isi.” Niba usanzwe ushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, uzumva ko Yehova akwishimira. Ku rundi ruhande, niba ubona ko ukwiriye koroshya ubuzima maze ukarushaho kwita ku nyungu z’Ubwami, Yehova azaba akweretse icyo wakora kugira ngo urusheho kumwegera.—Mat 6:19, 20.
6, 7. (a) Iyo twiga Bibiliya, bigenda bite ku birebana n’urukundo dukunda Yehova n’urwo adukunda? (b) Twagombye kwiga Bibiliya dufite iyihe ntego?
6 Kwiga Ibyanditswe ntibidufasha gusa kumenya icyo twakora kugira ngo turusheho kwegera Yehova. Binadufasha kumenya ibintu byiza akora ndetse n’imico ye myiza, kandi ibyo bituma turushaho kumukunda. Iyo urukundo dukunda Imana rurushijeho kwiyongera, na yo irushaho kudukunda, bityo imishyikirano dufitanye na yo ikarushaho gukomera.—Soma mu 1 Abakorinto 8:3.
7 Icyakora, kugira ngo twegere Yehova tugomba kwiga Bibiliya dufite intego nziza. Muri Yohana 17:3 hagira hati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwiga Bibiliya dufite intego yo kugira ubumenyi gusa, ahubwo twagombye no kugira intego yo kurushaho ‘kumenya’ uwo Yehova ari we.—Soma mu Kuva 33:13; Zab 25:4.
8. (a) Ni iki bamwe bashobora gutekereza ku birebana n’ibyo Yehova yakoreye Umwami Azariya, nk’uko bivugwa mu 2 Abami 15:1-5? (b) Kumenya Yehova neza biturinda bite gushidikanya ku byo akora?
8 Nitumenya Yehova neza, ntituzibaza byinshi nidusoma inkuru zimwe na zimwe zo muri Bibiliya zituma twibaza impamvu yakoze ibintu ibi n’ibi. Urugero, wumva umeze ute iyo usomye inkuru ivuga ibirebana n’ibyo Yehova yakoreye Azariya umwami w’u Buyuda (2 Abami 15:1-5)? Uzirikane ko nubwo “abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga, bakanahosereza ibitambo,” Azariya we yakomeje ‘gukora ibikwiriye mu maso ya Yehova.’ Nyamara, ‘Yehova yateje [uwo] mwami indwara, arinda apfa ari umubembe.’ Kubera iki? Iyo nkuru nta cyo ibivugaho. Ese ibyo byagombye kudutesha umutwe cyangwa bigatuma dutekereza ko Yehova yahannye Azariya amuhoye ubusa? Ibyo ntibizatubaho niba dusobanukiwe neza imigenzereze ya Yehova. Tuzaba tuzi ko buri gihe atanga igihano “mu rugero rukwiriye” (Yer 30:11). Ku bw’ibyo, nubwo waba utazi impamvu Yehova yahannye Azariya, ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova yakoze ibikwiriye.
9. Ni ibihe bintu bidufasha gusobanukirwa impamvu Yehova yateje Azariya ibibembe?
9 Icyakora, hari ibindi bintu bivugwa muri Bibiliya bituma turushaho gusobanukirwa iyo nkuru. Umwami Azariya ni na we witwaga Umwami Uziya (2 Abami 15:7, 32). Mu nkuru isa n’iyo iri mu 2 Ibyo ku Ngoma 26:3-5, 16-21, tubona ko nubwo Uziya yamaze igihe runaka akora ibikwiriye mu maso ya Yehova, nyuma y’igihe ‘umutima we wishyize hejuru kugeza ubwo yirimbuje.’ Ubwibone bwatumye ashaka gukora imirimo y’abatambyi, kandi atari abifitiye uburenganzira. Abatambyi mirongo inani n’umwe bamubwiye ko ibyo yari akoze bitari bikwiriye. Uziya yabyakiriye ate? Yagaragaje ko yari yarabaye umwibone. ‘Yarakariye cyane’ abo batambyi. Ntibitangaje rero kuba Yehova yaramuteje ibibembe.
10. Kuki atari ngombwa ko buri gihe tumenya impamvu Yehova yakoze ikintu iki n’iki, kandi se twakora iki kugira ngo turusheho kwiringira inzira ze zikiranuka?
10 Ibyo biduha irihe somo ry’ingenzi? Mu nkuru ivuga iby’Umwami Azariya, twahawe ibisobanuro birambuye bidufasha kumenya impamvu Yehova yamuhannye. Ariko se niba Bibiliya itaratanze ibisobanuro byose by’inkuru iyi n’iyi, uzabigenza ute? Ese uzibaza niba koko ibyo Imana yakoze byari bikwiriye? Cyangwa se uzumva ko Bibiliya irimo ibisobanuro bihagije bituma twemera ko buri gihe Yehova akora ibikwiriye, kandi ko ari we ukwiriye kutwereka icyiza n’ikibi (Guteg 32:4)? Uko tuzagenda turushaho kumenya neza uwo Yehova ari we, tuzarushaho gukunda inzira ze no kuzisobanukirwa, ku buryo tutazajya dukenera kumenya impamvu zamuteye gukora ikintu iki n’iki. Kugira ngo turusheho gusobanukirwa inzira ze, tugomba gushyiraho imihati tukiga Ijambo ry’Imana kandi tukaritekerezaho (Zab 77:12, 13). Ibyo bizatuma turushaho kubona ko Yehova ariho koko kandi turusheho kumwegera.
IYO USENGA UBA UVUGISHA YEHOVA
11-13. Ni iki kikwemeza ko Yehova yumva amasengesho? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
11 Isengesho rituma twegera Yehova. Turamusingiza, tukamushimira kandi tukamusaba ubuyobozi (Zab 32:8). Ariko kugira ngo imishyikirano ufitanye na Yehova irusheho gukomera, ugomba kwemera udashidikanya ko yumva amasengesho yawe.
12 Hari abavuga ko Imana itumva amasengesho, kandi ko gusenga bituma umuntu yumva amerewe neza gusa. Bumva ko isengesho rigufasha gusa gutekereza witonze ku bibazo ufite hanyuma ukabishakira umuti. Ni iby’ukuri ko isengesho rishobora kugufasha muri ubwo buryo. Ariko kandi, Yehova arakumva iyo umusenze. Wabyemezwa n’iki?
13 Zirikana ibi: mbere y’uko Yesu aza ku isi, yiboneye ukuntu Yehova yumvaga amasengesho y’abagaragu be. Hanyuma igihe yakoraga umurimo we hano ku isi, yasengaga Se wo mu ijuru akamubwira ibitekerezo bye n’ibyiyumvo bye. Hari n’igihe yamaze ijoro ryose asenga (Luka 6:12; 22:40-46). Ese Yesu yari kubigenza atyo kandi atekereza ko Yehova atamwumva? Nanone kandi, yigishije abigishwa be uko bari kujya basenga Yehova. Ese yari kubigenza atyo kandi atekereza ko Yehova atumva amasengesho? Biragaragara rero ko Yesu yari azi ko gusenga ari uburyo bwo kuvugana na Yehova. Hari igihe yavuze ati “Data, ndagushimira ko unyumvise. Ni koko, nari nzi ko buri gihe unyumva.” Natwe dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova ‘yumva amasengesho.’—Yoh 11:41, 42; Zab 65:2.
14, 15. (a) Iyo dusenze tugusha ku ngingo bitugirira akahe kamaro? (b) Ni mu buhe buryo amasengesho ya mushiki wacu yatumye imishyikirano afitanye na Yehova irushaho gukomera?
14 Ushobora kudahita ubona ko Yehova yashubije amasengesho yawe. Ariko nusenga ugusha ku ngingo, uzarushaho kubona ko asubiza amasengesho yawe kandi ko ariho koko. Nubwira Yehova ibiguhangayikishije nta cyo umukinze, azarushaho kukwegera.
15 Reka turebe urugero rwa Kathy.a Ntiyishimiraga umurimo wo kubwiriza nubwo buri gihe yawifatanyagamo. Yagize ati “sinishimiraga umurimo wo kubwiriza. Sinawishimiraga rwose. Igihe natangiraga ikiruhuko cy’iza bukuru, umusaza w’itorero yanteye inkunga yo kuba umupayiniya w’igihe cyose; yanampaye fomu. Nafashe umwanzuro wo kuba umupayiniya, ariko nanone ntangira kujya nsenga Yehova buri munsi musaba ko yamfasha kwishimira umurimo wo kubwiriza.” Ese Yehova yashubije amasengesho ye? Yagize ati “uyu ni umwaka wa gatatu ndi umupayiniya. Kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza no kwigira kuri bashiki bacu byatumye buhoro buhoro ndushaho kugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza. Muri iki gihe, sinishimira gusa uwo murimo ahubwo ndanawukunda cyane. Ikindi kandi, mfitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi kurusha mbere hose.” Mu by’ukuri, amasengesho ya Kathy yatumye imishyikirano afitanye na Yehova irushaho gukomera.
DUSHYIREHO AKACU
16, 17. (a) Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kugirana na Yehova imishyikirano ikomeye? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
16 Dushobora gukomeza kwegera Yehova iteka ryose. Tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tumwegere niba dushaka ko na we atwegera. Ku bw’ibyo rero, nimucyo buri gihe tujye tuvugana n’Imana yacu twiga Bibiliya kandi dusenga. Ibyo bizatuma imishyikirano dufitanye na Yehova irushaho gukomera, bityo dushobore kwihanganira ibigeragezo.
17 Icyakora, hari igihe ikibazo duhanganye na cyo gishobora kudakemuka nubwo twasenga dushyizeho umwete. Mu bihe nk’ibyo, dushobora gutakariza Yehova icyizere. Dushobora kumva ko atumva amasengesho tumutura kandi tukibaza niba koko turi incuti ze. Twakora iki mu gihe ibyo bitubayeho? Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
a Izina ryarahinduwe.