Kuki tugomba ‘gukomeza kuba maso’?
‘Ntimuzi umunsi Umwami wanyu azaziraho.’—MAT 24:42.
1. Tanga urugero rugaragaza impamvu ari iby’ingenzi kumenya aho igihe kigeze n’ibirimo biba. (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
IKORANIRO rigiye gutangira. Uhagarariye icyiciro cya porogaramu aduhaye ikaze, tumenya ko ari igihe cyo kujya mu myanya yacu tugakurikira umuzika ubimburira ikoraniro twitonze. Turifuza kwitegura gukurikira disikuru ziza gutangwa. Ariko birashoboka ko hari bamwe barangaye, ntibamenya ko ikoraniro ryatangiye. Baracyagendagenda cyangwa bariganirira n’incuti zabo. Urwo rugero rugaragaza uko byagenda turamutse turangaye ntitumenye aho igihe kigeze cyangwa ibirimo biba. Iryo ni isomo ry’ingenzi kuri twe, kuko vuba aha hagiye kuba ikintu gikomeye kurushaho kandi tugomba kucyitegura. Icyo kintu ni ikihe?
2. Kuki Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga ‘gukomeza kuba maso’?
2 Igihe Yesu Kristo yavugaga iby’“iminsi y’imperuka,” yagiriye inama abigishwa be agira ati “mwitonde, mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi igihe cyagenwe kizasohorera.” Nyuma yaho yongeye kubagira inama ati “mukomeze kuba maso.” (Mat 24:3; soma muri Mariko 13:32-37.) Matayo na we avuga ko Yesu yaburiye abigishwa be ngo bakomeze kuba maso, agira ati “nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. . . . Muhore mwiteguye, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.” Nanone yaravuze ati “nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”—Mat 24:42-44; 25:13.
3. Kuki tugomba kwitondera umuburo wa Yesu?
3 Twe Abahamya ba Yehova, dufatana uburemere umuburo wa Yesu. Tuzi ko ‘igihe cy’imperuka’ tukigeze kure kandi ko nta gihe kinini gisigaye ngo “umubabaro ukomeye” utangire (Dan 12:4; Mat 24:21). Hirya no hino ku isi intambara, ubwiyandarike no kwica amategeko bikomeza kwiyongera. Hari urujijo mu madini, inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito. Nanone abagaragu ba Yehova bakora umurimo uhambaye wo kubwiriza iby’Ubwami ahantu hose (Mat 24:7, 11, 12, 14; Luka 21:11). Dutegerezanyije amatsiko kuzareba uko bizatugendekera Umwami naza, n’uko umugambi w’Imana uzasohozwa.—Mar 13:26, 27.
IGIHE KIRAGABANUTSE
4. (a) Kuki twemera ko ubu Yesu azi igihe Harimagedoni izazira? (b) Nubwo tutazi igihe umubabaro ukomeye uzatangirira, ni iki tuzi tudashidikanya?
4 Tuzi ko buri cyiciro cy’ikoraniro kigira igihe kigomba gutangirira. Ariko ntidushobora kumenya umwaka nyawo umubabaro ukomeye uzatangirira. Kumenya umunsi n’isaha byo biri kure. Yesu yaravuze ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine” (Mat 24:36). Icyakora Kristo yamaze kwimikwa mu ijuru kugira ngo arwanye isi ya Satani (Ibyah 19:11-16). Ku bw’ibyo rero, birakwiriye ko twemeza ko ubu Yesu azi igihe Harimagedoni izabera. Icyakora twe ntitubizi. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kuba maso kugeza igihe umubabaro ukomeye uzatangirira. Ariko Yehova we yari abizi kuva kera. Yagennye igihe imperuka izabera. Ategereje ko umunsi umubabaro ukomeye uzatangirira ugera, kandi ‘ntuzatinda.’ (Soma muri Habakuki 2:1-3.) Ibyo tubibwirwa n’iki?
5. Tanga urugero rugaragaza ko buri gihe ubuhanuzi bwa Yehova busohora ku gihe.
5 Ubuhanuzi bwa Yehova buri gihe bwagiye busohora ku gihe. Reka dufate urugero rw’igihe yacunguriye Abisirayeli akabavana muri Egiputa. Hari ku itariki ya 14 Nisani 1513 Mbere ya Yesu. Mose yaranditse ati “nuko iyo myaka magana ane na mirongo itatu irangiye, kuri uwo munsi nyir’izina, ingabo za Yehova zose ziva mu gihugu cya Egiputa” (Kuva 12:40-42). Iyo myaka 430 yatangiye igihe Yehova yagiranaga isezerano na Aburahamu mu mwaka wa 1943 Mbere ya Yesu (Gal 3:17, 18). Nyuma yaho Yehova yabwiye Aburahamu ati “umenye udashidikanya ko urubyaro rwawe ruzaba abimukira mu gihugu kitari icyabo, kandi abo muri icyo gihugu bazabagira abacakara, kandi bazabababaza mu gihe cy’imyaka magana ane” (Intang 15:13; Ibyak 7:6). Uko bigaragara iyo myaka 400 y’akababaro yatangiye mu mwaka wa 1913 Mbere ya Yesu, igihe Ishimayeli yannyegaga Isaka amaze gucuka, irangira mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa (Intang 21:8-10; Gal 4:22-29). Koko rero, imyaka 400 mbere yaho Yehova yari yarateganyije igihe nyacyo yari kuzacungurira ubwoko bwe.
6. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azarokora abagize ubwoko bwe?
6 Yosuwa wari mu bacunguwe bakavanwa muri Egiputa yibukije Abisirayeli ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye” (Yos 23:2, 14). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azasohoza isezerano rye ryo kuducungura tukarokoka umubabaro ukomeye. Icyakora niba dushaka kuzarokoka irimbuka ry’iyi si, tugomba gukomeza kuba maso.
TUGOMBA KUBA MASO KUGIRA NGO TUZAROKOKE
7, 8. (a) Abarinzi bo mu bihe bya kera bari bashinzwe iki, kandi se twabakuraho irihe somo? (b) Tanga urugero rw’ibyashoboraga kuba igihe abarinzi babaga basinziriye.
7 Abarinzi barindaga imigi ya kera bashobora kugira icyo batwigisha ku bihereranye no kuba maso. Imigi myinshi y’icyo gihe, urugero nka Yerusalemu, yabaga ikikijwe n’inkuta ndende. Izo nkuta zarindaga uwo mugi, kandi zabaga ziriho iminara miremire abarinzi bahagararagaho bakagenzura akarere kose kahakikije. Ku manywa na nijoro, abo barinzi babaga bari hejuru y’izo nkuta no ku marembo y’umugi. Iyo babonaga ko bugarijwe n’akaga, baburiraga abaturage b’uwo mugi (Yes 62:6). Bari bazi neza ko bagomba kuba maso kandi bakita cyane ku byo babona. Kubyirengagiza byashoboraga gutuma hapfa abantu benshi.—Ezek 33:6.
8 Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Josèphe, yavuze ko mu mwaka wa 70 ingabo z’Abaroma zafashe Umunara wa Antoniya, zinjira mu mugi wa Yerusalemu kubera ko abarinzi bari basinziriye. Zinjiye mu rusengero zirarutwika, zirimbura n’umugi wose wa Yerusalemu. Icyo ni cyo cyabaye igice cya nyuma cy’umubabaro ukomeye wageze ku Bayahudi.
9. Ni iki abantu benshi muri iki gihe batazi?
9 Muri iki gihe, ibihugu byinshi bishyira abarinzi ku mipaka kandi bigakoresha ikoranabuhanga rihambaye mu gucunga umutekano. Abo barinzi bakumira abanzi bashobora kuvogera igihugu n’ibindi bintu byose bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Icyakora, abo barinzi batahura gusa akaga gashobora guterwa n’abantu cyangwa ubutegetsi bwabo. Ariko ntibazi ko hariho Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buyobowe na Kristo. Ntibazi ibyo bukora kandi ntibazi ko buri hafi gukuraho ubutegetsi bwose bwo ku isi (Yes 9:6, 7; 56:10; Dan 2:44). Icyakora nidukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, igihe cyose uwo munsi w’urubanza uzazira uzasanga twiteguye.—Zab 130:6.
IRINDE IBYAKUBUZA GUKOMEZA KUBA MASO
10, 11. (a) Ni iki tugomba kwitondera, kandi kuki? (b) Ni iki kikwemeza ko Satani yatumye abantu badashishikarira ubuhanuzi bwa Bibiliya?
10 Tekereza umurinzi wakomeje kuba maso ijoro ryose. Iyo bwenda gucya aba ananiwe cyane ku buryo agatotsi gashobora kumwiba. Mu buryo nk’ubwo, uko tugenda twegereza iherezo ry’iyi si, ni ko gukomeza kuba maso bigenda birushaho kutugora. Mbega ukuntu byaba ari akaga tudakomeje kuba maso! Nimucyo dusuzume ibintu bitatu bishobora gutuma tudakomeza kuba maso turamutse tutabyitondeye.
11 Satani atuma abantu badashishikarira iby’umwuka. Mbere gato y’uko Yesu apfa, yaburiye abigishwa be incuro eshatu zose ko Satani ari “umutware w’iyi si” (Yoh 12:31; 14:30; 16:11). Yesu yari azi ko Satani yari guhuma abantu ubwenge, ntibite ku buhanuzi bugaragaza ko iherezo ryegereje (Zef 1:14). Satani ahuma ubwenge bw’abantu akoresheje idini ry’ikinyoma. Mu biganiro ugirana n’abandi ubona byifashe bite? Ese ntubona ko Satani yamaze guhuma ‘ubwenge abatizera,’ ku buryo batabona ko imperuka y’iyi si yegereje kandi ko Kristo ari Umwami uganje w’Ubwami bw’Imana (2 Kor 4:3-6)? Ese ntujya uhura n’abantu wagerageza kubabwira aho isi igana bakakubwira bati “ibyo ntibidushishikaje”?
12. Kuki tutagombye kwemera ko Satani adushuka?
12 Ntitugomba gucibwa intege n’uko abantu benshi batita ku buhanuzi bwa Bibiliya. Tuzi neza impamvu tugomba gukomeza kuba maso. Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be ati “mwe ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:1-6.) Yesu yatanze umuburo ugira uti “muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza ko ashobora kuza” (Luka 12:39, 40). Vuba aha, Satani azashuka abantu bibeshye ko “hari amahoro n’umutekano!” Azatuma batekereza ko ibintu byose bimeze neza. Byifashe bite kuri twe? Nidukomeza ‘kuba maso kandi tukagira ubwenge,’ uwo munsi w’urubanza ‘ntuzadutungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura.’ Ni yo mpamvu tugomba gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tugatekereza ku byo Yehova atubwira.
13. Ni mu buhe buryo umwuka w’isi uyobya imitekerereze y’abantu, kandi twawirinda dute?
13 Umwuka w’isi utuma abantu basinzira mu buryo bw’umwuka. Abantu benshi baba bahugiye mu bikorwa byabo bya buri munsi ku buryo batamenya ko “bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Batwawe n’ibintu byiza byo muri iyi si bituma abantu bagira ‘irari ry’umubiri n’irari ry’amaso’ (1 Yoh 2:16). Nanone imyidagaduro yo muri iyi si yatumye abantu “bakunda ibinezeza,” kandi buri mwaka ibishuko birushaho kwiyongera (2 Tim 3:4). Ni yo mpamvu Pawulo yabwiye Abakristo ko batagomba ‘guteganya iby’igihe kizaza babigiriye guhaza irari ry’umubiri,’ rituma abantu basinzira mu buryo bw’umwuka.—Rom 13:11-14.
14. Ni uwuhe muburo dusanga muri Luka 21:34, 35?
14 Yehova yakoresheje umwuka we adufasha gusobanukirwa ibintu bizaba mu gihe kiri imbere. Ni yo mpamvu twifuza kuyoborwa n’umwuka we aho kuyoborwa n’umwuka w’isi[1] (1 Kor 2:12). Icyakora, tuzi ko bidasaba ibintu bihambaye kugira ngo umuntu asinzire mu buryo bw’umwuka. N’ibintu bisanzwe bishobora gutuma umuntu asinzira mu buryo bw’umwuka iyo yemeye ko bipfukirana gahunda z’iby’umwuka. (Soma muri Luka 21:34, 35.) Abandi bashobora kudukoba kubera ko dukomeza kuba maso, ariko ntibyagombye gutuma twumva ko ibintu bitihutirwa (2 Pet 3:3-7). Tugomba buri gihe kwifatanya n’abandi Bakristo mu materaniro y’itorero aba arimo umwuka w’Imana.
15. Byagendekeye bite Petero, Yakobo na Yohana, kandi se ni mu buhe buryo natwe byatubaho?
15 Umubiri wacu udatunganye ushobora gutuma tudakomeza kuba maso. Yesu yari azi ko abantu badatunganye baganzwa n’intege nke z’umubiri. Reka turebe ibyabaye mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe. Yesu yagombaga kwishingikiriza kuri Se wo mu ijuru kugira ngo akomeze kuba indahemuka. Yasabye Petero, Yakobo na Yohana ‘gukomeza kuba maso’ mu gihe yari kuba asenga. Icyakora ntibiyumvishaga uburemere bw’ibyari bigiye kuba. Aho gufatanya na Shebuja gukomeza kuba maso, baganjwe n’intege nke z’umubiri barasinzira. Nubwo Yesu na we yari ananiwe, yakomeje kuba maso asenga Se. Izo ntumwa na zo zagombaga kubigenza zityo.—Mar 14:32-41.
16. Dukurikije ibyo Yesu yavuze muri Luka 21:36, ‘twakomeza kuba maso’ dute?
16 ‘Gukomeza kuba maso’ mu buryo bw’umwuka si ukugira intego nziza gusa. Iminsi mike mbere y’uko Yesu apfa yabwiye abigishwa be ko bagombaga gukomeza gusenga Yehova binginga. (Soma muri Luka 21:36.) Kugira ngo natwe dukomeze kuba maso mu buryo bw’umwuka, tugomba gushishikarira gusenga.—1 Pet 4:7.
TURUSHEHO GUKOMEZA KUBA MASO
17. Twakwitegura dute ibyenda kuba?
17 Kubera ko Yesu yavuze ko imperuka izaza mu ‘gihe tudatekereza,’ iki si igihe cyo guhunyiza mu buryo bw’umwuka, si n’igihe cyo gukurikirana ibintu by’inzozi isi ya Satani idushukisha (Mat 24:44). Muri Bibiliya, Imana na Kristo batubwira ibintu baduhishiye mu gihe kizaza, bakatubwira n’uko twakomeza kuba maso. Tugomba kubungabunga imishyikirano dufitanye na Yehova kandi tugashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere. Ni iby’ingenzi rero ko dukomeza kuba maso tukamenya ibihe tugezemo kugira ngo twitegure ibyenda kuba (Ibyah 22:20). Aho ni ho ubuzima bwacu bushingiye.
^ [1] (paragarafu ya 14) Reba igice cya 21 cy’igitabo Ubwami bw’Imana burategeka.